Category: Uncategorized

  • Rocky yakuyeho urujijo ku byo gutandukana na Papa cyangwe yazamuriye izina #rwanda #RwOT

    Itandukana ry’aba bombi, ryavuzwe kuva mu minsi ishize gusa Rocky icyo gihe yari yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Iyi nkuru yongeye kuvugwa muri iki cyumweru gusa Papa Cyangwe ayamaganira kure aho yavuze ko akiri mu maboko ya Rocky Entertainment gusa akavuga ko icyahindutse ari imikoranire.

    Kuri telephone yagize ati “Ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere na yo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo Cuma.'

    Ku rundi ruhande Rocky we yahise atangaza ko ibye na Papa Cyangwa byarangiye abinyujije mu butumwa bugaragaza itangazo rigenewe Abanyamakuru yashyize kuri Instagram ye.

    Iri tangazo ryatambutse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Rocky yatangaje ko Papa Cyangwe ari we wabasabye ko batandukana ndetse na bo bemera ubwo busabe bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe ndetse basaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira.

    Rocky yagize ati 'Papa Cyangwe yaraje ansezeraho ambwira ko atifuza ko twakomezanya, njye ntabwo nashoboraga kumuzirika.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Rocky-yakuyeho-urujijo-ku-byo-gutandukana-na-Papa-cyangwe-yazamuriye-izina

  • Mu Rwanda icyorezo cya COVID-19 cyongeye guhitana umuntu #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021, COVID-19 yishe umuhungu wari ufite imyaka 13 y’amavuko.

    Mu butumwa bugaragaza ishusho y’iki cyorezo mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima yagize iti 'Twihanganishije umuryango w’umuhungu w’imyaka 13 witabye Imana.'

    Uyu muhungu w’imyaka 13 witabye Imana azize COVID-19 abaye umuntu wa 1 344 mu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Ni na we wenyine wishwe na COVID-19 muri iyi minsi irindwi ishize mu gihe iki cyorezo kimaze igihe kitanagira uwo kivugana mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu kandi habonetse abantu 15 basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 bashya batumye abamaze gusangwamo iki cyorezo mu minsi irindwi mu Rwanda bagera ku 102.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Mu-Rwanda-icyorezo-cya-COVID-19-cyongeye-guhitana-umuntu

  • Ni ibyishimo bidasanzwe! Imbamutima za Ndanda… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo Ndanda yafashe rutemikirere yerekeza mu Bwongereza aho umugore we asanzwe atuye, kugira ngo basangire iminsi mikuru bari kumwe ndetse anasure umuryango muri rusange.

    Aganira na Inyarwanda.com, Ndanda yavuze ko yishimiye kongera kubona umufasha we ndetse akaba yamusuye kugira ngo basangire iminsi mikuru.

    Yagize ati'Birumvikana ndishimye cyane!!! Kuba nongeye kubona umufasha wanjye. Nagiye gusura umuryango wanjye, nishimiye kuba ngiye gusangira n'umugore wanjye iminsi mikuru'.

    Ndanda yavuze ko atagiye gutura mu Bwongereza ngo asangeyo umugore we, ahubwo ko yagiye kumusura bagasangira iminsi mikuru nyuma akazagaruka mu Rwanda.

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse yambitse impeta Miss Gracia Kamalia biteguraga kurushinga nyuma y'igihe inkuru z'urukundo rwe yarazigize ibanga rikomeye.

    Ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeraniye mu Murenge wa Gisozi na Gracia.

    Hashize amezi ane Ndanda abana na Miss Gracia mu buryo bwemewe n'amategeko nk'umugore n'umugabo.

    Nizeyimana Alphonse Ndanda wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda, arimo Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n'ayandi, yatangaje ko yasezeye burundu ku mupira w'amaguru nyuma y'imvune zakunze kumwibasira.

    Ndanda yagiye gusura umugore we Kamalia mu Bwongereza

    Ndanda mu byishimo byinshi byo kongera kubonana n’umugore we

    Ndanda yavuze ko nyuma y’iminsi mikuru azagaruka mu Rwanda ko atagiye gutura mu Bwongereza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112377/ni-ibyishimo-bidasanzwe-imbamutima-za-ndanda-wasanze-umugore-we-mu-bwongereza-112377.html

  • Miss Mutesi Jolly nabarimo Miss Shanitah bas… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021, Miss Jolly Mutesi. umwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa yasangiye ifunguro rya nijoro n'abakobwa bari guhatanira ikamba muri iri rushanwa.

    Ku mbuga nkoranyambaga za Miss East Africa hagaragaraho ibihe bitandukanye abari muri iri rushanwa bagiranye na ba nyampinga bose, mu bihe byo gusangira ubwo bari bari kumwe kuri icyo kirwa.

    Aba ba nyampinga basangiriye ku kirwa ubusanzwe kidatuwe cyitwa Bongoyo, giherereye mu birometero bibiri n'igice mu Majyaruguru ya Dar es Salaam.

    Abakobwa mbere y’umusangiro

    Abakobwa batangiye kugera muri Tanzania mu mpera z'ukwezi gushize, bari mu mwiherero uzarangira tariki 24 Ukuboza 2021 ubwo hazatangazwa uwegukanye ikamba.

    Uzegukana ikamba azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa Nissan X-Trail nshya, ifite agaciro k'ibihumbi 44 by'Amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 50 Frw). Buri kwezi kandi azajya ahembwa 1500$ (arenga 1 500 000 Frw).

    Igisonga cya mbere kizahembwa 5000 $, mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa 3000 $.

    Mutesi Jolly nyuma yo kuganiriza ba Nyampinga yafashe agafoto

    Abakobwa ubwo batangiraga gusangira

    Ba Nyampinga barimo Miss Shanitah baryohewe n’amazi yo kukirwa

    Ba Nyampinga bafata ifoto y'urwibutso

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112376/miss-mutesi-jolly-nabarimo-miss-shanitah-basangiriye-ku-kirwa-cya-bongoyo-mbere-yuko-hamen-112376.html

  • Mbappe yahishuye impamvu ikomeye yigomwe gutsinda ibitego 3 akarekera Messi penaliti #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Kylian Mbappe wa PSG yatangaje impamvu yaretse Lionel Messi bakinana agatera penaliti nyamara yari kumuhesha amahirwe yo gutsinda ibitego 3 muri uyu mukino batsinzemo Club Brugge ibitego 4-1.

    Kylian Mbappe yatsinze ibitego bibiri byihuse ku munota wa 2 n'umunota wa 7muri uriya mukino,yakoze igikorwa cy'ubutwari yanga kwikunda aha Messi wari watsinze igitego 1 penaliti yari ibonetse.

    Ku munota wa 75,PSG yahawe penaliti nyuma yuko Lionel Messi yakandagiwe mu rubuga rw'amahina.

    Nubwo uyu rutahizamu w'Umufaransa yari abonye amahirwe yo gutsinda igitego cya 3 [hat-trick], yemeye ko Lionel Messi ariwe utera iyo penaliti arayinjiza.

    Nyuma yumukino, Kylian Mbappe yatangaje ko yabikoze kugira ngo afashe Lionel Messi kugarura icyizere cyo gutsinda ibitego.

    Ati: 'Tugiye gukenera Lionel Messi. Tugiye kumukenera muri uyu mwaka w'imikino kandi nzi neza ko azadufasha igihe cy'ingenzi kigeze. Akeneye kuhagera afite ikizere kuri iyo mikino, azadufasha natwe. Nibyiza kuri we ko yarangije afite ibitego bibiri, ariko kandi ni byiza kuri twe ejo hazaza “.

    Nubwo PSG ifite ba rutahizamu 3 bakomeye ku isi,benshi ntabwo bayibara mu bahatanira igikombe cya Shampiyona kubera imikinire yayo iri hasi.

    Muri Ligue 1,Lionel Messi ntabwo ahagaze neza ariko amaze gutsinda ibitego 5 mu mikino 6 ya Champions League amaze gukina.

    Mbappe ahagaze neza mu buryo bugaragara buri wese, ariko ikibazo gikomeye Pochettino akeneye gukemura muri uyu mwaka w'imikino n'ukureba uko yahuza Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappe bakamenyerana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mbappe-yahishuye-impamvu-yarekeye-messi-penaliti-kandi-yari-gutsinda-ibitego-3

  • Umugaba w'ingabo z'Ubuhinde n'abandi bantu 13 barimo umugore we bahitanwe n'impanuka ya kajugujugu #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Buhinde, General Bipin Rawat n'abandi bantu 12, baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo y'iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu.

    Kuri uyu wa gatatu nibwo iyi kajugujugu yari itwaye Jenerali Bipin Rawat w'imyaka 63, yakoze impanuka ihira mu ishyamba riri hafi ya Coonoor, muri Tamil Nadu.

    Uyu mukuru w'ingabo yari kumwe n'umugore we n'abandi bantu 11 mu ndege ya Mi-17V5 yaguye mu ishyamba ryinshi rya Nilgiris.

    Nk'uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza, abantu 13 kuri 14 bari muri iyo ndege bapfuye nyuma y'impanuka.

    Amakuru avuga ko Rawat n'umugore we Madhulika Rawat bari berekeje mu Ishuri Rikuru ry'Ingabo z'Ingabongo atange ikiganiro.

    Umuntu umwe niwe wabashije kurokoka iyi mpanuka ariko afite ibikomerebyinshi aho ari kwivuriza mu bitaro bya Gisirikare, Wellington.

    Ingabo zirwanira mu kirere mu Buhinde zemeje ku rubuga rwazo rwa Twitter urupfu rwa Rawat, umugore we Madhulika n'abandi 11.

    Amashusho yerekanywe mu binyamakuru bitandukanye mu Buhinde yerekanye umwotsi mwinshi waturukaga kuri iyi ndege iri guhira muri iryo shyamba riri nko mu birometero 10 uvuye ku muhanda wegereye mu karere ka Nilgiris.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umugaba-w-ingabo-z-ubuhinde-yahitanwe-n-impanuka-ya-kajugujugu-yahiriye-mu

  • Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya Siporo… – #rwanda #RwOT

    Rurangayire Guy usanzwe ari Umuyobozi wa Siporo w'agateganyo akaba n'umuyobozi ushinzwe amakipe y'igihugu muri MINISPORTS yamaze kwandika ibaruwa asezera ku kazi ke, aho kugeza ubu hataramenyekana impamvu yatumye asezera.

    Nta makuru yigeze atanga ku isezera rye, kuko yavuze ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

    Guy Rurangayire yasezeye ku mirimo ye muri MINISPORTS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112368/umuyobozi-wa-siporo-muri-minisiteri-ya-siporo-yeguye-ku-mirimo-ye-112368.html

  • Abyaye yava ku micyo! Umukinnyi wa Filime yah… – #rwanda #RwOT

    Ini Edo, ni icyamamare muri Filime za Nigeria. Amakuru atandukanye avuga ko akunda urubyaro ariko kikaba ikizira kuba yatwita, aho yumva ko umubiri we utemba itoto utakongera kurangaza benshi mu gihe yaba yarabyaye. Ini akireba  umubyarira byabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria, aho yabajijwe se w’umwana (uwo bahuje intanga) afite ntamutangaze.

    Uburyo bwa ‘surrogacy’ (guha uburengenzira umuntu akakubyarira aho utanga intanga ), ntibumenyerewe mu bihugu bimwe by’afurika ariko birakorwa, mu gihe habayeho ubwumvikane ku gutanga intanga n’uzifata. Ini yavuze ko yahisemo kubyara umwana we wa mbere binyuze mu kumubyarirwa mu kwirinda ibibazo cyangwa impinduka yaterwa n’inda.

    Ikinyamakuru Dailypost , kivuga ko Ini yabajijwe uwo bahuje intanga ngo hamenyekane se w’umwana araruca ararumira, ahitamo kuvuga ko yagombaga kubona umwana ariko atamubyaye, akishimira kwitwa umubyeyi nyuma yo gutandukana n’umugabo we Philipe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112374/abyaye-yava-ku-micyo-umukinnyi-wa-filime-yahisemo-ko-bamubyarira-umwana-akamurere-aho-kugi-112374.html

  • Byiringiro Lague agiye guhabwa akayabo katarahabwa undi mukinnyi wese mu Rwanda kugira ngo yongere amasezerano #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Radio 10 nuko Ikipe y'ingabo z'igihugu igiye guha uyu rutahizamu Miliyoni 60 Frw yo kumugura.

    Uretse kariya kayabo ko kumugura,iyi kipe izajya imuha umushahara wa Miliyoni 2 Frw buri kwezi.

    Biravugwa ko uyu mugabo azahabwa imodoka ndetse n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC,Gen.James Kabarebe yamwereye kumwubakirwa Inzu yo kubamo we n'umugore we Uwase Kelia.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, nibwo Byiringiro Lague yakoze ubukwe n'uyu mukobwa bari bamaze imyaka 4 bakundana.

    Ubu bukwe bwagombaga kuba Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize ariko uyu mugabo yemeye kubusubika kugira ngo afashe APR FC kwitwara neza imbere ya RS Berkane ariko ntabwo byamukundiye nubwo yatsinze igitego cyiza.

    Byiringiro Lague w'imyaka 22, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y'uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-igiye-guha-byiringiro-lague-akayabo-katarahabwa-undi-mukinnyi-wese

  • Rocky yavuguruje Papa Cyangwe #rwanda #RwOT

    Rocky Kirabiranya avuga ko yamaze gutandukana n’umuhanzi Papa Cyangwe warebererwaga na Rocky Entertainment ahagarariye, ni mu gihe uyu muhanzi we avuga ko icyahindutse ari imikoranire gusa n’aho ubundi akiri mu nshingano zabo.

    Uyu muhanzi yamenyakanye cyane ubwo yatangiraga gukoranaga na Rocky Entertainment, ihagarariwe na Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky Kirabiranya aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Sana, Ngaho, Kuntsutsu yakoranye Juno Kizigenza, Bambe yakoranye na Social Mula na Nzoze yakoranye na Oleg w’i Burundi.

    Tariki ya 24 Ugushyingo nibwo yashyize Post kuri Instagram ye iteguza abakunzi be ko agiye gushyira hanze EP (Extended Playlist) igizwe n’indirimbo 6, akaba yarayise 'Sitaki’ akaba ari n’imwe mu ndirimbo z’iyigize, harimo kandi 'Nyaza’, 'Niki Niki’, 'Kanjeje’ yakoranye na Chris Eazy, 'Aho’ yakoranye ba Bushali ndetse 'Puna’ yakoranye na Logan Joe.

    Ku ifoto yasohoye yanditseho izi ndirimbo, hajeho amagambo akomeye yasaga n’agaragaza ko yatandukanye na Rocky Entertainment (kuko nta hantu na hamwe igaragara) ahubwo hariho 'Cuma Gang’.

    Muri iyo foto kandi handitsemo amagambo akomeye aho bisa nk’aho hari uwo yacyuriraga, benshi baketse ko ari Rocky yabwiraga.

    Amwe mu magambo yanditsemo aragira ati 'simbishaka gumana ibyawe gaceze simbishaka. Gutwika bitinjiza nta mumaro. Don’t trust anyone (ntukagire uwo wizera). Nta gishegu na kimwe kirimo ndaq. Work Hard & Pray Hard (kora cyane, usenge cyane). Papa Cyangwe ni we wanditse hano.'

    Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na Rocky, yavuze ko Papa Cyangwe ari we ufite ibisubizo by’ukuri kuko ari we watangaje ibyo bintu we ntacyo afite cyo kubivugaho.

    Ubwo Papa Cyangwe yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko akiri mu maboko ya Rocky Entertainment ahubwo icyahindutse ari imikoranire gusa.

    Ati “ukuri ni uko tutatandukanye n’ubu turi kumwe mu modoka, ntabwo twatandulanye icyo twakoze ni uguhindura imikorere nayo itari myinshi, icyo twashatse ni uko indirimbo za Papa Cyangwe zica ku mbuga ze, noneho ikindi cyahindutsemo ni uko twashatse ngo tuzamure n’izina Cuma Gang’ ribe rinini rirenge kuba babyumva mu ndirimbo ngo 'Cuma’, twashatse gufata 'Cuma Gang’ tukayihuza na 'RE (Rocky Entertainment)’ tukongera imbaraga.'

    Ibi ariko bikaba bitandukanye n’ibyo Rocky yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko bamaze gutandukana n’uyu muhanzi nyuma y’uko abisabiye gutandukana.

    Muri iri tangazo, Rocky yavuze ko Papa Cyangwe ari we wabasabye ko batandukana ndetse nabo bemera ubwo busabe bakaba bamwifurije ishya n’ihirwe ndetse basaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira.

    Rocky yemeje ko yatandukanye na Papa Cyangwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rocky-yavuguruje-papa-cyangwe