Category: Uncategorized

  • Uganda: Batawe muri yombi, uwacuruje Insenene mu ndege n'uwamufotoye #rwanda #RwOT

    Umugabo ushinjwa gucuruza insenene mu ndege ya Uganda Airlines hamwe n'uwafashe amashusho yakwiriye henshi, bafashwe barafungwa baregwa ibyaha bitatu. Baramutse bahamijwe ibyaha, bahanishwa igifungo kigera ku myaka 7.

    Umugabo w'imyaka 27 niwe wafashwe muri ayo mashusho arimo acuruza izi nigwahabiri (insects) zikaranze zikunzwe cyane ku ifunguro muri Uganda. Uw'imyaka 25 wafotoye ayo mashusho mu ndege nawe yafashwe ejo kuwa mbere ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe, nk'uko ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kibivuga.

    Abaregwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangza ntacyo baratangaza ku byaha bitatu bashinjwe n'umuvugizi wa polisi. Amashusho y'uwo mugabo arimo apfunyikira buri wese ubishaka insenene mu ishashi ubwo indege ya Uganda Airlines yari igiye guhaguruka yararebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Abanya-Uganda benshi banenze iki gikorwa cyo gucururiza mu ndege, bituma bamwe bakemanga umutekano muri izi ndege. Itangazo rya Uganda Airlines ryo kuwa gatandatu rivuga ko ibi' twabikuyemo isomo'.

    Iyi kompanyi ivuga ko nibiba ngombwa izongera utu dusimba ku mafunguro itanga mu ndege kuko 'bamwe mu bakiriya bacu bakunda insenene'.

    Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yavuze ko bariya bagabo baregwa; guhungabanya ituze, kwanga gukurikiza amabwiriza y'abashinzwe indege, n'ibikorwa bishobora gutera ikwirakwira ry'indwara yandura. Ibyo byaha bishobora gutuma aba baregwa bafungwa imyaka irindwi nk'uko amategeko muri iki gihugu abiteganya.

    Monitor isubiramo amagambo y'umuvugizi wa Polisi avuga ko bombi 'banze kumvira umukozi w'indege wabegereye akabasaba kureka ibyo bikorwa bitemewe no kwicara.'

    Yavuze kandi ko abaregwa bashyize ubuzima bw'abagenzi mu kaga banga kwambara udupfukamunwa kandi ari itegeko rya minisiteri y'ubuzima ahahurira abantu benshi. Hari amakuru avuga ko hari abakozi b'indege bahagaritswe kubera ubu bucuruzi bw'insenene mu ndege ya kompanyi ya Leta.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-batawe-muri-yombi-uwacuruje-insenene-mu-ndege-nuwamufotoye/

  • Miss World: Abakobwa 27 bahize abandi mu kuga… – #rwanda #RwOT

    Muri aba bakobwa hazavamo umwe wegukana iri kamba. Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda ntiyabashije kuboneka muri aba bakobwa bitwaye neza mu kugaragaza impano, birashoboka ko azatsinda mu tundi duce.

    Abategura Miss World, bavuze ko kuri iyi nshuro abakobwa bagaragaje impano zikomeye, ku buryo bitoroheye Akanama Nkemurampaka guhitamo abakobwa 27.

    Bati 'Muri uyu mwaka twagize abakobwa bafite impano zikomeye, ku buryo byari akazi gakomeye ku bakemurampaka guhitamo abakobwa bagera kuri kimwe cya kabiri.'

    Abakobwa 27 batsinze barimo uhagarariye; Northern Ireland, Vietnam, Africa y'Epfo, Indonesia, United States, Gibraltar, Albania, Mongolia na Ireland.

    Hari kandi Bulgaria, Jamaica, Ecuador, Scotland, Singapore, Cote D'Ivoire, Norway, England, Slovenia, Kenya, Botswana, Chile, Japan, Korea, Uruguay, India, Tunisia na Mauritius.

    Umukobwa uzegukana ikamba mu kugaragaza impano [Miss Talent] ahita abona itike imwinjiza mu bakobwa 40 bagera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa.

    Toni-Ann Singh wabaye Nyampinga w'Isi 2019 (Miss World 2019), yari yegukanye ikamba rya Miss Talent bimufasha kugera muri 40 ba mbere.

    Ku wa 28 Ugushyingo 2021, abakobwa bahatanye biyerekanye mu mwambaro gakondo wa buri gihugu. Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda yaserukanye umushanana.

    Abakobwa 116 nibo bahataniye ikamba rya Miss World riri kubera muri Teritwari ya Puerto Rico. Ikamba rizatangwa tariki 16 Ukuboza 2021. Kugeza ubu abakobwa bahatanye mu cyiciro cy'amatora ari kubera kuri Application Mobstar.

    Kugeza ubu abategura irushanwa bari gushyira ku rubuga rwa Youtube amashusho ya buri tsinda rihatanye mu cyiciro 'Head to Head Challenge', aho abakurikiye irushanwa ari bo bazatora umwe muri buri tsinda agera kuri 16 uzakomeza muri 40 ba mbere.

    Aba bakobwa bari mu biganiro aho babazwa na Miss Vanessa Ponce de Leon afatanyije na Jack Haslewood.

    Miss Ingabire Grace yaserutse yambaye umushanana mu gice cyo kugaragaza umwambaro gakondo


    Abakobwa 27 ni bo bahize abandi mu kugaragaza impano muri Miss World 

    Toni-Ann Singh ufite ikamba rya Miss World 2019 yatunguye abahatanye abaririmbira indirimbo 'I have nothing' 


    Abakobwa bakoze imyitozo ngororamubiri


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112048/miss-world-abakobwa-27-bahize-abandi-mu-kugaragaza-impano-112048.html

  • Umukobwa, yiyahuye muri Nyabarongo ashaka urupfu, arohorwa akiri muzima #rwanda #RwOT

    Yitwa Ingabire Jeannette, ku myaka 25 y'amavuko nkuko byagaragaye ku ikarita ye ya Bank yabonywe n'ikinyamakuru intwari, uyu yiyahuye muri Nyabarongo ahagana i saa saba zo kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 bamurohora rutaramutwara.

    Nkuko umugabo usanzwe ukora muri Ruliba, ari nawe wamurohoye yabitangaje, yagize ati' Njyewe numvise abagore hariya hakurya basakuza bahuruza, ndebye mbona umuntu yamaze kugera mu mazi, nibwo nahise njya muri Nyabarongo ndamurohora'.

    Uyu mugabo watabaye ubuzima bwuyu mukobwa/Gore washakaga urupfu, avuga ko atari ubwa mbere atabaye umuntu washakaga kwiyambura ubuzima muri iyi Nyabarongo, avuga ko uyu arohoye abaye uwa kabiri kuko mu mwaka wa 2019 ngo yarohoye umugore wiyahuyemo ahetse umwana, ashaka ko ubuzima bwe n'ubw'umwana birangira. Ahamya ko uwo mugore yatabaye ubu ari muzima hamwe n'umwana we.

    Mu busanzwe, aha hantu ni hamwe mu gice cya Nyabarongo hakunda kubonekamo Ingona ariko kandi mu bindi bice bigana epfo naho hakaba imvuvbu. Kuri uyu mugabo twakwita umutabazi w'ubuzima bw'abashaka kwiyahura, avuga ko kuba aziko izi nyamaswa zizwi ko ari inkazi mu mazi by'umwihariko Ingona, ko mu kujya gukiza ubuzima bw'abashaka kubwiyambura abitekereza ho, ariko na none ngo ntazi ikibimutera kuko yihutira gutabara nta bwoba, ibindi ngo biza nyuma avuye mu mazi.

    Abagore batabarije uyu washakaga kwiyambura ubuzima, bavuze ko bamubonye yiroha muri Nyabarongo, ariko kandi ko batazi impamvu yamuteye kwiyahura. Bashimangira ko nubwo ibibazo bobaho, ngo umuti si ukwiyahura. Bavuga kandi ko uyu washakaga kwiyambura ubuzima ari uwo mu Karere ka Kicukiro, batangazwa n'urugendo yakoze ashaka gusa kwiyambura ubuzima. Nyuma yo gukurwa muri Nyabarongo, hageze imbangukiragutabara, batangira kumuha ubuvuzi bw'ibanze mbere yo kumwerekeza kwa muganga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umukobwa-yiyahuye-muri-nyabarongo-ashaka-urupfu-arohorwa-akiri-muzima/

  • Abafana ba Rayon bageneye Sadate impano yo kumushimira umurava wamuranze #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Munyakazi Sadate yashyizeho amafoto agaragaza yahuje urugwiro na bamwe mu bafana b’Ikipe ya Rayon Sports yigeze kubera Perezida.

    Ubu butumwa bugira buti 'Byari iteka n’agaciro kenshi kubana n’inshuti, abavandimwe n’inkoramutima ku munsi w’ejo. Nishimiye kandi ku mpano nziza mwangeneye nk’ishimwe kuri byinshi twakoreye Umuryango wa Rayon. Dushimiye kandi Perezida wa Rayon Sports wabanye natwe.'

    Munyakazi Sadate wayoboye ikipe ya Rayon Sports mu bihe bigoye aho bamwe mu bakunzi b’iyi kipe batahwemye kumuvuga nabi bamushinja kubasenyera ikipe bakamara igihe kinini bamusaba kwegura.

    Uyu mugabo ukunze kuvuga ko iteka aharanira icyateza imbere ikipe ya Rayon, yavugaga ko ibyo yakoraga icyo gihe byari binyuze mu mucyo cyane ku buryo abamurwanyaga ahubwo ari abatarifuzaga ineza iyi kipe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/Abafana-ba-Rayon-bageneye-Sadate-impano-yo-kumushimira-umurava-wamuranze

  • Uganda: Uwacuruje insenene muri Uganda Airlines n'uwafashe amashusho batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Umugabo ushinjwa gucuruza insenene mu ndege ya Uganda Airlines hamwe n'uwafashe amashusho yakwiriye henshi, baregwa ibyaha bitatu birimo guhungabanya ituze, kwanga gukurikiza amabwiriza y'abashinzwe indege, n'ibikorwa bishobora gutera ikwirakwira ry'indwara yandura.

    Umugabo w'imyaka 27 niwe wafashwe muri ayo mashusho arimo acuruza izi nsenane zikaranze zikunzwe cyane ku ifunguro muri Uganda.

    Uw'imyaka 25 wafashe ayo mashusho mu ndege nawe yafashwe kuri uyu wa mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Entebbe, nk'uko ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda kibivuga.

    Abaregwa ntacyo baratangaza ku byaha bitatu bashinjwe n'umuvugizi wa polisi.

    Amashusho y'uwo mugabo arimo apfunyikira buri wese ubishaka insenene mu ishashi ubwo indege ya Uganda Airlines yari igiye guhaguruka yararebwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Abanya-Uganda benshi banenze iki gikorwa cyo gucururiza mu ndege, bituma bamwe bakemanga umutekano muri izi ndege.

    Itangazo rya Uganda Airlines ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 27 ugushyingo 2021, rivuga ko ibi 'twabikuyemo isomo.'

    Iyi kompanyi ivuga ko nibiba ngombwa izongera utu dusimba ku mafunguro itanga mu ndege kuko bamwe mu bakiriya babo  bakunda insenene.

    Daily monitor yanditse ko Umuvugizi wa polisi Fred Enanga yavuze ko  abatawe muri yombi bari babanje kubuzwa n'abakozi b'indege kureka buriya bucuruzi.

    Fred Enanga ati 'Banze kumvira umukozi w'indege wabegereye akabasaba kureka ibyo bikorwa bitemewe no kwicara.'

    Yakomeje avuga ko abaregwa bashyize ubuzima bw'abagenzi mu kaga banga kwambara udupfukamunwa kandi ari itegeko rya minisiteri y'ubuzima ahahurira abantu benshi.

    Ibyaha aba bagabo bakurikiranyweho bishobora gutuma bafungwa imyaka irindwi (7) nk'uko amategeko muri iki gihugu abiteganya.

    Hari amakuru avuga ko hari abakozi b'indege bahagaritswe kubera ubu bucuruzi bw'insenene mu ndege ya kompanyi ya leta.

    The post Uganda: Uwacuruje insenene muri Uganda Airlines n'uwafashe amashusho batawe muri yombi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/30/uganda-uwacuruje-insenene-muri-uganda-airlines-nuwafashe-amashusho-batawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-uwacuruje-insenene-muri-uganda-airlines-nuwafashe-amashusho-batawe-muri-yombi

  • Abakina Tennis i Rusizi barifuza ko haba igicumbi cy’uyu mukino #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda umukino wa tennis nutaragira abakunzi benshi uwugereranyije n’amagare n umupira w’amaguru gusa abawukina bavuga ko ari umukino mwiza ushobora kugira abafana benshi mu gihe washyirwamo imbaraga.

    Umukinnyi wa tennis witwa Habicuti Fidele avuga ko intego yabo ari uko akarere ka Rusizi kamenyekana ku mukino wa tennis.

    Ati 'Turashaka ko umukino ugaragaza akarere ka Rusizi waba tennis, kuko dufasha abana bato. Dufite abana babiri bari mu ishuri rya tennis Kicukiro. Intego yacu ni ukuzamura urubyiruko'

    Umuyobozi wa Cimerwa Tennis Club, Gisore Eric avuga ko umukino wa tennis ari umukino mwiza ushobora guteza imbere abawukina.

    Ati 'Umukino wa tennis ni umukino mwiza cyane ushobora guteza umuntu imbere. Turashaka ko amarushanwa yaba menshi ku buryo bikurura abaturage bakaza bakawureba bakawishimira. Ntabwo dufite abaturage bawushishikayeho cyane kubera ko batawuzi, ariko icyo dushaka ni uko abana babo baza bagakina, tugahera ku rwego rwabo tukagenda tuzamuka tuwuteza imbere.'

    Damien Emile Ngabonziza, ukuriye Nyarutarama tennis club, nyuma y’umukino wo kwishyura wabahuje na cimerwa tennis club yavuze ko iyi kipe iri gutera imbere akurikije uko yari ihagaze mu myaka 3 ishize ubwo baherukaga gukina.

    Ati 'Babanje kudusanga iwacu I Kigali muri 2019 turatsinda bidasubirwaho, ariko uyu munsi twakinnye imikino aho abantu bakina ari umwe ku wundi, dukina imikino aho abantu bakina ari babiri kuri babiri. Mu mikino aho umukinnyi akina ari umwe ku wundi badutsinze, kandi impamvu badutsinze si uko turi abaswa, ahubwo ni uko hari intambwe bateye muri uyu mukino wa tennis.'

    Cimerwa tennis club yatangijwe n’abakozi b’uruganda rwa cimerwa, kuri ubu igizwe n’abakora mu ruganda n’abaturiye uruganda. Ifite abana basaga 30 bitoza uyu mukino mu mpera z’icyumweru. Babiri muri aba bana baherutse kubengukwa na tennis club ya Kicukiro mu mujyi wa Kigali ubu niho ari gukarishya ubumenyi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Abakina-Tennis-i-Rusizi-barifuza-ko-haba-igicumbi-cy-uyu-mukino

  • Christian aratukwa, Mwiseneza Josiane agahumurizwa! Ninde nyirabayazana ?-VIDEO #rwanda #RwOT

    Undi aza abihuhura ngo burya ni inyagasambu rirarema, ndetse yaje akurikira uwavuze ko nta mvura idahita. Aya ni amwe mu magambo ashobora guhumuriza nyampinga Mwiseneza Josiane, umukobwa wamamariye I Rubavu inkuru igakwira I London mu Bwongereza, wakunzwe na benshi hakavamo umwe bikitwa ko amurutishije abandi, akamwambikira impeta yagateganyo I Musanze, hirya iyo mu misozi myiza ya Karongi impundu zikavuga nyamara nyuma y'umwaka n'amezi atatu akerura ko yaramaze imyaka hafi ine akundana n'undi mukobwa.

    IKIGANIRO NA MISS MWISENEZA JOSIANE BIVUGWA KO YABENZWE

    Inkuru ya Mwiseneza Josiane ishingiye ku buryo yinjiye mu irushanwa agenze ibilometero birenga 10 ndetse afite abikomere ku mano yakoze benshi ku mutima ituma bamwe biyemeza kumujya inyuma.

    Igihiriri cya benshi baramushyigikiye banamwemerera ibihembo bitandukanye birimo amafaranga, imodoka, akazi n'ibindi.

    Uyu mukobwa yari ashyigikiwe n'abamuzi ndetse n'abatamuzi bahurizaga ku kuba akwiye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019 kuko ngo n'abo bivugwa ko ari beza bambitswe ikamba nta kintu kinini bakoze mu byo bari bahize.

    Mu bakobwa 37 bagombaga kuvamo 20 berekeza muri 'Boot camp', Josiane yatambutse yemye hashingiwe ku majwi yagize mu bamutoye kuri 'SMS'. Yajyanye n'abandi i Nyamata mu mwiherero, amafoto ye ahererekanwa na benshi bashyiragaho ibitekerezo bimutandukanya n'abandi.

    Mbere y'uko umunsi nyirizina ugera wo kumenya Nyampinga w'u Rwanda, mu minsi itanu hagombaga gutaha umukobwa umwe. Ku munsi wa nyuma w'irushanwa yahawe ikamba ry'umukobwa wakunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

    Nyuma yaho benshi bagiye biyitirira gukundana n'uyu mukobwa warumaze kuba kimenyabose, ndetse nawe akagaruka mu itangazamakuru abihakana yivuye inyuma anashimangira ko mubimuraje ishinga ibyo gukundana bitarimo ko ahubwo afite imishinga myinshi ahugiyemo.

    Kuwa 15 Nyakanga 2020 Mwiseneza Joasiane yambitswe impeta y'urukundo na Tuyishime Christian, wahamije ko bamaze imyaka itatu bakundana. Bibaye ari byo bakabaye barakundanye muri 2017 mbere yuko Josiane yitabira Miss Rwanda ngo abe ikimenyabose.

    Gusa hari andi makuru avuga ko uyu musore iby'urukundo atabikozwaga dore ko ngo kwambika uyu mukobwa impeta byagombaga gutuma amenyekana ndetse nibyo akora bikamenyekana muri make yararangamiye inyungu z'amafaranga kuruta inyungu z'urukundo.


    Ubwo Christian yambikaga impeta Josiane.

    Ibi kandi yanabihamije abicishije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize ifoto hanze ari kumwe n'undi mukobwa bivugwa ko bagiye kubana ndetse akanashimangira ko bakundanye kuva muri 2018. Ibi nabyo bibaye ari byo niba koko yaranakundanye na Josiane, byaba byerekana ko kuva 2018 yakundanaga n'abakobwa babiri kandi bose gahunda ari ukubana.


    Christian ari kumwe nuwo bivugwa ko bagiye kubana.

    Mu Rwanda umugabo umwe yemerewe kubana n'umugore umwe, ariko nta n'urahanirwa kubana n'umugore cyangwa umugabo urenze umwe. Haracyibazwa niba Christian azashaka aba bakobwa bombi, kuko yaba Josiane na Christian nta n'umwe urerura ko yatandukanye n'undi.

    Ku mbuga nkoranyambaga zaba bombi, Josiane amaze iminsi yomeka amafoto ye bwite ku rukuta rwe rwa instagram, ku rundi ruhande, Christian we ku rukuta rwe rwa instagram amaze iminsi yomekaho amafoto ye numukobwa bivugwa ko ari we bazabana bari mumunyenga w'urukundo.

    IKIGANIRO NA MISS MWISENEZA JOSIANE BIVUGWA KO YABENZWE

    Mu bitekerezo bitandukanye biza ku mafoto baba bashyize hanze, itandukana ryaba bombi bigaragara ko ryababaje benshi mu bakundaga uyu mukobwa ndetse ntibatinya kwita uyu musore indyarya nyamara ntawuramenya byeruye icyatumye bombi batandukana.

    Ariko nanone ukaba utakwirengagiza umugani w'abanyakigali uvuga ngo, “Ukundana nuwo ukunda, Ukabana nufite gahunda”

    Christian ahamya ko uru ari urukundo rwanyarwo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/christian-aratukwa-mwiseneza-josiane-agahumurizwa-ninde-nyirabayazana-video

  • Gahanga : Taxi Mini-Bus itwara abanyeshuri yahiriye mu nzira igiye kubafata #rwanda #RwOT

    Iyi modoka yafashwe n’inkongi y’Umuriro, ni iyo mu bwoko bwa Taxi Mini-Bus isanzwe yifashishwa mu ngendo z’abanyeshuri batuye muri kariya gace ka Karembure.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo iyi modoka yari mu nzira igiye gufata abanyeshuri isanzwe itwara.

    Avuga ko iyi modoka atari iy’ishuri runaka ahubwo ko yatwaraga abanyeshuri batandukanye bo mu miriyango ituye muri kariya gace bajyaga bishyura kugira ngo ibagereze abana ku mashuri.

    Ati 'Yari mu nziza ijya kubazana hanyuma ifatwa n’inkongi irashya ariko nta wahiriyemo uretse ko bayizimije nubwo bayizimije byarangije.'

    Rutubuka Emmanuel uvuga ko nubwo atabonye iriya modoka itarashya wenda ngo yemeze ko yari ishaje kuko n’idashaje ishobora gushya, yaboneyeho kugira inama ababyei ko 'bajya bareba imodoka zidashaje ku buryo zitashyira ubuzima bw’abana mu kaga.'

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamenye iby’iyi nkongi y’umuriro yafashe iyi modoka yatwaraga abanyeshuri ikihutira kuyizimya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gahanga-Taxi-Mini-Bus-itwara-abanyeshuri-yahiriye-mu-nzira-igiye-kubafata

  • Ibyingenzi kuri Koffi Olomide wimyaka 65 uf… – #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide ari mu bahanzi bakomeye muri Afrika. Ni umwanditsi mwiza w’indirimbo, bikaba byaranamuviriyemo kwitwa Olomide. Ni umuhanga cyane mu kuririmba no kubyina. Uyu mugabo uherutse gukorera igitaramo cy'amateka muri Congo Kinshasa mu gace ka Goma mu kwishimira imyaka 35 amaze mu muziki, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba tariki 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

    Koffi Olomide wagiye yegukana ibihembo by'imiringa ya zahabu mu mwuga we, ni we washinze itsinda mpuzamahanga rya 'Quartier Latin'. Ni we muhanzi wa mbere ukize mu gihugu cya Congo Kinshasa akaza no mu bahanzi b’abakire ba mbere ku mugabane wa Africa aho atunze arenga Miliyoni 18 z'amadoral ya Amerika, mu manyarwanda ni Miliyari 18. Kugeza ubu afite ubutaka bugari n'ibikorwa bikomeye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, mu Bubiligi naho afite ibikorwa, n'ahandi hanyuranye ku isi. 

    Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko, yagiye aregwa ibirego byinshi aho muri Kanama 2012 yashinjwe gukubita uwamufashaga gutunganya indirimbo ze, anashinjwa gufata ku ngufu batatu mu babyinnyi be. Ibi birego ariko byaje guteshwa agaciro ahita yiha akabyiniro ko kuba ari umuhungu mubi wa Congo [The Bad Boy of DRC].

    Koffi Olomide kugeza ubu afite agahigo ku isi mu bahanzi bakomeye ko kugira amazina menshi yagiye ahinduranya mu bihe binyuranye mu mateka y'umuziki we. Amazina aragera kuri 35, akaba arimo: Treizième Apôtre (Thirteenth Apostle), Shakespeare of Zaire, Nkolo Lupemba na Sarkozy, yiyise kubera Perezida wahoze ayobora u Bufaransa Nicola Sarkozy, Makila Mabe bivuze amaraso mabi, Papa Plus; Tcha — Tcho King , Eza Mayi, Papa Top;

    Mukulu Kulu, Effrakata, Fololo Papa, Papa Happiness , Rapid Intervention Force, Golden Star, World No. 1 , Quadra Kora Man, Grand Mopao, Mopao Mokonzi, MM, High Priest Mother, Nzambe Ya Ba Na Africa Golden Ball, BB Taste, Favorite Dish, Na Didi Papa, Papa Mourinho, Mopao Sarkozy, Pape Noir, Barack Obama, Young Pato, Guardiola, La Rambo Du Congo, Central Market, Acram — Oje, Zando Ya Munene, Pure Again, Patrão Cinco Estrelas, Koffi Central Benedict XVI of the Congo.

    Koffi Olomide yabaye umuhanzi wa mbere w'umukongomani waciye agahigo ko kwakira ibihembo 4 mu ijoro rimwe mu bizwi nka Kora Awards bitangirwa muri Africa y’Epfo, icyo gihe hari mu mwaka wa 2002. Muri ibyo bihembo yegukanye harimo icy'umuhanzi mwiza w'umwaka ku mugabane wa Africa yari yisubije kuko yari yaranacyekanye no mu mwaka wa 1998. 

    Koffi Olomide avuka kuri se w'umukongomani na nyina ukomoka muri Sierra Leone. Izina yanamamayeho rya Koffi risobanuye umunsi wa gatanu, rikaba rifite aho rihuriye n'umunsi yavutseho ariko mu kirimi gikoreshwa muri Sierra Leone na Ghana. Koffi Olomide afite kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y'ubukungu [Economics] n'iy’icyiciro cya gatatu mu mibare [Mathematics] yakuye muri kaminuza ya Paris.

    Koffi Olomide yatangiriye umuziki muri Band ya Papa Wemba yitwaga 'Viva la Musica' atangira ari umuyobozi, umwanditsi aza kuba n’umuyobozi w'abaririmbyi. Izina rya Olomide ryaje kuva muri iyi Band ya 'Viva La Musica', kubera ukuntu Koffi yari umwanditsi ukomeye ku buryo Papa Wemba yamwitaga umugabo w'ibitecyerezo (L’homme a l’idee) byaje guhita bihuzwa nka Olomide.

    Yaje gutangira kwikorera umuziki ku giti cye mu mwaka wa 1986 anashinga Band yise 'Quartier Latin', aza guhita agemura ku njyana ya 'Soukous' iye yise 'Tcha Tcho' igenda gacye. Koffi atuye mu Bufaransa, akaba ari umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Aliane Olomide bashakanye mu 1993, bakaba bafitanye abana barindwi ari bo: Aristote, Elvis, Miss Universe, Nike, Rocky, Del pirlo Mourinho na Saint James Rolls.

    Koffi Olomide aheruka i Lagos aho yasusurukije abitabiriye ibirirori bya AFRIMA

    Koffi Olomide, umugore we n’abana babo. Iyi foto yafashwe vuba aha nyuma y’uko Koffi arekuwe aho yashijwaga ibirego byo guhohotera abagore

    Koffi Olomide n’umuhungu we Del Pirlo ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y’amavuko

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA CHIEF YA KOFFI OLOMIDE YIFASHISHIJEMO TIWA SAVAGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111942/ibyingenzi-kuri-koffi-olomide-wimyaka-65-ufite-ubutunzi-buhambaye-namazina-arenga-35-utege-111942.html

  • Mu Rwanda haratangira gutangwa doze ya gatatu y’Urukingo rwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda iratangirira mu Mujyi wa Kigali ku bantu bamaze amezi atandatu bakingiwe bakuze bafite kuva ku myaka 50 kuzamura ndetse n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 bafite indwara za karande kimwe n’abafite indwara zica intege umubiri nka SIDA.

    Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’Ubuzima avuga ko iyi doze ishimangira, itangirwa mu bigo Nderabuzima n’Ibitaro byo mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Turiteguye kuba twabakingira kugira ngo tubongerere ingufu mu mubiri zo guhangana na COVID-19.'

    Kuki hatanzwe doze ya gatatu ?

    Dr Daniel Ngamije avuga ko atari ubwa mbere hatanzwe doze ya gatatu ishimangira iziba zaratanzwe by’umwihariko ko bimenyerewe ku nkingo zihabwa abana.

    Minisitiri w’Ubuzima amara impungenge abashobora kuzigira kuko guterwa doze ya gatatu nta ngaruka byagira mu mubiri ahubwo ko biwongerera ubudahangarwa kuri iki cyorezo cya COVID-19.

    Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 rivuga ko iyi doze y’urukiko rwa COVID-19 igiye gutangwa, ishobora gufatwa nk’iya gatatu ishimangira ebyiri ku batewe izisanzwe ziterwa ari ebyiri cyangwa iya kabiri ku batewe urukingo ruterwa ari rumwe.

    Iri tangazo rivuga ko iyi gahunda itangirira kuri ibi byiciro byihariye ku batuye mu Mujyi wa Kigali ariko ikazakomereza no ku bandi bantu bose bakingiwe baba abo muri Kigali ndetse no mu bindi bice by’Igihugu mu gihe cya vuba.

    Dr Ngamije ati 'Iyi gahunda izabageraho uko tugenda tubona inkingo. Duhereye mu Mujyi wa Kigali kuko ni na ho twahereye dufite abantu bamaze kugira amezi atandatu benshi, birumvikana mu Turere hari abamaze kugira amezi ane, bazajya kugera ku mezi atandatu na bo dufite gahunda ifatika n’inkingo zikwiriye zo kugira ngo muri ibi byiciro twavuze bazabashe kubona uru rukingo rushimangira.'

    Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zari ziherutse gutangaza ko igihe cyose bizagaragara ko hari ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kuri bamwe mu bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19, nta kabuza ko bazahabwa doze ya gatatu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mu-Rwanda-haratangira-gutangwa-doze-ya-gatatu-y-Urukingo-rwa-COVID-19