Category: Uncategorized

  • Uganda: Uwacuruje insenene mu ndege n'uwamufotoye bashobora gufungwa #rwanda #RwOT

    Umugabo ushinjwa gucuruza insenene mu ndege ya Uganda Airlines hamwe n'uwafashe amashusho yakwiriye henshi, bafashwe barafungwa baregwa ibyaha bitatu.

    Umugabo w'imyaka 27 niwe wafashwe muri ayo mashusho arimo acuruza izi nigwahabiri (insects) zikaranze zikunzwe cyane ku ifunguro muri Uganda.

    Uw'imyaka 25 wafotoye ayo mashusho mu ndege nawe yafashwe ejo kuwa mbere ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe, nk'uko ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kibivuga.

    Abaregwa ntacyo baratangaza ku byaha bitatu bashinjwe n'umuvugizi wa polisi.

    umugabo wagaragaye mu mashusho acuruza insenene ashobora gufungwa

    Amashusho y'uwo mugabo arimo apfunyikira buri wese ubishaka insenene mu ishashi ubwo indege ya Uganda Airlines yari igiye guhaguruka yararebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Abanya-Uganda benshi banenze iki gikorwa cyo gucururiza mu ndege, bituma bamwe bakemanga umutekano muri izi ndege.

    Itangazo rya Uganda Airlines ryo kuwa gatandatu rivuga ko ibi 'twabikuyemo isomo'.

    Iyi kompanyi ivuga ko nibiba ngombwa izongera utu dusimba ku mafunguro itanga mu ndege kuko 'bamwe mu bakiriya bacu bakunda insenene.'

    Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yavuze ko bariya bagabo baregwa; guhungabanya ituze, kwanga gukurikiza amabwiriza y'abashinzwe indege, n'ibikorwa bishobora gutera ikwirakwira ry'indwara yandura.

    Ibyo byaha bishobora gutuma aba baregwa bafungwa imyaka irindwi nk'uko amategeko muri iki gihugu abiteganya.

    Monitor isubira amagambo y'umuvugizi wa Polisi avuga ko bombi 'banze kumvira umukozi w'indege wabegereye akabasaba kureka ibyo bikorwa bitemewe no kwicara.'

    Yavuze kandi ko abaregwa bashyize ubuzima bw'abagenzi mu kaga banga kwambara udupfukamunwa kandi ari itegeko rya minisiteri y'ubuzima ahahurira abantu benshi.

    Hari amakuru avuga ko hari abakozi b'indege bahagaritswe kubera ubu bucuruzi bw'insenene mu ndege ya kompanyi ya leta.

    SRC:BBC

    The post Uganda: Uwacuruje insenene mu ndege n'uwamufotoye bashobora gufungwa appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/11/30/uganda-uwacuruje-insenene-mu-ndege-nuwamufotoye-bashobora-gufungwa/

  • Lionel Messi yegukanye Ballon d'Or ye ya 7 ahigitse Lewandowski #rwanda #RwOT

    Lionel Messi yanikiye bidasubirwaho Cristiano Ronaldo, utitabiriye ibirori, warangije ku mwanya wa gatandatu.

    Nibwo bwa mbere kapiteni wa Portugal,arangije hanze y'umwanya wa 3 mu guhatanira Ballon d'Or kuva 2010.

    Pedri wa Barcelona yegukanye igikombe cya Kopa,cy'umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku isi, naho Lewandowski yegukana igihembo cya rutahizamu mwiza.

    Alexia Petellas wo muri FC Barcelona yatsindiye Ballon d'Or y'abagore.Ikipe y'umwaka yabaye Chelsea.

    Amaze guhabwa iki gihembo n'inshuti ye ya hafi, Luis Suarez,Messi yagize ati: “Biratangaje kuba nongeye kuba hano. Imyaka ibiri ishize natekereje ko ariwo mwaka wanjye wa nyuma none nongeye kuza hano. Ndishimye cyane, ndishimye cyane kandi ndashaka guhatanira ibintu bishya.

    Sinzi igihe nsigaje ariko ndizera ko ari kirekire. Ndashaka gushimira bagenzi banjye bo muri Barcelona na PSG, cyane cyane ikipe ya Argentine.

    Natsindiye iki gihembo kandi numvise ko hari ikibura ariko uyu mwaka nashoboye kukigeraho.

    Igice kinini cy'iki gikombe ni ukubera ibyo twakoze muri Copa America, ndashimira rero bagenzi banjye, iki nacyo ni icyanyu.Umugore wanjye,abana banjye, data, mama bari hano. '

    Messi w'imyaka 34, yafashije igihugu cye gutwara igikombe cya Copa America, kikaba ari cyo gikombe cya mbere mpuzamahanga yari atsindiye, aninjiza ibitego 40 muri 2021 birimo 28 yatsindiye FC Barcelone, bine bya Paris St-Germain n'umunani bya Argentine.

    Abakinnyi 10 ba mbere kuri Ballon d'Or:

    1.Lionel Messi
    2.Robert Lewandowski
    3.Jorginho
    4.Karim Benzema
    5.N'Golo Kante
    6.Cristiano Ronaldo
    7.Mo Salah
    8.Kevin de Bruyne
    9.Kylian Mbappe
    10.Gianluigi Donnarumma




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yegukanye-ballon-d-or-ye-ya-7-ahigitse-lewandowski

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'UBUTAKA BUNINI BURIMO N'INZU BUHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA BUNINI BURIMO N'INZU BUHEREREYE KICUKIRO-MASAKA-CYIMO-URUGWIRO.

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 06/12/2021 SAA YINE (10H00) ZAMUGITONDO KUGEZA 13/12/201 SAA YINE (10H00) ZAMUGITONDO .

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788478006

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ubutaka-bunini-burimo

  • Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or 7 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunya-Argentine ukinira ikipe ya PSG mu Bufaransa, Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or 2021 iba iya 7 yegukanye mu mateka ye.

    Mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo by’abakinnyi bahize abandi ku mugabane w’u Burayi bitangwa na France Football.

    Igihembo kiruta ibindi cy’umupira wa zahabu 'Ballon d’Or’ cyegukanywe na Lionel Messi ahigitse rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri akaba yaranahabwaga amahirwe yo kwegukana iya 2020 ariko ntiyaba kubera COVID-19.

    Mu ijambo rye Lionel Messi yavuze ko Robert Lewandowski akwiriye Ballon d’Or ye y’umwaka ushize kuko nubwo itabaye umwaka wa 2020 yakoze cyane.

    Ati 'Robert, ukwiriye Ballon d’Or yawe. Umwaka ushize buri umwe yemezaga ko ari wowe ukwiriye iki gihembo.'

    Uyu munya-Argentine akaba akomeje kwandika amateka kuko ubu agize Ballon d’Or 7 ari na we mukinnyi ufite nyinshi, akurikiwe na Cristiano Ronaldo wa Manchester United ukomoka muri Portugal ufite 5, uyu munsi akaba yabaye uwa 6.

    Uretse Messi na Lewandowski, umwanya wa 3 wafashwe na Jorginho, 4 yabaye Karim Benzema ni mu gihe uwa 5 yabaye N’golo Kante.

    Mu bindi bihembo byatanzwe, Lewandowiski yegukanye igihembo cya rutahizamu w’umwaka, umunya-Espagne ukinira ikipe ya FC Barcelona, Pedro González López uzwi nka Pedri ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto, Gianluigi Donnarumma ukomoka mu Butaliyani ubu ukinira PSG yabaye umunyezamu w’umwaka.

    Alexia Putellas, umunya-Espagne w’imyaka 27 ukinira FC Barcelona ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagore.

    Lionel Messi yegukanywe Ballon d’Or ya 7

    Messi yavuze ko Lewandowiski akwiye guhabwa Ballon d’Or

    Robert Lewandowiski ni we wabaye rutahizamu w’umwaka

    Gianluigi Donnarumma, umunyezamu w’umwaka

    Pedro González López (Pedri) ni we wabaye umukinnyi ukuri umwana mwiza

    Alexia Putellas ni we wegukanye Ballon d’Or mu bagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-yegukanye-ballon-d-or-7-amafoto

  • CANAL+ yatangiye guhemba abanyamahirwe barimo… – #rwanda #RwOT

    Iyi Tombora iri muri poromosiyo CANAL+  yageneye abakiriya bayo mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye. Umukiriya wa CANAL+ uguze ifatabuguzi ari guhabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+ ndetse akinjira ako kanya muri Tombora izatangwamo igihembo nyamukuru cya Moto.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, abanyamahirwe 29 ba mbere,  batsindiye impano zishimishije zirimo Televiziyo, Telefone zigezweho, amatike yo kujya guhaha, ndetse n'ifatabuguzi ry'ubuntu rizamara ukwezi kwose.

    Mugorucyeye Aisha watsindiye itike yo kujya guhaha muri Simba yishimiye ko kwigurira abonema bimuhesheje amahirwa yo kugira icyo atombora muri iyi promosiyo. Yagize ati: 'Kuri njye kugura Canal+ ni ingenzi cyane kuko nkunda kureba amafilime yabo meza ndetse n'amashusho ukabona ko akeye, ndishimye kuba ntomboye kubera kugura ibyo nkunda.'


     

    Mugorucyeye Aisha ahabwa ikarita yo guhaha

    Niyigena Eric utuye i Kabuga ho mu mujyi wa Kigali watsindiye Televiziyo, yagaragaje ibyishimo afite byo kuba yaraguze ifatabuguzi ry'ibihumbi bitanu (5,000Frw) ashaka kwirebera imipira, none akaba yatsindiye Televiziyo izamufasha kurushaho kuryoherwa n'amashusho acyeye.

    Yagize ati 'Mu cyumweru cyashize naguze ifatabuguzi rya 5,000FRW nshaka kuryoherwa na poromosiyo y'iminsi 15 ndeba amashene yose ya CANAL+ kugira ngo ndyoherwe n'imikino inyuranye, none nshimishijwe no kuba natsindiye iyi Televiziyo”.

    “Ndishimye cyane kuko iyo nari mfite mu rugo ni ntoya ugereranyije n'iyingiyi ntsindiye, bityo ndashishikariza buri munyarwanda wese gutunga Decokoderi ya CANAL+ ndetse no kugura ifatabuguzi kugira ngo nawe abashe gutsindira impano zinyuranye CANAL+ irimo gutanga muri iyi poromosiyo y'iminsi mikuru.”


     

    Eric watsindiye televiziyo ya mbere muri iyi tombora

    Jules Muyango watomboye Telefone ya smartphone  yagize ati “Njye naguze ifatabuguzi nshaka kureba imipira kuko yari igarutse, yemwe ibya tombora nari ntaranabyunva na rimwe, ariko ejo bundi barampamagaye bambaza ko naguze ifatabuguzi ndabyemera nuko bambwira ko ndi umunyamahirwe watsindiye telefone.

    Iyi poromosiyo ni nziza kuko ndabona nta kimenyane, bampamagaye kuri Radio 1 mpamagarwa n'abanyamakuru bari mu kiganiro ni bo bambwiye ko natsinze. Nashishikariza umuntu wese wahagaritse kugura ifatabuguzi rya Canal+ kugerageza amahirwe, usibye no kuba watsindira ibihembo, uhita unahabwa iminsi 15 ureba amashene yose ya CanaL+”.



    Jules Muyango wegukanye Telefone

    Jules Wanda, umuyobozi w'ishami rishinzwe kwamamaza no gufata neza abakiriya muri CANAL+ Rwanda, yashimangiye ko muri iyi minsi mikuru, CANAL+ yiyemeje gushimira abakiriya ibagenera impano zinyuranye ndetse aboneraho no gukangurira abadafite Dekoderi kuzigura kugira ngo bazabashe kuryoherwa na gahunda z'iminsi mikuru ziteganyijwe gutambuka ku mashene ya CANAL+.


    Jules Wanda, umuyobozi w'ishami rishinzwe kwamamaza no gufata neza abakiriya muri CANAL + Rwanda

    Jules kandi, yasoje yibutsa abantu ko umukiriya wa CANAL+ RWANDA wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya CANAL+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefone ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money ari ugukanda (*500*7#). Ikindi wamenya ni uko mu buryo bwo kwirinda abatubuzi no gukuraho urujijo nimero ihamagara abatsinze ni 0787125746.





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112033/canal-yatangiye-guhemba-abanyamahirwe-barimo-uwaguze-ifatabuguzi-rya-5000-f-atsindira-tele-112033.html

  • Miss World 2021: Abakobwa barimo Miss Ingabir… – #rwanda #RwOT

    Uku guserukana imikenyero ndetse n’indi myambaro ijyanye n'umuco wa buri gihugu byari mu cyiciro cyo kumurika imbyino gakondo muri Miss World cyabaye ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021. Uretse imyambaro y'umuco w'ibihugu byabo baserukanye, hakomeje amarushanwa ya 'Head-to-head challenge' abahatanira iri kamba bakora binyuze mu matsinda nyuma yo gushyirwa mu byiciro bitandukanye.

    Miss Ingabire Grace yaserutse mu mukenyero n’umwitero wa Kinyarwanda

    Ba Nyampinga batandukanye bahatanira ikamba rya Miss World bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bitanga amanota atuma uwitwaye neza yiyongerera amahirwe yo kuba yakwegukana iri kamba. Kugeza ubu amatora yamaze gutangira, kugira ngo uhe amahirwe Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda ni ugushyira Application ya Mobistar muri telefone yawe hanyuma ugakora 'Like' ku mafoto Miss Ingabire agenda ashyiraho.

    Nyampinga uhagarariye igihugu cy’u Buhinde yaserutse mu mwambaro w’igihugu cyabo

    Ba nyampinga barenga 100 bari guhatana muri Miss World, bamaze iminsi muri Puerto Rico ahari kubera umwiherero w'iri rushanwa aho nyampinga w'Isi azamenyekana ku wa 16 Ukuboza 2021. Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 yerekeje muri Puerto Rico ku wa 19 Ugushyingo 2021, intego ye ni uguhesha ishema igihugu cye, gusa arasabwa gushyigikiraw kugira ngo byose abigereho.

    Khailing Ho uhagarariye igihugu cya Singapore

    Karolina Bielawska uhagarariye igihugu cya Pologne mu mwambaro w’umuco wabo

    Annerie Mare uhagarariye igihugu cya Namibia

    Karolina Vidales uhagarariye igihugu cya Mexique mu mwambaro w’umuco

    Umunya-Madagascar mu mwambaro w’umuco wabo

    Nyampinga ukomoka muri Korea mu mwambaro w’umuco w’iwabo

    Nyampinga uhagarire ibirwa bya Iceland

    Nyampinga uhagarariye ibirwa bya Cayman muri Miss World

    Nyampinga uhagarariye Guinea mu mwambaro wa Gakondo

    Nyampinga w’u Bufaransa yaserutse mu mwambaro ujyanwa mu bukwe

    Nyampinga wa Tcheque mu mwambaro w’iwabo

    Nyampinga uhagarariye Cote d’Ivoire mu byishimo byinshi

    Nyampinga wa Columbia mu mwambaro w’umuco wabo hasi ntacyo bambara

    Nyampinga wa Argentine ni uku yaserutse

    Nyampinga wa Chile mu mwambaro w’umuco wabo

    Nyampinga wa Afurika y’Epfo ni uku yaserutse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112030/miss-world-2021-abakobwa-barimo-miss-ingabire-waserutse-mu-mikenyero-bamuritse-imyambaro-y-112030.html

  • Neymar wavunikiye ku mukino wa St Etienne aza… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo, PSG yatsinze St Etienne muri shampiyona y'u Bufaransa 'Ligue1' mu mukino Neymar yagiriyemo imvune ikomeye igiye gutuma amara hanze y'ikibuga ibyumweru bitandatu.

    Neymar yasohotse mu kibuga ataka cyane ku munota wa 88, nyuma yo guterwa umuserebeko n'umukinnyi wa St Etienne, ikirenge kikihina, ahita ataka cyane atabaza.

    Abakinnyi ba PSG bagaragaye bafite impungenge kuri iyi mvune mu gihe abaganga b'ikipe bihutiye mu kibuga kugira ngo bite kuri uyu mukinnyi.

    Uyu mukinnyi yahise asohorwa mu kibuga asimburwa na Ebimbe wakinnye iminota ibiri yari isigaye kugira ngo umukino urangire.

    Neymar wabonye amahirwe yo gutsinda igitego muri uyu mukino ku munota wa gatanu, VAR ikacyanga, agiye kumara igihe kirekire adakina kubera iyi mvune y'ikirenge yagize.

    Nyuma yo kuva mu kibuga ari ku ngobyi, Neymar yagiye ku mbuga nkoranyamabaga yandika ko yizeye ko azagaruka mu kibuga ameze neza.

    Yagize ati 'Ku bw'amahirwe make, izi mvune ziri mu bigize ubuzima bw'umukinnyi. Bisaba kuzamura umutwe ugakomeza kureba ibiri imbere. Nzagaruka meze neza kandi mfite imbaraga'.

    Umutoza wa PSG, Mauricio Pochettino, yabwiye abanyamakuru nyuma y'umukino ko kugeza ubwo yaganiraga na bo ko 'ntacyo kuvuga gihari'.

    Yagize ati 'Yabaye mu kabombambari. Ejo, azakorerwa ibizamini bzatuma tumenya bike ku mvune ye'.

    Biteganyijwe ko Neymar Azamara ibyumweru bitandatu hanze y'ikibuga, akazasubira gukina muri Mutarama 2022.

    Neymar yavunikinye bikomeye mu mukino PSG yatsinzemo St Etienne 3-1

    Neymar azasubira mu kibuga umwaka utaha wa 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112032/neymar-wavunikiye-ku-mukino-wa-st-etienne-azasoza-umwaka-wa-2021-adasubiye-mu-kibuga-112032.html

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'INZU IHEREREYE MUKARERE KA KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU ZIRI MU KIBANZA GIFITE UPI:1/03/01/05/2162 GIFITE UBUUSO:976SQM, UMUTUNGO UZAGURISHWA UHEREREYE KICUKIRO-GAHANGA-NUNGA.

    PINGANWA RYA CYAMUNARA KU NSHURO YA MBERE RIZATANGIRA KUWA 01/12/2021 SAA YINE(10H00) ZA MUGITONDO KUGZA KUWA 08/12/2021 SAA YINE ZA MUGITONDO(10H00) KURI IYO TARIKI KANDI KU ISAHA YA SAA YINE(10H00) NIBWO IKORANABUHANGA RIZATWEREKA URUTONDE RW'ABAPIGANWE N'IBICIRO BAGIYE BATANGA.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788581602

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-inzu-iherereye-mukarere

  • Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’abana bo ku muhanda i Kigali kimaze guteza umutekano muke – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Ugushyingo 2021, mu mpanuro yatanze ubwo yasozaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze amaze iminsi umunani abera mu Ishuri rya Polisi rya Gishari.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo bimaze kugaragara, aho abaturage bagana abayobozi bagiye gushaka serivisi ariko bahagera bakabwirwa ko ‘bari mu nama, igahera mu gitondo ikageza nimugoroba.’

    Ati “Umuturage agafata imodoka cyangwa iy’amaguru agasubira iyo yaturutse. Ndashaka ngo twumvikane, hari inama ziba n’izifite ibyo zikemura. Ariko ndagira ngo mbabaze inama za buri munsi zituma mudakemura ibibazo by’abaturage babagana, ndashaka kumenya icyo ziba zigamije.”

    Umukuru w’Igihugu yabajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, icyo izo nama za buri munsi zigamije mu gihe ibibazo bikomeza kwiyongera aho kugira ngo bikemuke.

    Gatabazi yagize ati “Mu biganiro twagiranye aha, abarangije manda, bagaragaje ibibazo by’abaturage bakiriye, ibyo bahaye umurongo n’ibyo bakemuye. Twemeranyije n’abayobozi ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga, usibye n’inama ndetse hari n’indi ngeso mbi yo kwiriza abaturage ahantu […] ibyo bintu twarabiganiriye turabizeza ko bigomba gucika.”

    Yavuze ko ikibazo kiri mu igenamigambi, gahunda mbi ziba zateguwe ku buryo inama iba no mu gihe cyari cyagenewe kwakira abaturage.

    Perezida Kagame ati “Abantu bajya mu nama bashaka iki? […] Ntabwo ari abayobozi b’inzego z’ibanze no muri za minisiteri, ni inama, inama zivuga ngo zifite icyo ziteguye kandi kigiye gushyirwa mu bikorwa ukakibona ibyo ntabwo navuga ngo inama mwakoze iy’iki? Oya.”

    Yavuze ko ibyo bibazo bigomba gukosorwa byanze bikunze kandi mu gihe cya vuba ku buryo inama zo kwihishamo zidakenewe.

    Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bari basanzwe, ko bamubwira ibyo babona bitagenda neza basanze mu kazi.

    Yagaragaje ko muri iki gihe ikibazo cy’abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali “kimaze gutera umutekano muke”.

    Ati “Abana bato b’imyaka 12, 13, abandi baba mu myobo, muri za ruhurura zitwara amazi ariko n’umutekano muke ku muhanda. Ibyo nabyo ntabwo wabireba gutyo gusa ngo ubure kwibaza ikibitera.”

    “Ikibazo kinini tugomba gukemura ni bituruka he? Tugomba kuhasuzuma tukabishakira umuti.”

    Zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu muhanda zirimo amakimbirane mu muryango, ubukene, ubusinzi n’ibindi.

    Ikigo gishinzwe Igororamuco mu Rwanda giheruka gutangiza gahunda yo guca ubuzererezi hagamijwe kwimakaza ko abana barererwa mu miryango. Kuva muri Gicurasi 2020 kugeza muri Nzeri 2021, abana b’inzererezi 3096 basubijwe mu ishuri.

    -  Perezida Kagame yasabye abayobozi kwita ku bibazo bibugarije

    Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bo mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi kwita ku kibazo cy’abishora muri magendu na kanyanga.

    Yavuze ko nta muntu azi ‘watejwe imbere na kanyanga ariko ko azi abatejwe imbere n’ubuhinzi.’

    Gasana Richard watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko hari imico imwe yasigaye muri manda ishize irimo inama nyinshi, avuga ko byasigaye inyuma yizeza ko hari impinduka zigiye kuboneka.

    Yabajije ikibazo kijyanye n’abaturanyi batifuriza u Rwanda ineza, abo u Rwanda rubanye neza nabo, asaba ko Umukuru w’Igihugu yabaha umurongo mwiza n’uko babyitwaramo.

    Perezida Kagame yamusubije ati “Icya mbere, twe uko turi hano n’ibyo mumazemo iminsi muhugurwa n’ibyo musanzwe muzi, nimukora uko dukwiriye kuba dukora bikaduha umutekano w’umubiri ku bantu, umutekano uko tuwumva abantu bakagira amahoro, nyuma tukagira ibikorwa biduha umutekano w’ubukungu n’imibereho myiza […] icyo gihe biguha igihugu gikomeye. Kugira ngo gihangane n’ibibazo aho byaba bituruka n’iyo byaba bituruka hanze.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo ibintu biri kugenda neza, bitanga amahirwe yo guhangana n’umwanzi yaba uw’imbere mu gihugu no hanze, bikongera n’ayo kugira imikoranire.

    Abana bo ku muhanda mu Mujyi wa Kigali biyongera umunsi ku wundi. Perezida Kagame yagaragaje ko ari ikibazo kimaze guteza umutekano muke

    Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi barebera ibintu bipfa ntibagire icyo babikoraho

    source : https://ift.tt/316UwNI

  • Leta yasobanuye ibya gahunda yo gutanga doze ya gatatu y’urukingo rwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Iyi Minisiteri yatangaje ko guhera ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021 izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, ariko n’ibindi byiciro by’abantu bari mu ntara bikazagenda bigerwaho mu gihe cya vuba.

    Uru rukingo ruzatangwa ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura, abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

    Urukingo rwa gatatu rutangwa nyuma y’amezi atandatu (iminsi 180) umuntu amaze gukingirwa byuzuye (ahawe doze ebyiri ku nkingo zikenera guterwa kabiri, na doze imwe ku rukingo rusaba guterwa inshuro imwe).

    Ibikorwa byo gukingira bizakomeza gukorerwa mu bigo nderabuzima, mu bitaro by’uturere no mu bindi bice byateganyijwe gukingirirwamo.

    U Rwanda rugiye gutangira gutanga urukingo rushimangira ku bageze mu za bukuru n’ababana n’indwara zidakira

    source : https://ift.tt/3o2LnOE