Category: Uncategorized

  • Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bana bo mu Karere ka Rukindo mu Murenge wa Masoro bari hagati y'imyaka 12 na 17 bavuga ko banywa ibiyobyabwenge bitandukanye mu rwego rwo kwiyibagiza amakimbirane ari mu miryango bakomokamo.

    'Namenye ubwenge nsanga mbana na mama gusa na barumuna banjye tubaho bitugoye kandi turarya ntiduhage, abana duturanye bangiriye inama yo kunywa 'kore' kugirango inyibagize imihangayiko. Iyo nayinyoye numva nabaye igisenzegeri nta kindi kintu mbasha gutekereza.'

    'Papa na Mama bahora barwana kandi nanjye na basaza banjye baradukubita bakanatwicisha inzara[…]nagarukiye mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza mpita nza hano ku muhanda niho nigiye kunywa kwinukiriza irange na alcool, iyo nabyinukirije sinongera gutekereza ku buzima bwo mu rugo.'

    Ibi ni bimwe mu bivugwa na bamwe mu bana b'abahungu n'abakobwa bari hagati y'imyaka 12 na 17 twasanze kuri 'centre' y'ubucuruzi ya Rusine mu Karere ka Rulindo. Umwe mu bana baganiriye na IRIBA NEWS ni umukobwa uvuga ko afite imyaka 15 y'amavuko.

    Yagize ati 'Iwacu ni mu Kabuga ka Kirwa nza hano Rusine ku munsi w'isoko ku wa kabiri no ku wa kane kugira ngo ndebe ko nabona akazi ko gutwaza abantu, hanyuma ngashyira mama ayo nakoreye. Iyo ntayo nabonye ngera mu rugo akankubita. Hano ku muhanda niho nigiye kwinukiriza irange no kunywa itabi 'urumogi' ubundi ngakorera amafaranga […] iyo ibyo nihumurije binshizemo umutwe urandya cyaneeee.'

    IRIBA NEWS: Kuki unywa itabi ntabwo uziko ryangiza ubuzima?

    Mutesi (Izina twarihinduye): Iri si itabi ni umuti utera swingi (swing) ugatuma nibagirwa ibibazo byo mu rugo.

    IRIBA NEWS: Umaze igihe kingana iki unywa iryo tabi ?

    Mutesi: Natangiye kurinywa mfite imyaka 12 ubu mfite imyaka 15.

    IRIBA NEWS: Nta ngaruka ryakugizeho?

    Mutesi: Hari igihe mara kurinywa umutwe nkumva wamenetse, ubundi nkagira amahane n'urugomo cyane.

    IRIBA NEWS: Wari wajya kwa muganga kubera ibyo bibazo?

    Mutesi: hahahah ubwo se nagenda mvuga ko ndwaye iki?

    Uwo twise Rukundo muri iyi nkuru, yavuze ati 'Mama yagiye gushaka undi mugabo ansiga kwa sogokuru mfite imyaka itanu. Sinongeye kumubona kuva ubwo kugeza uyu munsi mfite 16, niba akiriho cyangwa yarapfuye ntabyo nzi. Barumuna be na ba marume barankubitaga bakambwira ngo nzasange mamabikantera gahinda. Byatumye mva mu ishuri ngenze mu mwaka wa gatatu nza hano ku muhanda niho nigiye kunywa kore n'itabi. Iyo nabibuze numva mfite agahinda gakabije kandi nkigunga cyane.'

    Ababyeyi bati 'Aba bana ni ibirara barananiranye'

    Bamwe mu babyeyi twasanze Rusine batubwiye ko hari 'abana bananiranye' bakunze 'gucaracara' muri iyo 'Centre' bashaka ibiraka.

    Kamanzi Gerald yagize ati 'Hari abana bananiranye birirwa bacaracara, banywa ibiyobyabwenge, basabiriza umuhisi n'umugenzi, abandi bakora ubukarani.'

    Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima ku kibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe mu mwaka wa 2018 bwakorewe ku rubyiruko 3.360 rwo mu turere twa Gakenke, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rulindo, Rusizi ndetse na Nyarugenge, muri bo abahungu bari 61,3% abakobwa ari 28,7%.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko 23,1% by'urubyiruko rwo mu Rwanda rwibasiwe bikomeye n'agahinda gakabije kandi rwanabaswe n'inzoga.

    Inzobere mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe Dr. Darius Gishoma, aherutse kubwira Abanyamakuru ati 'Twasanze abarenga ½ banywa itabi cyangwa se ibindi biyobyabwenge, 4,4% barinyweyeho nibura rimwe mu buzima mu gihe 0,5% barinywa ku buryo buhoraho.'

    Ikiyobwenge gikoreshwa na benshi ni urumogi, aho 5,3% by'abavuze ko banywa itabi bavuze ko banywa urumogi ku buryo buhoraho, ariko 1,5% babaswe narwo kuko barunywa inshuro zirenze eshanu mu kwezi. Ibindi biyobyabwenge bikoreshwa n'uru rubyiruko ni Héroïne ikunze kwitwa 'mugo' ndetse na Cocaïne, aho basanze agapfunyika (akabule) kamwe k'urumogi kagura hagati y'amafaranga 500 Frw na 1000 Frw, garama imwe ya Héroïne ikagura ibihumbi 50 Frw, mu gihe garama imwe ya Cocaïne igura ibihumbi 150 Frw.

    Ubu bushakashatsi bwasanze ibitera uku kunywa itabi kw'aba bana harimo kwirukanwa ku ishuri, amakimbirane mu miryango, kuba mu miryango baturukamo bakoresha cyane ibiyobyabwenge, kutabona ibyo kurya bihagije no kuba ibyo biyobyabwenge biboneka ku buryo bworoshye muri sosiyete.

    Yongeyeho ko kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge, bifitanye isano ya hafi no kugira agahinda gakabije mu rubyiruko kuko abazinywa baba bafite iki kibazo inshuro enye kurusha abatazinywa, bikanatuma benshi bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, cyangwa se batabyiteguye bikaviramo bamwe gutwara inda zitateganyijwe.

    Ikindi kandi ngo ubwitabire bwo kugana abaganga ku bagizweho ingaruka n'ibiyobyabwenge buracyari hasi cyane.

    Mu Mushyikirano wabaye mu 2017, Perezida Kagame yasabye inzego zitandukanye kumva ko ikibazo cy'ibiyobyabwenge gihagurukirwa bikomeye kuko giteye ubwoba kurusha uko abantu bagifata.

    Yagize ati 'Iki kibazo cy'ibiyobyabwenge turakivuga tukanyura hejuru, ni bibi koko […] tugahita. Ariko ibiyobyabwenge ni icyorezo ku Isi ubu hose giteye ubwoba, sinzi impamvu tunakivuga gusa tunyura hejuru.'

    Perezida Kagame kandi ubwo yari mu muhango wo gusoza amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze tariki 29/11/2021 yasabye abayobozi gusuzuma umuzi w'ikibazo cy'ubwiyongere bw'abana bo mu muhanda, avuga ko kimaze gutera umutekano muke.

    Mu butumwa bw'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNICEF, Henrietta Fore, mu ibaruwa ye ifunguye ya buri mwaka, yavuze no ku buzima bwo mu mutwe, avuga ko COVID-19 yiyongereyeho impungenge z'ihungabana ry'ubuzima bwo mu mutwe hagati y'abana n'urubyiruko, anasaba amahanga gukora byinshi.

    Yagize ati 'Ibihugu bigomba gutanga ishoramari rikwiye kuri iki kibazo, kwagura ku buryo bugaragara serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe no gutera inkunga urubyiruko mu baturage ndetse no mu mashuri, kandi rushingiye kuri gahunda z'ababyeyi kugira ngo abana bo mu miryango itishoboye babone inkunga no kurindwa igihe bari mu rugo.'

    Emma-Marie Umurerwa

    [email protected]

     

    The post Rulindo: Hari abana bishora mu biyobyabwenge kubera ibibazo byo mu miryango appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/05/rulindo-hari-abana-bishora-mu-biyobyabwenge-kubera-ibibazo-byo-mu-miryango/

  • Ifoto ya Yolo The Queen yamanitse ukuguru n’i… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukunda gutigisa cyane imbuga nkoranyambaga kubera imiterere ye, akunda kuvugisha abantu batandukanye bakunda kumwibazaho bibaza niba abaho cyangwa atabaho kubera ukuntu angana n'uko ateye.

    Uyu mukobwa buri gihe iyo yashizeho ifoto ntibura kuvugwaho rumwe n’abatari bake ndetse ntibura kuvugisha abantu, kuko buri gihe ikimero cye n’uburanga bwe bukunda kuvugisha abatari bake cyane cyane iyo yabusangije abamukurikira.

    Yolo The queen wizihiza isabukuru y’amavuko uyu munsi, yifashishije ifoto zatunguye abatari bake imwe yamanitse ukuguru ndetse n'indi ahagaze ahantu ubona ko ari ku mazi, maze ayaherekeresha amagambo agira ati'' Isabukuru kuri njye, ndi umunyamugisha.''

    Ifoto yateye umugeri yavugishije benshi

    Nyuma yo gushyiraho ayo mafoto abantu batandukanye banyuze kuri konti ya Twitter bayarangariye, cyane ko uyu mukobwa ashyiraho ayo mafoto yatse uburenganzira bwose bw'abantu bayatangaho ibitekerezo maze abemerera kuyakunda gusa.

    N'ubwo byagenze gutyo ariko ntibyabujije nk'ukwitwa Uwishema Sewase wagiye kuri konti ya Twitter agatangarira aya mafoto ndetse akavuga ko uyu mukobwa ari kimeza, ndetse uburyo yazamuye umujyeri mu kirere bigarara ko ari umukarateka.

    Hari uwitwa Rumwe rumwe nawe nyuma yo kubona iyo foto yayifashishije kuri konti ye ya twitter maze agira ati''Mbega Yolo n'ibyo urabizi koko nari nzi ko ari imiterere gusa yo hasi anyway Isabukuru nziza muko.''

    Hari kandi indi foto yongeye kugarukwaho uyu mukobwa apfundikije amabere udupfukamunwa asa n'aho ariyo sutiya, maze ivugwaho n'abatari bake mu rwego rwo gutebya bavuga ko yishakiye inzira.

    Nk'uyu witwa Bagiraneza yagize ati'' Iby'ubu ni uku bisa ngaho Yolo akaba yishakiye inzira yo kwirinda Corona mu mabere ye.''

    Ifoto yatwikirije amabere udupfukamunwa yavugishije benshi

    Yolo ubusanzwe witwa Fiona arizihiza isabukuru

    Imiterere ya Yolo The Queen ikunda kuvugisha benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112234/ifoto-ya-yolo-the-queen-yamanitse-ukuguru-nindi-yambaye-udupfukamunwa-ku-mabere-yavugishij-112234.html

  • Jol Karekezi, umunyarwanda rukumbi wegukanye… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021, muri Salle ya Intare Arena i Rusororo, habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya Trophées Francophones du Cinéma 2021, aho filimi zabaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye zahawe ibihembo.

    Iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi.

    Filimi zahembwe ni izakozwe hagati ya 2018-2020, aho ibihugu byose byo ku Isi bikoresha ururimi rw'igifaransa byahataniye ibi bihembo.

    Mu bihembo byahatanirwaga, Abanyarwanda bashakaga bine muri byo, gusa ntibyabahiriye uko babyifuzaga kuko begukanye igihembo kimwe cy'uwayoboye Filimi neza kurusha abandi (Trophées Francophones de la Realisation) cyegukanwe na Joël Karekezi wayoboye akanandika filimi yitwa 'La Miséricorde de la Jungle'.

    Nyuma yo kwegukana iki gihembo ahamya ko yegukanye kubera gukunda ibyo akora, umuhate no gukora cyane, yagaragaje imbamutima ze n'ibyifuzo afite byafasha urwego rwa Cinema mu Rwanda.

    Yagize ati'Kuba u Rwanda rwegukanye igihembo cya filimi nziza mu bihugu bivuga ururimi rw'igifaransa ku Isi yose, ni ikimenyetso kigaragaza ko mu Rwanda dushoboye gukora filimi nziza kandi zifite ubushobozi bwo guhangana ku Isi, nkaba nkangurira buri wese ufite inshingano mu gufasha cinema n'umuco muri rusange ko ari urwego rukwiye kwitabwaho kandi bagashyiramo imbaraga kuko rutanga umusaruro'.

    Karekezi yasabye inzego bishinzwe gushyigikira urwego rwa Cinema hashyirwaho ikigega gishyigikira uru rwego, kugira ngo filimi nyarwanda zigire ubushobozi buhagije bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati'Mu byukuri hakenewe ikigenga gifasha Cinema mu Rwanda kugira ngo filimi zacu zigire ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu buryo bw'amafaranga'.

    Uyu mugabo w'umuhanga cyane mu kuyobora no kwandika filimi, yatangaje ko afite icyizere ko vuba mu Rwanda iki kigega gishyirwaho kubera ko no mu bindi bihugu byo muri Afurika byatangiye gushyiraho ibigega bigamije gufasha uruganda rwa Cinema.

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko iki gihembo gisobanuye byinshi kuri Cinema nyarwanda ndetse no ku gihugu, anatanga icyize cy'ubufasha bwa Leta kuri uru rwego.

    Yagize ati' Ibi bihembo bisobanuye umurimo mwiza, bisobanuye iterambere, bisobanuye ko abahanzi bacu cyane cyane abo muri Cinema barimo gutera imbere kuko bari kwemerwa ku ruhando mpuzamahanga, biradushimishije rero, ni ishema ku gihugu ni n'umunezero ku babibonye'.

    Agaruka ku cyifuzo cya Joel wavuze ko hakenewe ikigega gifasha Cinema mu iterambere ryayo mu Rwanda, Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari ibiri guteganywa gukorwa mu nganda ndangamuco bikiganirwaho, imyanzuro Guverinoma izafata kuribyo ikazatangazwa mu bihe biri imbere.

    Ibirori byo guhemba Cinema zahize izindi mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa byabereye ku Intare Conference Arena

    Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi muri Leta

    Impano zitandukanye zigaragaje muri ibi birori haba kuririmba no gucuranga neza

    Joel Karekezi yegukanye igihembo cy’uwayoboye Filimi kurusha abandi mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa

    Minisitiri Rosemary Mbabazi afata ifoto y’urwibutso n’abari mu rwego rwa Cinema bari muri ibi birori

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112233/joel-karekezi-umunyarwanda-rukumbi-wegukanye-igihembo-mpuzamahanga-muri-trophees-francopho-112233.html

  • Niba utarishyikira ryibagirwe! Ariel Wayz yon… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakunzwe mu muziki nyarwanda benshi bafata nk'abakundana, kubera ibikorwa bagaragaza n'imikoranire yabo mu bikorwa byabo by'umuziki, Juno Kizigenza na Ariel Wayz bongeye kwiharira imbuga nkoranyambaga.

    Ariel Wayz yongeye kwifashisha ibere rye nyuma y'uko ryihariye imbuga nkoranyambaga mu mezi ashize, by'umwihariko mu kwezi kwa Nyakanga ubwo Juno Kizigenza yashyiraga amashusho kuri Twitter bari kumwe.

    Ababonye aya mashusho ikintu bahise bagarukaho kikaba ibere ry'uyu muhanzikazi bavuze ko ryabaye umushumi, nyuma akaza kubasubiza ababwira ko ari Ibere rya Bigogwe, ikibuye kinini kimeze nk'ibere kibarizwa mu karere ka Nyabihu; ibintu bigakomeza kugenda bifata intera mu bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga. Kuri ubu rero ubwo yitegura gushyira hanze indirimbo nshya nk'uko yabivuze, yongeye gusangiza abamukurikira amafoto agaragaza neza ibere rye, yongeraho ubutumwa bugira buti:'Niba utabasha kubishyikira byibagirwe.'

    Aya magambo ariko uyahuje n’ifoto yayaherecyeje ni nko kuvuga ku ibere rye cyangwa ibyo abantu babona bakwiye kubyibagirwa nta kubyifuza [Ntakugira irari].Ariel wasangije abamukurikira ibere rye akanabuza abaribona n’ibindi babona kubyifuza

    Akomeza agira ati:'Ndi uwa nyawe kandi ubu nibwo bwiza bwanjye bw'umwihariko.'

    Aboneraho no guhishura ko yitegura gushyira hanze indirimbo nshya agira ati:'Umuziki n'urukundo ruri gushakisaha ijambo ikintu kiremereye mu nzira.'

    Ubwiza bwa Ariel Wayz yaciye amarenga ko bushingiye ku ibere rye 

    Ibi kandi akaba abikoze mu gihe inshuti ye magara Juno Kizigenza nk'uko bombi babyemeza n'umukunzi nk'uko imbaga nyamwinshi ibihamya iri mu munyenga w'ibyishimo nyuma y'uko indirimbo bahuriyemo yujuje miliyoni 1 kuri Youtube.

    Indirimbo 'Birenze' ya Juno Kizigenza Ariel Wayz agaragara mu mashusho yujuje miliyoni 1 ihita ituma aca agahigo mu gihe kitarenga imyaka ibiri amaze mu muziki, ko kugira indirimbo eshatu zabashije kuzuza inshuro miliyoni zarebwe kuri Youtube zirimo 'Birenze' itumye ari mu byishimo none.

    Juno Kizigenza yashimye abakunzi be barebye kandi banatumye indirimbo ye ‘Birenze’ igera ku nshuro miliyoni yarebwe kuri Youtube

    'Nazubaye' nayo iri muzabashije kugera kuri aka gahigo kimwe kandi n'iyo yahuriyemo na Ariel Wayz yitwa 'Away' kuri ubu imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 2.8 [2,832,477Views] kuva yajya hanze kuwa 18 Kamena 2021.

    Ariel Wayz yateguje indirimbo nshya

    Ibere rya Ariel Wayz we ubwe yahamije ko arifata nk’umusozi wo mu burengerazuba bw’u Rwanda uzwi nk’Ibere rya Bigogwe


    Abafana bamuhamirije ko ibere rimaze gufata indi ntera

    Bamwe bamweretse ko bishimye ibyo yabasangije kandi ko ari mwiza

    Umwe yamusabye guhisha ibere yagereranije n’imishumi

    Bamwe bibwirije banagira inama abandi wo kudaha umwanya ibere rya Wayz


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112232/niba-utarishyikira-ryibagirwe-ariel-wayz-yongeye-gushyira-ibere-ku-karubanda-aca-amarenga–112232.html

  • Bahisemo gutwara umurambo w'inshuti yabo kuri moto mu rwego rwo kumusezera #rwanda #RwOT

    Inshuti za Erick Cedeno zivuga ko zahawe uruhushya n'ababyeyi be rwo gutaburura umurambo we kugira ngo bamutware kuri moto bwa nyuma mu rwego rwo kumusezera nk'uko bikwiye'

    Iri tsinda ry'inshuti z'uyu mugabo, zacukuye umurambo we kugirango wimutware kuri moto “bwa nyuma” kuko ngo yabikundaga akiri muzima.

    Amakuru avuga ko abagabo bagera kuri barindwi aribo bazengurutse iyi moto,ubwo umurambo washyirwaga ku ntebe y'abagenzi.

    Abagabo bagaragaye bishimye kandi bazunguza amaboko ubwo uyu murambo wari uryamye ku mugongo wa shoferi.

    Undi mugabo yagaragaye ahobeye uyu murambo, mbere y'uko moto itangira.

    Iri tsinda ry'abagabo rivuga ko bifuzaga guha icyubahiro inshuti yabo no kumusezera “nk'uko bikwiye” ndetse bananywereye ibinyobwa bisindisha ku isanduku, nk'uko ikinyamakuru La Republica kibitangaza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bahisemo-gutwara-umurambo-w-inshuti-yabo-kuri-moto-mu-rwego-rwo-kumusezera

  • Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports mu mukino w’ishiraniro #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’ishiraniro w’abakeba uhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, warangiye ku ntsinzi y’Urucaca rwatsinze iyi kipe bakunda gutazira Gikundiro 2-0.

    Kiyovu Sports niyo yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, ni mu gihe umukino waherukaga guhuza aya makipe muri shampiyoma y’umwaka ushize yari yanganyije 1-1.

    Uyu mukino ukaba wakurikiye undi w’umunsi wa 7 aho Gasogi United yanganyije na Espoir FC 0-0, ni mu gihe iyabaye ejo hashize AS Kigali yanganyije na Musanze FC 1-1, Police FC inganya na Gicumbi FC 0-0.

    Kiyovu Sports yari yagaruye Emmanuel Arnold Okwi na Muzamiru Mutyaba bari bamaze iminsi badakina kubera ikibazo cy’uburwayi.

    Rayon Sports yo nta mpinduka nyinshi zari zabaye, nubwo Kwizera Olivier yari yatangiye imyitozo ariko ntabwo yari yiteguye ku buryo yakina uyu mukino.

    Masudi Djuma wari umaze iminsi akoresha Bashunga Abouba na Hategekimana Bonheur basimburana mu izamu, uyu munsi yahisemo kubanzamo Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino amakipe yombi wabonaga akirimo kwigana, akina imipira miremire, gusa hagati ha Kiyovu Sports harushaga aha Rayon Sports.

    Rayon Sports yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 15, umunyezamu Hakizimana Adolphe yacomekeye umupira muremure Nizigiyamana Karim Mackenzie, acika ubwugarizi bwa Kiyovu Sports yinjira mu rubuga rw’amahina atanga kwa Kevin Muhire wateye mu izamu ukanyura hejuru y’izamu.

    Kiyovu Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin nyuma y’amakosa y’umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse nabi ariko ateye umupira awihera Kevin wahise utsinda igitego.

    Ku munota wa 21, Manace Mutatatu yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina rwa Kiyovu Sports ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo.

    Ku munota wa 26, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira ukomeye wa Okwi kuri kufura yari ateye ku ikosa ryari rimukorewe.

    Masudi Djuma yaje gukora impinduka hakiri kare, Sanogo Sulaiman yasimbuye Mugisha Francois Master.

    Ku munota wa 41, Kevin Muhire yongeye guhusha igitego cyabazwe, ni nyuma y’umupira mwiza yahinduriwe na Youssef ariko ateye mu izamu n’umutwe unyura hejuru yaryo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Manace Mutatatu bavuyemo hinjiramo Mujyanama na Niyonkuru Sadjati.

    Ku munota wa 49, Mackenzie yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu rya Gasogi United ariko Onana ateye mu izamu ugarurwa n’ubwugarizi bwa Kiyovu Sports.

    Rayon Sports mu gice cya kabiri yakomeje kurusha Kiyovu Sports, ku munota wa 58, Sadjati yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ku mupira wari uturutse muri koruneri ariko Kimenyi Yves uwusubiza muri koruneri.

    Ku munota wa 64, Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier.

    Ku munota wa 67, Kiyovu Sports yakoze impinduka, Ishimwe Kevin asimburwa na Mugenzi Bienvenue.

    Ku munota wa 78, Youssef yasimbuwe na Rudasingwa Prince ni mu gihe ku munota wa 81 Ishimwe Saleh yasimbuye Picou.

    Rayon Sports yakomeje gushaka uko ibona byibuze igitego 1 ariko biranga umukino urangira ari 2-0.

    Undi mukino wabereye i Rubavu, Bugesera FC yatsinze Marines 6-2.

    Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatsinze-rayon-sports-mu-mukino-w-ishiraniro

  • Gasana Darlene yatatse Christian bari mu kwa… – #rwanda #RwOT

    Gasana Darlene wasezeranye kubana akaramata na Ngeze Christian mu minsi micye ishize, kuri ubu bakomeje kuryoherwa n'ukwezi kwabo kwa buki. Gasana yashyize hanze bwa mbere amafoto meza agaragaza uko byari byifashe k'umunsi w'ubukwe bwabo, anaboneraho guhishura uko yiyumva n'uko abona uwo yiyeguriye n'ibye byose, atangira agaragaza itariki  yabereyeho umugore agira ati:'26 Ugushyingo 2021.' Akomeza avuga kuwamutwaye byose, umugabo we Christian agira ati:'Umuntu wanjye w'ubuzima bwose.'

    Ubukwe bw'aba bombi bukaba bwarabaye hashize iminsi micye uyu mukobwa atorewe kuba umwe mu bagize Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore y'Umujyi wa Kigali. Ibirori byo gusabwa no gukobwa kwa Darlene byabereye ku i Rebero ahazwi nka Heaven Garden, naho gusezerana imbere y'Imana bibera muri Chapelle ya Lycee Notre Dame de Citeaux.

    Christian ubuzima bwa Gasana Darlene barebana akaba ko mujishoGasana yari yasokoje bya kinyarwanda ku munsi w’ubukwe bweChristian na Darlene bari bishimye cyane mu nseko izira imberekaDarlene yasezeranye na Christian nyuma y’imyaka 8 bari bamaze bakundanaDarlene yari anyuzwe cyane ahobera uwo yihebeye akamuha byose bakaba babanye nk’umugabo n’umugore kuva mu mpera z’ugushyingo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112230/gasana-darlene-yatatse-christian-bari-mu-kwa-buki-anagaragaza-bwa-mbere-bimwe-mu-bihe-byiz-112230.html

  • Koffi Olomid yaciye amarenga yo gukorana ind… – #rwanda #RwOT

    Ntibizwi neza niba Koffi Olomide yafashe aya mashusho nyuma y'igitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, cyangwa yayafashe mbere y'uko Bruce Melodie asanganira Nel Ngabo mu gitaramo cyatumiwemo Ric Hassani cyabereye muri Kigali Convention Center.

    Muri aya mashusho, Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomidé], avuga ko ari kumwe na Bruce Melodie 'umuhanzi wa mbere mu Rwanda'. Akarenzaho ko 'Munyumve neza ikintu gihambaye kandi cyiza kiraje bidatinze ku bwanyu.'

    Amakuru agera kuri INYARWANDA, aravuga ko Koffi Olomidé na Bruce Melodie bafashe amajwi y'indirimbo bakoranye. Igisigaye ari uko bombi bafata amashusho y'indirimbo bakoranye.

    Koffi Olomidé, ni umwe mu bahanzi b'ibihangage umugabane wa Afurika ufite. Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu, yaraye agaragaje ko ku myaka 65 y'amavuko akibasha gucinya akadiho.

    Imyaka irenze 45 ari mu muziki, yakunzwe n'ab'ingeri zinyuranye, aba umusemburo wo gukundwa kwa buri ndirimbo yose yaririmbyemo.

    Bruce Melodie bakoranye indirimbo aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yaherekejwe no kugirwa Ambasaderi w'uruganda rwa Bralirwa, binyuze mu kinyobwa cya Primus.

    Indirimbo 'Waah', Koffi yakoranye n'umunya-Tanzania Diamond yongeye gutumbagiza izina rye, ifasha Diamond kwiyegereza abakunzi b'injyana ya Rhumba.

    Nta washidikanya ko Bruce ari mu bahanzi basoje 2021 bahagaze neza, hashingiwe ku mishinga migari yinjiyemo, kontaro yasiye n'ibindi bitandukanye.


    Koffi Olomidé yavuze ko we na Bruce Melodie hari ikintu cyiza bari gutegurira abakunzi babo

    Amakuru aravuga ko Bruce Melodie na Koffi Olomidé bamaze gufata amajwi y'indirimbo bakoranye

    Koffi Olomidé yaraye anyuze abakunzi ba Rhumba mu bihe bitandukanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112236/koffi-olomide-yaciye-amarenga-yo-gukorana-indirimbo-na-bruce-melodie-112236.html

  • Rubavu: Hagiye kwiyambazwa amaradiyo yo ku mipaka mu guhangana na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC butangaza abaturage nibamara kwikingiza hari icyizere ko ubuzima buzasubira nkuko bwahoze bakabasha kwambuka umupaka byoroshye.

    Ibi byatangajwe nyuma y’amahugurwa yahuje abarenga 30 bakorera mu maradiyo yo mu masoko naza Gare, agamije gukomeza gukarishya ingamba za #Sindohoka mu guhangana na Covid-19.

    Umuyobozi mukuru w’Umuryango Easy and Possible, Niyigena Sano François, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri benshi kugira ngo abaturage benshi bitabire.

    Ati “Hari uburyo bwinshi bwari busanzwe bukoreshwa mu bukangurambaga, ariko ubu buryo twazanye bwo kuba ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda Covid-19 bwanyuzwa ku maradiyo yo mu masoko na za Gare zitegerwamo imodoka mu Rwanda, bwagera kuri benshi kandi mu gihe gito.”

    Niyigena yasabye abahuguwe kujya batambutsa ubwo butumwa bukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covi-19, ndetse no kwitabira gahunda yo gufata urukingo.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Julien Niyingabira yavuze ko ubu buryo bufasha kwegera abaturage bagahabwa ubutumwa kuburyo buhoraho, asaba abaturage kwitabira inking0 kuko aribwo bazasubira mu buzima bahozemo.

    Ati “Ni uburyo dukoresha mu kwigisha abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda harimo no kwikingiza kandi kwigisha ni uguhozaho. Niyo mpamvu mutubona mu masoko, muri gare no mu mipaka yose. Tuba dushaka guha umuturage ubutumwa ku buryo buhoraho’’

    Yakomeje asaba abaturage kwitabira gufata inkingo kuko kugirango abantu basubire mu buzima nkuko bwahoze bizasaba kuba bikingije.

    Mu ntangiriro z’Ugushyingo mu karere ka Rubavu habereye ubukangurambaga bukangurira abaturage bose bagejeje imyaka yo kwikingiza gufata urukingo, kugira ngo Ukuboza 2021 kuzagere ku musozo abanya Rubavu barakingiwe 100%.

    Akarere ka Rubavu kashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari ishingiro ry’ubukungu bw’aka karere.

    Hagaragajwe ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane mu gukangurira abaturage kwikingiza no kwirinda Covid-19

    Hahuguwe abantu baturutse mu maradiyo yo mu masoko na Gare zitandukanye

    source : https://ift.tt/3ooDB1G