Category: Uncategorized

  • APR FC yashimangiye ko ariyo mwami wa ruhago… – #rwanda #RwOT

    Aya makipe ahora ahanganye yatangiye guhura mu mwaka wa 1995, APR aho amaze guhura inshuro 92 mu mikino ya shampiyona, igikombe cy'Amahoro n'andi marushanwa, akaba yakinaga umukino wa 93 mu mateka.

    APR FC kugeza ubu imaze gutsinda imikino myinshi kuko yatsinze 41, naho Rayon Sports itsinda imikino 29 mu gihe banganyije imikino 23, APR FC ikaba yaratsinzemo ibitego 251 naho Rayon Sports yinjiza ibitego 121.

    Rayon Sports ifite agahigo ko gutsinda uyu mukino ibitego byinshi aho imaze kuyitsinda inshuro 2 ibitego 5-2.

    Umugande Devis Kasirye wakiniye Rayon Sports niwe ufite agahigo ko gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe.

    APR FC XI: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Bizimana Yannick

    Rayon Sports XI: Hategekimana Bonheur, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Muvandimwe JMV, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Rharb Youssef, Essomba Onana, Steven Elumanga


    Abafana ni benshi muri Stade ya Kigali, hafiyo gukubita ngo buzure, ku miryango yinjira haracyari benshi cyane bakeneye gukurikira umukino

    KURIKIRA UKO UMUKINO WOSE WAGENZE

    1′ Umukino uratangiye, utangijwe na Rayon Sports aho Muhire Kevin ahereje umupira Muvandimwe uhise uwusubiza Clement

    2′ Mugisha Gilbert agerageje uburyo imbere y’izamu rya Rayon Sports ariko umupira umubana muremure urarenga

    3′ Mugisha Gilbert aryamye mu kibuga, akaba akorewe ikosa na Nishimwe Blaise

    5′ APR FC itangiranye imbaraga isatira izamu rya Rayon Sports, Ombolenga azamukanye umupira yihuta cyane akaraga umupira imbere y’izamu, Niyigena awukuramo usanga Niyomugabo Claude ahagaze wenyine atera ishoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu

    8′ Ombolenga Fitina azamukanye umupira yihuta, awuhinduye imbere y’izamu Niyigena Clement awukuramo

    10′ Koruneri ya mbere ya APR FC ihererekanyijwe hagati ya Djabel na Kwitonda Alain ariko ntacyo ivuyemo kuko umupira ugiye hanze

    12′ Koruneri ya kabiri ya APR FC zose ziri kuboneka ku ruhande rwa Muvandimwe, Ombolenga ari kunyuraho

    13′ Kugeza magingo aya APR FC iri kurusha Rayon Sports gukina neza mu kibuga hagati ndetse no kurema uburyo bw’igitego

    16′ Rayon Sports iri kugerageza kwinjira mu mukino ishaka igitego gifungura amazamu


    18′ Goooooooallll! Rayon Sports ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Essomba Willy Onana uhawe umupira na Rharb Youssef, Onana arawufunga neza acenga umunyezamu Pierre ahita atera mu izamu afungura amazamu

    20′ APR FC igiye ku gitutu cyo kwishyura igitego itsinzwe hakiri kare

    22′ Essomba Onana ahushije uburyo bw’igitego cya kabiri ku ishoti ateye mu izamu nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa APR FC ariko atera agashoti gato

    26′ Rharb Youssef wa Rayon Sports aryamye hasi, ari kwitabwaho n’abaganga

    28′ Koruneri ya gatatu ya APR FC nyuma y’ishoti ritewe na Djabel bakawukuraho ukajya hanze, gusa ntacyo itanze

    29′ Rharb Youssef aryamye hasi ku ikosa rikozwe na Ombolenga Fitina

    31′ APR FC yarushije Rayon Sports guhererekanya umupira mu kibuga, iri gushaka aho yamenera kugira ngo yishyure igitego yatsinzwe

    32′ Nishimwe Blaise ateye ishoti ashaka gutungura umunyezamu Pierre ariko umupira ujya hanze

    33′ Coup Franc nziza ya APR FC ku ikosa rikorewe Kwitonda Alain muri metero 40, ariko Claude ayitera mu rukuta umupira ujya muri koruneri ya kane y’ingabo z’igihugu muri uyu mukino

    35′ Claude wa APR FC azamukanye neza umupira yihuta awuhereza Djabel awuteye Clement awukuramo


    38′ Goooooal! APR FC yishyuye igitego gitsinzwe na Manishimwe Djabel ku ikosa rikozwe na Nsengiyumva Isaac uhereje umupira abakinnyi ba APR FC mu rubuga rw’amahina


    41′ Gooooooal! APR FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ruboneka Bosco ku mupira wari uturutse kwa Ombolenga Fitina, Bosco ahita atera ishoti rikomeye mu izamu, Bonheur ntiyamenya aho umupira umyuze

    45′ Coup Franc ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin, abakinnyi ba APR FC bawushyira muri Koruneri

    45’+1′ Umusifuzi Ruzindana yongeyeho umunota umwe

    Koruneri ya Rayon Sports itewe na Muvandimwe, umunyezamu Pierre awukuramo, umusifuzi ahuha mu ifirimbi ko igice cya mbere kirangiye

    Igice cya kabiri kiratangiye, gitangijwe na APR FC

    46′ Igice cya kabiri gitangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports, Muvandimwe JMV asohotse mu kibuga hinjiye Iranzi Jean Claude

    48′ Manishimwe Djabe agerageje uburyo bwo gutsinda igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye ateye ariko umupira ujya hanze

    50′ Muhire Kevin na Onana bakinanye neza bashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC ariko Claude ababera ibamba

    51′ Nsengiyumva Isaac ateye ishoti ashaka gutungura umunyezamu Pierre ariko abakinnyi ba APR baritambika bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga

    55′ Coup Franc ya APR FC ku ikosa Ndizeye Samuel akoreye Ruboneka

    57′ Muhire Kevin agerageje ishoti rirerire mu izamu rya APR FC ariko umupira ujya hejuru y’izamu

    58′ Umutoza Adil wa APR FC akoze impinduka ebyiri, Mugisha Gilbert ahaye umwanya Byiringiro Lague, Kwitonda Alain asimburwa na Nsanzimfura Keddy
    60′ Coup Franc ya Rayon Sports itewe na Blaise ariko umunyezamu Pierre arawufata arawukomeza

    61′ Impinduka zindi ku ruhande rwa Rayon Sports, Suleiman Sanogo yinjiye mu kibuga asimbuye Nishimwe Blaise

    64′ Steve Elumanga ahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira ahawe na Essombe Onana wari umaze gucenga abakinnyi ba APR FC ariko Elumanga awuteye ujya hanze

    64′ Impinduka ku ruhande rwa APR FC, Bizimana Yannick asimbuwe na Mugunga Yves

    68′ Coup Franc ya Rayon Sports ahagana muri koruneri y’iburyo, hakaba ibumoso ku ruhande rwa APR FC

    69′ Iranzi Jean Claude ateye umupira mwiza abakinnyi ba APR FC  barasimbuka bawukuramo usanga Muhire Kevin aho ahagaze ateye ishoti rikomeye umupira ujya hanze

    71′ Onana Leandre ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukorera ikosa  Djabel ariko ntabyemeranyeho n’umusifuzi

    73′ Coup Franc ya APR FC itewe na Keddy ariko umupira ujya hejuru y’izamu

    74′ Abafana ba Rayon Sports ntibemeranyije n’icyemezo cy’umusifuzi Nsoro ku ikosa rikorewe Youssef ariko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye

    76′ Rharb Youssef acenze abakinnyi batatu ba APR FC atera ishoti mu izamu ariko umunyezamu Pierre arawufata

    78′ Rayon Sports yacuritse ikibuga muri iyi minota irashaka kwishyura

    79′ Impinduka ku ruhande rwa APR FC, Manishimwe Djabe ahaye umwanya Anicet

    80′ Iranzi Jean Claude ateye ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ku mupira ahawe na Youssef ariko, Iranzi ateye umuzinga umupira uca hejuru y’izamu gato

    84′ Coup Franc ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin ariko umupira awutera kure y’izamu

    APR FC iri gukora amakosa menshi mu kibuga muri iyi minota ya nyuma

    86′ Coup Franc ya Rayon Sports ku ikosa Claude Niyomugabo akoreye Mackenzie

    88′ Ndizeye Samuel akoreye ikosa Mugunga Yves mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi Nsoro avuga ko nta kosa ryabaye

    90′ Ikarita y’umuhondo ihawe Iranzi Jean Claude ku ikosa akoreye Anicet washakaga igitego cya gatatu, ni coup Franc ya APR FC

    90’+3′ Umusifuzi yongeyeho iminota itatu kugira ngo umukino urangire

    Rayon Sports yacanye umuriro imbere y’izamu rya APR FC, itera amashoti ane mu izamu rya Pierre, amwe akurwamo n’amaguru y’abakinnyi birangira umupira ugiye hanze

    Umukino waberaga kuri Stade ya Kigali, urangiye APR FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino w’abakeba bakomeye bo mu Rwanda.

    APR FC ikomeje gushimangira imyaka itatu idatsindwa muri shampiyona y’u Rwanda ari nako yuzuza imikino itatu yikurikiranya itsinda Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111797/live-apr-fc-vs-rayon-sports-derby-yo-guhagarika-umuvuduko-wa-apr-fc-imaze-imyaka-ibiri-ida-111797.html

  • RGB iravuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwarazamutse bugeze kuri 93,7% #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bukorwa buri myaka ibiri, ubwamuritswe hari ku nshuro ya kane.

    Ubwisanzure bw’Itangazamakuru (Media Freedom) buri ku ijanisha rya 93,7% naho kuvuga icyo ushaka mu Rwanda biri ku kigereranyo cya 86,4%.

    Indi mibare igaragaza ko ibijyanye n’amategeko agenga itangazamakuru na politiki yaryo biri ku gipimo cya 91%, kubona amakuru biri kuri 94,7%, uburenganzira bwo guhitamo umurongo w’igitangazamakuru no kuwubahiriza biri ku kigereranyo cya 87% naho kurinda uwatanze amakuru biri ku kigereranyo cya 93,3%.

    Nyamara Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) runakora ubu bushakashatsi rugaragaza ko abaturage batekereza ko kuvuga icyo ushaka biri ku kigereranyo cya 70.1%, naho kwigenga kw’itangazamakuru bakabiha inota rya 68,7% barebye ko mu myaka 2 ishije itangazamakuru hari amakuru ritatinye gutangaza.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda benshi ku kigereranyo cya 85% bemeza ko Itangazamakuru ari inzira ikomeza Imiyoborere myiza ndetse na Demokarasi, gusa itangazamakuru ryo mu Rwanda ubushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko ryagwingiye mu bijyanye n’iterambere no kubaka ubushobozi bw’abarikoramo kuko ni yo nkingi ifite amanota yo hasi 62,4%.

    Mu myaka hafi itatu ishize, imibare ya 2021 ya Rwanda Media Barometer (RMB) igaragaza ko Itangazamakuru ryazamutse cyane n’ubwo habayeho icyorezo cya COVID-19 cyatangiye muri 2020, kuko muri 2018 Ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka (Freedom of expression) bwari ku inota rya 90.8%, naho ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwari kuri 77.1%.

    Nubwo RGB igaragaza ko itangazamakuru ryateye imbere imiryango mpuzamahanga ikunze gushyira u Rwanda mu bihugu bitarimo ubwisanzure bw’Itangazamakuru, ndetse n’ubwo kuvuga icyo umuntu ashaka.

    Ubushakashatsi bw’Umuryango w’Abanyamakuru batagira imipaka (Reporters Without Borders) bwakozwe muri 2021 mu bihugu 180, u Rwanda ruri ku mwanya wa 156 mu gihe ibihugu bya mbere bitatu mu kugira Itangazamakuru ryigenga ari Norvege, Finlinad na Sweden.

    Source : https://imirasire.com/?RGB-iravuga-ko-ubwisanzure-bw-itangazamakuru-bwarazamutse-bugeze-kuri-93-7

  • Perezida Kagame asanga urubyiruko rudakwiye kwirengagizwa #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

    Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bamwe, abandi bayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga. Yabaye nyuma y’imyaka itatu idaterana kuko iheruka yabereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2018.

    Yibanze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihuza kw’akarere no kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yavuze ko COMESA itigeze iteshuka ku ntego yayo mu gihe cya COVID-19 ndetse yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda y’imishinga y’ubucuruzi itandukanye.

    Mu mwaka ushize ni bwo abaminisitiri bo mu Ihuriro rigize COMESA bemeje ishyirwaho ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bucuruzi.

    Yagize ati 'Mu gihe iyi ari intambwe ya mbere mu gukora ubucuruzi buhuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga, imbaraga zacu ntizikwiye kurangirira hano. Dukeneye guharanira ko abaturage bacu babona ibi bikoresho.”

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire hagati y’ibihugu kugira ngo abaturage babiboneremo umusaruro.

    Ati 'Icya mbere, tugomba gushyira imbaraga mu kuzamura umubare w’abakoresha ikoranabuhanga. Mu Rwanda twashyize imbere kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse dushaka ko abaturage bangana na 60% bazaba barikoresha mu 2024.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko imbaraga zihuriweho n’ibihugu byo muri COMESA zishobora kugira uruhare mu guhuza no kunoza imikorere y’ikoranabuhanga muri Afurika.

    Ati 'Icya kabiri, dukeneye gushyira mu bikorwa politiki igenga COMESA ituma habaho kwishyurana byoroshye, binyuze mu mucyo kandi bitekanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka burimo ubw’ibigo bito n’ibiciriritse.”

    'Ibigo biyobowe n’urubyiruko bifite uruhare runini mu ishoramari ry’umugabane wacu ndetse ntidushobora kubasiga ku ruhande.”

    Yakomeje ati 'Icya nyuma, ukwihuza kwa Afurika kuzagerwaho binyuze mu guharanira gukorera mu mucyo mu nzira y’iterambere.”

    Mu gushyigikira urubyiruko guhanga imirimo, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangije gahunda yayo izafasha guhanga imirimo miliyoni 25 no kongerera ubushobozi urubyiruko rurenga miliyoni 50 mu myaka icumi iri imbere.

    Iyi nama yaherukaga kubera mu Misiri mu 2001. Iy’uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko igaruka ku 'Gukoresha ikoranabuhanga mu kubaka ubukungu budaheza.”

    Yanabereyemo ihererekanyabubasha aho Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi yahawe inshingano zari zifitwe na Andry Rajoelina wa Madagascar.

    Isoko rwa COMESA ryashinzwe ku wa 8 Ukuboza 1994 rigizwe n’abanyamuryango 19, u Rwanda rukaba rwarinjiyemo mu 2004. Ni rimwe mu masoko magari afatiye runini ubukungu bw’umugabane wa Afurika. Uyu muryango ufite abaturage miliyoni 583, umusaruro mbumbe wawo ubarirwa muri miliyari 805$ mu gihe agaciro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize kangana na miliyari 324$.

    COMESA igizwe n’ibihugu 21 birimo u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Mauritius, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-asanga-urubyiruko-rudakwiye-kwirengagizwa

  • Huye: Amakimbirane yo mu miryango yagaragajwe nk’icyonnyi gikomeye cy’ireme ry’uburezi – #rwanda #RwOT

    Byabaye ubwo mu Murenge wa Tumba hatangizwaga inama ngarukamwaka yimakaza uburezi bufite ireme ku wa 20 Ugushyingo 2021.

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe, Prof Vincent Sezibera yavuze ko kugera ku ireme ry’uburezi ryifuzwa birenze gusa kwigisha mu ishuri.

    Yavuze ko muri iki gihe hari ibyonnyi by’ireme ry’uburezi birimo amakimbirane yo mu ngo, guhohotera abana, kubura ibikoresho by’ibanze mu buzima n’iby’ishuri ku banyeshuri n’ibindi.

    Ati “Uko umuryango utekanye bituma umwana yiga atuje ibyo yigishwa akabyumva n’ibyo asabwa gukora akabikora, kuba umwana afite ibikenewe yaba ari ibitunga umubiri n’ibikoresho akenera bituma yiga neza.”

    Prof Sezibera yavuze ko amakimbirane yo mu muryango ari icyonnyi gikomeye ku ireme ry’ubutezi muri iki gihe kandi gikwiye gukumirwa abantu bafatanyije.
    Ati “Amakimbirane abera mu muryango ni icyonnyi gikomeye kuko bituma umwana atagira imbaraga zihagije zo kugira ngo yige, ahubwo ashobora kuba yanatozwa ingeso mbi bitewe n’amakimbirane ahora mu rugo.”

    Bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Murenge wa Tumba bagaragaje ko hari abana bajya ku ishuri bakananirwa kwiga neza biturutse ku makimbirane abera iwabo mu ngo ndetse n’ibindi bibazo bikomoka mu miryango yabo.

    Umuyobozi wa GS Cyarwa, Akayezu Donatha ati “Hari n’igihe umwana aza mu gitondo ukabona atangiye gusinzira ku isaha ya mbere, wamuganiriza ugasanga biterwa ahanini n’amabimbirane y’ababyeyi be n’ubusinzi. Umubyeyi we yagiye mu kabari akaza akomanga saa sita z’ijoro, umwana ibitotsi arabicikiriza kugira ngo afungurire umubyeyi we, cyangwa se abayeyi barwana bigatuma abana bahangayika.”

    Bagaragaje ko hari n’abana bajya ku ishuri baraye batariye bigatuma batiga neza ariko bavuga ko kuri ubu basigaye bafatira ku ishuri ifunguro rya saa Sita bifasha mu gukemura ikibazo cy’abiganaga inzara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bateguye iyo nama izajya iba buri mwaka kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo biri mu burezi.

    Ati “Tuza kujya inama n’abo dukorana n’inzego zitandukanye dusanga gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye ari ukujya inama y’icyo twakora buri wese agatanga ibitekerezo noneho tugafatira umwanzuro hamwe.”

    Mu gutangiza iyo nama hahembwe ibigo by’amashuri byatsindishije neza ibizamini bya Leta mu mwaka ushize.

    Abahanga mu burezi bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye barebeye hamwe uko bateza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mutwe, Prof Vincent Sezibera, yavuze ko amakimbirane yo mu miryango ari icyonnyi gikomeye cy’ireme ry’uburezi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital, yavuze ko bateguye iyo nama kugira ngo bafatanyirize hamwe gukemura ibibazo biri mu burezi

    Muri iyi nama habayeho no gushimira amashuri yatsindishije neza

    Mu Murenge wa Tumba hatangijwe inama ngarukamwaka yimakaza uburezi bufite ireme

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3CKKApC

  • U Rwanda rwahawe inguzanyo y’asaga miliyari 15 Frw azashorwa mu bikorwa bizahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Ni amafaranga yashyikirijwe Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda, BRD, azafasha abashoramari bato kubona inguzanyo zishobora kwifashishwa mu kongera imbaraga mu bikorwa byabo aho biteganyijwe ko BRD na yo izongeraho izindi miliyari 15 Frw.

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko ayo amafaranga bahawe agamije guteza imbere imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19 by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.

    Yakomeje agira ati “Twishimiye kwakira iyi nkunga ya EIB, izafasha mu kuzamura urwego rw’abikorera by’umwihariko abakora ishoramari rito n’iriciriritse. Ibi bigaragaza ko BRD ikomeje kugirirwa icyizere ku ruhando mpuzamahanga. Ibi bizafasha BRD gutanga inguzanyo z’igihe kirekire ku bigo by’ishoramari mu rwego rwo kuzahura ubukungu.”

    Yagaragaje ko imishinga izibandwaho cyane ari irebana no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ibikorerwa mu nganda, ubuzima ndetse n’igamije guteza imbere ingufu zisubira n’ibindi.

    Ati “Ni amafaranga azadufasha mu ishoramari, mu nzego tubona zizafasha ubukungu kongera gukomera.”

    Iyi nguzanyo yahawe BRD izishyurwa hagati y’imyaka irindwi na 10, ibizatuma n’abazagurizwa muri BRD bazahabwa inguzanyo z’igihe kirekire.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano azafungura ishoramari rishya mu Rwanda.

    Ati “Covid-19 yashegeshe cyane ishoramari mu Rwanda kandi ishoramari rishya ni ryo zingiro ryo guhangana n’imbogamizi zikigaragara mu bucuruzi. Gukorana na BRD na EIB bizafungura amarembo ku ishoramari rishya.”

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko bahisemo gutera inkunga u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu cyane ko bamaze igihe kitari gito bakorana n’u Rwanda mu mishinga itandukanye igamije kuzamura abakora ubucuruzi buciriritse.

    Mu Ukwakira 2021, EIB yaherukaga gutanga miliyoni zisaga 55 z’amayero harimo 40 zahawe Banki ya Kigali ndetse na 15 zahawe KCB zigamije gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 mu bikorwa byabo bya buri munsi.

    Abitabiriye umuhango wo gusinya amazezerano beretswe ko hari amahirwe kuko inguzanyo izishyurwa mu gihe kirekire

    Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, ashyira umukono ku masezerano

    Visi Perezida wa EIB, Thomas OSTROS, yavuze ko ubufatanye bwa Banki ayoboye n’u Rwanda bumaze igihe kirekire

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko ubufatanye bw’amabanki yombi buzatanga umusaruro kuri ba rwiyemezamirimo bato

    Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko hakenewe ishoramari rishya mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Hagaragajwe ko EIB isanzwe ikorana n’u Rwanda mu mishinga inyuranye

    Inguzanyo u Rwanda rwahawe izafasha abifuza gukora imishinga mito n’iciriritse mu kuzahura ubukungu bw’igihugu

    Itsinda ryaturutse muri Banki y’Ishoramari y’u Burayi ryakurikiranye uko amasezerano ashyirwaho umukono

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3cGMJs8

  • Ntidukwiye gusiga urubyiruko inyuma – Perezida Kagame avuga ku iterambere ry’ikoranabuhanga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mu Nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

    Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bamwe, abandi bayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga. Yabaye nyuma y’imyaka itatu idaterana kuko iheruka yabereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2018.

    Yibanze ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwihuza kw’akarere no kureba imiterere y’icyorezo cya COVID-19.

    Perezida Kagame yavuze ko COMESA itigeze iteshuka ku ntego yayo mu gihe cya COVID-19 ndetse yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda y’imishinga y’ubucuruzi itandukanye.

    Mu mwaka ushize ni bwo abaminisitiri bo mu Ihuriro rigize COMESA bemeje ishyirwaho ry’ikoranabuhanga ryifashishwa mu bucuruzi.

    Yagize ati “Mu gihe iyi ari intambwe ya mbere mu gukora ubucuruzi buhuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga, imbaraga zacu ntizikwiye kurangirira hano. Dukeneye guharanira ko abaturage bacu babona ibi bikoresho.’’

    Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire hagati y’ibihugu kugira ngo abaturage babiboneremo umusaruro.

    Ati “Icya mbere, tugomba gushyira imbaraga mu kuzamura umubare w’abakoresha ikoranabuhanga. Mu Rwanda twashyize imbere kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse dushaka ko abaturage bangana na 60% bazaba barikoresha mu 2024.’’

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko imbaraga zihuriweho n’ibihugu byo muri COMESA zishobora kugira uruhare mu guhuza no kunoza imikorere y’ikoranabuhanga muri Afurika.

    Ati “Icya kabiri, dukeneye gushyira mu bikorwa politiki igenga COMESA ituma habaho kwishyurana byoroshye, binyuze mu mucyo kandi bitekanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka burimo ubw’ibigo bito n’ibiciriritse.’’

    “Ibigo biyobowe n’urubyiruko bifite uruhare runini mu ishoramari ry’umugabane wacu ndetse ntidushobora kubasiga ku ruhande.’’

    Yakomeje ati “Icya nyuma, ukwihuza kwa Afurika kuzagerwaho binyuze mu guharanira gukorera mu mucyo mu nzira y’iterambere.’’

    Mu gushyigikira urubyiruko guhanga imirimo, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangije gahunda yayo izafasha guhanga imirimo miliyoni 25 no kongerera ubushobozi urubyiruko rurenga miliyoni 50 mu myaka icumi iri imbere.

    Iyi nama yaherukaga kubera mu Misiri mu 2001. Iy’uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko igaruka ku “Gukoresha ikoranabuhanga mu kubaka ubukungu budaheza.’’

    Yanabereyemo ihererekanyabubasha aho Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi yahawe inshingano zari zifitwe na Andry Rajoelina wa Madagascar.

    Isoko rwa COMESA ryashinzwe ku wa 8 Ukuboza 1994 rigizwe n’abanyamuryango 19, u Rwanda rukaba rwarinjiyemo mu 2004. Ni rimwe mu masoko magari afatiye runini ubukungu bw’umugabane wa Afurika. Uyu muryango ufite abaturage miliyoni 583, umusaruro mbumbe wawo ubarirwa muri miliyari 805$ mu gihe agaciro k’ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize kangana na miliyari 324$.

    COMESA igizwe n’ibihugu 21 birimo u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Mauritius, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

    Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rudakwiye kwirengagizwa mu iterambere ry’ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga muri Afurika

    Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina (ibumoso) yahererekanyije ububasha na Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri, ahita afata inshingano zo kuyobora Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA)

    Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, ni we wagizwe Umuyobozi wa COMESA

    Amafoto: Village Urugwiro


    source : https://ift.tt/3xdjXIY

  • Ubukene n’ubunyamwuga buke biranuma mu itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bukorwa buri myaka ibiri, ubwamuritswe hari ku nshuro ya kane.

    Iki gipimo kigaragaza ingeri eshanu zagenzuwe nk’izashingiweho mu kwerekana imiterere y’urwego rw’itangazamakuru. Igipimo cya mbere kijyanye n’urwego rw’amategeko agenga itangazamakuru aho bigaragara ko anyuze abakora uyu mwuga ku kigero cya 91,0%.

    Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n’ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n’amakuru biri kuri 77,8%.

    Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n’ubushobozi bw’itangazamakuru hamwe n’ubunyamwuga bw’abarikora.

    Ubu bushakashatsi kuri iyi ngingo bwerekana ko ikigero cy’abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego ruri kuri 67,8%.

    Ni mu gihe kubahiriza amahame y’umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y’abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw’itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

    Ubukene bwatumye Radio ya gatatu mu gihugu isaba inkunga yo kwishyura ubukode bw’iminara

    Ingingo ijyanye n’ubukene mu itangazamakuru ni imwe mu zagarutsweho mu biganiro byo kumurika ubu bushakashatsi.

    Hagaragajwe uburyo abanyamakuru benshi bakora nta masezerano y’akazi, abandi bagakora badahembwa kugeza n’aho RURA yerekana ko iyo ikoze igenzura, nka Radio yatangiye ivuga ko izaha akazi abakozi 50, nyuma y’imyaka ibiri 80% by’abayikorera baba ari abimenyereza umwuga n’abakorerabushake.

    Jesse Maxella Kiyingi wari witabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi yagaragaje ko amikoro y’itangazamakuru ageramiwe kugeza n’aho Radio ya gatatu mu gihugu mu gukurikirwa yitabaza abantu ngo bayitere inkunga yishyure iminara.

    Yabivugaga nyuma y’aho Radio Maria Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yifashishije Twitter igasaba abantu kuyitera inkunga kugira ngo ibone miliyoni 4,1 Frw yo kwishyura ubukode bw’iminara.

    Shyigikira Radio Maria Rwanda uyifashe kwishyura ubukode bw’iminara ukwezi k’Ugushyingo kugirango ikomeze kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu. pic.twitter.com/2CSq8OXej8

    — Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria) November 22, 2021

    Ubushakashatsi kandi na bwo ubwabwo bugaragaza ko urwunguko mu rwego rw’itangazamakuru ruri hasi cyane kuko ari 21,3%.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi, yavuze ko igitangazamakuru gishobora kugira abanyamakuru bafite ubushobozi ariko mu gihe cyose baba badafite uburyo bubabashisha gukora neza, bwa bumenyi ntacyo butanga.

    Yagaragaje kandi ko hari ubwo umuntu asura ikigo cy’itangazamakuru agasanga abafite ubwishingizi ari hafi ya ntabo, wajya mu bigo by’amashuri ugasanga nta bikoresho bihari byabashisha abanyeshuri kwiga banimenyereza ahubwo integanyanyigisho nyinshi zishingiye ku kwigisha mu magambo gusa.

    Ati “Dufite ingeri nyinshi dukwiriye gukoramo amavugurura kugira ngo tugire itangazamakuru rihamye.”

    Arthur Asiimwe uyobora RBA, we yagaragaje ko nta radio na televiziyo n’imwe byafunze kubera ubukene, bivuze ko umwaka ku wundi ba nyirazo badakorera mu bihombo.

    Ikibazo ngo gishobora kuba kiri mu kuba ba nyiri ibyo bitangazamakuru, bafata amafaranga barikesheje, bakajya kuyashora mu bindi bitandukanye naryo.

    Ati “Wenda ikibazo gishobora kuba ari uko amafaranga avanwa mu itangazamakuru akajya gushorwa mu bindi bitandukanye ariko urebye ibitabo by’imari byabo, ushobora kubona indi shusho. Ibyo bintu dukwiriye kubyitondera.”

    Ubushobozi bw’abanyamakuru bwatunzwe agatoki

    Ku kijyanye n’ubushobozi bw’abanyamakuru, Asiimwe yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu mahugurwa ahabwa abanyamakuru, agaragaza ko aho bigeze ubu nta yindi kaminuza yigisha itangazamakuru ikenewe mu gihugu.

    Ati “Kuko dukeneye kugera aho umuntu yibanda ku kintu runaka. Niba ushaka umunyamakuru mwiza ukora ibijyanye n’ubukungu, ese nkeneye umuntu wize ibintu bitanu bigomba kuba bigize inkuru cyangwa se nkeneye umuntu wize ubukungu hanyuma ikigo runaka kikamuha amahugurwa y’umwaka umwe cyangwa ibiri cy’ibyo akwiriye gukora nk’umunyamakuru.”

    Yagaragaje ko abanyamakuru beza hafi ya bose bakora umwuga muri iki gihe, nta n’umwe wanyuze mu ishuri ry’itangazamakuru.

    Berna Namata uyobora NMG Africa mu Rwanda ifite ikinyamakuru cya The East African we yavuze ko urebye itangazamakuru ry’u Rwanda, hari ikibazo cy’ubunyamwuga, ariko usanga hari n’aho giterwa n’uko nta bantu bahari bo kwigiraho ugereranyije n’uko ahandi haba hari abamaze imyaka irenga 20 mu mwuga.

    Yavuze ko kugira ngo abanyamakuru n’umwuga w’itangazamakuru ubwawo wubahwe, abawukora bakwiriye gushyiraho imirongo ngenderwaho.

    Ati “Urebye ibibazo urwego rwacu ruhura na byo uyu munsi, igihe cyose tuzaba tutarazamura imikorere, igihe tuzaba tutarazamura ubunyamwuga, biragoye guharanira uburenganzira bwacu. Keretse igihe cyose tuzaba twubahiriza amahame kandi dukora kinyamwuga.”

    Yatanze urugero rw’impaka zimaze iminsi ku basigaye bakoresha Youtube biyise abanyamakuru, avuga ko niba umunyamakuru ashaka kumvikanisha umurongo runaka wa politiki yaba ushyigikiye cyangwa urwanya guverinoma, uwo aba atari umunyamwuga.

    Ati “Nakwifuje ko twe abanyamakuru twakwirebaho ubwacu tukazamura urwego rwacu. Nta muntu uzabidukorera, kugira ngo twubahwe nk’abanyamakuru, dukwiriye gushyira inzu yacu ku murongo. Birambabaza kubona umuntu ufite micro na Youtube wese afatwa nk’umunyamakuru, ntabwo aribyo. Dufite amahame, dufite amategeko atugenga, kuba umunyamakuru ni iby’agaciro, itangazamakuru ni umwuga wiyubashye.”

    Yavuze ko ibinyamakuru bikwiriye kuzamura urwego rw’imikorere bitaba ibyo bikazisanga byaburijwemo n’imbuga nkoranyambaga nka Youtube.

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko intege nke mu bunyamwuga n’ubushobozi bw’amikoro arizo mbogamizi itangazamakuru rifite muri iki gihe.

    Ati “Turi gusesengura, turi gukora ikindi cyegeranyo kigaragaza uburyo itangazamakuru rishobora kwibeshaho mu buryo bw’amafaranga. Nikirangira tuzaganira n’abagize itangazamakuru kugira ngo habeho kugenzura ngo ni ibiki bikwiriye gukorwa kugira ngo itangazamakuru rishobore kwinjira mu bucuruzi bw’itangazamakuru kandi bikorwe kinyamwuga mu buryo bunoze.”

    Mu Rwanda hari Radio 40 na televiziyo 20. Ubushakashatsi bugaragaza ko Radio ariyo iri ku mwanya wa mbere nk’isoko y’amakuru ku baturarwanda ku kigero cya 94,3% igarukirwa na televiziyo iri kuri 50,5%.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko itangazamakuru ry’u Rwanda ryisanzuye ku kigero cya 93,3%.

    Berna Namata uhagarariye NMG Africa mu Rwanda, yasabye abakora umwuga w’itangazamakuru kwihesha agaciro bakora kinyamwuga

    Arthur Asiimwe uyobora RBA yagaragaje ko nk’umuntu umaze imyaka irenga 20 mu itangazamakuru, hari intambwe nini imaze guterwa

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubakira ubushobozi abanyamakuru

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akurikiye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

    Cleophas Barore ukorera RBA yari mu bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

    Abafite aho bahuriye n’itangazamakuru bari batumiwe

    Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, wabaye umunyamakuru mu buto bwe iwabo muri Sénégal, yavuze ko ari hari intambwe nini ikeneye guterwa mu kubaka ubunyamwuga bw’abanyamakuru mu Rwanda

    Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi

    Ni ku nshuro ya kane ubu bushakashatsi bwari bumuritswe

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2Zf9rEo

  • Minisitiri Dr. Ugirashebuja, IGP Dan Munyuza na Col Ruhunga uyobora RIB bari muri Turukiya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

    Inteko rusange ya 89 y’umuryango wa Interpol ibaye mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19. Iby’ingenzi bizigirwa muri iyi nama ni ukurebera hamwe ku ngamba zafatwa mu guhangana n’ingaruka za COVID-19 mu bihugu bigize umuryango wa Interpol.

    Kugeza ubu abantu barenga miliyoni ebyiri ku isi yose bahitanwe n’icyorezo cya COVID-19, ni mu gihe mu Rwanda habarirwa abantu 1,341 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

    Muri iyi nteko rusange kandi hazarebwa ku bikorwa bya Polisi n’ikoranabuhanga, ibikorwa by’umuryango kuva mu mwaka wa 2022-2025, hazanarebwa ibijyanye n’ubufatanye. Iyi nteko rusange izasoza imirimo yayo tariki ya 25 Ugushyingo uyu mwaka aho hazanatorwa komite nyobozi nshya y’uyu muryango.

    Mu mwaka wa 2015 u Rwanda ni rwo rwari rwakiriye inteko rusange y’umuryango wa Interpol.

    Abitabiriye iyi nteko rusange batowe na za Leta z’ibihugu bigize uyu muryango, bakaba ari na bo bagize inteko nkuru y’umuryango iterana rimwe mu mwaka hagafatwa ibyemezo bikuru bigize gahunda z’umuryango, ibikenewe mu mibanire mpuzamahanga, imari na gahunda z’ibikorwa. Ibyo byemezo bishyirwa mu myanzuro y’inteko rusange.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3nJINge

  • Huye: Abayobozi batowe basabwe gutunganya ‘Icyarabu’ no gushyiraho inzu y’imyidagaduro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitri w
    Minisitri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

    Yabigarutseho tariki 22 Ugushyingo 2021, nyuma y’irahira rya komite nyobozi y’aka karere, ababwira ko bafite n’amahirwe ko nta mushya urimo, bityo bakaba bakwiye gukomereza aho bari bageze, ku muvuduko uruta uwo bari basanganywe.

    Minisitiri Ngamije yabibukije kuzakora ku nkingi za gahunda y’imbaturabukungu y’imibereho myiza harimo imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa remezo, iterambere rusange ry’inzego z’imirimo n’abaturage, n’ubucuruzi.

    Yaboneyeho kubibutsa kuvugurura agace ko mu mucyi ahazwi nko mu ‘Cyarabu’ agira ati “Aho bita mu Cyarabu dukeneye ko ibyo njyanama yemeje kugira ngo havugururwe, hajyane n’icyerekezo cy’umujyi, ibishaje bivugururwe cyangwa se hubakwe ibindi bishyashya.”

    Abitabiriye kurahira kwa Komite Nyobozi y
    Abitabiriye kurahira kwa Komite Nyobozi y’Akarere ka Huye

    Yunzemo ati “Hari n’ibibura hano i Huye, nk’inzu ijyanye n’ibihe twakwita iy’imyidagaduro. Hari urubyiruko muri kaminuza, n’abaturage muri rusange, bakeneye aho bidagadurira. Bifite aho bihurira n’ubucuruzi, iterambere ndetse n’ubukerarugendo. Ni ngombwa ko n’abashoramari bumva ko hari amahirwe afatika yo gushora mu gikorwa nk’icyo ngicyo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye cyashyizwe ahagaragara, kuvugurura Icyarabu byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus, cyane ko hari n’abari bamaze gusaba ibyangombwa byo kubaka.

    Ange Sebutege, Meya w
    Ange Sebutege, Meya w’Akarere ka Huye

    Ati “Twari twabonye uburyo kuvugurura Icyarabu byashyirwa mu bikorwa, harimo gufatanya n’undi muntu, kwegurira ikibanza ushobora kukibyaza umusaruro, hakaba n’uko umuntu yaza akubaka agaha nyiri ikibanza aho gukoreramo. Ikizatwemerera ni cyo tuzakora.”

    Naho ku bijyanye n’inzu y’imyidagaduro, ngo hari habonetse abakora umushinga mwiza washimwe n’inama njyanama y’Akarere ka Huye, ku buryo hari gushakwa ubushobozi bwo kuwushyira mu bikorwa.

    André Kamana, Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Huye
    André Kamana, Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Huye

    Meya Sebutege avuga ko muri manda y’imyaka itanu batangiye bazakora n’ibindi bikorwa bihindura imibereho y’Abanyehuye, bityo akabasaba kwitabira gahunda zibafasha mu iterambere, uhawe inka akayifata neza, bakitabira ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli,… kandi bakazirikana ko icyo abayobozi babereyeho ari ukubaha serivise nziza, bakanga serivise mbi, n’abayibahaye bakabagaragaza.

    Annonciata Kankesha, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye
    Annonciata Kankesha, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye


    source : https://ift.tt/3cEDit9