Category: Uncategorized

  • #AFCON2021: CAF yemeje ko amakipe arimo Covid-19 yakina niba asigaranye abakinnyi 11 bazima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya ya CAF, avuga ko imikino izaba nta gisibya, n’ubwo muri abo bakinnyi 11 nta n’umwe muri bo waba asanzwe akina nk’umunyezamu. Igihugu icyo ari cyo cyose kizananirwa kwitabira umukino ngo kizajya giterwa mpaga y’ibitego 2-0.

    Aya mabwiriza asohotse nyuma yuko ibihugu byinshi bitangaje ko mu makipe yabyo habonetsemo abanduye Covid-19, mbere yuko iryo rushanwa ritangira kuri iki cyumweru.

    CAF yavuze ko “mu bihe byihariye” akanama gategura irushanwa “kazafata icyemezo gikwiye”.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ikipe y’igihugu ya Misiri yari yabaye ihagaritse guhaguruka yerekeza muri iryo rushanwa ribera muri Cameroon, ndetse biba ngombwa ko ihagarika imyitozo, nyuma yuko muri iyo kipe hagaragayemo abanduye Covid-19.

    Iyo kipe ya Misiri, ikaba ifite umuhigo wo kuba ari yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi, ni ukuvuga zirindwi, icyakora kuri uyu wa gatandatu yaje kwerekeza muri Cameroon.

    Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, ni umwe mu bakinnyi babiri basanzemo Covid-19 ku wa kane mu ikipe y’igihugu ya Gabon. Na ho mu ikipe y’igihugu ya Senegal, kapiteni wayo Kalidou Koulibary, ni umwe mu bakinnyi bane ba Senegal basanzemo Covid-19.

    Ni mugihe byabaye ngombwa ko ikipe y’igihugu ya Guinea na yo isiga mu Rwanda, aho yari yabanje kwitoreza, abakinnyi barimo myugariro wayo Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah.

    Amakipe ya Cap-Vert (Cape Verde) hamwe na Gambia, iyi yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu cyumweru gishize yibasiwe n’ubwandu bwinshi, mu gihe Tunisia na yo yatangaje ko hari abakinnyi bayo banduye aho yari yabanje kwitoreza mbere y’iryo rushanwa.

    Twabibutsa ko CAN itangira kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2011, ubwo Cameroun yakiriye iri rushanwa iba ikina na Burika Faso saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/AFCON2021-CAF-yemeje-ko-amakipe-arimo-Covid-19-yakina-niba-asigaranye-abakinnyi-11-bazima

  • Malawi ntabwo yizeye abakinnyi yohereje mu gi… – #rwanda #RwOT

    Malawi iri mu itsinda rya kabiri aho iri kumwe na Guinea, Senegal na Zimbabwe. Si ubwa mbere Malawi yitabiriye igikombe cya Afurika, ariko kuri ubu igihugu cyose gifite impungenge ku bakinnyi bohereje muri iyi mikino, kuko bafite ubwoba ko bagurisha imikino.

    Leta ya Malawi ifite ubwoba ko abakinnyi b’igihugu cyabo bazagurisha imikino nk'uko babikoze mu 2010.

    Mu mikino y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Angola, ikipe y’igihugu ya Malawi, byamenyekanye ko yagurishije abakinnyi ndetse yemera gutsindwa kugira ngo ibone amafaranga.

    Ubuyobozi bw’igihugu cya Malawi, kubera impungenge bafite ku bakinnyi, bafashe umwanzuro wo gushyiraho inzego z’ubushakashatsi n’iperereza kugira ngo barwane n’ikibazo cyo kugurisha imikino.

    Mu 2010 iperereza ryakozwe, basanze buri mukinnyi wa Malawi mu mikino y’igikombe cya Afurika, yarafashe ibihumbi  332,358 by’amadorari. Ndetse byanatumye iyi kipe isezererwa mu mikino y’amatsinda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113317/malawi-ntabwo-yizeye-abakinnyi-yohereje-mu-gikombe-cya-afurika-kubera-kugurisha-imikino-113317.html

  • Kabaye: Umumama yashyize ifoto y'umukobwa we mu mujyi mu rwego rwo kumushakira umugabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umumama wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuzahazwa n'indwara ya kanseri y'ibere yafashe icyemezo cyo gushakira umukobwa we umukunzi ndetse akoresha uburyo bwatangaje abatari bacye.

    Uyu mubyeyi witwa Beth Davis w'imyaka 61 y'amavuko yakodesheje icyapa mu mujyi wa New York, ahazwi nka Times Square muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse kuri iki cyapa ashyiraho ifoto y'umukobwa we Molly Davis anayiherecyesha amagambo akurura abantu bifuza kurambagiza umukobwa we.

    Kuri iki cyapa kandi hariho link abantu bari kunyuraho bajya ku rubuga rwa murandasi rukoreshwa n'abarambagizanya (dating website) bakagera kuri uyu mukobwa, ndetse n'ifoto ya Beth Davis umubyeyi wa Molly Davis.

    Kuri iki cyapa hariho amagambo agira ati: 'Ndi umurezi wa Molly, ndetse nkaba na mama we.' Hejuru kandi y'ifoto y'umukobwa hariho amagambo ashishikariza abasore kurambagiza umukobwa we.

    Source : https://yegob.rw/kabaye-umumama-yashyize-ifoto-yumukobwa-we-mu-mujyi-mu-rwego-rwo-kumushakira-umugabo/

  • Abarimu bahuguwe ku gucunga neza imishinga bakora bifashishije inguzanyo bahabwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ayo mahugurwa yabaye mu byiciro bibiri mu turere twose tw’Igihugu no mu Mujyi wa Kigali, guhera tariki 27 Ukuboza 2021 kugeza tariki 07 Mutarama 2022.

    Abarimu bahawe ayo mahugurwa bavuga ko ari ingirakamaro, ndetse bagashima n’uburyo bwakoreshejwe mu kubahugura hifashishijwe ingero zishushanya uko umuntu akora bizinesi akunguka cyangwa agahomba.

    Umwe muri bo ati 'Twamenye ko ishingiro ryo gushora amafaranga tukunguka ari umukiriya, ko tugomba kumufata nk’umwami, ibyifuzo bye bikaba ku isonga kandi bikubahirizwa.'

    Ati 'Twize no guha abakiriya amahitamo arenze amwe. Urugero niba uri umuhinzi w’imiteja, ugomba kumenya ko abakiriya bose badakunda imiteja, ugatekereza n’abakunda inyanya, ugatekereza n’abakunda pavuro. Uko ugenda wongera ibicuruzwa muri bizinesi yawe, ni ko wigaruria abakiriya benshi kuko baza bazi ko nibadakunda kimwe bakunda ikindi gihari.'

    Ngo bize ko batagomba no kuba ba nyamwigendaho, ahubwo ko bagomba gukorana n’abandi bashoramari kugira ngo bafatanye gutera imbere.

    Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko gahunda yo guhugura abarimu igamije gufasha abatangiye imishinga ndetse n’abatarayitangira kumenya uko bazacunga imishinga yabo.

    Ati 'Baramenya uko bazakoresha neza inguzanyo bahabwa, akabasha kumenya ayo yashoye, ayo yungutse, ayo yishyura banki n’ayo asigarana, akabasha kumenya niba umushinga we urimo umuzamura cyangwa niba utameze neza.'

    Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’amahugurwa y’amakoperative, ba rwiyemezamirimo, n’ibigo by’imari iciriritse (RICEM), Dr Mukulira Olivier, na we yavuze ko mu bindi babahuguramo harimo kubigisha kumenya ibyo abakiriya babagana bakeneye, ndetse no kumenya abo bakorana mu bucuruzi (partners), ni ukuvuga abo baranguraho ndetse n’inzego zitandukanye bakorana, ndetse bakamenya no kuzuza ibitabo bitandukanye by’ibaruramari.

    Ngo babigisha no gutandukanya amafaranga bakoresha mu bucuruzi n’amafaranga bakoresha mu ngo zabo mu mibereho ya buri munsi.

    Ati 'Niba yarashinze ka butike mu nguzanyo yahawe, akamenya ko amafaranga atagenda ngo ayakoremo ahaha ibyo mu rugo, akamenya gutandukanya ibyinjira n’ibisohoka muri bizinesi ye.'

    Ngo baranabakurikirana bakareba ibibazo bafite mu mishinga bakoze, aho basanze barahuye n’imbogamizi bakabagira inama.

    Abafasha abarimu mu mishinga y’iterambere bavuga ko umwarimu na we ashobora gutera imbere, dore ko hari ngo nk’umaze kugera ku bikorwa bikomeye byatumye abasha gufata inguzanyo ya miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, ashinga uruganda rwa kawunga kandi yigisha mu mashuri abanza.

    Hari n’abandi bagiye bagura ibyuma bisya, izi ngero zikaba zigaragaza ko inguzanyo n’amahugurwa bihabwa abarimu bibafasha kwiteza imbere.

    Koperative Umwalimu SACCO imaze gutanga inguzanyo zibarirwa muri Miliyari 256 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Abahuguriwe i Bugesera bafashe ifoto nyuma y

    Abahuguriwe i Bugesera bafashe ifoto nyuma y’amahugurwa

    Biteganyijwe ko amahugurwa nk’aya azajya abaho buri mwaka. Abayategura barateganya ko nibura buri mwaka bazajya bahugura abanyamuryango ba Koperative Umwalimu SACCO 2700, kuri iyi nshuro bakaba bahuguye 1800, ni ukuvuga abantu 60 mu turere 30 twose tw’Igihugu. Bavuga ko uburyo amahugurwa yari apanze byabangamiwe n’ibi bihe bya COVID-19, icyakora bakaba bizeye ko ku zindi nshuro umubare w’abazahugurwa uziyongera, amahugurwa akazajya aba mu bihe by’ibiruhuko.

    Bamwe mu bahuguriwe i Huye

    Bamwe mu bahuguriwe i Huye

    Bamwe mu bahuguriwe i Karongi

    Bamwe mu bahuguriwe i Karongi

    Ab

    Ab’i Rutsiro na bo bahuguwe

    Abo muri Kicukiro na bo bahuguwe

    Abo muri Kicukiro na bo bahuguwe

    Amahugurwa ku gucunga neza imishinga yabereye no muri Gasabo

    Amahugurwa ku gucunga neza imishinga yabereye no muri Gasabo

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/abarimu-bahuguwe-ku-gucunga-neza-imishinga-bakora-bifashishije-inguzanyo-bahabwa

  • AFCON 2021: Ikipe isigaranye abakinnyi 11 gusa kubera Covid-19 itegetswe gukina niyo nta muzamu yaba igira #rwanda #RwOT

    Amabwiriza mashya y'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF) avuga ko imikino izaba nta gisibya nubwo muri abo bakinnyi 11 nta n'umwe muri bo waba asanzwe akina nk'umunyezamu.

    Igihugu icyo ari cyo cyose kizananirwa kwitabira umukino kizajya giterwa mpaga y'ibitego 2-0.

    Aya mabwiriza asohotse nyuma yuko ibihugu byinshi bitangaje ko mu makipe yabyo habonetsemo abanduye Covid, mbere yuko iri rushanwa ritangira kuri iki cyumweru.

    CAF yavuze ko “mu bihe byihariye” akanama gategura irushanwa “kazafata icyemezo gikwiye”.

    Ku wa gatanu, ikipe y'igihugu ya Misiri yabaye ihagaritse guhaguruka yerekeza muri iri rushanwa ribera muri Cameroon, ndetse biba ngombwa ko ihagarika imyitozo, nyuma yuko muri iyi kipe hagaragayemo abanduye coronavirus.

    Iyi kipe ya Misiri, ifite umuhigo wo kuba ari yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi – inshuro zirindwi, nyuma yaje kwerekeza muri Cameroon ku wa gatandatu.

    Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri basanzemo Covid ku wa kane mu ikipe y'igihugu ya Gabon.

    Byabaye ngombwa ko ikipe y'igihugu ya Guinea isiga mu Rwanda, aho yari yabanje kwitoreza, myugariro wayo Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah.

    Amakipe ya Cap-Vert (Cape Verde) hamwe na Gambia – iyi yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu cyumweru gishize yibasiwe n'ubwandu bwinshi, mu gihe Tunisia na yo yatangaje ko hari abanduye aho yari yabanje kwitoreza mbere y'iri rushanwa.

    AFCON2021 iratangira kuri iki cyumweru, ubwo Cameroun yakiriye iri rushanwa iba ikina na Burika Faso saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afcon-2021-ikipe-isigaranye-abakinnyi-11-gusa-kubera-covid-19-itegetswe-gukina

  • VIDEO: Udushya twabereye mu bukwe bwa Bijoux wo muri Bamenya #rwanda #RwOT

    VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUX

    Mu birori binogeye ijisho, Mu rusengero rwa Anglican Paruwasi ya Remera, nibwo uwari umusore Lionel Sentore yasezeranye na Munezero Aline kubana akaramata nk'umugabo n'umugore.

    Mu minsi yashize aba bombi bagiye bavugwa mu bihe bitandukanye nk'aho Bijoux yari yarambitswe impeta ariko uwayimwambitse bakaza gutandukana bitamaze kabiri, ku rundi ruhande na Lionel Sentore nawe yari yarambitse impeta Umukobwa nawe asubizwa iyo mpeta hadaciye iminsi.

    Uyu muhango witabiriwe n'Ibyamamare bizwi nka Bamenya ari nawe Film Bamenya yitiriwe, hari hari kandi Jules Sentore, Ruti Joel n'abandi.

    Uyu muhango kandi wayobowe ndetse Usabirwa Umugisha n'Umukozi w'Imana usanzwe umenyerewe cyane mu Rwanda ariwe Antoine Rutayisire ari nawe muyobozi wa Anglican.

    VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUX

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/video-udushya-twabereye-mu-bukwe-bwa-bijoux-wo-muri-bamenya

  • Impuguke zasobanuye iby’inzoga imaze iminsi bivugwa ko yica abantu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Impuguke zasobanuye iby

    Impuguke zasobanuye iby’inzoga imaze iminsi bivugwa ko yica abantu

    Iryo tangazo kandi ryashimangiwe na raporo y’isuzuma ryakozwe ku mirambo (autopsy cyangwa postmortem report) yakozwe na Lobatwari y’u Rwanda (Rwanda Forensic Laboratory), yagaragazaga ko mu mpagararizi (sample) yafashwe mu gifu cy’imirambo, yerekanaga ko harimo Methanol nyinshi.

    Laboratwari y’u Rwanda yavuze ko yanapimye amacupa yuzuye iyo nzoga (Umuneza yakuwe ku isoko), yose agaragaza ko harimo ikinyabutabire Methanol kiri ku rugero rurenze 10%.

    Abahanga mu by’ubutabire baganiriye na Kigali Today bavuga ko Methanol ikoreshwa mu kwica mikorobe, ikaba atari iyo gushyira mu nda, ahubwo ko inzoga abantu bashyira mu nda ubusanzwe ngo iba igizwe na Ethanol (cyangwa Alcol) ariko na yo itarenze urugero rwa 45%.

    Ethanol ni iki, iva he, ikora iki mu mubiri?

    Umwarimu wigisha ibijyanye n’ubutabire muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof Egide Kayitare, avuga ko Ethanol abantu bakurikira mu nzoga iba isanzwe iboneka no mu biribwa cyangwa mu binyobwa bikomoka ku bimera nk’ibitoki, imyumbati, ibirayi n’ibindi, kandi ikaba ihagije ku buryo umuntu atakenera kurenzaho inzoga.

    Yakomeje agira ati 'Ibyo turya byose birimo amasukari (ethanol), umubiri urabijyanya ukabihinduramo ingufu zituma duhora dushyushye (degré Celcius 36 ku muntu muzima), ubwo rero Ethanol ni ako kamaro kayo, kandi n’ubwo utayinywa umubiri uyikura muri bya bijumba, imyumbati n’ibindi, ariko Methanol yo ihita itera amaso guhuma ndetse iyo igeze mu turemangingo tw’ubwonko havamo n’urupfu nk’uko twabyumvise'.

    Ikinyabutabire Methanol ni iki, kiboneka gite?

    Impuguke mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibiribwa, Prof Athanase Kimonyo, avuga ko methanol ari uburozi, ikaba ikomoka ku bintu bivamo Ethanol biba byataranywe n’ibindi bintu bitaribwa.

    Prof Kimonyo avuga ko ibintu bisanzwe bimenyerewe ko bivamo inzoga nk’amasaka, ibitoki, inanasi, n’ibindi nta Methanol ibamo, ariko ko iyo umutobe wabyo wavanzwe n’utubuto tw’imbere tuba mu kiribwa runaka nk’utwa marakuja, utw’ipapayi n’ibindi, iyo byatazwe bibyara ikinyobwa kirimo methanol.

    Yagize ati 'Imbuto zifite utubuto mo imbere nka turiya tuntu tw’amasaro tumeze nk’utubuye, ugomba kuzitondera mu kuzikoramo inzoga, cyane cyane mu kuzitegura wirinda kuzikomeretsa (izo mbuto zibamo imbere). Kenshi na kenshi abazitunganya hari utwuma bakoresha tubanza gukuramo ayo masaro kugira ngo bitandukane n’ikiribwa kivamo inzoga, akenshi ni hariya bituruka'.

    Prof Kimonyo avuga ko hari n’abafata umutobe bifuza kuvanamo inzoga bakabanza kuvanga n’igitaka cyo ku mugina cyangwa amatafari mbere yo kubitara, ibyo na byo bivamo inzoga y’uburozi ishobora guteza umuntu ubuhumyi n’ubundi bumuga, kanseri y’umwijima ndetse n’urupfu.

    Prof Kimonyo avuga ko agikorera Urwego rutsura ubuziranenge hari aho yigeze kubona abantu banyoye inzoga barasinda bikomeye, ariko iyo nzoga ayipimyemo alukoro cyangwa Ethanol asanga nta na gake karimo, yanzura ko ari methanol yabasindishije.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/impuguke-zasobanuye-iby-inzoga-imaze-iminsi-bivugwa-ko-yica-abantu

  • Yifashishije video irimo ibihe byiza bagiranye, Miss Pamella Uwicyeza yifurije The Ben isabukuru nziza (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Ku ya 09 Mutarama 1988 nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yabonye izuba. Kuri uyu wa 09 Mutarama 2022, imyaka iruzuye neza The Ben avutse. Fiancée we, Miss Pamella Uwicyeza  abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze video irimo ibihe byiza yagiranye na The Ben maze ayiherekesha amagambo yo kumwifuriza isabukuru nziza agira ati 'Happy birthday baby🥂❤️'.

    Si aya magambo gusa kuko Miss Pamella abinyujije kuri story ya instagram ye yanditse andi magambo agira ati 'Happy birthday baby 🥂❤️ I love you so much ♾️❤️‍🔥'.

    Source : https://yegob.rw/yifashishije-video-irimo-ibihe-byiza-bagiranye-miss-pamella-uwicyeza-yifurije-the-ben-isabukuru-nziza-video/

  • #CAN2021: Aho warebera imikino n’uburyo wayirebamo kuri TV #Rwanda #RwOT

    Gusa ubu buryo twavuze hejuru bwo kuzamurirwa bouquet warebaga cyangwa kongezwa iminsi, ntibukora ku bafatabuguzi bazahindura bouquet bajya ku iri hasi y’iyo bakoreshaga. Ku bagura umunsi cyangwa icyumweru ubu buryo ntibubareba na gato, kereka gusa ugura iry’ukwezi.

    By’umwihariko, ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi bakoresha cyane Ikinyarwanda, StarTimes yabashyiriyeho uburyo bworoshye mu kumenya ibizaba biri muri iri rushanwa rya CAN 2021. Muzakurikurikirana kuri shene ya WorldFootball na Magic Sports izaba iriho n’abasesenguzi mu Kinyarwanda kugira ngo murusheho kuryoherwa. Ubu bukaba ari bumwe mu buryo bwo kugira ngo abafatabuguzi ba StarTimes bazarebe neza irushanwa rya CAN 2021 ribaye ku nshuro ya 33 ku mugabane wa Afurika, rikaba ririmo kubera mu gihugu cya Cameroon.

    Shene ya WorldFootball wayisanga kuri Classic Bouquet CH254 cyangwa Smart Bouquet CH 245, naho Magic Sports yo wayisanga muri Classic CH 265 cyangwa Smart Bouquet CH 251 kuri StarTimes.

    StarTimes, nyuma yo kubagezaho CAN ya 2019 na CHAN 2020 yasanze nta bundi buryo bwiza bwo gutangira 2022 neza buruta kureba abakinnyi bakomeye bo muri Afurika bahatanira ikamba ry’umugabane. Igikombe cya Afurika CAN 2021 kizakinwa n’amakipe 24 gikinirwe mu mijyi itanu itandukanye ari yo Douala, Yaoundé, Bafoussam, Garoua na Limbe).

    Urasabwa kugura ifatabuguzi ryawe rya StarTimes ry’ukwezi kugira ngo udacikwa n’iyi mikino yose izanyura ku mashene za siporo za StarTimes no kuri apulikasiyo (App) ya StarTimes ON https://startimestv.com

    Source : https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/can2021-aho-warebera-imikino-n-uburyo-wayirebamo-kuri-tv