Category: Uncategorized

  • Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yateguwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ).

    Mu minsi itanu yamaze [22-26 Ugushyingo 2021], abayitabiriye basangijwe ubumenyi bwabafasha kwagura ishoramari ryabo bakagera ku rwego rushobora guhangana ku Mugabane wa Afurika.

    Amahugurwa yahurije hamwe abo mu nzego za Leta, abikorera bahagarariye ibigo nka Volkswagen, Angaza Capital, Viktoria Ventures n’ibindi.

    Imiryango irimo MEST na AfriLabs ifasha abahanga ba rwiyemezamirimo bato kwihangira imirimo bafashije abahuguwe kubona aho kumurikira ibyo bakora no guhura n’abandi hagamijwe kubafasha kubona ubumenyi butuma barushaho kwagura imikorere yabo.

    Abahuguwe bashimye amahirwe bahawe yo guhura na bagenzi babo b’imbere mu gihugu na bo ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bakorera mu buryo bugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kuri ba rwiyemezamirimo bamwe, umwiherero bahuguriwemo wabaye uwa mbere bagiyemo kuva batangiye ishoramari ryabo mu myaka ibiri ishize.

    ‘Smart Cities Innovation Programme [SCIP]’ ni gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga ku bufatanye na GIZ, muri Nzeri 2021.

    Kuva icyo gihe imishinga yatangiye urugendo rw’amezi atandatu rugamije gushyigikira no kuzamura imishinga mito y’Abanyafurika, igaragaza ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi igezweho n’ubukungu budaheza.

    Iyi gahunda iri mu cyerekezo cyo guhindura imijyi ya Afurika, izafasha guhanga akazi by’umwihariko mu Rwanda no hanze yarwo.

    Mbere yo kwinjira mu mwiherero, imishinga 31 ni yo yatoranyijwe muri 300 yabisabye hagati ya Mata na Gicurasi.

    Imishinga yatoranyijwe iri mu byiciro bitatu biganisha ku kubaka imijyi igezweho, birimo ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’imiturire igezweho, uburyo bw’ingendo bugezweho n’iteza imbere serivisi z’imari zigerwaho na bose.

    Mu mishinga yatoranyijwe harimo iyo mu Rwanda nka Digital Blind Walking Stick, Gura Universal Link, STES Group Limited mu cyiciro cy’iterambere ry’ingendo zigezweho; mu cy’Ikoranabuhanga ritangiza n’imiturire igezweho hatoranyijwe Urbany Africa mu gihe mu iteza imbere Serivisi z’Imari zigerwaho na bose hafashwe Mopay wo mu Rwanda.

    Indi nkuru wasoma: Imishinga y’Abanyarwanda muri 31 nyafurika igamije guteza imbere imijyi

    Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali mu mahugurwa azabafasha kurushaho kunoza no kwagura ibyo bakora

    source : https://ift.tt/3IhUZ0h

  • Cristiano Ronaldo na Luka Modric bagaragaje umukinnyi ukiri muto bemera #rwanda #RwOT

    Ibyamamare muri ruhago,Cristiano Ronaldo na Luka Modric bombi batoye umukinnyi umwe mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cya Kopa 2021, cyatanzwe mu birori bya Ballon d'or gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza ku isi.

    Aba bakinnyi bahoze bakinana muri Real Madrid bombi batoye Mason Greenwood wa Manchester United nk'uwitwaye neza kurusha abandi.

    Greenwood yitwaye neza mu mwaka wa 2021,atsinda ibitego byinshi muri United mu ntangiriro z'iyi shampiyona byafashije umutoza Ole Gunnar Solskjær kuguma mu kazi igihe kirekire nubwo yaje kwirukanwa.

    Iki gihembo cyatwawe n'umukinnyi wo hagati wa Barcelona Pedri,wahigitse benshi i Catalonia ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Espagne.Pedri amaze kugaragara mu mikino 75 yakinnye mu ikipe ye n'igihugu cya Espagne. Yabikoze afite imyaka 17 na 18.

    Ronaldo yatoye mugenzi we bakinana muri United,Greenwood,ku mwanya wa mbere ashyira mugenzi we muri Portugal,Nuno Mendes, ku mwanya wa kabiri.Ku mwanya wa 3 yahashyizeho umukinnyi wa Borussia Dortmund hamwe n'Amerika Giovanni Reyna.

    Uwatwaye Ballon d'or 2018,Modric yatoye Greenwood ku mwanya wa mbere,naho Pedri aza ku mwanya wa kabiri. Yashyize ku mwanya wa 3 undi mwongereza witwa mbere,Jude Bellingham.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-na-luka-modric-bagaragaje-umukinnyi-ukiri-muto-bemera

  • Yagiye gutabara abavandimwe bashwanaga bimuviramo urupfu #rwanda #RwOT

    Abapolisi bo mu burasirazuba bwa Marakwet, mu ntara ya Elgeyo Marakwet batangiye guhiga umuntu ukekwaho kuba yararashe umuturanyi we akoresheje umwambi mbere yo guhunga aho icyaha cyakorewe.

    Iperereza ryibanze ryerekanye ko Edwin Kibor, nyakwigendera, yakomerekejwe n'umwambi yarashwe ubwo yari yivanze mu ntambara y'abavandimwe.

    Nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha (DCI), abo bavandimwe bombi, Joel Kitum na Onesmus Kemboi, bagiye impaka ku mwenda w'inka imwe umuryango wabo urimo.

    Tweet yanditswe na DCI yavuze ko izo impaka zabaye mbi cyane ubwo umwe muri aba bavandimwe yarashe umwambi ufata umuturanyi umwe mu bari baje guhosha impaka.

    Umuturanyi wabonye ibyabaye yavuze ko ukekwaho yari agamije kurasa mukuru we ariko arahusha arasa uyu muturanyi.

    DCI yanditse kuri Twitter iti'Onesmus yatoye umuheto n'umwambi maze yerekeza umwambi kuri mukuru we. Yabuze intego ye maze umwambi ujya kwa Edwin Kibor (umuturanyi wageragezaga kubatandukanya bombi ',

    Abashakashatsi bagaragaje ko Kibor yahise ajyanwa mu bitaro bya Endo Mission aho yapfiriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/yagiye-gutabara-abavandimwe-bashwanaga-bimuviramo-urupfu

  • Ababyinnyi ba Koffi Basubijweyo! Ninde wari g… – #rwanda #RwOT

    Inyarwanda.com igiye guhera hanze uko byari byifashe kuburyo utari gutinyuka no kugerageza ibyo bamwe bavugaga ku mbuga nkoranyambaga, ngo barigaragambya kugira ngo iki gitaramo cy’uyu mu-Congomani ntikibere ku butaka bw’u Rwanda.

    Kuva kuri stade Amahoro, wabonaga ko ibintu byahindutse kubera ko nta modoka yari yemerewe kuharenga ngo igere imbere aho Kigali Arena iherereye, ahubwo byagusabaga kuviramo aho cyangwa wabona ari kure ufite imodoka cyangwa uri kuri moto ukazenguruka munsi ya Stade mu muhanda w’igitaka ukagera kuri Arena naho byari bigoye kuhagera.

    Iyo wamaraga kuhagera, byagusabaga guhita winjira cyangwa ukajya aho inzego z’umutekano zitakureba ndetse iyo abashinzwe umutekano babonaga abantu babiri cyangwa batatu bahagararanye, babasabaga kuba batari kumwe aho babareba ku mpamvu z’umutekano wo kwirinda udukundi.

    Hari abafite urukingo rumwe basubijweyo benshi

    Uburyo bwo kwinjira bwari bwahindutse ndetse bwashyizwemo imbaraga nyinshi kuburyo kwinjira byagusabaga kunyura ku bantu babiri, umwe ari gusuzuma ko watewe inkingo ebyiri yasanga waratewe rumwe ugasubizwayo, yasanga ubyujuje ukajya kuwundi uri gusuzuma ko wipimishije Covid-19.

    Mu busanzwe hano habaga huzuye abantu ariko nta n'inyoni yahatambaga

    Nyuma yo kurenga aho hose, nibwo wabaga ugeze muri Kigali Arena ariko nanone ukiri hanze kuburyo wahitaga uhingukira kubagusaka, wamara gusakwa ukagenda ugategereza kuko igitaramo amasaha yacyo cyari gutangiriraho yatinzeho gato bitewe n’abantu batindaga kwinjira.

    Dusubiye inyuma gato, imvura yaje kugwa abantu batangira guhinda umushyitsi bavuga ko kitakibaye ariko biba iby'ubusa kuko yaje guhita abantu basubiza umutima mu gitereko, ari nako bakomeza kwinjira bishimye.

    Mbere yo kwinjira, wacaga ahantu habiri ugasuzumwa niba warakingiwe ndetse niba wanapimwe

    Ababyinnyi ba Koffi Olomide basubijweyo kubera Covid-19

    Ababyinnyi ba Koffi batari bapimwe ndetse n’abatarakingiwe, bageze kuri stade maze basubizwayo ku mpamvu z’uko ingamba zo kwirinda icyorezo n’ikumira ikwirakwira rya Covid-19 zakubahirizwa.

    Nyuma yo gusubizwayo, bamwe bagiye kwipimisha bwangu maze baragaruka, cyane ko bari baje mu gitaramo cy’imbaturamugabo kandi bagombaga no kukiririmbamo  mu buryo bukomeye.

    UmuCongomani kuva hanze kugera muri Kigali Arena wamwibwiraga

    Kuva hanze, Umucongomani wamwibwiraga cyane bitewe n’uburyo yari yambaye mu buryo bwabo bwihariye bwo guseruka, ndetse uburyo yavugaga yerekana icyizere cy’uko Koffi Olomide ari mu Rwanda wahitaga ubona koko itandukaniro.

    Koffi ku rubyiniro n’ababyini be b’ibizungerezi

    Twinjiye mu gitaramo, abantu bari banyuzwe ndetse bishimiye igitaramo, yaba uko cyagenze cyangwa uko kiri kugenda basusurutswa n’abahanzi nyarwanda barimo Chris Hart, Yvan Buravan washimishije abantu na King James wakumbuje abantu n’indirimbo za kera.

    Koffi Olomide wari utegerejwe yaje ku rubyiniro anyura abantu ndetse bamwe barikura baranirekura bitewe n’uburyo yavangavangaga umuziki we urimo Rumba, mubawitabiriye wabonaga ko bawuzi neza.

    Ababyinnyi ba Koffi babanje gusubizwayo

    Nyuma y’igitaramo, abantu banyuzwe cyane bashimiye Intore Entertainment by'umwihariko Bruce Intore kubwo kubazanira Koffi nyuma y’impaka ndende zabayeho, ariko bikaba iby'ubusa ndetse akaza no kubaha umunezero mwinshi.

    Buravan yerekanye ubuhanga bwe mu kuririmba Live

    Umwe mu babyinnyi ba Koffi ni uko yacezaga

    King James yakumbuje abantu

    Uwikingije urukingo rumwe ntiyemererwaga kwinjira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112227/ababyinnyi-ba-koffi-basubijweyo-ninde-wari-guhagarika-koffi-olomide-nabakobwa-bibizungerez-112227.html

  • Abarimu 16 bagiye kwishyurirwa kaminuza mu bukangurambaga bwa AIMS – #rwanda #RwOT

    Yakusanyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021 mu musangiro wabereye muri Ubumwe Grande Hotel, i Kigali.

    Arimo miliyoni 10 Frw yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), miliyoni 7 Frw yatanzwe na Airtel Rwanda ndetse na miliyoni 2 Frw yatanzwe na KCB Rwanda.

    Abarimu bemerewe kwiga muri Kaminuza za Kibogora na UTAB, aho buri yose izakira batatu bazishyurirwa byose na batanu bazishyurirwa igice.

    Hari amakuru ko na Mount Kenya University igitekereza ku kuntu yatanga umusanzu wayo.

    Ni nyuma y’ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu batsindishije abanyeshuri benshi mu bizamini bya science n’imibare, AIMS yatangije ku wa 18 Ugushyingo 2021, ku bufatanye na Airtel Rwanda, Chancen International, na KCB Rwanda.

    Bwamaze ibyumweru bitatu bufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu, intwari zacu za buri munsi”.

    Intego ni uko haboneka miliyoni 100 Frw azatangizwa mu Kigega cyo gushyigikira gahunda yo guhemba abarimu no kubafasha kwiga icyiciro cya mbere kaminuza izajya iba buri mwaka.

    Ubwo ubu bukangurambaga brazaba busozwa ku wa 5 Ukuboza 2021, hazahembwa abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 150. Barimo 120 bigisha ku bigo bikorana na AIMS mu turere 14, na 30 batoranyijwe mu turere twose tw’igihugu.

    Mu gutoranya aba barimo nta mwihariko urebweho ahubwo bikorwa mu buryo bw’amahirwe. Buri karere kavuyemo umwe.

    AIMS ikorera muri Kamonyi, Gisagara, Nyaruguru, Ngororero, Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Nyanza, Karongi, Kayonza, Rwamagana na Gicumbi.

    Igihembo gito kiratangwa ni 300.000 Frw, mu gihe igikuru ari ukwishyurira nibura abarimu 20 bakiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Ni ku nshuro ya kabiri ubu bukangurambaga buba. Umwaka ushize abarimu bane ni bo bishyuriwe kaminuza.

    Ubwo hatangizwaga ubw’uyu mwaka,Umuyobozi wa AIMS, Hakizimana Lydie, yavuze ko bugamije kongera kwibutsa Abaturarwanda akamaro k’abarimu no kuzirikana ko ari inkingi mwikorezi mu iterambere ry’igihugu.

    Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma yo gukusanya inkunga

    KCB Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 2 Frw

    RSSB yatanze miliyoni 10 Frw

    Umusangiro wabereye muri Ubumwe Grande Hotel

    source : https://ift.tt/3GjVSnb

  • Ubutaliyani: Umugabo yakoresheje ukuboko kug… – #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy’Ubutaliyani uyu mugabo uri mu myaka ya 50 yagiye kwa muganga yiyambitse igipirapira ku kuboko kwe, yibwira ko badashobora kubibona. Ariko umuforomo ntiyemeye ko amuca mu rihumye aramutahura, niko kumuhamagarira polisi ihita imuta muri yombi. Uyu muforomo yabwiye ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ko amaze gutahura ukuboko k'ugukorano k'uwo mugabo yari yambaye nyuma yaho  yagize amakenga y'ukuntu uku kuboko kwari kumeze, maze akabona uruhu ari igipirapira kandi rukonje ukuntu, mbere n’ikibiribiri yumva koroshye cyane arebye asanga ni akaboko k'agakorano.

    Uyo mugabo abonye ko yatahuwe, yagerageje guhendahenda uyu muforomokazi amusaba imbabazi, nk’uko ikinyamakuru la Repubblica cyabitangaje ariko uyu muforomokazi yahise amurega ku gipolisi. Igipolisi cy’akarere kabereyemo ibi kiri gukora iperereza y’ibi bintu byabereye mu karere ka Biella, mu majyaruguro y’Ubutaliyani, abategetsi b’ako karere bakaba bagaye igikorwa uyu mugabo yakoze.

    Umuyobozi w’akarere ka Piedmont, Albert Cirio yacishije ubutumwa bwe ku rubuga rwa Facebook avuga ati: “Ibi bintu twavuga ko ari bibi cyane”. Avuga ko aya ari amanyanga “adashobora kwihanganirwa, aje gutesha agaciro abanyagihugu urebye ukuntu bitanze mu kubaho kwabo mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19”.

    Uyu mugabo wakoze aya manyanga akaba yarahoze akora mu gisata cy’ubuvuzi, ariko akaba yari yarahagaritswe mu kazi kubera ko yari yaranze kwikingiza urukingo rwa Covid-19 kandi byari itegeko ku bakozi bose bo mu gisata c’ubuvuzi mu Butaliyani.

    La Repubblica ivuga ko ibi atari ibintu byaje gutyo gusa kuko hari ubutumwa uyu mugabo yabanje gucisha ku rukuta rwe rwa Twitter yerekana igihimba cy’igikorano gifite igituza n’amaboko, akabwira abantu ko baramutse badashaka kwikingiza bagikoresha ndetse anababwira ko ugikeneye kigura ama euro 488 ku rubuga rwa Amazon rucuruza ibintu kuri murandasi. Nyuma y'aho uyu mugabo yafatanywe ukuboko k'ugukorano, yahise atabwa muri yombi kugeza ubu ategereje kuzitaba urukiko.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112226/ubutaliyani-umugabo-yakoresheje-ukuboko-kugukorano-agamije-gukwepa-urukingo-rwa-covid-19-112226.html

  • MU MAFOTO: Uko igitaramo cya koffi Olomide cy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu Koffi Olomide na band ye yitwa Quartier Latin, bataramiye abanyarwanda muri Kigali Arena batanga ibyishimo. Iki gitamo cyatangiye mu masaha akuze ugereranyije n'isaha yo gutangira yari igenwe. Ahagana saa 8:04, nibwo Ange Umulisa wayoboye iki gitamo yageze ku rubyiniro atangira gususurutsa abantu.                               

    Nyuma yaho yahamagaye Chris Hat nk'umuhanzi wa mbere ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze nka 'Diva' na 'Niko Yaje' yanyuze abatari bake.

    Buravan ubwo yari ari ku rubyiniro

    Nyuma ye hakurikiyeho Buravan waririmbye indirimbo zitandukanye nka 'Ye Ayee' , ageze kuri 'supernatural' abenshi bamufashije kuririmba. Uyu nawe yishimiwe ariko biba agahebuzo King James ageze ku rubyiniro! Yasusurukije abantu benshi batangira guhaguruka biba ibindi bindi ageze ku ndirimbo ze zakanyujijeho nka 'Ganyobwe', 'umuriro waste n'izindi. Hari aho byageze ajya mu bafana abazenguramo ari nako bafatanya nawe gusimbuka.

    Nyuma ye, Ange Umulisa yahise avuga ko utahiwe ari Koffi Olomide hanyuma anaha umwanya undi musangiza w'amagambo wakoresheje ahanini ururimi rw'igifaransa, ari nawe wahamagaye Koffi ku rubyiniro. Mbere y'uko Koffi asesekara ku rubyiniro, habanje guseruka band ye basusurutsa abantu mu rwego rwo kubateguza, nyuma y'iminota mike ku rubyiniro hasesekara inkumi zimubyinira zaje zambaye udukabutura dutukura tw'udukora n'udusengeri.

    Izi nkumi zakaraze umubyimba karahava

    Izi nkumi zatangiye gukaraga umubyimba ibintu bitangira guhinduka. Haciye akanya abantu bamaze gushyuha maze wa mushyushya rugamba ahamagra umugore uri mu itsinda rya Koffi Olomide aririmba iminota mike, maze Koffi nawe ahamagarwa ku rubyiniro azamuka yambaye imyambaro y'umuhondo ifite akantu kameze nk'umwitero n'akagofero katagira ikepe mu mutwe. Abantu bakimubona induru yabaye nyinshi bagaragaza ko bamwishimiye.

    Abantu bahagurutse maze umuziki w'imbaturamugabo uba uratangiye! Yaririmbye indirimbo zitandukanye nyishi azivanga kandi mu buryo bwa live. Mu ndirimbo zanyeganyeje Arena harimo nka 'Loi' yabiciye bigacika, 'selfie'n'izindi. Nyuma y'iki gitaramo, Inyarwanda yaganiriye na bamwe mu bakitabiye maze bagaragaza ko Koffi yatanze ibyishimo, ahubwo igihe cyamubanye gito. Vuningoma yagize ati' Ndishimye cyane ni ubwa mbere mbonye Koffi ariko ndazerewe, gusa igihe cyabaye gito'.

    Uwamwezi Caline nawe yavuze ko yishimye bitavugwa, agaragaza ko yumvaga iki gitaramo kitarangira.

    Koffi yasoje kuririmba abakunzi be bakimukeneye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112223/mu-mafoto-uko-igitaramo-cya-koffi-olomide-cyagenze-muri-kigali-arena-112223.html

  • Utuzu dutanga udukingirizo twafashije abagiraga isoni zo kujya kutugura mu maduka – #rwanda #RwOT

    Kuva aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza rya virusi itera SIDA, nk’i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge hatangwa udukingirizo turenga ibihumbi bitanu mu cyumweru kimwe.

    Bamwe mu basore batuye muri aka gace no mu bindi bice by ‘Umujyi wa Kigali bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bemeza ko utu tuzu tubafasha cyane kuko nta ugikora imibonano mpuzabitsina idakingiye yitwaje ko yabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura.

    Biziyaremye Antoine wo mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “Byambagaho rwose hari ubwo nakoreraga aho kubera ko nabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura ariko ubu ndagenda nkafata utwo nshaka nkatujyana nkadukoresha.”

    Cyusa Hassan utuye i Nyamirambo na we yagize ati “Sinkubeshye nta kintu na kimwe cyangoraga nko kujya kugura udukingirizo. Uzi ko iyo najyaga kukagura nkasangamo abantu baje kwihahira nahitaga nsubira inyuma nkategereza igihe bose bari buve muri Boutique kugira ngo mbone kugasaba.”

    Yakomeje asaba inzego zibishinzwe ko zakoresha uko zishoboye utu tuzu tugashyirwa ahantu henshi mu rwego rwo kwirinda ko hari abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Uwamariya Solange ukora wigurisha i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo,na we yemeza ko utu tuzu twabafashije cyane.

    Ati “ Ubu nyine umuntu aragenda agafata udukingirizo ashaka akatujyana ku buryo nta mugabo mwakorera aho yitwaje ko yabuze agakingirizo, ikindi byadufashije urabizi twaratuguraga ariko ubu nta ndaya n’imwe ikijya kugura agakingirizo aha ahubwo ihita ajya hariya ikadufata.”

    Harifuzw ako utu tuzu tujyanwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo no muri za Kaminuza kugira ngo bibafashe.

    Utu tuzu dutangirwamo udukingirizo twafashije benshi bagorwaga no kujya kugura udukingirizo mu maduka

    source : https://ift.tt/332zro7

  • Omicron yatumye abaremaga isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi baryamira amajanja – #rwanda #RwOT

    Ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwitwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu mpera z’Ugushyingo. Ubu bwamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi no muri Aziya.

    Alain Irung urema isoko rya Karongi yavuze ko nk’Abanye-Congo Omicron ibateye impungenge ari nayo mpamvu biyemeje gushyira imbaraga mu kuyirinda kugira ngo itazatuma iri soko ryongera gufungwa.

    Yagize ati “Omicron ni icyorezo kiri kumvikana mu Isi yose, twumva kiramutse kigeze hano mu Rwanda cyangwa iwacu muri Congo byaba ari bibi cyane kuko byatuma iri soko ryongera gufungwa kandi ridufitiye akamaro kanini”.

    Angèle Makombo yashimye ingamba zo kwirinda zashyizweho zirimo kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu gutanga inkingo, mu gihe Abanye-Congo barema iri soko babanza gupimwa Coronavirus, no gukaraba intoki mbere yo kwinjira.

    Ati “Iyo tuvuye mu bwato baradupima, bakatwereka aho twicara tugategereza igisubizo basanga uri muzima ugakomeza ukajya mu isoko”.

    Byiringiro John na we yavuze bari gushyira imbagara nyinshi mu kwirinda kugira ngo omicron itazagera mu Rwanda.

    Ati “Impamvu turimo kuyirinda tukanayikumira itaraza ni ukugira ngo itazagera mu Rwanda iri soko rigafungwa tugasubira mu bihe bibi nk’ibyo twari turimo kuko abenshi iri soko niryo ritugaburira.”

    Uwimana Dieudonné, yavuze ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19 bambara neza agapfukamunwa, guhana intera igihe bari mu isoko, no gukara mbere yo kwinjira mu isoko, banarivamo bagakaraba.

    Ati “Dukaraba amazi meza n’isabune, tugashyiramo metero, amafaranga iyo tumaze kuyafata turayabika, twajya gusohoka tukongera tugakaraba. Abanye-Congo iyo tubabona hano tubona birinda ariko iwabo ntabwo tuzi niba babikora”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, yavuze ko iyo iri soko ryaremye bahashyira imbaraga kugira ngo ritaba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Iyo isoko ryaremye inzego zose ziba zahahuriye, dufite urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo bakurikirane iyubahirizwa ry’amabwiriza. Hirindwa ko abantu begerana. Ingamba zo kwirinda ziba zakajijwe. Abanye-Congo baje bapimwa Covid-19, ubwo rero haramutse harimo ufite ikibazo yahita ashyirwa mu kato. Ibitaro n’ibigo nderabuzima ku munsi w’isoko baramanuka bakajya gukorera hariya.”

    Visi Meya Mukase yasabye abaturage kutirara bumva ko Covid-19 cyarangiye, ahubwo bakarushaho gukaza ingamba kuko hadutse Coronavirus nshya nubwo itaragera mu Rwanda.

    Ati “Abantu rwose boye kwirara kuko hari nk’uvuga ngo yarakingiwe, ugasanga ntashaka kwambara agapfukamunwa, ntashaka kwirinda. Turimo turagenda tubabwira ko icyorezo kigihari, noneho hari ubwoko bukaze nubwo butaragera mu gihugu cyacu, turimo turagenda tubasaba kurushaho gukaza ingamba”.

    Isoko nyambukiranyamipaka ry’amatungo rya Karongi riherereye i Ruganda mu murenge wa Bwishyura. Ni isoko riremwa n’Abanye-Congo benshi bagura amatungo yo kujya kubaga.

    Iri soko ricururizwamo amatungo magufi yiganjemo ingurube ihene intama n’inkoko

    Abanye-Congo barema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi babanza gupimwa coronavirus

    Abarema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi bari gushyiraho akabo ngo Omicron itazahagarika ubuhahirane

    source : https://ift.tt/3GiVmFI

  • Kwirinda imirire mibi, intambwe ikwiye kwimakazwa aho guhangana n’igwingira – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’imirire mibi kimaze igihe kinini kivugwa ndetse Umukuru w’Igihugu yongeye kugikomozaho ubwo hasozwaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze baheruka gutorwa, ku wa 29 Ugushyingo 2021. Yavuze ko abana nibagwingira “n’igihugu kizagwingira”.

    Ubwo hubakwaga uturima tw’igikoni ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara ku wa 4 Ukuboza 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye ababyeyi n’abajyanama b’ubuzima kwirinda imirire mibi aho kuzakomeza guhangana n’izo ngaruka zayo.

    Yagize ati “Dufite inshingano ikomeye cyane yo kwirinda kongera kubona abana bagwingira cyangwa bari mu mirire mibi. Niyo mpamvu haba hagiyeho gahunda nk’iriya yo kubaka uturima tw’igikoni kugira ngo umwana abone indyo yuzuye, twirinde kujya mu mirire mibi kurusha guhangana n’imirire mibi n’igwingira ryamaze kubaho.”

    Icyo gikorwa cyateguwe kinaterwa inkunga na Rotaract Club ya KIE ku bufatanye na Marriot Hotel, DP Singh Associates Ltd, The Zipliner na Galaxy Hotel; gishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umurenge wa Kimisagara, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Abafana ba Chelsea na CMS Cor-Unum.

    Rotaract Club ya KIE ni imwe muri enye zihuza na Rotary Club umunani bikubaka Rotary Club Rwanda, Umuryango w’abagiraneza ufasha muri serivisi zirimo iz’ubuzima, imibereho myiza, uburezi, kwimakaza amahoro n’ibindi.

    Mu butumwa yahatangiye, Umuyobozi wa Rotaract Club ya KIE, Mihigo Félix, yagize ati “Intego yacu ni ukugabanya imirire mibi. Kuba hari igwingira n’abana bari mu mirire mibi si ibanga, ahubwo twebwe turabikoraho iki? Ntitwifuza imirire mibi mu bana, ni yo mpamvu mubona ibi byose byabaye.”

    Kuri iryo shuri hubatswe uturima tw’igikoni dutatu. Hanatanzwe ifu y’igikoma, imbuto z’imboga n’ibikoresho nkenerwa mu kubungabunga utwo turima.

    Mihigo yavuze ko hagamijwe kubaka uturima 13 mu midugudu 13 igize Akagari ka Katabaro riherereyemo.

    Bamwe mu babyeyi bavuze ko bazi akamaro ko kwirinda imirire mibi kuko igwingira riba ku mubiri no mu mitekerereze.

    Uwitwa Gakuru Alphonsine yagize ati “Ikibazo ni ubukene. Ariko tugiye gushyiramo agatege kuko iyo umwana agwingiye akiri muto, agwingira ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.”

    Abajyanama b’ubuzima babwiye ababyeyi ko kwirinda imirire mibi bidahenze kuko “abenshi bibeshya ko bisaba guhaha inyama” nyamara n’imboga, indagara, imbuto, amata byafasha kuyirinda.

    Usibye kubaka uturima tw’igikoni, Umuryango w’Abafana ba Chelsea FC mu Rwanda wanishyuriye mituweli abaturage bagera ku 180.

    Icyo gikorwa cyitabiriwe na Peter Hendrick Vrooman (wambaye ingofero y’ubururu) umaze igihe ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Aha yari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

    Imboga zatewe zirimo amashu

    Hubatswe uturima tw’igikoni dutatu

    Rotaract Club ya KIE yatanze n’ibikoresho bizifashishwa mu kubungabunga uturima tw’igikoni

    Uturima twubatswe twatewemo imboga

    Abafana ba Chelsea bishyuriye mituweli abaturage 180

    source : https://ift.tt/3lB8Fd4