Category: Uncategorized

  • Hamenyekanye aho Alpha Condé yajyanywe nyuma yo guhirikwa ku butegetsi n'igisirikare #rwanda #RwOT

    Agatsiko k'abasirikare bafashe ubutegetsi muri Guinea batangaje ko uwo bahiritse Alpha Condé yajyanywe kuba mu rugo rw'umugore we ruri mu murwa mukuru Conakry.

    Aka gatsiko kazwi nka National Rally Committee for Development (CNRD), mu itangazo kuri televiziyo ya leta kavuze ko Condé ubu ari kumwe n'umugore we, Hadja Djene Kaba Condé.

    Iryo tangazo rivuga ko bazakomeza 'guha uwahoze ari umukuru w'igihugu ibikwiye urwego rwe, kandi ibyo atari ku gitutu cy'imbere mu gihugu cyangwa cy'amahanga'.

    Condé w'imyaka 83 yari afungiye ahantu hatazwi kuva yahirikwa ku butegetsi tariki 05 Nzeri (ukwa cyenda).

    Yategetse Guinea kuva atowe bwa mbere mu 2010, bwari ubwa mbere iki gihugu cyari kigize guhererekanya ubutegetsi muri demokarasi.

    Guinea yahagaritswe mu muryango w'ibihugu bya Africa y'iburengerazuba, CEDEAO, kubera iyi coup d'etat.

    CEDEAO yahagaritse ingendo zijya muri Guinea inafatira imitungo y'abakuriye abakoze coup d'etat n'imiryango yabo mu gihe yasabaga ko Condé arekurwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/hamenyekanye-aho-alpha-conde-yajyanywe-nyuma-yo-guhirikwa-ku-butegetsi-n

  • Kicukiro: Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

    Imodoka yari itwaye abanyeshuri yafashwe n'inkongi y'umuriro ubwo yari mu muhanda Nyanza-Karembure uherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Ahagana saa moya za mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, nibwo iyi modoka yari itwaye abanyeshuri bo mu mashuri abanza ku Kigo yafashwe n'inkongi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karembure,Uwamariya Clementine,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko muri iyi modoka hari harimo abana bane gusa ubwo yafatwaga.

    Yagize ati ' Ahagana saa moya n'iminota mike nibwo iyo modoka yafashwe n'inkongi irakongoka yose. Yari irimo abana bane gusa abandi bari batarayigeramo ahubwo yari igiye kubafata.'

    Yongeyeho ko nta mwana wagiriye ikibazo muri iyi mpanuka kuko inkongi igitangira umushoferi yahise abavanamo.

    Ntabwo icyateye iyi nkongi kiramenyekana.

    IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kicukiro-imodoka-yari-itwaye-abanyeshuri-yafashwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Birangiye APR yemerewe kujya muri Maroc #rwanda #RwOT

    Ibi biratuma ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yagombaga kwerekeza muri iki Gihugu kuri uyu wa Mbere, ishobora kujyayo.

    Ubwami bwa Maroc kuva kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ingenzo zihuza iki gihugu n’ibindi zibaye zihagaze kubera ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu bihugu bimwe.

    Ibi byatumye ikipe ya APR FC yagombaga kujyayo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo mu kwitegura umukino wo kwishyura wa RS Berkana, iterecyezayo.

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa (CAF) yari yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc gutanga umurongo ku mikino mpuzamahanga irimo n’uyu wa APR w’irushanwa rya CAF Confederation Cup.

    Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Maroc FRMF bwamaze gusubiza CAF kuri iyi ngingo aho bwavuze ko icyemezo cyo guhagarika ingendo zerecyeza muri iki Gihugu kitazagira ingaruka ku mikino mpuzamahanga yari iteganyijwe.

    Itangazo rya FRMF rimenyesha CAF ko kandi rigiye gutegura umukino uzahuza ikipe y’Igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 n’iya Gambia ndetse ko uzaba kimwe n’uwo kwishyura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Birangiye-APR-yemerewe-kujya-muri-Maroc

  • Ihere ijisho amafoto utabonye yaranze isaba ry'umunyakuru Tracy Agasaro wa RBA[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Tariki ya 28 Ugushyingo nibwo Umunyamakuru Tracy Agasaro wa RBA yasabwe aranakobwa n'umukunzi we Rene Patrick, usanzwe ari umuhanzi ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane mu ndirimbo zikora ku mitima ya benshi.


    Mu birori bibereye ijisho byabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahanzwi nko kuri Gigi's Garden, niho habereye imihango yo gusaba no gukwa k'umunyamakurukazi Tracy Agasaro.

    Nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire Tracy na Rene bari batanze zo gusaba no gukwa; Tariki 27 Ugushyingo 2021 nibwo byari biteganyijwe ko ku isaha ya Saaa Munani aribwo ibirori byose bizaba bitangiye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-utabonye-yaranze-isaba-ry-umunyakuru-tracy-agasaro-wa-rba

  • Zari yahishuye impamvu yabanje guhisha urukundo rwe na Diamond, bwa mbere yavuze icyo bapfuye #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyagarutse ku buzima bwe bwite, umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yahishuye ko impamvu we na Diamond babanje guhisha urukundo rwabo ari uko yamurutaga cyane kandi afite abana mu gihe nta n’umwe w’uyu muhanzi warimo.

    Muri 2001 Zari Hassan yakoze ubukwe na Ivan Semwanga baza gutandukana muri 2013 aho uyu mugore yashinjaga umugabo we kumuhohotera amukubita, hari nyuma yo kubyarana abana 3 b’abahungu.

    Mu kiganiro yakoze ndetse yanashyize ku rubuga rwa YouTube rwe, Zari Hassan yagarutse kuri byinshi byaranze ubuzima bwe harimo n’urukundo rwe na Diamond rwatangiye muri 2014 baje gutandukana nabi muri 2018 mu kwezi kwa Gashyantare aho Zari yamuvuzeho amagambo akomeye.

    Uru rukundo rwabo babanje kuruhisha kuko yamurutaga cyane kandi yari afite n’abana 3 undi ntabo afite.

    Ati 'nari mukuru kumuruta imyaka 8, nari mfite abana 3 kandi nta wa Diamond urumo, hari urwego twagombaga guhishamo umubano wacu.'

    Yakomeje avuga ko bagize umubano mwiza, ariko nk’uko ntazibana zidakomana amahembe, bagiye bagirana ibibazo bitandukanye ahanini bishingiye kukutizerana cyane ko batari banegeranye, ngo hari abakobwa benshi bagiye bakuramo inda bivugwa ko ari ize ariko Hamisa Mobetto we yanga kuyikuramo ari we wabaye intandaro yo gutandukana kwabo.

    Ati 'umutima ushaka icyo ushaka… mu by’ukuri twagize umubano mwiza, ariko ntabwo ibishashagirana byose ari zahabu. Rwari urukundo tutegeranye, ndi muri Afurika y’Epfo na we ari Tanzania, habaga ibirego byo kutizerana, hari abakobwa benshi bakuragamo inda bivugwa ko ari ize, ariko hari umukobwa umwe [Hamisa Mobetto] wanze kuyikuramo, nahisemo kubimubazaho ariko akomeza kubihakana.'

    Akomeza avuga ko yamubwiye ko ari umukobwa wo mu mashusho y’indirimbo, amaze no kubyara ngo yohereje nyina ngo ajye kumureba.

    Ati 'Yambwiye ko yari umukobwa wo mu mashusho y’indirimbo wazanywe n’undi muntu. Amaze kubyara yahise yohereza nyina ku bitaro kureba uwo mwana wari wavutse. Namubajije niba ntaho bahuriye impamvu yoherejeyo nyina avuga ko byahuriranye kuko yari yo mu zindi gahunda.'

    Yababajwe n’uko uyu mukobwa yatangiye kugenda ashyira hanze amafoto bari mu buriri bwabo, ariko Diamond akomeza kubihakana bahita batandukana.

    Ati 'kuva icyo gihe nibwo uwo mukobwa wo mu mashusho yatangiye kugenda ashyira hanze amafoto bari mu buriri bwacu, ntabwo ari mu cyumba cya hoteli, ni mu buriri bwacu, uko niko njye na Diamond twarangije umubano wari uduhuje.'

    Yavuze ko yanamugiriye inama yo gukora ikiganiro n’itangazamakuru akavuga ko kuko ari umuyisilamu kandi idini ribimwemerera azashaka abagore 4, yavugaga ko wenda ibindi bari kuzabikemurira inyuma y’amarido ariko aratsemba avuga ko umwana atari uwe.

    Yahamije ko ubu ari inshuti zisanzwe ariko nta wundi mubano wihariye bafitanye uretse kurera abana babiri babyaranye. Tiffah na Nillan.

    Ngo urukundo rwabo bagize ibihe byiza n’ibibi

    Hamisa Mobetto yabaye intandaro zo gutandukana kwabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yahishuye-impamvu-yabanje-guhisha-urukundo-rwe-na-diamond-bwa-mbere-yavuze-icyo-bapfuye

  • Sobanukirwa impamvu abagore n'abagabo bakwiye kurya Watermelon kenshi #rwanda #RwOT

    Uru rubuto rumeze nk'aho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk'amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw'umukara. Ni isoko nziza y'amazi akenewe kimwe n'izindi ntungamubiri.
    Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ari wo unywa.

    Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene.

    Akamaro ka watermelon ku buzima:

    Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy'ubushyuhe no kurwanya inyota.

    Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories) kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n'abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri.

    19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi ni vitamini y'ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw'umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y'ibihaha no mu kanwa.

    Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy'amara, iy'amabere, ibihaha, nyababyeyi n'urwagashya.

    Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n'ibindi bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.

    Umutobe wayo ufite akamaro nko kurya urubuto:

    Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene, ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda umubiri imirasire mibi y'izuba (UV).

    Kuba muri watermelon harimo potasiyumu, bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y'umutima harimo kuwurinda gutera nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w'amaraso. Si umutima gusa kuko binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera indwara ya goute mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi aribyo bizafasha impyiko gusohora imyanda.

    Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda. Muri macye ni viagra y'umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n'abagore ibongerera ububobere, bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.

    Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobi zanduza, no kongerera ubudahangarwa bw'umubiri imbaraga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-impamvu-abagore-n-abagabo-bakwiye-kurya-watermelon-kenshi-59715

  • Maroc yasubije CAF ku kibazo cya APR FC na RS Berkane #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc, ryamaze gusubiza impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika 'CAF’ ko nta kibazo umukino wa APR FC na RS Berkane uzabera muri iki gihugu kuko ibyemezo byafashwe na leta bitareba umupira w’amaguru.

    Ku Cyumweru gishize nibwo Leta ya Maroc yatangaje ko bitewe n’ubwandu bushya bwa Coronavirus, bahagaritse ingendo zose zo mu ndege zinjira muri iki gihugu.

    Ibi byabaye nyuma y’uko APR FC yagombaga kwerekeza muri Maroc gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup na RS Berkane uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, umukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki ya 28 Ugushyingo 2021 aho amakipe yombi yanganyije 0-0.

    CAF yahise yandikira Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc bababaza uburyo iki kibazo kizakemuka.

    Iri rishyirahamwe ryamaze gusubiza CAF ko umukino uzaba kuko ibyemezo byafashwe bitareba amakipe y’umupira.

    Mu ibaruwa bandikiye CAF hari aho bagize bati 'dusubiye ku mabwiriza yashyizweho na leta agomba kubahirizwa guhera ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 saa 23h59′, ingendo zose ziza muri Maroc zarasubitswe, twagira ngo tubamenyeshe ko ibi nta ngaruka bizagira kuri delegasiyo y’umupira w’amaguru.'

    Bakomeje batanga urugero ko nabo bateguye n’umukino w’abatarengeje imyaka 20 mu bakobwa bazakina na Gambie kandi uwo mukino ukaba ugomba kuba.

    Ubuyobozi bwa APR FC ku munsi w’ejo hashize bwatangaje ko butegereje igisubizo kizava muri Maroc kugira bamenye igihe bazategurira urugendo rwabo.

    Umukino wa APR FC na RS Berkane uzabera muri Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/maroc-yasubije-caf-ku-kibazo-cya-apr-fc-na-rs-berkane

  • Barbados yabaye Igihugu cyigenga ku Isi, ikuraho Umwamikazi Elisabeth II kuba umuyobozi #rwanda #RwOT

    Mu buryo bwemewe n'amategeko Barbados yavanyeho Umwamikazi Elizabeth II nk'umukuru w'igihugu ihinduka repubulika nshya ku isi. Mu birori byabaye mu ijoro ryacyeye mu murwa mukuru, Bridgetown, Dame Sandra Mason yarahiye nka Perezida, naho umuhanzi Rihanna yitwa intwari y'iki gihugu.

    Igikomangoma Charles, umuhungu w'Umwamikazi Elizabeth II — yari intumwa y'Umwamikazi muri ibi birori byahuriranye n'isabukuru y'imyaka 55 y'ubwigenge.

    Ibihe bishya kuri iki kirwa birangije ibinyejana byo kugengwa n'Ubwongereza, harimo imyaka 200 icyo kirwa cyamaze ari ahantu h'ibanze mu nyanja hakorerwa ubucuruzi bw'abacakara bavanywe muri Africa.

    Mu kwerekana impinduka z'ubutegetsi, isaluti ya nyuma yaterewe intumwa y'Umwamikazi kandi ibendera ry'ubutegetsi bwe rirururutswa, rirasimbuzwa.

    Igikomangoma Charles cyagiye i Bridgetown nk'intumwa y'Umwamikazi muri ibi birori.

    Mu ijambo rye, Igikomangoma Charles cyavuze ko umubano n'ubufatanye hagati y'Ubwongereza na Barbados bizakomeza nubwo habaye izi mpinduka mu itegekonshinga.

    Umwamikazi yohereje ubutumwa 'bwifuriza [Barbados] ibyiza byinshi, ibyishimo, amahoro n'uburumbuke ahazaza' avuga kandi ko iki gihugu gifite 'umwanya wihariye' mu mutima we.

    Dame Sandra Madison w'imyaka 72, yari guverineri mukuru w'iki kirwa kuva mu 2018, mu kwezi gushize yatowe n'inteko ishingamategeko kuba Perezida. Niwe usimbuye Umwamikazi Elizabeth II.

    Umwaka ushize nkuko BBC ibitangaza, nibwo iki gihugu cyatangaje umugambi wacyo wo guhinduka Repubulika, ariko kizaguma mu muryango wa Commonwealth.

    Muri ibi birori byamaze amasaha menshi, minisitiri w'intebe w'iki gihugu Mia Mottley, yarahiriye imirimo ye no kubaha perezida. Madamu Mia, nyuma yatangaje ko icyamamare muri muzika Rihanna aza kwitwa intwari y'igihugu na Perezida Madison.

    Rihanna yatangajwe nk'intwari y'igihugu kubera kukigaragaza no kukivuganira mu mahanga.

    Robyn Rihanna Fenty, umuhanzi akaba n'umushabitsi, mu 2018 yagizwe ambasaderi w'igihugu cye. Akomoza kuri imwe mu ndirimbo za Rihanna, Madamu Mia yagize ati: 'Uzakomeza kumurika nka diyama, kandi uzanire icyubahiro igihugu cyacu.' Barbados ni kimwe mu bice bya mbere byakoronijwe n'Ubwongereza.

    Abakoroni ba mbere bafashe iki kirwa mu 1627, baragitegeka bagihindura ahantu h'ubuhinzi bw'isukari bukomeye bwakorwaga n'abacakara bavanywe muri Africa.

    Mu ijambo rye kuri uyu wa kabiri, Igikomangoma Charles yavuze ko 'ubugome bukabije bw'ubucakara, buzahora iteka ari icyaha mu mateka yacu'. Ubucakara bwaciwe muri Barbados mu 1834, iki gihugu kibona ubwigenge mu 1966 ariko kigumana Umwamikazi w'Ubwongereza nk'umutegetsi wacyo w'ikirenga.

    Ibendera ry'u Bwongereza ryururukijwe, hazamurwa irya Barbados.

    Mbere ya Barbados, igihugu giheruka gukuraho Umwamikazi nk'umukuru wacyo ni ibirwa bya Maurices, mu 1992. Ikindi gihugu giteganya kubikora ni Jamaica. Barbados y'abaturage 285,000 ni kimwe mu birwa bituwe cyane kandi bikize mu bigize Karayibe.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/barbados-yabaye-igihugu-cyigenga-ku-isi-ikuraho-umwamikazi-elisabeth-ii-kuba-umuyobozi/

  • Umuhanzi Ric Hassani yasesekaye i Kigali #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

    Akigera i Kigali yahise yerekeza ku 'Ubumwe Grande Hotel' mu kato, afatwa ibizamini bya Covid-19 mbere y'uko akomeza gahunda ze.

    Uyu muhanzi byitezwe ko nibigaragara ko ari muzima arahita atangira urugendo agomba gukorera k'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

    Azasura kandi ishuri rya muzika rya Nyundo i Muhanga, aho azerekeza ku wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, hanyuma agirane ikiganiro n'itangazamakuru ku wa Kane tariki 2 Ukuboza 2021.

    Byitezwe ko Ric Hassani, Symphony Band, Mike Kayihura, Confy na Nel Ngabo aribo bazasusurutsa abantu mu gitaramo kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

    Kizabera muri Kigali Convention Centre, amatike akomeje kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-ric-hassani-yasesekaye-i-kigali