Category: Uncategorized

  • Byari agahebuzo! Amafoto 20 yerekana ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Ishimwe Edson uzwi nka Edman mu myidagaduro na Mugisha Elizabeth ukoresha akazina ka Liza muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, bakoreye ubukwe mu mujyi wa Kigali aho imihango yose yabereye muri Jali Garden, ubusitani bwiza cyane.

    Ubukwe bw’aba bombi, bwabaye mu buryo bunogeye ijisho bunakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Wari umunsi udasanzwe kuri Edman na Liza Mugisha, uyu mukobwa ubu wamaze kuba umugore, asanzwe atuye mu gihugu cya Canada mu gace ka Montreal muri Quebec. Edman n’umufasha we Liza, bashimye Imana  yabashoboje urugendo rw’urukundo ikabarinda kugeza igihe bagiye imbere y’Imana bakerekana ko urwo bakundana rutazasaza na gato, ahubwo ruzahora rutoshye.

    Liza Mugisha, ni umuhanzikazi ubarizwa muri Edman Entertainment  y’umugabo we. Yagiye akora indirimbo zitandukanye zirimo Ijuru ryawe yakoranye na Deborah, Urukundo , Niwowe n’izindi.

     

    Jule Sentore yaririmbye mu bukwe bwa Edman na Liza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112843/byari-agahebuzo-amafoto-20-yerekana-ubukwe-bwagatangaza-bwumunyamakuru-edman-numuhanzikazi-112843.html

  • Igitaramo cya Masamba na Jules Sentore cyasub… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyari gitegerejwe kuba mu masaha y'umugoroba ku wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Ni kimwe mu bitaramo byari gufasha abakunzi b'umuziki gakondo gusoza neza umwaka wa 2021 binjira mu 2022. Cyari cyatumiwemo Ruti Joel.

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, umuhanzi Jules Sentore yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko iki gitaramo cyasubitswe 'Ku bw'impamvu z'icyorezo cya Covid-19 hamwe na Omicron'

    Avuga ko 'Bibaye ngombwa ko cyimurirwa [igitaramo] indi taliki muzamenyeshwa nyuma yo kumenya uko bizaba bihagaze.'

    'Igitaramo umurage' gisubitswe cyiyongera ku bindi birori n'ibitaramo byamaze gusubikwa nyuma y'uko mu ijoro ryo ku wa 19 Ukuboza 2021, itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ku gukumira ikwirakwira harimo ko 'ibitaramo bibaye bihagaritswe'.

    Mu birori n'ibitaramo bimaze gusubikwa harimo ibyo gutanga ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2021, ibihembo bya Rwanda Influencer Awards 2021, Iserukiramuco rya Noheli 'Wave Nohel Fest' n'ibindi.

    Mu ijoro ry'uyu wa Kabiri, inyubako ya Kigali Arena iberamo ibirori n'ibitaramo bitandukanye yasohoye itangazo ivuga ko ibyari kuberamo bibaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

    Bati 'Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya ya Covid-19 mu gihugu no kurinda umutekano wa buri wese, turifuza kubamenyesha ko ibikorwa bibera kuri Kigali Arena bibaye bihagaritswe kugeza igihe kizatangazwa.'

    'Mugihe hakomeza kuba impinduka, tuzagumya kubagezaho amakuru mashya. Mukomeze kwirinda kandi tuzanezezwa no kongera kubakira vuba.'    Igitaramo cy'abahanzi Masamba Intore na Jules Sentore cyasubitswe ku munota wa nyuma


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112849/igitaramo-cya-masamba-na-jules-sentore-cyasubitswe-ku-munota-wa-nyuma-112849.html

  • Mu Mafoto n’amashusho ihere ijisho bimwe mu b… – #rwanda #RwOT

    Amwe mu mafoto yasohoye yerekanye ibihe byaranze icyo gice cyo gusaba no gukwa, gisobanura umuco nyarwanda n’ubwo ubu bukwe bwabo bwabereye mu gihugu cya Tanzaniya mu murwa mukuru Dar es Salaam.

    Muri aya mafoto hari ayo yifashishije ari kumwe na bamwe mu basore b’inkorokoro bamwambariye, maze yifashisha amagambo agira ati”Twaza mwajyahe”, nyuma yayo yasangije abamukurikira ibihe byiza yagize abinyujije mu mashusho.

    Nyuma y’ayo mashusho hari hatahiwe amafoto y’umukunzi we, maze nta kuzuyaza, ayashyiraho anabwira abamukurikirana ati”Nkaba negukanye umwana”.

    Muri Mutarama, Emmy yaje mu Rwanda mu rugendo yagize ibanga, kugeza ubwo tariki 12 uko kwezi 2021 yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakazarushinga.

    Ibirori byo kwambika uyu mukobwa impeta byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko. Nawe nta kuzuyaza, yahise yemerera uyu muhanzi ko batangira urugendo rugana ku kurushinga.

    Emmy na Umuhoza Joyce bamaze imyaka itari mike bakundana. Inkuru z'urukundo rwabo zatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva mu 2018.

    Emmy warushinze, yavuzwe mu nkuru z'urukundo n'abakobwa batandukanye barimo Miss Fiona Rutagengwa Kamikazi wambitswe ikamba rya Miss Inter-Universities. Bakundanye mu 2011 mbere y'uko uyu muhanzi ajya muri Amerika mu 2012.

    Mu 2016, yakundanye n'umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy. Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane, kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

    Emmy n’abasore bamugaragiye

    Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka, ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana.

    Mu 2017 Emmy mu kiganiro yatumiwemo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi, yasobanuye iby'ubuhanzi bwe abajijwe niba hari umukunzi agifite aratsemba ati 'ntawe'.

    Emmy mu muhango wo Gusaba

    Emmy, Joyce n’ababyeyi babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112842/mu-mafoto-namashusho-ihere-ijisho-bimwe-mu-byaranze-ubukwe-bwumuhanzi-emmy-na-joyce-112842.html

  • Rayon Sports yatanze Noheli ku bafana bayo is… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza 2021, hakomeje imikino y'umunsi wa 10 muri shampiyona y'u Rwanda 2021-22, yaranzwe n'ibyishimo byinshi by'abafana ba Rayon Sports bagiye kwinjira mu minsi mikuru bameze neza, mu gihe APR FC yarokowe n'iminota 10 ya nyuma kuko yagowe cyane na Etoile de l'Est, Musanze FC itanga isomo rya ruhago kuri Marines FC yinjijwe ibitego 5-1.

    Kuri Stade ya Kigali Rayon Sport yakinaga na Police FC barushanwaga inota rimwe gusa, wari umukino ugomba gusobanura ikipe izageza kuri Noheli iri mu makipe ane ya mbere muri shampiyona y'u Rwanda.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry'indi kuko uburyo amakipe yombi yagerageje bw'igitego butabakundiye.

    Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashyize mu bikorwa ibyifuzo by'abafana, aho ku munota wa 75 umunya-Maroc, Rharb Youssef yatanze umupira mwiza cyane ku munya-Cameroun, Andre Willy Onana, winjiranye umupira mu rubuga rw'umunyezamu, aramucenga ndetse anacenga myugariro Rutanga Eric, atsindira Rayon Sports igitego cyiza.

    Ntabwo Police FC yashoboye kwishyura icyo gitego, kuko iminota 90 y'umukino yarangiye Rayon yegukanye amanota atatu yose.

    Rayon Sports yatsinze Police FC nyuma y'iminsi micye inatsinze AS Kigali ibitego 2-1, biyihesha gusubira muri kuruse ya shampiyona yemye.

    Mu mikino 10 ya shampiyona, Rayon Sports ifite amanota 18, ikaba yicaye ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kiyovu Sport ifite amanota 20, gusa hari amakipe atarakina imikino y'umunsi wa 10.

    Mu karere ka Ngoma hari ibirori bikomeye, aho ikipe ya Etoile de l'Est y'umutoza Banamwana Camarade yaguye miswi na APR FC ibitego 2-2.

    APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye nyuma yuko Etoile de l'Est iyibanje ibitego bibiri mu minota 12 byatsinzwe na Agblevor gusa biza kwishyurwa na Mugunga Yves na Yannick Bizimana baza kwishyurira APR FC.

    Inota rimwe APR FC yakuye i Ngoma ryatumye igira 17 gusa ikaba igifite imikino itatu y'ibirarane itarakina.

    Musanze FC yangagiye Marines FC ibitego 5-1, Etincelles itsinda Gicumbi FC ibitego 2-0, Mukura itsinda Gorilla FC 1-0.

    Rayon Sports yatsinze Police FC itanga ibyishimo ku bafana bayo

    APR FC yakuye inota rimwe i Ngoma bigoranye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112848/rayon-sports-yatanze-noheli-ku-bafana-bayo-isubira-muri-kuruse-yigikombe-apr-fc-irokokera–112848.html

  • Kaminuza ya Kigali izatanga Buruse ku bakobwa… – #rwanda #RwOT

    Mu 2021, Rwanda Inspiration Back Up yagiranye amasezerano y'umwaka umwe na Kaminuza ya Kigali. Aya masezerano yavugaga ko iyi Kaminuza izatanga Buruse (Bourse), ku bakobwa 20 bazagera mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021. Niko byagenze!

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, Kaminuza ya Kigali iri mu baterankunga bakuru ba Miss Rwanda, yongereye amasezenaro y'imyaka itatu ku mwaka umwe yari ifitanye na Rwanda Inspiration Back Up. 

    Abategura Miss Rwanda babwiye INYARWANDA, ko aya masezerano agamije ko abakobwa 10 bazajya bagera mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda, ari bo bazajya bahabwa Buruse y’ubuntu yo kwiga muri iyi Kaminuza.

    Ukoze imibare neza, ubona ko iyi Kaminuza izatanga Buruse ku bakobwa 50. Harimo 20 yahaye Buruse mu 2021, 10 izaha Buruse mu 2022, 10 izaha Buruse mu 2023 n'abandi 10 izaha Buruse mu 2024.

    Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave yashimye abategura irushanwa rya Miss Rwanda ku bwo guhozaho mu guteza imbere abakobwa, bihura neza n'intego y'iyi Kaminuza yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu Burezi bufite ireme “kugira ngo bazavemo abayobozi b'ejo hazaza.”

    Uyu muyobozi yavuze ko 'Binyuze muri Miss Rwanda, Kaminuza ya Kigali ikomeje gusingira gahunda ya Leta yo guteza imbere umwana w'umukobwa binyuze mu kumuha uburezi bufite ireme.'

    Prof. Dr Tombola avuga ko nk'umuterankunga Mukuru w'iri rushanwa, biyemeje gufasha abakobwa kugira ubumenyi, kubatoza indangagaciro “bitabagirira akamaro bonyine gusa ahubwo n'imiryango yabo, sosiyete bikarandanda kugeza ku bisekuru.”

    Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], yashimye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali ku bwo gufatanya nabo mu gushyigikira urugendo rw'iterambere rw'umwana w'umukobwa ugana ku kuba Nyampinga ubereye u Rwanda.

    Uyu muyobozi kandi avuga ko abakobwa bazahabwa amahirwe yo kwiga muri iyi Kaminuza, bakwiye kuyakoresha neza kugira ngo bizabagirire akamaro.

    Kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukuboza 2021, ni bwo abakobwa batangira kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2022.


    Kaminuza ya Kigali yongereye amasezerano y'imikoranire yari ifitanye na Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda

    Umuyobozi Wungurije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr. Tombola M. Gustave, yavuze ko iyi Kaminuza irajwe ishinga no gutanga uburezi bufite ireme ku bakobwa


    Prof. Dr. Tombola M. yavuze ko bishimira kuba Miss Rwanda ari igikorwa ngaruka mwaka, kandi bagafasha abakobwa kwitinyuka no gusingira amahirwe ahari

    Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonné [Prince Kid], yashimye Kaminuza ya Kigali izajya itanga Buruse ku bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma muri Miss Rwanda

    Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] avuga ko abakobwa bahabwa Buruse bakwiye kwiga bashyizeho umwete 

    Umuhango wo gusinya aya masezerano, wabereye Kacyiru aho iyi Kaminuza ikorera. Witabiriwe n'Umuyobozi Ushinzwe amasomo, Prof. Robert Ebo Hinson n'Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa muri iyi Kaminuza, Gifty Aduamah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112846/kaminuza-ya-kigali-izatanga-buruse-ku-bakobwa-10-ba-mbere-muri-miss-rwanda-112846.html

  • MU MAFOTO 50: Uburanga bwabakobwa bahataniye… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi akabakaba 6 bitangajwe ku mugaragaro ko hagiye kubaho irushanwa rya Miss East Africa, hari kuwa 09 Kamena 2021; ubwo Miss Mutesi Jolly yakirwaga ku kibuga cy'indege cya Julius Nyerere International Airport agahita akomereza mu gikorwa cyo kwitegura gutangaza bwa mbere ku mugaragararo byinshi kuri iri rushanwa, kuwa 12 Kamena 2021 nibwo hatangajwe ko bwa mbere mu buryo bwagutse ko irushanwa rya Miss East Africa rigiye kongera gusubukurwa nyuma y'imyaka 9 ritaba.

    Icyo gihe, Miss Mutesi Jolly wabaye imbarutso yo kubaho kwaryo na none yagize ati:' Bakobwa mwitegure gufata uyu mwanya, reka tubwire isi ko umugore ari ikirenze imisatsi n'ibirungo, ntabwo turi abeza batagira ubwenge bo kwambarira amakanzu inyuma y'ibirahure'.

    Ashimangira ibyo agira ati:'Dushobora kwishimira kuba turi igitsinagore kandi tukagira uruhare mu kubaka umuryango.' Kuwa 16 Kamena 2021, abagize ikompanyi ya Rena Event itegura irushanwa rya Miss East Africa, bakiriwe mu nteko ishingamategeko ya Tanzania, ibintu Mutesi Jolly yagaragaje ko byamukoze ku mutima cyane.

    Ati:'Ibihe by'umunsi mu Nteko Ishingamategeko ya Tanzania, byari iby'icyubahiro kwakirwa no gutecyerezwaho n'uhagarariye inteko ishingamategeko.' Abategura iri rushanwa baje no kugenda bahura n'aba Minisitiri n'abandi bayobozi mu nzego za Leta ya Tanzania batandukanye, baganira kumitegurirwe y'irushanwa n'imigendecyere myiza yaryo.

    Kuwa 18 Kanama 2021, nibwo kandi bahuye na Diamond Platnumz. Mu butumwa bwashyizwe hanze na Rena Event, bagaragaje umunyamigabane muri iyi kompanyi na Visi Perezida w'Akanama gategura iri rushanwa, Mutesi Jolly,  yahuye na Diamond.

    Nawe ubwe abitangaza agaragaza ko byamushimishije, ati:'Ku gicamunsi cy'icyumweru, twasuye ibiro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'uwashinze ikompanyi ya Wasafi, tuganira kubijyanye n'imikoranire muri Miss East Africa 2021.' Byaje no kurangira Wasafi kugeza n'uyu munsi ibaye umufatanyabikorwa w'irushanwa muri uyu mwaka wa 2021'.

    Kuwa 31 Kanama 2021, nibwo hatangajwe gutangira ku mugaragaro kw'irushanwa rya Miss East Africa, ibihembo n'ibindi bitandukanye mu ijambo Miss Mutesi Jolly yatangaje kuri uwo munsi. Yagize ati:' Bizafata igisekuru cyacu cyose kugira ngo dukureho urujijo rwibazwa kubijyanye n'itegurwa ry'amarushanwa y'ubwiza.'

    Akomeza agira ati:'Reka dukoreshe uyu muyoboro mu kwerekana ko imbaraga zitari ukuba mu biro bya Leta gusa, ziri mucyo wahisemo gukora, reka dukoreshe uyu mwanya n'imbaraga.'

    Hanatangajwe ibihembo bizagenerwa abazegukana amakamba anyuranye muri iri rushanwa, aho uzegukana ikamba rya Miss East Africa azahabwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 nshya ihagaze miliyoni zirenga 44 ndetse akazajya ahembwa miliyoni 1.5 y'amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy'umwaka yambaye ikamba.

    Igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni 5, icya kabiri miliyoni 3 yose nayo ari mu mafaranga y'u Rwanda. Iri rushanwa kuri ubu rigeze kure aho habura amasaha mbarwa hakamenyekana uzaryegukana mu bakobwa bagera kuri 16 baryitabiriye, n'ubwo 12 aribo babanje kuhagera mbere kubera ibibazo by'icyorezo cya COVID-19.

    Ibihugu byitabiriye ni Tanzania ari nayo yakiriye irushanwa, Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, South Sudan, Ethiopia, Eritrea, Somalia, Malawi, Djibouti, Seychelles, Madagascar, Comoros, Reunion na Mauritius


    Mutesi Jolly yageze muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena

    Abategura irushanwa bagize ikompanyi ya Rena bakiriwe mu nteko ishingamategeko

    Ambasaderi Mbarouk Naser yakiriye abagize Rena Event


    Umunyamabanga Mukuru wa Africa y’Uburasirazuba yakiriye Miss Mutesi Jolly n’abandi bategura Miss East Africa

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi ari kumwe na Mutesi Jolly nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire

    Diamond Platnumz na Mutesi Jolly

    Minisitiri w’Ibikorwa Karemano n’Ubukerarugendo muri Tanzaniya yakiriye Perezida na Visi Perezida b’Akanama gategura Miss East Africa

    Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss East Africa n’uhagarariye Uganda

    Umukobwa waserukiye Somalia

    Umukobwa waserukiye Ethiopia

    Shanitah yakomeje kwisanzura no gusangira ibyishimo na bagenzi be


    Imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu byakomeje kuranga umwiherero





    Abakobwa bitabiriye iri rushanwa ubona ko bagororotse

    Byari umunezero

    Baratembereye



    Miss World Russia ni umwe mu babaye hafi aba bakobwa 

    Mutesi Jolly yakomeje guhagararira irushanwa n’u Rwanda neza



    Mutesi Jolly ari kumwe n’umunyamideli ukomeye muri Tanzania Ria Paul

    Wasafi yakiriye abakobwa 12 bageze mu mwiherero mu mbere 


    Mutesi Jolly n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Wasafi

    Abakobwa babaga bishimye bari kumwe na Jolly

    Byari ibyishimo mu ijoro ryo gusangira rya Miss East Africa riherutse kuba




    Benshi banyuzwe n’irushanwa rya Miss East Africa





    Shanitah yaririmbye indirimbo ya Meddy

    Shanitah aryohewe n’ubuzima mu gafoto k'urwibutso k'ubwato ku mazi







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112841/mu-mafoto-50-uburanga-bwabakobwa-bahataniye-ikamba-rya-miss-east-africa-nibihe-byagatangaz-112841.html

  • Politiki y'itangazamakuru mu Rwanda igiye kuvugururwa #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bw'ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu byamategeko (Legal AID Forum), bwaragaje ko gutinya kuvuga icyo umuntu atekereza no kwibuza gukora inkuru ,bikomeje kwiyongera mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

    Kwibuza  gukora inkuru no gutinya kugaragza icyo umuntu atakereza bikomeje kwiyongera mu banyamakuru bo mu Rwanda, nk'uko ubushakashatsi bw'ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu byamategeko Legal AID Forum bwabigaragaje.

      Ibi ngo bifitanye isano  n'amateka mabi igihugu cyanyuzemo, hakiyongeraho ubukene  no kuba amwe mu mategeko u Rwanda rugenderaho agaragamo ingingo ziniga ubwisanzure bw'Abanyamakuru.

    Nk'ubu ngo  itegeko rigenga itangazamakuru rivuga ibikoresho by'umunyamakuru bidafatirwa, nyamara  itegeko rigenga  Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rikemerera uru rwego gufatira ibikoresho byose birimo n'iby'abanyamakuru. 

    Me Ibambe Jean Paul ni umukozi wa Legal AID Forum 

    Ati 'Nko muri 2018 ubwo twagiraga itegeko rishya rigena ibyaha n'ibihano, havuyemo gusebanya nk'icyaha Defamation byavuyemo, ariko turacyafite izindi ngingo mu mategeko ahana ibyaha zititwa ko ari ugusebanya nk'icyaha mpanabyaha, ariko warisoma ugasanga gusebanya biracyari icyaha.'

    Ikindi ubu bushakashsti bugaragaza ni uko nubwo hariho urwego rw'abanyamakuru bigenzura RMC, ariko uru rwego rugonganira ku nshingano n'izindi nzego zigenzura itangazamakuru.

    Bamwe mubanyamakuru bagaragaza kwemeranya n'ubushakashatsi bw'impuzamiryango itanga ubufasha mu byamategeko, kandi ko ibibazo bugaragaza bidashobora gukemuka hatabaye ubushake bwa Politiki.

    Umunyamakuru Uwizeyimana Marie Louise ati' Ni ukuvuga ngo mbisubiremo 80% by'akazi gakorwa n'abanyamakuru, gashingiye ku nyungu z'abaturage no gufasha Leta gushyira mungiro ibyo Leta iba yarashyizeho. Ari nayo mpamvu kukigero cyo hejuru Leta yakabaye ishyiramo imbaraga mu gufasha itangazamakuru.'

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ati ' Ariya mateka erega be kujya bayabeshyera, nonese ingingo zose ziganirwaho mugihugu, amakuru yose atarwa mu gihugu aba afitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi ? Oya! harimo byinshi. Nonese dufate urugero, niba hari kompanyi nini cyane y'itumanaho cyangwa yenga inzoga yagiranye ikibazo n'abaturage cyangwa abakozi bayo, ibyo koko  nkujya kubivuga bihuriye he nayo mateka? Ariko tuzatinya ayo makompanyi kuko niyo atera inkunga ibiganiro dukora.'

    CLeophas Barore uyobora urwego rw'abanyamakuru bigenzura RMC, agaragaza ko gukemura ibibazo itangazamakuru rifite,  bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye.

    Bwana Barore asanga Leta ikwiye gushyiraho ikigega cyihariye, gishyigikira iterambere ry'Itangazamakuru.

    Ati 'Ariko nk'uko hagiyeho ikigega cyo kuzahura ubukungu kigafasha amahoteli, kigafasha ingendo, n'itangazamakuru ryari kuri front line n'ubu riracyari kuri frontline. Hashyizweho ikigega itangazamakuru rigahabwa amafarangara rizagarura byafasha.'

    Ministeri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (Minaloc) inafite itangazamakuru mu nshingano, ivuga ko ubu hagiye kuvugururwa Politiki y'itangazamakuru, hagamijwe gukemura ibibazo itangazamakuru rifite muri iki gihe.

    Peacemaker Mbungiramihigo,a shinzwe politiki y' itangazamakuru muri Minaloc.

    Ati ' Ikizakorwa na n'ubu cyatangiye, ni uko twakira ibitekerezo bitandukanye by'abanyarwanda  kuko itangazamakuru nibo rikorera.'

    Muri rusange ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, rishima intambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere itangazamakuru, icyakora ngo bikenewe ko n'abayobozi basobanukirwa akamaro k'itangazamakuru kuko ngo hakigaragara abaturage banga kuvugana n'itangazamakuru, batinya kwiteranya n'inzego z'ubuyobozi.

    Itegeko ryo kubona amakuru naryo hasabwe ko rivugururwa rikagena ibihano ku muyobozi wimanye amakuru.

    Daniel Hakizimana

    The post Politiki y'itangazamakuru mu Rwanda igiye kuvugururwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2021/12/22/politiki-yitangazamakuru-mu-rwanda-igiye-kuvugururwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=politiki-yitangazamakuru-mu-rwanda-igiye-kuvugururwa

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA IGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA UGIZWE N'UBUTAKA N'IKIBANZA BIHEREREYE GASABO-RUSORORO-NYAGAHINGA —KIGARAMA BIFITE UPI 1/02/14/07/6704

    PINGANWA MUBURYO BW'IKORANABUHANGA KURUBUGA RWABO RWA (www.cyamunara.gov.rw) RIZATANGIRA TARIKI YA 24/12/2021 SAA YINE ZA MUGITONDO (10H00) KUGEZA 31/12/2021 SAA YINE ZA MUGITONDO(10H00) .

    UWIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:0788832403.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-igizwe-n-ubutaka-n-ikibanza-60079

  • Ruvebana Antoine wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR afunzwe akekwaho gusambanya abakobwa #rwanda #RwOT

    Inkuru yatangajwe na IGIHE ivuga ko nta makuru menshi inzego z'ubutabera zitanga kuri dosiye y'uyu mugabo umaze iminsi akorwaho iperereza, gusa zivuga ko abo yasambanyije ari benshi.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye Flash FM ko aya amakuru ari impamo.

    Ati 'Nibyo koko akurikiranweho icyaha cyo gusambanya abakobwa ku ngufu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira utifuje kugira byinshi atangaza kuri iyi dosiye yavuze ko kugeza ubu ayo makuru ariyo bari gutangaza ku mpamvu z'uburenganzira bw'abahohotewe.

    Umwe mu banyamategeko bazi neza iby'iyi dosiye, yabwiye IGIHE ko ishobora kuba yarageze mu Bushinjacyaha, gusa Umuvugizi w'Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko nta makuru yayo afite.

    Ku rundi ruhande, bivugwa ko ku wa 11 Ukuboza 2021, aribwo Ruvebana yatawe muri yombi.

    Hari andi makuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Ruvebana yatangiye gusambanya abo bakobwa cyera bamwe batarageza n'imyaka y'ubukure.

    Ngo bamwe yabashukishaga ibintu bitandukanye birimo n'imyambaro kugira ngo abigarurire.

    Amakuru avuga ko abo bakobwa hafi ya bose yabasambanyije hagati ya 2003 na 2006.

    Umwe mu bantu bazi neza uyu mugabo, yabwiye IGIHE ko nyuma y'aho bimenyekanye, we n'umugore we bahise batangira inzira iganisha kuri gatanya kuko uwo bashakanye yari yananiwe kubyihanganira.

    Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umwe mu bakobwa yasambanyije nawe amaze igihe kinini abana n'ihungabana ku buryo uko imyaka igenda ishira, arushaho kumererwa nabi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruvebana-antoine-wabaye-umunyamabanga-uhoraho-muri-midimar-afunzwe-akekwaho

  • Abatoza ba APR FC hafi ya bose banduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abatoza ba APR FC hafi ya bose banduye COVID-19 bituma badatoza umukino uri guhuza iyi kipe na Etoile de l'Est I Ngoma.Umukino watojwe na Mugabo Alex umutoza w'abanyezamu yunganiwe na Jacques Tuyisenge.

    Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021-22 yakinwe umunsi wa 10,aho APR FC yerekeje i Ngoma.

    APR FC ntiratsindwa umukino n'umwe muri iyi shampiyona ya 2021/2022 binakomeza gushimangira agahigo isanganywe ko kuba imaze shampiyona zigera kuri ebyiri itaratsindwa.Imaze imikino 42 idatsindwa.

    Muri uyu mukino,myugariro wa APR FC, Niyomugabo Claude ntabwo yawugaragayemo kubera ko yujuje amakarita 3 y'umuhondo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abatoza-ba-apr-fc-hafi-ya-bose-banduye-covid-19