Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakebuye abayobozi bireba bakibagirwa abo bahagarariye n’abashyira imbere ’umwirato’ – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

    Aba bayobozi bamaze iminsi umunani bahugurirwa mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Ni amahugurwa yibanze ku ntego igira iti “Umuturage ku isonga.’’

    Ni ibisanzwe ko nyuma y’uko abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gutorwa, baganirizwa ku buryo bw’imiyoborere ikwiye n’umukoro ubategereje ari wo wo kwita ku baturage.

    Umukuru w’Igihugu yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko ibivugwa, ibyifuzwa n’ibikorwa bishobora kugaragarira mu musaruro uba wavuye mu bikorwa.

    Yagize ati “Ntabwo biba byoroshye nk’uko bivugwa, kuvuga ukerekana ibyo uzi, imyumvire, icyifuzo kiba ari uko bigomba kugararira mu bikorwa. N’ubu ndagira ngo tuganire, ariko iteka intego ni ukugira ngo ibyo tuganire bibe ibintu bizima, byumvikana, bituganisha ku bikorwa, ku musaruro uri bubivemo.”

    Perezida Kagame yavuze ko ayo mahugurwa yari ngombwa kugira ngo abantu bibukiranye, bumve ndetse basubize amaso inyuma barebe aho bitagenze neza, bagene n’uburyo bwo kubikosora.

    Ati “Umwanya nk’uyu ni utwibutsa kuvuga ngo turi hano nkatwe, umuntu wese yaje hano afite icyo ahagararireye harimo ndetse nawe ubwe. Kuvuga ngo wowe ubuzima bwawe, uko ubayeho, ubyumva ute ariko iby’ubuyobozi, birenga twebwe. Ni ibitubwira ngo ariko ubundi kuki turi hano, kuki abandi badahari.”

    Yavuze ko abayobozi bitabiriye aya mahugurwa, bayitabiriye ku mpamvu zibarenze z’uko ari abayobozi bafite abo bahagarariye. Ati “Birenze wowe. Ni yo mpamvu uri hano abandi bakaba badahari, ni uko ubahagarariye. Iyo ni inshingano iba iremereye.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu biro, mu kazi, umuyobozi agomba guhora yumva ko atari mu kazi ke ku giti cye ahubwo akarimo nk’uhagarariye abandi bamushyize muri uwo mwanya.

    Ati “Ntimwatowe? Ni ukuvuga ngo abagutoye ni bo bahagushyize. Bahagushyira se ngo bigende bite? Ngo ujye kwireba wowe ubwawe? Nushaka wirebe ariko nabo wibuke ko aribo bahagushyize kandi banakeneye byinshi kurusha ibyo ukeneye.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kinini, aho abayobozi bakora bibanziriza bireba gusa, ntibarebe ababatumye. Ibyo ngo ni cyo kinyuranyo cy’imiryango cyangwa ibihugu bitera imbere cyangwa se ibidatera imbere.

    Ati “Iyo ukoze wireba gusa nk’umuyobozi, ibintu ntabwo bigenda neza. Iyo ukoze ureba abo uhagarariye, abo uyobora, nubwo washaka ukireba nyuma. Icyo ni cyo kinyuranyo, aho ibintu bigenda neza.”

    Amahugurwa y’iminsi umunani y’abayobozi b’inzego z’ibanze yaberaga mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda i Gishari.

    Mukanyirigira Judith watorewe kuyobora Akarere ka Rulindo, yavuze ko bize indangangaciro ziranga umuyobozi, uruhare rw’umuturage, kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi.

    Yavuze ko we na bagenzi be biyemeje gukomeza kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kwihutisha gahunda za leta zigamije impinduka mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bahabwe serivisi nziza, kurwanya ruswa n’ibindi.

    Yavuze ko biyemeje kandi gukurikirana imyigire y’abana, amahirwe ari muri buri karere akabyazwa umusaruro, igwingira n’imirire mibi nabyo bikarandurwa kandi umutekano w’abaturage ugakomeza gusigasirwa.

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali bari bamaze imyaka ibiri n’igice batowe, abagize Inama Njyanama z’Uturere n’Abagize Komite Nyobozi zatwo. Bose hamwe bagera kuri 436. Yitabiriwe kandi na ba Guverineri bose.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko mu bajyanama batowe, harimo 310 bashya mu gihe 148 aribo bari basanzwe. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12.

    Ba Visi Meya bashinzwe Ubukungu bashya ni 18 mu gihe abashinzwe Imibereho myiza y’Abaturage bashya ari 21.

    Ati “Abayobozi bagiye mu nshingano, biyemeje kuzana impinduka igana imbere, yihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abantu batorerwa, atari uguhora abantu bizihiza, bishimira ibyiza byagezweho ahubwo ari ukureba ibitarabonerwa umuti ngo abe aribyo bihabwa umwanya wihariye.

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuntu ashobora kugira ubumenyi, ubushobozi, n’ibyangombwa by’uko yatowe ariko hakabura umuco, umutima muzima wo kuvuga ngo ngomba gukora ntya ni byo bizima.

    Ati “Ntabwo iteka haba habuze amikoro, si amafaranga aba yabuze, ntabwo iteka haba habuze kumenya, dufite abantu benshi b’ibitangaza muri mwe n’ahandi ndetse banabyivuga, ko bazi, ko bashoboye […] ariko bivamo iki? Kiri he? Havuyemo iki mu byo uzi, mu bushobozi, mu buhanga, mu kuba igitangaza wakwifuza kuba. Tuvanyemo iki?” Umwirato gusa tugatahira ibyo ntitugire icyo tubona mu bibazo byakemutse.”

    Mu bihe bisanzwe aya mahugurwa yamaraga iminsi 21. Muri uyu mwaka, mu minsi umunani, abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye.

    Ibiganiro byatanzwe byagarutse ku miyoborere yatumye u Rwanda ruva mu manga, inshingano n’uburenganzira bw’inzego z’ibanze mu miyoborere, kunoza itumanaho mu gusobanurira abaturage, imikoranire n’izindi nzego, kubaka ubushobozi bw’abantu n’ibindi.

    Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze birebaho aho kwita ku bifitiye abaturage akamaro

    Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu

    Abayobozi basabye kwita ku bifitiye abaturage akamaro

    Mu bitabiriye aya mahugurwa harimo abajyanama bashya 310 mu gihe 148 aribo bari basanzwe. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12

    source : https://ift.tt/3pbSmUY

  • Ingendo ziva mu Majyepfo ya Afurika ziza mu Rwanda zahagaritswe #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Iyi nama y’Abaminisitiri idasanzwe yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho ibyemezo byayo bisaba Abaturarwanda gukaza ingamba zisanzweho.

    Ingamba ya mbere, igira iti 'Ingendo z’indege hagati y’u Rwanda n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika zirasubitswe.'

    Indi ngamba ivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu n’abasohoka bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali, bagomba kuba bafite icyemezo kigaragaza ko bipimishije COVID-19 bakoresheje PCR Test mu gihe cy’am’saha 72.

    Ibi byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kandi bivuga ko abagenzi bose binjira mu Gihugu bagomba guhita bashyirwa mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe mu gihe abaturutse cyangwa abaherutse mu bihugu byagaragayemo ubwoko bushya bwa COVID-19 bo bagomba gushyirwa mu kato k’iminsi 7.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/Ingendo-ziva-mu-Majyepfo-ya-Afurika-ziza-mu-Rwanda-zahagaritswe

  • Perezida Kagame yagaragarije abayobozi bashya ibyo bagomba kwibandaho n’ibyo bagomba kugendera kure #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi irindwi wari uhurije hamwe abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa.

    Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi akwiye guhora iteka atekereza impamvu ari we wabaye umuyobozi ko aba akwiye kuzirikana ko abereyeho abandi.

    Ati 'Kuba muri hano abandi badahari birenze wowe, ntabwo uri hano gusa kubera ko ari wowe. Uri hano kubera ko uri umuyobozi ufite abo uyobora, ufite abo uhagarariye.'

    Perezida Kagame avuga ko kabone nubwo umuntu akora inshingano na we ubwe abanje kureba n’imibereho ye ariko ko akwiye gushyira imbere imibereho y’abo ayobora.

    Ati 'Ibyo ukora wibuke ko uri aho kubera abandi rwose nushaka wihereho, umuntu utekereza ubuzima bwawe, ibyo ntakibazo mfitanye na byo ariko wibuke inshingano nini ko uri aho uhagarariye abandi.'

    Yasabye aba bayobozi kwibuka ko batowe kandi ko ababatoye hari icyo babatoreye kandi ko baba bakibategerejemo.

    Ati 'Abagutoye ni bo bahagushyize, bahagushyira se ngo bigende gute, ngo wirebe ? Nushaka wirebe ariko wibuke ko ari bo bahagushyize kandi banakeneye byinshi kukurusha.'

    Yagiriye inama aba bayobozi bashya kubanza kureba ibitaragenze neza ubundi bakabigaragaza bakanashaka uko haboneka umuti wabyo.

    Ati 'Ibyo dukwiye gutindaho ni ibitagenda neza, bitudindiza cyangwa se bikadusubiza inyuma kuko ni byo mwebwe mwatoroye kuza guhanga na byo mukabikemura, ntabwo ari ugutorwa ngo muzaze kwishimira ibyagezweho, ari abari bahari n’abatari bahari ngo muze duhore twishimira ibyagezweho. Igituma abantu batora ntabwo ari ukuza ngo muhore mwizihiza ibyagezweho.'

    Avuga ko imbaraga z’abayobozi zikwiye kwibanda mu bikirimo ibibazo, ubundi bakareba icyabiteye, niba 'harabaye uburangare, tuti dukwiye kwirinda uburangare,…habaye iki ? Habuze ubumenyi ? Ubwo bumenyi na bwo tukabushaka.'

    Avuga ko hari n’igihe ibintu byose biba bihari ariko hakabura umuco wo gukora neza gusa.

    Ati 'Ushobora kugira ubumenyi, ukagira amikoro, ushobora kuba waranahawe n’ubwo bushobozi bw’uko watowe, ibintu byose bikaba bihari ariko hakabura umuco, hakabura umutima muzima wo kuvuga ngo urabizi ngomba gukora ntya,…ntabwo iteka haba habuze amikoro, ntabwo iteka haba habuze ubumenyi.'

    Iyo abana bacu bagwingiye n’Igihugu kiragwingira

    Umukuru w’u Rwanda wakunze kuvuga ko adashobora kugira uwo arenganya ku cyo atagezeho ku byo adafitiye ubushobozi ariko ko ibifitiwe ubushobozi bidakwiye kuba bipfa, yongeye kwibutsa aba bayobozi ko ntakintu gikwiye kugenda nabi kandi hari ubushobozi bwabyo.

    Ati 'Amashuri arahari, amafaranga yarishyuwe, abarimu barahari, ariko ukajya ku ishuri abana bakakubwira ngo 30% y’abari bakwiye kuba bari hano, bamaze icyumweru batiga, ukabaza uti 'habaye iki se ?’ wenda mbere ntiyazaga kuko umuryango ukennye cyangwa se abarimu barabuze…ariko ntabwo ari byo. Abana bakwiye kuba bari muri iryo shuri, habaye iki ? Ikibazo se gikemurwa nande ?'

    Akomeza avuga ko wenda abo bana bashobora kuba badafite ababyeyi ariko ko abayobozi bo muri ako gace bakwiye kumenya ko ari bo babyeyi babo.

    Perezida Kagame wanagarutse ku bibazo by’imirire mibi y’abana ituma bamwe bagwingira, avuga ko ubushobozi buhari ku buryo nta mwana wari ukwiye kuba ahura n’ikibazo cy’igwingira kandi ko iyo abana benshi bahuye n’iki kibazo binagira ingaruka ku Gihugu cyose.

    Ati 'Abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu cyacu kiragwingira, mushaka kuba Igihugu kigwingiye ? Kuki mushobora kwemera ibintu nk’ibyo ?'

    Yavuze ko hari Uturere tubiri tumaze kumenyekana kuba dufitemo abana bahura n’ikibazo cy’igwingira ku buryo baba bari hejuru ya 40% turimo Musanze.

    Perezida Kagame yabajije Umuyobozi wa Musanze ati 'Buriya muri Musanze mubona habuze iki cyatuma abana bagwingira ?' Umuyobozi avuga ko ntakintu kibura cyagakwiye gutuma hari abana bagwingira.

    Avuga ko ahari abayobozi bayobora ibice birimo abana bafite ibibazo by’igwingira, 'ni ukuvuga ngo na bo baba baragwingiye haba hari Politiki na yo yagwingiye. Ibyo bikwiye gukosorwa.'

    Perezida Kagame kandi yagarutse ku Karere ka Karongi na ko karimo ikibazo cy’igwingira, aba umuyobozi niba azi ko icyo kibazo gihari avuga ko abizi, ati 'Niba ubizi wikwemera kubana na byo.'

    Yavuze ko abayobozi bakwiye guhindura imiyoborere ituma ibi bibazo biranduka bitaba ibyo akaba ari bo bahinduka. Ati 'Abantu barabatora mwarangiza mukabagwingiza.'

    Inama za buri munsi zidakemura ibibazo ni iz’iki ?

    Abaturage bava ahantu kure bakajya ku biro by’ubuyobozi ariko bakababura bagasanga bari mu nama 'umuturage agafata imodoka cyangwa n’amaguru, agasubira iyo yaturutse.'

    Ati 'Ndagira ngo mbabaze niba inama za buri munsi muhoramo, niba zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, ziba ari izo kugira gute ? Inama muhoramo za buri munsi ni izigira zite ?'

    Ibya Kayizari…

    Perezida Kagame yavuze hari n’ingeso yo kuba hari abayobozi baharira umwanya imishinga yabo bakibagirwa inshingano batorewe.

    Yifashishije ibivugwa muri Bibiliya ngo 'Kayizari mubihe Kayizari…’, Perezida Kagama yagize ati 'mwebwe se ibyanyu byose biba ibya Kayiza ?… oya, hagomba kugira uko ubitandukanya, ukamenya ibyawe n’iby’abandi.'

    Perezida Kagame yasoje ijambo rye yibutsa aba bayobozi bashya ko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwiherero yabivugaga, bakwiye kujya mu biro bumva ko Umuturage agomba kuza imbere ndetse agahabwa serivisi zose yemererwa n’amategeko.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Perezida-Kagame-yagaragarije-abayobozi-bashya-ibyo-bagomba-kwibandaho-n-ibyo-bagomba-kugendera-kure

  • Umufasha wa Perezida w'U Burundi yahaye ubutumwa bukomeye Jeannette Kagame #rwanda #RwOT

    Watangiye mu 2001 ari umushinga wo mu biro by'umugore w'umukuru w'igihugu wo gufasha abakene banduye SIDA, mu 2007 uhindura izina witwa Imbuto Foundation winjira no mu bindi bikorwa by'uburezi no guteza imbere urubyiruko.

    Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Madame Ndayishimiye yagize ati: '…Ibikorwa wagezeho mu myaka 20 byafashije abaturage ni ibyo gushima.'

    Muri Gashyantare (ukwa kabiri) 2020, Madame Ndayishimiye nawe yashinze umuryango ufasha iterambere ry'abagore, uburezi, n'ubuzima, witwa Bonne Action B.A Umugiraneza Foundation.

    Ubutumwa bwe kuri mugenzi we w'u Rwanda ni ikindi kimenyetso cy'ubucuti n'umubano birimo byubakwa bushya hagati y'abategetsi b'u Burundi n'u Rwanda nyuma y'imyaka irenga itanu babanye nabi.

    Nubwo hamaze kuboneka ibikorwa byo gusubiranya umubano hagati y'ibihugu byombi, imigenderanire n'ubuhahirane hagati y'abatuye ibihugu ntiburasubira nka mbere ya 2015.

    Inzobere mu bubanyi n'amahanga zivuga ko ibikorwa by'abategetsi b'ibi bihugu muri iki gihe cyo gusubiranya umubano ari byo bizagena niba ubucuti n'imigenderanire bizasubira nka mbere.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umufasha-wa-perezida-w-u-burundi-yahaye-ubutumwa-bukomeye-jeannette-kagame

  • Ababyeyi bifuza ko umunsi wo gusura abana biga baba ku mashuri usubizwaho #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye baba mu bigo barifuza ko hasubizwaho umunsi wo kubasura uzwi, kuko kuba abana badasurwa byabagizeho ingaruka mu myigire ndetse n'imyitwarire.

    Mbere y'umwaduko w'icyorezo cya Covid-19, ibigo by'amashuri yisumbuye bicumbikira abanyeshuri byagenaga umunsi runaka rimwe mu kwezi, ababyeyi bakajya gusura abana babo. Ibi ngo byatumaga abana bagira akanyamuneza yewe n'abagize imyitwarire idahwitse ababyeyi bakabahwitura bafatanyije n'abuyobozi bw'ikigo.

    Kuva aho Covid 19 iziye, gusura abana ku mashuri byarahagaze. Ababyeyi ngo bifuza ko babemerera bakabanza bakipimisha Covid 19 ariko bakakemererwa kubasura.

    Nyiramajana Rehema ni umubyeyi wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko afite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye baba mu bigo. Ariko ngo imyitwarire yabo yarahindutse kubera ko atakibasura.

    Agira ati 'Umwana umwe yiga mu mwaka wa gatanu, undi yiga mu mwaka wa gatatu. Mbere ya corona narabasuraga buri kwezi aho biga mu Karere ka Muhanga nkabaganiriza bakambwira uko amasomo meze, bakambwira aho bafite imbogamizi n'ibindi. Hari n'igihe nasangaga barakoze amakosa ngasiga mbakosoye.''

    Avuga ko ibyo byatumaga imyigire yabo igenda neza bagatahana n'amanota ashimishije, ariko ubu ubona ko imyigire n'imyitwarire byahindutse cyane kubera kudasurwa.

    Yakomeje ati 'Igihembwe bize nyuma ya corona byari bikomeye uwagiraga amanota 70% yazanye 52%, uwagiraga 65 % agira 48%. Abayobozi b'ibigo by'amashuri batubwira ko Mineduc yababujije gusubizaho umunsi wo gusura, ariko rwose batwemerere twisuzumishe covid tunerekane icyangombwa cy'uko twayikingije ariko twisurire abana.'

    Icyifuzo cy'uyu mubyeyi agihuriyeho n'abandi batandukanye na bo bifuza ko hashyirwaho amabwiriza ngenderwaho, ariko umunsi wo gusura abana ugasubizwaho.

     'Gusurwa ni uburenganzira bwabo''

    Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu Mpuzamiryango CLADHO, Evariste Murwanashyaka, yabwiye IRIBA NEWS ko gusura abana ari uburenganzira bwabo.

    Yagize ati 'Gusura abana ni uburenganzira bwabo ntawe ukwiye kububavutsa, ahubwo wenda Mineduc yashyiraho amabwiriza ngenderwaho ajyanye no gusura abana muri ibi bihe bya Covid-19, n'iyo bashyiraho iminsi itandukanye kugira ngo ababyeyi badahurira mu kigo ari benshi. Kuki abantu bemererwa kajya mu misa no mu bitaramo, gusura abana ku mashuri bikaba ikibazo?'

    Ingaruka zirigaragaza…

    Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri muri College Adventiste de Gitwe, Sibomana Josaphat Maombi, yabwiye IRIBA News ko hari ingaruka zitandukanye babonye zatewe n'uko abana badasurwa muri ibi bihe bya Covid-19.

    Yagize ati 'Mu gihembwe cya kabiri n'icya gatatu umwaka ushize, imyitwarire y'abana yarahindutse cyane bamwe barambirwa ishuri ku buryo bugaragara, abandi ugasanga barashaka impamvu zituma bataha […] burya uriya munsi ababyeyi bazaga gusura abana byafashaga abana natwe  bikadufasha kuko barabaganirizaga bakabagira inama, natwe tukaganira na bo haba hari aho umwana atitwara neza bakadufasha kumuganiriza.'

    Yakomeje avuga ko umunsi umwe mu kwezi wo gusura abana ku mashuri utafashaga abana gusa kuko ngo n'ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri bwabyungukiragamo.

    College Adventiste de Gitwe

    Ati 'Urabona hari nk'igihe umubyeyi yazanaga umwana ku ishuri ariko ntiyishyure amafaranga y'ishuri yose noneho akakubwira ati asigaye nzayazana nje gusura umwana. Umunsi wo gusura abashinzwe kureba ko abana bishyuye babaga bari hafi bakareba ko ibyo ababyeyi bemeye babikoze.''

    Minisiteri y'Uburezi yirinze kugira byinshi itangaza kuri iki kifuzo. Umuvugizi w'iyi Minisiteri, Serafina Flavia mu butumwa bugufi yatwoherereje yagize ati ' Visite mu mashuri ntizemewe, amabwiriza ntabwo yahindutse.'

    Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka mu Rwanda muri Werurwe 2020, amashuri yarafunzwe yongera gufungura nyuma y'amezi umunani harahindutse byinshi birimo no kuba umunsi wo gusura abanyeshuri waravuyeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19.

    Emma Marie-Umurerwa

     

     

     

     

     

     

    The post Ababyeyi bifuza ko umunsi wo gusura abana biga baba ku mashuri usubizwaho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/29/ababyeyi-bifuza-ko-umunsi-wo-gusura-abana-biga-baba-ku-mashuri-usubizwaho/

  • Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi rwiyemeje kuba ku isonga mu guteza imbere Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, muri kongere y’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, yahuriyemo abagera kuri 700 bari bahagarariye abandi hamwe n’abandi bagera kuri 80 bari mu bihugu bitandukanye babikurikiranaga imbonankubone bifashishije ikoranabuhanga aho byaberaga ku cyicaro gikuru.

    Ibiganiro byatangiwe muri iyi kongere y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ahanini byibanze ku mateka y’u Rwanda ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka igihugu.

    Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi Joseph Tuyisenge, avuga ko urubyiruko rwiteguye gukomeza gutanga umusanzu warwo muri gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu.

    Ati “Nk’uko turi imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, tuzakomeza ubukangurambaga bugamije gufasha gahunda zo guteza umurimo imbere mu rubyiruko, tuzasangiza urubyiruko amakuru abafasha kwitabira ubuhinzi bw’umwuga ku bufatanye n’inzego bireba, tuzakomeza gushishikariza inganda n’abikorera kugira uruhare muri gahunda ya ‘igira ku murimo’, tuzakomeza kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere, gukumira no kurwanya ubusinzi mu rubyiruko, gutoza urubyiruko kugira umuco w’isuku n’isukura”.

    Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyi ntko rusange bavuga ko batazatezuka mu gutanga umusanzu wabo biyubakira igihugu nk’uko uwitwa Judith Rwibutso abisobanura.

    Ati “Ntabwo twahejwe nk’urubyiruko, ni yo mpamvu turi hano, rero ni ukuvuga ko niba duhari ntabwo duhari ku masura gusa (physical appearance), ahubwo n’imbaraga zacu n’ibitekerezo byacu n’amaboko kuri uwo murimo bigashyirwamo imbaraga, iterambere ryacu tukarigiramo uruhare cyane, ejo tukazaririmba intsinzi”.

    Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi François Ngarambe, yashimiye urubyiruko rushamikiye kuri uyu muryango ku ruhare rwarwo mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya covid-19, ari na ho yahereye abasaba gukomeza kwitanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

    Ati “Murasabwa kuba ku isonga mu gukemura ibibazo, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, abangavu baterwa inda, abana batari mu mashuri, umusaruro ukomoka ku buhinzi utagera aho twifuza, urubyiruko rudafite imirimo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, imihindagurikire y’ikirere, ibyorezo by’indwara, harimo n’icya covid-19, tugihanganye na cyo, n’ibindi byinshi, nk’uko twabyiyemeje mu cyerekezo 2050, ubukungu bw’igihugu cyacu buzaba bushingiye cyane ku bumenyi n’ikoranabuhanga”.

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yanasabye urubyiruko kurushaho kumenya umuco, amateka n’indangagaciro by’Abanyarwanda.

    Ati “Rubyiruko nimwige mumenye umuco wacu, mumenye amateka n’indangagaciro nyarwanda, kuko ari zo zatugize abo turi bo, indangagaciro mbabwira zirimo ubunyarwanda, kwitangira igihugu, ubutwari, kurangwa n’ubudakemwa, gukunda umurimo unoze, guharanira kugira agaciro kawe bwite, ak’abawe n’abanyarwanda, izo ndangagaciro zose ni zo zatumye u Rwanda rutazima”.

    Inama nkuru y’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi iterana buri nyuma y’imyaka ibiri, aho bagaragaza ibyagezweho mu myaka ibiri ishize ndetse n’ibiteganywa gukorwa mu yindi iri imbere, kuri ubu ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, umuco, amateka, n’indangagaciro byacu, n’ishingiro ry’iterambere”.

    source : https://ift.tt/3I5HLmU

  • Madamu Angeline Ndayishimiye yashimye ibyagezweho n’Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Mme Jeannette Kagame #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Umuryango Imbuto Foundation wizije isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe mu birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga, Madamu Jeannette Kagame ndetse na Madamu wa Perezida wa Namibia, Monica Geingos.

    Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha akaba umufasha wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yashimiye Madamu Jeannette Kagame ku bw’uyu muryango Imbuto Foundation yashinze wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha wifuriza isabukuru nziza Umuryango Imbuto Foundation yavuze ko uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wageze kuri byinshi muri iyi myaka 20 umaze ushinzwe.

    Yagize ati 'Nifurije ishya n’ihirwe mugenzi wanjye Madamu Jeannette Kagame ku bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’umuryango Imbuto Foundation umaze ubayeho.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyakozwe n’uyu muryango mu myaka 20 byagiriye akamaro abaturage.'

    Mu ntango z’umwaka ushizwe wa 2020, Madame Ndayishimiye na we yashinze umuryango ufasha iterambere ry’abagore, uburezi, n’ubuzima, witwa Bonne Action B.A Umugiraneza Foundation.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Madamu-Angeline-Ndayishimiye-yashimye-ibyagezweho-n-Umuryango-Imbuto-Foundation-washinzwe-na-Mme-Jeannette-Kagame

  • Afurika y'Amajyepfo iri gukorerwa ivangura- Perezida Ramaphosa #rwanda #RwOT

    Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, yavuze ko guhagarika ingendo zituruka muri Afurika y'Amajyepfo, kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwahagaragaye bwiswe Omicron, nta shingiro bifite kandi ko Afurika y'Amajyepfo irimo gukorerwa akarengane n'ivangura.

    Ibi abitangaje nyuma yaho ibihugu bitandukanye ku Isi birimo n'u Rwanda biri kugenda bihagarika ingendo zijya muri Afurika y'amajyepfo.

    Ubwongereza, Ubumwe bw'Uburayi, na Amerika biri mu bihugu byashyizeho ingamba zikumira ingendo zimwe na zimwe.

    U Rwanda na rwo rwafashe icyemezo cy'uko abagenzi baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibie, Afurika y'Epfo, Zambia na Zimbabwe bazajya bashyirwa mu kato k'iminsi irindwi bakigera mu gihugu.

    U Buyapani bwashyizeho ingamba zo gukumira abanyamahanga bose binjira mu gihugu uhereye ku ya 30 Ugushyingo 2021.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryatangaje ko gufungira imipaka Afurika ari ukubangamira ubufatanye mpuzamahanga.

    Perezida Ramphosa yasabye ibihugu byashyizeho ayo mabwiriza kwisubiraho byihutirwa ku byemezo byabo, mbere y'uko birushaho kugirira nabi ubukungu bw'ibi bihugu.

    Perezida Ramaphosa yasabye abaturage b'igihugu cye kwitabira gufata inkingo za Covid-19 kuko ari bwo buryo bwiza bwo guhangana n'icyorezo.

    Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, uherutse kuburira ibihugu ku isi kwirinda gufunga ingendo z'abava muri Afurika kubera ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

    Dr John Nkengasong ukuriye ikigo cy'Ubumwe bwa Afurika cyo kurwanya ibyorezo (CDC) yavuze ko byabonetse ko gufunga ingendo bitanga umusaruro muto mu kurinda ikwira ry'iyi virus.

    Ibihugu bigize OMS biteganyijwe ko bikora inama idasanzwe ihera kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, yiga ku buryo isi ihangana n'iki cyorezo, nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru Reuters.

    Ishami yr'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko Omicron imaze kuboneka muri Australia, Africa y'Epfo, Botswana, Canada, Denmark, Hong Kong, Israel, Ubwongereza, Ububiligi, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuholandi, n'Ubufaransa.

    The post Afurika y'Amajyepfo iri gukorerwa ivangura- Perezida Ramaphosa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/29/afurika-yamajyepfo-iri-gukorerwa-ivangura-perezida-ramaphosa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=afurika-yamajyepfo-iri-gukorerwa-ivangura-perezida-ramaphosa

  • Umunyana Shanitah yagiye muri Tanzania yitabi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, avuga ko yiteguye kumenyekanisha u Rwanda ku Isi yose. Irushanwa rizasozwa tariki 17 Ukuboza 2021.

    Abamukurikira kuri Instagram, bamwifurije urugendo ruhire no gutahukana ikamba.

    Miss Shanitah yagiye muri Tanzania, nyuma y'uko abategura Miss East Africa bashyize kuri konti ya Instagram amashusho ye amugaragaza mu bihe bitandukanye ari mu marushanwa y'ubwiza, akora ibikorwa bitandukanye n'ibindi.

    Muri aya mashusho, avugamo intego ashyize imbere mu buzima bwe, ibikorwa by'ubushabitsi yinjiyemo n'ibindi. Akanavuga ko atewe ishema no guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ry'ubwiza.

    Ku wa 17 Ugushyingo 2021, ni bwo abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje urutonde rw'abakobwa 16 bujuje ibisabwa, bashaka guhatanira ikamba rya Miss East Africa 2021.

    Bavuze ko abakobwa barenga 2047 ari bo biyandikishije bashaka guhatana muri Miss East Africa. Bongeraho ko kari akazi katoroshye guhitamo abakobwa 16 bajya mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania guhatanira ikamba.

    Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda, avuga ko akora ibikorwa by'urukundo bigamije gufasha abatishoboye mu rwego rwo kuzamura urwego rw'imibereho yabo, cyane cyane abatuye ku mugabane wa Afurika.

    Uyu mukobwa anavuga ko akorera ubuvugizi abanyeshuri babuze amafaranga y'ishuri. Akifashisha ijambo rya Nelson Mandela wayoboye Afurika y'Epfo, aho yavuze ko uburezi ari intwaro ikomeye wakoresha mu guhindura isi.

    Miss Shanitah kandi avuga ko iyo ufashije umugore kwiga 'uba wigishije igihugu. Ko mu gihe cye cyo kuruhuka, asoma ibitabo kandi akumva umuziki.

    Undi mukobwa uhatanye muri iri rushanwa ni Nzisa Matulu wo muri Kenya. Uyu mukobwa avuga ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye muri Miss East Africa.

    Akavuga ko afite imyaka 23 y'amavuko, kandi ko yakuriye mu Burasirazuba bwa Kenya. Ngo yakuriye mu cyaro, aho ubuzima bw'umugore bushingira ku mugabo, akaba ari we ufata ibyemezo byose.

    Ibi ngo byamuteye gushyira imbaraga mu kumvikanisha ko umugore akwiye agaciro, kandi akagira uruhare mu gufata ibyemezo byose.

    Michaella Damour ahagarariye Reunion Islands. Avuga ko akunda siporo no gusoma.

    Jescar Mponda w'imyaka 22 ahagarariye Malawi. Avuga ko yiga muri Kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi, imitegekere na 'science'. Uyu mukobwa avuga ko ashyize imbere kwigisha abana bo ku muhanda guhanga amaso ejo hazaza habo, akabakura ku muhanda, akabafasha gukurikira impano zabo no kugera ku nzozi zabo. Avuga ko akunda kubyina, kwandika no kureba filime.

    Malyun Abdullahi Ali ahagarariye Somalia. Avuga ko ashyize imbere gukangurira abakobwa kwiyumvamo abayobozi b'ejo hazaza.
    Ajok Aleer Deng w'imyaka 21, ahagarariye Sudani y'Epfo. Avuga ko asanzwe ari umunyamideli, uzi kwita ku bantu, ukunda, kandi ko ari gushaka impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n'inganda, ubugeni no gushushanya.
    We, avuga ko akunda gutembera no kumva umuziki. Kandi, yemeranya n'abavuga ko iyo ukurikiye inzozi zawe ugera ku ntsinzi.

    Oceanne Rose w'imyaka 20 y'amavuko ahagarariye Mauritious. Avuga ko ari umunyamideli, ukina filime akagaragara no mu mashusho y'indirimbo.

    Avuga ko afitiye urukundo ibihangano bishushanyije n'imideli inyuranye. Avuga ko ashaka kuzahanga umwambaro we. Akavuga ko akunda gukina Volleyball, kwiruka n'ibindi.

    Gorreth Mary Nagganja ahagarariye Uganda. Uyu mukobwa w'imyaka 27 y'amavuko, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'itumanaho, kandi akora akazi kajyanye n'ibyo yize kuva mu 2018 mu kigo cyitwa Lyca Mobile Uganda.

    Ni Ambasaderi w'agace kitwa Buganda kuva yakwegukana ikamba rya Miss Tourism Buganda mu 2019.

    Avuga ko ashyize imbere mu kwigisha abakobwa gutinyuka, bagakora imirimo imwe nk'iyo abagabo bakora; ndetse ko afasha abangavu batewe inda kongera gusubira mu ishuri no kubashakira akazi.

    Uyu mukobwa yakuriye mu Ntara ya Masaka, ni umwana wa Gatatu mu muryango. Akunda ubugeni no koga.

    Nikunze Annie Bernice w'imyaka 25 y'amavuko ahagarariye u Burundi. Mu 2017, uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2017.

    Muri iki gihe ari kwiga mu cyiciro cya 3 cya kaminuza 'Master's Degree', ndetse ni n’umukozi muri sosiyete y'ubucuruzi yitwa PMES. Avuga ko akunda cyane Cinema.
    Bitaniya Yosef w'imyaka 27 y'amavuko ahagarariye Ethiopia. Uyu mukobwa yize ibijyanye n'umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa. Avuga ko akunda kumurika imideli.

    Miss East Africa 2021 azahabwa imodoka nshya ya Nissan xtrail 2021 ifite agaciro k'amadorali 44, 000 [Arangana na miliyoni 44, 362, 428 Frw]. Ndetse buri kwezi azajya ahembwa umushahara wa buri kwezi ungana n'amadorali 1500 [Arangana na miliyoni 1, 512, 3550].

    Igisonga cya mbere azahembwa amadorali 5000 [Arangana na miliyoni 5, 041, 185 Frw] naho igisonga cya Kabiri azahembwa amadorali 3000 [ Arangana na miliyoni 3, 024, 711].

    Umunyana yagaragaje ibikorwa bitandukanye yakoze, intumbero ye n'ibindi

    Umunyana Shanitah yerekeje muri Tanzania guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss East Africa 2021
     Abantu batandukanye bifurije ishya n'ihirwe Miss Umunyana Shanitah no gutahukana ikamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111999/umunyana-shanitah-yagiye-muri-tanzania-yitabiriye-miss-east-africa-111999.html

  • Abafite imyaka 50 kuzamura bagiye guhabwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu minsi iri imbere abaturarwanda bafite imyaka 50 kuzamura bahawe dose ebyiri z'inkingo za COVID-19, bagiye gutangira guhabwa dose ya gatatu mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubwirinzi bw'umubiri.

    IGIHE cyanditse ko dose ya gatatu ku bakuze ishobora gutangira gutangwa mu Ukuboza uyu mwaka.

    U Rwanda si cyo gihugu cya mbere kizaba gitangije gahunda yo gutanga dose ya gatatu y'urukingo rwa COVID-19 isanzwe izwi mu rurimi rw'Icyongereza nka 'booster shot'.

    Ibihugu byinshi byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati, ibyo muri Afurika nka Maroc na Tunisie byatangiye gutanga dose ya gatatu ya Pfizer na Moderna ku barengeje imyaka 65 n'abandi bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n'icyorezo.

    Inzobere mu by'ubuzima zigaragaza ko uko umuntu akura cyangwa akibasirwa n'indwara zidakira ariko ubudahangarwa bw'umubiri bugenda bugabanuka.

    Ni ibintu zishingiraho zemeza ko kubaha dose ya gatatu byafasha imibiri guhangana na COVID-19 by'igihe kirekire. Iyi dose ya gatatu ishobora gutangwa hashize amezi atanu umuntu ahawe iya kabiri.

    Ibihugu byinshi by'i Burayi no mu Burasirazuba bw'Isi byafashe icyemezo cyo gutanga dose ya gatatu ubwo Coronavirus ya Delta yavuzaga ubuhuha.

    Iki cyemezo cyaturutse ku kuba Delta yaradutse mu gihe hari umubare munini w'abaturage bo muri ibi bihugu bari bamaze igihe barahawe dose ebyiri ndetse n'ubushobozi zifite bwo kurinda imibiri yabo bwaratangiye kugabanuka.

    Hafashwe icyemezo cyo gutanga dose ya gatatu cyane ku bakuze kuko ubwirinzi bw'imibiri yabo buba buri hasi bityo bigatuma bibasirwa cyane cyane na COVID-19.

    Iyi dose ya gatatu yatanze umusaruro cyane cyane mu bihugu nka Israel. Nyuma y'ibyumweru bibiri itangiye gutangwa muri iki gihugu kimwe cya kabiri cy'abaturage bafite imyaka 60 bari bamaze kuyihabwa.

    Ubushakashatsi bwakorewe muri Israel bwagaragaje ko guhabwa dose ya gatatu bigira icyo bimarira uyihawe ugereranyije n'uko yari kugumana ebyiri yahawe.

    Bwerekanye ko iyo umuntu ahawe dose ya gatatu y'urukingo rwa COVID-19 rumurinda ku kigero cya 93%, rukamugabanyiriza ibyago byo kuremba ku kigero cya 92% ndetse rukamurinda n'urupfu ruturutse kuri COVID-19 ku kigero cya 81%.

    The post Abafite imyaka 50 kuzamura bagiye guhabwa urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/29/abafite-imyaka-50-kuzamura-bagiye-guhabwa-urukingo-rwa-gatatu-rwa-covid-19/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abafite-imyaka-50-kuzamura-bagiye-guhabwa-urukingo-rwa-gatatu-rwa-covid-19