Category: Uncategorized

  • Yakoreraga ibihumbi 5 Frw ku munsi! Juno Kizi… – #rwanda #RwOT

    Iyo uvuze abantu babiri bakundana, benshi bahita bumva abahanzi bakomeje kwandika izina mu muziki nyarwanda Juno Kizigenza na Ariel Wayz. Aba bombi bahiriwe cyane n'umwaka wa 2021, badutangarije ko batangiye umuziki mu buryo bugoranye aho amafaranga bakoreraga yari macye pe.

    INYARWANDA yaganiriye n’aba bahanzi bombi tubabaza byinshi ku muziki wabo. Juno yavuze ko nta myaka ibiri ishize akora ibiraka byamuhembaga amafaranga ibihumbi 5 Frw ati: 'Njye rero buriya niga mu mashuri yisumbuye hari mu mwaka wa 2019 nigeze gukora akaraka k'inyama [5,000Frw].

    Nubwo Juno avuga ko bitewe n'amasezerano bagirana n'ababaha akazi atavuga amafaranga menshi yishyuwe ariko agaragaza ko ubu amaze gutera imbere ku buryo ashobora gukora ikiraka gihagaze muri za miliyoni. Yagize ati: 'Njye mvugisha ukuri nakavuze amafaranga menshi nakoreye ariko amasezerano tugirana n'abakoresha ntabwo tuba twemerewe kubivuga.'

    Yongeraho ati: 'Nubwo ntayavuga ariko nka miliyoni, miliyoni 2 hari aho nazishyuwe kandi ndacyeka sinabiguyeho narabikoreye.' Siwe wenyine rero wagarutse ku bihe bigoye yanyuzemo mbere y’uko agera aho ageze uyu munsi kuko uwo yita inshuti ye magara nyamara benshi bafata nk'umukunzi we, Ariel Wayz nawe yagaragaje ibihe bigoye nawe yanyuzemo.

    Ati:'Ikiraka nakoreye amafaranga macye byari ibihumbi 15, byari ubukwe bwari bwabereye i Musanze, nagombaga kwitegera, kurya byo urihangana. Umuntu yatahaga asigaranye nka birindwi. Uyu munsi mpagaze neza harimo impinduka n’ubwo ntavuga uko bihagaze, gusa amenshi nakoreye arenga miliyoni mu biraka ndi gukora kuri ubu.'

    Juno Kizigenza yatangaje ko mu myaka 2 ishize yakoraga ibiraka by’ibihumbi 5 byo kuririmba nyamara kubera gukora cyane, ubu ageza akorera miliyoni 2 ku kiraka kimwe

    Wayz yatangaje ko mu mwaka wa 2016 yajyaga akora ibiraka byo kuririmba mu bukwe harimo n’icyo yigeze gukorera i Musanze ku 

    Jono Kizigenza na Ariel Wayz bahamya ko banyuze mu nzira itoroshye kandi nubwo hakiri byinshi byo gukora ariko aho bari bahashima Imana

    REBA HANO INDIRIMBO ”WAY” YA ARIEL WAYZ FT JUNO KIZIGENZA

    REBA HANO INDIRIMBO ‘UMWALI’ YA BUSHALI FT ARIEL WAYZ 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112697/yakoreraga-5-frw-ku-munsi-juno-kizigenza-na-ariel-wayz-batangaje-aho-bavuye-habagejeje-ku–112697.html

  • Uganda: Abaganga bemeye guhagarika imyigaragambyo bagasubira mu kazi nyuma y'ibyo bemerewe #rwanda #RwOT

    Abaforomo n'abaganga bari bamaze iminsi mu myigaragambyo ndetse barataye akazi, bemeye guhagarika uko kwigaragambya bagasubira mu kazi kuri uyu wa mbere.

    Aba baganga, bemeye gusubira mu kazi nyuma y'inama yabaye hagati y'abahagarariye Leta, aba baforoma hamwe n'abaganga bimenyereza umwuga. Bemeye guhagarika imyigaragambyo barimo, aho yari imaze ukwezi kurenga basaba kongezwa umushahara no koroherezwa mu kazi.

    Leta ya Uganda, yemeye kubongeza umushahara, bakava ku mashilingi ya Uganda 750.000 (hafi $200) bagahabwa miriyoni 2.5 z'amashilingi (ni ukuvuga hafi $700).

    Uyu mushahara bemerewe, bazawuhabwa bahereye mu kwezi kwa Nyakanga(7) uyu mwaka, kandi kuri uyu wa mbere bijejwe ko amafaranga azaba yageze ku ma konti yabo.

    Mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w'Ubuzima yemeye kandi guhagarika ingingo yari yafashe yavuga ko abaganga bose bari bahagaritse akazi bava mu bigo bakoramo no mu myanya y'akazi kose ka Leta.

    Iri tsinda ry'Abaganga, bahagaritse akazi basigaje amezi abiri ngo barangize ukwimenyereza kwabo. Abari muri iyi myigaragambyo bazongererwa igihe kugiraa ngo babashe kurangiza igihe cyabo cyo kwimenyereza akazi( stage).

    Kuva mu bihe bishize, nkuko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru, imyigaragambyo n'ibiganiro ku bijyanye n'umushahara hamwe no koroherezwa mu kazi muri Uganda ni ibintu byagiye biba nibura rimwe mu mwaka kuva mu 2017.

    Abahagarariye abakozi bakora mu bijyanye n'Ubuzima bari mu rugendo bajya ku nama nshingamategeko ku wa gatatu kugira ngo bayishyikirize urwandiko batangiriwe, bahagarikwa na Polisimu gihe cy'amasaha, ariko nyuma baza kubarekura.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/uganda-abaganga-bemeye-guhagarika-imyigaragambyo-bagasubira-mu-kazi-nyuma-yibyo-bemerewe/

  • Mu magambo y'urukundo, Meddy yifurije isabukuru nziza umugore we Mimi [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi bwo Meddy yabwiriyeho Mimi ijambo riruta ayandi mu buzima bwe, amubwira ko amukunda ndetse abimubwira apfukamye. Mimi yahise amubwira YEGO, urukundo rwabo rukomeza kubaryohera bakarwereka imiryango, inshuti n'abavandimwe. Uyu munsi ufite igisobanuro gikomeye mu buzima bw'aba bombi.


    Meddy yongeye gutera imitoma itagira uko isa umugore we amubwira ko amukunda cyane uyu munsi kuruta uko yamukundaga ejo hashize. Mu butumwa butandukanye yagendaga anyuza kuri konti ye ya instagram, Meddy yerekanye ibihe byiza yagiye agirana n'uyu mugore we Mimi, anamubwira amagambo meza kuri uyu munsi udasanzwe mu rukundo rwabo

    Meddy yagize ati: ''Ndagukunda cyane uyu munsi kuruta uko nabikoraga ejo''. Ibi yabivuze amaze kumufata ifoto yicaye ahirengereye cyane bivugwa ko ari na ho imihango yose ijyanye n'urukundo rwabo yatangiriye maze yandika ko iki ari cyo gihamya.

    Ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Meddy yari yanditse kuri konti ye ya instagram abwira Mimi ko ari buze kumwitaho uko ashoboye maze mu masaha akuze Meddy amwambika impeta ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko.

    Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'. Iyi ndirimbo 'Ntawamusimbura' mu gihe cy'imyaka ibiri imaze ku
    rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

    Ku wa 24 Ukuboza 2018 Meddy yageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi yitabiriye igitaramo cya East African Party 2019. Meddy yanamwerekanye mu muryango we kuri Noheli.

    Mbere y'uko yemeza ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa, mu biganiro bitandukanye yagiranaga n'itangazamakuru Meddy yavugaga ko ari mu rukundo n'umukobwa udakomoka mu Rwanda.

    Mu 2017 yari yabwiye KT ko afite umukobwa ari gutereta. Ati 'Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika […] Si umunyarwanda'.

    Yavugaga ko mu byo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza n'ibyo yabwiye Radio Rwanda ko adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda.

    Ati 'Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyekanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y'uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-y-urukundo-meddy-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we-mimi-amafoto

  • Kanye West arashaka guhindura inyubako ze zose insengero hanyuma abura aho kuba umwaka wose #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse gukora,uyu muraperi uherutse guhindura izina akitwa Ye, yavuze ko yemera ko sosiyete yicwa n'ubutegetsi bw'aba capitaliste,yongeraho ati: 'Igihe kirageze cyo guhindura ibyo.'

    Kanye West ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Kanye Omari West,yasangije uyu mugambi we miliyoni z'abayoboke be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Kanye West yavuze ko azahindura amazu ye yose amatorero, kugirango ahe icumbi anagaburire abadafite aho baba.

    Ati: 'Ngiye kumara umwaka ndafite aho kuba,nyuma yo guhindura amazu yose ntunze insengero. Turimo kubaka aho imfubyi ziba, kandi hazaba ari ahantu umuntu wese ashobora kuryama no kurya, hamwe n'ibiribwa biboneka igihe cyose.”

    West azwiho ubwibone n'ubutwari iyo bigeze ku myizerere ye.

    Forbes yahaye agaciro inkweto ya Yeezy konyine miliyari 1.26 z'amadolari kandi iki kinyamakuru cyatangaje ko, inkweto za Kanye West zihanganye n'iza Michael Jordan 'Air Jordan' mu kugira inkweto za Sneakers zihenze cyane ku isi.

    Usibye imiterere y'imyambarire ya Yeezy, Kanye West yinjije miliyoni nyinshi mu muziki kandi kuri ubu ni umwe mu bahanzi bagurishijwe cyane mu myaka 20 ishize.

    Uyu muraperi n'uwahoze ari umugore we,Kim Kardashian, bazwiho gutunga inyubako nyinshi i Los Angeles na Wyoming.

    West yabaye umuhanzi wa kabiri wa Hip Hop ukize cyane nyuma ya Jayz.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/kanye-west-arashaka-guhindura-inyubako-ze-zose-insengero-hanyuma-abura-aho-kuba

  • Ariel Wayz na Ish Kevin na Gabiro Guitar bahataniye igihembo cyo kwamamaza inzoga nshya ya Skol yitwa 'Skol Pulse' #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ukuboza nibwo igikorwa cyo kumurika ikinyobwa cya 'Skol Pulse' cya Skol kompanyi imaze kuba ubukombe mu kugira ibinyobwa byiza bisembuye n'ibidasembuye, cyabereye kuri 'Gilt Club' ahahoze hitwa 'Platinum' i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali. Abahanzi batatu nibo baraye bahataniye kwamamaza iki kinyobwa gishya, icupa rimwe rikaba rigura 600 Frw.

    Abahanzi bagezweho muri iyi minsi by'umwihariko mu rubyiruko barimo Gabiro Guitar ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye cyane mu yitwa 'Igikwe', Ariel Wayz umuhanzikazi uhagaze neza unaheutse gushyira hanze uruhurirane rw'indirimbo (EP) yise 'Love&Lust', kimwe na Ish Kevin umuraperi umaze kwandika amateka mu mikorerwe y'ibihangano bye, uburyohe bw'indirimbo ze bukaba bwaranyuze n'abatuye i Burayi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ariel-wayz-na-ish-kevin-na-gabiro-guitar-bahataniye-igihembo-cyo-kwamamaza

  • Perezida Kagame yitabiriye inama ku bufatanye bwa Afurika na Turukiya [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo ibiganiro byibanze ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa Afurika na Turukiya binyuze muri gahunda y'ibikorwa bihuriweho.

    Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan wa Turkia aho baganiriye ku ngingo zinyuranye.

    Muri ibi biganiro Umukuru w'Igihugu yari aherekejwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Biruta Vincent.

    Perezida Kagame na mugenzi we, Recep Tayyip Erdoğan baganiriye ku kwagura no gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ibihugu byombi bifitanye umubano umaze igihe dore ko Ambasade ya Turikiya mu Rwanda yatangiye imirimo yayo mu Ukuboza 2014, mu gihe iy'u Rwanda i Ankara [Umurwa Mukuru wa Turikiya], yo yafunguwe mu 2013.

    Muri Nzeri uyu mwaka, Minisitiri Dr Biruta yari yagiriye uruzinduko muri Turikiya ahura na mugenzi we, aho bahavuye ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'uburezi, inganda na siporo.

    Icyo gihe kandi Minisitiri Dr Biruta yagize umwanya wo kubonana no kuganira n'abashoramari bo muri Turikiya. Yashimye kandi umusanzu iki gihugu cyahaye u Rwanda mu bijyanye no kurwanya Covid-19.

    Mu 2019, ingano y'ubucuruzi bukorwa hagati y'u Rwanda na Turikiya yari miliyoni 32,4$, mu gihe mu 2020, ibihugu byombi byakoranye ubucuruzi bufite agaciro ka miliyoni $81.

    Imibare y'Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, igaragaza ko icyo gihe ishoramari ry'Abanya-Turikiya mu Rwanda ryarengaga miliyoni 400$ ndetse Turikiya yari yihariye 13% by'ishoramari ryakozwe mu Rwanda riturutse mu mahanga.

    Binyuze muri gahunda yo gutanga 'buruse' y'iki gihugu, [Türkiye Scholarships Programme], mu 2019-2020, abanyeshuri 35 baturutse mu Rwanda bahawe amahirwe yo kujya kwiga muri Turikiya.

    Ni mu gihe kuva mu 1992, abanyeshuri b'Abanyarwanda 182 aribo bamaze guhabwa buruse zo kujya kwiga muri Turikiya.

    Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye n'imikoranire mu bijyanye n'umutekano kuko muri Werurwe 2020 Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Turikiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by'umwihariko mu kubaka ubushobozi.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ku-bufatanye-bwa-afurika-na-turukiya-amafoto

  • 'Abajya muri Resitora bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye' #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rikubiyemo ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, imwe mu ngamba irimo ivuga ko abajya muri za Resitora zo mu Mujyi wa Kigali ndetse n'Imijyi yunganira Kigali bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

    Image

    Izo ngamba ziratangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, muri zo ngamba zafashwe harimo kuba ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo.

    Image

    The post 'Abajya muri Resitora bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/18/abajya-muri-resitora-bagomba-kuba-barikingije-covid-19-mu-buryo-bwuzuye/

  • Ikipe ikomeye I Burayi no ku isi yishyuye umupfumu kugira ngo ayifashe gutwara shampiyona #rwanda #RwOT

    Nkuko amakuru ava muri Portugal abitangaza,Porto yayobotse iyi nzira nyuma y'imyaka ine mukeba bahora bahanganye Benfica nayo ibikoze.

    Bivugwa ko uyu mupfumu witwa Madalena Aroso yahawe akazi na perezida w'ikipe Jorge Nuno Pinto da Costa nk'umukozi w'ikipe mu mezi atanu ashize,nk 'umuganga' wemewe.

    Nkuko byatangajwe na Abola, Aroso ahembwa,13,000 by'amapawundi buri kwezi n'iki gihangange cyo muri Portugal, bingana n'amafaranga n'arenga 150.000 by'amapawundi ku mwaka.

    Ibi bivugwa byateje umujinya mwinshi mu bafana, kubera ko uyu mupfumu ariwe mukozi uhembwa menshi muri iyi kipe ku ntera ndende, mu gihe ikipe iri kugerageje gukurikiza amategeko ya ya Fair Fair.

    Biragaragara ko uyu mupfumu Aroso ari kuzigenza mu gusoma ejo hazaza no guhindura ibyavuye mu mukino,kuko yahawe akazi muri iyi mpeshyi kugira ngo afashe Porto kugarura igikombe cya Primeira Liga cyatwawe na Sporting Lisbon mu mpeshyi ishize.

    Ikipe ya Sergio Conceicao itaratsindwa kuri ubu iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona mu mikino 14 kuri 34 yakinnye, imbere ya Sporting batandukanijwe n'ibitego gusa, Benfica iri inyuma n'amanota ane.

    Mu mwaka wa 2017, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Porto, Francisco J. Marques, yashinje Luis Filipe Vieira wahoze ari perezida wa Benfica weguye ku mirimo ye kubera uburiganya bw'imisoro, kuba yarakoresheje ubupfumu kugira ngo abashe gutwara shampiyona.

    Marques yavuze ko Vieira yishyuye Dr Armando Nhaga, 'Komiseri wa Polisi y'igihugu muri Gineya-Bissau'ibihumbi 65.000 by'amapawundi kugira ngo abafashe kuroga batware shampiyona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ikomeye-i-burayi-no-ku-isi-yishyuye-umupfumu-kugira-ngo-ayifashe-gutwara

  • Abaryamana bahuje ibitsina bakumiriwe mubazitabira irushanwa rya MrRwanda #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryatangajwe kuri uyu wa Gatanu, umusore uzahiga abandi mu mico, imyifatire n'ubwenge azegukana imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Celica. Azanahabwa icumbi ry'umwaka mu nyubako za TomTransfers.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2021, kuri Century Park Hotel habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyateguwe na kompanyi yitwa Imanzi Ltd, igiye gutegura irushanwa ryo gushakisha Rudasumbwa mu Rwanda (Mister Rwanda 2021).

    Muri iki kiganiro, havugiwemo byinshi birimo ibihembo bizahabwa umusore uzegukana ikamba, ndetse n'ibizagenderwaho kugira ngo umusore yiyandikishe. Rudasumbwa azahabwa imodoka ya Miliyoni 10 Frw n'inzu yo guturamo.

    Abanyamakuru bagaragaje impungenge z'uko hari abasore biyemerera ko ari 'abatinganyi' bashobora gukumirwa muri iri rushanwa, abandi babaza uko byagenda igihe bavumbura ko hari umusore w'umutinganyi witabiriye.
    Kugira ngo umuntu yemererwe kwitabira, agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 30, kuba atarakatiwe n'inkiko, kuba yararangije amashuri yisumbuye, ateye neza ndetse afite n'umuco.

    Mu kiganiro gitangiza iri rushanwa, abanyamakuru babajije abariteguye niba abasore bafite abana bemerewe kwitabira ndetse niba abaryamana bahuje ibitsina nabo bemerewe guhatana.

    Ku kijyanye n'abasore bafite abana, ubuyobozi bwa Mr Rwanda bwavuze ko bemerewe mu gihe cyose bakiri ingaragu.

    Ku kijyanye n'abaryamana bahuje ibitsina, ubuyobozi bwa Mister Rwanda bwavuze ko nubwo budafite ubushobozi bwo kumubuza kwitabira, ariko bitewe n'uko iri rushanwa rishingiye ku muco, uzagaragaraho iyo myitwarire atahabwa ikamba.

    Byukusenge Moise uhagarariye abateguye iri rushanwa yagize ati 'Twe ntabwo twabasha kumenya ngo uyu ni uryamana n'uwo bahuje igitsina cyangwa si we, buri wese yemerewe kwitabira irushanwa hanyuma imyitwarire izabaranga mu gihe cy'irushanwa ikaba ariyo yatuma ugaragawemo kuba yaba aryamana n'abo bahuje ibitsina asezererwa.'

    Uyu musore yavuze ko impamvu uwagaragaraho iyi myitwarire yahita asezererwa mu irushanwa ari uko kuryamana kw'abahuje ibitsina bitari mu muco w'u Rwanda kandi mu bisabwa abitabira iri rushanwa harimo no kuba bafite umuco.
    Iri rushanwa byitezwe ko rizatangira kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021 ubwo abasore bazaba batangiye kwiyandikisha, mu gihe gushakisha abasore bazahagararira Intara zose bizatangira gushakishwa muri Mutarama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abaryamana-bahuje-ibitsina-bakumiriwe-mubazitabira-irushanwa-rya-mr-rwanda

  • Kayonza: Abantu 3 biyahuye mu munsi umwe hapfa umusore umwe #rwanda #RwOT

    Uwiyahuye ni umusore w'imyaka 30 y'amavuko wari usanzwe atuye mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa mu Mudugudu wa Kabarondo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muturage bivugwa ko yiyahuye anyoye umuti wa Rava usanzwe wifashishwa mu kwica udusimba twangiza ibihingwa nk'inyanya.

    Ati 'Yatashye anywa umuti wa Rava batera mu nyanya, nyina yumva uranutse mu nzu hose, agiye kureba asanga umusore yarutse ahita atabaza abaturanyi bahageze bamujyana ku kigo nderabuzima bamugejejeyo ahita apfa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uyu musore yakundaga gufata amadeni y'abantu benshi bakaba bakeka ko ari byo byamuteye kwiyahura.

    Yavuze ko RIB yahise ihagera itangiza iperereza mu gihe umurambo wajyanywe ku bitaro bya Rwinkwavu ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Muri aka Karere kandi hagaragaye abandi baturage babiri bagerageje kwiyahura.

    Muri abo harimo umusore w'imyaka 16 wo mu Mudugudu Busasamana mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama.

    Uyu musore ngo yamanuwe mu giti cya avoka n'abaturage nyuma yo gushaka kukimanikamo.

    Abaturage bavuga ko yari inshuro ya gatatu agerageza kwiyahura bakamuba hafi, bakaba basaba inzego z'ubuzima kumupima kuko bakeka ko yaba afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe kimutera kwiyahura.

    Undi wabigerageje agatabarwa ni umugabo w'imyaka 59 utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare, amakuru ava mu baturage ngo ni uko yikingiranye mu cyumba akanywa umuti wica udusimba, abaturage ngo bakinguye urugi ku ngufu bahita bamujyana ku kigo nderabuzima.

    Bavuga ko yabitewe n'amakimbirane akunze kugirana n'umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kayonza-abantu-3-biyahuye-mu-munsi-umwe-hapfa-umusore-umwe