Category: Uncategorized

  • UCL: Manchester United itagira umutoza yakati… – #rwanda #RwOT

    Mu maso ya Unai Emery ufite agahigo ko kwegukana ibikombe byinshi bya Europa League, Michael Carrick waragijwe Manchester United, abifashijwemo na Cristiano Ronaldo na Jadon Sancho, batsinze Villarreal yahabwaga amahirwe muri uyu mukino ibitego 2-0, ihita ikatisha itike ya 1/8 muri iri rushanwa n'ubwo hasigaye umukino umwe wo mu matsinda.

    Mbere y'uyu mukino, abafana ba Manchester United bashidikanyaga ku musaruro ikipe yabo iza gukura muri Espagne kubera ihurizo ryo kutagira umutoza, nyuma y'uko Ole watozaga iyi kipe yirukanwe ku Cyumweru nyuma yo gutsindwa na Watford ku wa gatandatu w'icyumweru gishize ibitego 4-0.

    Uyu mukino watangiye Villarreal nk'ikipe iri mu rugo isatira ndetse igaragaza inyota yo gufungura amazamu ariko umunyezamu David De Gea ayibera ibamba, byanatumye Manchester United nayo yinjira mu mukino itangira kurema uburyo bw'ibitego.

    Abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo, Bruno Fernandez na Martial bagerageje uburyo bwo gufungura amazamu mu minota 45 y'igice cya mbere ariko uburyo bagerageje ntibwabahiriye.

    Villarreal yashakaga gutsinda ikayobora itsinda F amakipe aherereyemo, yagerageje uburyo bwose bwo gushaka aho yamenera ngo itsinde ariko Manchester iyibera ibamba, amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye amakipe asatirana ariko anacungana cyane kugira ngo hatagira iyiba umugono indi.

    Akagozi kari kaziritse Villarreal kacitse ku munota wa 78 ubwo umunyezamu wa Villarreal, Geronimo Rulli yakoraga amakosa agafata umupira akawuha abakinnyi ba Manchester United, maze Cristiano ahita afungura amazamu, atsindira Manchester igitego cya mbere.

    Villarreal ntiyacitse intege, dore ko yakomeje gusatira ishaka uburyo bwo kwishyura igitego, ndetse inahusha amahirwe menshi yagiye ibona ariko kubona igitego bikomeza kuyibera ingume.

    Ntabwo Manchester United yazuyaje kuko yabyaje umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 90 itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe neza na Jadon Sancho ku mupira mwiza yahawe na Bruno Fernandez.

    Umukino warangiye Manchester United itsinze Villarreal ibitego 2-0, bituma ikomeza kuyobora itsinda F n'amanota 10, ndetse ibona itike y'imikino ya 1/8 n'ubwo hagisigaye umukino wa nyuma wo mu itsinda.

    Villarreal yagumye ku mwanya wa kabiri n'amanota 7, naho Atalanta iguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 6 nyuma yo kunganya na Young Boys iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 4.

    Umukino wa nyuma wo muri iri tsinda uzahuza Atalanta na Villarreal niwo uzagaragaza ikipe izaherekeza Manchester United muri 1/8 n'ikipe izajya muri Europa League.

    Uko indi mikino yagenze:

    Barcelona 0-0 Benifica

    Chelsea 4-0 Juventus

    Zenit 1-1 Malmo

    Sevilla 2-0 Wolfsburg

    Lille 1-0 Salzburg

    Young Boyz 3-3 Atalanta

    Dynamo Kiev 1-2 Bayern Munich

    Cristiano yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino

    Jadon Sancho yatsinze igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi

    Manchester United yakatishije itike ya 1/8 muri Champions League nyuma yo gutsinda Villarreal

    Carrick na Fletcher nibo bari gutoza Manchester United nyuma yo kwirukana Ole

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111807/ucl-manchester-united-itagira-umutoza-yakatishije-itike-ya-18-itsindiye-villarreal-mu-rugo-111807.html

  • Yemerewe gushaka! Amagambo Juno Kizigenza yab… – #rwanda #RwOT

    Umuziki w'u Rwanda ukomeje kugenda waguka  mu nguni zose, ari nako ubyara abahanzi bashya kandi beza. Muri abo harimo Juno Kizigenza, umusore uherutse guhatanira ibihembo mu byiciro bikomeye bya Kiss Summer Awards birimo icy'indirimbo y'impeshyi nicy'umuhanzi mwiza.

    Juno Kizigenza wizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 21 umunyarwanda aba yemerewe gushaka mu buryo bw'amategeko, yatangiye mu buryo bw'umwuga umuziki amaze kwandikiramo ibigwi bikomeye mu mwaka wa 2019 ashyira hanze indirimbo yitwa 'Mpa Formulae'.

    Mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA kuri uyu munsi w'isabukuru y'amavuko ye, yavuze ko uyu munsi yahisemo kuwizihiza ari kumwe na nyina umubyara kandi wishimira ibikorwa n'intambwe amaze gutera, agira ati:'None nasuye mukecuru, aterwa ishema cyane n'ukuntu nahatwitse, aba abona birenze.'Juno Kizigenza wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 21

    Akomeza asobanura uko yiyumva kuri uyu munsi we agira ati:'Nishimiye kuzuza iyi myaka kandi haracyari iyindi 'y'amahiti' imbere.' Juno Kizigenza kandi yagarutse ku mpamvu yatumye adatanga ibyishimo ku rubyiniro mu buryo bwagutse, mu gitaramo cyabaye kuwa 13 Ugushyingo 2021 cyari cyatumiwemo n'umuhanzi w'umunya Nigeria, Omah Lay cya Kigali Fiesta.

    Juno ati:'Habayeho utubazo tujyanye n'igihe ariko nta kibazo n'ubundi haza n'ahandi henshi.' Aboneraho kugenera ubutumwa abafana be kuri uyu munsi agira ati:'Ndabashima cyane n'abari kunyifuriza isabukuru nziza bose.'

    Asoza, Juno yagarutse ku butumwa yagenewe na Ariel Wayz benshi bemeza ko baba bari mu rukundo bashingiye kandi ku myitwarire yabo n'ubwo bo bahamya ko ari inshuti magara agira ati:'Yambwiye ngo isabukuru nziza nshuti yanjye magara.'Imyitwarire ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz ituma abantu bahora bemeza ko bari mu munyenga w’urukundo

    Ubundi Juno Kizigenza yongera gushimangira ko nta kindi kiri hagati yabo bombi kindi kitari ubucuti, ahubwo ari uko abantu batabyemera agira ati:'Wayz ni inshuti yanjye magara niko kuri, ahubwo ni uko abantu batabyemera.'

    Kuri ubu Juno Kizigenza ari mu bahanzi bahagaze neza kandi bamaze igihe gito bakiri na bato, aho kandi akomeza kugenda agaragaza ubuhanga mu bitaramo agenda agaragaramo no mu ndirimbo akora zikundwa n'abantu b'ingeri zose kubera ukuntu ziba zivanze  ubuzima busanzwe we yita ubw'umuhanda n'inkuru z'urukundo. Benshi babona aba bahanzi bamaze gukorana indirimbo zirenga imwe nk’abari mu munyenga w’urukundo

    Ibyo Juno Kizigenza yatangaje ntibiri kure y'ibyo Ariel Wayz yashyize kuri instagram amwifuriza isabukuru y’amavuko, n'ubwo yongeyeho agatima kavuze urukundo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111798/yemerewe-gushaka-amagambo-juno-kizigenza-yabwiwe-na-ariel-wayz-ku-isabukuru-yamavuko-ye-111798.html

  • Leah Wambui umukobwa wabaye igitangaza kuber… – #rwanda #RwOT

    Amaze kubona ako kazi, amafaranga make bamuhembaga yarayafashe atangira kujya ayabika atangira iduka rito ryacuruzaga ibinyobwa, kugeza ubwo yaje kugira igitekerezo cyo kujya kwaka inguzanyo muri banki akababwira ko bakorana bagakora umushinga wo kubaka amazu ariko akazabishyura nyuma abantu bamaze kuzimugurira. Ariko ngo ibyo byari bigoye kuko nta muntu n'umwe wamwumvaga cyangwa ngo ashyigikire igitekerezo cye, kuko bamwitaga umusazi.

    Gusa ntiyacitse intege kugeza abonye banki imuha macye yarangiza kubaka inzu nkeya abantu bakazikunda bakazigura ku bwinshi, bigatuma noneho aho akomanze bamwumva.

    Izi nzu zifite ibyumba 4, ibibuga by'abana, ibibuga bindi abakuru bakoreramo siporo hamwe na parikingi n'ibindi bintu by'ingenzi harimo pisine (swimming pool) , hamwe n'uruzitiro rw'amashanyarazi n'ubusitani bwiza kuri buri nzu.

    Leah avuga ko ingorane zikomeye yahuye nazo kugeza ubu ari inyungu nyinshi banki yishyuza abiteza imbere, gusa avuga ko bitapfa kumuca intege. Uyu mukobwa kandi arakangurira  abandi kurebera Afurika mu mahirwe menshi  kuko Afurika ari ahantu hasobanuye byinshi cyane, kuko hari ibikoresho by'ibanze byinshi byakifashishwa mu bintu byinshi byo guhanga imirimo.

     Iyi sosiyete y'imitungo itimukanwa yateye intambwe ishimishije igaragazwa n'ibihembo yagiye ihabwa,  yanabaye  iya kabiri mu cyiciro cya mbere cy'izamuka ry'imyubakire yo mu rwego rwo hejuru iteza imbere imiturire  muri kenya.

    Mu biganiro bitandukanye uyu mukobwa yakoze kuko yakoze byinshi aho amariye kubaka izi nzu , yagiye avuga ko kuba rwiyemezamihigo  ari ibintu bisaba kwihangana, kwiyemeza no gukora cyane.

    Iyi sosiyete kandi yashyizeho amahirwe y'akazi ku bakozi bagera kuri 30 bemewe kuva yashingwa.

    Leah umukobwa umaze kubaka ibigwi 

        

    Inzu Leah yubatse uko zimeze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111802/leah-wambui-umukobwa-wabaye-igitangaza-kubera-igitekerezo-cye-cyo-kubaka-inzu-nziza-200-111802.html

  • Kigali: Abafite imyaka iri hagati ya 12 na 18 batangiye gukingirwa #COVID19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni gahunda ireba abana bafite kuva ku myaka 12 kugera kuri 18 ikaba yatangiriye ku bigo bya GS Gahanga I, GS Kagugu hamwe na Collège Saint André, biri mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko hagomba kurara hakingiwe abana 1400, bikazakomereza no mu bindi bigo mu minsi iri imbere.

    Kugira ngo umwana akingirwe bisaba kuba umubyeyi we yabyemeye binyuze mu rupapuro rwa minisiteri y’ubuzima abanza gusinya bityo umwana akabona guhabwa urukingo rwa covid-19.

    Mbere y’uko abakingiwe ku munsi wa mbere bahabwa urukingo babanje kugaburirwa kuko n’ubusanzwe bino bigo byatangirijweho iyi gahunda bisanzwe bigaburira abanyeshuri babyo muri gahunda ya Leta isanzwe yo kugaburira abana ku ishuri.

    Bamwe mu banyeshuri bakingiwe bavuga ko inkingo za covid-19 bahawe zije bazikeneye kuko ari icyorezo cyagize ingaruka ku batuye isi muri rusange ariko by’umwihariko bikaba byarakoze cyane ku banyeshuri bagiye bahagarika amasomo yabo mu bihe bitandukanye.

    Shemusa Uzamukunda wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Kagugu, avuga ko gahunda yo gukingirwa bayakiriye neza kuko izabafasha gutuma biga neza ntacyo bikanga bitewe n’uko hari abari bamaze iminsi bandura covid bikababuza amasomo yabo.

    Ati “Bigiye kudufasha kwiga neza ntacyo twikanga, umubare w’abana banduraga ugiye kugabanuka hanyuma nyine dukine n’abana twisanzuye nta kibazo, bigiye no kudufasha kuzajya tugira inama bagenzi bacu, yo kwikingiza mu gihe batarikingiza, kuko urushinge ntabwo rubabaza bakwinjizamo gusa nyuma bagakuramo urushinge”.

    Laurent Hodari nawe n’umunyeshuri wakingiwe, avuga ko yashimishijwe no guhabwa urukingo kuko hari byinshi bajyagamo ntibemererwe kubera ko batarikingiza.

    Ati “Ikigero cy’abana barwaraga muri iki kigo cyari kiri hejuru cyane, ariko kuba twakingiwe n’ishimwe rikomeye cyane twashimira kuko akenshi cyane cyane hari nibyo twabuzwaga, ariko kuba tutadohokaga ku mabwiriza ya Leta tukambara agapfukamunwa neza, tukibuka gukaraba kenshi gashoboka, mu gihe tutarakingirwa, niyo mpamvu rero kuba twakingiwe ntabwo bivuze y’uko tugiye kudohoka, ahubwo tugiye kongera tubishishikarize n’abandi bikingize urukingo ntabwo ruryana”.

    Umunyamabanga wa Leta muri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu, avuga ko gukingirwa kw’abangavu n’ingimbi hari icyo bizafasha amashuri kubera ko ari mu bice byazahajwe cyane na covid-19.

    Ati “Uburezi bwagize ibibazo bikomeye cyane kubera covid-19, aho twafunze amashuri inshuro nyinshi cyane, ndetse byadusubije inyuma cyane, ubu rero kuva abana b’imyaka 12 gusubira hejuru nabo batangiye kubona urukingo, turizera ko ariyo nzira nziza yo kugira ngo tutazongera kugira ibibazo nkibyo ngibyo, byo kuba twafunga amashuri kubera ko abana ndetse n’abarimu baba bafite ibyago byo kwandura cyangwa bakazahazwa na covid-19”.

    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nubwo hari ubwoko bwinshi bw’inkingo zikoreshwa ku bindi byiciro ariko kuri gahunda yo gukingira abangavu n’ingimbi hazakoreshwa gusa inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer.

    Ngo nta mpungenge z’uko hari ababyeyi bashobora kwanga gusinyira abana kugira ngo bakingirwe kuko mu Mujyi wa Kigali abagera kuri 98% bafite imyaka 18 kuzamura bamaze guhabwa byibuze urukingo rwa mbere cyangwa zombi.

    Imibare itangazwa na Minisante ivuga ishusho rusange y’abamaze gukingirwa mu gihugu hose ari 22%, mu gihe biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira hamaze gukingirwa byibuze 40% by’abagomba gukingirwa mu gihugu hose.

    source : https://ift.tt/3FL8bZ9

  • #COVID19: Mu Rwanda abasaga ibihumbi 71 bahawe doze ya mbere kuri uyu wa Kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe ni 1,341.

    source : https://ift.tt/3CMWxeo

  • Itangazamakuru mu Rwanda riracyafite ubukene bw’amafaranga n’ubw’ubumenyi – RGB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye imurikwa ry
    Abitabiriye imurikwa ry’Igipimo cy’Iterambere ry’Itangazamakuru no kwizihiza Umunsi nyafurika w’Itangazamakuru

    Urwego RGB rwatangaje ubu bushakashatsi bukozwe ku nshuro ya kane, mu gihe hizihizwaga umunsi nyafurika w’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021.

    Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe muri 2013 ku bijyanye n’Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda bwarihaye amanota 60.7%, ubwa kabiri bwo muri 2016 bwagaragaje ko ryari rigeze kuri 69.6%, ubwo muri 2018 bwaryerekanye ko rigeze kuri 72.4%, naho ubw’uyu mwaka wa 2021 bwerekana ko Itangazamakuru rigeze ku manota 80.6% mu gutera imbere.

    Mu byiciro bitanu bishingirwaho mu gutanga amanota ku Itangazamakuru n’abarikoramo, hari ikijyanye n’amategeko hamwe na politiki biryorohereza gukorera mu gihugu, cyaje ku isonga mu kugira amanota 91%.

    Muri iki cyiciro ni ho haza ibijyanye n’Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bwahawe amanota 86.4%, ubwisanzure bw’Itangazamakuru bwagize 93.7%, uburenganzira mu kubona amakuru bufite 94.7%, kwigenga mu bijyanye n’imyandikire cyangwa kuvuga biri kuri 87%, ndetse n’uburenganzira bw’abanyamakuru mu kurinda(guhisha) uwabahaye amakuru buri kuri 93.3%.

    Ibyiciro bitanu byashingiweho mu gukora ubushakashatsi
    Ibyiciro bitanu byashingiweho mu gukora ubushakashatsi

    Icyiciro cya kabiri kijyanye no kugira urunyurane(ubwinshi) bw’ibitangazamakuru cyahawe amanota 87.3%, uruhare rw’Itangazamakuru mu guteza imbere Imiyoborere na Demokarasi rwahawe 87.3%, ndetse n’uburyo bwo kubona amakuru bwahawe amanota 77.8%.

    Icyiciro cyahawe amanota make kurusha ibindi ni ikijyanye n’Ubushobozi hamwe n’Ubunyamwuga cyahawe amanota 62.4%.

    Iki cyiciro kivugwamo ibijyanye n’abanyamakuru bahugukiwe neza iby’umurimo bakora, ubunyamwuga bakorana, ibikoresho bifashisha, kwishimira aho bakorera, ubushobozi bafite mu kwigenzurira ibyo bavuga, ndetse n’Ubushobozi bw’ibigo bakorera mu kwitunga no guhemba abakozi mu buryo burambye.

    Ubu bushakashatsi bwa RGB bugaragaza ko abakorera Itangazamakuru babihugukiwemo neza bangana na 59.6%, kubahiriza ubunyamwuga biri ku rugero rwa 57.3%, kuba Abanyamakuru bakora mu buryo bubanogeye bihabwa amanota 74.3%.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi ni we wasobanuye ibikubiye muri Raporo igaragaza uko Itangazamakuru rihagaze mu Rwanda

    Ubu bushakashatsi bunagaragaza ko kwigenzura neza kw’Abanyamakuru mu byo bavuga biri ku rugero rwa 67.6%, kuba ibitangazamakuru byaba byihagije mu bikorwa remezo bifasha gukora umwuga w’Itangazamakuru neza biri kuri 52.9%, hanyuma hakaza ikijyanye ko kugira ubushobozi bwo kwibeshaho no guhemba abakozi ngo kiri ku rugero rwa 57.6%.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi avuga ko gushinga igitangazamakuru mu Rwanda bitagoye, akaba ari yo mpamvu hamaze gushingwa ibinyamakuru byinshi, ariko ubunyamwuga n’amafaranga yo gukoresha ngo biracyabura mu bitangazamakuru byinshi.

    Umuyobozi wa RGB agira ati “Ikijyanye no kwigenzura abanyamakuru ubwabo ni bo bazagishyiramo imbaraga, kunoza politiki n’amategeko bizagirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe na RGB, hanyuma ikijyanye no gushobora mu buryo bw’amafaranga turimo kugikorera icyegeranyo kigaragaza uburyo Itangazamakuru ryakwibeshaho, tuzaganira ku buryo ryakwinjira mu bucuruzi ariko bigakorwa kinyamwuga”.

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi
    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi muri uyu mwuga, Oswald Mutuyeyezu, avuga ko Itangazamakuru ryigenga ari ryo rifite ikibazo kuko irya Leta ryo rihabwa ubushobozi buvuye mu Ngengo y’Imari y’Igihugu.

    Mutuyeyezu akavuga ko Itangazamakuru rya Leta rikwiriye guharira iryigenga ibijyanye no kwamamaza, kugira ngo ribone amafaranga yo kuribeshaho no kwishyura Urwego Ngenzuramikorere RURA n’ubukode bw’iminara y’Ikigo cya Leta gikora Itangazamakuru ari cyo RBA.

    Mutuyeyezu yagize ati “Niba Leta ishaka ko Itangazamakuru ryigira rikanisanzura, wenda ayo mafaranga yishyurwa iminara n’imirongo (amaradio avugiraho) yavaho, ikindi Ikigo RBA cyagombye gutungwa n’abaturage twese aho kurwanira n’ibitangazamakuru byigenga amasoko yo kwamamaza.”

    Igipimo nk’iki gisuzuma ibijyanye n’iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda kizongera gukorwa mu yindi myaka ibiri iri imbere, ubwo bazaba basuzuma niba ibyanenzwe muri uyu mwaka wa 2021 byarakosowe.

    Imbuga nkoranyambaga na zo zakozweho ubushakashatsi na RGB, ikaba ishyira Whatsapp ku mwanya wa mbere mu kwitabirwa na benshi
    Imbuga nkoranyambaga na zo zakozweho ubushakashatsi na RGB, ikaba ishyira Whatsapp ku mwanya wa mbere mu kwitabirwa na benshi


    source : https://ift.tt/3nLdQIT

  • Ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda bwiyongereyeho 10% #rwanda #RwOT

    Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere cyatangaje ko ubwisanzure bw'itangazamakuru buri kuri 93%, igipimo abanyamakuru bamwe mu Rwanda kitagaragaza ukuri.

    Raporo ya 'Rwanda Media Barometer' yatangajwe uyu munsi ivuga ko ubwisanzure bw'itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo kuri 86%, ubwigenge ku murongo w'amakuru kuri 87%, naho uburenganzira bwo kugera ku makuru kuri 94%.

    Iyi raporo nshya y'u Rwanda, ubundi isohoka buri myaka ibiri, igaragaza ko kuri biriya bipimo bitatu gusa habayeho kuzamuka ku rugero rusange rugera ku 10% ugereranyije n'iheruka ya 2018 – uretse ku gipimo cy'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ubu cyagabanutseho 4%.

    Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n'ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk'umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry'itangazamakuru n'ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n'amakuru biri kuri 77,8%.

    Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n'ubushobozi bw'itangazamakuru hamwe n'ubunyamwuga bw'abarikora.

    Ubu bushakashatsi kuri iyi ngingo bwerekana ko ikigero cy'abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw'amahuriro y'abanyamakuru mu iterambere ry'uru rwego ruri kuri 67,8%.

    Ni mu gihe kubahiriza amahame y'umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y'abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw'itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n'ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

    Dr Usta Kayitesi, ukuriye Rwanda Governance Board ikora iyi raporo – ubu isohotse bwa kane – yavuze ko Rwanda Media Barometer “ari igipimo cyo kwisuzuma”.

    Raporo yo mu kwezi kwa kane ya World Press Freedom Index ku bwisanzure bw'itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru 'rikinizwe'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ubwisanzure-bw-itangazamakuru-mu-rwanda-bwiyongereyeho-10

  • APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 itaratsindwa #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino Rayon Sports yari yitezweho guhindura amateka mabi ifite kuri APR FC mu myaka ishize,yananiwe kwihagararaho itsindwa muri uyu mukino w'ishyiraniro.

    Umukino watangiye APR FC iri hejuru mu guhererekanya umupira ari nako irusha hagati ha Rayon Sports hatabashaga kwambura imipira.

    Ku munota wa 4 w'umukino Rwabuhihi Aime Placide yagonganye na Nishimwe Blaise,bituma uyu mukinnyi wa Rayon Sports ahabwa ikarita y'umuhondo kuko yari yafunguye inkweto.

    Ku munota wa 6 w'umukino, Niyomugabo Claude yatereye ishoti inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira unyura hejuru y'izamu rya Bonheur wari wagarutse nyuma yo guhabwa ikarita y'umutuku ku mukino wa Rutsiro FC.

    Ku munota wa 19,Rayon Sports yafunguye amazamu nyuma y'aho Youssef Rharb yacometse umupira ari hagati y'abakinnyi ba APR FC, Essombe Willy Onana asiga Karera Hassan acenga umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wari wasohotse, atsinda igitego cya Rayon Sports.

    Umukino wahise uhindura isura,APR FC itangira gusatira bikomeye byatumye ku munota wa 40 ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku ishoti rikomeye yateye nyuma y'umupira ukomeye wari ukuwemo na Hategekimana Bonheur nyuma yo guterwa na Bizimana Yannick ari mu rubuga rw'amahina.

    Ntibyatinze ku munota wa 43,Ruboneka Jean Bosco wari inyuma y'urubuga rw'amahina, yatera ishoti rikomeye rigana mu izamu, umunyezamu Hategekimana Bonheur ntiyabasha gukuramo umupira,igitego cya kabiri kiba kirinjiye.

    APR FC yari nziza mu guhererekanya umupira ndetse yanarushaga hagati mu kibuga Rayon Sports,yarangije igice cya mbere iyoboye umukino n'ibitego 2-1.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri iri hejuru kuko ku munota wa 47 Mugisha Gilbert yashatse gutungura umunyezamu Bonheur, ariko ishoti yateye rica hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 63,Essomba Willy Onana yatera ishoti rikomeye ariko umupira uramutenguha uca ku ruhande rw'izamu.

    Ku munota wa 76,Rharb Youssef yambuye umupira Niyomugabo Claude, acenga abakinnyi babiri ba APR FC ahereye kuri Rwabuhihi na Karera,yinjira mu rubuga rw'amahina ariko ishoti yateye rifatwa neza na Ishimwe Jean Pierre.

    Ku munota wa 79,Rharb Youssef yatanze umupira kuri Iranzi Jean Claude atera ishoti rikomeye, ariko umupira uca hejuru gato y'izamu rya APR FC ririnzwe na Ishimwe Jean Pierre.

    Ku munota wa 84,Rayon Sports yabonye amahirwe akomeye hafi y'urubuga rw'amahina, ariko umunyezamu Ishimwe Pierre akuramo umupira wari mu izamu Iranzi Jean Claude yari ateye.

    Ku munota wa 86,Mugunga Yves agushijwe mu rubuga rw'amahina na Ndizeye Samuel, ariko umusifuzi Ruzindana Nsoro wari hafi agaragaza ko nta cyabaye,birakaza cyane abatoza n'abafana ba APR FC.

    Mu minota 3 y'inyongera,Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ubwo yabonaga umupira mu rubuga rw'amahina,abakinnyi basimburana gusonga mu izamu ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awukuramo.

    Rayon Sports iheruka gutsinda APR FC muri Gicurasi 2019, igumanye amanota arindwi mu mikino ine mu gihe APR FC yagumanye amanota icyenda mu mikino itatu.

    Mu yindi mikino yabaye, Gasogi United yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1, igira amanota 10 ku mwanya wa mbere naho Kiyovu Sports itsinda Gicumbi FC igitego 1-0 cyatumye igira amanota arindwi.

    APR FC imaze imyaka isaga ibiri n'igice idatsindwa muri Shampiyona, aho kuri ubu yujuje imikino 40 idatsinzwe.

    Iyi kipe iheruka gutsindwa umukino wa Shampiyona y'u Rwanda ku wa 25 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mbere yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino usoza umwaka w'imikino wa 2018/19.

    Mu mwaka w'imikino wa 2019/20, yegukanye igikombe cya Shampiyona idatsinzwe mu mikino 23 yabazwe ndetse no mu 2020/21 igitwara idatsinzwe mu mikino 13 yakinwe.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    APR FC XI: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude, Karera Hassan, Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Bizimana Yannick

    Rayon Sports XI: Hategekimana Bonheur, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Muvandimwe JMV, Nsengiyumva Isaac, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Rharb Youssef, Essomba Onana, Steven Elumanga

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-rayon-sports-yuzuza-imikino-40-idatsinzwe