Category: Uncategorized

  • Ballon d’Or 2021 irarara ihawe nyirayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, harabera umuhango wo gutanga Ballon d’Or 2021 itangwa n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi cya France Football, gihataniwe n’ibihangange muri ruhago ku Isi birimo Messi, Cristiano Ronaldo n’abandi.

    Iki gihembo kitatanzwe umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, kiratangwa kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro mu mujyi wa Paris.

    Lionel Messi wafashije Argentine kwegukana igikombe cya Copa America 2021, abasesenguzi benshi mu mupira w’amaguru bakomeje kumuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo cyaba kibaye icya karindwi mu mateka y’uyu mukinnyi.

    N’ubwo uru rutonde rugaragaraho Cristiano Ronaldo ntabwo ari guhabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka, nyuma yo kutagira icyo afasha igihugu cye n’ikipe ye akinira.

    Karim Benzema wafashije u Bufaransa kwegukana igikombe cya UEFA Nations League uyu mwaka, nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

    Umunya-Pologne Robert Lewandowski ari mu bakinnyi bahabwa cyane amahirwe yo kwegukana iki gihembo, nyuma yo kwitwara neza cyane umwaka ushize iki gihembo kitatanzwemo ndetse n’umwaka ukurikiye agakomeza kwitwara neza n’ubwo igihugu cye n’ikipe akinira ya Bayern Munich nta bihambaye bagezeho.

    Gorginho wafashije Chelsea kwegukana UEFA Champions League na UEFA Super Cup uyu mwaka, ndetse akanafasha u Butaliyani kwegukana igikombe cya EURO 2020, ni we mukinnyi uhabwa amahirwe kurusha abandi bose bahataniye iki gihembo kubera ko afite imibare iri hejuru kubarusha, bigendeye ku byo yakoze uyu mwaka.

    Lionel Messi ni we mukinnyi rukumbi ku Isi ufite iki gihembo inshuro nyinshi, aho agifite inshuro esheshatu agakurikirwa na Cristiano Ronaldo ufite iki gihembo inshuro eshanu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Ballon-d-Or-2021-irarara-ihawe-nyirayo

  • Antoine Kambanda yizihije isabukuru y’umwaka amaze abaye Karidinali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Antoine Kambanda yabaye Kardinali wa mbere mu mateka y
    Antoine Kambanda yabaye Kardinali wa mbere mu mateka y’u Rwanda

    Icyo gihe Papa Francis ni we wabitangaje hamwe n’andi mazina y’abandi bagizwe ba Karidinali, aho abatangajwe bashya bose hamwe bari 13, ubwo hari ku itariki 25 Ukwakira 2020.

    Ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hagaragaye ubutumwa bwifuriza Antoine Cardinal Kambanda isabukuru nziza.

    Ku Twitter ya Arkidiyosezi ya Kigali, hari ubutumwa bugira buti “Umwaka umwe urashize u Rwanda rubonye Cardinal wa mbere. Uwo ni Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda. Tumwifurije isabukuru nziza. Imana ibane na we mu butumwa bwe”.

    Uwitwa Rubona Aimable ati “Isabukuru nziza Nyiricyubahiro Antony Cardinal Kambanda, uri Ishema rya Kiliziya, Uri ishema ry’u Rwanda, mu mateka y’u Rwanda amateka yariyanditse ko uri umu Cardinal wa mbere, komeza urugero rwiza n’ubuvugizi u Rwanda rwogere mu ivugabutumwa HAPPY ANNIVERSARY yr Eminence”.

    Ntirenganya Ruhira Benoit ati “Nyagasani amukomeze mu butumwa yongerewe, azasoze neza inshingano ze”.

    Jean Claude Tuyisenge ati “Isabukuru nziza kuri Nyiricyubahiro Dr. Antoine Cardinal Kambanda. Tubifurije gukomeza kugira ubutumwa bwiza”.

    Karenzi Théogène ati “Umunsi mwiza Kambanda Antoine n’isabukuru nziza ihuriranye n’icyumweru ngo duturane igitambo cy’ukaristiya.Umunsi mwiza”.

    Ubwo Papa Francis yimikaga Antoine Kambanda ku rwego rwa Karidinali
    Ubwo Papa Francis yimikaga Antoine Kambanda ku rwego rwa Karidinali

    Antoine Cardinal Kambanda wavutse tariki 10 Ugushyingo 1958 ni Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali akaba n’umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo imaze imyaka itatu itarabona undi mushumba.

    Nyuma y’uko Antoine Cardinal Kambanda ahawe inshingano nk’umwe mu ba Karidinali bashinzwe gukurikirana uko umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza ukorwa ku isi, Papa Francis ku itariki 29 Nzeri 2021 aherutse kumushinga izindi nshingano nk’umwe mu ba Karidinali bagize Ihuriro rishinzwe kwita ku nyigisho za Kiliziya Gatolika (La Congrégation pour l’éducation Catholique).


    source : https://ift.tt/3D3q2ZN

  • Amahirwe yatangiye gusekera abakiliya ba Canal + #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwifatanya n’Abaturarwanda mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021 no gutangira umushya, Canal+ iherutse gutangiza ibikorwa byo guha impano za Noheli ku bafatabuguzi bayo bashya ndetse no ku basanzwe, ibi bikanajyana n’ibihembo bishimishije abantu bazagenda begukana.

    Ku ikubitiro aba mbere 13 bahawe ibihembo byabo birimo amakarita yo kujya guhaha muri Simba Super Market, telephone zigezweho za Smartphone ndetse na Televisio ya rutura.

    Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal +, avuga ko umuntu wese waguze ifatabuguzi ry’iyi sosiyete afite amahirwe.

    Ati 'Ntabwo tureba abantu bashya gusa ahubwo twarebye n’Abafatabuguzi basanzwe bafite dekoderi, ni ukuvuga ngo uwaguze ifatabuguzi wese yinjiye muri iyi tombola.'

    Abatsindiye ibihembo bari mu baguze ifatabuguzi kuva iyi gahunda yatangira ku itariki 19 Ugushyingo 2021.

    Claire Muneza avuga ko iyi promotion igamije gukomeza kwegera abaturarwanda aho bari hose ku buryo buri muturarwanda wifuza gutunga ifatabuguzi rya Canal + adashobora kubura amahirwe.

    Canal+ imaze umwaka ifunguye ishami mu Rwanda, irishimira ko yakoze ibishoboka byose mu gushimisha no kugeza serivisi nziza zihendutse ku bayigana, ibi byishimo ikaba yarateguye uko yabisangira n’Abaturarwanda ibaha impano n’ibihembo muri ibi bihe bisoza umwaka.

    IKIGANIRO MU MASHUSHO

    ********

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Amahirwe-yatangiye-gusekera-abakiliya-ba-Canal

  • Vanessa Simbi yahishuye ko indirimbo ye nshya… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Vanessa Simbi yemeje aya makuru, ati “Harimo temoignage (ubuhamya) y’umu maman witwa Ange, wabonye urubyaro amaze imyaka 10”. Mu minota ya nyuma y’iyi ndirimboo, humvikanamo uyu mubyeyi Ange arimo gusenga ashima Imana ku bitangaza bikomeye Imana yamukoreye. Arasenga ati “Turagushima Mana ko wongeye kutwereka ko ijambo ryawe ari ukuri, ntabwo uhinduka uko wahozeho ni ko uri n’uyu munsi, uri uwo kwizerwa. Uri inyuma y’ijambo ryawe ngo urisohoze”.

    “Watubereye uwo kwizerwa imyaka 10 yose ishize dutegereje umwana, ibyo wadukoreye Mwami Mana n’abandi bose bafite icyo bagutegerejeho mu gihe gikwiriye bizasohora kuko wowe Mwami Mana yacu twizeye, twakurikiye, uri uwo kwizerwa. Ntuhinduka kandi nta jambo na rimwe, oya nta na rimwe uvuga ngo rihere!”. Hahita hakurikiraho icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cya  Luka 1:37 havuga ngo “Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere”.

    Vanessa Simbi yakoze indirimbo nshya ‘Ntabwo wahindutse’ yashibutse ku nkuru mpamo

    Muri iyi ndirimbo ‘Ntabwo wahindutse’, Vanessa Simbi yumvikana aririmba ati “N’ubwo nca mu migezi y’amazi menshi cyane, nkabona ibirimi by’umurirp impande zanjye, ntacyo mba kubera ko wagendanye nanjye. Nzabaho kubera ko ari ko wategetse. Ntabwo wahindutse uracyakora uko biri kose, rya jambo wavuze rizasohora uko biri kose. Wowe utajya ubeshya, ntabwo ubeshya. Wowe utananirwa, ntujya utsindwa, urizerwa.” 

    Vanessa Simbi yakunzwe mu ndirimbo ‘Wowe mwiza’ yakoranye na Patient Bizimana, baririmbamo bati: “Wankundiye iki wowe, wankundiye wowe, mwiza. Muri wowe nta nenge, wisakaye ubwiza, urera. Ni iki kigutera kwifuza kuba hafi yanjye. Uko bwije n’uko bukeye ni ko urukundo rwawe n’imbabazi zawe bihora byiyongera ku buzima bwanjye, warakoze kuntoranya,..Wanciye iki Mwami? Mbere y’uko Isi ibaho burya njyewe nariho mu mugambi wawe, …”

    Ange arashima Imana yamuhaye umwana nyuma y’imyaka 10 yari amaze ategereje urubyaro

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Vanessa Simbi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Ntabwo wahindutse’ yayanditse mu 2013. Ati “Iyi ndirimbo nasohoye nayanditse mu 2013, nabanje kumva ari ya magambo ‘ntabwo wahindutse uracyakora uko biri kose’ anjemo, kubera ibihe nari ndi kunyuramo. Mu by’ukuri sinzi niba nawe ubizi kwa kundi umara igihe usengera ikintu ariko utabona inzira byacamo, ukajya wiyibutsa ibitangaza Imana yagukoreye kera cyangwa ibyo usoma muri Bibiliya ariko wumva utazi inzira uzasubirizwamo”.

    Yakomeje ati “Ni uko byari bimeze, maze mbona Imana ikoze icyo kintu nari maze imyaka 2 nsengera, ndatangara pe. Ni aho mu by’ukuri navuga ko indirimbo yatangiriye, noneho ngenda nongeraho andi magambo n’ibindi bice by’indirimbo ngamije kuvuga ko ibyo umuntu yacamo byose, n’ubwo byatinda cyangwa yaba atabona inzira, Imana yo ishobora byose ntakiyinanira, uko yahoze ni ko iri, ni ko izahora. Ibasha gukora ibyo yasezeranye. Iki akaba ari na cyo nifuza ko umuntu wese uyumva ashikama ku masezerano Imana yamuhaye kuko Imana ari iyo kwizerwa”.

    Simbi yateguje abakunzi be izindi ndirimbo nshya mu bihe bya vuba

    Vanessa Simbi yavuze ko afite izindi ndirimbo azagenda ashyira haze. Ati “Nkaba mfite izindi ndirimbo nzagenda nshyira hanze mu minsi iri imbere. Ariko ngomba gufatira umwanya wo gutegura neza, urabizi ko gukora umushinga unoze bisaba kubifatira umwanya”. Iyi ndirimbo ye nshya yayinyujije ku rukuta rwe rwa Youtube yise Simbi Vanessa. Yakiriwe neza n’abatari bacye barimo uwitwa Kalimba Sharon wasabiye umugisha mwinshi uyu muhanzikazi bitewe n’uburyo iyi ndirimbo ye yamukoze ku mutima.

    Vanessa Simbi yatangaje ko yiteguye gushyira hanze izindi ndirimbo nshya kandi nyinshi

    REBA HANO ‘NTABWO WAHINDUTSE’ INDIRIMBO NSHYA YA VANESSA SIMBI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112023/vanessa-simbi-yahishuye-ko-indirimbo-ye-nshya-yashibutse-ku-buhamya-bwa-ange-wabonye-uruby-112023.html

  • Perezida Cyril Ramaphosa yanenze ibihugu byahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva muri Afurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cyril Ramaphosa
    Cyril Ramaphosa

    Perezida Ramaphosa yavuze ko yatengushywe cyane n’ibihugu byafashe icyo cyemezo, we abona kidasobanutse, asaba ko icyo cyemezo cyahita kivaho.

    U Bwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi na Amerika ni bimwe mu bihugu byahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bituranye na yo.

    Virusi ya ‘Omicron’ iravugwaho kuba ihangayikishije cyane, kuko ngo hari ibimenyetso ko yandura ku rwego ruri hejuru. Iyo virusi yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2021, ikaba yaratangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ku wa Gatatu tariki 24 Ugushyingo 2021.

    Iyo virusi yagaragaye bwa mbere mu Ntara ituwe cyane muri Afurika y’Epfo yitwa Gauteng, ariko ubu ngo iri mu Ntara zose zigize igihugu cya Afurika y’Epfo.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 nk’uko byatangajwe na BBC, u Buyapani bwafashe umwanzuro ukomeye wo gufunga imipaka no gukumira abanyamahanga bose binjira muri icyo gihugu guhera ku itariki 30 Ugushyingo 2021.

    Ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, Matshidiso Moeti, yagize ati “Virusi ya ‘Omicron’ imaze kugaragara mu bice bitandukanye hirya no hino ku Isi, gushyiraho ingamba zo guhagarika ingendo zireba Afurika gusa, ni ukubangamira ubufatanye mpuzamahanga”.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko ingamba zafashwe n’ibihugu bimwe na bimwe zo guhagarika ingendo ziva cyangwa zigana muri Afurika y’Amajyepfo nta kintu cyemejwe na siyansi byagendeyeho, ahubwo ko Afurika y’Amajyepfo yabaye inzirakarengane y’ivangura ridakwiriye.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko izo ngamba zafashwe, zitabuza ikwirakwira ry’iyo virusi nshya.
    Yagize ati “Ikintu cyonyine kizava muri uko guhagarika ingendo, ni ugutuma ubukungu buzahara kurushaho mu bihugu byagizweho ingaruka n’icyorezo na mbere hose, ndetse bikanasubiza inyuma urugendo birimo rwo gusohoka mu ngaruka z’icyo cyorezo”.

    Perezida Ramaphosa yahamagariye ibihugu byahagaritse ingendo muri Afurika y’Amajyepfo ko byahindura ibyemezo byabyo, mbere y’uko byangiza ubukungu bwa Afurika y’Epfo bikabije.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko iyo virusi ya ‘Omicron’ ari nk’ikimenyetso cyo kwibutsa ko habayeho ubusumbane mu bijyanye n’inkingo ku rwego rw’Isi, kandi ko mu gihe abantu bose batarakingirwa, virusi nshya zitazabura gukomeza kuza.

    Yongeraho ko nta kibazo kiri muri Afurika y’Epfo kijyanye n’ibura ry’inkingo, aboneraho guhamagarira abaturage kwikingiza kuko ari yo nzira nziza yo kurwanya virusi.

    Mu itangazo ryari ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2021, ryerekeye ihagarikwa ry’ingendo zigana muri icyo gihugu, ryavugaga ko Afurika y’Epfo, irimo guhanwa aho gushimirwa kuba yarashoboye gutahura iyo virusi ya ‘Omicron’.

    Kugeza ubu, virusi ‘Omicron’ imaze kugaragara mu bihugu birimo u Bwongereza, u Budage, Australia na Israel.


    source : https://ift.tt/3rpatcR

  • Perezida Kagame arasaba abayobozi gushyira imbere inyungu z’abo bayobora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y’iminsi umunani y’Abajyanama b’Uturere n’Umujyi wa Kigali i Gishari mu Karere ka Bugesera, aho yasabye abayobozi kwishimira ibyagezweho ariko bakanazirikana cyane ibitagenda neza kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

    Perezida Kagame yavuze ko icyo abayobozi batorerwa atari ukujya bishimira ibyagezweho ahubwo ikiba gikwiye gutwara umwanya n’imbaraga ari ugukemura ibibazo byagaragaye ku gihe kugira ngo haboneke ibisubizo.

    Agira ati “Ntabwo dukwiye kuba turangara, niba harabayeho gusesagura umutungo bigomba guhinduka ntihabeho gusesagura umutungo ukwiye kuba udufasha gukemura ibibazo, niba harabuze ubumenyi nabwo tukabushaka kuko ubumenyi burashakwa burahahwa”.

    Perezida Kagame avuga ko hari n’ahari ibikenewe byose ngo ibibazo bigaragara bikemuke ariko hakabura umuco mwiza n’umutima muzima wo kumenya uko ugomba gukora, bigatuma ibintu byangirika kandi amikoro n’ubumenyi bihari.

    Agira ati, “Hano harimo n’abantu b’ibitangaza bazi no kubivuga ariko ugasanga ntacyavuyemo, aho ni ho ngira ngo twibande, ku byo tuvuga tukibaza aho bipfira, umuntu ari aho afite ubumenyi, ibya ngombwa na Leta yashyizeho akayo ngo abaturage bakorerwe ibyo bakeneye ariko ugasanga ntacyo byatanze”.

    Atanga urugero aho usanga nk’abana batiga mu mashuri kandi yarubatswe, kwa muganga aho usanga badatanga serivisi nziza, akibaza niba ari abarimu babuze, cyangwa niba umwana akennye yabuze ubushobozi bwo kumujyana mu ishuri.

    Agira ati “Niba hari abana 10% bari mu karere bakwiye kuba bajya ku ishuri ariko ntibajyeyo, habaye iki, ikibazo se gikemurwa na nde, niba abana badafite ababyeyi Leta niyo mubyeyi w’abo bana, mwebwe abayobozi bo muri ibyo bice nimwe babyeyi b’abo bana, haba habaye iki ngo abana batajya kwiga kuki bidakosorwa”.

    Perezida Kagame avuga ko abayobozi batowe ari bo bagomba guhindura ibintu bunganiwe n’abayobozi ku rwego rwo hejuru.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko afite ingero nyinshi z’ibintu byateye bimeze nk’indwara, aho abaturge bava hirya no hino bakagana abayobozi ku rwego runaka, bafite ibibazo bagataha bidahawe umurongo maze asaba ko na byo byahinduka.

    Abayobozi bahawe amahugurwa babwiye Perezida wa Repubulika ko bagiye kwisubiraho kandi ibyo bize bikazatuma barushaho kunoza imirimo yabo mishya bagiye gukora mu myaka itanu iri imbere.

    source : https://ift.tt/3DZps0p

  • Iyo abana bagwingira n’Igihugu kiragwingira – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi umunani yagenewe abajyanama na komite nyobozi z’uturere n’umujyi wa Kigali yaberaga i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu hari uturere imibare y’abana bagwingira iri kuri 40% nyamara nta kibuze ngo bakure neza.

    Avuga ko uko imibare y’abana bagwingira yiyongera n’Igihugu kigwingira.

    Ati “Kugwingira, imirire mibi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu kiragwingira. Murifuza ko tuba Igihugu kigwingiye?”

    Uturere twa Musanze na Karongi ni tumwe mu turere umukuru w’Igihugu yavuze dufite imibare iri hejuru y’abana bagwingira nyamara utwo turere dufite umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’ukomoka ku bworozi.

    Yavuze ko ikibazo gishobora kuba ari abayobozi batumva uburemere bw’ikibazo.

    Yagize ati “Abayobozi bari aho na bo hari ikibazo kibarimo, mu miyoborere yabo baragwingiye ni cyo biba bivuze ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw’abana nta gikwiriye kuba kibuze, nta gihari kibuze cyo kugira ngo bikosorwe, ni ukuvuga ngo hari Politiki, hari ubuyobozi bugwingiye na bwo bikwiye rero kuba bikosoka vuba na bwangu.”

    Yasabye abayobozi kujya kurandura iki kibazo cy’ingwingira cyangwa bakegura.

    Yavuze ko Igihugu kitakwemera ko hakomeza kugaragara ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse n’umwanda.

    source : https://ift.tt/3CXVdWt

  • Abantu barabatora mwe mukabagwingiza- Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze kurandura burundu ikibazo cy'igwingira ry'abana kuko bibagiraho ingaruka zikagera no ku gihugu.

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, ubwo yasozaga amahugurwa y'iminsi umunani yagenewe abajyanama na komite nyobozi z'uturere n'umujyi wa Kigali yaberaga i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu hari uturere imibare y'abana bagwingira iri kuri 40% nyamara nta kibuze ngo bakure neza.

    Avuga ko uko imibare y'abana bagwingira yiyongera n'Igihugu kigwingira.

    Ati 'Kugwingira, imirire mibi bifite ingaruka si kuri uwo mwana gusa iyo babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose. Erega abana bacu iyo bagwingira n'Igihugu kiragwingira. Murifuza ko tuba Igihugu kigwingiye?'

    Uturere twa Musanze na Karongi ni tumwe mu turere umukuru w'Igihugu yavuze dufite imibare iri hejuru y'abana bagwingira nyamara utwo turere dufite umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n'ukomoka ku bworozi.

    Yavuze ko ikibazo gishobora kuba ari abayobozi batumva uburemere bw'ikibazo.

    Yagize ati 'Abayobozi bari aho na bo hari ikibazo kibarimo, mu miyoborere yabo baragwingiye ni cyo biba bivuze ni ukuvuga ngo abayobozi bari hano bagaragaza kugwingira kw'abana nta gikwiriye kuba kibuze, nta gihari kibuze cyo kugira ngo bikosorwe, ni ukuvuga ngo hari Politiki, hari ubuyobozi bugwingiye na bwo bikwiye rero kuba bikosoka vuba na bwangu.'

    Yasabye abayobozi kujya kurandura iki kibazo cy'ingwingira cyangwa bakegura.

    Yavuze ko Igihugu kitakwemera ko hakomeza kugaragara ikibazo cy'igwingira ry'abana ndetse n'umwanda.

    The post Abantu barabatora mwe mukabagwingiza- Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/11/29/abantu-barabatora-mwe-mukabagwingiza-perezida-kagame/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abantu-barabatora-mwe-mukabagwingiza-perezida-kagame

  • Abagore batakambira imana bari mu mazi bateje sakwesakwe #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje.
    Bamwe mu basangizaga abandi aya mashusho yumvikanamo amajwi y’Ikinyarwanda, bagaragazaga ko banenga uburyo bariya bantu basenga bari mu mazi ko bitari bikwiye kuko Imana iba hose bityo ko atari ngomba kujya kuyishakira mu mazi.

    Umunyamakuru Samuel Baker Byansi washyize kuri Twitter aya mashusho, yashyizeho ubutumwa bugira buti 'Imana y’aba Bantu yumva nabi kandi itinze pe !!'

    Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, barimo n’abanenze imvugo yakoreshejwe n’uyu munyamakuru. Nk’uwitwa Rameck Gisanintwari wagize ati 'Maze Samweli we nibigera ku Mana ujye uvuga uziga.'

    Simple Man na we yagize ati 'Imana yo iradukunda kandi itwumva vuba si ngombwa kwibabaza kuko ntacyo byayifasha kuko niba ari umubyeyi wacu nta mubyeyi wambwira umwana ko azamugaburira cyangwa ibindi ari uko yiyicishije inzara cyangwa yinyagije.'

    Undi witwa Gasana Emmy na we yagize ati 'None se mu by’ukuri hagati y’amazi, ubutayu, ubuvumo, icyumba cy’amasengesho ni he twasanga Imana ? Ariko mu mirongo micye nzi harimo uvuga ko nushaka gusenga uziherera mu nzu yawe ugafunga inzugi n’amadirishya. Naho ibindi ubanza Ari innovations z’abakirisitu.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Abagore-batakambira-imana-bari-mu-mazi-bateje-sakwesakwe

  • Dufite icyuho mu kumenya amateka bitewe n’amahitamo ya Politiki: Ikiganiro na Edouard Bamporiki – #rwanda #RwOT

    Uko gusobanura amateka bibera ihurizo urubyiruko, rukisanga mu mayira abiri imbere y’abashaka kuyagoreka n’abayavuga uko ari.

    Uko kunyuranya mu kwigisha amateka bitewe n’inyungu z’uyavuga nibyo byahagurikije Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, itangiza ubukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro nyarwanda, kugira mgo rumenye aho igihugu cyavuye, aho kiri n’aho kigana.

    IGIHE yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Bamporiki Edouard, agaruka ku bibazo bitandukanye bituma amateka y’u Rwanda avugwa mu buryo butandukanye n’umuti ngo amateka y’igihugu avugwe kimwe.

    IGIHE: Hashize iminsi muri mu bukangurambaga bugamije kwigisha urubyiruko umuco, amateka n’indangagaciro nyarwanda, kuki mwahisemo urubyiruko?

    Bamporiki: Urubyiruko ruri hagati y’abagenda n’abaza. Mu bihugu byose buriya urubyiruko ni ishusho y’ahazaza ha buri gihugu. Nk’igihugu rero natwe, abayobozi bacu bahari uyu munsi ni abayobozi bafite ibintu bakoze mu mateka y’u Rwanda; bazakorerwa mu ngata n’abo u Rwanda rwibarutse biciye mu miryango y’u Rwanda.

    Abo rero ni urubyiruko ruri mu mashuri, mu mirimo, urubyiruko rufite imyaka y’ubuto rutari mu Rwanda mu myaka 30 ishize ariko ruhari uyu munsi, ruzaba runahari ejo nabo inyuma yabo hakaza urundi rubyiruko.

    Urubyiruko ni icyiciro gikomeye cyane kigaragaza mu by’ukuri ubwema, ahazaza h’igihugu. […] Abo bato ubitaho kugira ngo bahagume ariko bafite igihugu mu biganza byabo.

    IGIHE: Haba hari ikihe cyuho mu buryo Abanyarwanda bazi amateka, umuco n’indangagaciro zabo ku buryo bisaba ubukangurambaga bwihariye?

    Nta n’ubwo ari mu rubyiruko gusa. Icyuho, mu kumenya amateka na cyo ubwacyo ni amateka. Dufite icyuho bitewe n’amahitamo ya politiki. Ubundi amateka abantu bayamenya kubera ko bayahererekanyije mu mvugo no mu nyandiko.

    Twagize rero igice cy’ubukoloni bwamaze imyaka ijana butemerera abanyarwanda kuvuga u Rwanda n’amateka yabwo, butemerera Abanyarwanda kuvuga intekerezo, butemerera Abanyarwanda kuvuga u Rwanda; kurutarama no kurwimana.

    Ubukoloni ahubwo bukazana iby’iwabo; ugasanga abanyarwanda bazi intekerezo z’Ababiligi n’iz’Abadage kurusha i Rwanda. Ugasanga u Rwanda rushingiye ku ntekerezo z’ubuyobozi buri muri ubwo bukoroni kurusha gushingira ku ntekerezo z’abayobozi bahari uwo munsi.

    Ibyo rero ubundi birangira bibyaye urukuta ruri hagati y’abariho uwo munsi n’abakurambere babo bagiye. Aho abakurambere babo bakabaye bibona hakabonwa abakurambere b’ahandi.

    Inkotanyi zibohora u Rwanda, zasenye urukuta rwari hagati yacu n’abakurambere bacu, rwatubuzaga kuvoma ku ntekerezo z’iwacu. Burya umuntu w’igihangange ugira umumaro igice kinini abikura iwabo.

    Icyuho kirahari ariko kandi turifuza ko cyaba amateka, kikarangira kuko amateka ubu abahanga bacu byarabavunnye barayandika. Icyo tubabwira rero; kumenya u Rwanda ni ukujya no gushaka ibyo bitabo bigasomwa, ni ugushaka ya mateka tukayamenya none.

    IGIHE: Hari uwakumva ubwo bukangurambaga agakeka ko mu mashuri amateka y’u Rwanda adahabwa umwanya uhagije

    Icyo cyaba ikindi. Buriya hari amateka abantu biga nk’amateka, ariko u Rwanda n’amateka yarwo dushobora kubyiga mu muryango, ni inshingano z’umuryango. Dushobora kubyiga mu biganiro, umuntu mukuru wese akumva ko afite inshingano zo kugira icyo abwira uwo aruta bitewe n’ubushobozi afite.

    Ubu turashimira Minisiteri y’Uburezi kuko ni yo yateye intambwe iva mu mateka y’abakoloni, iva mu bigwi by’ahandi itangira kuza mu bigwi byacu no mu rugendo rwacu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko abakuru bakwiriye gusobanurira abato amateka y’u Rwanda nta kuyagoreka

    IGIHE: Ko abakuru nabo batumva amateka kimwe, urubyiruko rwo ruzamenya ruhagarara he?

    Ubundi amateka ni ukuri ntabwo ari amarangamutima. Amateka ntabwo ari ibyo njyewe mfata nkaremekanya, ni ukuri kw’ibyabaye, ni ukuri kw’inzira igihugu cyagenze. Ntabwo nzi umuntu uri hanze kubera ibikomere bye uzavuga ko u Rwanda rutahanzwe na Gihanga.

    Ntabwo uzumva uzavuga ko abami batavutse mu Banyiginya bakagira imitekerereze yo kuvuga ngo ntabwo tuzishakamo tuzashaka mu yindi miryango kugira ngo u Rwanda rube urwa bose […] Uzajya gushakisha ibindi azaba atubeshyera.

    Ntabwo ntekereza ko hari uzavuga ko Abanyarwanda batagize intwari zarwanye ku Rwanda, izaguye u Rwanda, zaduhaye intekerezo n’iriba tuvomamo ubugiri, tuvomamo imbaraga. Tuvomamo umutima w’u Rwanda rwanda.

    IGIHE: Ariko birigaragaza, hari bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga ubona bavuga amateka bitandukanye n’uburyo mu Rwanda yigishwa

    Ni ingorane zo kutagira ikikuranga. Ni ukwitiranya icyakakubereye ikikuranga wowe nk’umunyarwanda ugashyira imbere ikitari cyo. Ni ukuvuga ngo umuntu wese ushobora kwiyumva ko ari uwo mu majyaruguru, akiyumva ko ari Umuhutu akumva nibyo binini, akiyumva ko ari Umututsi, azagira izo ngorane n’ibindi ntazabyumva.

    Uzashyira ubunyarwanda imbere azasanga umwami w’u Rwanda yarwaniraga inyungu z’u Rwanda, yarwaniraga inyungu za rubanda, yari umurinzi wa rubanda, yari umurinzi w’u Rwanda n’umuco warwo.

    Ntabwo wavuga amateka ngo uhere ku mage nk’utagira isoko, nk’utagira umurage, nk’utagira abakurambere b’intwari. Umuntu wese utekereza atyo najya kuvuga amateka azayahera ku bukoroni, azayahera kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri, azahera mu 1959.

    Abanyarwanda boye kubwira abana amateka bishingiye ku bikomere byabo, bishingiye ku byo bananiwe no ku byo bashoboye, amateka y’u Rwanda ntabwo ari ubuyobozi bw’umuntu runaka. Ni uruhurirane rw’imibereho y’abanyarwanda harimo ubuyobozi, harimo abaturage harimo n’u Rwanda. Iyo ubiteranyije uvuga amateka utareba ku ruhande.

    Ababyeyi hirya no hino ku Isi aho badukurikira, muhe abana banyu amahirwe; umwana utarahemukiye u Rwanda, uwavutse wenda ku muntu wagize ingorane akisanga yahemukiye u Rwanda, uwo mwana nta byaha afite, afite u Rwanda.

    N’uwo mubyeyi na we ubutwari bwe ni uko yavuga ati “ariko ruriya Rwanda nahemukiye nirumpane abana banjye babeho.” Aho kugira ngo ukomeze kwirukanka ku isi noneho igihe uzaba utakiriho abana bajye batekereza nk’aho ari wowe warenganye kandi warahemutse.

    Nta Munyarwanda ukwiye kugenda yunamye kandi u Rwanda rwarunamutse. Umutware w’u Rwanda yararwunamuye twese twunamuke, twumve ko u Rwanda ari urwa twese.

    IGIHE: Hari urubyiruko rumaze iminsi rufatirwa mu bikorwa bibi birimo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa abahakana n’abapfobya Jenoside, byaba biterwa n’ubukene, ubumenyi buke?

    Bishobora kuba byinshi ariko icya mbere ni ukutagira inzozi. Iyo nta nzozi ufite, ushobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose. Ushobora kwifatikanya n’umuntu we ushaka guhemukira u Rwanda ngo abeho, umuntu afite inzozi mbi. Noneho nawe kuko nta nzozi nziza ugira nta na mbi ufite, ukajya kwifatikanya n’umunyanzozi mbi mugahemukira u Rwanda.

    Abana b’Abanyarwanda, abari mu Rwanda n’abari mu mahanga, bagire inzozi zungura u Rwanda nabo bazaba bungukiyemo. Bizabarinda kujya gukora ibidafite umumaro no gusohoza inzozi zitari izabo.

    IGIHE: Abamaze kwinjira muri izo nzozi mbi bo babigenze gute?

    Ushobora kuba uyu munsi unkurikiye, ukavuga uti “ariko koko izi nzozi ndimo ni iz’uwampamagaye ntabwo ari izanjye.” Urabivamo ujye gutangira izawe. Ushobora no kurotera aho ukavuga ngo bino bintu mbivuyemo harya nakora iki?

    IGIHE: Mukunze gushishikariza urubyiruko guhangana n’abagoreka amateka. Akenshi abo ni abantu b’abahanga mu ngeri zitandukanye babaye no muri ayo mateka, mukeka ko urubyiruko arirwo ntwaro nyayo yo guhangana nabo?

    Ntabwo mbona umuhanga urwanya u Rwanda nyine ngo njye mwite umuhanga kuko Gihanga yazabimbaza. Umuhanga ni uvoma kwa Gihanga. Iyo uvuze umuhanga ubwo ni uw’i Rwanda avoma kwa Gihanga.

    Hari abantu rero bafite ubumenyi ariko bashobora kubura ubwenge bw’umuryango, bw’umuco, bw’u Rwanda, bw’igihugu. Bariya bantu rero batuka u Rwanda bashobora kuba bafite ubumenyi gusa mu byo bize.

    Abana bacu b’Abanyarwanda nta n’ubwo tubasaba guhangana, tubasaba kuvuga u Rwanda uko ruri, amateka yarwo uko ari, kuyamenya. Ntabwo azajya kubwira umuntu ngo ibyo bintu uri kuvuga si byo, utamubwira ngo ibiri byo ni ibi. N’iyo hataba umuntu n’umwe wataramanye u Rwanda, ni inshingano zacu kubwira abana u Rwanda kuko ejo azahura n’Abanyamerika bavuge Amerika yabo ariko na we azaseruka avuge u Rwanda rwe.

    IGIHE: Mwavuze ko muri kunyura mu mashuri muri ubu bukangurambaga; abanza, ayisumbuye na za kaminuza; Ese abatari mu mashuri bo bizagenda gute?

    U Rwanda twubaka ntabwo ari u Rwanda rw’abaminuje gusa, ni urw’Abanyarwanda bose. Turi kubashyiramo rero umuco wo kuvuga ngo runo rubyiruko ruri hanze ya kaminuza, nimurusange munafungure kaminuza rwinjiremo rwumve ko ari ahabo.

    Tuzajya no mu y’inshuke no mu mashuri abanza. Ntabwo ari njyewe uzavuga amateka kuko turayasangiye, ni ay’igihugu ariko uriya mwana turamuha imbaraga na bwa bumenyi wenda atari afite tubizamure kugira ngo na we asange bagenzi be. Noneho ababyeyi bibuke ko kuba bakuru ari inshingano ibyo batazi mu itorero ry’umudugudu babiganireho noneho bajye gufasha abana.

    Bamporiki yasabye urubyiruko kugira inzozi nziza kugira ngo hatazagira urufatirana akarujyana mu nzozi mbi zidahuye n’aho igihugu cyifuza

    source : https://ift.tt/3rfM5dz