Category: Uncategorized

  • Franco Kabano yatanze ishusho yimideli mu Rw… – #rwanda #RwOT

    Imyaka igiye kurenga ibiri icyorezo cya COVID19 gitangiye gushegesha isi kigakurura ibibazo by'ubukungu byakuye na bamwe mu mirimo burundu, kuko icyo cyiciro cy'imirimo kitakibaho cyangwa cyashegeshwe harimo nk'uruganda rw'imideli rwangiritse cyane.

    Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n'umwe mu nararibonye n'umunyabigwi mu bijyanye n'imideli by'umwihariko mu kuyimurika, Franco Kabano yatanze muri rusange ishuho y'uru ruganda mu Rwanda.

    Ati:'Mu Rwanda navuga ko ntakintu cyakozwe kuva COVID19 yatangira, kuko habaye igitaramo cy'umuntu umwe ariwe Turahirwa Moses mu nzu ya Moshions, mu buryo butamworoheye agerageza kubikora kuko we afite ubushobozi.'

    Asobanura ingaruka zo kuba Turahirwa ariwe wabashije gukora igitaramo  agira ati:'Ingaruka icyorezo cyagize zo zirahari kuko ibitaramo byabaye bicyeya, kandi abamurika imideli ari benshi, abakunda imideli ari benshi.'

    Yongeraho ati:'Urabizi ko ibintu bya Turahirwa biboneka cyangwa bigerwaho n'abantu bacyeya bitavuze ko ari ikintu kibi, ni ikintu cyiza kubona ikintu gitera imbere ariko urumva ko hari uruhande runini ruba rutabashije kubona ayo makuru cyangwa kubasha kubigeraho.'

    Akomoza kuburyo uruganda rw'imideli rwashegeshwe n'icyorezo cya COVID19 kandi Leta itarutecyerejeho nk'uko yatecyereje ku bandi bantu batunzwe n'ubuhanzi, ati:'Abamurika imideli bakozweho cyane na Coronavirus kuko batigeze babona aho akazi kabo gaturuka.'

    Akomeza agira ati:'Kandi inzego za Leta ntabwo zibatecyerezaho nk'uko zitecyereza ku bandi bantu  batunzwe n'ubuhanzi, nk'uko ubona habaho ibitaramo bya Iwacu Muzika bagira ngo bafate abahanzi babahe akazi.'

    Ashimangira iyi ngingo ati:'Urabona baragenda baka recordinga hanyuma igitaramo kigaca kuri televiziyo Rwanda, bagasusurutsa abanyarwanda bakanabahemba. Abamurika imideli rero n'abatunganya imideli sintecyereza ko inzego za Leta zigeze zibatecyerezaho.'

    Avuga kandi ko icyorezo cyageze kubamurika imideli kigasya kitanzitse ati:'Aho rero abatunganya imideli batandukaniye n'abamurika, ni uko abayitunganya bo bagumanye abakiriya n'ubwo babaye bacyeya ariko abakiriya bo barabafite.'

    Asoza agira ati:'Abamurika imideli batunzwe no kubihesha agaciro, ntabwo bigeze babona umwanya uhagije wo kuyimurika ngo babe bakuramo amafaranga.'Franco Kabano uhamya ko abamurika imideli bashegeshwe n’icyorezo cya COVID-19Asanga Leta itarigeze itecyereza kubanyamideli nk'uko yatecyereje ku bandi bahanzi kandi barashegeshwe na COVID-19 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113321/franco-kabano-yatanze-ishusho-yimideli-mu-rwanda-akomoza-kuri-leta-itaratecyereje-kubari-b-113321.html

  • Amafoto y’indobanure y’ubukwe bubereye ijisho… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byari bibereye ijisho, byakurikije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ,umuhango wo gusaba no gukwa  wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero, ahasazwe habera ubukwe butandukanye.

    Abageni basezeranye imbere y'Imana mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera. Ari Bijoux na Lionel Sentore bafite amateka mu urukundo, aho uyu mukinnyi wa Filme, Bijoux aherutse kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru ubwo yiyamburaga impeta yari yarambitswe  n'umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana , ibyabaye 2020.

    Na Lionel Sentore kandi nawe, yanditse amateka mu rukundo ubwo yasubijwe impeta na Mahoro Anesie wigeze kwiyamamaza muri Miss Rwanda 2014. Bijoux na Lionel bahuye urukundo rwabo rugira ireme biyemeza kubana akaramata.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113320/amafoto-yindobanure-yubukwe-bubereye-ijisho-bwa-bijoux-numuhanzi-lionel-sentore-113320.html

  • Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza? #rwanda #RwOT

    Umwe mu Banyarwanda bakurikiraniye hafi ikibazo cy'abajenosideri 8 basabirwa kwirukanwa mu gihugu cya Niger, aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambga ko bariya bantu ari 'umwanda uhumanya', kuko asanga n'ubu batarareka ubugome bahora bagambiriye gukorera Abanyarwanda.

    Ubu butumwa bukimara kujya hanze, uwitwa UWIMANA Albert uvuga ko ari umuhungu wa Anatole Nsengiyumva, umwe mu bajenosideri ruharwa bari muri Niger, yasimbukiye ku isunzu ry'inzu ngo bamutukiye umubyeyi, ndetse ashyira iterabwoba ku wanditse buriya butumwa ngo agiye kuregera inkiko. Kwiyambaza ubutabera ni uburenganzira bwa buri wese, ariko n'utagera aragereranya.

    Anatole Nsengiyumva yabaye Colonel mu ngabo zatsinzwe, aho kurinda Igihugu arakirimbura. Yahamwe n'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anabifungirwa imyaka 15 yose. Hari abumva icyo gihano ari gito, ariko igikuru ni icyaha cyamuhamye.

    Haba mu rubanza rwe mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, haba no muri gereza i Arusha muri Tanzaniya, Anatole Nsengiyumva yaranzwe no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ari 'ibihimbano bya FPR-Inkotanyi'.

    Aho afunguriwe agakomeza gukerakera mu mujyi wa Arusha, yakomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko ahubwo Abatutsi aribo bishe Abahutu.

    Abahohotewe akaba aribo ahindura abicanyi, nk'uko yagiye abivugira mu bitangazamakuru binyuranye.

    Anatole Nsengiyumva yakomeje gushyigikira imitwe y'iterabwoba nka FDLR, ndetse we na bagenzi be barimo 'Capt' Innocent Sagahutu, bafashwe kenshi bagerageza kujya mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho iyo mitwe ifite indiri.

    Iyo usomye ibitabo n'izindi nyandiko zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk'iby'Umubiligi Filip Rentjens, Umunyakanadakazi Judi Rever n'abandi biyemeje guhindanya isura y'u Rwanda, usangamo ubuhamya bw'abajenosideri barimo Anatole Nsengiyumva.

    Umuntu nk'uyu kumugereranya n'umwanda uhumanya byakwitwa guca inka amabere, kandi bigaragarira buri wese ko akijunditse ubuvunderi bwo kwanduza Abanyarwanda?

    None se Muvandimwe Uwimana Albert, usesenguye iyi myitwarire y'umubyeyi wawe, usanga ibi bitaniye he n'umwanda uhumanya, cyangwa uburozi n'ubu Anatole Nsengiyumva agitamika Abanyarwanda?

    Bwana Uwimana, ntawe ukwiye kuguhora ibyaha umubyeyi wawe yakoze, kuko icyaha ari gatozi. Rwose uzabikwitirira uzamushyikirize inkiko.

    Ariko aho kurakazwa n'uko abantu bamubona, ubaye intwari wamushishikariza guhinduka, agasaba imbabazi ku byaha ndengakamere yakoreye Igihugu cye kandi cyawe, akareka kumarisha isi ibirenge, ahubwo agataha mu Rwamubyaye, kandi rwiteguye kumwakira nk'umwana w'ikirara.

    Kuba warabaye umusirikari mu Ngabo z'u Rwanda hagati y'1997 kugeza muw'2003 nk'uko ubivuga, ni ibyo gushimirwa, kuko wowe watanze umusanzu wawe mu kubaka u Rwanda, mu gihe so we yatanze uwo kurusenya. Wowe wabaye umusemburo w'amahoro, mu gihe so Anatole Nsengiyumva yabaye , n'ubu akiri umwanda uhumanya.

    Ese koko Bwana Uwimana Albert, iyo uganiriye n'abaturage bo mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ndetse ukanambuka mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, bakubwira ko umubyeyi wawe yabereye imbuto y'ubumwe? Cyangwa n'ubu iyo bamwumvise basesa urumeza kubera amahano yahakoze? Ukuri nyako nawe urakuzi.

    Kuba atarerura ngo abasabe imbabazi ahubwo akaboherereza ubutumwa bubatanya, bubatera ubwoba, bushaka kubasubiza ahabi yabasize, ni gute batamufata nk'umwanda ushobora kubahumanya?

    Bwana Uwimana Albert, reka gushakira ikibazo aho kitari, witandukanye na so, kuko imyitwarire ye ahubwo aricyo kibazo. Ntuzagwe mu mutego wo kumutagatifuza, nk'uko hari abakomoka ku bajenosideri bagerageza guhisha ibiganza by'ababyeyi babo bijejeta amaraso.

    Ngirango ujya wumva amateshwa y'abo muri Jambo Asbl, kandi ntukabe nkabo warabaye ingabo. Niba ariko wumva utsimbaraye ku rubanza, bwira so Anatole Nsengiyumva aze arwiburanire, kuko n'ubundi ibyo yishoyemo, byamugize umwanda uhumanya, atari wowe wabimutumye kandi niwemera kuba umuzimdaro w'abajenosideri nabwo ubigaragaze tugire agatebo tugushyiramo tumenye ngo nurengera uzagongwa n'itegeko rikore akazi.

    The post Umujenosideri utabyicuza ahubwo ugikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kumwita umwanda uhumanya bikwiye kuba urubanza? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umujenosideri-utabyicuza-ahubwo-ugikwiza-ingengabitekerezo-ya-jenoside-kumwita-umwanda-uhumanya-bikwiye-kuba-urubanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujenosideri-utabyicuza-ahubwo-ugikwiza-ingengabitekerezo-ya-jenoside-kumwita-umwanda-uhumanya-bikwiye-kuba-urubanza

  • Ildephonse umwarimu muri Ines Ruhengeri yasob… – #rwanda #RwOT

    Yaherukaga gusohora indirimbo 'Hosana' na 'Bariyo' yabaye intangiriro y'urugendo rwe. Uyu muhanzi yabanje gukorera akazi k'ubwarimu mu Karere ka Karongi, ubu akorera mu Karere ka Musanze.

    Yabwiye INYARWANDA ko 2020 wamubereye umwaka mwiza kuko ari bwo yatangiye umuziki, ariko 2021 umubera mwiza kurushaho kuko yatangiye urugendo rushya rw'akazi k'ubwarimu, ava ku kwigisha mu mashuri yisumbuye yigisha muri Kaminuza.

    Ubu ni umwalimu wungirije Ushinzwe amasomo, ndetse n'imiyoborere y'Ishami rya 'Architecture' muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri.                                                                                                                              Avuga ati 'Nahagiriye umugisha ndetse ngirirwa n'icyizere mpabwa gufatanya n'abandi, mu gutangiza ishami rya 'Architecture' kandi ubu birimo kugenda neza cyane, mbishimiye Imana.'

    Uyu muhanzi avuga ko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akora, atazahagarara gushima no gutambutsa ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo.

    Indirimbo ze 'Bariyo' na 'Hosana' yatangiriyeho, avuga ko zamutunguye ashingiye ku buryo zakiriwe, akavuga ko byamushimishije.

    Ati 'Sinumvaga ko yenda indirimbo yanjye yakumvwa bigeze hariya ariko byaranejeje, ndetse abantu benshi numvise zarabanejeje, bimpa imbaraga zo gukomeza ngakora n'izindi.'

    Mu mpera za 2021, ni bwo uyu muhanzi yifuje kwinjiza neza abantu be mu 2022 ashyira hanze indirimbo eshatu: 'Aho gutangirira', 'Impeta' ndetse na 'Andika'.

    Kugeza ubu, zimaze kuba indirimbo eshanu kuri Album ye ya mbere yise 'Umukozi w'umuhanga'. Akavuga ko Album ye ari iy'ishimwe yateguriye Imana.

    Izi ndirimbo uko ari eshatu yasohoye zishingiye ku butumwa bw'ijambo ry'Imana, zikaba zijyanye n'intego ye iboneka mu Abakorosayi 3: 16, aho yiyemeje kwigisha, guhugurana biciye mu kuririmba kugira ngo ijambo ry'Imana ribe mu bantu rigwiriye ndetse rifite ubwenge bwose.

    Idirimbo 'Aho gutangirira' yayigeneye buri wese, ariko cyane cyane ufite inshingano z'ubuyobozi bwaba ubuyobozi busanzwe, cyangwa se ubuyobozi mu rwego rw'iyobokamana.

    Ati 'Ni kenshi bene aba bantu bibaza icyakorwa kugira ngo bakure abo bayobora mu mibereho mibi, babageze mu mibereho myiza. Hano rero harimo no guhumurizwa kuri bene uyu muyobozi uhora ahangayitse, ndetse n'uwaba yibaza nk'uko Mose yabajije Imana nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora abanya-Israel abavana muri Egiputa.'

    Indirimbo 'Impeta' aririmba yibutsa abantu urukundo Imana ikunda abantu, birenze uko babitekereza. Ati 'Impeta ni ikimenyetso cy'urukundo hagati y'abantu mu buzima busanzwe. Kandi nta mpeta itangwa itagira amagambo ayiherecyeza.'

    'Impeta nayanditse nshyiramo ariya magambo, ndi gutecyereza ikimenyetso cy'urukundo ruhoraho hagati y'abantu n'Imana, isezerano umuntu agirana n'Imana ryo kuyikorera kabone n'iyo byagenda gute maze nayo ikaririnda ikanamurinda, nawe akaririnda, ikamukorera ibyiza byinshi byashyirwa hamwe bigatanga ihumure kubihebye.'

    Uyu muhanzi yanifashishije impeta mu kwibutsa abayambikanye bose kwibuka amagambo babwiranye, kugira ngo bakomeze kubahiriza isezerano bagiranye.

    Indirimbo 'Andika' yasohoye ni iyo guhumuriza abantu bose baruhijwe n'isi. Impamvu yayo nyamukuru ni ukwibutsa ko isi nta mubabaro igira ijuru ritakiza.

    Ati 'Murabona ukuntu nk'abayobozi bashobora gufata igihe cyo kwicarana nabo bayobora kugira ngo babacyemurire ibibazo, ni ishusho neza yampaye igitecyerezo cyo kumvikanisha ko ihemba ry'Imana riri hamwe n'abantu.'

    'Ko kandi n'abo mubona batarakira agakiza nabo bazakakira babe abantu bayo, iyicara kuri ya ntebe iravuga iti dore byose ndabihindura bishya. Nifatanyije n'abantu kandi bafite ibyifuzo bikomeye kugira ngo tubishyikirize Imana, igire icyo ikora ihindure ibyanze guhinduka.'

    Uyu muhanzi avuga ko muri uyu mwaka nta ndirimbo azashyira hanze, ariko ko azajya aririmba izi yasohoye ahantu hanyuranye nko mu nsengero n'ahandi Imana izamushoboza.

    Ildephonse avuga ko impamvu nyamukuru yatumye ashyira hanze icyarimwe izi ndirimbo, ari ukugira ngo abone umwanya wo gutegura izindi ndirimbo.

    Ati 'Impamvu nyamukuru yo kuba narakoze indirimbo 3 nkazishyira hanze icyarimwe, ni ukugira ngo mbone uko nshyira imbaraga kuzindi ndirimbo mfite zo kuzuza iyi album ya mbere.'

    Iyi Album ye izaba iriho indirimbo umunani. Avuga ko ayitezeho 'kuzahangana n'ibibazo by'ingutu mu gutanda ihumure ku mitima ikomeretse, no kuvuga ubutumwa bwiza muri rusange.'


    Ildephonse Mbarusha wigisha muri Ines Ruhengeri yasohoye indirimbo 'Impeta', 'Aho gutangirira' ndetse na 'Andika'

    Ildephonse avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo umunani, ayitezeho guhembura imitima ya benshi

    Uyu muhanzi avuga ko umwaka wa 2021 yawugiriyemo imigisha, kuko yabonye akazi ko kwigisha muri Ines Ruhengeri 

    Ildephonse avuga ko yatanguwe n'uburyo indirimbo ze ebyiri yahereyeho zakiriwe


    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IMPETA' YA ILDEPHONSE MBARUSHA

    “>
    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AHO GUTANGIRIRA' YA ILDEPHONSE MBARUSHA
    “>
    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ANDIKA' YA ILDEPHONSE MBARUSHA

    “>

        

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113318/ildephonse-umwarimu-muri-ines-ruhengeri-yasobanuye-indirimbo-eshatu-yasohoye-icyarimwe-kur-113318.html

  • Ingamba ni zose ku banyeshuri bagiye gutangira igihembwe cya kabiri (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 7 Mutarama 2022, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Mutarama 2022, hagenda abanyeshuro bo mu bigo biri mu turere twa Huye, Gisagara, Musanze, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo na Nyagatare batangiye kwerekeza ku mashuri.

    Mu masaha ya mu gitondo ubwo IGIHE yageraga kuri Stade ya Kigali, abanyeshuri baturutse imihanda yose bari babukereye bategereje imodoka zibageza aho ibigo byabo biherereye.

    Iki gikorwa cyari kiyobowe na NESA n'izindi nzego zirimo Polisi, Ikigo gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n'izindi.

    Buri munyeshuri wageraga kuri Stade, yabazwaga aho agiye kwiga akayoborwa ahari imodoka imugezayo.

    Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe Ireme ry'Uburezi bw'Ibanze n'Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro muri NESA, Kavutse Vianney, yavuze ko ku munsi wa mbere ubwitabire bw'abanyeshuri butari bwinshi ariko ko abahageze bafashijwe.

    Ati 'Umunsi wa mbere biba bigoranye abanyeshuri baza batinzemo ariko biri kugenda neza n'ubwo bataraza ari benshi kuko ari umunsi wa mbere baje. Igikorwa kiri kugenda neza, imodoka zirahari abanyeshuri bari gufashwa.'

    Kavutse yavuze ko ikibazo cyabonetse ari abanyeshuri boherejwe kandi umunsi bagomba kugenderaho utaragera.

    Ati 'Hari ababyeyi n'abanyeshuri baba batasomye itangazo neza, turabashishikariza ko bakubahiriza ririya tangazo kuko biragorana ko bohereza abanyeshuri. Usanga nta modoka zihari bikatugora kuzishaka.'

    Yavuze ko ku banyeshuri bagendeye umunsi utari uwabo, barabafasha kubona imodoka zibageza ku bigo byabo.

    Ababyeyi IGIHE yasanze baherekeje abana babo, bavuze ko batabonye umwanya uhagije wo kwitegura kuko itangazo ritangiza igihembwe cya kabiri ryaje ritinze.

    Mukaniyonzima Honoré wari uherekaje umwana ugiye kwiga i Musanze yagize ati 'Birumvikana ko byadutunguye. Hari abo byagoye nk'ababyeyi ariko kuko abana baba baruhutse tubizi ko bazasubira ku ishuri, umuntu aba yiteguye mu buryo ashoboye, ibitabashije kuboneka ako kanya tuvugana n'ibigo tukazabyohereza.'

    Mukaniyonzima avuga ko kuba abana bahurira hamwe bituma ababyeyi bagira umutekano ko abana bagerayo amahoro.

    Iyizire Kelia wiga muri College St Bernadette Kansi, yavuze ko kuba bagiye mu gihe icyorezo cya Covid-19 kigikajije umurego, bazaharanira kwiga neza , bubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda.

    Ati 'Ingamba nk'abanyeshuri tujyanye ni ukubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yose.'

    Niragire Jules yiga mu Karere ka Ruhango ari mu banyeshuri baje atari umunsi wabo wo kugenda kubera ko atakurikiranye amakuru neza.

    Yishimiye ko bafashijwe kubona imodoka zibageza ku bigo bigaho, yizeza ko bazakora ibishoboka byose bakiga neza bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Ingendo z'abanyeshuri zizakomeza kuri uyu wa 10 Mutarama aho hazagenda abanyeshuri biga mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Rwamagana na Kayonza.

    Ku wa kabiri tariki ya 11 Mutarama hazagenda abanyeshuri biga mu mashuri aherereye mu bigo biri mu turere twa Nyanza, Kamonyi, Gicumbi, Rubavu, Nyabihu, Ngoma na Kirehe.

    Mu gihe abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biherere mu turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Muhanga, Ruhango, Ngororero, Burera na Bugesera bazagenda ku wa 12 Mutarama 2022.

    Baje biteguye gutangira igihembwe cya kabiri, benshi bari bitwaje ibikoresho bihagije bazifashisha ku ishuri

    Bamwe mu babyeyi baherekeje abana babo, aha bitegerezaga uko binjira muri stade

    ‘Wowe nta muriro ukabije ufite wakomeza’

    Nta watambukaga batabanje kumupima umuriro

    Umubyeyi aherekeje umwana we ngo asubire ku ishuri mu masomo

    Abayobozi bo mu rwego rw’uburezi bari baje kugenzura ko iyi gahunda igenda neza

    Bamwe mu babyeyi byabaye ngombwa ko batwaza abana babo kubera imizigo iremereye bari bafite

    Bahagurukiye i Nyambirambo kuri stade mu rwego rwo kwirinda ko bakwandura COVID-19

    Benshi mu banyeshuri bahageze hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira

    Bishimiye kongera guhura n’inshuti zabo nyuma y’iminsi yari ishize bari mu biruhuko

    Basabwaga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Matola ye iri mu by’ingenzi yibutse kwitwaza

    Gukomeza kwirinda COVID-19 biri mu mihigo basubiranye ku ishuri

    Urubyiruko rw’abakorerabushake rwitanze ngo iyi gahunda igende neza

    Buri munyeshuri winjiraga yabanzaga gupimwa umuriro no gukaraba

    Bahagurukaga hakurikijwe ibyerekezo bigamo

    Babanzaga kwicazwa muri stade ngo bategereze imodoka ibatwara

    Uyu yari asigaye arinze imizigo ya bagenzi be

    Kwinjira mu modoka byari ugutonda umurongo

    Bamwe mu banyeshuri banyuzagamo bakaganira na bagenzi babo

    Basabwaga kwinjira batabyigana

    Hitabajwe imodoka nini kugira ngo aba banyeshuri basubizwe ku mashuri

    Bamwe basubiranyeyo urukumbuzi

    Bamwe byabaye ngombwa kobaherekezwa n’ababyeyi ngo babageze ku mashuri

    Imodoka zibatwaye ubwo ziteguraga gusohoka muri stade


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingamba-ni-zose-ku-banyeshuri-bagiye-gutangira-igihembwe-cya-kabiri-amafoto

  • Bumbogo: Abana bakuwe mu buzererezi bahawe Ubunani, basabwa kwisubiraho – #rwanda #RwOT

    Abana bafashijwe kwizihiza Ubunani ni abo mu Murenge wa Bumbogo bakuwe mu buzererezi binyuze muri gahunda yateguwe na Akarere ka Gasabo yiswe 'Operation 20 Solid Days', igamije kurwanya ubuzererezi.

    Abo bana bahawe imyambaro mishya, ifunguro ndetse ababyeyi babo bahabwa ibyo batahana ngo batangire umwaka barwana ishyaka ko aba bana bacika ku kuba inzererezi burundu ndetse bakanakangurira bagenzi babo kwirinda ibituma abana bajya ku mihanda.

    Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Déo, yashimye inzego zose zagize uruhare muri gahunda yo gukura aba bana mu muhanda.

    Yagize ati 'Turashimira byimazeyo inzego z'umutekano na Polisi ndetse n'inzego z'amadini badufashije gusobanurira aba bana kugira ngo batwemerere. Uyu mwanya utanze umusaruro. Aba bana ndabashishikariza ko batakongera gusubira mu muhanda kuko dufatanije na Womancan Organization, turabasezeranya ko tuzababa hafi kenshi kandi tuzagera kuri byinshi ubwo nta mwana n'umwe muri uyu murenge uzaba akigaragara ku muhanda.'

    'Ibi twiyemeje kubishyiramo imbaraga nyinshi kandi dushimiye ababyeyi bari hano ko bagiye kutubera abavugizi mu baturanyi babo ndetse n'umurenge, akarere ndetse n'igihugu.'

    Umuyobozi wa Womancan, Uwambajimana Fideline yasabye ababyeyi kurushaho kwita kubana babo babarinda ibyatuma bajya mu muhanda.

    Ati 'Turashimira byimazeyo umurenge wa Bumbogo duhereye kuri aba bana b'inzererezi, ababyeyi babo ndetse n'abayobozi cyane cyane ab'inzego z'umutekano zabashije kuduhuza n'aba bana ngo tubahe impamba y'ubumenyi, ibyiza byo kuba mu miryango nubwo yaba ikennye n'ingaruka zo kuba ku mihanda byangiza ejo hazaza habo ari byo byangiza igisekuru dutegerejemo abayobozi b'ejo hahaza.'

    Uwambajimana yakomeje ashishikariza ababyeyi gushaka urukundo rwa kibyeyi rwo guha aba bana batishimira ubuzima babayemo ariyo mpamvu abenshi muri bo bagaragaje ko bajya mu mihanda kuko ubuzima bwo mu rugo buba butoroshye.

    Yashishikarije ababyeyi kwirinda ayo makimbirane yo mu ngo ndetse no gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro, kuko kubyara abana benshi nabyo biza ku isonga mu gutuma abana bajya kuba inzererezi.

    Abo bana bavuze ko mu buzima bwo ku muhanda bahuriragamo n'ibibazo bitandukanye birimo gutotezwa, isuku nke ituma bandura indwara ziterwa n'umwanda, kurwara ntibagere kwa muganga no kuva mu ishuri.

    Umunyamabanga Nshigwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo yifatanyije n’aba bana bakuwe mu buzererezi

    Umunyamabanga Nshigwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo yasabye aba bana kudasubira mu muhanda

    Ibi birori byakozwe mu gufasha aba bana kwisanga mu miryango yabo

    Byari ibyishimo kuri aba bana bafashijwe kwizihiza Ubunani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bumbogo-abana-bakuwe-mu-buzererezi-bakorewe-ibirori-byo-kubaha-ubunani

  • Amavuta yo guteka arakosha! Mu Rwanda igiciro cyayo cyikubye hafi kabiri – #rwanda #RwOT

    Rimwe na rimwe, izamuka ry'ibiciro ryashingiye ku ifungwa ry'imipaka ryatumye hari bimwe mu bicuruzwa bitinjizwa mu gihugu bigatuma ababifite babihenda. Ku rundi ruhande, hari ibikoresho by'ibanze bitabonekaga ku bwiganze ku isoko ry'imbere mu gihugu ku buryo ibikorerwa mu Rwanda bihenda.

    Mu bihe byashize, abaturage batatse izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bitandukanye ndetse hanafatwa ingamba zitandukanye zo guhangana nabyo.

    Kuri ubu igihangayikishije abaturage benshi ni ukwiyongera gukabije kw'igiciro cy'amavuta yo guteka.

    Urugaga rw'Abikorera, PSF, ruvuga ko iri zamuka ryatewe n'ingaruka za COVID-19 no kuba umusaruro w'ibihingwa bitanga amavuta birimo soya n'ibihwagari ukiri muke mu Rwanda.

    Nko mu Rwanda, MANEBU Industries ni rwo ruganda rutunganya amavuta ava mu gihwagari, rukorera mu Karere ka Bugesera. Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 30 z'amavuta y'igihwagari ku munsi.

    Byinshi mu bikoresho uru ruganda rukenera birimo n'ibihwagari rubikura mu bihugu byo ku yindi migabane. Muri iki gihe ikiguzi cy'ubwikorezi ku Isi cyikubye hafi inshuro eshatu kubera Covid-19, bituma igiciro cy'amavuta kizamuka.

    Nyabudara Martin Frank ukora muri MANEBU Industries yabwiye RBA dukesha iyi nkuru ko kubera Covid-19 ibintu byose bikoresha inzira y'amazi byahenze.

    Yagize ati 'Amavuta ava mu bihwagari ariko iyo urebye neza muri iki gihugu nta hantu bihingwa. Ibyo twifashisha tubivana hanze kandi biva kure muri Ukraine, Pologne na Argentine.''

    Avuga ko babonye ibihwagari bikorerwa mu Rwanda cyangwa bakagabanyirizwa imisoro, ikiguzi cyava ku 2500 Frw kuri litiro kikagera ku 2000 Frw.

    Abaturage bakoresha aya mavuta mu guteka na bo bavuga ko asigaye ibonwa n'umugabo, agasiba undi.

    Hakamineza Cledomomia ati 'Amavuta yarazamutse cyane. Litiro yaguraga 1800 Frw none igeze ku 3000 Frw. Ntabwo rero tukibasha kuyigondera abenshi muri twe.''

    Havugimana Francine we yagaragaje ko izamuka ry'ibiciro ryatumye abantu batangira no kurya amavuta atari meza.

    Ati 'Hari amavuta menshi njya mbona yaje noneho umuntu yajya kubirebera mu giciro kubigurika, ugasanga arya amavuta atari meza. Icya kabiri hari aho akoreshwa inshuro nyinshi, uganga uyatetsemo nk'amafiriti urayabitse, urongeye urayakoresheje, bakayamarana ukwezi bayungurura bagira bate, ibyo rero byose bibyara ingaruka ku buzima bwa muntu.''

    Umuvugizi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Théoneste, yasobanuye ko batangiye kuganira na Leta mu gushakira umuti iki kibazo.

    Yakomeje ati 'Ntabwo PSF yavuga ngo ifite igisubizo yonyine ahubwo mu biganiro igirana n'izindi nzego ni ho hava igisubizo. Zishobora kuvuga ngo reka tugabanye umusoro dufashe abatumiza ibi bintu. Ikirimo gukorwa ni ibyo biganiro no kureba impamvu ibyo bibazo biriho. Iyo umaze kubona izo mpamvu rero nko kumenya ko hari ababangamirwa n'abacuruza nabi ni ho ubikosora ukaba wakemura n'ibindi bibazo abandi bafite.''

    Ku rundi ruhande, bamwe mu bahinzi bavuga ko Leta ibateye inkunga, ikabaha n'ubujyanama bazamura umusaruro wa soya n'ibihwagari kugira ngo inganda z'imbere mu gihugu zibone ibyo zifashisha zikora amavuta.

    Umuyobozi Mukuru wungurije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Bucagu Charles, yashimangiye ko hariho gahunda yo kongera ubuso buhingwaho ibi bihingwa hagamijwe gufasha inganda zo mu Rwanda zitunganya amavuta.

    Yagize ati 'Igihingwa cya soya kirunganirwa na Leta mu buryo bw'imbuto n'ifumbire. Duhinga hegitari zigeze ku 7000 buri mwaka, tuzongeraho 2000 tugeze ku 9000. Ni ibintu dukorana n'abahinzi n'abaguzi b'umusaruro kugira ngo bakorane amasezerano. Imbuto ziri gushakwa kugira ngo abaturage babone izihagije.''

    Biteganyijwe ko mu Burasirazuba hari Igishanga cya Kagitumba, Rwangingo, Rwinkwavu muri Kayonza n'ibindi byo mu Bugesera byari bihinzemo ibigori, bizashyirwamo soya.

    RAB iri no kureba uko hahingwa ibihwagari ku buso buhuje kugira ngo bijye bisimburana n'ibindi bihingwa.

    Igiciro cy’amavuta yo guteka mu Rwanda cyikubye hafi inshuro ebyiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amavuta-yo-guteka-arakosha-mu-rwanda-igiciro-cyayo-cyikubye-hafi-kabiri

  • Nta mwarimu uzigisha atarahawe dose ya gatatu y'urukingo rwa COVID-19-Minisitiri Uwamariya – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko amashuri abanza yose agomba gutangira igihembwe cya kabiri tariki ya 10 Mutarama 2022 kubera ko batazafata ingendo bava mu Karere kamwe bajya mu kandi. Iki cyemezo kandi kireba abiga mu yisumbuye ari badacumbikirwa n'ishuri.

    Abiga bacumbikiwe bazatangira kwiga ku wa kane tariki ya 13 Mutarama.

    Amashuri agiye gutangira mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyongeye gukaza umurego mu Rwanda, ahanini bitewe n'ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka 'Omicron'.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiranye na RBA, yavuze ko nta mpungenge nyinshi bafite kuko abayobozi benshi b'ibigo by'amashuri bamaze kumenya uko bitwara kugira ngo birinde ubwandu bw'iki cyorezo mu mashuri.

    Yakomeje avuga ko n'ubwo bimeze gutyo, hakwiye gufatwa izindi ngamba bigendanye n'ubwandu bushya bwa Omicron buzwiho kwandura byihuse.

    Ati 'Dufite amahirwe abayobozi b'ibigo bari bamaze kumenya uko bitwara mu gihe hagaragaraye ubwandu ku ishuri ariko noneho iki cyorezo kirihuta. Birasaba ko tuvugurura n'ibyo twagenderagaho dufatanyije na Minisiteri y'Ubuzima ndetse na RBC.'

    'Birasaba kwitwararika bidasanzwe. Habayeho kugoragoza tureba icyiza kurusha ikindi ariko birasaba imbaraga zidasanzwe ari Abanyarwanda twese kurinda abana kugira ngo batandura, ari no mu nzira aho baca bajya ku ishuri.'

    Minisitiri Uwamariya yakomeje yibutsa abarimu ko bakwiye gusubira ku ishuri barafashe doze ya gatatu nk'uko baherutse kubisabwa na Minisiteri y'Uburezi.

    Ati 'Mwabonye ko mu minsi yashize twasabye abarimu ko igihembwe cyatangira bamaze gufata urukingo rwa gatatu abagejeje igihe, turizera ko ku wa Mbere nta mwarimu uzaza mu kazi atabyubahirije.'

    Minisitiri Uwamariya atangaje ibi, mu gihe hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara abarimu banga kwikingiza kubera imyumvire n'imyemerere y'amadini yabo.

    Uretse abarimu, Mineduc igaragaza ko igihembwe cya mbere cyasojwe abanyeshuri bose mu Mujyi wa Kigali bari mu kigero cy'imyaka yo gukingirwa babonye urukingo rwa mbere kandi ababonye n'urwa kabiri barenga 90%.

    Kugeza ubu mu turere 14 niho abanyeshuri basoje igihembwe cya mbere babonye urukingo rwa mbere kandi bazahita bakingirwa urwa kabiri hanyuma bakurikizeho abo mu tundi turere 16 twari dusigaye.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yashimangiye ko nta mwarimu ukwiye gusubira ku ishuri atarahabwa doze ya gatatu y'urukingo rwa COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/covid-19-minisitiri-uwamariya-yashimangiye-ko-nta-mwarimu-ukwiye-gusubira-ku

  • Menya ibyiza bya 'sésame’ n’ibyo kwitondera kuri yo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri ubwo buryo harimo kuyishyira muri 'salades’, kuyivungurira mu byo kurya mu gihe bigishyushye, hari n’abayisekura bagashyira ifu yayo mu biribwa no mu binyobwa bitandukanye.

    Catherine Lavigne, inzobere mu bijyanye no kwita ku buzima hifashishijwe ibintu by’umwimerere 'naturopathe’, yasobanuye ko kubera ibigize sésame biyiha ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.

    Sésame ikungahanye cyane ku byitwa 'fibres’ na 'antioxydants’ ndetse ikanarinda umuntu kubyimbirwa n’ibindi, ifasha umubiri w’umuntu gukora neza. Sésame irinda kwituma impatwe, igafasha abakunze guhura n’icyo kibazo, nk’uko byemezwa na Catherine Lavigne.

    Icyo gihingwa cyigiramo vitamine nyinshi zifasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Muri zo harimo vitamine B, ituma imitsi y’ubwonko ikora neza ndetse igafasha n’umwijima gukora akazi kawo neza no gusohora imyanda mu mubiri, nk’uko byemezwa na Catherine Lavigne.

    Sésame kandi yigiramo vitamine E, ikaba ngo igira akamaro mu kurinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu kwangirika no gusaza imburagihe.

    Hari kandi ubutare buboneka muri sésame, harimo nka 'magnésium’, 'phosphore’, 'potassium’, 'zinc’, 'fer’ ndetse na 'calcium’. Catherine Lavigne avuga ko hari abasabwa na muganga kujya barya sésame kugira ngo babone 'calcium’ ihagije yo gukomeza amagufa, ndetse n’amenyo, ikanatuma mu gihe umuntu akomeretse akava amaraso ahagarara vuba.

    Sésame ngo inigiramo ubushobozi bwo kuvana ibinure bibi bya cholestérol mu mubiri. Nk’uko Lavigne abisobanura, impamvu ngo ni uko ibinure byiza biba muri sésame, bituma umubiri utakira ibinure bibi bya 'cholestérol’ kandi ibyo binure bibi ngo byongera ingaruka zo kurwara umutima, umuvuduko w’amaraso ukabije, diyabete n’izindi ndwara.

    Hari abantu badakwiye kurya 'sésame’, abo ni abakunze kugira za 'allergies’ ku binyamavuta bimwe na bimwe, ntibagombye kurya sésame kuko ngo ishobora kubyutsa icyo kibazo cya 'allergie’ nk’uko byemezwa na Lavigne.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-ibyiza-bya-sesame-n-ibyo-kwitondera-kuri-yo

  • Umugabo yishe umugore we bapfuye inzitiramubu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa polisi muri Nasarawa bwataye muri yombi Ovye Yakubu, akekwaho kwica umugore we, Esther Aya Anjugu.

    Ku wa gatanu, tariki ya 7 Mutarama 2022,nibwo aya mahano abereye mu rugo rw'aba bashakanye i Sabonpegi-Shabu mu gace ka Lafia Lafia y'Amajyaruguru.

    Byavuzwe ko ushinjwa yakubise umugore we kugeza apfuye nyuma yo gutongana bapfa inzitiramubu.

    Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera wahisemo ko amazina ye adatangazwa yemeje ko havutse impaka zikomeye hagati y'aba bashakanye ubwo ukekwaho icyaha yageragezaga guhagarika umwubatsi gushyira inzitiramubu ku idirishya ryabo nyuma y'uko yari yahamagawe n'uyu mugore.

    Yavuze ko umugabo yakubise umugore we igihe yashimangiraga ko uyu mwubatsi agomba gukomeza akazi yamuhaye.

    Yakomeje agira ati: “Nyakwigendera yasabye umwubatsi kugira ngo ashyire inzitiramubu mu madirishya kugira ngo akumire imibu, ariko umugabo ahagarika umwubatsi, umugore arabyanga, amaherezo umugabo atangira kumukubita.”

    Ku wa gatandatu, tariki ya 8 Mutarama,nibwo, ASP Ramhan Nansel yemeje ko uyu mugabo yatawe muri yombi,mu kiganiro yagiranye n'ikigo ntaramakuru muri Nijeriya.Yavuze ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi umunsi byabaye.

    Nansel yavuze ko iperereza rigikomeje mu ishami rya Leta rishinzwe iperereza ku byaha, Lafia, kugira ngo hamenyekane ibyabaye.

    Yavuze ko umurambo w'uyu mugore wabitswe muri morgue kugira ngo usuzumwe nyuma y'urupfu.

    Hagati aho, uriya mwubatsi uvugwa na we wasabye ko izina rye ridatangazwa, yemeje ko ukekwaho icyaha yamwirukanye ubwo yari ashyigikiwe na nyakwigendera kugira ngo ashyireho inzitiramubu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yishe-umugore-we-bapfuye-inzitiramubu