Category: Uncategorized

  • Shaddyboo , Miss Nishimwe Naomie na Papa Sava bayoboye urutonde muri Rwanda Influencer Awards [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, ni bwo icyiciro cy'amatora yo kuri internet mu bihembo bya Rwanda Influencer Awards cyasojwe. Abantu 50 b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye ni bo bari bahatanye aho batorwaga binyuze kuri internet hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money na Visa Card.

    Abatsinze mu cyiciro cy'amatora ni abantu 10 barimo umunyamideli Shaddyboo, Pamela Mudakikwa, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio, Nishimwe Rose, Gratien Niyitegeka [Seburikoko], umuhanzi Mico The Best, Japhet na Etienne, Joyce na Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Ibi bihembo biteganyijwe gutangwa ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021 n'ubwo ababitegura bavuga ko baheze mu gihirahiro nyuma y'uko Inama y'abaministri ihagaritse ibitaramo.

    Ariko ikavuga ko ibyateguwe bigomba gusaba uburenganzi Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB aho uru rwego narwo rwaraye rutangaje ko ruguye gusohora amabwiriza agenga ibitaramo.

    Nsengiyumva Alphonse ukuriye ikipe itegura ibi buhembo aragira ati 'Tukimara kubona itangazo twahise twandika ariko ntiturasunizwa. Amakuru dufite ni uko hakinozwa amabwirizwa ngenderwaho. Muri macye dukomeje kwitegura ariko ntituzi neza uko biri bugende.'

    Pamela Mudakikwa watsinze mu cyiciro cy'amatora azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga atanga ibitekerezo mu gushima ibyagenze neza cyangwa kunenga kandi agasangiza ibitekerezo bye abamukurikira.

    Agaragara cyane mu ngingo zibanda ku burenganzira bw'abana, umuryango ndetse no gufasha urubyiruko kugira imitekerereze myiza yarufasha kubaka ejo heza hazaza.

    Shaddyboo ntawumukurikira mu kugira umubare munini w'abamukurikira kuri Instagram. Imbaraga afite zituma ikigo cyose cy'ubucuruzi kifuza kuba cyakorana na we. Abamukurikira bamwigiraho byinshi bijyanye n'aho gusohokera, imyidagaduro, ubwiza ndetse n'imyambarire.

    Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2020 yatsinze icyiciro cy'amatora muri Rwanda Influencer Awards 2021

    Umuhanzi Mico The Best yahize bagenzi be bari bahatanye mu cyiciro cy'amatora

    Umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya Seburikoko

    Umunyamideli Shaddyboo yayoboye abandi mu bavuga rikijyana kuri Instagram

    Pamela Mudakikwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nawe yatsinze mu cyiciro cy'amatora

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-miss-nishimwe-naomie-na-papa-sava-bayoboye-urutonde-muri-rwanda

  • Ethiopia- Tigray: Hatawe muri yombi abanyamakuru bakora inkuru ku ntambara #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru batatu barimo uw'ibiro ntaramakuru by'abanyamerika muri Ethiopia bafunzwe bazira amakuru y'intambara batangaza, bashinjwa guha urubuga umutwe leta ya Ethiopia ivuga ko ari uw'iterabwoba.

    Umwe muri bo ni Amir Aman Kiyaro, umunyamakuru ufata za videwo ukorera ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) byo muri Amerika mu buryo bwa nyakabyizi (budahoraho).

    Abanyamakuru babiri bo muri Ethiopia Thomas Engida na Addisu Muluneh, na bo bafunzwe.

    Polisi ivuga ko abo banyamakuru barenze ku itegeko ry'igihugu ryo muri ibi bihe bidasanzwe no ku itegeko rihana ibikorwa by'iterabwoba.

    Umwanditsi mukuru wa AP Julie Pace yavuze ko ibi ari 'Ibirego bidafite ishingiro'.

    Ibi biro ntaramakuru bivuga ko umunyamakuru wabyo amaze igihe atara amakuru ku mpande zombi ziri mu ntambara.

    Akanama ko kurinda abanyamakuru mu mwuga wabo (Committee to Protect Journalists, CPJ) kamaganye itabwa muri yombi ry'abo banyamakuru, gasaba ko abanyamakuru bose bafungiwe gukora akazi kabo bahita barekurwa.

    CPJ ivuga ko umuvugizi wa polisi Jeylan Abdi yayibwiye ko kuvugana n'umutwe leta ivuga ko ari uw'iterabwoba ari icyaha nkuko bikubiye mu itegeko ry'iki gihugu ryo guhana ibikorwa by'iterabwoba, ko ibyo atari igikorwa cy'itangazamakuru.

    Abanyamakuru benshi bamaze gufungwa muri Ethiopia bijyanye n'amategeko y'iki gihugu y'ibihe bidasanzwe.

    The post Ethiopia- Tigray: Hatawe muri yombi abanyamakuru bakora inkuru ku ntambara appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/16/ethiopia-tigray-hatawe-muri-yombi-abanyamakuru-bakora-inkuru-ku-ntambara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ethiopia-tigray-hatawe-muri-yombi-abanyamakuru-bakora-inkuru-ku-ntambara

  • REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG women Basketball yaraye isinyishije abakinnyi batatu barimo babiri bakinaga mu ikipe ya IPRC Huye ndetse n'undi umwe wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda ihora ihanganye n'andi makipe atandukanye ya hano mu Rwanda akina umukino w'intoki ya Basketball.

    Binyuze ku rukuta rwa Twitter ya REG BBC bagize bati 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije Mushikiwabo Sandrine imyaka ibiri, Mushikiwabo wakiniraga IPRC Huye WBBC ndetse n'ikipe y'igihugu ni umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we mu Rwanda.'

    Iyi kipe yongeye kwandika ko 'Uyu munsi REG WBBC yasinyishije kandi Tetero Odile uzwi nka Zuma, Tetero avuye muri IPRC Huye WBBC basinye imyaka 2 akinira REG WBBC.'

    Mu gihe iyi kipe yarimo isinyisha abakinnyi, hongeye kugaragara ifoto iherekejwe n'amagambo ashimangira ko REG W BC yahaye amasezerano FEZA Ebengo ukomoka murio Kongo Kinshasa.

    REG Women Basketball iti 'Feza Ebengo wakiniraga the Hoops yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri REG WBBC. Feza w'imyaka 21 ukomoka muri Congo ni umwe mu bakinnyi bakomeye ku mwanya we bakinaga mu Rwanda.'

    Ikipe ya REG iherutse kwegukana umwanya w'ikipe ya Ubumwe W BBC ikaba yaranakinnye imikino y'akarere ka 5 iheruka kubera mu gihugu cya Tanzania, iyi kipe ikaba yarabonye n'itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu.

    The post REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/reg-women-basketball-club-yasinyishije-abakinnyi-batatu-barimo-feza-ebengo-wakiniraga-ikipe-ya-the-hoops-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=reg-women-basketball-club-yasinyishije-abakinnyi-batatu-barimo-feza-ebengo-wakiniraga-ikipe-ya-the-hoops-rwanda

  • Igiciro cyo kugenda kuri moto cyagabanyijwe abamotari bahabwa igihe ntarengwa cyo kuba bafite mubazi bose #rwanda #RwOT

    Urwego Ngenzuramikorere,RURA,rwatangaje ko guhera ku wa 7 Mutarama 2022,gukoresha mubazi ku bamotari bizaba ari itegeko mu Mujyi wa Kigali ndetse rushyiraho ibiciro bishya by'urugendo rwa moto.

    Igiciro cy'urugendo kuri moto cyagabanyijwe kivanwa ku 133 Frw kuri kilometero gishyirwa ku 107 Frw/km. Ibilometero bibiri bya mbere byagumye kuri 300 Frw.

    Igitekerezo cyo gukoresha mubazi ku bamotari kimaze imyaka myinshi, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakunze kuzamo ibibazo bituma rigenda biguru ntege.

    Ubwa mbere ubwo byatangiraga, bahayeho ukwinangira, abamotari n'abagenzi batumva akamaro ka mubazi, abandi bakagaragaza ko igiciro kiri hejuru.

    RURA isobanura ko impinduka nshya mu mikorere ya mubazi zigena ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, umugenzi azajya yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe ubusanzwe yari 133 Frw.

    Bivuze ko hari ikinyuranyo cya 26 Frw ugereranyije n'igiciro cyari gisanzwe.

    Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

    Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw. RURA isobanura ko byakozwe nk'uburyo bwo kurengera umumotari cyane ko iyo akoze urugendo nk'urwo runini, agaruka nta mugenzi afite bikamushyira mu gihombo.

    Ibi biciro byagenwe ku bufatanye n'amahuriro y'abamotari na sosiyete zitanga mubazi ku buryo nta rwego na rumwe rubifiteho ingingimira.

    Buri myaka ibiri, ibiciro by'ingendo biravugururwa, bivuze ko mu gihe iby'imodoka rusange byavuguruwe no kuri moto bizajya bikorwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/igiciro-cyo-kugenda-kuri-moto-cyagabanyijwe-abamotari-bahabwa-igihe-ntarengwa

  • Gisagara : Impanuka iteye ubwoba yahitanye ubuzima bw’abaforomo babiri #rwanda #RwOT

    Iyo mpanuka yabereye mu muhanda Kansi- Gikore mu Kagari ka Sabusaro, ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 15 Ukuboza 2021 ahagana saa Cyenda.

    Imodoka yo mu bwoko bwa Prado yari itwaye abaforomo batanu bari mu gikorwa cyo gusiramura ku Kigo Nderabuzima cya Gikore, yataye umuhanda ihita imanuka igera mu kabande.

    Hahise hapfa abaforomo babiri barimo uwari usanzwe akora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe n’uwakoraga ku Kigo Nderabuzima cya Mwendo mu Karere ka Ruhango.

    Iyo mpanuka kandi yakomerekeje bikomeye Niyigena Victor ukora ku Kigo Nderabuzima cya Karambi mu Karere ka Ruhango, Bugabo Vivens ukora ku Kigo Nderabuzima cya Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe ndetse n’umushoferi wari utwaye iyo modoka witwa Byiringiro Claude.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent, yatangaje ko uwo muhanda wabereyemo impanuka ukoze neza, ahubwo icyabaye ari uko imodoka yananiwe gukata bituma imanuka mu manga.

    Yakomeje ati 'Umuhanda wo urakoze umeze neza urimo na laterite, ahubwo bigaragara ko shoferi yananiwe kugarura imodoka imanuka mu manga.'

    Abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya Kibilizi nyuma boherezwa kuri CHUB.

    Imirambo y’abapfuye yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibilizi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Impanuka-iteye-ubwoba-yahitanye-ubuzima-bw-abaforomo-babiri

  • Umugabo usenga Shitani yashyinguwe mu modoka iri gucuranga umuziki #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk'”Umwami wa Shitani [Satani]” yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri leta ya Enugu mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'igihugu, nyuma yuko apfuye afite imyaka 74.

    Moteri y'iyo modoka yari icanye ndetse n'indirimbo Simon Odo yakundaga yarimo ivuga muri iyo modoka, yabaye nk'imva ye, nkuko abari bahari babivuga.

    Abatuye mu cyaro cya Aji bavuga ko ari bwo bwa mbere umuhango wo gushyingura nk'uyu uhabaye.

    Bwana Odo yasabye gushyingurwa muri ubu buryo, nkuko umuhungu we Uchenna Odo yabivuze.

    Uko gushyingurwa mu modoka moteri yayo icanye bivuze ko agiye kwerekeza neza mu yindi si, nkuko bamwe mu bana be babivuze.

    Bamwe muri benewabo (abo mu muryango we), ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Igbo ryahuye na bo ubwo ryerekezaga mu cyaro cya Aji mu gitondo cyo ku wa gatatu, bavuze ko Bwana Odo yari umugabo w'umutima mwiza wirindaga ikibi mu mibanire ye n'abantu.

    Bwana Odo yapfuye mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa kabiri.

    Mu kiganiro yagiranye n'ishami rya BBC Igbo mu mwaka wa 2020, Bwana Odo yavuze ko umugenzo wo gusenga Shitani/Satani awukomora ku babyeyi be no kuri sekuru na nyirakuru, basengaga Shitani/Satani, ariko yashimangiye ko adafasha abandi bantu kugirira nabi abantu bagenzi babo.

    Yavuze ko yari afite abagore 57 kandi ko yari yararetse ibyo kubara abana n'abuzukuru be kuko atari akibuka umubare wabo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-usenga-shitani-yashyinguwe-mu-modoka-iri-gucuranga-umuziki

  • CP Kabera yavuze imvugo zikomeje gutuma abantu badohoka ku mabwiriza zirimo 'NtaMyaka100′ #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 mu kiganiro Minisiteri zinyuranye n’Inzego za Leta zagiranye n’Itangazamakuru cyagarukaga kuri bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    CP John Bosco Kabera yatangaje ko ikimaze kugaragara ari uko abantu bakomeje kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gikomeje kwihinduranya.

    Uku kudohoka kugaragazwa n’imibare y’abafatirwa barenze ku mabwiriza kuko kuva tariki 05 kugeza 14 z’uku kwezi k’Ukuboza, Polisi yafashe 59 295 batari bambaye udupfukamunwa, hafatwa 7 089 barengeje amasaha yemewe gukoreramo ingendo, hafatwa abantu 1 081 banyweraga inzoga mu tubari tutemerewe gukora.

    CP Kabera ati 'Ibi rero bikaba bias n’aho bihuye n’imvugo abantu benshi barimo gukoresha numva ko bakwiye kureka cyane cyane ko zirushaho gusa n’aho zica abantu intege bakadohoka. Hariho abakoresha imvugo ngo 'mbere ya COVID’ nk’aho COVID-19 yarangiye, 'Mpobera twarikingije cyangwa se twipimishije’, 'Kuramo agapfukamunwa nkurebe neza’, 'wambaye neza ariko ni uko wambaye agapfukamunwa’, 'nta myaka 100′ n’ubu biracyagaruka.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko imvugo nk’izi abantu bazinjiranye mu minsi mikuru zishobora guteza ibibazo bikomeye mu gukwirakwiza COVID-19.'

    Ati 'Ndagira ngo nsabe Abanyarwanda basubize amaso inyuma bibuke ibyemezo byafashwe tariki 18 Mutarama uyu mwaka turi gusoza. Ibyo byemezo byose byafashwe hakurikijwe ibitaragenze neza.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kunenga imyitwarire ya za Hoteli za Restaurants n’ahakirirwa abantu benshi, bikomeje kudohoka bikagaragazwa no kuba batagipima umuriro abahagana.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/CP-Kabera-yavuze-imvugo-zikomeje-gutuma-abantu-badohoka-ku-mabwiriza-zirimo-NtaMyaka100

  • Muhanga: Abakuru b'Imidugudu barasaba RIB na Polisi ko bajya bamenyeshwa impamvu uwarufunzwe yarekuwe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bayobozi b'Imidugudu barasaba inzego z'ubutabera n'umutekano kujya zimenyesha abaturage impamvu uwari ukurikiranwe ku byaha bijyanye n'ihohoterwa ndetse n'ibindi bitandukanye yarekuwe. Bavuga ko kutabwirwa impamvu abantu nk'aba barekuwe birushaho gutera impagarara aho batuye kuko ngo usanga binagaruka cyane ku bantu baba baratanze amakuru kuri bo.

    Ibi, byagarutsweho mu biganiro byateguriwe abakuru b'imidugudu bavuye mu mirenge 6 yegereye umujyi wa Muhanga muri aka karere, aho baganiraga cyane ku Ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Bamwe muri ba Midugudu.

    Nezerwa Marius, Umukuru w'Umudugudu wa Bandora, Akagali ka Nyagasozi, Umurenge wa Mushishiro, avuga ko iyo batanze amakuru ashobora gutuma abantu bagirirana nabi, abakekwa baratwarwa bagafungwa bakaza kurekurwa, nyamara nti babihabwe ho amakuru. Avuga ko bikwiye ko mu gihe aba bantu barekuwe, inzego zirimo Polisi na RIB bajya bagaruka bakabasobanurira kuko ngo usanga bitera amakimbirane hagati y'uwarekuwe n'abamutanzeho amakuru.

    Yagize ati' Ntabwo bidushimisha iyo dutungiye agatoki inzego z'umutekano zirimo Polisi ndetse n'abagenzacyaha ba RIB, kuko tumenya amakuru ashobora kubamo ibyaha abantu bagafatwa bagafungwa, ariko igihe barekuriwe izi nzego zagakwiye kuza zikamenyesha abaturage impamvu arekuwe kuko hari igihe usanga aba bantu baba batanzeho amakuru basanzwe bavugwaho ibikorwa bibangamiye abaturage, iyo agatutse biteza amakimbirane akomeye kuri twebwe tuba twatanze amakuru'.

    Rugengamanzi, avuga ko akenshi aya makimbirane akwiye kujya arebwaho cyane kuko usanga ahungabanya umutekano hagati y'uwafunguwe n'uwamutanzeho amakuru  ndetse agatera inzangano ku miryango.

    Rangira Aniceth , Umuyobozi Ushinzwe ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana akanayobora isange ya Kacyiru, yabwiye aba bakuru b'Imidugudu ko uwariwe wese watanzweho amakuru akagaruka ashobora kuba akurikiranwa ari hanze ndetse rimwe na rimwe hakaba hari ibimenyetso bibura bishobora gutuma adafungwa. Yibutsa ko gutanga amakuru bikorwa mu ibanga kugirango bidatuma uwayatanze bimugarukaho agafatwa nabi n'uwo yatanzeho amakuru mu gihe yagarutse afunguwe wenda nibyo yavuzweho bitamuhamye ngo bibe icyaha.

    Umugenzuzi Mukuru w'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye, Rwabuhihi Rose avuga ko buri wese angana n'undi kandi nta n'ukwiye kwima undi uburenganzira ndetse ko ibi biri mubyo batifuza kuko ngo niba' uhohotera umugore wawe bakagufunga ukagaruka ukwiye gucungirwa hafi kuko ashobora guteza ibibazo abo akeka ko bamutanzeho amakuru'. Avuga ko inzego zikwiye kujya zibikurikiranira hafi abakoze amakosa bakabiryozwa .

    Rwabuhihi Rose.

    Yagize ati' Nibyo, twebwe tureba niba ntawe uhungabanya umutekano wa mugenzi we. Uwatanzweho amakuru akagaruka yari yatawe muri yombi, akwiye gucungirwa hafi kuko ntawamutangaho amakuru amubeshyera, ariko agomba kwishyiramo uwo ariwe wese wagize uruhare mu ifungwa rye. Izi nzego rero zikwiye kujya zimenyesha abakuru b'Imidugudu amakuru yavuye mu iperereza ry'aba bari bafashwe, impamvu barekuwe kuko byarushaho kwereka abatanga amakuru n'ibyo bakwiye kugenderaho batanga amakuru kuko hari n'ufungwa yahohoteraga umugore agafungurwa afungujwe n'umugore we'.

    Akenshi, usanga aba bafungurwa kubera kubura ibimenyetso ariko bamwe mu bagenzacyaha bakavugwaho gutegura amadosiye nabi, bityo bigatuma barekurwa, rimwe na rimwe ugasanga hari n'abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko bigapfa ubusa bagataha ari naho bahera basaba kujya hitonderwa bene aba bafatwa bagafungwa kuko ngo mu gihe bagarutse bagarukana uburakari n' ubukana bushobora kwambura ubuzima abatanze amakuru.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abakuru-bimidugudu-barasaba-rib-na-polisi-ko-bajya-bamenyeshwa-impamvu-uwarufunzwe-yarekuwe/

  • PL: Nyuma y’imyaka 5 Arsenal yongeye kwinjira… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, ku kibuga Emirates Stadium, Arsenal yahatsindiye Westham United iyirusha cyane ibitego 2-0, biyihesha gusubira mu makipe ane akomeye muri shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’.

    Arsenal yari imaze igihe ikumbuye Big4 yatangiye neza uyu mukino isatira cyane izamu rya Westham igaragaza inyota yo gutsinda ibitego mbere ariko uburyo bagerageje ntibwabahiriye.

    Arsenal yakinnye neza Iminota 90 irusha Westham guhererekanya neza mu kibuga no kurema uburyo buvamo ibitego.

    Arsenal yari yabanje mu kibuga: Aaron Ramsdale, Ben White, Gabriel, Tomiyasu, Tierney, Bukayo Saka, Party, Xhaka, Martinelli, Odegaard, Lacazette.

    Westham United yari yabanje mu kibuga: Fabianski, Dawson, Diop, Masuaku, Coufal, Soucek, Rice, Lanzini, Bowen, Fornal, Antonio.

    Arsenal yakomeje gusatira cyane izamu rya Westham mu minota 45 y’igice cya mbere ndetse Tierney atera ishoti rikomeye mu izamu rigarurwa n’umutambiko w’izamu nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Bukayo Saka.

    Lacazette yakorewe ikosa mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi yemeza ko nta penaliti yatanga, byatumye igice cya mbere kirangira amakipe anganya 0-0.

    Igice cya Kabiri cyatangiye Arsenal isatira cyane izamu rya Westham byanatumye ku minota wa 48 Gabriel Martinelli afungura amazamu atsindira Arsenal igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Lacazette.

    Arsenal yakomeje kotsa igitutu Westham bituma ku munota wa 67 Coufal ahabwa ikarita itukura ku ikosa yakoreye Lacazette, Westham isigarana abakinnyi 10 mu kibuga ndetse Arsenal ihita ihabwa penaliti.

    Arsenal yahushije uburyo bw’igitego ku munota wa 69 kuri penaliti yahushijwe na Lacazette.

    Ntabwo Arsenal yacitse intege nyuma yo guhusha penaliti kuko yakomeje gusatira izamu rya Westham ndetse inahusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego.

    Umukino ugana ku musozo ku munota wa 87, Smith Rowe yatsinze igitego cya Kabiri cya Arsenal gishimangira intsinzi y’iyi kipe.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye Arsenal yegukanye amanota atatu itsinze Westham ibitego 2-0.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Arsenal ijya mu makipe ane ya mbere muri Premier league, aho iri ku mwanya wa Kane n’amanota 29.

    Arsenal yaherukaga mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino wa 2015-16, aho yasoje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Leicester City yegukanye igikombe.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza, Arsenal izagaruka mu kibuga ikina na Leeds united iheruka kunyagirwa na Manchester City ibitego 7-0.

    Martinelli yafunguye amazamu atsindira Arsenal igitego cya mbere

    Bukayo yigaragaje cyane muri uyu mukino

    Smith Rowe yatsinze igitego cya Kabiri cya Arsenal cyashimangiye intsinzi

    Arsenal yasubiye muri Big4 nyuma y’igihe kirekire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112618/pl-nyuma-yimyaka-5-arsenal-yongeye-kwinjira-muri-big4-yisasiye-westham-112618.html