Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D'arc yavuze 'Yego' #rwanda #RwOT

    Cyuzuzo Jeanne D'Arc, Umunyamakuru wa KISS FM, unakora ikiganiro 'Ishya; gica kuri Televiziyo Rwanda yabwiye umukunzi we Thierry Eric Niyigaba 'Yego' amwemerera ko azamubera umugore.

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 5/12/2021 nibwo Cyuzuzo Jeanne D'Arc yabwiye 'Yego' umukunzi we, nyuma y'iminsi bari mu rukundo ruzira amakemwa nk'uko inshuti zabo za bugufi zabihamirije IRIBA NEWS.

    Amafoto anogeye ijisho akomeje guhererekanwa n'inshuti zaba bombi ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Cyuzuzo na Thierry  bafite akanyamuneza barebana akana ko mujisho, indi ibagaragaza bagwanye mu byano hakaba n'indi igaragaza Cyuzuzo afite indabo  mu ntoki.

    Igihe ubukwe bwabo buzabera ntikiratangazwa.

    [email protected]

     

    The post Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D'arc yavuze 'Yego' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/05/umunyamakuru-cyuzuzo-jeanne-darc-yavuze-yego/

  • Umunyamakuru Cyuzuzo wa Kiss Fm yambitswe imp… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Cyuzuzo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko yatangiranye urugendo rushya rw’ubuzima n'umukunzi we.

    Nyuma yashyize amafoto ane kuri konti ye ya Instagram no kuri Twitter, ashima umukunzi we amubwira ko amukunda, anamushimira kuba yarumvise 'Ibyiyumviro byanjye kuva ku munsi wa mbere.'

    Abantu batandukanye barimo inshuti ze, abahanzi, abanyamakuru n'abandi bamwifurije ishya n'ihirwe mu rugendo rushya yatangiye.

    Cyuzuzo yambitswe impeta hashize igihe gito Bagwire Keza Joannah, wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015 bakorana kuri Kiss Fm arushinze.

    Uyu mukobwa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho yubakiye izina birimo Isango Star, Radio 10 na Royal Fm.

    Cyuzuzo anakora ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo Rwanda akorana n'abanyamakurukazi Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda na Mucyo Christella.

    Uyu mukobwa ni bucura mu muryango w'abana babiri. Mu 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree] mu bijyanye n'Imibanire mpuzamahanga.

    Cyuzuzo afite uburambe bw'imyaka irenga icyenda mu itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho, akaba umuhanga mu cyongereza n'Igifaransa.


    Cyuzuzo yagaragaje ko yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Jaanu. Ati “Nabonye umukunzi, nzamukunda by’iteka.”

     Cyuzuzo yashimye umukunzi we bahuje mu mashyi no mu mudiho. Ni nyuma y’uko amutunguye

    Cyuzuzo yavuze ko yatangiye urugendo rushya rw'ubuzima; inshuti ze bamwifuriza guhirwa

    Cyuzuzo n'umukunzi we ku munsi batangirijeho kwiyemeza kurushinga nk'umugabo n'umugore

    Ibyishimo kuri Cyuzuzo nyuma y'uko Jaanu amwambitse impeta y'icyizere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112247/umunyamakuru-cyuzuzo-wa-kiss-fm-yambitswe-impeta-amafoto-112247.html

  • Umuhangamideli Sonia Mugabo yasabwe aranakobw… – #rwanda #RwOT

    Ejo kuwa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, Sonia Mugabo yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko umutima we wuzuye, arenzaho emoji y'umutima.

    Niwo munsi yatangirijeho umushinga w'ubukwe n'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y'urukundo na Diego.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Sonia yasohoye amafoto atatu yafashwe mu muhango wo gusaba no gukwa kwe, buri foto ayiherekeresha ibyiyumviro bye.

    Yasohoye ifoto ari kumwe n'abamuherekeje 15, bambaye imikenyero myiza cyane isa, ndetse na marraine wa 16, aho yanditse abashima ku bwo kubana nawe ku munsi udasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko anyurwa n'ubushuti bafitanye kuva ku munsi wa mbere. Ati 'Ndabakunda.'

    Yasohoye kandi ifoto ari kumwe n'umugabo we, iruhande rwabo hari 'Parrain' na 'Marraine', avuga ko 'Ndatekereza byaragombaga kubaho'.

    Yanasohoye ifoto yanditseho ko 'Papa na Mama kuba umukobwa wanyu nibyo byishimo by'ikirenga kuri njye. Ndizera nabateye ishema.'

    Ubwo muri Nzeri 2021, yambikwaga impeta, Sonia yabwiye INYARWANDA ko aziranye na Diego kuva mu 2017. Icyo gihe yagize ati ati 'Tuziranye kuva mu mwaka wa 2017 ariko umwaka urashize turi mu rukundo.'

    Sonia Mugabo ni we washinze inzu y'imideli ya SM [Sonia Mugabo], ndetse aherutse gushyira ku isoko imyambaro mishya y'abagore yahanze muri iki gihe cya Covid-19.

    Inzu ye y'imideli yibanda cyane mu gukora imyenda yambarwa n'igitsina gore. Ni umwe bahanzi b'imideli bakomeye mu Rwanda, byanamuhesheje kujya ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato batanga icyizere ku mugabane wa Afurika.

    Yambika abakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, abo mu muryango wa Perezida Paul Kagame, ndetse imyenda ye yakunzwe cyane n'umugore wa Perezida São Tomé & Príncipe n'abandi barimo ibyamamare.

    Diego Twahirwa watanze inkwano mu muryango wa Sonia Mugabo ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bahiriwe n'ubuhinzi bw'urusenda mu Rwanda, aho yashinze ikigo yise Gashora Farm, ndetse aherutse kubona isoko rikomeye ryo kurwohereza mu Bushinwa.

    Umushinga we ubarirwa muri za miliyari. Yagiye amurika umushinga we hirya no hino ku isi ndetse ahura n'abakomeye benshi. Atanga ibiganiro bihugura urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere yaba mu Rwanda no hanze yarwo.


    Sonia Mugabo washinze ikigo 'Sonia Mugabo' yasabwe aranakobwa. Abarimo Ange Kagame bagaragaza ko batewe ishema n'intambwe yateye

    Abagera kuri 15 barimo na Ange Kagame ni bo baherekeje Sonia Mugabo mu muhango wo gusabwa. Yabashimiye ubwitange n'ipfundo ry'ubushuti bafitanye

    Sonia Mugabo n'umukunzi we batangije umuryango mushya…Tariki 4 Ukuboza 2021, yabaye urwibutso rukomeye kuri bo kuko bahuje imiryango


    Sonia Mugabo avuga ko imyaka itatu ishize aziranye na Diego Twahirwa

    AMAFOTO: Chris Schwagga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112245/umuhangamideli-sonia-mugabo-yasabwe-aranakobwa-amafoto-112245.html

  • Huye: Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yapfuye arohamye – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo Nduwawe Jean Louis wigaga mu wa Mbere mu Ishami rya Siyansi n’ikoranabuhanga, yajyanaga na bagenzi be koga.

    Amakuru IGIHE yahawe n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko nyuma y’igihe gito batangiye koga uyu musore yahise agaragara hejuru y’amazi ameze nk’uwashizemo umwuka.

    Yahise ajyanwa kwa ku bitaro bya Kabutare, aza gushiramo umwuka saa Mbili z’ijoro zo ku wa Gatandatu. Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uracyari muri ibi bitaro.

    Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzaba ku wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2021. Ubu Kaminuza y’u Rwanda iri gukorana n’umuryango bya hafi.

    Kaminuza y’u Rwanda iteganya ko umunyeshuri upfiriye ku ishuri, umuryango we uhabwa ibihumbi 100 Frw ndetse kaminuza ikishyura ikiguzi cyo kumushyingura.

    Nduwawe Jean Louis yarohamye bimuviramo urupfu

    source : https://ift.tt/3EsLkBA

  • Umugande ukekwaho gukorana n’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yasabiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Sergent Lubega Ibrahim yabaye mu Ngabo z’u Rwanda ariko aza gusezerwa kimwe n’abandi banyamahanga bari bazirimo.

    Ni umwe mu barwanyi 37 b’imitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.

    Ubushinjacyaha bugaruka ku mateka ya Rtd Sergent Lubega Ibrahim bwagize buti “Uyu Sergeant Rubega Ibrahim yigeze kuba umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, icyo gihe zikiri APR, aho yaje gusezererwa mu bari abanyamahanga akaba afite ubwenegihugu bw’abagande.”

    Bwakomeje buvuga ko mu 2018 aribwo uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mutwe wa P5.

    Buti “Bigeze mu 2018 nibwo yafashe umugambi wo kwihuza ndetse agasanga umutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Minembwe icyo gihe yanyuze i Burundi. Yavuye Uganda ajya i Burundi, ageze aho i Burundi yakirwa na bamwe bo mu nzego zishinzwe iperereza barimo uwitwa Maj Bertin arangije amushyikiriza uwitwa Rashid ari naho yavuye ajya kuri Hoteli yanyuzemo.”

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwo uyu mugabo yari akiri i Burundi ngo yaje kugirana ibiganiro na Ben Rutabana wari usanzwe arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba no mu bayobozi ba P5.

    Buti “Aho akiri i Burundi yavuganye n’uwitwa Ben Rutabana, umwe mu bayobozi ba P5 amubwira imigabo n’imigambi ya P5 amubwira intego P5 ifite. Kuri telefone bavugana anamubwira ko ikigenderewe ari ugutera u Rwanda bakavanaho ubutegetsi buriho hakoreshejwe inzira y’intambara.”

    “Yarabyemeye yambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajya mu Minembwe asanga izindi ngabo zitemewe zari zibumbiye mu mutwe wa P5 bakomezanya gukora amahugurwa no kunoza umugambi wabo.”

    Muri Mata 2019, Rtd Sergent Lubega Ibrahim n’abandi barwanyi bavuye muri Kivu y’Amajyepfo bagana muri Kivu y’Amajyaruguru bagambiriye kunyura mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bakagaba igitero k’u Rwanda kugira ngo bagere ku ntego yabo yo kuvunaho ubutegetsi buriho mu gihugu.

    Iki gihe ngo “ntibyabahiriye kuko bageze mu gice cya Masisi aribwo bagabweho igitero n’Ingabo za Congo zirabatatanya bamwe barafatwa abandi bihuza n’umutwe wa RUD-Urunana ndetse na FDLR-FOCA, umutwe wayoborwaga na Gen Afurika bakomeza umugambi wabo ariwo waje kuvamo igitero cyagabwe ku itariki 4 Ukwakira 2019 mu Karere ka Musanze”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinjiye ku buremere bw’ibyaha, Rtd Sergent Lubega Ibrahim akurikiranyweho birimo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no kubuhirika, iterabwoba n’icy’ubwicanyi bumusabira gufungwa burundu.

    Rtd Sergent Lubega Ibrahim yavuze ko atigeze ava i Bugande afite intego yo kujya mu mitwe irwanya u Rwanda ko ahubwo yagiye i Burundi muri gahunda yo kwakira imodoka.

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko atemeranye n’ibyavuzwe n’ubushinjacyaha kuko ngo atigeze asezerwa mu gisirikare ahubwo yavuyemo ku bushake bwe.

    Yavuze ko iyo aza kuba afite gahunda yo kujya mu nyeshyamba yari kuba yarabikoze mbere kuko yabanje kuba muri Kigali akora akazi gasanzwe, nyuma y’uko asezerewe mu gisirikare.

    Ati “Njye gahunda yamvanye mu rugo yari ubucuruzi, ntabwo nari ngiye kubonana n’abo basirikare.”

    Abo barwanyi uko ari 37 bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma y’ibitero byagabwe k’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi n’uwa Musanze byakomerekeyemo abatari bake ndetse 15 bakahasiga ubuzima.

    Rtd Sergent Lubega Ibrahim yasabiwe gufungwa burundu

    source : https://ift.tt/3xV3Pfo

  • Zimwe muri hoteli z’i Kigali zatangiye gukumira abatarakingiwe COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Izi hoteli zatangiye gufata icyemezo cyo gukumira abatarikingije COVID-19 mu gihe gufata urukingo rw’iki cyorezo bitaragirwa itegeko.

    Bamwe mu bahaye amakuru IGIHE bavuze ko n’uwerekanye icyangombwa cy’uko yipimishije COVID-19 kandi ari muzima na we abuzwa kuzinjiramo kuko atafashe urwo rukingo.

    Abaturage bavuga ko batiyumvisha impamvu hoteli zafashe izo ngamba kandi kwikingiza bitari byagirwa itegeko.

    Kayibanda Innocent yagize ati “ Hari hoteli utajyamo ngo bakureke winjire kuko ngo utikingije, mu gihe uba uri no kubereka icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cy’uko bagupimye ako kanya kandi uri muzima.”

    Umwe mu bakozi bakora muri imwe muri hoteli zafashe iki cyemezo, wanze ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko bahawe amabwiriza y’uko ntawe uzajya ayinjiramo atarakingiwe COVID-19.

    Ati “Ubu se nakubwira iki koko, ko ariyo amabwiriza baduhaye y’uko nta muntu ugomba kujya yinjira aha atagaragaje icyemezo cy’uko yakingiwe COVID-19 n’iyo yaba afite ikigaragaza ko yayipimishije mbere y’amasaha 72.”

    Iki kibazo kandi cyagarutsweho n’Umuyobozi w’’Ishyaka rya Green Party akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Habineza Frank.

    Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2021, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yagezaga ku Basenateri n’Abadepite uko gutanga urukingo bihagaze mu gihugu, Dr Habineza yamubajije impamvu hari abaturage batangiye gukumirwa kuko batikingije kandi bitaraba itegeko.

    Yagize ati “Ko gukingirwa bitaraba itegeko rusange kandi na Perezida akaba yaravuze ko igihe cyo kubigira itegeko, agahato kitaragera kuki nk’Akarere ka Rusizi ntawemerewe kugera mu isoko atarakingirwa. Murabona atari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no kwica integeko nkana?”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, yamusubije ko umuntu udashaka gukingirwa yamburwa uburenganzira kugira ngo atanduza abandi Banyarwanda.

    Zimwe muri hoteli z’i Kigali zatangiye gukumira abatarakingiwe COVID-19

    source : https://ift.tt/3DsvWnB

  • Mount Kenya University igiye kubaka hoteli mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi hoteli yashyizweho ibuye ry’ifatizo ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 2 Ukuboza 2021. Yahawe izina rya Mount Kigali Utalii Hotel.

    Iki gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iyi hoteli cyari giteganyijwe muri Gashyantare 2020 ariko nticyaba kubera icyorezo cya COVID-19.

    Icyabaye uyu mwaka cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.

    Iki gikorwa cyabereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro, aho iyi kaminuza isanzwe ifite ishami.

    Prof. Simon Gicharu watangije Mount Kenya yavuze ko urebye aho Isi igeze abantu bakwiriye gukomeza gukora ibintu bituma baguma ku isoko ry’umurimo.

    Yagize ati “Tugomba kwiga guhangana kugira ngo dukomeze kuba abakenewe kuri iyi Si ndetse tunahangane n’ubukene. Nka kaminuza turishimye. Twishimiye ko Leta ikangurira abantu kwiga no gushora imari cyane mu burezi kugira ngo nayo igere ku ntego zayo.”

    Yakomeje avuga ko iyi hoteli bagiye kubaka ije ikenewe cyane kandi izunganira Leta bigatuma nayo igera ku ntego zayo mu kuzamuka k’ubukerarugendo ndetse no kwakira neza abantu.

    Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB yashimye MKU kubera iki gikorwa cy’iterambere.

    Ati “Twe nka RDB dushimiye kaminuza ku kwita ku iterambere ry’abakozi. RDB izakomeza kubashyigikira kugira ngo intego za Leta na zo zishyirwe mu ngiro.”

    Yakomeje avuga ko iyi hoteli ije ikenewe kuko izafasha mu kuzamura ubumenyi bw’abantu mu bukerarugendo no kwakira abantu mu mahoteli.

    Ishoramari rya Mount Kenya mu bikorwaremezo rimaze kuba miliyari 12 Frw kuva ubwo yubakaga ishami ryayo riherereye Kicukiro mu Kagarama. Imaze guha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri abanyeshuri 7.000.

    Iyi kaminuza ku wa 10 Ukuboza iteganya ko abanyeshuri bayo 445 bazahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri. Aba kandi ivuga iteganya ko aribo ba nyuma bazaba bagiye muri Kenya guhererwayo izi mpamyabumenyi kuko umwaka utaha iki gikorwa kizabera mu Rwanda.

    Hoteli ya Mount Kenya University igamije kongerera abanyeshuri bayo ubumenyi mu bukerarugendo

    Mount Kenya University igiye kubaka hoteli

    source : https://ift.tt/3xWxK6S

  • Perezida Kagame yaganiriye na Dr Nkengasong uyobora Africa CDC na Prof Fisseha – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi bombi kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, gusa ntihigezwe hatangazwa ibyo baganiriye. Ibi biganiro kandi byari birimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije.

    Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi mbere y’inama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iziga ku bufatanye bugamije gukorera inkingo ku mugabane wa Afurika.

    Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara n’Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika izabera i Kigali ku wa 6-7 Ukuboza 2021.

    Inama ibaye mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika bigiye kubakwamo uruganda rukora inkingo, aho amasezerano yo kubaka uru ruganda yamaze gusinywa.

    Rwitezweho gufasha Afurika kuziba icyuho cy’inkingo, aho inyinshi mu zo ikoresha zivanwa mu mahanga.

    Dr John Nkengasong na Prof Senait Fisseha baherukaga guhura na Perezida Kagame bari kumwe muri Gicurasi. Iki gihe nabwo yabakiriye muri Village Urugwiro.

    Prof Senait Fisseha ni umwe mu baganga b’abahanga kandi b’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore (Obstetrician-Gynecologists), afatwa nk’umwe mu Banyafurika b’inararibonye ndetse akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus.

    Afite kandi izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Umujyama w’Umuyobozi Mukuru wa OMS, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’Abaganga bo muri Amerika bafite inkomoko muri Ethiopia n’iya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

    Dr John Nkengasong we ni Umunyafurika w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa na Virusi. Yagiye akora mu bigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, mu gihe cya COVID-19 yanagizwe intumwa yihariye y’iri shami muri Afurika.

    White House iherutse gutangaza ko uyu mugabo agiye guhabwa inshingano zo kuyobora porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR).

    Dr John Nkengasong na Prof Senait Fisseha bari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bakiriwe na Perezida Kagame

    source : https://ift.tt/3xUB42u

  • APR FC yasezerewe igeze ku muryango w'amatsinda ya CAF Confederations Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura wo mu ijonjorarya gatatu rya [rya nyuma] ryo kwerekeza mu matsinda y'iryo rushanwa.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Municipal de Berkane,APR FC yagerageje kwitwara neza ariko igice cya kabiri nticyayoroheye.

    APR FC yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya ibitego kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup cyane ko mu mukino ubanza warangiye ari 0-0,yananiwe guhagarara ku gitego 1-0 yabashije gutsinda igice cya mbere kigiye kurangira.

    APR FC yarangije igice cta mbere itsinze RS Berkane igitego 1-0 cyinjijwe na Byiringiro Lague wacenze myugariro w'iyi kipe yo muri Maroc yinjira mu rubuga rw'amahina,aroba umuzamu bari basigaranye.

    Icyakora iki gitego cyaje kuremerera APR FC kuko yashatse kukirinda ariko abasore ba Berkane bari bariye karungu barayisatira cyane.

    Ku munota wa 67,RS Berkane yishyuye ku gitego ibifashijwemo na Larbi Naji nyuma y'umwanya munini iri imbere y'izamu rya APR FC.

    Ku munota wa 75,RS Berkane yasatiraga cyane APR FC,yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Mohammed Aziz nyuma y'umupira wakaswe na mugenzi we imbere y'izamu,umunyezamu Ishimwe Pierre awukuraho ujya inyuma y'urubuga rw'amahina usanga uyu Aziz wari wenyine arihengeka atera mu izamu ishoti rikomeye,umupira werekeza mu rushundura.

    APR FC yabonye coup Franc nziza inyuma gato y'urubuga rw'amahina, yashoboraga gutuma yishyura nyuma y'ikosa ryakorewe kuri Lague ariko Ombolenga ayitera nabi ica hejuru.

    Ku munota wa 89,RS Berkane yabuze igitego cyabazwe ubwo Youssef El Fahli yasigaranaga n'umunyezamu Ishimwe,amutere ishoti uyu munyezamu akuramo umupira.

    Kimwe na AS Kigali misiyo yo kugera mu matsinda mu mikino ya CAF iranze ubwo n'ukurwana no kwitwara neza muri shampiyona kugira ngo zizongere kwitabira muri 2022-2023.Ikipe ya RS Berkane yerekeje mu matsinda.

    APR FC yasezerewe muri iki cyiciro aho isabwa kugaruka mu Rwanda igakina ibirarane 4 ifite muri shampiyona.

    Abakinnyi 11 APR FC yari yabanje mu kibuga:

    Ishimwe Pierre
    Niyomugabo Claude
    Buregeya Prince
    Nsabimana Aimable
    Fitina Ombalenga
    Ruboneka Jean Bosco
    Rwabuhihi Aime Placide
    Manishimwe Djabel
    Mugisha Gilbert
    Mugunga Yves
    Byiringiro Lague

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yasezerewe-igeze-ku-muryango-w-amatsinda-ya-caf-confederations-cup

  • Rayon Sports yongeye kuba insina ngufi imbere ya Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kujya mu bihe bibi muri shampiyona y'u Rwanda kuko yatsinzwe na mukeba wayo Kiyovu Sports ibitego 2-0 bituma ikomeza gutera umugongo igikombe cya shampiyona.

    Rayon Sports iheruka kunganya na Espoir FC bigoranye ibitego 2-2,yatsinzwe na mukeba wayo Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 7 wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

    Kiyovu Sports yari yagaruye Emmanuel Arnold Okwi na Muzamiru Mutyaba bari bamaze iminsi badakina kubera ikibazo cy'uburwayi.

    Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Kevin ku ikosa ry'umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse nabi akihera umupira uyu rutahizamu w'urucaca.

    Ku munota wa 26, Hakizimana Adolphe yakuyemo umupira ukomeye wa Okwi kuri kufura yari ateye ku ikosa ryari rimukorewe.

    Ku munota wa 41, Kevin Muhire yongeye guhusha igitego cyabazwe, ni nyuma y'umupira mwiza yahinduriwe na Youssef ariko ateye mu izamu n'umutwe unyura hejuru yaryo. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka 2, Iranzi Jean Claude na Manace Mutatatu bavuyemo hinjiramo Mujyanama na Niyonkuru Sadjati.

    Ku munota wa 58, Sadjati yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Kiyovu Sports ku mupira wari uturutse muri koruneri ariko Kimenyi Yves uwusubiza muri koruneri.

    Ku munota wa 64, Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Okwi ku mupira yari ahawe na Benedata Janvier.

    Rayon Sports idahagaze neza,yananiwe no kubona igitego mu izamu rya Kiyovu Sports birangira itsinzwe na mukeba wayo wa kabiri nyuma ya APR FC yayitsinze ibitego 2-1.

    Umutoza Masudi Djuma wa Rayon Sports akomeje kwitwara nabi kuko mu mikino 7 yakinnye muri iyi shampiyona,yabonye amanota 11 kuri 21 yashobokaga.

    Imikino 3 yikurikiranya irashize Rayon Sports itabasha gutsinda Kiyovu Sports muri Shampiyona, byaherukaga hagati ya 2010 na 2012.

    Indi mikino yabaye:

    FC Marines 2-6 FC Bugesera
    Gasogi United 0-0 Espoir FC


    Urutonde rwa shampiyona

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yongeye-kuba-insina-ngufi-imbere-ya-kiyovu-sports