Category: Uncategorized

  • Abashakashatsi bavumbuye umubumbe utangaje ah… – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi hano ku isi bakunda kuvuga ngo ibihe birihuta, ariko ibaze ugize amahirwe yo kugera ku mubumbe witwa GJ 367b aho ushobora kuryama amasaha umunani ugakanguka umwaka urangiye uri mu buriri.

    Uyu mubumbe wavumbuwe n'abashakashatsi mu by'isanzure witwa GJ 367b uri mu bwoko bw'imibumbe izwi nka exoplanet, iyi ikaba imibumbe izenguruka inyenyeri aho kuzenguruka izuba nk'iyindi mibumbe isanzwe iri mu itsinda ry'imibumbe n'isi dutuye irimo.

    Abavumbuye uyu mubumbe bavuze ko uherereye ku ntera ya (31 light years) uvuye ku isi. Light year, ibi bikaba ibipimo bikoreshwa mu gupima intera iri mu isanzure. Kugira ngo ubyumve neza 1 light year ingana na kilometero trillion 9.46 (9.6 x1012 km).

    GJ 367b ni umubumbe abashakashatsi bavuze ko ugizwe n'ibitare ndetse ukaba ujya kungana n'umubumwe wa Mars, ukaba ujya kugira imiterere imeze nkuyu mubumbe wa Mercury uri mu itsinda ry'imibumbe izenguruka izuba.

    Ubushyuhe kuri uyu mubumbe bugera kuri 1500 degrees Celcius, ubu bushyuhe bukaba buhagije ngo ibyuma bishonge-ibi bikaba byerekana ko ikiremwamuntu bitashoboka ko cyahatura.



    Kuri GJ 367b umwaka umara amasaha 8 gusa

    Ikigo cy'Abadage gikora ubushakashatsi mu by'isanzure cyatangaje ko uyu mubumbe wavumbuwe mu mwaka 2019 bahereye ku makuru bahawe n'ikigo cy'Abanyamerika (NASA). Ikindi wamenya kuri uyu mubumbe nuko ufite cyimwe cya kabiri cy'uburemere bw'umubumbe wacu, ibi bigatuma uyu mubumbe wa GJ 367b uba uwambere ufite uburemere bucye mu mibumbe yo mu bwoko bwa exoplanet 5,000 imaze kuvumburwa.     

    Kristine Lam umwe muri aba bashakashatsi bo mu kigo cy'abadage gikora ubushakashatsi mu by'isanzure yavuze ko kuvumbura uyu mubumbe ari ntambwe ya mbere itewe mu gushakisha indi si ya kabiri.

    Mu mwaka 2015, ikigo cy'Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu by'isanzure (NASA) giherutse gutangaza ko cyavumbuye umubumbe ufite imiterere ijya kumera nkuy'umubumbe wacu. Uyu mubumbe wiswe Kepler-452b, NASA yavuze ko ahantu uherereye hashobora guturwa. Aho uyu mubumbe uherereye icyogajuru kigendera ku muvuduko wa 59,000 km/h byasaba nibura imyaka miliyoni 30 kuhagera.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112362/abashakashatsi-bavumbuye-umubumbe-utangaje-aho-umwaka-umara-amasaha-8-gusa-112362.html

  • Simbishaka gumana ibyawe gaceze, gutwika bitinjiza nta mumaro – Papa Cyangwe yavuze ku magambo byavuzwe ko yabwiye Rocky #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe kandi urimo kuzamuka neza, Papa Cyangwe yavuze ko we na Rocky Entertainment bameranye neza ndetse ko amagambo babonye akakaye bikavugwa ko ari Rocky yabwiraga bazamenya impamvu yayo kuri EP ye igiye gusohoka.

    Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo, Papa Cyangwe yifashishije amagambo akomeye yashyize kuri 'Cover’ iteguza abakunzi be Extended Playlist (EP) igiye gusohoka, benshi bakeka ko yamaze gutandukana na Rocky Entertainment yarebereraga inyungu ze nk’umuhanzi.

    Uyu muhanzi yamenyakanye cyane ubwo yatangiraga gukoranaga na Rocky Entertainment, ihagarariwe na Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Sana, Ngaho, Kuntsutsu yakoranye Juno Kizigenza, Bambe yakoranye na Social Mula na Nzoze yakoranye na Oleg w’i Burundi.

    Tariki ya 24 Ugushyingi nibwo yashyize Post kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n’indirimbo 6, akaba yarayise 'Sitaki’ akaba ari n’imwe mu ndirimbo z’iyigize, harimo kandi 'Nyaza’, 'Niki Niki’, 'Kanjeje’ yakoranye na Chris Eazy, 'Aho’ yakoranye ba Bushali ndetse 'Puna’ yakoranye na Logan Joe.

    Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n’agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho 'Cuma Gang’.

    Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk’aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.

    Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati 'simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don’t trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.'

    Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rocky, yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Ikinyamauru ISIMBI cyavuganye na Papa Cyangwe maze avuga ko we na Rocky Entertainment bameranye neza ahubwo icyabaye ari uguhindura imikorere ndetse no kumenyekanisha Cuma Gang.

    Ati 'ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere nayo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo 'Cuma’, twashatse gufata 'Cuma Gang’ tukayihuza na 'RE (Rocky Entertainment)’ tukongera imbaraga.'

    Akomeza avuga ko ariya magambo akakaye ari kuri 'Cover’ bazumva neza ubusobanuro bwayo EP nisohoka kuko ari bimwe mu bitekerezo biyigize, yongeye gushimangira ko akirebererwa inyungu na Rocky Entertainment kuko ari umuryango.

    Ati 'ubutumwa bazabwumva iriya EP nisohoka kuko ari bimwe mu bitekerezo byanjye, rero harimo ijambo rigarukamo ko gutwika bitinjiza nta mumaro, umunsi EP yasohotse muzumva impamvu ari ryo jambo ryagarutsemo kenshi. Rocky Entertainment ni umuryango, ntabwo duhujwe n’akazi ahubwo duhujwe n’ubuvandimwe dufitanye, ubwo buvandimwe dufitanye kuva cyera abantu bataramenya Papa Cyangwe, bataramenya Kadafi nibwo buvandimwe tugiharanira kugira ngo buri umwe atere imbere.'

    Ibi byavuzwe nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo Rocky yajyaga gusinya amasezerano yo kwamamaza telefoni za sosiyete ya Itel, ntabwo yari kumwe n’uyu muhanzi kandi akenshi aho agiye bajyana, ni mu gihe abandi bo muri Rocky Entertainment bari bahari.

    Papa Cyangwe yavuze ko we Rocky Entertainment ari umuryango bameze neza nta kibazo gihari

    Cover irimo amagambo akomeye yateje urujijo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/simbishaka-gumana-ibyawe-gaceze-gutwika-bitinjiza-nta-mumaro-papa-cyangwe-yavuze-ku-magambo-byavuzwe-ko-yabwiye-rocky

  • Kiyovu Sports yasobanuye iby’ibirarane n’uduhimbazamusyi bafitiye abakinnyi bivugwa ko bigumuye #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buvuga ko ibivugwa ko muri iyi kipe harimo ikibazo gishingiye ku mishahara n’uduhimbazamusyi bafite uko babivuganye kandi nta kibazo abakinnyi babifiteho.

    Muri Kiyovu Sports biravugwa ko abakinnyi batishimye bitewe n’ikirarane cy’umushahara cy’ukwezi kwa 11 bafitiwe n’ikipe ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino 4 batarahabwa.

    Amakuru avuga ko abakinnyi batishimye kubera ko batarishyurwa ukwezi kwa 11 ndetse n’utu duhimbazamushyi aho buri mukinnyi afitiwe ibihumbi 120 by’uduhimbazamusyi kuko umukino ari ibihumbi 30 kandi bakaba bishyuza imikino 4.

    Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na perezida wa Kiyiovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ntawabuza abavuga kuvuga ariko bo muri Kiyovu Sports bameze neza nta kibazo kirimo.

    Ati 'ikipe iyo irimo kwitwara neza, ibica intege biba ari byinshi, amagambo aba ari menshi, uretse no muri Kiyovu Sports no mu yandi makipe ubaye utarahemba ukwezi kwa 11 ntabwo waba waciye inka amabere, kuba uduhimbazamusyi tubaye tutaratangwa nabyo dufite uko tuba twaravuganye n’abakinnyi tuzayabaha kandi dufite ubutumwa tuba twabahaye n’uburyo tuba twavuganye nabo, ibyo byose rero biba bivugwa tubyima amatwi kuko ntaho bihuriye n’ukuri, nitwe tuzi ibyo tuba twavuaganye n’abakinnyi.'

    Uduhimbazamusyi ikipe ya Kiyovu Sports itaraha abakinnyi ari utw’imikino 4 batsinze Gicumbi FC, Musanze FC, Etincelles na Rayon Sports.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports barishyuza ibirarane bafitiwe

    Juvenal avuga ko ibintu byose biri mu murongo nta kibazo kirimo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yasobanuye-iby-ibirarane-n-uduhimbazamusyi-bafitiye-abakinnyi-bivugwa-ko-bigumuye

  • Ben Kayiranga yatangije irushanwa rikomeye mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi asanzwe akora ibijyanye n'amashanyarazi mu Bufaransa. Ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, habaye umuhango wo gutangiza iri rushanwa wabereye mu nyubako y'imyidagaduro yitwa Paris La Défense Arena.

    Iyi nyubako ni yo ya mbere mu Bufaransa yakira ibikorwa bikomeye. Mu mpera z'uyu mwaka izaberamo igitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare Celine Dion, Vitaa&Slimane n'abandi.

    Iyi nyubako ni yo yakiriye iri rushanwa kuva ritangiye, ndetse ni na ho rizasorezwa. Abahatanye basabwa gukora ibikorwa birimo gukangurira abantu, abakoresha ibinyabiziga, abakozi, abanyeshuri n'abandi kurengera ibidukikije akaba ari na yo ntego y'iri rushanwa.

    Rihuje ibigo by'amashuri, urubyiruko, sosiyete zitandukanye, kompanyi n'abandi bifashisha umuriro mu buzima bwa buri munsi. Akanama Nkemurampaka kazahitamo muri aba bose baryitabira uwakoresheje ingufu z'amashanyarazi nke arengera ibudukijije.

    Ben Kayiranga avuga ko ari mu bitegura iri rushanwa aho ahagarariye ishuri akoraho ryitwa Lycée Blaise Pascal d’Orsay naryo rihatanye muri iri rushanwa.

    Ni irushanwa avuga ko rizamara umwaka. Ati 'Tugomba gutangira kugabanya ingufu z'amashanyarazi dukoresha. Ibikoresho bitandukanye turateganya kubigira 'automatique' ku buryo bizajya bikoresha umuriro mucye, rimwe na rimwe bikizimya.'

    Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA ko mu gihe cyose yari amaze afatanya umuziki n'imirimo yo gukora mu mashanyarazi atari azi ko igihe kimwe kizagera byombi bikamubyarira inyungu.

    Avuga ko ubu yasobanukiwe neza guha umwanya impano ye. Uyu muhanzi yavuze ko mu kiganiro cyabaye ku mugoroba w'uyu wa kabiri yari yatumiwe gusobanura birambuye ibikorwa akorera mu mashuri ya Leta yo muri iki gihugu.

    Avuga ko ari ibintu byamukomeza ku mutima, akavuga ko Imana yaciye inzira n'ubwo yari amaze igihe yiyumvisha ko yibagiranye mu muziki. Ati 'Akazi nkora uyu munsi ntabwo ntigeze nibwira ko nako gashobora kunzamura kuri iyi ntera ya 'Salle' ya mbere nini mu Bufaransa yitwa Paris Défense Arena yakira abantu ibihumbi 40.'

    Akomeza ati 'Natumiwe gusobanura ibikorwa nkorera mu mashuri ya Leta aho nkorera nk'umutekinisiye nkigisha n’abanyeshuri uburyo bashobora gukoresha umuriro muke aho bigira n’aho batuye bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho bita 'Domotique' mu rwego rwo kuganya gucana amatara ahantu hose hadakenewe.'

    Ben Kayiranga washinze kompanyi ye mu Rwanda yise 'One Control', yatubwiye ko agiye gutangira gutanga amahugurwa ku batekinisiye bashyira umuriro w'amashyanyarazi mu mazu asanzwe cyangwa yakiri abantu banyuranye.

    Aya mahugurwa azajya abera mu Rwanda. Ati 'Nzajya nza mu bihe bitandukanye mpugure abatekinisiye hanyuma nsubire mu Bufaransa nabo basubire mu kazi. Nzajya nzana ibyuma nzifashisha.'

    Ben Kayiranga aritegura kugaruka mu Rwanda tariki 16 Ukuboza 2021, ndetse avuga ko kimwe mu bizaba bimuzanye mu Rwanda harimo indirimbo azakora ku rugendo rw'ubuzima bwe.


    Irushanwa ryiswe 'Championnat de France des économies d’énergie (CUBE)' rigiye kubera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

    Ben Kayiranga yavuze ko iri rushanwa rigiye kumara umwaka ribera mu nyubako yitwa Paris La Défense Arena yakira abantu barenga ibihumbi 40

    Ben uzwi mu ndirimbo zirimo 'Freedom' avuga ko yishimiye gufatanya na bagenzi be kurengera ibidukikije

    Ben Kayiranga yatanze ikiganiro ku bijyanye n'uko bakoresha neza ingufu z'amashanyarazi mu buryo butangiza ibidukikije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112350/ben-kayiranga-yatangije-irushanwa-rikomeye-mu-bufaransa-112350.html

  • Biravugwa: Umunya-Maroc Rharb Youssef yandiki… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi umaze kwigarurira imitima y'abarayon biravugwa ko mu ibanga rikomeye yandikiye ubuyobozi bwe abusaba kumukura muri Rayon Sports kuko abona nta cyerekezo.

    Biravugwa ko impamvu uyu mukinnyi yahaye Raja ayisaba kumukura muri Rayon Sports ari uko abona kuguma muri Rayon Sports bitamuzamurira urwego ndetse nta cyerecyezo byamuha kuko abona imitoreze iri mu ikipe iri ku rwego rwo hasi, bityo ahera ko abasaba kumushakira indi kipe yatizwamo cyangwa bakamuha uburenganzira akayishakira.

    Youssef uzwiho amacenga menshi ni umwe mu bafatiye runini Rayon Sports kuko ari nawe wayitsindiye igitego cyafunguye shampiyona y'u Rwanda ndetse kinahesha amanota atatu Rayon Sports imbere ya Mukura Victory Sports.

    Amakuru Inyarwanda.com yamenye mu minsi ishize ni uko bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo na Youssef banenze cyane urwego rw'imitoreze iri muri iyi kipe, bavuga ko ikipe ikomeye nka Rayon Sports itatwara igikombe cya shampiyona ikomeje gutozwa mu buryo itozwamo.

    Rharb Youssef yageze mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2021 azanye na mugenzi we Ait Lahssaine Ayoub bose batijwe na Raja Cassablanca muri Rayon Sports mu gihe cy'umwaka umwe.

    Ibi bikubiye mu masezerano y'ubufatanye iyi kipe yo muri Maroc yagiranye na Rayon Sports, akubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'umupira w'amaguru mu mpande zose, hakaba hakubiyemo no gutizanya abakinnyi.

    Aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports tariki ya 08 Nzeri 2021, aho bari baje gufasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona inyotewe.

    Youssef biravugwa ko yandikiye ubuyobozi bwa Raja abusaba kuva muri Rayon Sports

    Youssef ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Rayon Sports

    Rharb Youssef na Ayoub bari muri Rayon Sports nk’intizanyo za Raja yo muri Maroc

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112351/biravugwa-umunya-maroc-rharb-youssef-yandikiye-ikipe-ye-ya-raja-ayisaba-kuva-muri-rayon-sp-112351.html

  • Iserukiramuco ribera mu Buhinde rigiye kubera… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ariko rizajya riba buri mwaka. Ni nyuma y'uko kompanyi ya Show Makerz yo mu Buhinde yeretswe aho gushora imari mu Rwanda no kubenguka uburyo u Rwanda rutegura inama.

    Isaac Kagara uri mu bategura iri serukiramuco, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 ko batekereje gutegura iri serukiramuco mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi kuzinjira neza mu byishimo bya Noheli basoza umwaka wa 2021.

    Ati 'Ni ubwa mbere rigiye kubera mu Rwanda murabizi mu bihe bya Noheli dukunda kutagira ibitaramo kugira ngo abantu babone aho bajya. Niyo mpamvu twatekereje turavuga tuti reka tuzane iserukiramuco mu minsi Mikuru ya Noheli.'

    Isaac avuga ko iri serukiramuco rigiye kuba mu gihe cya Covid-19, ari na yo mpamvu bashyize imbere ingamba zo kwirinda iki cyorezo, bityo ko buri wese uzaryitabira asabwa kuba yakiringije kandi yipimishije Covid-19.

    Yavuze ko iri serukiramuco bazakomeza kuritegura. Ati 'Ibi bintu turashaka ko kubikomeza. Ntabwo ari ibintu dushaka ko biba rimwe. Ni ngarukamwaka ku buryo ubutaha tuzabitegura noneho hakiri kare ntabwo tuzakererwa ariko ubu ngubu twafashe umwanzuro turavuga tuti reka dutangire dushyiremo ingufu.'

    Isaac yavuze ko Show Makerz bageze mu Rwanda babonye ko mu gihe cya Noheli nta bitaramo bikunze kubaha, biyemeza gufasha Abanyarwanda gususuruka.

    Ati 'Iserukiramuco nk’iri ribera mu Buhinde. Show Makerz bararikora. Kubera umubare w'abatuye u Buhinde urabizi butuwe n'abarenga miliyari imwe buri bantu baba bafite ibitaramo bitandukanye n'umuntu ukoze akantu gato abona ibihumbi n'ibihumbi by'abantu, rero rirahabera.'

    Uyu muyobozi avuga ko ku nshuro ya mbere bifuje gukorana n'abahanzi Nyarwanda mu rwego rwo kubateza imbere. Ahamya ko bari ku rwego rwiza kandi bari kwitwara neza mu bitaramo bitandukanye batumirwamo.

    Rizaririmbamo Yvan Buravan, Ish Kevin, Ririmba, Kenny K Shot, Logan Joe, Bushali, Alyn Sano na Davis D.

    Buravan uzaririmba muri iri serukiramuco, ashima abamutumiye akavuga ko yiteguye gufasha abantu kuzinjira neza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021.

    Ati 'Twebwe akazi kacu nk'abanyamuziki ni ugutanga ibyishimo. Tuzakora uko dushoboye kugira ngo abantu bazaba bari kumwe natwe bazamererwe neza bazarangize umwaka bari mu munezero.'

    Umuhanzikazi rukumbi uzaririmba muri iri serukiramuco Alyn Sano, yashimye 'Show Makerz' yamuhaye amahirwe yo kuririmba muri iri serukiramuco, avuga ko nawe yiteguye uko ashoboye kuzanezeza abantu. Ati 'Gahunda nyine ni tariki 24 Ukuboza 2021 ubundi tukishima.'

    Iri serukiramuco rizabera kuri Canal Olympia ku Irebero mu gihe cy'iminsi ibiri, kuva ku wa 24-25 Ukuboza 2021. Igitaramo kizajya gitangizwa n'ibikorwa bitandukanye birimo nk'ibikorwa by'abana n'ibindi bizajya bitangira guhera saa Saba z'amanywa.

    Rizacurangamo Dj Phil Peter, Dj Ira na Dj Waxy bazafatanya n'aba bahanzi mu gususurutsa abazitabira iri serukiramuco. Hazacuranga kandi Target Band, ndetse hari abashyushyarugamba babiri Mc Ange ndetse na Mc Tino.

    Muri iri serukiramuco kandi abantu bazatsindira ibihembo bitandukanye birimo Televiziyo, Frigo n'ibindi. Ni mu rwego rwo gufasha abazitabira gususurutsa ariko no kugira icyo batahana. 

    Kwinjira muri iri serukiramuco ni 10, 000 Frw ku munsi umwe mu myanya isanzwe na 15.000 Frw igihe uguze tike y’iminsi ibiri ukicara mu myanya isanzwe. VIP ni 25.000 Frw, wagura itike y’iminsi ibiri ukishyura 40.000 Frw. VVIP ni 35.000 Frw, wagura itike y’iminsi ibiri ukishyura 50.000 Frw. Kanda hano ugure itike.


    Ish Kevin uzwi mu ndirimbo zirimo ‘No Cap’, ‘Amakosi’ n’izindi yavuze ko yiteguye gushimangira ko ari umwami wa ‘Trapish’

    Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora indirimbo ‘Setu’ avuga ko yiteguye gutanga umuziki w’umwimerere

    Umuhanzi Buravan witegura gushyira hanze Album ye ya kabiri, yavuze ko azinjiza neza abantu mu byishimo bya Noheli

    Umuhanzi Davis D uherutse gusohora indirimbo ‘Eva’ yashimye abamutumiye iri serukiramuco

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112342/iserukiramuco-ribera-mu-buhinde-rigiye-kubera-mu-rwanda-rihuje-abahanzi-9-bazinjiza-abantu-112342.html

  • Gen. James Kabarebe yemereye impano urugo rus… – #rwanda #RwOT

    Gen. James Kabarebe usanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC yatangaje ko yemeye kubakira urugo rushya rwa Byiringiro Lague na Uwase Kelia.

    Kuri uyu wa kabiri tari 7 Ukuboza 2021 ni bwo rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we Uwase Kelia igikorwa cyabereye mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge.

    Muri ibi birori niho afande James Kabarebe yatangaje ko intwererano ye ari ukubakira uru rugo rushya. Yagize ati: “Intwererano yanjye ndaza kuyibabwira kuko iyo mbatwerera, intwererano yari gushirira muri ibi mureba mukabisiga ahangaha. Ariko ni mutuze mumaze kuruhuka, nagira ngo mbabwire ko nzabubakira kandi neza.”

    Byiringiro Lague w’imyaka 21 y’amavuko, yamenyanye na Uwase Kelia mu  mwaka wa 2018 ubwo Byiringiro Lague yari atangiye kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC gusa kuri ubu akaba ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112336/gen-james-kabarebe-yemereye-impano-urugo-rushya-rwa-byiringiro-lague-na-kelia-112336.html

  • Kylian Mbappe yatunguye benshi ubwo yavugaga umukinnyi abona mwiza ku Isi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain, Kylian Mbappe yatunguye benshi avuga ko Lionel Messi bakinana ukomoka muri Argentine ari we mukinnyi mwiza ku Isi, ni mu gihe mu minsi yashize yavugaga ko umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United ari we afatiraho icyitegererezo.

    Buri muntu wese azi ko Cristiano Ronaldo ari we Mbappe afatiraho icyitegererezo, ariko bisa nk’aho Messi amaze kumutwara ibitekerezo.

    Ubwo Messi yageraga muri PSG, Mbappe we yashakaga gusohoka muri iyi kipe akajya muri Real Madrid, ndetse yizeraga ko umunsi umwe azakinana na Cristiano Ronaldo yakuze akunda.

    Mu mukino wa shampiyona baraye batsinzemo Club Brugge aho Messi yatsinze 2 na Mbappe agatsinda 2, Mbappe aganira n’itangazamakuru yavuze ko kugeza ubu Messi ari umukinnyi mwiza ku Isi.

    Ati 'biroroshye gukinana na Lionel Messi. Ni umukinnyi mwiza ku Isi. Yegukanye Ballon d’Or mu minsi mike ishize. Uyu munsi yatsinze ibitego 2, arishimye ndizera ko azadufasha mu minsi iri imbere.'

    Ibi byatumye n’abantu benshi batekereza ko n’icyifuzo yari afite cyo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ashobora kukireka akaguma muri PSG ari nacyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwiteze ko Messi yabafasha kumvisha uyu musore ntagende.

    Kylian Mbappe abona Messi ari we mukinnyi mwiza ku Isi

    Mbappe ubundi yavuze ko umukinnyi yakuze akunda ari Ronaldo

    Ihangana rya Messi na Ronaldo rimaze igihe kinini

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-umukinnyi-abona-mwiza-ku-isi

  • Paris: Umunyamategeko arasobanura impamvu bamwe mu batangabuhamya bivuguruza mu rukiko #rwanda #RwOT

    Mu rubanza ruregwamo Umunyarwanda Muhayimana Claude, rukomeje kubera i Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa mu rukiko rwa rubanda, bamwe mu batangabuhamya bagaragaza ko batazi cyangwa batibuka ibyo babazwa n'urukiko, nyamara ugasanga nta n'impamvu ifatika bagaragaza ibitera. Umunyamategeko-Me Karongozi André Martin uhagarariye inyungu z'abaregera indishyi, abona ko hari ababikora nkana, abibagiwe, uburwayi n'izindi mpamvu.

    Mu kigano yahaye abanyamakuru bari i Paris aribo, Hakorimana Gratien na Saro Francine Andrew boherejwe n'umuryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza, Me Karongozi yagaragaje impamvu zitandukanye zishobora kuba arizo ntandaro yo kuba bamwe mu batangabuhamya barimo kugaragaza ko batazi ibyo babazwa n'urukiko cyangwa se bakaba batabyibuka.

    Me Karongozi, avuga ko abatangabuhamya bari muri uru rubanza bari mu byiciro bitatu, aho bamwe ari; Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba Abari mu bicaga Abatutsi ndetse n'abandi avuga ko bareberaga, batari bafite ubwoba.

    Avuga ku ruhande rw'abatangabuhamya barokotse, agaragaza ko zimwe mu mpamvu zatuma ibyo babazwa n'urukiko bagaragaza ko batabizi cyangwa se batabyibuka zaba ziterwa n'inkurikizi z'ibyo bakorewe muri Jenoside cyangwa se bahuye nabyo, aho atanga urugero rw'uri mu Gihugu cy'u Bubiligi utabasha gutanga ubuhamya kuko ibyo yabonye byamugarutse akarwara.

    Ku bandi, avuga ko imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ari myinshi, ko hari ibintu utaba wibuka. Atanga urugero rw'umwe wavuze ko atibuka amazina y'abana bato bo mu muryango munini. Avuga kandi ibibazo by'uburwayi nabwo bushobora kuba impamvu, nk'aho yanatanze urugero rw'umusaza wari umushoferi wa maneko ku Kibuye wavuze mu rubanza ko atacyumva neza kubera ko anywa imiti.

    Abandi, cyane ku batarahigwaga avuga ko hari ababa bafite ubwoba bw'uko ibyo bavuga bindi batigeze bavuga mbere bishobora kubagiraho ingaruka bityo bagahitamo kubihisha. Avuga kandi ko hari n'ababeshya nkana kubera ko bicujije yego, ariko badashaka ko bazongera no kubabaza ku bindi nko kubyo bavuze mu rukiko. Atanga urugero rw'uyu musaza, aho avuga ko yaketse ko navuga ibindi bazamukurikirana.

    Atanga urugero rw'ibyo yavuze abona ko atari ukuri, aho mu rukiko bamubajije niba umugore we yari Umututsikazi agasubiza ko we mu bayisilamu( ni umu islam) iby'amoko batabijyamo, bamubaza niba atarabonye irangamuntu ye akavuga ko nta mugabo waka umugore we irangamuntu. Aha, Me Karongozi akabona ko harimo kubeshya cyane ko bitandukanye n'ibyo yavuze mbere agaragaza ko yarwanye ku mugore we.

    Kubwa Me Karongozi, ahamya ko yaba abunganira uregwa, yaba abaka indishyi, urukiko ndetse nna'abacamanza muri rusange, avuga ko uko umuntu atanga ubuhamya bituma bumva icyo bafata, ko rero nubwo umuntu yabeshya hari byinshi umuntu ahera ho akabona ko ibivugwa ari ukuri.

    Urubanza rwa Muhayimana Claude wavutse mu 1961, ruraburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy'u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021. Akurikiranyweho ubufatanyacyaha nk'icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n'ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n'interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z'u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/paris-umunyamategeko-arasobanura-impamvu-bamwe-mu-batangabuhamya-bivuguruza-mu-rukiko/

  • Nyabugogo: Umuntu wa kane yiyahuriye mu nyubako ya Inkundamahoro – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore uvuka mu Karere ka Karongi yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 5 ahita yitaba Imana.

    Ubuyobozi bwa Inkundamahoro bwabwiye IGIHE ko uyu musore yari afite umugambi wo kwiyahura kubera ko yavuye mu kabari gaherereye muri iyi nyubako mu igorofa ya gatanu ahita asimbuka.

    Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yagize ati “ Byabaye ahagana saa Yne z’ijoro ariko asa nk’aho ari cyo cyari kimuzanye kuko yari arimo kunywa inzoga mu kabari asohoka yiruka ahita asimbuka avuye mu igorofa rya gatanu.”

    Yakomeje avuga ko uyu muntu ari uwa kane wiyahuriye muri iyi nyubaka kuva umwaka wa 2021 watangira.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi biherereye Kacyiru.

    Umuntu wa kane yiyahuriye mu nyubako ya Inkundamahoro

    source : https://ift.tt/3ozNtWB