Category: Uncategorized

  • Senateri Kalimba yasezeweho bwa nyuma hagarukwa ku butwari bwamuranze (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Kalimba watabarutse tariki 2 Mutarama, azize uburwayi, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Kane tariki 6 Mutarama 2022.

    Umuhango wo kumuherekeza wabereye iwe mu rugo ruherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, mu gihe Misa yo kumusabira yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Vincent Pallotti ya Gikondo.

    Mu buhamya bwatanze ubwo inshuti n'imiryango ndetse n'abayobozi mu nzego z'igihugu basezeraga kuri nyakwigendera, hagarutswe ku buzima bwamuranze kuva akiri muto.

    Umugore we, Kantore Eugenie yavuze ku mu myaka 27 bari bamaze bashakanye, yamubereye intwari ndetse uretse kuba yarakoze imirimo inyuranye bitamubuzaga kubana n'umuryango we.

    Ati 'Yari umuntu ukunda kugira amagambo make akihanganira ibibazo byose ahuye na byo kandi akanyubaha nanjye nkamwubaha nk'umugore n'umugabo.'

    Kantore yagarutse ku kuba yari umuntu ukunda gusenga, kwakirana urugwiro abamugana bose.

    Ati 'Urugo rwacu rwaragendwaga, nta muntu yakumiraga ari umuto ari umukuru.'

    Umuhungu we yagize ati 'Umubyeyi wanjye yakundaga abantu, yagiraga urukundo ari na byo byatumye duhurira hano tungana gutya.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo navuga asize amateka kandi icyo namwizeza ni uko tuzayasigasira, ikindi navuga ntabwo ari umuryango wacu wonyine yakoreye ibyiza hari benshi amateka yabo yagiye ahinduka kubera we. Ntaho agiye turahari ku bwe muzakomeza mutube hafi.'

    Yari amaze igihe arwaye

    Kantore yavuze ko Kalimba yarwaye akiri mu nshingano zo kuba Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.

    Ati 'Yarwaye manda ye itari yarangira ku buryo yanarangiye akirwaye, yagiye mu bitaro inshuro nyinshi arwaye indwara zinyuranye. Ariko muri uko kurwara kwe nizera ko atigeze ava ku cyizere no gukunda Imana.'

    Kantore avuga ko mu burwayi bwa Kalimba atigeze agira umuntu arushya kuko atajyaga yerekana ko ababaye cyane.

    Ati 'Yabaye mu bitaro igihe kitari gito ariko kuba agejeje uyu munsi nabyo ni iby'agaciro kuko ntabwo twumvaga ko ashobora kugeza ubu. Ku wa kane yabwiye abaganga ati 'umugore wanjye arimo kuvunika kandi nanjye ndwaye indwara ntafitiye icyizere ariko ntabwo nshaka kurangiriza umwaka mu bitaro.

    Umuhungu we yashimangiye ko muri icyo gihe cy'uburwayi yahoraga yumva ko ashoboye.

    Ati 'Ni umuntu wumvaga ko agishoboye, aho twaryamaga yabaga ari mu bikorwa ku buryo namubuzaga akanga, akambwira ngo arambiwe kuguma mu bitaro.'

    Yakomeje agira ati 'Ndabyibuka turi mu bitaro icyo gihe Noheli yari imaze kuvamo arambwira ngo 'mwana wanjye' icyanshimisha ni uko narira umwaka mushya iwanjye mu rugo hamwe n'umuryango wanjye n'abana banjye.'

    Umugore we yavuze kandi ko ku wa Gatandatu [tariki 1 Mutarama 2022], ari bwo Kalimba yagaragaje ibimenyetso by'uko ananiwe cyane bamujyanye kwa muganga [mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisal] aza kwitaba Imana saa sita z'iryo joro.

    Akazi yakoze kashimwe

    Ubuzima bwose bwa Kalimba yaranzwe no guharanira ko abantu bagira uburenganzira by'umwihariko abasigajwe inyuma n'amateka.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko Kalimba yari intore y'igihugu kubw'ibikorwa by'indashyikirwa yagikoreye.

    Ati 'Mpagaze hano nk'umwe mu bakoranye na we, nagize amahirwe yo kumumenya tutarahurira muri Sena. Ndibuka ukuntu ari umuntu wavugishaga ukuri ndetse ntabwo yapfanaga ijambo.'

    Yakomeje agira ati 'Ndagira ngo mbwire mwese mwaje kumuherekeza ko ijambo rye no muri Sena ryari riremereye. Ijambo rye ntaho rizajya, muri Sena dufite akamenyero ko icyo umuntu avuze, igitekerezo atanze cyandikwa.'

    Dr Iyamuremye yavuze ko ari ko byagenze no kuri Kalimba kuko ibitekerezo byose yagiye atanga byanditswe kandi n'ibyemezo yagizemo uruhare ko bifatwa bizashyirwa mu bikorwa.

    Ati 'Uwagira ngo ndabeshya cyangwa ndakabya yazaza akareba muri raporo za Sena, imyaka umunani Kalimba yamaze ibyo yavugaga n'ibitekerezo yatangaga.'

    Yakomeje agira ati 'Nyakubahwa Kalimba mugenzi wacu, ubu uratwumva, mu izina rya bagenzi bawe mwakoranye imyaka umunani muri manda ya kabiri, ndagira ngo ngusezeranye ko ibitekerezo watanze, ibyifuzo watanze cyane cyane mu kuvuganira abatishoboye, abanyantege nke […] ibyo bitekerezo tuzabigira ibyacu.'

    Dr Iyamuremye yavuze ko by'umwihariko mu 2018, hari raporo ya Komisiyo idasanzwe yakozwe kandi icyo gihe Kalimba akaba yaragize uruhare mu myanzuro yayo.

    Ati 'Ndagira ngo nkwizeze ko imyanzuro yose wagizemo uruhare mu kuvuganira abatishoboye tuzakora uko dushoboye kugira ngo iyi manda irangire guverimoma ishyize mu bikorwa iyo myanzuro yose.Nicyo kintu dushobora kuguha nk'impano yo kugusezeraho.'

    Kalimba Zéphyrin yavutse ku wa 26 Gicurasi 1959, atabarutse asize umugore n'abana 10 n'abuzukuru 10. Yakoreye igihugu mu nshingano zitandukanye.

    Abitabiriye Misa yo gusabira umugisha Kalimba bari bake cyane mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

    Abo mu muryango wa Kalimba barimo abana n’abuzukuru be bamusezeyeho bwa nyuma

    Abaje guherekeza Kalimba bari baje bitwaje n’indabo zo gushyira ku mva ye

    Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera kuri Kalimba Zéphyrin uherutse kwitaba Imana

    Kalimba afite amateka maremare by’umwihariko ajyanye n’imirimo itandukanye yagiye akora

    Kantore Eugénie, umugore wa Kalimba Zéphyrin yavuze ko umugabo we yakundaga umuryango we cyane

    Padiri watuye igitambo cya Misa yasabiye Senateri Kalimba Zéphyrin umugisha

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo guherekeza Kalimba

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yijeje Kalimba ko ibyemezo yasize afashe bizashyirwa mu bikorwa

    Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augutsin n’abo mu muryango wa Kalimba bitabiriye Misa yabereye muri Paruwasi ya Gikondo

    Senateri Kalimba Zéphyrin yatabarutse afite imyaka 62 y’amavuko

    Senateri Kalimba wasezeweho yari umuntu ukunda gusenga cyane ndetse yari anafite Chapelle iwe mu rugo

    Senateri Nsengiyumva Fulgence ubwo yarebaga agatabo kagaragaza amateka ya Kalimba Zéphyrin

    Umubiri wa nyakwigendera Kalimba ubwo wari uvanywe mu rusengero ugiye gushyingurwa i Rusororo

    Umuhango wo guherekeza Kalimba witabiriwe n’ingeri zose

    Umuhungu wa Kalimba Zéphyrin ubwo yari mu muhango wo gusabira umubyeyi we

    Amafoto na Video: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-kalimba-yasezeweho-bwa-nyuma-hagarukwa-ku-butwari-bwamuranze-amafoto

  • Intandaro y'idindira ry'ishyirwa mu bikorwa ry'umwanzuro wo kugabanya igiciro cya gaz – #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Ukuboza 2021 ni bwo RURA yashyize hanze ibiciro biri hasi ugereranyije n'ibyari bisanzwe bihari ndetse ku itangazo yanzura ko bizatangira gukurikizwa ku wa 15 Ukuboza 2021.

    Ibi biciro byashyizweho biri mu byiciro bitatu guhera ku muntu urangura gaz ayikuye mu mahanga aho igiciro cyari 1151 Frw ku kilo, ku barangura igiciro cyo kikaba 1220 Frw ku kilo ndetse na 1260 Frw ku kilo ku muguzi wa nyuma.

    Ibi byari bivuze ko icupa rya gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3780 Frw, irya 6Kg rigurishwe 7560 Frw, irya 12Kg ryo rigurishwe 15.120 Frw, irya 15Kg ryashyizwe kuri 18.900 Frw, irya 20Kg rishyirwa ku 25.200 Frw, mu gihe irya 50Kg rizajya rigurishwa 63.000 Frw.

    Abanyarwanda batangiye kwiruhutsa bumva ko bagiye kugabanyirizwa cyane ko bari bamaze igihe bayigura ku biciro biri hejuru, aho umuguzi wa nyuma yayiguraga hagati ya 1500 Frw ku kilo na 1600 Frw.

    Gusa nyuma y'igihe gito Abanyarwanda bari batangiye gucika ururondogoro mu ngo zabo, ku mbuga nkoranyambaga, mu masoko, muri za bisi bataha cyangwa bajya mu kazi no ku bitangazamakuru, bibaza impamvu ibiciro bitagabanutse nk'uko babisezeranyijwe na RURA.

    Muhire Emmanuel uherutse kugura gaz yabwiye IGIHE ko yayiguze ku giciro kiri hejuru kuko yishyuye ibihumbi 17 Frw ku icupa ry'ibilo 12 kandi yakabaye 15.120 Frw.

    Yagize ati 'Narayiguze kuko nta kundi nari kubigenza, ariko natekereje impamvu bitahindutse biranyobera. Iyo ubajije umucuruzi na we akubwira ko nta cyahindutse nyine tugabehera urwaje.'

    Nteziyaremye Patrick ucuruza gaz we yavuze ko bahitamo gucuruza ku giciro kiri hejuru bitewe n'uko ahanini na bo baba baranguye ku giciro cyo hejuru.

    Ati 'Natwe tuba twaranguye duhenzwe bityo ntabwo twacuruza ku giciro cyo hasi. Ubundi ibiciro bishyizweho natwe turangura bakatugabanyiriza twagabanya.'

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Gas Traders, Kageruka Olivier, yemeye ko ibiciro byashyizweho bitahindutse bitewe n'uko ibyo RURA yatangaje bitakozwe uko bikwiriye.

    Ati 'Ubundi ibiciro byatangajwe mu byiciro bitatu kandi natwe tujya kurangura ku bayikura hanze tugasanga aho kuba 1151 Frw ku kilo ahubwo bayiguhereye 1200 Frw ku kilo. Ubwo se koko wayitangira ku giciro cyashyizweho ukunguka iki?'

    Yasobanuye ko mu gushyiraho ibiciro bishya RURA iba ikwiye kureba ku bakora ishoramari kugira ngo badacibwa intege na byo cyane ko baba bishyura aho bakorera, abakozi n'ibindi kandi bishobora kugorana ku byishyura byose muri 20 Frw baba bungutse ku kilo.

    Ati 'Kugena igiciro bazazirikane kuri cya kinyuranyo gishobora gutuma abacuruzi badacika intege ku buryo bakomeza gukora kandi bishimye.'

    Ku binjiza Gaz ibiciro ntibyubahirijwe…

    Umuyobozi Mukuru wa Société Pétrolière-SP mu Rwanda, Habimana Claudian, yabwiye IGIHE ibiciro bya 1152 Frw ku kilo basanze kitashoboka ku buryo gaz yakinjizwa mu gihugu bityo baganira na RURA ku buryo bazajya bayiranguza nibura ku 1200 Frw ku kilo.

    Ati 'Twumvikanye na RURA, turanguza 1200 Frw noneho umuntu uje kurangura tukamuhera 1220 Frw twanamwikorereye tukabimugereza iwe, na we akabijyana akabigurisha 1260 Frw. Twumvikanye na RURA ko twakemera kunguka amafaranga make muri ibi bihe kugira ngo umuturage adacika intege zo gukoresha gaz akaba yasubira ku makara.'

    Yagaragaje ko kugeza ubu gaz igera mu Rwanda ikilo gihwanye na 1200 Frw, ku bijyanye no ku giciro ku muguzi wa nyuma cya 1260 Frw gikurikizwa kuri sitasiyo zose za SP.

    Ati 'Ku ruhande rwacu nka SP twubahiriza amategeko kandi ni mu nyungu zacu kuko byatumaga ubucuruzi bitagenda neza. Ni uko bigitangira hari abantu batarabimenyera ariko twebwe biradufasha kandi nabo dukorana twababwiye ko batagomba kurenza icyo giciro.'

    Yasobanuye ko bemeye kwihangana ukwezi kugira ngo bakomeze gufasha Abanyarwanda badacibwa intege n'ihanikwa ry'ibiciro.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Erneste Nsabimana, yavuze ko byatewe n'uko ibiciro bya gaz ku ruhando mpuzamahanga byihagazeho ari yo mpamvu ibiciro ku bayinjiza mu gihugu kizamurwa.

    Yagize ati 'Tukimara gushyiraho ibiciro kuko nta bubiko bunini (stock) twari dufite, gaz yahise yongera kuzamuka ho gatoya. Ariko ibyo twabashije kubikemura n'abacuruzi bayinjiza mu gihugu kandi ubu biri gukurikizwa. Ikibazo kinini gisigaye ku bacuruzi bo hasi.'

    Yavuze ko ubusanzwe ibiciro byashyizweho byubahirizwa mu bacuruzi batandukanye barimo sitasiyo nka Merez, SP, Mount Meru, Rubis n'andi.

    Gusa ibikwiye kwibazwa ni uko aba bose bubahiriza igiciro cyashyizweho ku muguzi wa nyuma cya 1260 Frw usanga ahanini ari abayirangura mu mahanga bivuze ko bikomeje kuba ingorabahizi ku bandi bacuruzi.

    Dr Nsabimana yavuze ko ku bijyanye n'abacuruzi ba nyuma ariho hakiri ibibazo ariko hari itsinda ryashyizweho rigamije kugenzura iyubahirizwa ry'ibi biciro no gukora igenzura.

    Yavuze ko impamvu bikigoranye ari uko usanga umuntu ashobora kubyuka agatangira gucuruza gaz muri 'cartier' kandi kuko bitabanza gusabirwa uburenganzira, bityo kubikurikirana bikagorana cyane.

    Ati 'Ubwabo ni benshi no kumenya aho bari ni ikibazo kuko buriya wasangaga bunguka 150 Frw ku kilo, rero ibiciro bikimara kumanuka yageze kuri 40 Frw bavuga ko bitabahagije. Ni ibintu tugiye kongera gusuzuma turebe niba ibyo bari kuvuga koko ari byo. Ubundi amabwiriza nk'aya impinduka abantu ntibazumva vuba, ariko turizera ko nyuma y'amezi atatu abantu bazageraho bakazubahiza.'

    Amaherezo azaba ayahe?

    Kageruka Olivier yavuze ko ibijyanye n'ibiciro bishobora kuzagira ingaruka kuri bamwe bigatuma bahagarika ishoramari ryabo kubera inyungu iri hasi babona cyane ko 'agahimbaza umusyi kava mu ngasire'.

    Umuyobozi Mukuru wa SP, Habimana yagaragaje ko abacuruzi bakomeje gutumbagiza ibiciro bya gaz, abayikoresha bagabanuka cyane bakigira ku makara. Ibi kandi abihuriyeho n'abaturage batandukanye.

    Umuyobozi wa RURA, Dr Nsabimana, yagaragaje ko kandi ikindi kibazo kigihari ari ikijyanye n'uburyo bwo kuvoma gaz bigisaba urugendo rurerure bityo ko n'ibyo biciro bishobora kuba byiyongera bitewe ahanini niyo mpamvu.

    Ati 'Ubundi ikindi kibazo dufite kiri mu bigega bya gaz (Sealing Plant), urasanga umuntu ava i Butare akaza kuvoma gaz i Kigali ariko tuyishyize hafi nabyo byakoroha cyane. Usanga rero abazifite hafi ari bake cyane. Ari nacyo dushishikariza abacuruzi kugira ngo zikwirakwizwe hirya no hino mu ntara.'

    Yavuze ko Leta ishobora kubafasha itanga ubutaka cyangwa igashishikariza abashoramari ku buryo bakitabira kubaka ibyo bikorwa remezo birimo ibigega.

    Abaturage bakomeje kwinubira ibiciro bya gaz bihanitse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intandaro-y-idindira-ry-ishyirwamubikorwa-ry-umwanzuro-wo-kugabanya-igiciro-cya

  • Abanyarwanda basohoka mu gihugu bategetswe kwikingiza Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ni amabwiriza yashyizweho nyuma y'uko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego biturutse ku bukana bwa Omicron ifite ubushobozi bwo kwandura vuba.

    Amabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y'Ubuzima avuga ko Abanyarwanda basohoka mu gihugu bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba bafite icyemezo kigaragaza ko batarwaye iki cyorezo.

    Ibipimo byemewe ni ibyafashwe hifashishijwe uburyo buzwi nka RT-PCR, ndetse bikaba byarafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72, ni ukuvuga iminsi itatu.

    Aya mabwiriza akomeza agira riti 'Abana bari munsi y'imyaka itanu bo ntabwo bategetswe kwipimisha. Abagenzi baza mu gihugu bafite hejuru y'imyaka 12 bagirwa inama yo kuba barikingije byuzuye mbere yo kuza mu Rwanda.'

    Aya mabwiriza kandi avuga ko abaza mu Rwanda bagomba kumara iminsi itatu bari mu kato ndetse bakiyishyurira ikiguzi cya hoteli. Ibipimo bya PCR bigomba gufatwa bageze ku Kibuga cy'Indege cyangwa ahandi bashobora kugera mu Rwanda banyuze.

    Ibi kandi bijyana n'uko mu gihe iyo minsi itatu yaba irangiye, abagenzi bagomba gufatwa ibipimo ndetse bakazajya bemererwa kuva mu kato ku munsi wa gatatu nyuma yo gufatwa ibipimo bya Rapid test, batazajya babyishyuzwa.

    Ikiguzi cyo kwipimisha ku Banyarwanda cyagabanyijwe

    Leta yatangaje kandi ko ku Kibuga cy'Indege, ikiguzi cyo kwipimisha Covid-19 hifashishijwe uburyo bwa PCR, kizajya kishyurwa amadorali 60$ arimo 50$ yo kwipimisha ndetse na 10$ y'ibindi bikorwa bijyanye nabyo.

    Aya mabwiriza akomeza agira ati 'Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwipimisha Covid-19 ngo bamenye uko bahagaze, abaza mu Rwanda bavuye mu mahanga baje mu biruhuko by'iminsi mikuru, Guverinoma izaborohereza mu kwishyura.'

    Abipimisha bakoresheje PCR ku munsi bagereyeho ku Kibuga cy'Indege ndetse n'umunsi wa gatatu wo kuba mu kato, bazajya bishyura ibihumbi 40 Frw, aho kuba ibihumbi 57 Frw bishyuraga mbere.

    Ku bipimisha bakoresheje PCR ku munsi wa karindwi bazajya bishyura ibihumbi 30 Frw aho kuba ibihumbi 47 Frw.

    Abanyarwanda bajya mu mahanga na bo bategetswe kuba barakingiwe byuzuye

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko 'Abanyarwanda bose bava mu gihugu bajya mu mahanga bategetswe kugaragaza icyemezo cy'uko batarwaye Covid-19. Abemerewe gusa ni abipimishije bakoresheje PCR kandi ibipimo bikaba byarafashwe mu gihe cy'amasaha 72 mbere yo guhaguruka ku Kibuga cy'Indege.'

    Yongeyeho ko 'PCR ku bagenzi baza cyangwa abava mu Rwanda igomba kuba yakozwe n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Laboratwari y'Igihugu, Ibitaro by'Intara cyangwa Ibitaro by'Akarere. Ibindi bipimo nka Rapid test ntabwo byemewe.'

    Aya mabwiriza mashya kandi avuga ko 'Abantu bashobora kwishyura ibipimo byabo iminsi ibiri mbere yo gukora ingendo zabo.'

    Akomeza agira ati 'Abagenzi bagirwa inama yo kugenzura amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ateganywa n'ibihugu baba bagiyemo. Abanyarwanda bose bari hejuru y'imyaka 12, bava mu Rwanda bategetswe kuba barikingije byuzuye.'

    Mu gihe umuntu yipimishije bikagaragara ko arwaye Covid-19 ari mu Rwanda, azajya afashwa binyuze mu buryo bwashyizweho kugeza akize ariko akaba agomba kwiyishyurira ikiguzi cy'ibizamugendaho byose.

    Imibare y'inzego zishinzwe ubuzima igaragaza ko kugeza ku wa 4 Mutarama 2022, abarenga ibihumbi 116 ari bo bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda mu gihe abo imaze guhitana ari 1.357.

    Abantu bose bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza andi mabwiriza asanzweho yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki no guhana intera.

    Guverinoma yakomoreye abava muri Afurika y'Amajyepfo, Abanyarwanda basohoka mu gihugu bategekwa kuba bakingiwe Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-basohoka-mu-gihugu-bategetswe-kwikingiza-covid-19

  • Karongi: Amafaranga yashowe mu gufasha urubyiruko mu bworozi bw'ingurube yarahombye – #rwanda #RwOT

    Shyaka Gaston uri mu bagize Koperative Hope Rubengera yavuze ko icyatumye bahomba ari uko korora ingurube bisaba igishoro mu gihe bo bari abashomeri ntaho bakura amafaranga.

    Yagize ati 'Baduteye inkunga y'ingurube 11 kandi kugira ngo zororwe byadusabaga amafaranga menshi. Hafi ya twese twari abashomeri, ubushobozi buza kubura ni yo mpamvu izo ngurube iyi saha zitagihari.''

    Yavuze ko ingurube imwe yaryaga ibilo bitatu ku munsi kandi kimwe kigura 250 Frw. Ubwo imwe yaryaga 750 Frw, buri munsi agomba kuva mu rubyiruko 10 rudafite aho rukura amafaranga.

    Kubera iyo mikorere, bageze hagati babura inyungu bituma banakoresha igishoro umushinga uza guhomba burundu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, yavuze ko bari gukora ubuvugizi ku karere ngo umushinga w'iyi koperative ukomeze.

    Yakomeje ati 'Urwo rubyiruko rwahawe ingurube kugira ngo rurusheho kwiteza imbere nka koperative. Byaje kugaragara ko nta bushobozi rufite bwo kuzitaho, rimwe ziranarwara zirapfa. Bityo rero ni ikibazo twari twatangiye gukorera ubuvugizi ku karere kugira ngo turebe icyo twabafasha.'

    Iyi koperative igizwe n'abanyamuryango 10, bari abasore n'inkumi batari bafite akazi. Magingo aya bose babonye akazi hirya no hino mu gihugu, umwe muri bo ni we ukorera mu Murenge wa Rubengera.

    Ikiraro bari bororeyemo izo ngurube, bacyubakiwe n'akarere, gifite agaciro ka 1.700.000 Frw. Bari batangiranye ingurube 11 za kijyambere, banahabwa ibiryo byazo by'amezi abiri. Ibi biryo bimaze gushyira bakomeje guhanyanyaza ari nako zimwe zigenda zipfa kubera kubura indyo yuzuye bigeraho ubushobozi bubura burundu umushinga uhomba utyo.

    Ikiraro Koperative Hope Rubengera yari yororeyemo ingurube nta n’imwe ikibamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-amafaranga-yashowe-mu-gufasha-urubyiruko-mu-bworozi-bw-ingurube

  • Kigali: Barindwi bafatanywe amacupa arenga 280 y'inzoga za magendu – #rwanda #RwOT

    Hafashwe amacupa agera kuri 280, arimo atari afite tembure z'imisoro zizwi nka tax stamps ndetse hari n'ayo wasangagaho izakuwe ku yandi macupa cyangwa se kashe zitagikoreshwa ubu.

    Mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri RRA imaze gufata amacupa agera ku 1500. Hari ifatira muri liquor stores, n'andi basanga ahishe mu ngo z'abakora magendu.

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro buvuga ko bwahagurukiye kurwanya magendu y'inzoga z'ibyotsi, kuko buri wese akwiye gukorera mu mucyo nk'uko biherutse kugarukwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku munsi wo gushimira abasora agira ati 'ntabwo bikwiye ko bamwe bakora bagatanga umusoro, hanyuma abandi bagakora ibishoboka byose kugirango ntibishyure umusoro.'

    Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora, Uwitonze Jean Paulin, yaburiye abacuruzi bakora ndetse n'abafite umugambi wo gukora magendu ko RRA ifite amakuru ku mayeri atandukanye bakoresha mu gukora magendu, bityo na bo kubafata bikaba ari igihe gito.

    Yagize ati 'Ubutumwa twaha buri wese uri muri ubu bucuruzi n'uko akwiye gukorera mu mucyo ndetse tukanabibutsa ko dufite amakuru ahagije ku mayeri bakoresha kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo izo nzoga zose zinjiye mu buryo butemewe ndetse n'uruhererekane zinyuramo zinjira zose tubashe kuzigeraho, tuzisenye, bityo ubucuruzi bugende neza kandi ku buryo bunogeye buri wese.'

    Ubuyobozi bwa RRA bwakoze application yitwa 'RRA Tax Stamp Application' iri kuri 'Google Play Store' yifashishwa mu kugenzura ko tembure iri ku nzoga (liquor) ari umwimerere.

    RRA yasabye buri muguzi kuba ijisho rya Leta agenzura niba koko inzoga z'ibyotsi aguze zifite tembure z'umwimerere, gutanga amakuru ku nzoga zidafite tembure cyangwa izifite tembure zitari umwimerere, no gutanga andi makuru yose arebana na magendu.

    Abantu barindwi bo mu Mujyi wa Kigali bafatanywe amacupa arenga 280 y'inzoga za magendu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-barindwi-bafatanywe-amacupa-arenga-280-y-inzoga-za-magendu

  • Padiri w’umuraperi w’umunyarwanda akomeje kunguka abafana benshi mu Budage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’aho akoze indirimbo ebyiri agashyiramo Abadage biga hamwe. Izo ndirimbo ni 'Igitangaza’ na 'Love-d you’ bikaba biri kugaragara ko akomeje gutangaza benshi nk’uko bigaragazwa n’umubare munini w’ibinyamakuru bimaze kumwandikaho.

    Mu biganiro agirana n’abanyamakuru, padiri Jean François Uwimana avuga ko abenshi bamubaza uko igitekerezo cyo gukora umuziki mu buryo awukoramo cyaje.

    Padiri Jean François Uwimana

    Padiri Jean François Uwimana

    Mu kubasubiza agira ati 'Jye ariko iwacu bazi ko ndapa. Numvise urubyiruko ruvuga ko rukeneye umuziki utuma banyeganyega kurushaho kuko batakomeza kuririmba mu njyana ya 'Tubabarire Nyagasani’ nyuma ya misa ngo basinzira, ubwo rero mfata imiririmbire (style) itandukanye nshyiramo amagambo y’iyobokamana ni uko byatangiye'.

    Indirimbo ziri kugarukwaho cyane ni 'Love-d you’ akoze vuba aha na 'Araturinda’ yakoze mbere y’uko yerekeza mu Budage. Izo nkuru zigaragaza uburyo amaze kwandika izina muri kiriya gihugu mu buryo bw’ivugabutumwa batari bamenyereye, aho usanga kuva ahitwa Thueringen aho yiga kugera i Berlin mu murwa mukuru w’u Budage inkuru bagarukaho ari umupadiri w’umuraperi ukomoka i Rwanda.

    Reba indirimbo ya Padiri Jean François Uwimana – Love-d you

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/padiri-w-umuraperi-w-umunyarwanda-akomeje-kunguka-abafana-benshi-mu-budage

  • I Rubavu hoherejwe itsinda ryo kugenzura ubuziranenge bw'umwuka n'amazi kubera Nyiragongo – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bari kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo REMA isanzwe ikoresha mu gupima ubuziranenge bw'umwuka n'ibipimo ku mazi y'Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

    Ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y'Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by'ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.

    Ibipimo by'umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by'ubuziranenge.

    Ibi bigaragarira mu ngano y'uduce duto duto tutabonwa n'amaso twivanga n'umwuka twagaragaye mu bipimo by'umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

    Ikibazo cy'ubuziranenge bw'umwuka muri Rubavu ntigifitanye isano n'Ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n'ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka ndetse no gucana inkwi n'amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gaz ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.

    Bitewe n'uko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by'ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

    Ku wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2021, ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyaherukaga kuruka muri Gicurasi 2020 cyongeye kugaragaza ibimenyetso by'uko gishobora kongera. Iki kirunga cyagaragaye gisohora ibisa n'umwotsi ndetse ku gasongero kacyo haka umuriro.

    Mu Karere ka Rubavu hoherejwe itsinda ryo kugenzura ubuziranenge bw'umwuka n'amazi kubera Nyiragongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hoherejwe-itsinda-ryo-kugenzura-ubuziranenge-bw-umwuka-n-amazi-kubera

  • Twabaganirije! Uko byagendekeye wa mukobwa w'i Rutsiro waciye ururimi umukunzi nyuma y'impano y'ikariso – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hirya no hino ku Isi bari bakiri mu byishimo bya Noheli, uwo muhungu we yari mu bubabare budasanzwe nyuma yo gucibwa ururimi n'uwo yihebeye.

    Uru rurimi rwaciwe ku mugoroba wo kuri icyo Cyumweru ahagana saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ubwo umusore yari avuye gusura umukunzi we mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Karambo, Umudugudu wa Gituntu.

    Bivugwa ko umusore yarumwe ururimi ubwo yashakaga gufata umukobwa ku ngufu, ariko nyamusore we arabihakana. Kugeza ubu igice cy'ururimi rwacitse baragishatse barakibura.

    Nubwo ururimi rwacitse, yaba umusore cyangwa umukobwa bombi buri wese aracyavuga ko agikunda mugenzi we, ndetse ngo baracyakomeje umushinga wo kubana.

    IGIHE yageze mu Murenge wa Mukura aho byabereye, ihabwa amakuru y'impamo na ba nyir'ubwite barimo umukobwa ushinjwa guca ururimi, umubyeyi we, abaturanyi ndetse n'umuhungu nubwo kuvuga bimugora kuko igice kinini cy'ururimi cyacitse.

    Umukobwa afite imyaka 21, akaba ari umunyeshuri mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye ku Rwunge rw'Amashuri rwa Rwingongo muri Rutsiro.

    Umunsi ukurikira Noheli wari wagenze neza kuri abo bombi dore ko umusore yari yasuye umukobwa akaza amuzaniye n'impano, bakemeranya ko iyo mpano umukobwa ayica iryera amuherekeje kuko 'isekeje'.

    Umukobwa nk'uwari wasuwe n'umuntu w'ingenzi mu buzima dore ko bamaze imyaka ine bakundana, yaramuzimaniye aramutekera ndetse n'umuryango baraganira dore ko bari basanzwe bamuzi 'nk'umukwe'.

    Umunsi uciye ikibu ahagana saa Kumi n'imwe n'iminota 50, umusore yarasezeye, umukobwa yemera kumuherekeza iminota icumi akagaruka imuhira mu turimo two mu rugo.

    Umukobwa ati 'Namubwiye ko muherekeza iminota icumi, we ansaba iminota 20, twumvikana ko muherekeza iminota 20.'

    'Turagenda tugeze mu nzira, yari yambwiye ngo ngufitiye impano isekeje ariko ntabwo nyiguhera mu rugo.'

    Uyu mukobwa yasobanuye uko byagenze ngo arume umukunzi we wari umaze kumugenera impano y’ikariso

    Hashize iminota mike bamaze kurenga iwabo w'umukobwa bageze mu gashyamba, umusore asaba umukobwa kuzamuka gato bakicara kure y'inzira, kugira ngo amushyikirize impano 'isekeje' yamuteguriye.

    Ati 'Arambwira ati 'twicare hariya hitaruye inzira gato tuganire hari icyo nshaka kukubwira dutuje nguhe n'impano yawe', ndamubwira nti 'nta ribi'.'

    Hashize iminota icumi baganira gusa umusore ataratanga impano, umukobwa amwibutsa ko bari gutinda. Byabaye ngombwa ko impano itangwa, umukobwa asanga koko 'isekeje'.

    Ati 'Nk'uko yakabivuze nasanze isekeje. Yari ipfunyitse, ndayifungura ndayireba, nsanga harimo ikariso ya 500 Frw, ndamubwira nti 'koko birasekeje'. Birangiye naramubwiye nti 'ndatashye', arabyanga. Ndamubwira nti 'reka ntahe nigire mu rugo' ati 'oya ba uretse gato'. Byari bimaze kuba saa Kumi n'ebyiri na 24.'

    Ururimi rujya gucika….

    Umukobwa avuga ko umusore yatangiye kumukorakora ku mabere, undi abanza kugira ngo birarangirira aho ariko arakomeza.

    Mu magambo ye yagize ati 'Yafashe ukuboko akunyuza mu mupira nari nambaye ufite ijosi rinini, akora ku mabere, ndamureka. Amanura ukuboko agukoza ku nda, ndamubwira nti 'Mbabarira nirwarira igifu, imbeho itanyica kuko iyo inyishe ndarwara', ati 'nta ribi'.

    'Arongera afata ukuboko akunyuza mu gitenge n'ijipo nari nambaye ashaka gukora ku gitsina, ndamubwira nti 'aho ugeze ni he? Ati 'mbabarira ntabwo nakubangamira ku bintu udashaka, ntabwo ndi bwongere'. Ndavuga nti rero ndatashye, arabyanga nanone.'

    Muri ako kanya umuhungu yahise ahindura isura, abwira umukobwa ko ntaho ajya natamuha ibyo ashaka. Umukobwa ngo yavugije induru ariko aho bari bari nta bantu bari bari kuhanyura.

    Umunyamakuru wa IGIHE wageze muri ako gashyamba ku wa Gatatu, yavuze ko aho bari bicaye ari nko muri metero 200 uvuye mu nzira nyabagendwa.

    Umukobwa yabanje kugundagurana n'umusore ariko biza guhosha. Ka kiziritse ku muhoro rero, byageze aho umusore yinginga umukobwa ngo nibura amusome 'adatahira aho' undi aranga.

    Ati 'Arambwira ati 'mpa tire langue y'umunota umwe', ndabyanga. Mubwira ko ari icyaha cy'ubusambanyi. Nti uwakoze tire langue n'ibindi byose yabikora. Arangije aravuga ati 'uko bigenda kose ntuncika. Ururimi rwe nanjye sinzi ngo yaruzanye ate arushyira mu kanwa kanjye nisanga narurumye.'

    Umusore bamaze kumuca ururimi, ngo yarushijeho gukoresha imbaraga, abwira umukobwa ati 'ntabwo wangira gutya ngo unsige hano, uko bigenda kose turajyana ube umugore wanjye'. Ndamubwira 'nti ibyo se bitwaye iki?'

    Kubera kugundagurana bikubita ku biti n'amabuye, umukobwa na we atangira kugira isereri, umusore amurusha ingufu amubwira ko agiye kumukoresha imibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Yaramfashe kuko nta mbaraga nari ngifite zo kurwana, agiye kunsambanya kuko yari yakomeretse afite uruguma ahita acika intege, arambwira ati 'Reba ukuntu unduhije none n'umugambi wanjye sinywugezeho, mfungira ipantalo dutahe.' Ndayifunga turazamuka ati 'ariko turajyana iwacu tujye kubana n'ubundi ntaho unsize' ndamubwira nti 'oya' wakomeretse 'tubanze tujye kwa muganga!''.

    Umukobwa avuga ko bageze iwabo bagahita bakomereza kwa muganga ariko abaturanyi bo bavuga ko iwabo w'umukobwa babanje gufungirana umusore mu nzu, kugeza ubwo abaturanyi aribo batabaje basaba ko ajyanwa kwa muganga kuko yavaga amaraso menshi.

    Bamaze kugera ku kigo nderabuzima, bahawe ubufasha bw'ibanze bahita babohereza ku Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha kugira ngo rubanze gukurikirana, bakomereza ku Bitaro bya Murunda.

    Umukobwa yaje gufatwa atabwa muri yombi ariko tariki 31 Ukuboza 2021 arekurwa by'agateganyo kugira ngo akurikiranwe ari hanze, mu gihe umuhungu we yari yavuye mu bitaro tariki 30 Ukuboza.

    Umukobwa yabanje kwanga gusubira mu rugo anyura i Muhanga mu nshuti, akaba yahavuye ku wa Gatatu, tariki ya 5 Mutarama 2022 ubwo yari amaze kumenyeshwa ko RIB igiye kuza mu iperereza.

    Uyu mukobwa yavuze ko ibyamubayeho byamuteye ubumuga. Ati 'Kubera kwicara umwanya munini, nakuyemo indwara y'umugongo. Ikindi ni uko ibyambayeho byavuyemo kurwara isereri n'umutwe bihoraho ndetse n'igifu.'

    Uyu mukobwa avuga ko yarenganye kuko ibyo yakorewe byose nta bwumvikane bwabayeho.

    Nubwo yeteye umukunzi we ubumuga budakira, umukobwa yemeza ko akimukunda ndetse ati 'Tucyaravugana kuri telefone nta kibazo.'

    Umunyamakuru yabajije umukobwa niba koko hari igice cy'ururimi cyatakaye, aravuga ati 'ni byo'. Yavuze ko igice cyatakaye na n'ubu bakibuze, bagakeka ko 'gishobora kuba n'imbwa zarakiriye sinabimenya.'

    Umukobwa yavuze ko yiteguye kubana n'uwo musore igihe cyose azaba asoje amasomo ye.

    Umusore na we aracyakunda uwamuciye ururimi….

    IGIHE yavuganye n'umusore kuri telefone ariko hitaba umuturanyi kuko umusore bitamworoheraga kuvuga. Umusore na we yageze aho yemera kuvuga ariko mu ijwi rito cyane.

    Yahakanye ibyo kugerageza gufata ku ngufu uwo mukobwa, avuga ko utashaka gufata ku ngufu ngo ukoreshe ururimi, ndetse yongeraho kuba ururimi rwarageze mu kanwa kugeza aho rurumwa, bitabaye ku gahato.

    Ati 'Ntabwo mbizi niba byaramugwiririye nanjye ni byo mubaza. Ntabwo arampa ibisobanuro.'

    Umusore yavuze ko yiteguye kubana n'umukobwa nabyemera ndetse ngo n'inzu bari kuzabanamo iri hafi kuzura.

    Nyirandengejeho Marcienne umubyeyi w'umukobwa yibuka ko abana bamunyuzeho ari gusarura ibishyimbo ubwo umusore yari atashye, agatungurwa ubwo yabonaga bagarutse umusore avirirana.

    Ati 'Nk'umubyeyi byarambabaje kubona abana banjye bazaga ari abana beza none bikaba bihindutse intonganya. Gutangiza ibyiza bagasoreza ku bibi byarambabaje nk'umubyeyi.'

    Yahaye inama abakundana ati 'abana bakundana nababwira kudakundana urukundo nk'urwo. Buri wese namubwira ko ibi bidakwiriye kubaho, bakwiriye gukundana urukundo ruzima.'

    Dushimimana Christine umuturanyi w'iwabo w'umukobwa, yavuze ko ibyabaye ari impanuka ku buryo bitabuza abo bakunzi gukomeza urukundo rwabo.

    Ati 'Njye rwose bariya bantu umuntu yabareka bakabana. Imyaka ine bari bamaranye ntabwo baba badakundana […] Kuva hano ku nzira kugera hariya mu gashyamba, ntabwo yaba yaramukuruye ngo ahamugeze ku ngufu kandi hafi aha hari ingo.'

    Kugeza ubu umuhungu aracyari ku miti kugira igikomere yasigaranye gikire naho umukobwa aracyakurikiranwa mu butabera.

    Aka ni akayira gaca mu ishyamba. Aho bari bicaye ni muri metero 200 uvuye aha

    Aho umuntu ahagaze ni ho umukobwa n’umusore bari bicaye ubwo yamurumaga akamuca ururimi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twabaganirije-uko-byagendekeye-wa-mukobwa-w-i-rutsiro-waciye-ururimi-umukunzi

  • Rubavu: Hagaragaye umwuka mubi ariko udaturutse ku iruka rya Nyiragongo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu

    Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu

    Ikibazo cy’umwuka muri Rubavu ntigifitanye isano n’Ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka ihumanya umwuka ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gaz ya Sulfur Dioxide (SO2) mu mwuka.

    Ibi bigaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.

    Abatuye mu Karere ka Rubavu barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.

    Abakozi ba REMA boherejwe gukora nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura Ibirunga gitangaje amakuru y’uko Ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka.

    Aba bakozi bari kwifashisha imashini esheshatu ziyongera ku zo REMA isanzwe ikoresha mu gupima ubuziranenge bw’umwuka n’ibipimo ku mazi y’Ikiyaga cya Kivu hagamijwe gupima ubuziranenge bwayo.

    Ikigo REMA kibinyujije kuri Twitter, kivuga ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byafashwe mu bihe byashize.

    Ibipimo byafashwe n’ikigo REMA bigaragaza ko amazi y’Ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge kandi nta mpinduka zigaragara kuri ayo mazi hagendewe ku bipimo byo mu bihe byashize. Ibipimo by’umwuka byo bigaragaza ko umwuka mu karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge pic.twitter.com/2tiwnaQ7F9

    — REMA Rwanda (@REMA_Rwanda) January 5, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rubavu-hagaragaye-umwuka-mubi-ariko-udaturutse-ku-iruka-rya-nyiragongo

  • Amavubi yatsinzwe na Guinea (AMAFOTO ) #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kane, Amavubi yatsinzwe na Guinea 2-0.

    Wari umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Guinea yitegura igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki 7 Mutarama 2022.

    Umukino wa mbere wabaye tariki ya 3 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze 3-0.

    Ntabwo Amavubi yahiriwe n’igice cya mbere cy’umukino kuko yarushijwe na Guinea cyane, abakinnyi b’u Rwanda batakazaga imipira cyane, baje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 25 gitsinzwe na Mohamed Lamine Bayo.

    Ku burungare bwa ba myugariro b’Amavubi, Naby Keita yatsindiye Guinea igitego cya kabiri ku munota wa 33. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

    Mashami yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aha umwanya Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier nabo bavuyemo hajyamo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur na Muhire Kevin.

    Izi mpinduka zafashije Amavubi kuko nayo yatangiye guhererekanya ariko kubona amahirwe yavamo igitego ntayigeze.

    Iminota 90 yarangiye Amavubi atabashije kureba mu izamu. Umukino warangiye ari 2 bya Guinea ku busa bw’u Rwanda.

    11 Amavubi yabanje mu kibuga

    11 ba Guinea babanjemo

    Igitego Keita yatsinze Amavubi

    Keita yishimira igitego cye

    Amavubi ntiyorohewe n’umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yatsinzwe-na-guinea-amafoto