Category: Uncategorized

  • Gasabo: Inzoga yitwa 'Umuneza' iracyekwaho guhitana bane #rwanda #RwOT

    Abantu 4 bapfuye bazize ibikekwa ko ari inzoga y'inkorano mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.

    Abaturage bo mu Kagari ka Kimihurura mu Mudugudu w'Intambwe, bavuga ko iyi nzoga yishe aba baturage barimo abagabo 3 n'umugore umwe yitwa Umuneza.

    Hari abandi ariko bavuga ko iyi nzoga itaba ariyo ntandaro y'uru rupfu kuko basanzwe bayinywa bagakeka ko baba babavangiyemo amarozi mu kabari

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Kimihurura burasaba abaturage ubufatanye mu guhashya inzoga z'inkorano batanga amakuru.

    SRC:FLASH FM

    The post Gasabo: Inzoga yitwa 'Umuneza' iracyekwaho guhitana bane appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/27/gasabo-inzoga-yitwa-umuneza-iracyekwaho-guhitana-bane/

  • Miss Nishimwe Naomie yashyize hanze amafoto benshi bamugaragariza amarangamutima (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2019 yongeye gushyira hanze amafoto meza cyane ku rubuga rwa Instagram.

    Miss Naomie kuri ubu ukurikirwa na abantu ibihumbi 232 by'abamukurikira kuri uru rubuga, bishimiye aya amfoto batangarira ubwiza bwe muri comments !

    Amafoto:

     

    Ubutumwa :

    Source : https://yegob.rw/miss-nishimwe-naomie-yashyize-hanze-amafoto-benshi-bamugaragariza-amarangamutima-amafoto/

  • Umukinnyi ukomeye muri Manchester United yatangaje ko ashaka kuyivamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Manchester United, Ralf Rangnick yemeje ko rutahizamu Anthony Martial yamusabye gusohoka muri iyi kipe akaba yajya gukina ahandi.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyaraye kibaye mw'ijoro ryo kuwa 26 Ukuboza 2021, uyu mutoza yavuze ko Martial yamubwiye ko yifuza gusohoka mw'ikipe ya Manchester United yakiniye guhera muri 2015 kugeza ubu.

    Uyu musore waje mw'iyi kipe yitezweho byinshi harimo no gutwara Ballon d'or, ntibyamuhiriye doreko no kugaragara ku rutonde rw'abicaye ku ntebe y'abasimbura bisigaye bigoranye.

    Mu magambo ye, Ralf Rangnick yagize ati:'Njye na Martial twaraganiriye bihagije, yambwiye ko mu myaka hafi irindwi amaze akinira iyi kipe,igihe ari iki ngo abe yajya gukina ahandi. Icyifuzo cye ndacyumva kandi ndagikurikirana, gusa ntabwo twari twabona ikipe imwifuza, tuzagendera kuri gahunda z'ikipe yacu doreko hari amarushanwa menshi tugifite yo gukina, ubwo ibizakunda nibyo tuzakora'.

    Martial w'imyaka 26 afitanye amasezerano na Manchester United azarangira mu mpeshyi ya 2024 kuri ubu, amwe mu makipe bivugwa ko amushaka harimo Sevilla yo muri Espanye imwifuza nk'intizanyo.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-ukomeye-muri-manchester-united-yatangaje-ko-ashaka-kuyivamo/

  • Juno Kizigenza arashinjwa guhemukira Ariel Wayz amubabariza umutima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ariel Wayz abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse amagambo akomeye yerekana ko yahemukiwe bikomeye bituma benshiu bafana be bamukurikira bakeka ko yaba yahemukiwe na Juno Kizigenza dore ko ariwe bari bamaze iminsi bari kumwe mu rukundo.

    Yagize ati ” The disappointment never stops ‼️
    I thought this one was different but I guess I was wrong💔”.

    Nyuma yuko Ariel Wayz yanditse aya magambo kuri Twitter ye, bamwe mu bamukurikira batangaje ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/juno-kizigenza-arashinjwa-guhemukira-ariel-wayz-amubabariza-umutima/

  • Abatanga amakarita y’abakingiwe Covid-19 barasabwa gushishoza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

    Amabwiriza ya Guverinoma asaba Abaturarwanda bose kuba bikingije Covid-19 byuzuye (doze ebyiri), kugira ngo bemererwe kwinjira ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko, mu modoka rusange, muri za sitade, mu nama, mu nzu z’imyidagaduro n’ahandi.

    CP Kabera yagarutse ku mwarimu wafatanywe icyangombwa gihimbano cy’uko yikingije Covid-19, wavugaga ko iyo karita yayiguze n’umuntu wari uzifite ari enye mu Karere ka Musanze.

    Abanyamakuru babajije CP Kabera mu kiganiro cya mu gitondo cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, niba amakarita ariho 'QR Code’ barimo kubona abantu bagendana yemewe.

    Umuvugizi wa Polisi yavuze ko mu gihe ayo makarita yaba atariho amakuru yuzuye abitswe mu ikoranabuhanga ry’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), umuntu uyitwaje azahanirwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu gihe yaba afashwe.

    Yagize ati 'Niba umpaye urwo rupapuro ruriho amakuru yawe, ndarushyira muri iryo koranabuhanga ndebe ko ayo makuru umpaye yuzuye, niba atuzuye uraba ukoresha inyandiko mpimbano kandi icyo ni icyaha, ariko amakuru niba yuzuye nta kibazo uba ufite'.

    Ingongo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo umuntu ahamijwe n’urukiko icyaha cyo gukora, gukoresha cyangwa kwitwaza inyandiko mpimbano abizi, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Umwe mu bakora amakarita amenyekanisha ko umuntu yikingije Covid-19, Jean de Dieu Nshimiyimana, avuga ko ayatanga yabyitondeye kuko ngo abanza gusaba umuntu kode ye, akamubaza niba amazina aboneka muri iryo koranabuhanga ari aye.

    Nshimiyimana agira ati 'Iyo twasuzumye kode tukamubaza amazina tukumva ko atari aye, tumusaba kujya kuri RBC aho bakingirira bakamuha kode yikingirijeho'.

    Nshimiyimana avuga ko kwitwaza kode iri ku ikarita bifasha umuntu kuyerekana mu buryo bworoshye atayikuye muri telefone, kuko yo (iyo telefone) ishobora kuba yakwangirika, ikibwa cyangwa igatakara.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatanga-amakarita-y-abakingiwe-covid-19-barasabwa-gushishoza

  • Ikiganiro na Chris Neat, umugore wize gutunganya umuziki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Chris Neat

    Chris Neat

    Kanoheri Christmas Ruth uzwi nka Chris Neat ni umwe mu babashije kurenga izo mbogamizi akaba yarize muzika ndetse akabasha kuyitunganya nk’akazi ka buri munsi.

    Kuri ubu Chris Neat ni umwe mu basinyishijwe n’inzu ifasha abahanzi (Label) y’Ibisumizi yashinzwe n’umuhanzi Riderman ngo ajye atunganya imiziki y’abahanzi bahagana.

    Chris Neat akora aka kazi ko gutunganya imiziki mu buryo bw’amajwi akabikora mu buryo bw’umwuga nk’uwabyize ku ishuri ry’umuziki ku Nyundo ndetse akabihuza n’inshingano zindi z’ubuzima busanzwe. Kuri we abona ntacyo bibangamira ubuzima bwe n’ubw’umuryango we, nk’uko abisobanura muri iki kiganiro:

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/ikiganiro-na-chris-neat-umugore-wize-gutunganya-umuziki

  • Abatalibani bashyizeho irindi tegeko rikomeye rihonyora uburenganzira bw'abagore #rwanda #RwOT

    Aba Taliban bategetse ko abagore bo muri Afghanistan bashaka gufata ingendo za kure mu muhanda bazajya babyemererwa gusa mu gihe bazajya baraba baherekejwe n'abo mu muryango w'abo w'igitsinagabo.

    Iri tegeko ryasohowe ejo ku cyumweru ni ryo rya vuba risohowe mu guhonyora uburenganzira bw'abagore kuva uyu mutwe ugendera ku myemerere ikarishye y'idini rya Islam ufashe ubutegetsi mu kwa munani.

    Amashuri yisumbuye menshi akomeje gufungwa ku bakobwa, mu gihe abagore hafi ya bose babujijwe gushaka akazi.

    Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch rivuga kouyu mwanzuro ugamije kugira abagore nk'imfungwa.

    Heather Barr, uyoboye igice gishinzwe uburenganzira bw'abagore muri iri shyirahamwe, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iri tegeko “rizibiye amahirwe ku bagore yo gushobora kwisanzura” cyangwa”gushobora guhunga mu gihe bazaba bari guhohoterwa mu rugo”.

    Uyu mwanzuro mushya watangajwe na Minisitiri ushinzwe guteza imbere imico no kurwanya ingeso mbi, avuga ko abagore bashaka gufata urugendo rurenze ibirometero 72 bagomba guherekezwa n'umunyamuryango w'igitsinagabo.

    Avuga kuri iyi ngingo, Fatima, uba i Kabul, yabwiye BBC ati: “Numvise mbabaye cyane rwose. Sinshobora gusohoka mu bwigenge. None nzakora iki indamutse ndwaye cyangwa umwana akarwara mu gihe umugabo wanjye adahari”?

    Yongera ko ati: “Aba Taliban batunyaze umunezero wacu…natakaje ubwigenge n'umunezero byanjye byose”.

    Uru rwandiko ruhamagarira ba nyira amamodoka kutemerera abagore batambaye ya myitero ya kislamu,hijab, kwinjira mu mamodoka yabo, n'ubwo hatavuzwe uko uwo mwitero ugomba kuba umeze.Abagore hafi yabose bo muri Afghanistan basanzwe bambara umwitero mu mutwe.

    Uru rwandiko kandi rubuza gucuranga umuziki mu mamodoka.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/abatalibani-bategetse-ko-nta-mugore-ugomba-gukora-urugendo-rurerure-atari-kumwe

  • Perezida Kagame yagaragaje uko igihugu gisoje 2021 gihagaze #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagane yavuze ko igihugu gihagaze neza mu ngeri zitandukanye bitewe n'ubufatanye bw'abanyarwanda ndetse n'abaterankunga banyuranye.

    Ubusanzwe iri jambo ritangazwa mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano ariko kuko uyu mwaka itabaye, ryatambukijwe kuri Televiziyo y'Igihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko mu 2021, u Rwanda rwahanganye n'ibibazo byinshi birimo iby'ubuzima, umutekano n'ubukungu.

    Mu buryo bwifashishijwe mu kurinda Abanyarwanda icyorezo, Perezida Kagame yavuze ko gukingira Covid-19 byakozwe ku kigero cyo hejuru ku buryo 80% by'Abaturarwanda bahawe nibura urukingo rumwe.

    Ati 'Kugeza ubu 80% by'abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n'abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n'izindi nkunga.'

    Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry'u Rwanda rishingiye mu kwigira no kwitegura guhangana n'icyaruhungabanya ari na yo mpamvu rwatangije ubufatanye bwo kuzatangira gukorera inkingo mu gihugu guhera mu mwaka utaha.

    Ubwo bufatanye bushingiye ku masezerano rwagiranye na BioNTech aho mu mwaka utaha i Masoro mu Mujyi wa Kigali hazatangira uruganda rukora inkingo zirimo urwa Covid-19 na Malaria.

    Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka byatumye ubukungu bw'u Rwanda bwiyongera ku kigero gishimishije.

    Yavuze ko ikigega cyo kuzahura ubukungu cyashyizwemo miliyari 100 Frw avuga ko cyafashije ubucuruzi bwahungabanye cyane urwego rw'ubukerarugendo.

    Yongeyeho ko hakusanyijwe n'andi mafaranga azafasha mu kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu n'irishya.

    Yakomeje ati 'Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.'

    Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko byatumye igihugu kitabohwa n'iki cyorezo n'ibindi bizaza.

    Muri uyu mwaka, ubuhinzi bwatanze umusanzu wa 25% ku bukungu bw'igihugu ku buryo uyu mwaka u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa.

    Ati 'U Rwanda rufite ibigega bihagije. Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.'

    Kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko byatumye igihugu kitabohwa n'iki cyorezo n'ibindi bizaza.

    Perezida Kagame yavuze kandi ko uyu mwaka, abanyeshuri bashoboye gukora ibizamini bya leta mu gihe ibintu byose byari bifunze kandi bakabasha kwimukira mu cyiciro gikurikiraho. Yavuze ko iyi ntambwe yatewe nyuma yo gufunga kenshi amasomo.

    Abayobozi bashya baherutse gutorwa mu nzego z'ibanze, Umukuru w'Igihugu yavuze ko bategerejweho 'kunoza imitangire ya serivisi ku baturage'.

    Yashishikarije Abanyarwanda cyane urubyiruko gukomeza guhanga udushya no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu.

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko ibihe bya Covid-19 bitabujije igihugu kwakira ibirori by'ingenzi harimo n'Irushanwa Nyafurika rya Basketball, BAL ndetse n'izindi nama zikomeye.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje gushimangira umubano w'igihugu n'ibindi byo mu karere no hanze, runashakisha ibindi bishya byarubyarira inyungu.

    Ati 'Ibi birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano muri Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. U Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n'ibindi bihugu kuko umutekano n'umutuzo by'igihugu cyacu birinzwe kandi bikomeje gushyira imbere.'

    'Tugakomeza kandi kureba ko umuntu wese wahungabanya umutekano n'umudendezo by'Abanyarwanda yashyikirizwa ubutabera kugira ngo abibaze.'

    Perezida Kagame yasoje ijambo rye yifuriza Abanyarwanda gusoza umwaka mu mahoro n'ibyishimo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagaragaje-uko-igihugu-gisoje-2021-gihagaze

  • Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y'amafaranga atari munsi ya 10 000 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu Kuya 29 Ukuboza 2021 , niyo tariki ubuyobozi bw'ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu mu ntara y'i Burengerazuba yateguyeho ko hazaba amatora yo kuzuza komitenyobozi yayo.

    Ni igikorwa cyateguwe nyuma yaho iyi kipe isanzwe yambara imyenda y'umutuku n'umweru ifite icyuho mu myanya y'ubuyobozi, ni nyuma y'uko Hitayezu Dirigeant wari Perezida ndetse na visi-perezida wa mbere Pastor Ndolimana Emmanuel beguye kumirimo yabo kubera impamvu zabo bwite.

    Nk'uko bigaragara mu ibaruwa ubuyobozi bwa Etincelles FC bwashyize hanze, abazitabira aya matora basabwa kuzaza bitwaje inyemezabwishyu bishyuriyeho amafaranga atari munsi y'ibihumbi 10 000 afatwa nk'umugabane wabo muri iyi kipe.

    Ikipe ya Etincelles FC igiye gukora amatora yo kuzuza inzego iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda aho kuri ubu ifite amanota 7 gusa.

    Kugeza ubu mu mikino 10 iyi kipe imaze gukina yatsinze umukino umwe, inganya indi ine ikaba yatsinzwe indi mikino 5.

    The post Ikipe ya Etincelles FC yateguye amatora yo kuzuza imyanya, abazatora basabwa kuzana inyemezabwishyu y'amafaranga atari munsi ya 10 000 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-etincelles-fc-yateguye-amatora-yo-kuzuza-imyanya-abazatora-basabwa-kuzana-inyemezabwishyu-yamafaranga-atari-munsi-ya-10-000/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-etincelles-fc-yateguye-amatora-yo-kuzuza-imyanya-abazatora-basabwa-kuzana-inyemezabwishyu-yamafaranga-atari-munsi-ya-10-000

  • U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ijyanye n’uburyo u Rwanda rwakomeje guhangana n’icyorezo Covid-19, haba mu guhashya indwara ubwayo ariko Leta inagerageza kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’ihagarikwa ry’imirimo.

    Perezida Kagame yashimiye abikorera bakomeje kugaraza uruhare rwabo mu gusora ndetse n’abahinzi by’umwihariko kuba bakomeje kongera umusaruro w’ibiribwa.

    Perezida Kagame yagize ati”U Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, rufite ibigega bihagije, ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe”.

    Perezida Kagame yavuze ko mu bituma u Rwanda ruzakomeza kugera ku itarambere, harimo ubufatanye n’ibigo, ibihugu ndetse no kwishyira hamwe mu rwego rw’akarere na Afurika muri rusange.

    Yavuze ko hamwe n’ibindi bihugu, u Rwanda ruzakomeza gushimangira Umubano ushingiye ku gushakisha ibishya byajya bibyara inyungu ku mpande zombi.

    Ibi ngo birimo ikijyanye no gukemurira hamwe ibibazo by’umutekano mu bihugu nka Repubulika ya Santaraturika na Mozambique.

    Umukuru w’Igihugu avuga ko u Rwanda rushobora kugira ubwo bufatanye n’ibindi bihugu kuko umutekano warwo urinzwe kandi ukomeje gushyirwa imbere, harebwa umuntu wese wawuhungabanya kugira ngo agezwe imbere y’Ubutabera.

    Mu by’ingenzi byaranze ubukungu muri uyu mwaka Perezida Kagame yari yabanje kugarukaho, hari nk’Ikigega nzahurabukungu cyafashije abikorera hakoreshejwe Amafaranga angana na miliyari 100, ndetse n’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ngo ryafashije ibikorwa bitandukanye gukomeza guteza imbere igihugu.

    Perezida Kagame kandi yishimiye kuba amashuri yarafunguwe nyuma y’igihe kinini yamaze afunzwe kubera Covid-19, ibizamini bikaba byarakozwe, ndetse no kuba amatora y’Abayobozi b’inzego z’ibanze yarabaye.

    Yavuze kandi ko n’ubwo icyorezo cyagiye kibanganira byinshi, hari Inama mpuzamahanga zikomeye zabereye mu Rwanda harimo amarushanwa ya Basket Nyafurika yiswe(BAL).

    Umwaka wa 2021 ni umwaka Perezida Kagame avuga ko wagenze neza muri rusange.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-rwanda-rukomeje-kwihaza-mu-biribwa-rufite-ibigega-bihagije-perezida-kagame