Category: Uncategorized

  • Gasabo: Abantu bane bitabye Imana abandi bararembye nyuma yo kunywa inzoga z'inkorano. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura, ahazwi nko mu Myembe, haravugwa urupfu rw'abaturage 4 n'abandi 3 bajyanywe mu bitaro batameze neza, nyuma yo kunywa inzoga z'inkorano mu kabari ko mu rugo rw'umuturage.

    Amakuru dukesha imvahonshya avuga ko Inzego zishinzwe umutekano n'izishinzwe ubuziranenge zatangiye gukurikirana Iki kibazo ngo hamenyekane icyatumye izi nzoga zitwara ubuzima bw'aba bantu.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-abantu-bane-bitabye-imana-abandi-bararembye-nyuma-yo-kunywa-inzoga-zinkorano/

  • Gasabo: Abantu 4 bahitanwe n'inzoga z'inkorano zitwa “Umuneza” #rwanda #RwOT

    Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura,mu mudugudu w'intambwe wo mu kagali ka Kimihurura ahazwi nko mu Myembe, haravugwa urupfu rw'abaturage 4 n'abandi 3 bajyanywe mu bitaro, nyuma yo kunywa inzoga z'inkorano mu kabari ko mu rugo rw'umuturage.

    Amakuru aravuga ko abapfuye barimo umugore umwe n'abagabo batatu bivugwa ko bazize inzoga yitwa “umuneza”.

    Abatuye muri uyu mudugudu babwiye itangazamakuru ko ari uburozi bashyiriwemo kuko imyaka bamaze banywa iyi nzoga ntacyo yabatwaye.

    Amakuru aravuga ko inzego zishinzwe umutekano n'izishinzwe ubuziranenge zatangiye gukurikirana Iki kibazo.

    Amabwiriza y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanwe inzoga z'inkorano zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, mu gihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi , kanyanga n'ibindi akurikiranwa n'ingingo ya 263 mugitabo giteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-abantu-4-bahitanwe-n-inzoga-z-inkorano-zitwa-umuneza

  • Kenya: Musenyeri Muheria yavuze ko batazabuza abatarakingiwe kujya mu nsengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Arikiyepiskopi wa Nyeri, Anthony Muheria

    Arikiyepiskopi wa Nyeri, Anthony Muheria

    Ibi Arikiyepiskopi Muheria yabitangaje ku wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, ubwo isi yose ku bakristu bizihizaga umunsi mukuru wa Noheli, avuga ko abaturage badashobora kwamburwa uburenganzira bwabo gusa kubera ko badakingiwe, nyamara bigomba kuba ku bushake.

    Muheria yavuze ko gushyiraho ingamba nk’izi aho Abanyakenya babuzwa kugera kuri serivisi zose zitangwa na Leta niba badakingiwe, bisa nko gukumira igihugu cyose.

    Yahamagariye Minisiteri y’Ubuzima gushyiraho gahunda nziza zizatuma abantu bitabira gahunda z’ikingira, zirimo gukorana n’imiryango y’abihaye Imana mu gikorwa cyo gukingira. Ibi ngo bizatanga umusaruro ushimishije kandi unoze aho, guhitamo ingamba zikomeye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/kenya-musenyeri-muheria-yavuze-ko-batazabuza-abatarakingiwe-kujya-mu-nsengero

  • Biravugwa: Abakinnyi 5 ba Rayon Sports banduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho mu makipe arimo APR FC, AS Kigali, Kiyovu hagaragayemo abanduye COVID-19 mu mpera z'icyumweru gishize, mu ikipe ya Rayon Sports FC harimo Abakinnyi 5 nabo banduye.

    Amakuru avugwa nuko Rayon Sports ifitanye umukino na Gicumbi Football Club kuri uyu wa 2 ifite umubare w'abakinnyi 5 banduye iki cyorezo.

    Mu cyumweru gishize,APR FC yakinnye na Etoile de l'Est idafite abatoza bayo hafi ya bose nyuma yo kwandura Covid-19 nubwo umutoza w'abanyezamu wari watoje uwo mukino yavuze ko barwaye mu nda.

    Ntabwo haramenyekana abakinnyi ba Rayon Sports banduye iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu Rwanda mu mpera z'uyu mwaka.

    Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize nibwo abakinnyi ba Rayon Sports hafi ya bose bakiriwe na perezida w'Ikipe,Uwayezu Jean Fidele abaha noheli ndetse abashimira uko bitwaye ku mukino wa AS Kigali na Police FC batsinze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-abakinnyi-5-ba-rayon-sports-banduye-covid-19

  • Perezida Kagame arashima intambwe u Rwanda rugezeho mu gukingira abaturage Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame arashima intambwe u Rwanda rugezeho mu gukingira abaturage Covid-19

    Perezida Kagame arashima intambwe u Rwanda rugezeho mu gukingira abaturage Covid-19

    Mu ijambo rye umukuru w’igihugu yavuze ko uyu mwaka ubaye uwa kabiri ushojwe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ariko kandi ngo byasabye ko igihugu cyiga uburyo bwo gukomeza guhangana n’icyorezo cyagiye kigira ingaruka zikomeye, ari na ho yahereye ashimira Abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho hamwe n’iterambere ry’igihugu mu bijyanye no guhangana Covid-19.

    Perezida Kagame avuga ko hari intambwe ikomeje guterwa kuko 80% by’Abanyarwanda bafite imyaka 12 kuzamura bamaze kubona nibura doze imwe y’urukingo rwa Covid-19.

    Yagize ati 'Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose, kugeza ubu 80% by’abaturage bacu, guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe.Turashimira ababigizemo uruhare bose, harimo n’abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n’izindi nkunga'.

    Yakomeje agira ati 'Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere tugomba kurushaho kwigira, kandi tukitegura guhangana n’icyashaka kuduhungabanya. Ni yo mpamvu twatangiye gufatanya n’imiryango, ari Ubumwe bw’Afurika n’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ndetse n’amasosiyete nka BionTech, mu gukorera inkingo n’indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha'.

    Umukuru w’igihugu yanagarutse ku buryo Covid-19 yashimangiye isano hagati y’ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu.

    Ati 'Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z’ikoranabuhanga hakiri kare, byaradufashije, bituma igihugu cyacu kitabohwa n’iki cyorezo ndetse n’ibindi bizaza. Turashishikariza Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko rwacu, gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo bitwugarije uyu munsi n’ejo hazaza'.

    Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gufunga kenshi amashuri hirya no hino mu Rwanda, yongeye gufungura kandi agakomeza no gukora mu gice kinini cy’uyu mwaka, kuko abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya Leta ndetse banimukira mu kindi cyiciro gikurikiraho cy’amasomo yabo.

    Ikindi kandi ngo n’ubwo hakiri ibibazo byinshi mu ngendo no guteranira hamwe, u Rwanda rwashoboye kwakira ibirori by’ingenzi muri uyu mwaka, birimo irushanwa nyafurika rya Basketball Africa League ryari ribaye ku nshuro ya mbere, hamwe n’izindi nama zikomeye.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-arashima-intambwe-u-rwanda-rugezeho-mu-gukingira-abaturage-covid-19

  • Afurika y’Epfo: Bashyizeho icyunamo kubera urupfu rwa Desmond Tutu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Desmond Tutu

    Musenyeri Desmond Tutu

    Muri iki gihe cy’icyunamo, umubiri we uzamara imisi ibiri mu biro by’umukuru w’igihugu imbere y’uko haba umuhango wo kumushyingura uteganyijwe ku wa 01 Mutarama 2022 i Cape Town.

    Abayobozi bo hirya no hino ku isi batanze ubutumwa bw’akababaro, barimo Umwamikazi Elizabeth II, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Papa Francis.

    Ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, abanya-Afurika y’Epfo baturutse imihanda yose bagana ku rusengero rukuru rwa Cape Town (Cape Town’s St George’s Cathedral) baje kunamira iyi ntwari y’igihugu.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/afurika-y-epfo-bashyizeho-icyunamo-kubera-urupfu-rwa-desmond-tutu

  • Ikibanza muri Nyarugenge hari aho kigurwa 219,000Frw/m², muri Juru (Bugesera) kikagurwa 91Frw/m² #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Amahoro mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge(ahubatse CHIC, MIC,…) hari aho igiciro kinini gishoboka cy’ubutaka ari amafaranga y’u Rwanda 219,000Frw, wajya mu Kagari ka Juru, Umurenge wa Juru w’Akarere ka Bugesera igiciro fatizo cyo hasi ari Amafaranga 91/m² y’ubutaka.

    Urugaga IRPV rukaba ariko rugira inama abantu kudashingira ku giciro fatizo cyo hasi cyangwa icyo hejuru cyane mu gihe barimo kugura cyangwa kugurisha ubutaka, ahubwo bakwiriye kureba icyo hagati muri byo (cyitwa ikigereranyo cy’igiciro fatizo cy’ubutaka).

    IRPV ivuga ko yahaye agaciro ubutaka hashingiwe ku hantu buherereye (mu mujyi cyangwa mu cyaro), niba kuhagera byoroshye(umuhanda ugerayo), ubucucike bw’abatuye hafi yabwo, ibipimo ndangamimerere yabwo, icyo bukoreshwa n’icyo buteganirizwa.

    Igiciro fatizo cy’ubutaka kandi ngo cyagenwe hashingiwe ku kuba bwegereye serivisi n’ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi, isoko, amashuri, amavuriro, imihanda, ndetse n’uko bushobora kuba bwegereye umugezi cyangwa ikiyaga.

    IRPV ikomeza ivuga ko igiciro fatizo cy’ubutaka cyagenwe hashingiwe ku kuba buri mu Karere k’Umujyi wa Kigali, mu turere tw’imijyi yunganira Kigali(Huye, Rusizi, Rubavu, Muhanga, Musanze, Nyagatare Rwamagana, Bugesera), icyiciro cya gatatu kikabamo ubutaka bwo mu turere tundi dusigaye.

    Nk’urugero mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Nyarugenge, igiciro fatizo cyo hasi ni amafaranga 11,378Frw, icyo hagati(ikigereranyo) ni 28,678Frw, icyo hejuru kikaba amafaranga 60,702Frw.

    Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, igiciro fatizo cyo hasi ni amafaranga 3,949 kuri m², ikigereranyo kikaba amafaranga 6,045, igiciro cyo hejuru gishoboka kikaba amafaranga 24,484.

    Ni mu gihe mu Murenge wa Muhoza(mu Mujyi wa Musanze) igiciro cyo hasi ari Amafaranga 1,463/m², ikigereranyo kikaba amafaranga 6,697, naho igiciro cyo hejuru gishoboka kikaba ari amafaranga 40,196.

    Mu turere twa kure nka Rutsiro mu Murenge wa Gihango(ahubatse ibiro by’Akarere) m² y’ubutaka igurwa amafaranga 225 ku giciro cyo hasi, ikigereranyo ni 1,890, igiciro cyo hejuru gishoboka kikaba ari Amafaranga 7,723.

    Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa ruvuga ko ibi biciro fatizo ku butaka bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi atandatu uhereye tariki ya 01 Ukuboza 2021, kugira ngo bizajyane n’agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda kazaba kagezweho icyo gihe.

    Umuntu ushaka kumenya agaciro k’ubutaka bwe abanza kubona inyandiko ya IRPV ivuga ibiciro by’ubutaka, hanyuma akareba ku gishushanyo mbonera (Master Plan) cy’aho atuye(ku mbuga z’uturere cyangwa Umujyi wa Kigali biriho).

    Iyo yabonye icyo gishushanyo mbonera(muri Master Plan)ashyiramo nimero ya UPI y’ikibanza cye, ahita amenya icyo ubwo butaka bwagenewe gukoreshwa, agafata bwa buso bwabwo agakuba n’igiciro cyabwo kiri ku nyandiko ya IRPV.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikibanza-muri-nyarugenge-hari-aho-kigurwa-219-000frw-m%C2%B2-muri-juru-bugesera-kikagurwa-91frw-m%C2%B2

  • Ndamukunda cyane-Inkumi yarushinze numusor… – #rwanda #RwOT

    Berfin Ozek w'imyaka 20 y'amavuko na Casim Ozan Celtik w'imyaka 23, barushinze muri uku kwezi k’Ukuboza nyuma y'amezi abiri uyu musore amennye acide mu maso y'umukobwa isura ye ikangirika, nyuma y’intonganya zabaye hagati yabo.

    Aba bombi bamaze igihe kitari gito bakundana ariko nyuma urukundo rwabo rwaje kuzamo agatotsi, maze umunsi umwe ubwo bari gutongana umusore afata umwanzuro wo kumena acide mu maso y'umukobwa avuga ko adashaka ko hari undi muhungu uzakundana n'uyu mukobwa niba bidakunze ko bakomezanya.

    Kubera umujinya mwinshi, Casim yamennye acide mu isura y'umukunzi we maze isura ye irangirika cyane ndetse bigera naho yari agiye guhuma burundu.

    Berfin isura ye yarangiritse cyane nyuma yo kumenwaho acide n’umukunzi we

    Umukobwa yaje kujya kurega uyu musore, binarangira atawe muri yombi na Polisi kubera ibyo yari amaze gukorera umukobwa. Nubwo urukundo rwaba bombi rwari rumaze kuzamo agatotsi ndetse ubona ko rwarangiye ariko nyuma yaho umusore yaje kujya yoherereza amabaruwa atagira ingano umukobwa amusaba imbabazi ndetse amusaba ko bakwiyunga bagasubukura umubano wabo.

    Berfin Ozek yagize ati: 'Twandikiranye amabaruwa menshi. Naramwihaye wese. Ndamukunda cyane ndetse nawe arankunda cyane.'

    Uyu musore Casim yaje gukatirwa igifungo cy'imwaka 13 n'amezi atandatu muri gereza,  ariko nyuma yaho yaje gusohorwa by'agateganyo muri gereza ariko akazakomeza kwitaba urukiko.

    Casim nyuma yo gusohoka muri gereza yahise asaba umukunzi we ko yamubera umugore maze umukobwa nawe nta kuzuyaza yahise avuga Yego. Muri uku kwezi k’Ukuboza, aba bombi bahise barushinga ndetse mu mafoto yagiye hanze yerekanye bari gusinya impapuro zemeza ko babaye umugabo n'umugore ndetse akanyamuneza ari kose ku maso yabo.

    Berfin na Casim ubu ni umugabo n’umugore

    Iyi nkuru yatangaje abatari bacye mu gihugu cya Turikiya aba bombi bakomokamo ndetse n'umubyeyi [Se] w'umukobwa yatunguwe n’ibyo umukobwa we yakoze byageze n’aho yanga kwitabira ubukwe bwe.

    Mu butumwa bwatanzwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bamenye iyi nkuru, bamwe muri bo bavugaga ko kuba uyu musore yarahawe imbabazi bitari gukuraho ko aryozwa ibyo yakoze ndetse bakavuga ko uru rugo rwabo rutazamara kabiri. Magingo aya Berfin na Casim kuva babana nk'umugabo n'umugore ntacyo baratangaza kubiri kubavugwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112955/ndamukunda-cyane-inkumi-yarushinze-numusore-wayimennye-acide-mu-maso-isura-ikangirika-biko-112955.html

  • Hari urubyiruko rusanga Covid-19 ikwiye kubyara andi mahirwe mu kwihangira imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Babisobanuye mu kiganiro kuri KT Radio

    Babisobanuye mu kiganiro kuri KT Radio

    Urwo rubyiruko rukorana n’umushinga Mastercard Foundation rugaragaza ko kubera ikoranabuhanga, rwabashije guhangana n’icyorezo cya Covid-19 rutanga serivisi zinyuze ku mbuga zitandukanye zihurirwaho n’abantu benshi, kandi byarufashije gutanga serivisi no kugaragaza ko icyorezo gikwiye kuba indi nzira yo guhindura imikorere, bityo imishinga y’abantu ntidindire.

    Umwe muri ba Rwiyemezamirimo b’urubyiruko witwa Amina Umuhoza washinze Kompanyi yitwa 'SAYE Company’ ifite mu ntego kurwanya inda ziterwa abangavu, aho bigisha abangavu ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, avuga ko yashinze inzu icururizwamo imitako gakondo ariko ikoze mu buryo bugezweho.

    Avuga ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko mu bijyanye no kwiga ubuzima bw’imyororokere bamaze guhugura abangavu n’ingimbi basaga 3500, aho bahabwa ibiganiro ku mashuri kandi ibiganiro bigatangwa n’abakiri bato.

    Avuga ko mu turere icyenda bamaze kugeramo usanga abana ahenshi baba bafite amakuru atari yo, ku buryo integanyanyigisho bateguriwe ituma babona amakuru ahagije, bakisanisha n’ibikorwa bya SAYE.

    Ganza Bertin washinze Kompanyi yitwa Afflatus Africa ikora ibijyanye no kubakira urubyiruko ubushobozi bushingiye ku mitekerereze, avuga ko bagamije gutuma ibyihishe mu rubyiruko bijya ahagaragara bahereye ku kwigira ku bandi.

    Avuga ko iyo urubyiruko rwamaze gusohora ibirurimo noneho hatangira uburyo bwo kuruha ubushobozi bwo kubikora aho bafasha urubyiruko kubona aho bimenyerereza umwuga no kubona abantu babasha kurwitaho.

    Covid-19 ntiyababujije gukomeza ibikorwa byabo

    Ganza avuga ko binyuze mu buryo bwo gutiza urubyiruko ibitabo bagasoma bakazabigarura, bituma bagenda bamenyera ko ubwenge bwinshi bwihishe mu bitabo kandi kubugeraho bisaba umuhate mu kubisoma.

    Amina avuga ko Covid-19 igitangira abantu batumvaga uko ibihe bikurikira bizamera, ku buryo bitari binoroshye guhura n’abagenerwabikorwa ariko bagerageje gucururiza ku ikoranabuhanga ariko bitari byoroshye kubona aho bagurira ibikoresho by’ibanze.

    Avuga ko muri guma mu rugo yitaye cyane ku bintu byo gutegura ibizakorwa no kunoza igenamigambi bituma ubwo ibikowa byongeraga gukomorerwa byaboroheye kwinjira mu bikorwa kandi birihuta kubikora.

    Agira ati 'Ubu navuga ko ubuzima bwagarutse kuko muri Guma mu rugo twabonye umwanya wo kunoza ibyo dukora bituma ubuzima bugarutse byoroha guhita twinjira mu bikorwa, twagerageje gukora ibiganiro bimwe na bimwe ku ikoranabuhanga kandi byaradufashije'.

    Yongeraho ati 'Hari agatabo kavuga ku buzima bw’imyororokere twamurikiye Abanyarwanda biratworohera cyane kuko twari bake kandi duhurira ku ikoranabuhanga bituma byoroha kurushaho, ikoranabuhanga ni inshuti ikomeye cyane kuko nko ku bigendanye n’ubucuruzi imbuga zacu zadufashije cyane kutugeraho bidasabye ko uhagera amaso ku maso'.

    Ganza Bertin avuga ko hari ibyo batabashije gukora ariko ko bitahagaritse imirimo. Agira ati 'Twararebye dusanga Isi yose irafunze, twigira inama yo kuvuga ngo noneho dukoreshe ikoranabuhanga dutumire abatumirwa, ahubwo tuboneraho no gutumira abanyamahanga kuko noneho twari turi guhuriza hamwe abantu batandukanye.'

    Yongeraho ati 'Igiciro cy’igikorwa na cyo cyaragabanutse kuko igiciro cyari gikenewe cyari icyo kwishyura murandasi gusa, nta fanta, nta byo kurya, cyangwa ibindi bikenerwa, mbese Covid-19 yabaye igihe cyo gufata ikintu kibi tukakibyaza ibintu byiza'.

    Ganza agira inama urubyiruko ko imirimo ikoresha ikoranabuhanga isaba kumenya uburyo bwiza bwo kurikoresha kugira ngo bitanduza isura aho bisaba ubwenge bwo kumenya gutoranya ibyo wakurikira ku mbuga nkoranyambaga aho kureba ibintu bidafite agaciro.

    Bikurikire ku buryo burambuye muri iki kiganiro:

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/hari-urubyiruko-rusanga-covid-19-ikwiye-kubyara-andi-mahirwe-mu-kwihangira-imirimo

  • Umunyeshuri wa UR-Rukara yasanzwe aho yari acumbitse yapfuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Ukuboza 2021, akaba yaraguye aho yari acumbitse mu Murenge wa Gahini hafi n’ishuri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco, yemeje iyo nkuru, akavuga ko urupfu rwa Munyemana rukiri amayobera kuko atarwaye umwanya.

    Ati “Tumaze kubimenya twagiyeyo tubaza abo babanaga mu nzu, batubwira ko kuri Noheri yiriwe ari muzima ariko bigeze ku mugoroba ababwira ko yumva atameze neza.”

    Yakomeje agira ati “Ntibamutwaye kwa muganga ngo bararyamye, mu gitondo bamaze kwitegura kumutwara kwa muganga basanga yapfuye.”

    Meya Nyemazi avuga ko bagitegereje ibizava mu gusuzuma umubiri we, wahise ujyanwa ku bitaro bya Gahini.

    Munyemana Ananias yigaga mu mwaka wa gatatu ishami ry’uburezi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umunyeshuri-wa-ur-rukara-yasanzwe-aho-yari-acumbitse-yapfuye