Category: Uncategorized

  • Icyo Abanyarwanda bamenya kuri virusi nshya ya Corona yihinduranyije yiswe 'IHU’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Virusi (variant) yiswe 'B.1.640.2′, ikaba yaragaragaye bwa mbere mu murwayi w’umugabo mu bitaro bya Kaminuza yo mu Bufaransa byitwa 'University Hospital Institute (IHU)’ biherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa.

    Iyo virusi nshya ngo yagaragaye mu gihe kimwe na virusi yiswe 'Omicron’ yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo nk’uko byatangajwe na 'Bloomberg’, iyo rero ngo ni yo mpamvu iyo virusi nshya yiswe IHU variant'.

    Ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, ni bwo Abdi Mahamud ushinzwe ibijyanye n’icyorezo cya Covid-19 mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yemeje ko virusi ya B.1.640.2 cyangwa se IHU variant, ikomeje gukurikiranwa no kugenzurwa, kandi bikaba bigaragara ko atari virusi ikwirakwira cyane nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru New York Times.

    Ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko byasobanuwe na Julien Mahoro Niyingabira ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu Kigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), ngo Abanyarwanda ntibagombye gukuka umutima kuko bumvise ko hari iyo virusi nshya.

    Yagize ati 'Ubundi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ni ryo ryemeza niba virusi nshya yadutse ari virusi yo kwitondera cyane (variant of concern), hanyuma hagafatwa ingamba zijyanye n’uko iyo virusi iba iteye'.

    Ubu rero ngo OMS ntiravuga ko iyo virusi nshya ya IHU iteye impungenge, kandi no muri Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, ngo hari abashakashatsi bakora buri munsi bashinzwe guhora bareba niba 'variant’ runaka ihari koko, igihe babonye ko ihari kandi bakareba igikwiye gukorwa, bakagira inama inzego zifata ibyemezo, hagafatwa ingamba zo kwirinda no kumenyesha abantu amakuru y’iyo virusi.

    Mahoro ati 'Buriya haba habayeho za virusi zihinduranya nyinshi, ariko hari n’izitamenyekana. Ntabwo Abanyarwanda bakwiye guterwa ubwoba n’iyo virusi ya IHU, kuko ntabwo iragaragara nka 'variant’ yo guhangayikirwa. Ariko kuko hari abantu bashinzwe gukurikirana ibijyanye n’icyorezo cya Coronavirus, iyo bamenye ko 'variant’ runaka yaje iteye impungenge, bashingiye no ku biba byatangajwe na OMS, ni bo batanga amakuru, inzego zifata ibyemezo zigashyiraho ingamba zo kwirinda zigendeye kuri ayo makuru'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/icyo-abanyarwanda-bamenya-kuri-virusi-nshya-ya-corona-yihinduranyije-yiswe-ihu

  • Guinea ifashijwe na Naby Keita yihimuye ku Mavubi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino amakipe yombi yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi bari babanjemo mu mukino wa mbere, aho nku ruhande rwa Guinea hari hiyongereyemo kapiteni w’iyi kipe Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza.

    Ikipe ya Guinea yatangiye umukino irusha Amavubi bigaragara, yaje gufungura amazamu ku munota wa 26, ku gitego cyatsinzwe na Mohamed Lamine Bayo n’umutwe.


    Ku munota wa wa 35 w’umukino, ikipe ya Guinea yatsinze igitego cya kabiri nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Ruboneka Jean Bosco wihereye umupira abakinnyi ba Guinea Naby Keita ukinira Liverpool yo mu Bwongereza ahita atsinda igitego ku buryo bumworoheye.

    Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira, umutoza Mashami Vincent yinjije mu kibuga umunyezamu Ntwari Fiacre, Kevin Muhire, Niyomugabo Claude na Mugisha Bonheur, basimbura Ishimwe Jean Pierre, Benedata Janvier, Eric Rutanga na Nishimwe Blaise.

    Umukino waje kurangira Guinea itsinze Amavubi ibitego 2-0, iyi kipe iherereye mu itsinda rya kabiri (B) hamwe na Senegal, Zimbabwe na Malawi, ikaba igomba guhita yerekeza muri Cameroun.

    AMAFOTO: Niyonzima Moïse

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/guinea-ifashijwe-na-naby-keita-yihimuye-ku-mavubi-amafoto

  • Job Ndugai wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yeguye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Job Ndugai weyeguye

    Job Ndugai weyeguye

    Ndugai mu ibarwa yandikiye ubunyamabanga bw’ishyaka rya CCM, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite kandi ko ari ku nyungu z’igihugu. Yavuze kandi ko kopi yashyikirijwe umwanditsi w’Inteko Ishinga Amategeko.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru, nibwo Ndugai yasabye imbabazi Perezida Suluhu nyuma yo kuvuga mu ntangiriro z’icyumweru gishize ko Tanzaniya ishobora gutezwa cyamunara kubera umwenda w’igihugu ukomeje kuzamuka. Icyakora gusaba imbabazi bisa nk’ibitarakiriwe neza na n’Umukuru w’igihugu.

    Ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, Perezida Suluhu unayoboye ishyaka rya CCM riri ku butegetsi, ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi batandukanye bo muri iryo shyaka, yavuze ko ibyabaye bifitanye isano n’amatora ataha.

    Perezida Suluhu yagize ati 'Ibyo ni ko bigenda. Ntabwo byumvikana ukuntu umuyobozi w’imwe mu nkingi za mwamba za Leta ashobora guhaguruka akavuga ibyo yavuze. Byose bifite aho bihuriye na 2025'.

    Ndugai yagiye kuri uyu mwanya ku ya 17 Ugushyingo 2015, ni we Perezida wa mbere w’Inteko Ishinga Amategeko weguye akiri ku mirimo ye mu mateka ya Tanzaniya.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/job-ndugai-wari-perezida-w-inteko-ishinga-amategeko-ya-tanzania-yeguye

  • Uvuga ko yaterwaga ubwoba n’Umujepe ukomeye bafitanye imanza arishimira ko ubu byahindutse #rwanda #RwOT

    Riberakurora Jean Bosco uherutse gutangaza ko Umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel uri mu mutwe w’Ingabo urinda Umukuru w’igihugu witwa Sarambuye Theoneste yamutwariye isambu ubu bakaba bari mu manza mu nkiko.

    Uyu mugabo yavugaga ko muri izi manza afitanye na Lieutenant Colonel Sarambuye Theoneste, yakunze kumutera ubwoba amukangisha imbunda.

    Gusa ubu aravuga ko byahindutse kuko 'Nkurikije uko najyaga ku rukiko mfite igihunga ariko mbona ko hari byinshi byahindutse, ngenda numva ndi umuburanyi nk’abandi ndi Umunyarwanda nk’abandi.'

    Akomeza agira ati 'Ubundi ntabwo biba byoroshye kugira ngo ugende uterwe ubwoba ubwirwe amagambo mabi bakubwire mbere ko ibyo urimo ntaho bizakugeza ndetse ko n’icyemezo cyamaze gufatwa ko bizarangira ugiye i Mageragere.'

    Avuga ko mbere uyu musirikare atatinyaga no kuza mu cyumba cy’urukiko yitwaje imbunda ariko ko ubu atakiyizana.

    Gusa ngo ubu iryo terabwoba ryose yashyirwagaho n’uyu musirikare ukomeye ryarashize ubu akaba ajya ku rukiko atikandagira.

    IKIGANIRO CYOSE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uvuga-ko-yaterwaga-ubwoba-n-Umujepe-ukomeye-bafitanye-imanza-arishimira-ko-ubu-byahindutse

  • Asinah yateye indobo Alto wari wavuze ko bakundana #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bivuzwe ko umuhanzikazi Asinah Erra ari mu rukundo n’umuhanzi Alto, yabiteye utwatsi ahubwo ahishura umugabo wamwigaruriye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mutaramana 2021, Asinah abinyujije kuri Instagram Stories yateye utwatsi iby’aya makuru ahamya ko afite umugabo umwe mu buzima bwe.

    Yabikoze yifashishije amashusho bari kumwe ariko ahisha isura y’uyu mugabo mu maso ku buryo atagaragara neza, yashyizeho amagambo agaragaza ko ari we mukunzi we.

    Mu mashusho yari yagaragaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, yagaragazaga Alto na Asinah Erra bahuje urugwiro.

    Alto kandi yatangarije itangazamakuru ko ari mu rukundo na Asinah ndetse ko bamaze amezi abiri babyumva kimwe ndetse ko atitaye ku kinyuranyo cy’imyaka iri hagati yabo.

    Nyuma y’amasaha macye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Mutarama 2022, Asinah yahakanye ibyo kuba akundana na Alto ndetse ahita agaragaza umusore yihebeye.

    Abinyujije kuri Instagram ye, Asinah yatangaje ko ibyatangajwe ari ibihuha ndetse ahita agaragaza umugabo avuga ko ari we yahariye ubuzima bwe.

    Mu butumwa yanyijije kuri Instagram, Asinah agira ibyo asaba Ibinyamakuru byose byanditse inkuru y’urukundo rwe na Alto.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Asinah-yateye-indobo-Alto-wari-wavuze-ko-bakundana

  • Amahoro umurage w’abera-Ev.Herve Ngoga #rwanda #RwOT

    Yesu christo ajya gusubira mu ijuru yadusigiye amahoro, kuko ni cyo cyicaro gikuru cy’amasezerano. Umutima urimo amahoro ni wo ubasha kubika amasezerano ndetse no kuyategereza. Amahoro ni cyo kirangantego cy’ubwami bw’Imana, gufasha umuntu udafite amahoro biragora cyane, niyo mpamvu Yesu yabwiye abigishwa be ati'Mbasigiye amahoro'. (YOHANA 14 2)

    Yari azi ko bazahura n’akarengane gakomeye ndetse n’ibibazo byinshi bizabagora, ahitamo kubasigira amahoro nk’ikimenyetso cy’ubuzima bwuzuye. Nyuma yo kubasigira amahoro yaboherereje umufasha ari wo Mwuka Wera, yari azi ko Mwuka Wera ataba mu mutima wuzuye impagarara. Niyo mpamvu yabanje kubaha amahoro kugira ngo Mwuka Wera naza azamanukire mu mitima yuzuye amahoro.

    Iyo Imana ibona ko hari umusaruro ikwitezemo, icya mbere igukorera ni ukuguha amahoro, kuko umutima urimo amahoro ubasha kuyumvira neza ndetse no gukomeza amasezerano yayo. Amahoro ni cyo cyumba cy’ibanga abera basabaniramo n’Imana. Ikizakwereka ko uri mu bwami neza, ni uko uzaba utunze amahoro muri wowe.

    Amahoro Yesu atanga aba yuzuye. Aya ni amahoro umuntu agira ari mu byago, ni amahoro umuntu agira atari uko atunze ibya mirenge, ni amahoro adatangwa n’urubyaro cyangwa se urushako, ni amahoro adatangwa n’uko wakunzwe, ni amahoro adatangwa n’uko uri umunyacyubahiro. Ahubwo ni amahoro azanwa no kwakira Yesu Christo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe. Ntushobora gutunga amasezerano y’Imana udatunze amahoro muri wowe. niba ushaka kuba umwizerwa ku Mana ngo ikugirire icyizere cyo kuguha amasezerano yayo, banza utunge amahoro muri wowe.

    Nshuti muvandimwe, ibibazo byose waba ufite ntibikakwambure amahoro yawe, ntukwiye kugira amahoro ari uko hari ibindi wishingikirijeho, ukwiye gutunga amahoro ibihe byose. Mbibutse ko amahoro aba mu mutima wuzuye kubaha Imana, umutima wuzuye ibyaha ntushobora kubamo amahoro, nk’uko Bibiliya ibivuga neza ko 'Ntamahoro y’abanyabyaha'. Tandukana n’ibyaha ubundi amahoro y’Imana atahe muri wowe, utangire kubaho mu buzima bwuzuye amahoro adatangwa n’isi.

    EV. Herve Ngoga

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amahoro-umurage-w-abera-Ev-Herve-Ngoga.html

  • Nyuma yuko umukunzi we abuze aho bari guseze… – #rwanda #RwOT

    Biragoye kwiyumvisha uko umuntu yabyifatamo ku munsi w'ubukwe ubwo uwo bari gusezerana afashwe n'uburwayi ku munota wa nyuma muri kwitegura kujya aho muri busezeranire.

    Uko uhise ubyibazaho wibaza icyo wakora ibyo biramutse bikubayeho, hari umugeni wari witeguye kujya gusezerana n'umukunzi we maze ku munota wa nyuma umukunzi we afatwa n'uburwayi biba ngombwa ko ahita ajyanwa mu bitaro kwitabwabo n'abaganga.

    Uyu mukobwa wari witeguye kwishimira uyu munsi w'amateka mu buzima bwe, nyuma yo guhura n'iki kibazo yanze guhagarika ubukwe maze afata icyemezo bamwe bavuze ko kitari gikwiye.

    Mu rwego rwo gukomeza ubukwe, uyu mukobwa yafashe icyemezo cyo gusezerana n'ifoto y'umukunzi we yari yashyize ku gipupe bambika imyenda cyizwi nka mannequin.

    Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga aho ubu bukwe bwabereye, yerekanaga abari batashye ubukwe bahimbawe ndetse banabyina. Uyu mukobwa nawe wari washyingiwe yagaragaye ari gukata umutsima n'iki gipupe cyariho ifoto y'umukunzi we ndetse n'abatashye ubukwe bafata amafoto y'urwibutso n'uyu mugeni wari hafi y'ifoto y'umukunzi we. 

    Mu bitekerezo bitandukanye byatanzwe kuri iyi nkuru, bamwe bavugaga ko ibyo uyu mukobwa yakoze bitari bikwiye ko yari guhita ahagarika ubukwe abari babutashye bagataha maze bukimurirwa ku wundi munsi. Abandi nabo bakavuga ko ibyo uyu mugeni yakoze ntakibazo kirimo. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113238/nyuma-yuko-umukunzi-we-abuze-aho-bari-gusezeranira-umugeni-yahisemo-gusezerana-nifoto-113238.html

  • Umwarimu w’i Nyabihu wari wasezeye ku kazi kubera kwanga kwikingiza akaza kubikora yemerewe kugasubiramo #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu witwa Ntirujyinama Benjamin wo mu Kagari ka Nyagahindo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, mu ntangiro z’Ukuboza 2021 yari yasezeye ku kazi kuko yavugaga ko atakwingiza COVID-19.

    Gusa tariki 31 Ukuboza 2021 yanditse indi baruwa asaba gusubira mu kazi yakoreraga ku kigo cy’amashuri cya cya Nganzo 'Kubera ko ubushake wo kwikingiza COVID-19 butari bwakabonetse, none ejo tariki 30/12/2021 narakingiwe nk’uko bigaragazwa na message ya RBC yometse kuri iyi baruwa.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yatangaje ko ntacyabuza ubuyobozi kwemerera uyu mwarimu gusubira mu kazi kuko ari ubushake bwe kandi bugomba kubahirizwa.

    Yagize ati 'Nanone twebwe nk’abayobozi b’abaturage tugomba kubegera tukabagira inama, mu kumwegera rero nk’uko twegereye abandi bose atubwira ko yarangije kwikingiza ashyiraho na code yikingirijeho tubona ni byiza.'

    Uyu muyobozi avuga ko kigambiriwe atari ukubona umuntu akora ibintu nka biriya byo kwikura mu kazi ku mpamvu zidafite aho zishingiye.

    Ati 'Kubera y’uko tutari twanamusubiza ubusabe bwe twarabwumvise. Ikindi kiza kirimo ni uko nyuma yaho abandi benshi barikingije.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umwarimu-w-i-Nyabihu-wari-wasezeye-ku-kazi-kubera-kwanga-kwikingiza-akaza-kubikora-yemerewe-kugasubiramo

  • Asinah Errah yateye utwatsi abavuga ko ari mu munyenga w'urukundo n'umuhanzi Alto #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 5 nibwo hasahakaye amashuho ku mbuga nkoranya mbaga ya Asinah Erra wigeze gukundana na Riderman ari kumwe n'umuhanzi Alto bari mu bihe byiza , maze benshi bahita bacyeka ko baba bari mu rukundo n'uyu muhanzi,maze ibinyamakuru bitandukanye bitangira gutagaza ko bari mu rukundo.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Asinah yahakanye amakuru y'urukundo rwavuzwe hagati ye n'uyu muhanzi Alto avuga ko ari ibinyoma yemeza ko afite umukunzi umwe n'ubwo yirinze kumugaragaza neza isura ye, anasaba ibinyamakuru byatagaje iyo nkuru y'ibihuha gusiba inkuru bamwanditseho, avuga ko nibatayisiba yitabaza inzego zibishinzwe..

    Ubu butumwa yabunyujije kuri story ye ya Instagram agira ati'Ndasaba ibinyamakuru byatanze inkuru zibihuha kubuzima bwanjye bwite , gusiba izo nkuru mugihe ki isaha imwe 10:h00 kuri uyu 6 Mata 2022 nibitubahirizwa ndifashisha ubuyobozi ,Murakoze!!


    Amashusho ya video yasakaye ku munsi w'ejo benshi bahamya ko aba bombi bari mu rukundo

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/asinah-errah-yateye-utwatsi-abavuga-ko-ari-mu-munyenga-w-urukundo-n-umuhanzi