Category: Uncategorized

  • 80% bahawe urukingo rumwe rwa Covid-19, ubuku… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijambo yavuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021 rigaragaza uko Igihugu gihagaze.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Igihugu gihagaze neza muri rusange. Ko uyu mwaka ubaye uwa kabiri usojwe Igihugu gihanganye n'icyorezo cya Covid-19.

    Yavuze ko byasabye ko igihugu cyiga uburyo bushya bwo guhangana n'iki cyorezo cyadutse mu Bushinwa mu mpera za 2019. Yashimye  Abanyarwanda uruhare bakomeje kugira mu mibereho ndetse n'iterambere ry'igihugu mu bijyanye no guhangana n'iki cyorezo.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko u Rwanda rwahanganye n'ibibazo binyuranye birimo nk'iby'ubuzima, umutekano n'ubukungu. Ko mu rugendo rwo guhangana na Covid-19, hari intambwe imaze guterwa, kuko kugeza ubu 80% by'abaturage bamaze guhabwa doze ya mbere y'urukingo uhereye ku bafite imyaka 12 y'amavuko.

    Kagame ati 'Bumwe mu buryo bw’ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda, ni ugukingira Igihugu cyose urukingo rwa Covid-19, kugeza ubu 80% by’abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura, bahawe nibura urukingo rumwe…'

    Kagame yashimye abantu bose bakomeje kugira uruhare mu rugamba rwo guhangana n'iki cyorezo, harimo abaterankunga, ibihugu n'abandi.

    Akavuga ko ku bufatanye n'abarimo sosiyete ya Bion Tech, mu 2022 mu Rwanda hazatangira gukorerwa inkingo za Covid-19 n'indi miti.

    Ati 'Bitewe n’ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw’u Rwanda bwariyongereye bishimishije. Kandi twizeye ko bizakomeza.'

    Umukuru w'Igihugu, avuga ko mu kuzahura ubukungu, hashyizweho ikigega Nzahurabukungu cyashyizwemo miliyari zirenga 100 Frw cyafashije mu kongera kuzamura ubukungu bwashegeshwe n’iki cyorezo, cyane ubucuruzi bwibasiwe n'urwego rw'ubukerarugendo.

    Yanagaragaje ariko ko hamaze gukusanywa andi mafaranga azakomeza gufasha mu kunganira ibikorwa nk'ibi birimo n'ishoramari mu gihugu.

    Kagame yanashimye abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.  Ati 'Ndagira ngo nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, mu bukungu bw'u Rwanda n'ubwo hari icyorezo.'

    Anavuga ko kuba ikoranabuhanga ryarimakajwe rigashyirwamo imbaraga, byatumye icyorezo cya Covid-19 kidakomeza guhagarika imikorere mu bihe bitandukanye. Igihugu nticyabohwa n'iki cyorezo.

    Avuga ko urubyiruko rukwiye gukomeza gufatanyiriza hamwe mu guhanga udushya no gushakira 'ibisubizo ibibazo bitwugarijwe uyu munsi n'ejo hazaza'.

    Umukuru w'Igihugu, avuga ko Covid-19 yagize ingaruka ku banyeshuri bituma amashuri mu bihe bitandukanye afungwa, ariko hishimirwa ko igihe cyageze agafungurwa, ndetse abanyeshuri bakora ibizamini.

    Perezida Kagame yanagarutse ku matora y'abayobozi mu nzego z’ibanze yagiye asubikwa, ariko hishimirwa ko igihe cyageze agasubukurwa; asaba abayobozi gukomeza gushyira imbere kunoza serivisi baha umuturage.

    Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwihaza mu biribwa, ashima abahinzi bakomeje kwihangana muri ibi bihe bitoroshye bagakomeza imirimo. Agaragaza ko ubuhinzi bufatiye runini u Rwanda, kuko bwatanze 25% ku bukungu bw'Igihugu mu 2021.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwihaza mu biribwa, kandi ko hari ibigega bihagije. Ati 'Ndagira ngo nshimire abahinzi bacu kuba barakomeje kwihangana muri ibi bihe.'

    Akomeza avuga ko n'ubwo u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ariko muri uyu mwaka rwabashije kwakira ibirori n'inama birimo n'imikino ya BAL [Basketball Africa League].

    Umukuru w'Igihugu, avuga ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye n'ibindi bihugu mu bijyanye n'umutekano, aho u Rwanda rugira uruhare mu kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye hirya no hino.

    Perezida yasabye Abanyarwanda gukomeza kubakira ku byagezweho, abifuriza umwaka mushya muhire wa 2022.


    Perezida Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYOSE RYA PEREZIDA KAGAME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112965/80-bahawe-urukingo-rumwe-rwa-covid-19-ubukungu-burazamuka-perezida-kagame-yagaragaje-uko-i-112965.html

  • Abakinnyi 11 bakiri bato muri ruhago bagize u… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2021 wabayemo imikino myinshi ugereranyije n'umwaka wari wabanje, waranzwe n'isubikwa ry'imikino kubera icyorezo cya Covid-19. Mu mupira w'amaguru, u Rwanda rwitabiriye imikino ya CHAN yabereye muri Cameroun nderse bakina n'imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha wa 2022. U Rwanda rwakinnye imikino y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha. Mu Rwanda kandi habaye shampiyona ya 2020-21 yakinwe amezi abiri gusa, ndetse hanatangira indi ubu igeze ku munsi wa 10.

    Itsinda ry’Abanyamakuru ba siporo ku Inyarwanda, ryarebeye hamwe muri iyi mikino yose yakinwe mu 2021 rikora ikipe y'abakinnyi 11 bakiri bato bahiriwe n'uyu mwaka mu kibuga ndetse bamwe batangira kuba abakinnyi amakipe bakinira yubakiyeho.

    Mu izamu: Ntwari Fiacre

    Fiacre yakiniye Marine FC mu mwaka w'imikino 2020-21 ndetse yitwara neza byatumye asinyira ikipe ya As Kigali uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira. Ntwari yakomerejeho no muri As Kigali ndetse atangira gukoreshwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, hari n'imikino yabanje mu kibuga.

    Nshimiyimana Emmanuel

    Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Gorilla FC, ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bahiriwe n'uyu mwaka turi gusoza. Emmanuel yazamukanye na Gorilla FC mu cyiciro cya mbere akaba yaranahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23.

    Ishimwe Christian

    Ishimwe ari mu mwaka we wa kabiri mu ikipe ya As Kigali yagezemo avuye muri Marine FC. Uyu musore kuva yagera muri iyi kipe, yatangiye kuba umukinnyi ngenderwaho nka nimero 3 byanatumye atangira kwitabazwa no mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Niyigena Clement

    Myugariro mu ikipe ya Rayon Sports ni umwe mu basore bakiri bato bitwaye neza muri uyu mwaka by’umwihariko muri shampiyona ya 2020-21 ndetse byanatumye atangira guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Buregeya Prince

    Yagize shampiyona nziza mu 2019 aho yakinnye imikino hafi ya yose muri APR FC,  ariko nyuma aza kugira ikibazo cy'imvune byanatumye abura umwanya wo gukina kuko ikipe yari yarazanye abakinnyi bakomeye barimo Mutsinzi Ange na Manzi Thierry. Nyuma yaho aba basore bagendeye Buregeya yagarutse mu kibuga, ubu ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini APR FC.

    Mugisha Bonheur

    Kuva mu ikipe ya Heroes akerekeza muri Mukura yaje no kwigaragaza ubwo iyi kipe yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, Mugisha yasoje umwaka w'imikino ahagaze neza ndetse byatumye agurwa na APR FC.

    Ruboneka Bosco

    Ari gukina umwaka we wa kabiri muri APR FC, gusa ubu ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho. Ruboneka yatangiye no guhamagarwa mu Amavubi n'ubwo atabonaga umwanya ubanza.

    Nishimwe  Blaise

    kuva yava muri Marine akerekeza muri Rayon Sports, yerekanye icyo ashoboye ndetse mu gihe ikipe bitari bimeze neza muri shampiyona iheruka, Nishimwe yari mu bakinnyi basoje shampiyona bafite uruhare rukomeye mu musaruro w’ikipe. Uko yagendaga azamura urwego byamufashije guhamagarwa mu Amavubi makuru, anayakinira mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi.

    Niyibizi Ramadhan

    Ramadhan yafashije ikipe ya Etincelles FC kuguma mu cyiciro cya mbere, byaje gutuma agurwa na AS Kigali amaze gutsindira ibitego bine muri shampiyona n'ubwo nyuma yaje kugira ikibazo cy'imvune.

    Ishimwe Fiston

    Ni umwaka we wa 3 ari gukinira Marines FC, aho muri shampiyona iheruka yari mu bakinnyi bari bafite ibitego byinshi muri iyi kipe ndetse yaranatanze imipira myinshi yavuyemo ibitego. Uyu mwaka w'imikino nyuma yaho Mugenzi  Bienvenue avuye muri iyi kipe, Fiston ni umwe mu bakinnyi Marines iri kugenderaho.

    Byiringiro Lague

    Mu mikino ya CHAN niho yatangiye kuzengereza amahanga, anafasha u Rwanda kubona amanota 3 ubwo yatsindaga igitego kuri Mozambique. Muri APR FC yabaye umukinnyi ntakorwaho ndetse utanga umusaruro haba mu Rwanda no hanze. Uyu mwaka twavuga ko urangiye ari umwe mu bakinnyi bahagaze neza imbere mu gihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112958/abakinnyi-11-bakiri-bato-muri-ruhago-bagize-umwaka-mwiza-mu-rwanda-112958.html

  • Aline Gahongayire yasangiye nabana baturuka… – #rwanda #RwOT

    Kuri icyi cyumweru kuwa 26 Ukuboza 2021 ku munsi w'Imana ukurikira Noheli (Boxing Day), mu karere ka Gasabo mu ishuri rya Groupe Scolaire Busanza, niho habereye umuhango wo gusangira no gushyikiriza abana ibikoresho by'ishuri.

    Ni igikorwa ngarukamwaka umuryango Ndineza Organization usanzwe ukora, ariko muri uyu mwaka ukaba warabaye umwihariko kuko Ndineza Organanization yafatanyije na DHIM, umuryango washinzwe na Bishop Habineza usanzwe atuye muri Amerika.


    Aline Gahongayire yanyuzwe no gusangira nabo

    Abana barenga 60 baturutse mu miryango ikennye nibo bashyikirijwe ibikoresho by'ishuri, ndetse Aline Gahongayire na Bishop nk'uko babitangarije InyaRwanda bakaba bavuze ko bitewe n'uburyo babonye aba bana, bagiye kuganira ku buryo bakwishyurirwa amashuri.

    Umuryango Ndineza Organization washinzwe na Aline Gahongayire, usanzwe wita ku bana ndetse n'ababyeyi bari mu za bukuru bakeneye ubufasha bwo kwivuza, kwiga (abana) ndetse no mu buryo bwo kwiteza imbere hagendewe ku mishinga baba bafite.

    Aline Gahgongayire yasangiye n’abana iminsi mikuru

    Bishop Habimeza ubwo yahaga abana kuri bimwe bari bari gusangira

    Abana bahawe n’amata

    Abana barengaga 60

    KANDA HANO UREBE UBURYO ALINE GAHONGAYIRE YASANGIYE N’ABANA

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA RENDEZ VOUS YA ALINE GAHONGAYIRE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112967/aline-gahongayire-yasangiye-nabana-baturuka-mu-miryango-ikennye-noheri-abaha-nibikoresho-b-112967.html

  • Kigali: Abantu bane bapfuye bikekwa ko bazize inzoga yitwa 'Umuneza’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro by

    Ibiro by’Umurenge wa Kimihurura

    Abapfuye bari batuye mu mudugudu w’Intambwe mu Kagari ka Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ahantu bivugwa ko ari agace gasanzwe karangwamo n’ibikorwa by’ubusinzi kubera uburyo hagaragaramo utubari twinshi ducururizwamo inzoga z’inkorano zirimo n’iyo bivugwa ko yaba yahitanye abo bantu.

    Uretse abapfuye barimo umugore umwe n’abagabo batatu, hari n’abandi babiri barimo umugore n’umugabo bajyanywe kwa muganga bigaragara ko barembye, bose bikaba bivugwa ko bahereye ku munsi ubanziriza uwa Noheli barimo kunywa iyo nzoga inzwi ku izina ry’Umuneza.

    Kuba bari bamaze iminsi barimo kunywa kandi batarya niho bamwe mu baturage bahera bavuga ko iyi nzoga ariyo yabahitanye n’ubwo batabivugaho rumwe bose, kuko hari n’abavuga ko inzoga atariyo ntandaro y’urupfu, kubera ko bashobora kuba bavangiwemo amarozi, kuko atari bo ba mbere banyoye iyo nzoga, isanzwe inywebwa muri uwo mududugu.

    Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu basaba inzego z’ubuyobozi gukurikirana byimbitse amakuru y’urupfu rw’aba bantu kuko batemera ko bazize inzoga ahubwo bavuga ko bishoboka cyane ko hari nk’uwaba yari afitanye ikibazo n’umwe muri bo akamushyiriramo amarozi, bitewe n’uko banywa basangira abandi bakaba babigendeyemo batyo.

    Hari n’abavuga ko abapfuye bari abantu basanzwe n’ubundi bikundira inzoga kuko nta kindi bakoraga uretse kubyukira mu kabari, ari naho bahera basaba ubuyobozi gukaza ingamba utubari twiganje mu gace kabo tugacika, kuko usanga buri nzu yose yarabaye akabari kandi dukora mu buryo bw’akajagari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimihurura, Etienne Nduwimana yemeje ayo makuru, akavuga ko ibyabaye bisa n’ibyatunguranye ariko kandi ngo abaturage barasabwa kujya batanga amakuru.

    Ati 'Nyuma yo kubona ibyabaye aha, mu by’ukuri bisa nk’ibyatunguranye, turasaba abaturage bose ko abantu bafite utubari mu ngo, ko rwose babikuraho, kuko ni nacyo ubu tugiye gukurikizaho. Abantu bose bafite utubari mu ngo, turagenda dusaba abaturage kugira ngo ayo makuru bayatange, abo bantu bagaragare'.

    Ngo izi nzoga z’inkorano zitwa Umuneza zatangiye kugaragara cyane mu gihe cya Guma mu rugo, zikaba zikunda kunywebwa n’abantu bamwe badahinduka barimo abo bitabye Imana.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-abantu-bane-bapfuye-bikekwa-ko-bazize-inzoga-yitwa-umuneza

  • Guhatirwa komorwa no kurisha amenyo; irindi hohoterwa rikorerwa abangavu babyaye imburagihe – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Huye batewe inda imburagihe bavuga ko bahuye n'ibibazo birimo gutotezwa no gutereranwa n'imiryango yabo by'umwihariko bagaragaza akababaro baterwa n'uko ababyeyi babo babahatira kongera kuryamana n'abagabo babateye inda kugira ngo 'babomore' ndetse n'abana babo bamere amenyo icyo bita 'kurisha amenyo'.

    Ngo babibategeka bababwira ko ari ko bimeze mu muco nyarwanda kandi bagomba kubikora uko byagenda kose.

    Iki kibazo bakigaragarije umuryango witwa 'Family Circle Love Lab Organization (FCLLO), ukora bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abakobwa.

    Nakabonye Dative uyobora uwo muryango yabwiye IGIHE ko ubwo bahuguraga abangavu babyaye imburagihe, bagaragaje ko bahohoterwa nyuma yo kubyara kuko ababyeyi babo babahatira kuryamana n'abagabo babateye inda kugira ngo babomore ndetse n'abana babo bazamere amenyo.

    Ati 'Twahuguye abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 200 n'abagore 100, muri abo bakobwa harimo abatubwiye ko nyuma yo kubyara ababyeyi babo babashishikariza kujya kwiyomoza no kujya kurisha amenyo, bavuga ko babawiye ko iyo batabikoze umwana aba umuhanga [nta menyo amera].'

    'Kwiyomoza ngo biri mu muco nyarwanda aho bemera ko umugore nyuma yo kubyara iyo adahuye n'umugabo [uwamuteye inda] ngo bakore imibonano mpuzabitsina ngo adakira igikomere aba yatewe no kubyara. Ibyo hari abana b'abakobwa babitubwiye, ni ubwa mbere natwe twari tubyumvise bidukora ku mutima twumva ko hari ahantu tutaragera mu gucukumbura ibiri mu muco wacu bikomeza gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abakobwa.'

    Nakabonye yasobanuye ko abo bangavu bagaragaje ko baterwa agahinda n'uko babihatirwa n'ababyeyi babo kandi bakabatera ubwoba ko utazabikora atazakira neza igisebe yatewe no kubyara kandi umwana we azaba umuhanga.

    Ati 'Hari abahita bongera gusama cyangwa bakandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n'agakoko gatera Sida ku buryo usanga bavanamo ingaruka mbi nyinshi.'

    Umwe mu bangavu bo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye byabayeho yabwiye IGIHE ko umubyeyi we yamutegetse kujya gushaka umugabo babyaranye kugira ngo amwomore birangira amuteye indi nda.

    Ati 'Mama ni we wambwiye ko ntitutaryamana ntazakira neza igisebe kandi n'umwana atazamera amenyo. Uwo mugabo namumbwiye ko mushaka duhurira mu mujyi turaryamana ahita antera inda. Ikibazo cyarushijeho gukomera kuko nabyaye indahekana, abo mu muryango bose baranyanze ngo ndi ikirara, bituma mbaho nabi kuko n'uwo mugabo ntacyo amfasha kandi twarabyaranye abana babiri.'

    Umubyeyi w'uwo mwangavu na we avuga ko yari asanzwe azi ko mu muco nyarwanda umugore utomowe n'umugabo babyaranye adakira igisebe kandi n'umwana wabo atamera amenyo.

    Ati 'Niko umuco nyarwanda wamye uvuga ko iyo umubyeyi wabyaye umugabo atamwomoye adashobora gukira neza ahora ava amaraso kandi n'umwana atamera amenyo. Nyuma yo kuduhugura ko ibyo bitakijyanye n'igihe tugezemo narabisobanukiwe ko kubikora ari uguhohotera umugore, ubu ntabwo nabisubira kandi n'abagifite iyo myumvire nabasaba guhinduka.'

    Nakabonye avuga ko kugira ngo iryo hohoterwa rishingiye ku muco ricike bisaba ko abantu babishinzwe bakora icukumbura n'ubushakashatsi bakamenya ibiri mu muco nyarwanda biritiza umuri bakabitangaho inyigisho.

    Ati 'Ni byiza ko twigisha ibyo bintu tukabivugaho kandi tukabivuga ku buryo busobanutse tukabibwira abantu tukaganira n'ababyeyi kugira ngo basobanukirwe n'ibyo bintu bashoramo abana kuko bishinze imizi mu bantu bakuru.'

    Umukozi w'Akarere ka Huye ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dusabeyezu Christine, yavuze ko icyo kibazo batari basanzwe bakizi ariko bagiye gushyira hamwe mu kugikumira.

    Ati 'Twari dusanzwe tuzi ko ababyeyi bahatira abakobwa babo gusanga abagabo babateye inda ariko ibyo komorwa no kurisha amenyo bwo ni ubwa mbere mbyumvise, gusa nshingiye ko hari Abanyarwanda benshi bakiziritse ku muco ntabwo twabihakana kuko buriya uwabigaragaraje yarabibonye.'

    Yakomeje avuga ko bagiye gushishikariza ababyeyi gukomeza inshingano yo kurera neza no kwirinda guhohotera abana. Yasabye abakobwa ko uhuye n'ihohoterwa cyangwa akabona umubyeyi we ari kumuhata kujya kuryamana n'abagabo akwiye guhita abimenyesha ubuyobozi kugira ngo bumurengere.

    Mu minsi ishize tariki ya 24 Ukuboza 2021 Association Modeste et Innocent (AMI) yahurije hamwe imiryango itari iya Leta igera kuri 32 kugira ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina himakazwa ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abashakanye.

    Mu bahagarariye iyo miryango baganiriye na IGIHE bavuze ko ari ubwa mbere bumvise iryo hohoterwa rikorerwa abangavu babyaye imburagihe.

    Gusa biyemeje ko bagiye kugikurikirana aho bakorera ari nako batanga inyigisho ku babyeyi kugira ngo abagifite uwo muco bawucikeho.

    Mu Karere ka Huye imibare igaragaraza ko muri uyu mwaka, abangavu 71 batewe inda imburagihe batarageza ku myaka 18 y'amavuko naho abarenga 300 baziterwa bayirengeje.

    Mu bangavu bo mu Karere ka Huye batewe inda hari abavuga ko bahatiwe n’ababyeyi kongera kuryamana n’abazibateye

    Dative Nakabonye uyobora FCLLO yavuze ko hari abangavu babyara bagahatirwa kuryamana n’abagabo babateye inda kugira ngo babomore ndetse n’abana babo bazamere amenyo

    Nyirabizimana Emertha ushinzwe gahunda muri AMI yavuze ko bahurije hamwe imiryango itandukanye ngo barebere hamwe uko bahuza imbaraga mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhatirwa-komorwa-no-kurisha-amenyo-irindi-hohoterwa-rikorerwa-abangavu-babyaye

  • Kamonyi-Rukoma: Iminsi ibaye hafi itanu uwagwiriwe n'ikirombe agishakishwa mu nda y'Isi #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Majyambere Festus, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, yagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro kuwa 23 Ukuboza 2021 ahagana i saa saba z'amanywa. Ubutabazi bwo kumushakisha kuva yagwirwa n'ikirombe ntacyo buratanga kugeza none.

    Mu gutanga ubutabazi kuri uyu muntu kugira ngo akurwe mukirombe, byakomeje kugorana bitewe n'imiterere y'aha hantu kiri, kuko ni ku musozi uhanamye, ukikijwe n'amabuye kandi hakaba ahantu horoshye cyane bitewe n'imvura yaguye.

    Abaturage bahangayikishijwe n'uwabo utaraboneka.

    Abatanga ubufasha baba abakoresha amaboko ndetse n'imashine, ntako batagize kugera n'ubwo imashini yifashishijwe ngo barebe ko imbaraga zisumbura ho ariko nayo yagize ikibazo.

    Amakuru atangazwa na montjalinews, yageze aho iki kirombe cyagwiriye uyu muturage, ni ayuko bivugwa ko abahebyi( abajya gucukura bitemewe, biba) bahagarariwe n'umudamu uvuga ko afite sosiyete yitwa Rwanda Excellence Business Agence.

    Nyiri iyi Sosiyeti, ngo yaje avuga ko akarere kamuhaye uburenganzira bwo gukora, ko uvugwa nta byangombwa agira. Ni mu gihe abaturage bo batanze amakuru kugeza ku karere, ariko ngo ntacyo byatanze kuko abavugwa bari bagikora kandi n'aho bakorera hazwi.

    Amakuru kandi aturuka ahabereye impanuka y'iki kirombe, ni uko mu gihe ikirombe cyamaze kuriduka, abahakoreshaga bayabangiye ingata bagakizwa na moto bakarenga nta butabazi batanze.

    Kuva iki kirombe kigwiriye uyu muturage, Inzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'Akarere kugera kuri Meya, zikomeje kuhasimburana mu rwego rwo kuba hafi abaturage, aho hakomeza gukoreshwa imbaraga zishoboka ngo barebe ko uyu muntu yaboneka.

    Impanuka kenshi zikunze kugaragara mu birombe ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake muri aka karere, abaturage bashyira mu majwi ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Peterori na Gaz-RMB kuba nyirabayazana w'ibibazo byinshi kuko ahenshi haba impanuka ngo usanga ari ahantu hatagira abantu bahakorera( hatatanzwe ibyangombwa), bityo bigatuma abamenyereye gushakira ubutunzi munsi y'ubutaka, aho bakura amabuye y'agaciro biyiba bakajya gushakisha.

    Si rimwe ndetse si kabiri hasabwe ko iki kigo cyatanga ibyangombwa, buri kirombe kikagira umuntu ukibazwa, kuko ngo usanga n'ubundi byarahoranye abantu bazwi, akaba akenshi ngo usanga ari nabo baba bakibifite cyangwa se bakabiha abandi, bakagira uko bagabana ikibonetse, nubwo iyo havutse ikibazo ntawemera ko ariwe uhakorera, byose bihirikirwa ku bahebyi. Gusa na none bamwe mu bakozi b'iki kigo nabo ntabwo bashirwa amakenga mu kugiramo akaboko kanatuma bikomeza kuba gutyo.

    Bamwe mu baturage bibaza niba nabyo bizasaba ko Perezida wa Repubulika agira icyo abivuga ho kugira ngo ubuzima bwa benshi burengerwe, hatangwe ibyangombwa abakora bakore bujuje ibisabwa ntawe ujya kwiba. Bavuga ko bigoye kugira ikirombe kidafite ibyangombwa ngo wumve ko abamenyereye gushakira amafaranga munsi y'ubutaka batazajyayo, cyane ko ngo usanga benshi aribyo babayemo igihe kirekire. Basaba ko ababishinzwe batanga ibyangombwa bakareka guteza ibibazo cyane ko n'ubundi ngo amabuye bahakuye ajyanwa ku masoko asanzwe azwi.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-iminsi-ibaye-hafi-itanu-uwagwiriwe-nikirombe-agishakishwa-mu-nda-yisi/

  • Rayon Sports yatangiye gushaka amafaranga yo kwishyura umukinnyi wayitsinze muri FIFA #rwanda #RwOT

    Uyu munya Kameruni agomba kwishyurwa arenga Miliyoni 12 kubera ko ikipe itubahirije ibyari bikubiye mu masezerano yagiranye n'uyu rutahizamu ubwo yamusezereraga,akayirega muri FIFA.

    Nkuko amakuru dukesha Rwanda Magazine abitangaza,iki gikorwa kigomba kwihutishwa kandi kikagirwamo uruhare n'abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports aho baherereye hose ku Isi aho ugira uruhare muri iki gikorwa akanda *702# agakurikiza amabwiriza ubundi agatanga umusanzu we.

    Agaruka kuri iki gikorwa, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ikipe ayoboye ikeneye kongeramo abakinnyi babiri (2) mu kwezi kwa mbere ubwo hazafungurwa igura n'igurisha nkuko babisabwe n'abatoza ariko imbogamizi ariko bashobora kugongwa n'ibihano FIFA yafatiye ikipe mu gihe baba batishyuye umukinnyi Philippe Arthur Banen.

    Ati 'Tugomba kongeramo abandi bakinnyi 2 mu kwezi kwa Mbere kugira ngo ikipe ikomeze guhatanira igikombe nkuko abatoza babyifuza, ariko imbogamizi nuko tugomba no kuba twishyuye uriya mukinnyi watureze muri FIFA.

    Turasabwa kubanza kumwishyura ubundi tukabona gutekereza kuba twagura abakinnyi ariyo mpamvu twatangije gahunda yo kuba abakunzi ba Rayon Sports bagira uruhare mu kuba uyu mukinnyi yakwishyurwa vuba na bwangu.'

    Kugeza ubu hamaze gukusanywa agera kuri Miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda yatanzwe n'abantu batandukanye giti cyabo bafana Rayon Sports.

    Umukunzi wa Rayon Sports wese arasabwa kwitabira iki gikorwa atanga uko yishoboye kuva ku mafaranga 200, 500, 1,000, 2,000, 5,000, 10,000, 20,000, 50,000 ndetse 1000,000 yewe nandi bijyane n'uko abyifuza. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihaye gahunda yo kuba bwarangije kwishyura Philippe Arthur Banen bitarenze taliki 5 Mutarama 2022.

    Kugeza ku munsi wa cumi wa Shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 18. Kiyovu Sports ifite 23 niyo ya mbere naho APR FC ikaba iya kabiri n'amanota 20.

    Mu kwezi kwa Cumi 2021, nibwo Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports aho yayitegetse kwishyura Miliyoni 12, 269,000 z'amafaranga y'u Rwanda,rutahizamu Philippe Arthur Banen ukomoka muri Cameroon kubera ko yamusezereye mu buryo butubahirije ingingo zari zikubiye mu masezerano bagiranye ubwo yasinyiraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

    Amafaranga FIFA yahanishije ikipe ya Rayon Sports agizwe na Miliyoni 3,245,000 yagombaga guhabwa uyu mukinnyi ubwo yamuguraga (recruitment) ndetse na Miliyoni 9,024,000 y'amande.FIFA iteganya ko mu gihe Rayon Sports yananirwa kwishyura uyu mukinnyi aya mafaranga, igomba guhanishwa kutagura abakinnyi mu gihe cy'imyaka 2 uhereye muri Mutarama 2022.

    Uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports kuri komite ya Munyakazi Sadate wari perezida w'iyi kipe ntabwo yahise atangira kuyikinira kuko iyi kipe yari ifite umubare munini w'abanyanahanga. Nyuma yaje gusezererwa na komite y'inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah na Twagirayezu wari umwungirije.

    Mu rwego rwo kwirinda ko ikipe yafatirwa ibi bihano,ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangije igikorwa cyo gukusanya aya mafaranga aho yatangaje ko ikeneye abakunzi bayo 60,000 buri wese wishyura amafaranga macye (200 Frws) ubundi hakaboneka Miliyoni 12,000,000 yishyurwa uyu mukinnyi.

    Mu kwezi kwa Cumi 2021, nibwo Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi 'FIFA' yafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports aho yayitegetse kwishyura Miliyoni 12, 269,000 z'amafaranga y'u Rwanda,rutahizamu Philippe Arthur Banen ukomoka muri Cameroon kubera ko yamusezereye mu buryo butubahirije ingingo zari zikubiye mu masezerano bagiranye ubwo yasinyiraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

    Amafaranga FIFA yahanishije ikipe ya Rayon Sports agizwe na Miliyoni 3,245,000 yagombaga guhabwa uyu mukinnyi ubwo yamuguraga (recruitment) ndetse na Miliyoni 9,024,000 y'amande.FIFA iteganya ko mu gihe Rayon Sports yananirwa kwishyura uyu mukinnyi aya mafaranga, igomba guhanishwa kutagura abakinnyi mu gihe cy'imyaka 2 uhereye muri Mutarama 2022.

    Uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports kuri komite ya Munyakazi Sadate wari perezida w'iyi kipe ntabwo yahise atangira kuyikinira kuko iyi kipe yari ifite umubare munini w'abanyanahanga. Nyuma yaje gusezererwa na komite y'inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah na Twagirayezu wari umwungirije.

    Mu rwego rwo kwirinda ko ikipe yafatirwa ibi bihano,ubuyobozi bw'iyi kipe bwatangije igikorwa cyo gukusanya aya mafaranga aho yatangaje ko ikeneye abakunzi bayo 60,000 buri wese wishyura amafaranga macye (200 Frws) ubundi hakaboneka Miliyoni 12,000,000 yishyurwa uyu mukinnyi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatangiye-gushaka-amafaranga-yo-kwishyura-umukinnyi-wayitsinze

  • Umugabo yafashwe yibye amakariso y'umugore w'umuturanyi, ibyamubayeho ntazabyibagirwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Pius Magendi yajyanwe mu rukiko rwo mu gace ka Embu County muri Kenya, akurikiranweho kwiba utwenda dutandatu tw'imbere tw'umugore w'umuturanyi we witwa Juliet Mawia maze acibwa akayabo.

    Ibi uyu mugabo acyekwaho, amakuru ava muri Kenya avuga ko yabikoze kuwa 8 Gucurasi 2020, mu gace ka Mikimbi maze nyuma akaza gutabwa muri yombi ndetse akajyanwa no mu rukiko.

    N'ubwo uyu mugabo yahakanye ibyo ashinjwa, urukiko rwategetse ko yishyura amande y'amashilingi ya Kenya ibihumbi mirongo inani (Ksh 80,000), ni ukuvuga angana 733,600 Rwf cyangwa se akamara umwaka wose muri gereza.

    Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yibye utu twenda tw'imbere tw'uyu mugore dutandatu, dufite agaciro Ksh 1,500 (13,755 Rwf) nyuma yo kwinjira mu nzu ye.

    Uyu mugore Mawia yabwiye urukiko ko yacyetse ko yibwe ahagana saa cyenda z'igitondo, ubwo kamwe mu twenda twe yabonaga kaguye ku idirishya, niko guhita abyutsa umugabo we ngo barebe icyabaye.

    Nyuma yo kubyuka, uyu mugore ndetse n'umugabo we bagiye kureba amashusho yafashwe na Camera zo mu nzu yabo, nibwo baje kubona ko hari umuntu winjiye mu nzu yabo ahagana saa tanu z'ijoro.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yafashwe-yibye-amakariso-yumugore-wumuturanyi-ibyamubayeho-ntazabyibagirwa/

  • Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame  mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19 n'ingaruka zacyo. Umukuru w'igihugu yagaragaje ko nubwo iki cyorezo cyaranzwe no guhindagurika, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guhangana nacyo rubikesha urukingo ndetse guhera umwaka utaha, mu Rwanda hakazatangira gukorerwa inkingo n'imiti by'indwara zinyuranye.

    Yagize ati 'Bumwe mu buryo bw'ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa COVID19. Kugeza ubu 80% y'abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n'abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n'izindi nkunga. Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere tugomba kurushaho kwigira kandi tukitegura guhangana n'icyashaka kuduhungabanya.'

    'Niyo mpamvu twatangiye gufatanya n'imiryango ari uw'Ubumwe bwa Afurika n'uw'Ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi, ndetse n'amasosiyete nka BionTech mu gukorera inkingo n'indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha.'

    Umukuru w'igihugu yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyashimangiye isano ikoranabuhanga rifitanye n'iterambere ry'ubukungu, ashimangira ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z'ikoranabuhanga hakiri kare byatumye rubasha kwigobotora iki cyorezo, ahamagarira urubyiruko n'abanyarwanda bose muri rusange gukomeza guhanga ibishya.

    Ni mu gihe kandi muri uyu mwaka amashuri yamaze hafi umwaka afunze, yongeye gufungura abanyeshuri bakora ibizamini bya leta abandi barimuka ndetse n'amatora y'inzego z'ibanze araba nyuma yo gusubikwa inshuro 3.

    Mu bukungu kandi Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamira iheruka igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 10.1% ugereranyije n'igihembwe cya gatatu cy'umwaka ushize wa 2020.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitari gushoboka iyo igihugu kitareba kure mu byemezo cyagendaga gifata.

    Ati 'Bitewe n'ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwariyongereye bishimishije kandi twizeye ko bizakomeza. Ikigega cyo kuzahura ubukungu cyingana na miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda kugeza ubu cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n'urwego rw'ubukerarugendo no kwakira abashyitsi gukomeza gukora kandi bagakomeza guha abanyarwanda akazi. Twakusanyije andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy'iyi gahunda. Azakomeza kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu ndetse n'irishya. Ndagirango nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda nubwo hari icyorezo.'

    Muri Nyakanga uyu mwaka kandi nibwo u Rwanda rwohereje ingabo na polisi muri Mozambique, gufasha ingabo z'icyo gihugu guhanga n'iterabwoba mu ntara ya Cobo Delgado.

    U Rwanda kandi rwohereje ingabo mu gihugu cya Santarafurika gufasha inzego z'umutekano z'icyo gihugu kubungabunga umutekano mu gihe cy'amatora abasha kuba mu ituze.

    Perezida Kagame avuga ko ubwo butwererane n'amahanga mu by'umutekano, ari igipimo cyiza cy'imibanire y'u Rwanda n'amahanga ngo ariko kandi ibyo byashobotse kuko umutekano w'u Rwanda n'abarutuye ari ntavogerwa.

    SRC:RBA

    The post Perezida Kagame yagaragaje intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana na Covid-19 appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/12/27/perezida-kagame-yagaragaje-intambwe-u-rwanda-rwateye-mu-guhangana-na-covid-19/