Category: Uncategorized

  • Kutaboneka kw’Abacamanza byatumye Munyenyezi woherejwe na USA ataburana urubanza rwe rwimurirwa umwaka utaha #rwanda #RwOT

    Inteko y’abacamanza yagombaga kuburanisha Munyenyezi ntiyabonetse kubera amahugurwa y’abagize ubucamanza mu Rwanda hose akomeje muri iki cyumweru.

    Munyenyezi uregwa ibyaha birindwi bya jenoside, yagejejwe mu Rwanda mu kwezi kwa kane yoherejwe na Amerika, ubu afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali.

    Aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yahakanye ibyaha byose aregwa, avuga ko muri jenoside atari afite intege z’umubiri zo gukora ibyaha yarezwe n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

    Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

    Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.

    Uruhande rw’uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw’abavuga ko biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw’ibinyoma.

    Urukiko rwaje gutegeka ko Madamu Munyenyezi afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Urukiko uyu munsi rwavuze ko uru rubanza rwe mu mizi ruzatangira tariki 06 Mutarama 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Kutaboneka-kw-Abacamanza-byatumye-Munyenyezi-woherejwe-na-USA-ataburana-urubanza-rwe-rwimurirwa-umwaka-utaha

  • Kayonza : Umugabo wari wirukanye umugore we n’abana babo 5 akisigarana mu nzu bamusanze yimanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Pauline Mutuyimana yatangaje ko uyu nyakwigendera yari aherutse kwirukana umuryango we bakaba bari bamaze iminsi ibiri.

    Ati 'Mu gitondo rero basanze yimanitse mu mugozi yapfuye.'

    Uyu muyobozi w’Umurenge kandi avuga ko nyakwigendera yari amaze iminsi yishoye mu businzi ari na bwo bwatumye yirukana umuryango.

    Icyakora akavuga ko nta gihe kinini yari amaze yishoye muri ubu businzi, ati 'Yari umurokore. Ubwo COVID-19 yazaga ariko yaje kubireka yishora mu nzoga zinatuma atangira kujya atonganya umugore we, yari amaze iminsi ibiri anamwirukanye mu nzu we n’abana be.'

    Umuryango wa nyakwigendera na wo ushimangira ibyatangajwe n’uyu muyobozi aho uvuga ko yahoze ari umukritsu ukomeye ariko ko mu minsi ishize yahindutse mu kanya agato agahita yijandika mu businzi.

    Abaturanyi b’uyu mugabo w’imyaka 51 bavuga ko yari amaze iminsi avuga hari ijwi rimaze iminsi rimuvugiramo rimusaba kujya kwibera mu irimbi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umugabo-wari-wirukanye-umugore-we-n-abana-babo-5-akisigarana-mu-nzu-bamusanze-yimanitse-mu-mugozi

  • Uburezi kuri bose ntabwo bwagarukira gusa ku bihugu bikize – Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu nama mpuzamahanga yiga ku Burezi, World Innovation Summit for Education (WISE) iri kubera i Doha muri Qatar.

    Ni inama yateguwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku burezi, Education Above All (EAA) ugamije ko uburezi bw’ibanze bugere kuri bose hirya no hino ku Isi.

    Iyi nama kandi yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr Uwamariya Valentine .

    Perezida Kagame wagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ko uburezi bukwiriye kumvikana nk’uburyo nyabwo bufasha abana gukurana imitekerereze iboneye, izabafasha mu buzima bwabo bwose.

    Ati 'Uburezi kuri bose ni ingenzi. Uburezi ntabwo ari ugufata ibintu mu mutwe gusa, ahubwo ni uguhereza abana uburyo bw’imitekerereze buboneye.'

    Yakomeje agira ati 'Niba dushaka kubona umusaruro mwiza no kubaka abakozi bashoboye, ireme ry’ibyo dutanga rigomba kuba intego yacu. Ubufatanye mu burezi buzaba umusemburo wo kubigeraho.'

    Inkingi ya kane y’Intego z’Iterambere rirambye (SDGs), isaba ibihugu byose ku Isi gushyira imbere uburezi bwa bose nka kimwe mu bizafasha Isi kugera ku bukungu n’imibereho myiza irambye kuri bose.

    Perezida Kagame yavuze ko Isi idashobora kugera ku bukungu burambye uburezi budashyigikiwe.

    Ati 'Kujyana mu ishuri abana bose bizakurura ishoramari ryisumbuyeho byose bigamije guha abaturage bacu ubumenyi bukenewe no guhangana mu ruhando mpuzamahanga.'

    Yongeyeho ati 'Uburezi kuri bose ntabwo bwagarukira gusa ku bihugu bikize, bigenze gutyo ntabwo byaba ari uburezi kuri bose. Ndahamagarira ibindi bihugu kutwiyungaho kugira ngo duharanire ko nta mwana n’umwe usigara inyuma.'

    Perezida Kagame yavuze ko kuba abana b’abanyarwanda basigaye biga amashuri abanza ku kigero cya 98% ari intambwe ikomeye ariko n’abo 2% basigaye bakwiye gukurikiranwa kuko ari ngombwa ko igipimo kigera kuri 100%.

    U Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbere uburezi kuri bose. Kuri ubu ni kimwe mu bihugu bya Afurika aho uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye ari ubuntu kuri bose.

    Ni mu gihe imibare iheruka igaragaza ko umubare w’abantu bazi gusoma no kwandika ugeze kuri 73%.

    Muri iyi nama AEE hatangijwe ubufatanye na Guverinoma zitandukanye muri gahunda yiswe 'Educate a Child’, uzafatanyamo n’ibihugu birimo u Rwanda, Zanzibar, Gambia na Djibouti. Intego ni uko nta mwana ugeze igihe cyo kujya mu ishuri ukwiriye kuba ataririmo no guharanira ko abaririmo barigumamo, hitabwa ku bituma abana bata ishuri.

    Source : https://imirasire.com/?Uburezi-kuri-bose-ntabwo-bwagarukira-gusa-ku-bihugu-bikize-Perezida-Kagame

  • Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko uburezi kuri bose ari ingenzi cyane kandi umwana akaba agomba kubakwamo imitekerereze mizima, byose bikajyana n'uburezi bufite ireme.

    Hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yitabiriye ikiganiro cyavugaga ku guharanira ko abana bose bajya mu ishuri.

    Ni inama iri muri gahunda yatangijwe na Qatar Foundation iyobowe na Sheikha Moza Bint Nasser.

    Iyi nama yaberaga muri Qatar, yatangiye ku itariki 7 yasojwe uyu munsi. Yitabiriwe n'ibihumbi by'abafatanyabikorwa mu burezi n'abandi bahanga mu guhanga udushya baturutse hirya no hino ku isi, bamwe bayitabiriye imbonankubone, abandi bifashisha ikoranabuhanga kugira ngo baganire kuri ejo hazaza h'uburezi.

    SRC:RBA

    The post Perezida Kagame yagaragaje uko uburezi kuri bose ari ingenzi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/09/perezida-kagame-yagaragaje-uko-uburezi-kuri-bose-ari-ingenzi/

  • Nyanza : Abagabo bemera ko ari bo nyirabayazana b’ubwiyongere bwo gusambanya abana #rwanda #RwOT

    Babitangaje ubwo hasozwaga iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiganjemo iryo gusambanya abana.
    Bamwe mu bagabo bitabiriye ubu bukangurambaga bemeje ko akenshi abagabo ari bo bagira uruhare rukomeye mu isambanwa ry’abana.

    Uwitwa Rukundo Jacques usanzwe ukora akazi ko gutwara moto, ati 'None se burya uzarebe umugabo ni we utereta cyane ko akenshi aba anafite ibyo yahonga uwo mwana bityo abiretse uko gusambanya umwana ntibyabaho.'

    Mugenzi we Sibamana Anathole nawe ati 'Uzarebe no mu gihugu humvikana imibare myinshi y’abana b’abakobwa batwara inda zitateganijwe none se nyine si abagabo baba bazibateye ? Bityo abagabo nitwe ba mbere bo ku kurwanya gusambanya abana.'

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyanza, Harerimana Jean Marie Vianney yavuze ko mu kwezi k’Ugushyingo 2021 gusa hasambanyijwe abana 11 basambanyijwe kandi ko bose basambanyijwe n’abagabo.

    Ati 'Twebwe abagabo iki kibazo dusobanukiwe ingaruka zacyo tugasobanukirwa ibyiza byo kukirwanya, tubishatse cyacika burundu.'

    Harerimana yibukije abagabo ko kiriya cyaha kiremereye kandi uwo gihamye ahanwa biremereye ibihano bitandukanye birimo no gufungwa burundu bitewe n’uko yagikoze, nk’igihe uwo yasambanyije yamuteye uburwayi budakira, igihe babanye nk’umugabo n’umugore n’ibindi bikagira ingaruka ku wasambanyije n’umuryango we.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko akenshi abana bafite guhera ku myaka 12 kugera kuri 17 y’amavuko basambanywa ari umugambi umaze igihe kandi ko hari abantu baba bawuzi bityo ko buri wese akwiye kuba nyambere mu kurwanya iki kibazo.

    Yagize ati 'Babyeyi twite ku burere bw’abana aho agiye ube uhazi, niba ari ahantu ubona hashobora kumutera ikibazo wimwoherezayo cyangwa umuherekeze niba ari ngombwa ko ajyayo.'

    Mu kwezi k’Ukwakira 2021, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje urutonde rw’abantu 322 bahamijwe ibyaha byo gusambanya abana. Ni urutonde rwiganjeho abagabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Abagabo-bemera-ko-ari-bo-nyirabayazana-b-ubwiyongere-bwo-gusambanya-abana

  • APR FC yiteguye gutangira gutwara abantu mu nkiko #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwiteguye gutangira kujyana abantu mu nkiko batangaza amakuru y’ibihuha kuri iyi kipe kandi nta muyobozi baba bashatse ngo bayabaze ayabime.

    Ibi babitangaje nyuma y’ibyavuzwe mu bitangazamakuru ko iyi kipe igiye kongerera Byiringiro Lague amasezerano y’imyaka 3 azatuma aba ari we mukinnyi uhenze muri APR FC.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu uheruka gukora ubukwe, usatira anyuze ku mpande mu masezerano ye mashya azishyurwa miliyoni 60 agasinya imyaka 3, akazajya ahembwa miliyoni 2 buri kwezi.

    Iyi kipe ikaba yabyamaganiye kure ibinyujije ku mbuga zayo aho yavuze ko ari amakuru y’ibihuha adafite ishingiro.

    Bagize bati 'Ubuyobozi bwa APR FC buranyomoza amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ko umukinnyi wayo Byiringiro Lague agiye kongerwa amasezerano mu ikipe y’ingabo z’igihugu aho byavuzwe ko agiye guhabwa miliyoni 60 n’umushahara wa miliyoni 2 buri kwezi.'

    'Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi b’ikipe ya APR FC kudatega amatwi no kudaha agaciro ibihuha nk’ibi kuko bigamije kuzana umwuka mubi mu ikipe no gushaka kwangiza ikipe muri rusange.'

    Bakomeje basaba abantu batangaza amakuru kuri APR FC kwitonda bakavuga ibyo bafitiye gihamya, ngo nibikomeza ababiri inyuma bose bazajyanwa mu butabera.

    Bati 'Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwamaganye abantu bagamije kwangiza ikipe ya APR FC kuko nibikomeza ababiri inyuma bose bazajyanwa mu butabera, bityo bukaba busaba buri wese kujya abanza kubaza neza mbere yo kugira ibyo atangaza kugira ngo atangaze ibyo afitiye gihamya.'

    Si inshuro ya mbere ikipe ya APR FC yanditse inkuru nk’iyi inyomoza ibiba byatangajwe kuri iyi kipe baba bise ibihuha.

    Byavuzwe ko Byiringiro Lague agiye guhabwa amasezerano azamugira umukinnyi uhenze kurusha abandi muri iyi kipe

    Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bugiye gutangira kujya bujyana abantu mu nkiko batungaza ibihuha kuri iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yiteguye-gutangira-gutwara-abantu-mu-nkiko

  • DR Congo: Umupolisi yashinje Joseph Kabila gutegeka ko impirimbanyi Floribert Chebeya yicwa #rwanda #RwOT

    Umupolisi wari umaze imyaka 10 mu buhungiro yabwiye urukiko rwa gisirikare i Kinshasa ko Joseph Kabila wahoze ari perezida wa DR Congo yahaye amabwiriza General John Numbi wari umukuru wa polisi yo kwica impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu Floribert Chebeya.

    Uyu mupolisi witwa Paul Mwilambwe wakatiwe urwo gupfa adahari mu 2011, nyuma y'uko ahunze ashakishwa kubera iyicwa rya Chebeya, aherutse guhunguka nyuma y'imyaka myinshi aba muri Senegal nk'impunzi.

    Joseph Kabila ntabwo yigeze ashinjwa mu nkiko uruhare mu rupfu rwa Floribert Chebeya nyuma waje kwitwa 'Intwari y'uburenganzira bwa muntu' na UN. Minisiteri y'imirimo ya Leta ivuga ko Mwilambwe ashaka kwivanaho uruhare yagize mu cyaha, nk'uko bivugwa na Radio Okapi.

    Mu kwezi kwa Kamena 2010 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Chebeya basanze yapfuye mu murwa mukuru Kinshasa ari mu modoka ye, mu gihe yari yahamagajwe n'umukuru w'igipolisi Gen. John Numbi ariko bakaba batarabonanye.

    Fidèle Bazana, umushoferi wa Chebeya, yabanje kuburirwa irengero ariko nyuma nawe byemezwa ko yishwe.

    Mu rukiko kuri uyu wa gatatu, Paul Mwilambwe w'ipeti rya komiseri wungirije mu gipolisi, yavuze ko 'General Numbi yari yahawe itegeko na Perezida wa Repubulika Joseph Kabila [ryo kwica Floribert Chebeya]', nk'uko bivugwa na radio okapi.

    Mwilambwe yashinje Joseph Kabila na general John Numbi kuba aribo bari bakuriye uwo mugambi, ashinja n'abandi bantu banyuranye.

    Mwilambwe, wari wambaye impuzankano y'abapolisi, yavuze ko umunsi Chebeya yari yatumijwe guhura na Numbi, ari we wamwakiriye kuri 'reception'.

    Uyu mupolisi yavuze ko nyuma y'uko abonye ibyakorewe Chebeya, General Numbi na Perezida Joseph Kabila bamusabye kubigira ibanga, bamwizeza kumurinda no kumuhungisha mu mahanga.

    Mwilambwe, yabwiye urukiko ko Floribert Chebeya yishwe kubera raporo yasohowe n'ishyirahamwe ry'uburenganzira bwa muntu yari akuriye, Voix des sans Voix, ku bwicanyi bwakorewe abayoboke b'ishyaka rya politiki rishingiye ku kwemera Bundu Dia Kongo mu 2008.

    Raporo ya Voix des Sans Voix, kimwe n'iya ONU/UN yari yabanje, zashinje abapolisi boherejwe na Leta ubwicanyi kuri abo basivile bagera kuri 200 mu ntara ya Kongo Central, icyo gihe yari Bas-Congo.

    Mbere yo kwicwa, hari hashize igihe Chebeya aterwa ubwoba na polisi, kandi ku munsi yishwe yari yatumijwe n'umukuru wayo, nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa icyo gihe yabivuze.

    Uwo munsi, Chebeya yoherereje ubutumwa umugore we amubwira ko ari ku cyicaro cya polisi aho agiye mu nama, ariko nyuma ntiyongeye kumwumva, nk'uko uyu munyamakuru yabivuze.

    Chebeya yari impirimbanyi y'uburenganzira bwa muntu izwi cyane kuva mu myaka ya 1990 iki gihugu cyikitwa Zaire. Nyuma y'urupfu rwe n'umushoferi we, Gen Numbi yahagaritswe ku mirimo ye kubera icyo kibazo ariko ntiyigeze akurikiranwa.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/dr-congo-umupolisi-yashinje-joseph-kabila-gutegeka-ko-impirimbanyi-floribert-chebeya-yicwa/

  • Sosiyete ya Liquid Rwanda yageneye abakiriya bayo impano z’iminsi mikuru yongera ingano ya interineti yabahaga #rwanda #RwOT

    Iyi poromosiyo yatangiranye n’ukwezi k’Ukuboza 2021 ikazageza muri Mutarama 2022, aho abakiriya bazajya babona interineti ikubye hafi inshuro ebyiri ubushobozi n’umuvuduko by’iyo bari basanzwe babona, ndetse bakazajya bayikoresha ntacyo bishisha ngo irashira vuba.

    Ramadhani Nshakabatenda, Umuyobozi muri Liquid Rwanda avuga ku bijyanye n’iyi poromosiyo yagize ati: “Mugihe icyorezo (COVID-19) kikiri igice kinini cyubuzima bwacu muriyi minsi mikuru, abagize umiryango benshi bazasabana binyuze ku yakure (Internet). Urufunguzo rwo kwemeza ko ibyo barigukora bimeze neza nta nkomyi, kugira internet yihuta, nibyo Liquid izaniye kubakiriya bayo murugo uyumwaka. Yaba amateraniro yo kuri interineti, ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, ibirori bya Instagram Live, Tik Tok cyangwa YouTube, ubushobozi bwacu bwiyongereye buzabigeraho nubwo haba hari abayikoresha benshi mu rugo rumwe.'

    Usibye kongera ubushobozi bwa internet yari isanzwe iha abari basanzwe ari abakiriye bayo, ubuyobozi bwa Liquid Rwanda buravuga ko bwemereye abakiriya bayo bashya insitarasiyo ya internet ku bakiriya bashya ku buntu aho ibikorwa remezo by’iyi sosiyete bigera hose mu Rwanda.

    Ubuyobozi bwa Liquid Home Rwanda kandi buravuga ko kuba imyaka ibiri ishize yari igoye, cyane cyane imikoranire mike nimiryango ninshuti byatumye yongera ingano ya internet yageneraga abakiriya bayo ikubye kabiri ubushobozi bw’iyo bari basanzwe babona, aho abakiriya bayo basanzwe ndetse n’abashya bashobora gusabana n’ababo ndetse bakanakomeza kwidagadura mu birori by’iminsi mikuru.

    Dore uko amapaki (Packages) ya internet Liquid Rwanda itanga ateye

    - Iyitwa Basic Essentials igera kuri 20Mbps igura 27,999 RWF
    - Iyitwa Family Entertainment igera kuri 80Mps igura 69,999 RWF
    - Iyitwa Modern Family igeza kuri 120Mbps igura113, 999 RWF
    - Iyitwa PowerPack igeza 200Mbps igura 199,999 RWF.

    Ibyo wamenya kuri Liquid Intelligent Technologies

    Liquid Intelligent Technologies ni ubucuruzi bwa Cassava Technologies, itsinda ry’ikoranabuhanga rya pan-Afrika rihari mu bihugu birenga 20, cyane cyane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Liquid yashyizweho yo ubwayo nk’ikigo Nyafurika k’intangrugero mu gutanga ibikorwa remezo bya by’ikoramabuhanga n’itumanaho gifite umuyoboro mugari wa fibre mugari urenga 100.000 km. Liquid Intelligent Technologies nayo ikoresha umuyoboro w’ikoranabuhanga kugirango itange Cloud na Cyber Security ibisubizo binyuze mu bufatanye bukomeye nabakinnyi bakomeye ku isi. Liquid Intelligent Technologies ni itsinda ryuzuye ry’ikoranabuhanga ritanga ibisubizo

    Source : https://imirasire.com/?Sosiyete-ya-Liquid-Rwanda-yageneye-abakiriya-bayo-impano-z-iminsi-mikuru

  • Umuhanzi ukomeye muri Kenya yahamije ku mugaragaro ko ari umutinganyi #rwanda #RwOT

    Umwe mu bagize itsinda rya muzika rya Sauti Sol yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi. Kubyemera kwe ku mugaragaro bishobora guha imbaraga abaharanira uburenganzira bw'abaryamana bahuje ibitsina-LGBT muri iki gihugu, aho ubusanzwe ubihamijwe n'urukiko ashobora guhabwa igifungo kigera ku myaka 14.

    Willis Austin Chimano uzwi cyane nka Chimano yatangaje ibi ubwo yarimo asobanura impamvu y'indirimbo ye nshya 'Friday Feeling'. Muri iyi ndirimbo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, habonekamo abagize ihuriro ry'abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT).

    Yabwiye kimwe mu binyamakuru muri Kenya ati: 'Nta kwihisha ukundi'. Yavuze ko ubu ari kubaho mu kuri kandi azakoresha muzika ye mu kurwanya kwikuza kubi kw'igitsina gabo, kwibasirwa bidafite ishingiro, n'uburyarya.

    Nta na rimwe Chimano yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ari umutinganyi nubwo mu bihe byashize yagiye agira abagabo bakundana nawe.

    Kuba uyu muhanzi yemeye kumugaragaro ko ari umutinganyi, bishobora kongerera ingufu abaharanira uburenganzira bw'aba-LGBT muri Kenya, aho imibonano mpuzabitsina y'abahuje igitsina ihanwa kugera ku gufungwa imyaka 14.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/umuhanzi-ukomeye-muri-kenya-yahamije-ku-mugaragaro-ko-ari-umutinganyi/

  • MUTABAZI ‘s Letter requesting changing name – #rwanda #RwOT

    We inform you that the named MUTABAZI Abudu, son of Kabera and Uwimabera, Domiciled at Ibuhoro Village, Kibagabaga cell, Kimironko sector, Gasabo district, in the city of Kigali applied for the authorization of the change of the name from his current name MUTABAZI Abudu to be called MUTABAZI Abdul Karim in the National Population Registry. The reason for the change of name is that it is my nickname.

    Approved by Prof. Shyaka Anastase, Minister of Local Government

    Document Validity: Issued on:2020-12-02

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112415/mutabazi-s-letter-requesting-changing-name-112415.html