Category: Uncategorized

  • Amabere ya Ariel Ways yongeye kuba igitaramo, yibasiwe n’abatari bake (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ifoto y’umuhanzikazi Ariel Ways igaragaza amabere ye yashyize hanze ateguza abakunzi be EP ye igiye gusohoka mu minsi 5 iri imbere, yatumye yibasirwa n’abatari bake aho bamukwennye bavuga ko atari imyitwarire ikwiye umunyarwandakazi.

    Ariel Ways amaze iminsi ashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga amafoto yatumye yibazwaho na benshi, hari amafoto 3 yasohoye yambaye agakoti k’iroze ibipesu bifunguye bigaragara ko imbere ntacyo yambariyemo.

    Aya mafoto yakurikiwe na post ivuga ko agiye gusohora EP (Extended Playlist) ye ya mbere yise 'Love & Lust' izaba iriho indirimbo 6 ari zo; 10 Days, Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday na Deeper.

    Imwe muri izo foto yayifashishije ku rukuta rwe rwa Twitter maze iherekezwa n’amagambo agira ati 'muvuge Su ubundi mene umuceri n’ubundi ntabwo nteganya.'

    Embracing my body❤️

    Muvuge SU mene umuceri nubundi NTABWO NTEGANYA 😋🔫 pic.twitter.com/pt5RfOXCuF

    — Arielwayz (@arielwayz) December 5, 2021

    Aha nibwo abantu batangiye kumwifatira ku gahanga bamubaza igihe azarerekera gushyira hanze amafoto agaragaza amafoto agaragaza imyanya y’ibanga ye.

    Gusa ariko abantu babonaga ari ibisanzwe ariko benshi baje gufata ku myanya ndangakumiro bagikubita amaso 'Cover’ y’iyi EP aho yashyizeho ifoto ye yambaye ubusa hejuru amabere ye agaragara, ni mu gihe ku gice cyo hasi asa nukenyeye ibibabi.

    Uyu mukobwa wari waragarutse mu mitwe ya benshi mu minsi ishize nabwo kubera amashusho yagaragaje ibere rye, yongeye kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi bavuze kuri iyi foto bamunenze cyane.

    Bamwe bagiye bavuga ko iyi myitwarire idakwiye umunyarwandakazi, ni mu gihe hari abavuga ko umuntu urengeje imyaka 18 aba akwiye gushyigikirwa ku cyemezo cyose yafata.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mukobwa kuri iyi foto ye ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    MY FIRST EP LOVE & LUST IS COMING OUT IN 5 DAYZ FROM NOW.

    📸: @nkotanyifrery
    Art Cover by @manzijackson
    BIG S/O TO PRODUCERS BEHIND THIS
    @davydenko_duction @kennyprobeats
    & @santana_rw pic.twitter.com/CRM9DMEyfI

    — Arielwayz (@arielwayz) December 5, 2021

    Ukuntu umwana yari atangiye neza disi. Ubu se koko nibiki bimubibyemo shitani

    — Nyoninyinshi (@AbdulRa78133341) December 5, 2021

    Rwose uri Mudatenguha pe! uhise umena umuceri? You confirm that your body is your business !DM nkubwire akandi uduha pe!

    — Twapfa twakira turi Abanyagasani (@akimana_erneste) December 6, 2021

    Ayamabere nayo aft song zayo x🤔

    — Kirikou 🌼 (@SangwaDidace) December 5, 2021

    Aka kana gafite ibere ryiza kweri

    — Manzi Eric (@ManziEr57010437) December 6, 2021

    Ese ubwo ibere mwabifashe nkibintu bikaze? Mwe se ko muyonka

    — Muzehe Ndabarega (@Ndabarega) December 6, 2021

    Aka gashyano ko gafite amabere aberewe konkwa ra 🤲🤲😁😁🤣🤣🤣🥰🥰

    — sabizeze wa sabiyogera🥴 (@RHygues) December 5, 2021

    Njye byancanze. .
    Nonese your first EP izaba ari pronographie….?

    — JDD Ruta (@rutajado) December 6, 2021

    Twikatwika 👌 uzadukorere akaririmbo ukite #isogisi rya #caguwa

    — NGAYO NGUKO😀 (@S_Mpakaniye) December 5, 2021

    biriya binyonyo nareba nabi birazimya kariya gasitafu tu hhhh

    — ineza liam (@allan_ineza) December 6, 2021

    Ibibyo tubyite ngwiki noneho banyarwanda iyi two faced bechi kweli

    — Mauri ilos (@Mauri54030056) December 6, 2021

    Ndinde wo kudashyigikira amahitamo yumuntu uri hejuru ya 18years kbsa courage

    — akariho karavugwa (@akariho2424) December 6, 2021

    Courage bby @arielwayz 👏👏 u know wat u doing. We gonna give u more lv 🥰. Turisiga n’akarangi ahubwo. #rockthecity

    — Emma (@Emma959414) December 5, 2021

    Iri si ishyano bahu,Kandi nimwe mutera ababyeyi umuvuduko

    — Shema (@napoleonshema) December 6, 2021

    What a cover! goddammit i really love creative cyaze wayz nkunda lyrics zawe to you got me addicted.

    — Shalo_blacks (@ShaloBlacks) December 5, 2021

    Ibiiii binyonyooo raa
    😳😳😳😳

    — NYIRAKARIMIKABI👅 (@Nyirakarimikabi) December 5, 2021

    @Bamporikie umva ko @odapaccy mwamwambuye ubutore😀😆😆 uyu we turamugenza dute?

    — ngenda28💥⚡ (@ngendahayo28) December 5, 2021

    Ubundi aha niho utinyira icyo bita agatwiko ka Promotion🤩

    EP yawe ikwiye kumvwa no gustreamingwa kbs,uba wavunitse ,izi nizo bita Imvune z’abahanzi🤪

    — 𝐈𝐧𝐭𝐚𝐫𝐮𝐦𝐢𝐤𝐰𝐚★🇷🇼 (@M_Jeffnaldo) December 5, 2021

    Thi is not Rwandan culture try to make ur body be valued but it’s amazing to be a famous I didn’t know if it’s pass through this way this is can be compared to Enternet violence

    — MASENGESHO GILBERT (@MASENGESHOGILB6) December 6, 2021

    Konsa @junokizigenza aho sibimwe bita konsa icyihebe 🤷🏾‍♂️😂 ubu aka kanya ibere naha arigejeje mucutse yo kanyagwa nubundi arakuze 😂😂😂

    — why (@Rwamowandahiro1) December 6, 2021

    Ibizaza ubyakirize yombi da… nahubundi nzabandora ni umwana w’umunyarwanda, ntawuhana uwahan…, abajyanama bawe twababonye mukomerezaho ibishigwe bitobangwa n’inkoko. Keep doing it!!!

    — Gashema law talk (@BizimanaGashema) December 6, 2021

    Reka ubucucu wamukobwa mbere twagukunda utamera gutyo none wabaye ubaye indaya neza neza ayo mabere sayo gushyira hanze 😼😼😼😼😼

    — Ariella coeur (@Arielbae8) December 6, 2021

    Aya mafoto Ariel Ways aherutse kwifotoza ntabwo yavuzweho rumwe

    Cover yatumye benshi bifata ku myanya ndangakumiro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amabere-ya-ariel-ways-yongeye-kuba-igitaramo-yibasiwe-n-abatari-bake-amafoto

  • Umunyamideli ukomeye Sonia Mugabo yasabwe arankwa [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu mpera z'icyumweru tariki 4 Ukuboza 2021 nk'uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Niwo munsi yatangirijeho umushinga w'ubukwe n'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 9 Nzeri 2021 yambitswe impeta y'urukundo na Diego.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Sonia Mugabo yashimiye abamwambariye barimo na Ange Kagame.

    Yari yaherekejwe kandi na Faith Keza uyobora Irembo, Teta Gisa umukobwa wa Gisa Rwigema, Teddy Mugabo uyobora Rwanda Green Fund n'abandi.

    Sonia Mugabo yambariwe n'abarimo Ange Kagame (ubanza ibumoso mu bicaye)
    Uyu muhango ubaye nyuma y'aho mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo akambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.

    Sonia Mugabo asanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse amaze igihe kinini muri uyu mwuga.

    Diego Twahirwa we ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi bwiganjemo urusenda. Afite amasezerano atandukanye na sosiyete zo mu Bushinwa, yo koherezayo urusenda.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamideli-ukomeye-sonia-mugabo-yasabwe-arankwa-amafoto

  • Kuki Uganda ikomeje kwicecekera ku musore w’Umunyarwanda wiciweyo ? #rwanda #RwOT

    Umusore w’Umunyarwanda wari ufite imyaka 26 y’amavuko yiciwe muri Uganda aho yari amaze igihe atuye.

    Inkuru z’ibinyamakuru bikunze kugaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi, zivuga ko umusore witwa Uwingabire Jean Claude yari amaze imyaka umunani (8) aba muri Uganda.

    Urupfu rwe rwageze ku mubyeyi we Sebastian Habimana na we uherutse kwirukanwa na Uganda, ubwo yamuhamagaraga kuri telephone nk’uko bisanzwe ariko akitabwa n’undi muntu wahise amubwira ko umwana we yitabye Imana.

    Bivugwa ko Uwingabire Jean Claude yiciwe mu Karere ka Rukida muri Uganda, umurambo we ugahita ujyanwa mu bitaro bya Kabale ariko ngo byose byakozwe mu bwiru bwinshi.

    Kugeza ubu ubuyobozi bwo muri kiriya Gihugu yaba ubw’ibanze ndetse n’ubwo mu nzego nkuru, ntiburagira icyo butangaza kuri uru rupfu rw’Umunyarwanda mu gihe amakuru avuga ko yishwe n’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za Uganda.

    Bamwe mu basesengura iby’umubano w’u Rwanda na Uganda bemeza ko kuba iki Gihugu cy’igituranyi gikomeje kwicecekera bigaragaza ko ari umugambi wa Leta y’iki Gihugu yakomeje kugaragaza imigambi mibisha yo kugirira nabi Abanyarwanda.

    Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo umwuka mubi, Inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za Uganda zavuzweho kugirira nabi Abanyarwanda baba ababayo ndetse n’abajyagayo.

    Bamwe bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo mu gihe hari n’abagwa aho baba bafungiye.

    Iki gihugu kandi cyagiye kirekura bamwe mu Banyarwanda babaga bahafungiye kigahita kibirukana ku butaka bwacyo aho bagiye bakirwa mu Rwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/2/article/Kuki-Uganda-ikomeje-kwicecekera-ku-musore-w-Umunyarwanda-wiciweyo

  • Imirimo yo kubaka umuhanda uca mu kirere ku Kicukiro irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda wari usanzwe ubamo umuvundo w’imodoka kubera ubuto bwawo, watangiye kwagurwa ndetse igice gituruka Gahanga cyamaze kurangira, ubu hari gukorwa umuhanda wa Kicukiro Centre ukomeza Sonatubes.

    Nk’uko igishushanyo mbonera cyawo kibigaragaza, imbere y’isoko rya Kicukiro hari kubakwa ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rifite umuhanda hejuru no hasi ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya bica hasi ibindi bikanyura hejuru.

    Hejuru y’iyi ’rond point’ hazaba hari imihanda ibiri ifite aho kunyura hane, mu gihe ku ruhande rwayo hasi hari indi ibiri (iburyo n’ubumoso) izajya yifashishwa n’ibinyabiziga byanyuze munsi y’iri huriro ry’imihanda, yaba ibiturutse cyangwa ibijya mu muhanda wa Rwandex-Centre cyangwa mu muhanda mushya ujya mu Kagarama uri kubakwa ahahoze ari muri ETO Kicukiro.

    Umushinga wo kuvugurura uyu muhanda uri gukorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko uzagabanya umuvundo w’imodoka nyinshi zikoresha uyu muhanda.

    Uyu mushinga kandi ugamije kwagura umuhanda ugana i Bugesera ku Kibuga cy’Indege kugira ngo mu gihe kizaba cyatangiye gukorwa, hazabe hatari umuvundo.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura muri Kamena 2022

    Ibinyabiziga bimwe bizajya binyura hasi ibindi bice hejuru

    Ihuriro ry’imihanda riri kubakwa Kicukiro-Centre rifite imihanda yo mu nsi n’iyo hejuru

    Ahahoze ishyamba ryo kuri ETO hari kubakwa umuhanda mushya uzajya werekeza muri Rond Point ya Kicukiro Centre

    Imirimo yo kubaka Rond Point irarimbanyije

    Mu mezi atandatu ari mbere biteganyijwe ko uyu muhanda uzaba wuzuye

    Umuhanda umwe wari ufite aho kunyura habiri ugiye kwagurwa ku buryo hazaba ari hane

    Amafoto: Irakiza Augustin


    source : https://ift.tt/3ou6p9m

  • APR FC yageze mu Rwanda nyuma yo gusezererwa na RS Berkane (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC ntiyabashije gukabya inzozi zo

    APR FC yamaze kugaruka mu Rwanda
    APR FC yamaze kugaruka mu Rwanda

    kugera mu matsinda y’amarushanwa nyafurika, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc.

    Ikipe ya APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague acenze ba myugariro babiri ba RS Berkane, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

    Ikipe ya RS Berkane yaje kwishyura igitego ku munota wa 67 gitsinzwe na Brahim El Bahraoui, iza no gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Aziz, birangira ari ibitego 2-1 APR FC ihita isezererwa.

    Ikipe ya APR FC yari yagiye n’indege yayo yihariye, yahise igaruka mu Rwanda aho yahageze ahagana Saa Ine z’igitondo , ikaba igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona aho ifite umukino w’ikirarane na Etincelles uzaba kuri uyu wa Kane.

    source : https://ift.tt/3pv7cpD

  • Ikiganiro na Mukanyirigira Judith, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Judith Mukanyirigira, Umuyobozi w
    Judith Mukanyirigira, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo

    Uwanyirigira yavuze ko kwiga akagera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (masters), biri mu ntego yari yarihaye izamufasha kurushaho gukorera igihugu.

    Iyo umuntu atorewe kuyobora Akarere, abenshi bahita bumva ko yabayeho mu buzima bw’ibisubizo, ariko Mukanyirigira Judith we si ko abibona, kubera ko yanyuze mu nzira ndende zimugeza ku buyobozi, byose ngo abikesha ugutinyuka, kudacika intege ndetse no gukunda ishuri ngo agire ubumenyi buhagije aho ashimira ababyeyi be babimufashijemo, akiga bimuha inzira imugeza ku ntera ishimishije.

    Mukanyirigira Judith ni umwana muto (bucura) iwabo mu bana icyenda, yarashatse abyara umwana umwe w’umukobwa, aho yavukiye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali mu 1973, ari naho yigiye amashuri abanza mu gihe cy’imyaka itanu, ayasoreza mu murenge wa Buyoga.

    Ntibyari byoroshye muri icyo gihe kujya mu mashuri yisumbuye, ngo akirangiza umwaka wa munani yakoze ikizamini cya Leta mu 1988 kiramutsinda ntiyacika intege ajya gusibira, ari nabwo yahise atsinda ajya mu mashuri yisumbuye mu ishuri Mbonezamubano ku Karubanda ari ryo Ecole Notre Dame de la Providence y’ubu.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yigaga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye 1994 biba ngombwa ko amashuri asubikwa, mu 1995 ajya kuyasubukura muri iryo shuri ayarangiza 1996.

    Inzozi ze zatangiye kera aho yatorerwaga kuyobora abanyeshuri (Doyenne)

    Akirangiza amashuri muri 1996, yahise abona akazi k’Ubunyamabanga mu yahoze ari Superefegitura ya Murambi, aho yakoze mu gihe cy’imyaka itanu, ari nako yabifatanyaga no guhagararira abagore mu Nama y’igihugu muri ako karere, aho abari n’abategarugori bamugiriye icyizere bakamutora.

    Ubwo muri 2001, hajyagaho Politike y’uturere, yatorewe kuba Visi Meya w’uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori mu karere ka Buriza, ati “Nyuma yo gutorerwa izo nshingano za Visi Meya, manda yanjye narayirangije, kandi ndahamya ko nabikoze neza rwose”.

    Mu mwaka wa 2003 yarashatse, izo nshingano yakoraga afite amashuri y’isumbuye, abona ko ubwo bumenyi budahagije ajya gukomereza amashuri ya Kaminuza mu yahoze ari KIST, yiga anabifatanya n’inshingano za Visi Meya anafite n’umwana w’uruhinja.

    Manda ye irangiye, ngo Leta y’u Rwanda yatanze Buruse ku basoje manda, umutima we awushyira ku masomo aho umwaka umwe yari arangije muri KIST mu ishami rya Management, ryimuriwe muri SFB rigirwa Finance, aho yahinduye ava muri Sisiteme y’Igifaransa ajya mu cyongereza.

    Agira ati “Muri 2006 mbonye buruse, nabonaga aho igihugu kigana mva muri sisiteme y’igifaransa njya muy’icyongereza kugira ngo menye tekinike zizamfasha mu gihe nzaba nshaka akazi, binsaba ingufu nyinshi kuko nari ngiye kwiga mu rurimi ntumva neza, ubwo ntangira kuba bilingue (uzi indimi ebyiri).

    Ubwo 2008, yarangizaga amashuri ya Kaminuza, yahawe akazi mu muryango Women for Women International i Kayonza, ashinzwe gahunda yo gufasha abagore kwibeshaho, ariko ntiyahatinda.

    Agira ati “Nakoreraga i Kiyonza, icyo gihe nari mfite umwana muto mbona ankeneye, nibwo nabonaga ari kure ntaha i Kigali njya gushaka akazi muri Association yitwa Ndabaga, mpamaze igihe gito nza kubona akazi ahandi, mpakora imyaka ibiri, nza kubona ko impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza idahagije, nibwo nahagaritse akazi njya gukomeza amashuri ku rwego rwa Masters”.

    Yagiye kwiga muri Oklahoma Christian University yo muri America, ati “Niyemeje kureka akazi, njya gukomeza amasomo kuko numvaga ngomba kongera ubumenyi, jya kwiga muri Kaminuza ya Amerika yitwa Oklahoma Christian University mu bijyanye na Project Managment, nari nzi icyo nshaka”.

    Mayor Mukanyirigira, avuga ko imbaraga zo gusezera akazi akajya kwiga, yazikuraga mu kazi yakoraga, gutinyuka no kwigirira icyizere kimuyobora mu kuzafasha igihugu.

    Ati “Izo mbaraga zo kureka akazi nkajya kwiga, nasikuraga mu kazi nakoraga ko kuba Visi Meya wa Gender, kumva ko ndi umugore ushoboye, ibindi kandi nkigirira icyizere no gutinyuka, ngamije kuzafasha igihugu mu myaka iri imbere, ubundi niga masters numvaga ngomba gukomeza nkagera ku rwego ruhanitse rwa PHD, numvaga ngomba kuba dogiteri nkigisha muri Kaminuza.

    Ikimara kwiga, muri 2015 yabonye akazi mu karere ka Nyagatare, aho yari amaze imyaka itandatu ari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange muri ako karere.

    Ababyeyi be bagurishije inka ngo yige, bakabaseka ko bari gutanga imitungo ku mukobwa utazagira akamaro, ajyana umujinya ku ishuri

    Yavuze ko nubwo atigeze agira inzozi zo kuzaba meya, ngo kuba umuyobozi w’akarere abifashijwe n’ababyeyi bamuhaye agaciro ubwo bagurishaga inka ngo babone minerivali, ibyo ngo nibyo byamuteye imbaraga zo kwiga akaba ageze ku rwego rwa gutorerwa kuba Meya.

    Ati “Izo nzozi zo kuba meya ntabwo nigeze nzigira, ahubwo mu 1989, kubera kuvukira mu giturage naratsinze, ari nacyo nshimira ababyeyi banjye, nta kindi bifashishije ngo bandihire amashuri, bagurishije inka kuko nta bundi butunzi bari bafite, Papa agurisha inka ze ariko ku baturanyi, icyari gihari cyari icyo kuvuga ngo uriya musaza inka ze zirapfa ubusa, uriya mukobwa agiye kugenda atware inda agaruke, nta mashuri y’abakobwa”.

    Arongera ati “Najyanye umujinya ku ishuri, umujinya ariko mwiza ngerekaho n’ubuhanga kuko nabaga uwa mbere, ngira n’umugisha Imana yari yampaye ishuri ryiza ku Karubanda, ryari ishuri ryiza cyane, nkongera kugaruka nshimira ababyeyi banyigishije, kuko ninjye bucura mu bana icyenda, abariho ni batandatu abahungu babiri n’abakobwa bane, abandi bo mu muryango bazize Jenoside”.

    Avuga ko mu myaka yahise, hari imvumvire yo kudashyigikora umwana w’umukobwa cyane cyane mu bijyanye no kwiga, ariko ababyeyi be babimushyigikiramo ariga, ari naho ahera yishimira ko umwana umwe afite w’umukobwa azamufasha kwiga akagera ku rwego ruhanitse.

    Ati “Nagize n’umugisha mbyara umwana w’umukobwa, nzamushyigikira ayo ntize azayiga”.
    Uwo mubyeyi ukomeje guhabwa ibyemezo by’amashimwe binyuranye ku rwego mpuzamahanga, birimo icyo yahawe na Grobal Academy Finance For Management yo muri Amerika, imwemerera kuba Kontabure ku rwego rw’isi, avuga ko mu miyoborere ye azakorana n’itangazamakuru aho yemeza ko itangazamakuru ari imbaraga zikomeye mu miyoborere myiza”.

    Abaturage agiye kuyobora ngo baramwishimiye

    Avuga ko abenshi mu batuye akarere ka Rulindo, baba abaturanyi be cyangwa abaturage muri rusange, ngo abenshi bamuzi ari umwana aho bamuzi afite diplôme ku rwego rw’amashuri yisumbuye gusa, ngo mu kwiyamamaza kwe baratunguwe bumvise ko yize kugera ku rwego rwa Masters.

    Avuga ko agiye kubegera bagakorana bakazamura iterambere ry’akarere ka Rulindo bubakira aho abamubanjirije bagejeje, abasaba ubufasha bunyuranye burimo kumva inama bagirwa n’ubuyobozi kandi bubahiriza na gahunda Leta ibateganyiriza, aho yabijeje kubaba hafi, gusa yavuze ko ubwo yari amaze gutorwa ku itariki 19 Ugushyingo yagize ibyishimo bivanze n’ubwoba.

    Ati “Ku itariki 19 nkimara gutorwa ibyambayeho ni bibiri, harimo kwishima no kugira ubwoba, kuba naragiriwe icyizere narishimye, numvise ko muri sosiyete mfitiwe icyizere, ariko na none numva ngize ubwoba bw’inshingano mpawe, ntabwo ari ukumva ko ntazazishobora ariko kandi ziraremereye, mfatanyije n’Imana mfatanyije n’abantu nzazitunganya”.

    Avuga ko ubwo babaruraga amajwi, abakozi bakoranaga i Nyagatare batangaje ko yabaye Meya ku mbuga nkoranyambaga ataratorwa , akababwira ko baba baretse kuko hakibarurwa amajwi, ngo bwari uburyo bwo kumwishimira kuko babanye neza, naho ku ishuri ngo umukobwa we yabimumenyesheje nyuma y’iminsi ibiri atowe ngo agwa mu kantu.

    Ati “Mu minsi ibiri ntorewe kuba Meya, nahamagaye ku ishuri bampa umukobwa wanjye, nahise mubwira nti ‛ndi Meya’ aratungurwa, nari kumwe na Nyirasenge ndamumuha baravugana, amuha impanuro ati rero urabona Mama wawe yabaye meya, nawe wige cyane, umuyobozi ku ishuri wari umumpaye, arambwira ati nibwo bwa mbere mbonye umukobwa wawe yishimye birenze, dore arirutse agiye kubwira bagenzi be iyo nkuru nziza”.

    Uwo muyobozi usengera muri Kiliziya Gatolika, abajijwe icyo agiye gukora kugira ngo imyidagaduro muri ako karere itere imbere dore ko katagira ikipe, yagize ati “sindabyinjiramo neza ngo ndebe icyo tugiye gukora, ariko icyo kibazo n’abo dufatanyije turacyinjiramo tugishakire igisubizo”.

    Abajijwe ikipe y’umupira w’amaguru afana, yagize ati “(aseka) navukiye mu giturage mbona bakuru banjye na Basaza banjye benda kurwana bapfa amakipe, izo za Rayon sports, Etincelles, Mukura, Kiyovu…, bajyaga impaka cyane, njye nakuze nkunda kwiga cyane ntabwo nigeze ntinda ku mikino, nakoraga siporo bizanzwe ku ishuri ariko ntabwo nigeze mbyiyumvamo cyane, gusa mu nshingano ngomba kubijyamo”.

    Hari indirimbo akunda, ati “Nkunda indirimbo za Kinyarwanda, ba Kayirebwa, ba Muyango ba Nyiranyamibwa, Rugamba, indirimbo zabo zirigisha ziba zirimo impanuro, nizo ndirimbo ziri mu modoka yanjye”.

    Uwo muyobozi wemeza ko ku mafunguro ye hadashobora kubura imbuto n’imboga, yashimiye cyane umwarimu wamufashije mu mashuri abanza ubwo yatsindwaga ikizamini cya Leta yiga mu mwaka wa munani.

    Ati “Sinasoza ntashimiye umwarimu witwa Uwimana Antoine wanyigishije mu wa karindi twimukana mu wa munani, namusibiraho.
    Ni umwarimu w’umuhanga, wankundiraga ko nzi imibare, niwe wamperekeje mu rugendo rwanjye rwo kwiga, ubundi ubuyobozi bwariho, ntibwampaye amahirwe yo kwiga icyo nihitiyemo, nari nzi ko nziga nkaba Dogiteri mu mibare cyangwa muri Medecine”.


    source : https://ift.tt/3pzwbs5

  • Birimaniya: Aung San Suu Kyi wahoze ari Perezida yakatiwe gufungwa imyaka 4 #rwanda #RwOT

    Umutegetsi wa Birmaniya (Myanmar) wakuwe ku butegetsi madame Aung San Suu Kyi yakatiwe igifungo cy'imyaka 4, mu rubanza rwa mbere yaciriwe mu zindi nyinshi zishobora gutuma afungwa ubuzima bwe bwose.

    Yahamijwe icyaha cyo kugumura no kurenga ku mabwiriza ya coronavirus hisunzwe amategeko agenga ibyorezo by'ibyaduka muri iki gihugu.

    Madame Suu Kyi ahanganye n'ibyaha 11 byose hamwe, byafashwe cyane nk'akarengane, akaba anabihakana byose.

    Afungiwe imu rugo rwe  kuva muri Gashyantare 2021, igisirikare gihiritse leta ye yatowe n'abaturage.

    Ntibirmenyekana niba ahita ajyanwa muri gereza.

    BBC yanditse ko uwo bareganwa hamwe, Win Myint, wari umukuru w'igihugu akanaba soma mbike mu ishyaka rya Suu Kyi National League for Democracy (NLD), nawe yakatiwe  gufungwa imyaka ine kuri ibyo byaha .

    Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international ryavuze ko ibyo byaha ari akarengane,  rikavuga ko ari ikigaragaza ko igisirikare cyiyemeje kuniga ukutavuga rumwe no gukandamiza, ubwigenge muri Birmanie ariyo Myanmar mu zindi ndimi.

    Uyu mugore w'imyaka 76 yashinjwe n'ibindi byaha byinshi birimo n'ibya ruswa no kumena amabanga y'igihugu.

    Muri uru rubanza rumwe, Madame Suu Kyi yahamwe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus kuko yapepeye abamushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mwaka ushize wa 2020, kandi yari yambaye agapfukamunwa.

    mu rundi rubanza yahamijwe icyaha cyo kugumura abaturage kubera itangazo ryo guhamagarira abaturage kwamagana ihirikwa ry'ubutegetsi bwe, iryo tangazo ryasoowe n'ishyaka rye nyuma y'uko we yari amaze gutabwa muri yombi afunzwe.

    Ibinyamakuru byanditse ko abamwunganira mu mategeko nabo babujijwe gutanga amakuru.

    BBC iherutse gutangaza ko uyu mugore atamerewe neza, abagenerali bari gutegura kumukatia gufungwa imyaka 104 ngo azapfire mu buroko.

    Aya makuru BBC yatangaje ko yayahawe na DR Sasa, uvugira  Leta y'ubumwe iherutse gushingwa, igizwe n'abashyigikiye demokarasi n'abadashyigikiye uguhirika ubutegetsi.

    Igisirikare cyari cyafashe ubutegetsi kivuga ko habayeho ubujura mu matora yabaye mu mwaka ushize wa 2020, ishyaka NLD rigatsinda, ariko indorerezi zayakurikiranye zavuze ko muri rusange yagenze neza.

    Madame Suu Kyi ni umwe mu bantu 10.600 bafashwe n'abahiritse ubutegetsi kuva muri Gashyantare umwaka wa 2021.

    Ishyirahamwe rishinzwe gufasha abafungiwe ibyaha bya Politiki (Assistance Association for Political Prisoners) rigaragaza ko abantu bagera ku  1.303 baguye mu myigaragambyo yamagana ihirikwa ry'ubutegetsi.

    Si ubwa mbere madame Aung San Suu Kyi afungwa kuko yamaze imyaka 15 muri gereza afunzwe n'abasirikare hagati ya 1989 na 2010, nyuma aza guhabwa igihembo cy'amahoro cyitiriwe nobel  kubera ibikorwa bye  byo kuzana demokrasi muri Birmaniya .

    Ishyaka rye ryatsinze amatora muri 2015, ariko yangirwa kuba perezida kubera itegeko ryangira abantu bafite abana b'ubwenegihugu bwo hanze kujya ku myanya nk'iyo, abaturage bamwe bakomeza kumufata nka perezida.

    The post Birimaniya: Aung San Suu Kyi wahoze ari Perezida yakatiwe gufungwa imyaka 4 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/06/birimaniya-aung-san-suu-kyi-wahoze-ari-perezida-yakatiwe-gufungwa-imyaka-4/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=birimaniya-aung-san-suu-kyi-wahoze-ari-perezida-yakatiwe-gufungwa-imyaka-4

  • Ngororero : Umuganga birakekwa ko yishwe no guhezwa umwuka n’imbabura #rwanda #RwOT

    Uyu muganda w’Ikigo Nderabuzima giherereye mu Kagari ka Rusasa mu Murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero, ejo yiriw ari muzima ndetse ntakibazo afite.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngororero, Daniel Mugisha yabwiye RADIOTV10 dukesha aya makuru ko urupfu ry’uyu muganga rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

    Daniel Mugisha yavuze ko ubuyobozi bwaramukiye aho uyu muganga yari acumbitse, yavuze ko yaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda baharamukiye.

    Ati 'Baciye ingufuri baca n’urugi twinjiramo dusanga ari uko bimeze.'

    Avuga ko muri iyi nzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro, basanze muri salon hari Imbabura bigaragara ko yari atetse ifunguro ryo kurarira.

    Ati 'Yari yikingiranyemo imbere, muri salon hari imbabura bigaragara ko yari atetseho, inzego zamaze kuhagera.'

    Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekan icyahitanye nyakwigendera, harakekwa ko yazize kubura umwuka bitewe n’imbabura y’amakara yari atetseho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ngororero-Umuganga-birakekwa-ko-yishwe-no-guhezwa-umwuka-n-imbabura

  • Ishyaka Green Party rirasaba abagabo n’abagore kudaceceka ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Frank Habineza avuga ko politiki y
    Dr. Frank Habineza avuga ko politiki y’ishyaka igomba kujyana no gufasha mu kurwanya ihohoterwa

    Umuyobozi w’Ishyaka (DGPR) Dr. Frank Habineza atangaza ko ashingiye ku mahame remezo y’ishyaka harimo kubaka politiki y’amahoro, kurwanya iterabwoba no kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro, asanga ayo mahame akwiye no gukoreshwa ku miryango bityo abayikomokamo bagakurana kubaka umuco w’amahoro.

    Hon. Dr. Frank Habineza avuga ko umuryango urangwamo ihohoterwa ari wo ukunze ahanini kubyara abana bagata amashuri, bakagana inzira z’ubugizi bwa nabi bakoresha ibiyobyabwenge kandi bakagira umuco utari mwiza wo kudaha agaciro uburenganzira bwa muntu.

    Ibyo ngo bituma umuryango ugenda wangirika gahoro gahoro, ariko ngo iyo ihohotera rishyizwe ku mugaragaro rishakirwa inzira yo kurikemura kurusha kuriceceka.

    Agira ati “Niba uri umuntu w’umugabo ukaba uzi ko umuturanyi wawe ahohotera umugore we amukubita, ntukwiye kubiceceka, kuko nutagira icyo ukora ngo bihagarare na we ejo bizakubaho abaturanyi bicecekere bikomeze gutyo bihinduke nk’umuco kandi utari mwiza, birashoboka ko utabona uko winjira ku muturanyi ngo ubafashe ariko hari inzego zibishinzwe wamenyesha zigatabara”.

    Abahagarariye inzego z
    Abahagarariye inzego z’ubuyobozi za DGPR mu Ntara y’Amajyepfo bahuguwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Dr. Frank Habineza avuga ko mu rwego rwo guhashya ihohoterwa, bari kuzenguruka Igihugu baganira n’abagize inzego z’urubyiruko, iz’abagore n’abagize komite by’ishyaka ku rwego rw’Intara hagamijwe gusangira inshingano no kurwanya ihohoterwa.

    Dr. Frank Habineza avuga kandi ko mu gihe habura imyaka ibiri ngo hatorwe abagize inteko ishinga amategeko abarwanashyaka ba (DGPR) bakwiye kuba bigaragaza nk’abashoboye kandi bafite ibikorwa bifatika bagezeho kugira ngo bagirirwe icyizere cyo kuba bahagararira abandi Banyarwanda.

    Agira ati “Buriya amatora yitabirwa n’abantu bakomeye, ni yo mpamvu dushaka ko abarwanashyaka bacu bagira ibyo bakora bituma bubahiriza amahame y’ishyaka kuko nko mu Ntara y’Amajyepfo haherutse kwaduka umuntu umwe mu bayobozi w’umugambanyi ndetse twaramwirukanye mu ishyaka kuko yashakaga gusenya ishyaka ashaka gushinga irindi”.

    Ishyaka Green Party ni rimwe mu yemewe mu Rwanda rikaba riherutse kwitabira amatora y’umukuru w’Igihugu ntiryatsinda ariko nyuma umuyobozi waryo aza kubona umwanya nk’umudepite mu nteko ishinga amategeko.


    source : https://ift.tt/3GkLeN4

  • Ikigega kizafasha abarimu gukomeza kaminuza cyatangiranye miliyoni 80 Frw – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, ubwo hatangwaga ibihembo ku barimu b’indashyikirwa mu masomo ya Siyansi n’Imibare, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere dukorana na AIMS. Abagera ku 150 ni bo bahembwe ibirimo mudasobwa na tablet.

    Dr Otieno yavuze ko hari icyizere cy’uko intego AIMS yari ifite ku wa 18 Ugushyingo 2021, hatangizwa ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu batsindishije abanyeshuri benshi mu bizamini bya Siyansi n’Imibare izagerwaho bidatinze.

    Miliyoni 100 Frw ni zo ziyemejwe ko zitangizwa mu Kigega cyo gushyigikira gahunda yo guhemba abarimu no kubafasha kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza izajya iba buri mwaka.

    Yagize ati “Igice kimwe cyayo cyagombaga kuboneka binyuze mu mafaranga atangwa, ikindi kikaboneka mu kwishyurira abarimu kaminuza. Navuga ko twageze ku ntego yacu ku kigero cya 80%.”

    Mu isangira ryabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukuboza 2021 icyo kigega gitangizwa, hakusanyijwe miliyoni 19 Frw zirimo 10 Frw Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyatanze, Airtel Rwanda itanga miliyoni 7 Frw na KCB Rwanda ishyiraho miliyoni 2 Frw.

    Kaminuza za Kibogora na UTAB nazo zemeye kwigisha abarimu 16 aho buri yose izakira batatu bazishyurirwa byose na batanu bazishyurirwa igice.

    Dr Otieno yakomeje ati “Intego yacu kwari ukwishyurira abarimu 20 bagasubira ku ishuri ariko turabona ko dushobora gukuba kabiri uwo mubare.”

    Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Integanyanyigisho z’Amasomo ya Siyansi n’Imibare mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Rugenamanzi Félicien, yavuze ko iyo gahunda izagura amahirwe ya mwarimu mu bunyamwuga, ahamagarira inzego n’imiryango bitandukanye kuyishyigikira.

    Yakomeje ati “Amahirwe yo kwishyurira abarimu kaminuza ntazabafasha kongera ubushobozi bwabo mu byo bigisha mu ishuri gusa, ahubwo azanababera ingufu zibageza ku zindi ntambwe mu burezi.”

    Akanyamuneza kari kose ku maso y’abahembwe. Bahamije ko kubona bashyigikiwe nz’inzego za Leta n’iz’abikorera bibongerera umurava kuko bumva ko ibyo bakora bigaragara kandi bishimwa.

    Uwitwa Dukuzumuremyi Honorée wigisha ubutabire muri Ecole des Sciences de Musanze, yagize ati “Ngiye kongera ikibatsi mu byo nkora kuko nabonye ko hari abantu bazirikana ibyo nkora nka mwarimu.”

    Abarimu bashimiye AIMS n’abafatanyabikorwa bose kuri icyo gikorwa “cy’indashyikirwa” biyemeza kutaziyambura agaciro bahawe.

    Dr Herine Otieno yavuze ko hamaze kuboneka inkunga ifite agaciro ka miliyoni 80 Frw azakoreshwa mu kurihira abarimu kaminuza

    Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Integanyanyigisho z’Amasomo ya Siyansi n’Imibare mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Rugenamanzi Félicien, yasabye inzego gushyira imbaraga muri gahunda izongera ubunyamwuga bwa mwarimu

    Kabanda Pacifique ushinzwe serivisi z’Abakiliya muri Airtel Rwanda yari muri icyo gikorwa

    Mastercard nk’Umufatanyabikorwa yari ihagarariwe

    Umuyobozi Mukuru wa Chancen International, Batya Blankers, yari mu muhango wo guhemba abarimu

    Abarimu basaga 150 bahawe ibihembo birimo mudasobwa na tablets

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3GiVt4h