Nadege Uwamwezi (wavutse 1993) ni Umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri filimi zo kuri televiziyo mu Rwanda, azwi cyane ku izina ‘Nana’ mu biganiro bya Televiziyo, akaba yaratumbagirijwe ubwamamare na filime y’uruhererekane yitwa City Maid akinamo yitwa Nana. Usibye gukina filime, ni n’umuririmbyi akaba n’munyamideri.
Yavutse mu 1993, avukira mu Rwanda. Mu gukomeza gushaka ubuzima, yafunguye butike yitwa ‘Nana Fashion Shop’ yitiriye izina rye muri cinema. Afite umuhungu umwe kuva yashyingiranwa bwa mbere witwa Ganza Benny Lucky. Nana yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo ariko nyuma yaje kubihakana, avuga ko bari inshuti gusa.
Mu minsi ishize ni bwo amakuru yasakaye ko ari gutegura ubukwe n’umukunzi we Damas uba i Burayi. Ndetse kuri ubu Nana ari kubarizwa i Burayi mu rwego rwo kwitegura ubukwe bwe nk’uko amakuru agera ku InyaRwnda.com abihamya.Â
Mbere yo gukina, Nadege yari umuririmbyi waririmbye ku izina rya ‘Umwamikazi Nadege’. Yari mu itsinda ryitwa ‘The Queens’ aho baririmbaga ‘Ryajambo’ mu mwaka wa 2009. Yinjiye muri Kwetu Film Institute yiga ibijyanye n’Ikinamico.Â
Nyuma yaje guhura na Kennedy Mazimpaka wabonye ubuhanga bwe bwo gukina muri Kwetu, amuha uruhare ruto muri filime Rwasibo maze arigaragaza cyane. Nana yaje kuba umukinnyi wa mbere wa sinema mu Rwanda nyuma y’aho mu 2016 atangiye gukina muri filime City Maid ifatwa nka nimero ya mbere muri filime nyarwanda zikunzwe cyane.

Nyuma yaho, yakinnye muri filime nyinshi zizwi cyane zirimo, Catherine na Nkubito ya Nyamunsi. Muri 2016, yakinnye muri City Maid filimi imaze kumenyekana cyane mu bantu, akaba ayikinamo yitwa Nana.Â
Nana amaze iminsi asangiza abamukurikira amafoto ari mu gihugu cy’u Bubiligi aho yagiye gusura umukunzi we kugira ngo banoze imishinga y’ubukwe bwabo buzaba mu mpera z’Ukuboza uyu mwaka. Taliki 06 Ukuboza 2021, abinyujije kuri konti ya Instagram ye, Nana yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umukunzi we ubona ko ari Nana wayifashe maze akoresha akamenyetso k’umutima n’akandi k’ijana.

Ugenekereje kuri utwo tumenyetso igisobanuro cyatwo Nana yagize ati: ”Umukunzi wanjye Ijana ku ijana”. Ubu amakuru aturuka mu nshuti za hafi za Nana, aravuga ko agiye gukora ubukwe n'umusore usanzwe uba mu gihugu cy'u Bubiligi bamaze imyaka itatu bakundana. Amakuru yizewe avuga ko imihango yo gusaba no gukwa izabera mu Rwanda tariki 29 Ukuboza 2021, mu gihe ibirori byo gusezerana mu rusengero bizabera mu Bubiligi.

Amakuru kandi InyaRwanda ifite avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by'ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata. Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw'umutekano wabo bombi.

















Nana agiye gukora ubukwe n’umukunzi we utuye i Burayi
Lague ni umwe mu bakinnyi bakunda kwitabazwa cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi







Butera Andrew niwe wari Parrain wa Lague
Uko Lague yagiye gusaba yambaye
Mugunga Yves bakinana muri APR FC
Nshuti Innocent mu bari bambariye Lague
Nsabimana Aimable
Buregeya Prince bamaranye igihe muri APR FC
Ruboneka Bosco mu bambariye Lague
Lague akikijwe na Butera na Mugunga
Nyina wa Uwase Kelia
Se w’umugore wa Byiringiro Lague
Nyina wa Lague, Mushiki we na Nyirasenge mu birori bya Lague Byiringiro
Byari ibyishimo bivanze n’amarira ku mpande zombi
Lague na Kelia bari bizihiwe mu bukwe bwabo
Lague yambitse impeta umukunzi we Kelia

Umubyeyi wa Kelia yagenewe impano n’urugo rushya rwa Lague
Habayeho igihe cyo gucinya akadiho muri ibi birori

Lague yarushinze na Kelia bari bamaze imyaka ine bakundana


Byiringiro Lague na Kelia basezeranye imbere y’Imana
Lague na Kelia bacinye akadiho
Umutoza Adil wa APR FC yari yitabiriye ubukwe bw’umukinnyi we Lague

