Category: Uncategorized

  • Lisansi yiyongereyeho 80Frw bamwe bahita bikanga irindi tumbagira ry’ibiciro ku masoko #rwanda #RwOT

    Ibi biciro bigaragaza ko igiciro cya lisansi kyiyongereyeho 82 Frw kuri litiro kuko ubusanzwe yari ku 1.143 Frw kuri Litiro.

    Naho Mazutu ikaba yiyongereyeho 86 Frw kuko yo yari isanzwe iri ku 1.054 Frw ubu ikaba yageze ku 1 140 Frw.

    Ibi biciro bishya bigomba gutangira gukoreshwa guhera ku wa 19 Ukuboza 2021 kugera ku wa 14 Gashyantare 2022.

    RURA isobanura ko kuva Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yigomwa amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.

    Kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe ayo mahoro kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho 137 Frw kuri litiro cyiyongereho 82 Frw naho icya Mazutu cyari kwiyongeraho 167 Frw kuri litiro cyiyongereho 86.

    Itangazo rya RURA rigira riti “Igiciro rya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 137 kuri litiro kiyongereyeho 82 naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 167 kuri litiro kiyongereyeho 86 Frw.'

    Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu gukumira ingaruka zishobora guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Lisansi-yiyongereyeho-80Frw-bamwe-bahita-bikanga-irindi-tumbagira-ry-ibiciro-ku-masoko

  • Turukiya : Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Recep Tayyip Erdoğan #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma za Afurika bitabiriye iyi nama iteganyijwe kuba hagati ya 17-18 Ukuboza 2021.

    Muri ibi biganiro Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

    Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

    Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe dore ko Ambasade ya Turikiya mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Ukuboza 2014, mu gihe iy’u Rwanda i Ankara [Umurwa Mukuru wa Turikiya], yo yafunguwe mu 2013.

    Muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri Dr Biruta yari yagiriye uruzinduko muri Turikiya ahura na mugenzi we, aho bahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’uburezi, inganda na siporo.

    Icyo gihe kandi Minisitiri Dr Biruta yagize umwanya wo kubonana no kuganira n’abashoramari bo muri Turikiya. Yashimye kandi umusanzu iki gihugu cyahaye u Rwanda mu bijyanye no kurwanya Covid-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Turukiya-Perezida-Kagame-yaganiriye-na-mugenzi-we-Recep-Tayyip-Erdogan

  • Koreya ya Ruguru: Abaturage basabwe kumara im… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Koreya ya Ruguru yibuka urupfu rwa Kim Jong Il wategetse Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 kugeza apfuye mu 2011, hanyuma asimburwa n’umuhungu we wa gatatu akaba n'umuhererezi iwabo umuyobozi w’iki gihe wa Korea ya Ruguru

    Ni itegeko yatanze kubera ko iki gihugu cye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 cyibuka imyaka 10 ishize uwahoze ari Perezida ndetse akaba se Kim Jong- il amaze apfuye. Abaturage basabwe kubahiriza iri tegeko cyangwa bagahura n’ingaruka zirimo kuburirwa irengero.

    Umunyakoreya y’Amajyaruguru ukomoka mu mujyi wa Sinuiju uhana imbibi n’amajyaruguru y’uburasirazuba yatangarije Radio Free Asia (RFA) ati: “Mu gihe cy’icyunamo, ntitugomba kunywa inzoga, guseka cyangwa kwishora mu myidagaduro”.

    Mu gihe icyunamo cyakozwe buri mwaka kuri Kim Jong Il ubusanzwe cyari iminsi 10, uyu mwaka hazaba iminsi 11 yo kwibuka imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye.

    Inkuru ducyesha Daily Mail ivuga ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi abapolisi bahawe gahunda yo kugenzura bakareba abarenga kuri iri tegeko mu gihe icyunamo kizaba cyatangiye. Ni inshingano idasanzwe y’ukwezi kuri polisi, abashinzwe kubahiriza iri tegeko ntibashobora gusinzira na gato.

    Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi Kim Jong Il amaze apfuye, intara zitandukanye zo muri Koreya ya Ruguru zirimo gukora imurikagurisha rye no gukora ibitaramo mu kumwibuka. Kim Jong Il yapfuye azize indwara y’umutima kuwa 17 Ukuboza 2011 afite imyaka 69 nyuma yo gutegeka igihugu mu gihe cy’igitugu gikabije.


    Kim Jomg Il se wa Kim Jong-un

    Kim Jong-un Perezida wa Korea ya Ruguru uzwiho amategeko akakaye

    Abaturage bahuye bizihiza uyu muhango

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112671/koreya-ya-ruguru-abaturage-basabwe-kumara-iminsi-11-badaseka-batanizihiza-iminsi-mikuru-ya-112671.html

  • Juno Kizigenza yahishuye byinshi kuri Ariel W… – #rwanda #RwOT

    Juno Kizigenza benshi bemeza ko ari mu munyenga w'urukundo na Ariel Wayz n’ubwo iteka aba yemeza ko ari inshuti magara isanzwe nyamara ibikorwa byabo bombi bigakomereza imbaga nyamwinshi ko rwose barenze kuba inshuti ahubwo ari abakunzi dore ko ari gacye wasanga batari kumwe ahantu hanyuranye.

    Mu kiganiro Juno Kizigenza yahaye INYARWANDA yabanje gusobanura uko urugendo rwabo rwatangiye ati: 'Wayz tumenyana bwa mbere, ni umwaka ushize nari ndimo gukora amashusho y'indirimbo 'Mpa Formulae' ni bwo bwa mbere nari mpuye na Wayz turavugana nari muzi nyine muzi ko ari umusani uririmba duhana nimero kuva ubwo tuba inshuti nyine.'

    Avuga ukuntu akunze kumushimisha by'umwihariko ariko ashimangira ko ikintu cyamushimishije yamukoreye muri uyu mwaka ari ukuntu yemeye kujya mu mashusho y'indirimbo ye 'Birenze' ati:'Muri uyu mwaka namusabye kujya mu mashusho y'indirimbo yanjye arabyemera byaranyuze cyane kuko narabishakaga mbimusabye arabyemera byankoze ku mutima.'

    N’ubwo bose bahuye bahwanye, yavuze ikintu ajya amukorera kikamubabaza ati:'Wayz ntabwo akunda kwitaba fone, ushobora kumubura nk’amezi abiri kabisa, gusa nanjye hari ukuntu meze gutyo sinkunda gukoresha telephone cyane kugera kuri rwa rugero nshobora gusiga telefone mu rugo mu gitondo nkigendera nkagaruka nka n'ijoro. Na we ni ukonguko ameze, hari igihe rero bibangama nk’iyo umushaka byihutirwa kubera impamvu z'akazi ukamushaka ukamubura.'

    Mu gusoza, Juno Kizigenza yashimangiye ko Ariel Wayz arimo umugore mwiza buri mugabo wese yakwifuza kugira kuko yujuje icyo buri mugabo aba yifuza. Yagize ati: 'Wayz avugisha ukuri kandi iyo ni imwe mu ngingo nyamukuru y'umuntu mwagirana umushinga w'igihe kirekire.'

    Kuba Wayz yaremereye Juno kujya mu mashusho y’indirimbo ye ni bimwe mu bintu byamunyuze muri uyu mwaka

    Juno Kizigenza yashimangiye ko Ariel Wayz agira ukuri kandi ari kimwe mu bintu buri mugabo aba yifuza ku mugore w’ubuzima bweKuba Ariel Wayz adakunda gufata telefone ni kimwe mu bibangamira Juno n’ubwo nawe ari uko

    REBA HANO INDIRIMBO ‘BIRENZE’ YA JUNO IGARAGARAMO ARIEL WAYZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112662/juno-kizigenza-yahishuye-byinshi-kuri-ariel-wayz-anasobanura-uburyo-arimo-umugore-mwiza-wu-112662.html

  • Rayon Sports irahabwa nde? #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu amatsiko ni menshi ku bakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bategereje kumenya uzahabwa inshingano nk’umutoza mukuru w’iyi kipe, ni nyuma y’uko uwari uhari yahagaritswe ndetse icyizere cyo kuzagaruka mu kazi ari hafi ya ntacyo.

    Tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru Masudi Djuma mu gihe kingana n’ukwezi, ni nyuma y’umusaruro utari ushimishije iyi kipe yari imaze iminsi igaragaza.

    Nyuma y’uko Masudi Djuma ahagaritswe, imaze gukina umukino umwe wa shampiyona aho banganyije na Gorilla FC 1-1, ikipe ikaba iri mu nshingano z’umutoza Lomami Marcel nk’umutoza w’agateganyo.

    Nubwo Lomami Marcel arimo gutoza iyi kipe ariko si we uzayigumana kuko ibyangombwa afite bitamwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kuko afite License C mu gihe byibuze umutoza mukuru agomba kuba afite B.

    Bivuze ko Masudi agomba kugaruka mu kazi cyangwa hagashakwa umutoza mushya.

    Ese iyi kipe ikunzwe na benshi irahabwa nde ngo ayitoze?

    Kugeza ubu haravugwa ibitandukanye ku mutoza ugomba kuza gutoza iyi kipe, ni mu gihe abakunzi bayo bo bakomeje kwibaza umutoza ugomba kuza gufata iyi kipe umuntu yavuga ko itari mu bihe byiza.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kugarura Masudi Djuma mu kazi ari igisubizo cya nyuma mu byo komite nyobozi ya Rayon Sports ishobora gufata.

    Amakuru avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n’umutoza ukomoka mu Bubiligi aho barimo kubifashwamo na Muhirwa Prosper wakunze kuba hafi y’iyi kipe yaba mu bibazo cyangwa mu bihe byiza.

    Nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza kuba bwagira icyo bubivugaho, andi makuru ahari avuga ko iyi kipe yegereye uwahoze ari umutoza w’iyi kipe, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho akaba asigaye atoza Vipers FC yo muri Uganda.

    Gusa amakuru ava ku bamuhagarariye avuga ko uyu mutoza atiteguye kugaruka muri Rayon Sports. Ngo yavuze ko mu gihe Muvunyi Paul (wari perezida wa Rayon Sports ubwo yayitozaga) atari mu buyobozi bwa Rayon Sports byamugora kuyigarukamo.

    Andi makuru afite amahirwe make ni uko komite nyobozi ya Rayon Sports ishobora gufata umwanzuro ikagarura Masudi Djuma mu kazi mu kwezi kwa Mbere, ni mu gihe ibyo bateganya byose byagera muri Mutarama 2022 bitarakunda.

    Masudi Djuma yahagaritswe ukwezi

    Robertinho bivugwa ko ashobora kugaruka muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-irahabwa-nde

  • Ntinya Madamu wanjye, nkatinya Imana na Leta- Umukozi w’Imana Mutabazi #rwanda #RwOT

    Apotre Mutabazi uherutse kwandikira Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Perezida Paul Kagame akwiye guhabwa izina rya Baba wa Taifa [Umubyeyi w’Igihugu], avuga ko ibaruwa ye yagerageje gusobanura impamvu Perezida Kagame abikwiye.

    Ati 'Nanditse mbereka ko abikwiye cyangwa se ibyo nabonye abandi bari bujuje we anabirengeje ndangije ndavuga nti ntibabona hari ikiburamo bazampe umurongo kugira ngo bigerweho.'

    Mutabazi avuga ko nyuma yo kugaragaza iki cyifuzo yahise akora ikiganiro kigakurikirwa cyane kandi ko umubare munini w’abagarukaga kuri iyo baruwa ye ari abavugaga ngo 'natwe twarabitekerezaga ni uko adutanze.'

    Ariko nanone hari n’abatabyumva kandi ko abo bamwatatse [Mutabazi] 'Kandi mu ibaruwa ntabwo nigeze mvuga ko Mutabazi yaba ikintu iki n’iki.'

    Muri abo kandi harimo n’abavuze ko uyu mukozi w’Imana ari gucinya inkoro, gusa we akavuga ko atari ko biri ndetse ko no muri iriya baruwa yabyanditsemo.

    Abamunenga uyu Apotre Mutabazi bagaruka ku biganiro yabanje gutangaza aho yakundaga kunenga bimwe mu byo mu miyoborere y’u Rwanda byagiye binifashishwa na bamwe mu bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

    Apotre Mutabazi avuga ko uku gukomeza kwigaragaza muri Politiki hari abari basanzwe bamuri hafi batangiye kumwitaza.

    Ati 'Abantu batinya Isi ya Politiki pe…nk’uko hari abantu batinya igisirikare [uretse ko ubanza nanjye aho ndimo] hakaba n’abandi bavuga ngo ahubwo ntabaye muri force ibindi byororera.'

    Mu bo byateye ubwoba ngo harimo n’umugore we ariko ko yatangiye kubyakira ariko ko yamubwiye ngo azavuge ko atari kumwe na we muri ibi bya politiki.

    Gusa ngo Mutabazi we ntacyo akunze gutinya nubwo hari uwigeze kumubwira ko atinya Faustin Twagiramungu [Rukokoma] ariko ko yamusubije agira ati 'Njye Ntinya abantu batatu, ntinya umugore wanjye, nkanatinya Imana, nkanatinya Leta.'

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/3/article/Ntinya-Madamu-wanjye-nkatinya-Imana-na-Leta-Umukozi-w-Imana-Mutabazi

  • Amafoto ya mbere y’Imodoka y’akataraboneka izahembwa uzegukana ikamba rya Mr Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi modoka izatangwa na Kompanyi ikodesha ikanacuruza imodoka izwi nka Tom Transformers, yamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021.

    Iyi modoka yeretswe abanyamakuru, ifite agaciro ka Miliyoni 10 Frw ikaba izegukanwa n’umusore uzatwara ikamba muri iri rushanwa rya Mr Rwanda rizasozwa muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022.

    Ni irushanwa riri gutegurwa na Sosiyete yitwa 'Imanzi Agence Ltd’ ifatanyije na TomTransfers.

    Byitezwe ko ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda rizatangwa muri Gashyantare 2022.

    Abasore bose bifuza guhatanira batangiye kwiyandikisha kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amafoto-ya-mbere-y-Imodoka-y-akataraboneka-izahembwa-uzegukana-ikamba-rya-Mr-Rwanda

  • Harimo abahanzi nyafurika babiri:Barack Obama… – #rwanda #RwOT

    Barack Obama yahoze ari Perezida w’igihugu cy’igihanganjye ku isi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ndetse yaranaciye agahigo gakomeye akaba ariwe mwirabura wa mbere wayoboye iki gihugu. Barack Obama uretse kuba ari umunyapolitiki, umunyamategeko n’umwanditsi w’ibitabo, asanzwe ari umufana w’umuziki ukomeye. Ibi byagiye bigaragara kuva yaba Perezida ko yagendaga yitabira ibitaramo byinshi, ndetse agakunda no kuvuga abahanzi akunda, ibi nibyo byatumye akora igikorwa ngarukamwaka aho agaragaza urutonde rw’indirimbo yakunze cyane mbere y'uko umwaka urangira.

    Hashize igihe gito cyane Barack Obama yerekanye urutonde rw’indirimbo zamunyuze mu 2021 rugizwe n’indirimbo 27 z’abahanzi batandukanye, yaba abo muri Amerika no hanze yaho. Indirimbo yaje ku mwanya wa mbere ni iyitwa 'The Only Heartbreaker' y’umuhanzikazi Mitski ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani, akaba akorera umuziki we muri Amerika. Indirimbo ya kabiri yanyuze Obama ni 'I Don’t Live Here Anymore' y’itsinda The War On Drugs bafatanije na Lucius. Izindi zaje muri eshanu za mbere harimo 'Tala Tannam' y’umuhanzi nyafurika kabuhariwe Mdou Moctar ukomoka mu gihugu cya Niger, 'Magnolia Blues' ya Adia Victoria.

    Mdou Moctar ukomoka muri Niger

    Teddy Afrom ukomoka muri Ethiopia.

    Umuhanzi wa kabiri ukomoka ku mugabane wa Afurika wabonetse kuri uru rutonde ni uwitwa Teddy Afro mu ndirimbo yise 'Armash'. Mu ndirimbo zakunzwe cyane zagaragaye u ndirimbo 27 zanyuze Barack Obama harimo indirimbo 'Rumors' y’umuhanzikazi Lizzo afatanije n’umuraperikazi Cardi B, 'Montero' y’umuraperi Lil Nas X, 'Go Down Deh' y’umuhanzikazi Spice yahurijemo ibyamamare nka Sean Paul hamwe na Shaggy. Abahanzi nka Allison Russel, Brandi Carlile na Isaiah Rashad hamwe n’umuraperi Nas nabo babonetse mu bahanzi bakoze indirimbo zikagera ku mutima wa Barack Obama.

    Ikinyamakuru Times Magazine cyatangaje ko igikorwa Barack Obama yakoze yerekana indirimbo 27 yakunze mu 2021 ko ari igikorwa asanzwe akora buri mwaka, ndetse abahanzi bagaragara kuri uru rutonde bikaba bibaha amahirwe yo gukomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga kuko abantu benshi baba bategerezanye amatsiko kureba urutonde rw’indirimbo Barack Obama yakunze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112693/harimo-abahanzi-nyafurika-babiribarack-obama-yagaragaje-indirimbo-27-zamunyuze-mu-2021-112693.html

  • Bizagenda gute umutinganyi niyitabira irushan… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ritari rimenyerewe mu Rwanda. Byanatumye inzego za Leta zigenda gacye mu gutanga ibyemezo ku basore bitwa 'Imanzi Ltd' biyemeje kuritegura.

    Ntirihita ryumvikana neza mu matwi ya benshi, bibaza ikizashingirwaho mu kwemeza ko umusore ari rudasambwa mu bandi. Abandi ngo ubwiza bw’umusore uburebera he?

    Gusa, iri rushanwa ryubakiye ku guhitamo umusore ufite indangagaciro Nyarwanda, ugaragara neza kandi wabasha kwimana u Rwanda aho yatumwa.

    Rifunguye amarembo ku basore bari hagati y'imyaka 18 na 30 y'amavuko. Gusa, riteguwe mu gihe hashize igihe humvikana abasore biyemerera ku karubanda ko ari abatinganyi.

    Muri Kanama 2019, umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Nabonibo Albert yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi.

    Icyo gihe yavuze ko azi neza ko abenshi babyakira nabi, ariko atari agishoboye gukomeza guceceka no guhisha uwo ari we. Yahundagajwe ibitutsi, abandi bavuga ko ari amahitamo ye ntawe ukwiye kumutera amabuye.

    Umukinnyi wa filime Umuhire Hugue yigeze kubwira INYARWANDA, ko yavutse asanga akunda abasore/abahungu bagenzi be. Kandi ko kubera ukuntu agaragara n'ukuntu avuga, hari abasore bajya bamutereta bazi ko ari umukobwa.

    Nabonibo wiyemerera ko ari umutinganyi, mu Ukwakira 2019 yabwiye BBC ko gutangaza ko ari umutinganyi byatumye yirukanwa mu kazi k'ubucungamari yakoraga.

    Ati: “Akazi kanjye nagakoraga neza ariko kuva babonye iriya nkuru [Icyo gihe ibinyamakuru byanditse inkuru ye] bamwe batangiye kutanyiyumvamo, boss we ntabwo yabyakiriye arampagarika'.

    “Ubu ndi mu rugo kuko nategetswe kwegura kugira ngo bizagaragare ko ari jyewe weguye ku bushake”.

    Umuco mu Rwanda ntushyigikira ubutinganyi. Kandi amategeko ntabwo ahana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe, ariko nta n'ubwo yemera kubashyingira.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, kuri Century Park Hotel habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyateguwe na kompanyi yitwa Imanzi Ltd, igiye gutegura irushanwa ryo gushakisha Rudasumbwa mu Rwanda (Mister Rwanda 2021).

    Muri iki kiganiro, havugiwemo byinshi birimo ibihembo bizahabwa umusore uzegukana ikamba, ndetse n'ibizagenderwaho kugira ngo umusore yiyandikishe. Rudasumbwa azahabwa imodoka ya Miliyoni 10 Frw n'inzu yo guturamo.

    Abanyamakuru bagaragaje impungenge z'uko hari abasore biyemerera ko ari 'abatinganyi' bashobora gukumirwa muri iri rushanwa, abandi babaza uko byagenda igihe bavumbura ko hari umusore w'umutinganyi witabiriye.

    Umuyobozi Wungurije muri Imanzi Ltd, Hakizuwera Sebudwege Chear, yavuze ko bazi neza ko zimwe mu mbogamizi bazahura nazo muri iri rushanwa harimo n'iki kibazo cy'uko hari umusore w'umutinganyi ushobora kwitabira irushanwa.

    Avuga ariko ko batekereza ko mu gihe cy'iminsi 14 abasore bazamara mu Itorero ry'Igihugu batozwa, 'umutinganyi' azaba yamenyekanye.

    Ati 'Iminsi 14 twateganyije yo mu Itorero ry'Igihugu hariya umusirikare cyangwa Sergent uri kumutoza azamutwereka. Niko tubitekereza…”

    “Nakubwiye ko ibintu byacu bishingiye ku bintu bitatu n'umuco nawo urimo. Ubwo rero umuco wacu mu gihe Igihugu kitarabyemera ko biba itegeko kikaba umugisha, twebwe ntabwo tuzabyemeza. Ntabwo tuje guhanga ibishya mu gihugu cyacu.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe cy'iminsi 14 bazafata umwanya wo gukurikirana no kugenzura neza, kugira ngo bamenye niba koko Rudasumbwa bagiye guha ikamba yujuje ibisabwa.

    Yunganirwa n'Umujyanama ukuriye kwamamaza muri Imanzi Ltd, Mugisha Innocent, uvuga ko iki atari ikibazo kuri bo, kuko n'irushanwa rya Miss Rwanda riba buri mwaka ritarahura n'iki kibazo nk'iki cy'aho umukobwa yiyemerera ko ari umutinganyi.

    Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Tom Transfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène avuga ko babanje gushidikanya ku  gutera inkunga iri rushanwa. Avuga ko icyo yamenye ari uko iri rushanwa ritaje guteza imbere ubutinganyi kandi ritaje no kubwubaka.

    Avuga ko Akanama Nkemurampaka ari ko gafite akazi gakomeye mu kuzamenya neza niba koko Rudasumbwa ugiye gutorwa atari umutinganyi, kuko si byo bibaraje inshinga. 

    Umuyobozi Mukuru wa Imanzi Ltd, Byiringiro Moses [Uri hagati] yavuze ko Akanama Nkemurampaka ari ko gafite igisubizo cya nyuma ku musore bishobora kugaragara ko ari umutinganyi


    Umuyobozi Wungirije muri Imanzi Ltd, Hakizuwera Sebudwege Chear, yavuze ko bataciye iteka ku batinganyi, ariko ko bafite icyizere cy'uko mu gihe 14 bari mu Itorero ry'Igihugu bazaba bamumenye


    Imodoka ‘Mr Rwanda’ azahabwa ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw

    Abasore bazajyanwa mu Itorero ry'Igihugu, aho bazatozwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112692/bizagenda-gute-umutinganyi-niyitabira-irushanwa-rya-mr-rwanda-112692.html

  • Gutanga ibihembo Rwanda Influencer Awards bya… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, muri Century Park Hotel hari hateganyijwe umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya mbere.

    Ibi bihembo bihatanyemo ibyamamare mu ngeri zinyuranye bavuga rikumvikana, yaba abakoresha Twitter, Instagram, abanyamakuru bo kuri Televiziyo n'abandi. Abategura ibi bihembo bari batumiye abantu 150 mu muhango wo kubitanga.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, abategura ibi bihembo bavuze ko bafashe icyemezo cyo kubisubika 'Mu gihe tugitegereje amabwiza agenga ibitaramo azatangwa n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.'

    Abategura ibi bihembo bavuga ko mu minsi iri imbere bazatangaza itariki bazatangiraho 'ibi bihembo'.

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri w'iki Cyumweru iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19. Mu ngamba zafashwe harimo ko ibitaramo n'utubyiniro bisubikwa.

    Iyi nama yavuze ko 'Konseri zateguwe zizajya ziba zabanje kwemezwa n'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere.'

    Umuhango wo gutanga ibihembo usubitswe nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, hasojwe icyiciro cy'amatora yo kuri internet mu bihembo bya Rwanda Influencer Awards cyasojwe.

    Abatsinze mu cyiciro cy'amatora ni abantu 10 barimo umunyamideli Shaddyboo, Pamela Mudakikwa, umunyamakuru Ingabire Egidie Bibio, Nishimwe Rose, Gratien Niyitegeka [Seburikoko], umuhanzi Mico the Best, Japhet na Etienne, Joyce na Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020.

    Ibyiciro bihatanye muri Rwanda Influencer Awards 2021:

    1. Ibyamamare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [Social media influencers]

    Mbabazi Shadia (ShaddyBoo), Bugingo Bonny (JuniorGiti), Rukundo Patrick (Paycope), Uwase Claudine Muyango, Kubwimana Dominique, Pamela Mudakikwa, Richard Kwizera na Ishimwe Claude.

    2.Ibyamamare mu itangazamakuru [Journalist influencers]

    Luckman Nzeyimana, Angelbert Mutabaruka, Anita Pendo, Phill Peter na Ingabire Egidie Bibio, Oswakim Mutuyeyezu, Butera Sandrine Isheja, Aissa Cyiza, Anne Nimwiza na Sam Karenzi.

    3. Ibyamamare mu muzika, urwenya na cinema [Art and Creative Influencers]

    Mugisha Emmanuel [Clapton], Kamirindi Joshua, Nkusi Arthur, Rusine Patrick, Japhet&Etienne bazwi muri Bigomba Guhinduka.

    Clarisse Karasira, Mico the Best, Butera Knowless, Aline Gahongayire na Bruce Melody, Niyitegeka Gratien [Papa Sava], Bamenya, Usanase Bahavu Jannet, Bazongere Rosine na Nick dimpoz.

    4.Ibyamamare mu gutegura ibiganiro [Content Producer Influencers]

    Murungi Sabin [Isimbi], Nyarwaya [Yago], Rose Nishimwe, Dashim [Dash Dash] na Irene Murindahabi

    5.Ibyamamare mu myambarire ndetse no mu bwiza [Lifestyle Models]

    Turahirwa Moses [Moshions], Niyitanga Olivier [Tanga Design], Izere Laurien, The Mackenzie [Zoë], Joyce Designer, Miss Mutesi Jolly, Vanessa Raïssa Uwase [Hermajesty_vanessa], Miss Nishimwe Naomie, Umukundwa Clemence na Ishimwe Winnie Nicole.


    Ibirori byo gutanga ibihembo Rwanda Influencer Awards byasubitswe habura amasaha macye ngo bitangwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112688/gutanga-ibihembo-rwanda-influencer-awards-byasubitswe-ku-munota-wa-nyuma-112688.html