Category: Uncategorized

  • Rayon Sports isaha n’isaha ishobora kwimura umwiherero #rwanda #RwOT

    Rayon Sports isaha n’isaha ishobora gufata icyemezo cyo kutazongera gukorera umwiherero mu Nzove bitewe n’imibereho y’abakinnyi batishimiye igihe bitegura umukino.

    Abakinnyi ba Rayon Sports bakora imyitozo bataha, ariko iyo habura iminsi 2 ngo bakine baba bagomba kujya mu mwiherero aho bawukorera mu Nzove, baba mu macumbi umuterankunga wabo Skol yabubakiye.

    Ni amacumbi abamo n’abakinnyi babishaka umunsi ku munsi nka Manace Mutatu, Sanogo Sulaiman na Steve Elo Manga.

    Imibereho y’abakinnyi igihe bagiye mu mwiherero, imirire yabo ni kimwe mu bintu batishimiye ndetse n’abatoza bakaba bamaze igihe babwira ubuyobozi ko atari ahantu ho gutegurira umukino ku ikipe yifuza intsinzi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko isaha n’isaha iyi kipe yafata umwanzuro ikajya ikorera umwiherero muri hoteli nk’uko byari bisanzwe ubundi mu Nzove bakajya bakorerayo imyitozo gusa.

    Ibi bishobora gutangirana n’unwiherero wo kwitegura umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona uzaba ku wa Gatandatu ikipe ya Rayon Sports izakinamo na AS Kigali.

    Rayon Sports ishobora kutazongera gukorera umwiherero mu Nzove

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-isaha-n-isaha-ishobora-kwimura-umwiherero

  • Kigali : Umugabo w’imyaka 58 akurikiranyweho gusambanya abana 7 bari hagati y’imyaka 12 na 17 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi na RIB tariki 08 Ukuboza 2021, mu Kagari ka Kugugu, mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

    RIB ivuga ko aba bakobwa yabashukishaga amafaranga akanabagurira ibintu bitandukanye kuko ari umucuruzi. Aba bana ngo bajyagayo mu bihe bitandukanye aho uyu uregwa yacururizaga akabakoreraho ibikorwa by’ishimishamubiri.

    Uwafashwe afungiye kuri RIB Station ya Kinyinya mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje uyu mugabo yakoraga biriya byaha ashukishije abana ibintu binyuranye kugira ngo abareshye abashobora muri ubwo busambanyi.

    Dr Murangira avuga ko ubu buryo ari bwo abakora ibi byaha bakunze gukoresha 'bifuza kwigarurira icyizere mu bana bagamije kubasambanya. RIB irasaba ababyeyi kwita ku bana babo ndetse igihe cyose babonye hari ikintu cyangwa impano bazanye batazi aho yavuye, ko bajya babyitaho, bagakurukirana ndetse bakiyama abo bantu.'

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 133 : Gusambanya umwana

    Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha :

    1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ;

    2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ;

    3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite niburaimyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugabo-w-imyaka-58-akurikiranyweho-gusambanya-abana-7-bari-hagati-y-imyaka-12-na-17

  • France : Muhayimana uregwa Jenoside yasabiwe gufungwa imyaka 15 #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ibirego bushinja Claude Muhayimana kuri uyu wa 15 Ukuboza 2021 busoza bumusabira igifungo cy’imyaka 15.

    Biteganyijwe ko abamwunganira ari bo bagiye kumvwa nyuma y’aho mu bihe bitandukanye inteko iburanisha yumvise abatangabuhamya, inzobere mu mateka y’u Rwanda n’ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu barokotse Jenoside na bamwe mu bayikoze barimo n’abakatiwe baba mu Rwanda ndetse n’uregwa ariwe Jean Claude Muhayimana.

    Kuri uyu wa Kabiri humviswe abavoka bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza ngo bagaragarize urukiko ishingiro ry’ibyaha Muhayimana aregwa.

    Muhayimana usanzwe afite ubwenegihugu bwa kabiri bw’u Bufaransa, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye, aho avugwaho kuba yaratwaraga Interahamwe zabaga zigiye mu bitero.

    Muri uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu kwezi gushize, humviswe ubuhamya burumo inzobere zagaragaje amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n’Abanyarwanda bazi ibya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Claude Muhayimana we yahakanye ibyaha akekwaho, aho yavuze ko yemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ariko ko atazi umugambi wo kuyitegura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/France-Muhayimana-uregwa-Jenoside-yasabiwe-gufungwa-imyaka-15

  • Musanze:Urugomo rw'inzererezi ruhangayikishije abatuye Busogo #rwanda #RwOT

    Mu karere ka musanze Umurenge wa Busogo,akagari ka Gisesero,Umudugudu wa Gahanga,haravugwa urugomo rw'abitwaza intwaro gakondo bagatobora amazu ndetse abayatuyemo bagatemwa bakanakubitwa ibibando.

    Abataka iryo hohoterwa n'abanyeshuri biga ISAE Busogo.

    Hashize iminsi mike abitwaje imihoro,ibisongo n'inkoni bigabije bamwe mu banyeshuri barimo Ishimwe Adrien baterwa ibyuma baranabatema bikabije hanyuna babiba bimwe mu byo bari bafite,babasiga arintere

    Muri aka gace ka Byangabo ntihashobora gushira iminsi ibiri hatabereye urugomo rw'insoresore zirirwa muri iyi santere.

    Abaturage bo mu murenge wa Busogo buvuga ko icyo kibazo kizwi kandi kimaze igihe ariko ngo n'ufashwe ntamara kabiri muri gereza ahita arekurwa akaza noneho ameze nk'uvuye mu myitozo.

    Uwashyikirijwe inzego zibishinzwe yatangiwe na raporo agashyikirizwa ubutabera ntihamenyekane uburyo yatashye Kandi noneho akaza yirata ku bayobozi cyane binzego z'ibanze.

    Turatsinze Edward,Umunyamabanga w'Akagari ka Gisesero ati”Niko biri ubu harimo urugomo kuko navuga ngo ubu harimo inzererezi nyinshi zagiye ziva mu mirenge myinshi cyane ko iyo tubafashe dusanga bamwe ari abo mu Gataraga, Cyintobo, Mukamira.

    Kubera ko santere iri hagati,bagenda bihishe ijoro bagatobora amazu y'abaturage cyane cyane abanyeshuri.

    Kanzayire ukorera muri iyi Centre yababajwe nuko yibwe Amafaranga ibihumbi 200.000Frw akayahomba atabonye ubutabera Kandi yiyambaje mudugudu.Ibyo babaye nyuma yo kwambura umukoresha we Hitimana Felicien agera kuri 450.000Frw abantu bose bareba ariko ntabone ubutabera.

    Agronome w'umurenge wa Busogo uri mu mwanya w'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge uri muri konje ati” nitwa Hakizimana Jean Pierre nkaba ndi agronome w'umurenge ati “inzererezi turazifite muri uyu murenge kandi nyinshi gusa turi muri gahunda yo kubashyira mu mashyirahamwe.Bamwe ntibabikozwa kuko bashaka kurya ibyo batakoreye.Dukomeje gukora ubukangurambaga dufatanyije na Minisiteri y'umurimo ngo babashe kwiteza imbere.

    Gusa murabo harimo n'abakoresheje intwaro gakondo bakomeretsa abanyeshuri baranabiba ubu turi kubashakisha dufatanyije na RIB ngo bafatwe bakurikiranwe.

    Iyo witegereje muri uyu murenge wa Busogo,ubona urujya n'uruza rw'abadafite akazi birirwa ku muhanda batukana barwana.Bajya gutega imodoka rimwe na rimwe bakambura abantu telefone kandi bikarangirira aho.

    Cip Alexis Ndayisenga umuvugizi wa polisi mu ntara y'amajyaruguru yagize ati”icyo kibazo turakizi ariko bamwe mu bakoreye urugomo abanyeshuri barafashwe ubu dufite abagera kuri 18.Dukomeje kubikurikirana cyane kuko muri iyi minsi nta rugomo ruheruka Kuba.

    Ubu twarabihagurukiye mu nzego zose z'umutekano kuva ku mudugudu,police n'inzego za gisirikare,ku buryo n'utekereza gukora urugomo ashatse yabireka kuko ufashwe ashyikirizwa ubutabera agakurikiranwa.”}

    Alfred NTAKIRUTIMANA/Umuryango. rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-urugomo-rw-inzererezi-ruhangayikishije-abatuye-busogo

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'INZU IHEREREYE KAMONYI #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UPI:2/08/12/05/736 IHEREREYE KAMONYI-RUNDA-RUYENZI-RUGAZI.

    PINGANW MU CYAMUNARA RIZATANGIRA TARIKI YA 17/12/2021 I SAA MBIRI (8H00) ZA MUGITONDO KUGEZA 24/12/2021 , KURI IYO TARIKI HAZAHITA HANATANGIRA IPIGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KU NSHURO YA MBERE I SAA MBIRI (8H00) ZA MUGITONDO.

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0785345782.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-inzu-iherereye-kamonyi

  • Bugesera: Yafashwe agiye kwiyahura muri Nyabarongo kubera kwanduza umugabo we SIDA #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Uwizeye Cecile uri mu kigero cy'imyaka 30 yafashwe agiye kwiyahura mu mugezi wa Nyabarongo,aho avuga ko yabitewe nuko yahemukiye umugabo we akamwanduza Sida.

    Uyu mugore yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko nawe atari azi ibiri kumubaho gusa ngo yaje kuruhuka nyuma yo kubuzwa n'abaturage kujya kwiyahura.

    Ati “Nari ndi mu muhanda ngenda njya iyo ntazi.N'ubu isaha ntiragera,sindayimenya ariko ni isaha n'umunsi ntazibagirwa.”

    Ubu ndumva naruhutse sinzi niba ari uko maze umwanya mpagaze.Umugabo wanjye naramubabaje cyane.Mubabaza muca inyuma,mubabaza ampahira,mubabaza ambyaza.Mubabaza muri byinshi ntarondora.Nafashe umwanya njya kumusaba imbabazi arabyanga nigumira muri gahunda zanjye.

    Gahunda yo gukomeza kubunga nk'uku.Ikintu nasaba Imana ntagisabye umwana w'umuntu kuko sinzi ku mutima we uko hameze.Namusaba kumbabarira ku cyaha cyose namukoreye.

    Imana yo mu ijuru imbabarire mpagaze imbere yayo.Manitse ibiganza,ninongera gutandukira igihango cyayo,ikirenge cyayobye ntikizagaruke ariko impe amahoro yo mu mutima.”

    Uyu mugore yakomeje avuga uko yahemukiye umugabo we ati “Nuko namwanduje Sida kandi atarigeze asambana na rimwe ansha inyuma.Ndihana ibyaha byose bindi ku mutima kuko mbyamvuyeho.

    Uyu mugore yavuze ko umugabo we ari umuntu mwiza ndetse ngo bafitanye umwana umwe w'imyaka 4.

    Abaturage babwiye BTN ko bamufashe ubwo yari amaze gushyira hasi umwana yari ahetse n'ibikapu yari afite, agiye kwiyahura gusa bemeza ko batazi ikibazo afitanye n'umuryango we.

    Umwe ati “Twasanze avuga ko agiye kwiyahura muri Nyabarongo.Abayobozi bamufashe bamuvanayo.”

    Undi yagize ati “Nabonye asa n'ufite stress.yavugaga ko afite ibibazo byinshi,amakosa yakoreye umugabo we.”

    Abaturage bahise bamenyesha polisi nayo ijya kumukura ku kiraro cya Nyabarongo aho yari agiye kwiyahura.

    Umugabo w'uyu mugore yavugishijwe n'ubuyobozi abubwira ko ntacyo yavugana nawe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/bugesera-yafashwe-agiye-kwiyahura-muri-nyabarongo-kubera-kwanduza-umugabo-we

  • Umuhanzi Billie Eilish yahishuye ingaruka yahuye nazo nyuma yo kureba 'Pornographie' akiri muto #rwanda #RwOT

    The New York Times yatangaje ko uyu muhanzi yavugiye mu kiganiro The Howard Stern Show, ko kureba filime z'urukozasoni byamwangije ubwonko , cyane ko yabitangiye akiri ku ntebe y'ishuri afite imyaka 11.

    Uyu muhanzikazi w'imyaka 19 yavuze ko kureba filime z'urukozasoni ari ukwitesha agaciro. Ati 'Kureba filime z'urukozasoni ni ukwitesha agaciro. Narebye izi filime nyinshi mvugishije ukuri. Natangiye kuzireba ubwo nari mfite imyaka 11. Ntekereza ko byanyangirije ubwonko ndetse narangiritse kubera narebye izi filime nyinshi.'

    Yakomeje avuga ko kureba filime z'urukozasoni byatumye atangira kugira ibyiyumviro byo gusambana mu gihe mbere atari yarigeze abitekereza.

    Ati 'Nageze ku kigero cyo kuba nareba ikindi kintu[…] nari isugi. Nta kintu nari narigeze nkora, rero ibyo byanshyize mu bibazo, inshuro nke bwa mbere nakoze imibonano mpuzabitsina. Ni uko byagenze kuko numvaga icyo ari kintu ngomba gukora no gukururwa nacyo.'

    Yakomeje avuga ko hari filime z'urukozasoni zimwe yarebye zirimo ihohotera, bigatuma na n'ubu kuri we agira inzozi mbi n'ibindi bibazo bijyanye gutora agatotsi.

    Ati 'Mbabajwe no kuba kureba izi filime bikundwa cyane ndetse ndirakarira ku kuba naratekereje ko byari byiza. Uko igitsina cy'umugore kigaragara muri 'pornographie' bitandukanye n'uko gisanzwe kimeze. Abagore n'abakobwa ntabwo babikunda.'

    Billie Eilish ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Amerika no ku isi kandi bakiri bato. Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo 'Happier Than Ever', 'Lovely' yakoranye na Khalid, 'Bad guy', 'When the party's over', 'Ocean Eyes, ,'Everything i wanted' n'izindi nyinshi.

    Refe:New York Times

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-billie-eilish-ingaruka-yahishuye-ingaruka-yahuye-nazo-nyuma-yo-kureba

  • Dr.Isaac Munyakazi wahoze muri Guverinoma yakatiwe igifungo cy'imyaka 5 gisubitse nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwahamijie icyaha cya ruswa, Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi,rumukatira imyaka 5 isubitse naho uwo bareganwa hamwe nyiri Good Harvest School, Gahima Abdul wamuhaye ruswa kugira ngo iki kigo kize imbere mu bizamini bya Leta,we akatirwa gufungwa imyaka 5 muri gereza.

    Mu rubanza rwabaye muri Gicurasi uyu mwaka,Dr Isaac Munyakazi wahamwe n'ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite yatakambiye Urukiko Rukuru arubwira ko yasabye imbabazi n'abarimo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda ku byaha yakoze.

    Ku wa 16 Ukwakira 2020 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi gufungwa imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 Frw, gusa ahita ajuririra iki cyemezo.

    Ibyaha Munyakazi yaregwaga byari bishingiye ku manyanga bivugwa ko yakozwe yo gufasha ikigo Good Harvest School cya Gahima Abdul bareganwaga, n'abanyeshuri bacyo kuza mu myanya ya mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza.

    Icyo gihe,Gahima yari yakatiwe igifungo cy'imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1.5 Frw, nyuma yo guhamwa icyaha cyo gutanga ruswa.

    Kuwa 14 Gicurasi nibwo Inteko iburanisha mu Rukiko rukuru rwa Nyarugenge yumvise ubujurire bwa Dr Munyakazi.

    Yahise abwira urukiko ko yajuririye urukiko rukuru kuko ibihano yahawe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge atabyemera.

    Yabwiye urukiko ko ibyo agiye kuvuga yabihereye kera abisobanura kuva muri RIB kugeza no mu zindi nzego.

    Ati “Nagize intege nke nk'umuntu ndabisabira imbabazi nanazisabye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika namwe banyakubahwa ndangira ngo imbere yanyu mbasabe imbabazi n'izi manza ndimo ubwazo nazo ni igihano kuko ibintu nagiyemo byo guhamagara Dr Sebaganwa Alphonse ngo arebe niba ishuri ryaza mu myanya myiza ntabwo byari ku rwego rwanjye ukurikije umwanya nari ndiho wo ku rwego rwa Minisitiri.”

    Umucamanza yahise asaba Dr Isaac Munyakazi gusobanura ibyo asabira imbabazi maze avuga ko yasabye umukozi wa REB witwa Dr Sebaganwa Alphonse ngo ko niba bishoboka yafasha ishuri rimwe ryo mu Mujyi wa Kigali ko ryaza mu myanya ya hafi.

    Dr Munyakazi yabwiye urukiko ko byabaye ngombwa ko abonana na Dr Sebaganwa Alphonse kugira ngo amubaze niba ibyo yamusabye yarabikoze. Dr Munyakazi yavuze ko yahuriye na Dr Sebaganwa ku Kimironko agahita amubwira ko ibyo yamusabye yamaze kubikora.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko butumva impamvu y'ubu bujurire ndetse buvuga ko ishuri rya Gahima ritatsindishaga abanyeshuri neza mbere y'uko ajya gushaka ukuntu ishuri rye riherereye mu Mujyi wa Kigali ryafashwa kuzajya ritsinda.

    Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi buvuga ko ari ikimenyetso cy'uko icyaha cyabaye.

    Buti 'turasaba urukiko kutakira ubujurire bw'abaregwa kuko nta mpamvu z'ubujurire bwabo.'

    Kuwa 31 Ukuboza 2019, amanota y'ibizamini yarasohotse, Good Harvest iza ku mwanya wa cyenda mu gihugu, ndetse abanyeshuri bayo babiri bashyirwa mu icumi ba mbere nyamara harabaye amanyanga nkuko Ubushinjacyaha bwabivuze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dr-isaac-munyakazi-wahoze-muri-guverinoma-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-5

  • Imodoka mu bihembo bizatangwa muri Rwanda Int… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyabereye kuri Hill View Hotel kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, abategura iki gikorwa basobanuye birambuye uko kizagenda kuva ku munsi wa mbere kugeza kirangiye.

    Bavuze ko bihaye igihe cy'amezi atatu uhereye uyu munsi bateguza iki gikorwa kugira ngo rubanda bumve neza gahunda ihamye bafite.

    Ni ibihembo bavuga ko byubakiye ku kuzamurira ubushobozi abakinnyi ba filime, abazitunganya n'abandi. Binagamije kuzamura urwego rwa cinema mu Rwanda, kwishimira ibyagezweho no gutuma cinema yo mu Rwanda imenyekana ku rwego Mpuzamahanga.

    Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa, ariko ni ku nshuro ya kabiri bigiye gutangwa ari mpuzamahanga. Mu 2020, byasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Kuri iyi nshuro, ibi bihembo byubakiye ku nsanganyamatsiko yo guhuza 'umuco wanjye' n'amajwi n'amashusho.

    Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts, yavuze ko kuri iyi nshuro bazatanga ibihembo byinshi, aho umukinnyi w'umugore/umugabo ukunzwe n'Abanyarwanda [People's Choice] azahembwa imdoka. Avuga ko uwa kabiri azahembwa sheki y'amafaranga atatangaje ingano yayo.

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri iyi nshuro abantu bakwiye kwizera ko iyi modoka izatangwa, bitandukanye n'ikindi gihe byigeze kuvugwa ko bazatanga imodoka ariko ntibikorwe.

    Ati 'Imodoka hari ikindi gihe yigeze kuvugwa ariko ntabwo twigeze tuyivugaho nk'ahantu nk'aha kubera ko ikosa ryabayeho yavugiwe mu gikari bihita binasohoka, haba impamvu zituma isubira mu gikari…'

    'Uyu munsi kuko tubivuze uwo mufatanyabikorwa ntabwo ateye atyo, nta n'ubwo ubu yakisubira ngo byemere bitewe n'amasezerano dufitanye.'

    Jackson avuga ko umuterankunga bamaze kuvugana 'kandi ntiyakwisubira'. Avuga ko abantu bakwiye kwitabira ibi bihembo, kandi ko hazaba harimo icyiciro cy'amatora yo kuri internet ari nayo azagena uzatsinda muri 'People's Choice'.

    Anavuga ariko ko hari Akanama Nkemurampaka kazemeza filime zizahatana, ndetse n'abazegukana ibihembo mu byiciro 32 by'abahatana bivuye kuri 23.

    Kuri iyi nshuro ya 8, Rwanda International Movie Awards izafatanya na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'Inteko n'Umuco.

    Guhera ku wa 20 Ukuboza 2021, abantu bazaba bemerewe gutangira kwandikisha filime zabo bashaka ko zizahatana muri iki gikorwa. Iyi gahunda izamara ukwezi kumwe.

    Ku wa 4 Mutarama 2022, hazaba ijoro ryo kugaragaza no guhitamo abahatana muri ibi bihembo.  Tariki 4 Gashyantare 2022 hazaba igikorwa cy'aho abakinnyi ba filime bazagenda bazajya ahantu hatandukanye biyereka abaturage. Tariki 3 Werurwe 2022, nibwo ibi bihembo bizatangwa.


    Mucyo Jackson yavuze ko imodoka izahabwa uzaba uwa mbere mu cyiciro cya People's Choice naho uza uwa kabiri azahabwa sheki y'amafaranga

    Ushinzwe imigendekere y'igikorwa Amir Mbera, yavuze ko ibi bihembo bigamije gutera iteka abagira uruhare mu guteza imbere cinema Nyarwanda barimo aba Producer, abakinnyi ba filime, abaziyobora n'abandi

    Uhereye ibumoso:  Ushinzwe imigendekere y'igikorwa Amir Mbera, Mucyo Jackson Umuyobozi wa Ishusho Arts itegura ibi bihembo, n'Umukinnyi wa filime Sugira Fofo Ushinzwe Itangazamakuru muri ibi bihembo

    AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112617/imodoka-mu-bihembo-bizatangwa-muri-rwanda-international-movie-awards-112617.html

  • Kumenyesha RDB mbere yiminsi 10: Bimwe mu by… – #rwanda #RwOT

    Ibitaramo byaherukaga gufungurwa mu Ukwakira 2021. Mu byemezo by'Inama y'Abaminisitiri, harimo ingingo ivuga ko 'Konseri zateguwe zizajya zibanza kwemezwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).'

    Ku gicamusni cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, bamwe mu bagize guverinoma bagiranye ikiganiro cyibanze ku ngamba nshya zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Umuyobozi mukuru w’agateganyo ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, yasabye abafite Hoteli gukomeza kwibutsa ababagana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo kumenya neza igihe bagomba kumara mu gihe cy’akato.

    Avuga ko ba mukerarugendo basura u Rwanda bagomba kubanza kwipimisha mbere y’uko bafata urugendo. Uyu muyobozi yavuze ko abategura ibitaramo/konseri bagomba kumenyesha RDB mbere y'iminsi 10. Yanavuze ko amabwiriza arambuye baza kuyatangaza.

    Ati 'Icya nyuma nagarukaho ni abategura konseri, aho tubasaba nk’uko bisanzwe kudusangiza amakuru mbere iminsi 10 ‘adress’ barayizi ariko turaza no gutanga inyandiko isobanura bino byose aho ayo makuru agomba gutangwa.”

    Akomeza ati 'Tukaba rero tubasaba y’uko ibikurikizwa ari ukureba ibipimo bya Covid-19 ndetse no kureba ko abantu bagana muri ibyo bikorwa bakingiwe ‘doze’ zose ziteganwa.'

    Yunganiwe n'Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera wavuze ko ibitaramo/konseri byari byarateguwe ibizaba ari ibifite uruhushya.

    Ati 'Ibitaramo by’umuziki no kubyina cyangwa se Nights Clubs birafunze ibyo byumvikane ko ibintu byahindutse ariko noneho ku bijyanye na konseri zari zarateguwe byumvikane ko izizakorwa ari izifite uruhushya.'

    Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko abagaragaweho Covid-19 muri iyi minsi ari abitabiriye ibirori bitandukanye, n'abandi bagiye bahurira ahantu hafunganye byatumye guverinoma ikaze ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Minisitiri Ngamije avuga ko abantu 6 ari bo basanze baranduye ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron mu bagenzi 23 basuzumwe. Avuga ko Leta yakajije ingamba kugira ngo ‘igihugu kidasubira mu bihe by’ibyintangiriro yo mu 2020’.

    Ngamije avuga ko abantu bakwiye gukomeza kwirinda no kubahiriza neza aya mabwiriza. Akavuga ko byari bisigaye bigaragaza ko abantu bari baradohotse, ntibambare agapfukamunwa, abandi bari ahantu hacucitse.

    Akavuga ko n’ubwo Leta yakoze ibishoboka mu guhangana n’iki cyorezo harimo gukingira umubare munini ariko abantu bakwiye gushyira imbere gukomeza kwirinda cyane.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ashima Abanyarwanda uburyo bitwaye muri iki gihe cyo guhangana na Covid-19, byatumye u Rwanda rushyigikirwa ku rutonde rw’ibihugu byitwaye neza mu guhangana n’iki cyorezo.

    Akibutsa abaturage batarikingiza Covid-19 kwitabira iki gikorwa kiri kubera mu matsinda. Ati “Turasaba abanyarwanda ko muri ibi byumweru bibiri biri imbere bakingiza kuko inkingo zarabontse mu buryo bushoboka.”

    Ashima uburyo abatuye Umujyi wa Kigali uri kwitwara mu kwikingiza Covid-19, ariko kandi ko abo mu Ntara y’Uburengerazuba ntibarumva neza iki gikorwa. Ni ibintu avuga ko inzego, abaturage n’abandi bakwiye kugira ibyabo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

    Uyu muyobozi avuga ko buri wese wateguye ibirori, ibitaramo n’ibindi akwiye kugenzura neza niba abantu yatumiye barikingije Covid-19 kandi bipimishije mbere y’uko umunsi nyirizina ugera.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko Omicron yandura vuba, agasaba buri wese kumva ko akwiye gukomeza gukaza ingamba mu kwirinda iki cyorezo, harimo nko kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba kenshi n’ibindi byose bisabwa mu kwirinda iki cyorezo.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata U. Habyarimana yavuze ko n’ubwo Abanyarwanda bari kwinjira mu minsi mikuru bakwiye no kwibuka icyorezo gihari, bityo ko atari umwanya wo ‘kuregeza’ mu kwirinda iki cyorezo.

    Yasabye abacuruzi guhana intera, kandi bakibutsa buri wese ubagana gukaraba intoki mbere y’uko yinjira mu iduka.

    Agasaba ko urubyiruko ruri muri ‘Youth Volunteers’ gukorera cyane ahari ubucuruzi bucucitse kugira ngo bibutse buri wese ugana iduka kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.


    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko imibare y'abandura Covid-19, ikomeje kuzamuka asaba buri wese gukaza ingamba


    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimye uburyo Abanyarwanda bari kwitwara mu rugamba rwo guhangana na Covid-19 asaba abatarikingiza kubyitabira

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata U. Habyarimana yasabye abacuruzi kongera kwibutsa ababagana kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko konseri zizemererwa kuba ari izifite uruhushya

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112612/kumenyesha-rdb-mbere-yiminsi-10-bimwe-mu-byo-abategura-ibitaramo-basabwa-112612.html