Category: Uncategorized

  • Clarisse Karasira yakoranye indirimbo Ubuntu… – #rwanda #RwOT

    Ibaye indirimbo ya kabiri Clarisse Karasira asohoye kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, nyuma y'indirimbo 'Ku Munara' ihimbaza Imana yakoranye na Liza Kamikazi wabaye 'marraine' we.

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, ni bwo Clarisse Karasira yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ubuntu' yakoranye na Himbaza Club, asaba kuyireba.

    Iyi ndirimbo ni umusogongero wa Album ya kabiri Clarisse Karasira amaze imyaka ibiri atunganya, agiye gusohora mu minsi iri imbere.

    'Ubuntu' yatangiye kuyikorana na Himbaza Club mu 2020 nyuma y'uko abamenye binyuze mu irushanwa rya East Africa's Got Talent, aho bagarukiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-finals).

    Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko yakunze uburyo Himbaza Club basusurutsa ibirori bituma ashaka gukorana nabo iyi ndirimbo, ariko yari asanzwe akunda ingoma ndundi cyane.

    Avuga ko 'mu birangamuco by'u Burundi nkunda umutima w'abarundi hagakurikiraho ingoma zabo'.

    Kuva mu 2014, ingoma z’u Burundi zanditse mu irage ndangamuco rya UNESCO nk’umwihariko w’iki gihugu.

    Clarisse avuga ko agize igitekerezo cy'indirimbo 'Ubuntu' yayibonye nk'indirimbo ikeneye uruvange rw'imico y'abantu, kugira ngo ishingiro ry'igitekerezo cyayo gisobanuke neza. Ati 'Nibwo natekereje kuri ba basore banyizihiye, Club Himbaza.'

    Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo 'Ubuntu' ari indirimbo ishimangira igitekerezo cya ndiho kuko uriho yakomoye muri Afurika y'Epfo.

    Ni indirimbo avuga ko bakoze bashaka kwibutsa buri wese ko umuntu ari nk'undi. Ati 'Turashaka kwibutsa abantu ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho neza nk'undi, ntawe ukwiye gukandamizwa n'undi muri ubu buzima. Ko kubaho ari ukubana, abantu ari magirirane.'

    Clarisse anavuga ko iyi ndirimbo itsimbataza 'umuco w'ububanyi n'abandi, abaturanyi bakabana batishishanya badapfa ibintu bidasumba ibibahuza'.

    Uyu muhanzikazi anavuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, cyashyigikiwe n'uko muri iki gihe 'bisa n'aho buri wese yihugiyeho'.

    Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Top Hit on the Keys naho amashusho yakozwe na Bless The World Music.


    Clarisse Karasira yakoranye indirimbo 'Ubuntu' na Himbaza Club itsinda rigizwe ahanini n’Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda

    Itsinda Himbaza Club ryagaragaye mu irushanwa “East Africa’s Got Talent” rivuza ingoma mu buryo bwa Kirundi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUNTU' YA CLARISSE KARASIRA NA HIMBAZA CLUB
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113323/clarisse-karasira-yakoranye-indirimbo-ubuntu-na-himbaza-club-yibutsa-ko-kubaho-ari-ukubana-113323.html

  • Kazakhstan: Imyigaragambyo imaze kugwamo abag… – #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambyo iri kubera muri Kazakhstan, yatangiye kuwa 2 Mutarama mu mujyi wa Zhanaozen uherereye mu burengerazuba, nyuma y'umunsi umwe Guverinoma yo muri icyi gihugu izamuye ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ndetse bikagera aho byikuba kabiri. Mu minsi micye cyane iyi myigaragambyo yaje gufata indi ntera, ndetse igera mu mijyi itandukanye harimo n'umujyi munini wo muri icyi gihugu witwa Almaty.

    Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, yerekanaga abigaragambya bariye karungu bahangana n'abashinzwe umutekano. Kuwa 5 Mutarama muri icyi gihugu hatangajwe ibihe bidasanzwe, nyuma y'uko abigaragambya bigabije ikibuga cy'indege cyo mu mujyi wa Almaty, bakigabiza inyubako za Guverinoma, bagatangira gutwika inyubako y'icyicaro gikuru cy'umujyi wa Almaty, nk'uko biherutse gutangazwa na kimwe mu bitangazamakuru byo muri icyi gihugu.  




    Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y'izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli

    Mu ntangiriro, abigaragambya babikoraga mu ituze ariko nyuma yaho imyigaragambyo yaje kuzamo akaduruvayo ubwo abigaragambyaga batangiraga kwinjira mu nyubako zitandukanye, bagasahura ibirimo ndetse bakazangiza.

    Nyuma y'uko iyi myigaragambyo imaze gufata indi ntera muri icyi gihugu, Perezida wa Kazakhstan Kassym- Jomart Tokayev yasabye ubufasha Uburusiya, maze muri icyi gihugu hoherezwamo ingabo z'Abarusiya zigera 2,500 zaje gutanga umusaada mu guhosha iyi myigaragambyo.





    Abashinzwe umutekano nibo batatanyaga abigaragambya

    Magingo aya, amakuru ava muri icyi gihugu avuga ko kuri uyu wa 9 Mutarama, iyi myigaragambyo imaze kugwamo abagera 164 harimo abana batatu. Minisiteri y'ubuzima yo muri icyi gihugu yatangaje ko muri aba baguye muri iyi myigaragambyo harimo 103 bo mu mujyi wa Almaty, ukaba ari nawo mujyi iyi myigaragambyo yari yamaze gufata indi ntera.

    Abantu bagera 5,800 nibo byatangajwe ko bamaze gutabwa muri yombi n'inzego zishinzwe umutekano, ndetse amakuru avuga ko imibare igenda yiyongera umunsi ku munsi.

    Ikinyamakuru cya The Guardian cyatangaje ko kuri uyu wa 9 Mutarama mu mijyi itandukanye yo muri icyi gihugu yaberagamo iyi myigaragambyo harimo n'umujyi wa Almaty, hari hagarutse agahenge ndetse n'ubuyobozi bwatangaje ko ubuzima buzagenda busubira uko bwahoze gahoro gahoro mu minsi iri imbere. Ubuyobozi bw'umujyi wa Almaty nabwo bwatangaje ko zimwe mu ngendo rusange zo gutwara abantu mu binyabiziga, zishobora kongera gusubukurwa kuri uyu wa mbere.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113328/kazakhstan-imyigaragambyo-imaze-kugwamo-abagera-164-yatewe-niki-menya-uko-byifashe-muri-ic-113328.html

  • Bwa mbere mico the best yerekanye umwana we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ku cyumweru tariki 09 Mutarama 2022 nibwo Mico The Best  abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje amazina y'umwana wabo.

    Tariki 26 Nzeri 2021 nibwo Mico The Best yasabye anakwa umukunzi  we Ngwinundebe Clarisse mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

    Tariki 3 nibwo mico the best n'umugore bibarutse imfura yabo y'umuhungu gusa mico the best nibwo yasangije abakunzi be iyi nkuru nziza.

     

    Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-mico-the-best-yerekanye-umwana-we-amafoto/

  • Cameroun na Cap Vert zabonye intsinzi ku munsi wa mbere wa #AFCON2021 (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru muri Cameroun ni bwo hatangiye igikombe cya Afurika cya 2021 kiri guhuza ibihugu 24, igikombe cyatangijwe n’ibirori byanakurikiranwe n’abayobozi barimo Perezida wa Cameroun Paul Biya, Perezida wa FIFA ndetse na Perezida wa CAF.

    Ibirori byo gutangiza irushanwa byari binogeye ijisho

    Ibirori byo gutangiza irushanwa byari binogeye ijisho

    Umukino wafunguye irushanwa wahuje ikipe ya Cameroun yari imbere y’abafana bayo, ndetse na Burkina Faso, umukino warangiye Cameroun itsinze ibitego 2-1.

    Ikipe ya Burkina Faso ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 24 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Gustavo Sangare, Cameroun iza kwishyura kuri Penaliti yatsinzwe na Vincent Aboubakar ku munota wa 40, atsinda n’icya kabiri nacyo cya penaliti ku munota wa gatatu w’inyongera y’igice cya mbere.

    Vincent Aboubakar watsinze ibitego bibiri bya Cameroun

    Vincent Aboubakar watsinze ibitego bibiri bya Cameroun

    Undi mukino wo muri iri tsinda watangiye i Saa tatu zuzuye, warangiye Cap Vert itsinze Ethiopia igitego 1-0, cyatsinzwe na Julio Tavares ku munota wa 45 n’umutwe, ku mupira yari ahawe na Garry Rodrigues.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/cameroun-na-cap-vert-zabonye-intsinzi-ku-munsi-wa-mbere-wa-afcon2021-amafoto

  • Abayobozi bakuru b'Ingabo na Polisi by'u Rwanda bakiriye bagenzi babo bo muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru, kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Mutarama 2022.

    Ababyitabiriye barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen J Bosco Kazura na mugenzi we wa Mozambique, Admiral [General] Joaquim Mangrasse. Aba biyongeraho abayobozi bakuru ba Polisi ndetse n'abashinzwe iperereza.

    Itsinda ryavuye muri Mozambique riyobowe na Admiral Joacquim Rivas Mangrasse riri mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Mutarama, biteganyijwe ko ruzasozwa ku wa 10 Mutarama 2022.

    Admiral Joaquim Rivas Mangrasse yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimira Leta y'u Rwanda no kurebera hamwe uko bakomeza gufatanya mu bikorwa byo kurwanya imitwe y'iterabwoba muri Mozambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Yagize ati 'Kugeza ubu ibikorwa inzego z'umutekano z'u Rwanda zifashamo iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro ushimishije. Kuva Ingabo z'u Rwanda na Polisi bahagera bashoboye kwisubiza iriya ntara yari yarigaruriwe n'umwanzi. Bari barigaruriye agace gakomeye cyane ka Mocímboa da Praia ariko ubu hari umutekano, abaturage basubiye mu byabo n'ibikorwa by'ubucuruzi byongeye gusubukurwa, hari amahoro.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko abayobozi barebeye hamwe ibimaze kugerwaho mu gihe gishize ingabo na Polisi by'u Rwanda bagiye muri kurwanya iterabwoba.

    Yagize ati 'Muri ibi biganiro hari hagamijwe gusuzuma ibyagezweho muri aya mezi atandatu ashize no gukomeza ubufatanye kugira ngo icyajyanye inzego z'umutekano z'u Rwanda muri kiriya gihugu kigerweho aricyo kugarura umutekano n'ituze muri kiriya gihugu cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.'

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Colonel Ronald Rwivanga, yavuze ko kuva inzego z'umutekano z'u Rwanda zagera muri Cabo Delgado zarwanyije imitwe y'iterabwoba yari ihari irahunga.

    Yakomeje avuga ko usibye no guhashya umwanzi mu bice byo mu Ntara ya Cabo Delgado harimo kuganirwa uko ingabo z'u Rwanda zakubaka ubushobozi bw'ingabo za Mozambique binyuze mu mahugurwa.

    Yagize ati 'Ibindi twaganiriyeho uyu munsi ni uburyo bwo gutangiza amahugurwa, ingabo zacu zigahugura izabo (Mozambique) kuko twiyemeje ko tuzarwanya inyeshyamba ariko tukanubaka inzego z'umutekano zabo. Ubu tugeze ku cyiciro cyo gufatanya na bo mu kubaka inzego z'umutekano zabo kugira ngo na bo mu myaka iri imbere bazabe bafite ubushobozi bwo guhangana n'iki kibazo ku giti cyabo.'

    Tariki ya 9 Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo n'abapolisi muri Mozambique guhashya imitwe y'iterabwoba yari yarigaruriye Intara ya Cabo Delgado. Kugeza ubu muri iyi ntara hari amahoro n'umutekano, abaturage basubiye mu byabo ndetse ibikorwa by'ubucuruzi nabyo byarasubukuwe.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen J Bosco Kazura na mugenzi we wa Mozambique, Admiral [General] Joaquim Mangrasse mu biganiro byagarutse ku kurushaho kugarura amahoro muri Cabo Delgado

    Ibi biganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru

    Abayobozi bakuru b'Ingabo na Polisi by'u Rwanda bakiriye bagenzi babo bo muri Mozambique bagirana ibiganiro bigamije guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-bakuru-b-ingabo-na-polisi-by-u-rwanda-bakiriye-bagenzi-babo-bo-muri

  • Kwivura umutwe watewe n’isindwe ukoresheje 'paracétamol’ uba wiroga – Ubushakashatsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibimenyetso bigaragaza ko uyu muntu yagize isindwe birimo ibi bikurikira:

    1. Kumeneka umutwe, kubara imikaya no kumvamo ibinya
    2. Kumva umunaniro, kwiyanga no kugira icyaka cyinshi
    3. Imyivumbagatanyo mu gifu no mu mara, kugira isesemi, gucibwamo no kuruka
    4. Kubira ibyuya, gususumira, n’ibindi

    Ibyo abenshi bakunze guhuriraho kenshi ni ukubabara umutwe, bitewe n’ingano y’inzoga umuntu yanyoye, imyaka, igitsina, uburyo inzoga ikwirakwira mu mubiri n’ibindi.

    Usanga rero uyu muntu ubabara cyangwa se wamenetse umutwe yihutira gufata ikinini cya paracétamol ndetse hari n’ababigendana iyo biteguye kugasoma.

    Nyamara ubushakashatsi bugaragara mu kinyamakuru Femme actuelle, bugaragaza ko uyu muntu aba arimo gufata uburozi bushobora no kumuhitana.

    Umuhanga mu by’imiti Francisco Javier Otero Espinar, muri kaminuza ya Saint-Jacques-de-Compostelle muri Espagne, abinyujije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Femme actuelle, asobanura uburyo ikinini cya paracétamol n’inzoga bibyara uburozi.

    Ese ni gute inzoga ikwira mu mubiri ?

    Iyo umuntu anyoye inzoga ikinyabutabire kirimo cyitwa éthanol kinyura byihuse mu nzira cyangwa se mu rwunge rw’inzungano z’igogora (guhera mu kanwa kugera mu nzira umwanda munini usohokeramo), hanyuma ikaboneza ijya mu mwijima ibifashijwemo na anzime (enzyme) zitwa (alcool-déshydrogénase/ADH).

    Iyo umuntu anyoye inzoga igihe kirekire imikorere, ishobora kwangiza ubuzima bw’umwijima, bikaba byamuviramo indwara yawo izwi nka 'hepatite alcoolique’, cyangwa iyisumbuyeho izwi nka cirrhose du foie.

    Tugarutse kuri kwa kumeneka umutwe gutuma wumva wanywa ikinini cya paracétamol, ubundi gikoreshwa mu kurwanya umuriro n’ububabare, dusanga nacyo nk’uko uyu muhanga mu by’imiti abivuga, iyo kinyowe kinyura mu maraso, kigatunganyirizwa mu mwijima mbere y’uko ibisigazwa byacyo bisohoka binyuze mu mpyiko. Icyokora ngo iyo gikoreshejwe mu kuvura bisanzwe nta ngaruka kigira.

    Ariko se bigenda bite ku muntu ugikoresha yivura isindwe ?

    Paracétamol + alcool : Ni uruvange runaniza umwijima

    Ikibazo nyamukuru kigaragara aha ni uko yaba etanol iboneka mu nzoga yihutira kuruhukira mu mwijima ibifashijwemo na anzime za ADH, hakiyongeraho n’iyo paracétamol na yo tubonye ko itunganyirizwa mu mwijima, maze ukabikubira hamwe byose bigafatwa nk’umwanda ugomba gusohorwa n’umubiri.

    Ibi bituma uko umuntu arushaho kunywa ibisembuye, yarwara isindwe akihutira kunywa paracétamol, ni ko umwijima ugenda wangirika ukazagera aho upfa burundu. icyokora hari uburyo bwa kamere bwafasha umuntu guhangana n’isindwe.

    1. Kunywa ariko wabanje kurya
    2. Kunywa ikawa
    3. Kurya ibikungahaye kuri vitamine C
    4. Kwirinda kunywa uruvange rw’inzoga z’ubwoko butandukanye cyangwa se kwirinda kuvanga inzoga na Coca-cola.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/kwivura-umutwe-watewe-n-isindwe-ukoresheje-paracetamol-uba-wiroga-ubushakashatsi

  • Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zahuriye mu nama i Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nama yitabiriwe n’abashinzwe umutekano ku mpande zombi, barimo Umuyobozi mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, Umuyobozi mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse ndetse n’abayobozi ba Polisi mu Rwanda na Mozambique, n’Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS).

    Iyo nama yasuzumye intambwe imaze guterwa mu mezi atandatu ashize kuva u Rwanda rwohereje Ingabo muri Mozambique, kugira ngo rufashe kugarura umutekano muri Cabo Delgado no kuvugurura urwego rw’umutekano. Bagaragaje n’imbogamizi z’ingenzi bahuye na zo ndetse bashyiraho n’ingamba zo mu gihe kiri imbere.

    Iyo nama kandi yasanze ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, biri mu byatanze intsinzi mu gihe gito gishoboka mu guhagarika no guca intege abakora iterabwoba ba Ansar Al Sunnah.

    Nyuma yo kwirukana inyeshyamba mu bice birimo Palma na Mocimboa Da praia muri Cabo Delgado, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’ingabo za Mozambique zatangiye ibikorwa byo gufasha abaturage gusubira mu byabo no kongera gukomeza ubuzima bwabo busanzwe.

    Iyo nama yashimangiye ko kwigarurira byuzuye Intara ya Cabo Delgado, bizafasha mu gusubukura ibikorwa by’ubukungu no gutuza abimuwe mu byabo, ndetse ibi bigomba kuzagerwaho havugururwa urwego rw’umutekano rwa Mozambique, binyuze mu mahugurwa no kongerera ubushobozi izo nzego.

    Umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimangiye ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zizakomeza ubufatanye n’Ingabo za Mozambique mu gushaka amahoro arambye muri icyo gihugu.

    Yakomeje agira ati 'Imikoranire y’Ingabo zacu zihuriweho byagaragaye ko itanga umusaruro ushimishije.'

    Ashimangira ko inzego z’umutekano mu Rwanda zizakomeza urugendo rwo gushakira igisubizo ibibazo n’imbogambizi nshya.

    Umuyobozi mukuru w’ingabo za Mozambique, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’ubwitange bukomeye zagaragaje mu guharanira kurwanya inyeshyamba mu mezi atandatu ashize (Nyakanga 2021 kugeza ubu).

    Yasabye abashinzwe umutekano mu Rwanda gukomeza gushyigikira Ingabo za Mozambique mu rugendo rwabo, kugira ngo bongere ubushobozi bwabo binyuze mu myitozo, ku ruhande rumwe no kurwanya inyeshyamba aho ziri hose. Avuga ko n’ubwo inyeshyamba zacitse intege cyane ariko ubufatanye buzakomeza kubaho, binyuze mu bikorwa bihuriweho.

    Impande zombi zemeranyijwe gushyiraho itsinda ry’Ingabo zishinzwe umutekano zihuriweho, mu gushyiraho ingamba nshya zo kunoza imikorere n’ivugurura ry’inzego z’umutekano, ngo bikaba ari intambwe ikomeye mu kugera ku mahoro arambye n’iterambere mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/inzego-z-umutekano-z-u-rwanda-n-iza-mozambique-zahuriye-mu-nama-i-kigali

  • MINISANTE yasohoye amabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu mashuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo riragira riti “Umwana wese ugaragaje ibimenyetso bya COVID-19 birimo gukorora, kugira umuriro n’ibicurane, ntakwiye koherezwa ku ishuli ahubwo agomba kuguma mu rugo akitabwaho kugeza akize”.

    Minisiteri y’ubuzima irashishikariza kandi ababyeyi gupimisha abana Covid-19, kuva ku b’imyaka itanu (5), hagakoreshwa uburyo bwihuse (Rapid test).

    kandi irasaba ababyeyi n’abarezi gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda no gufasha abanyeshuli kuzibahiriza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/minisante-yasohoye-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-mu-mashuri

  • Menya impamvu umugore utwite ahurwa imibonano n'umugabo we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Guhurwa mu gihe utwite cg gutwarira biba hafi ku bagore bose batwite, bagira ibyo kurya cyangwa kunywa baba bifuza kurenza ibindi aribyo bita gutwarira.

    Hari abatwarira ikintu ngo batajyaga banarya, hari abatwarira umuhumuro runaka, ngo hari n'abatwarira guhekenya ibitaka.

    Uretse gutwarira kandi habaho no guhurwa, ugahurwa umwuka w'ikintu runaka cyangwa umuntu ku buryo iyo umugore utwite abyumvishe ahita agira isesemi akanaruka. Hari n'abahurwa abagabo babo, ntibongere kurarana.

    Bamwe bavuga ko ari uburwayi abandi bakavuga ko ari ukubyishyiramo, gusa hari n'abavuga ko rimwe na rimwe umugore yitwaza ko atwite kugirango agere kucyo yashakaga.

    Ese siyansi n'ubuvuzi bibivugaho iki?

    Gutwarira ikintu akenshi bituruka ku misemburo iba iri gukorwa kandi igakorwa ari myinshi mu gihembwe cya mbere cyo gutwita ni ukuvuga inda itararenza amezi 3.

    Gusa hari ibivugwa ko burya umugore atwarira icyo umubiri we ukeneye kurenza ibindi ugahurwa ibyo umubiri we udakeneye, Ibi akenshi usanga ari ubiribwa n'ibinyobwa.

    Icyakora nanone bivugwa ko umugore uhurwa umugabo we akenshi baba basanzwe batameranye neza cyangwa se atajya yishimira uko bakora imibonano.

    Ubushakashatsi bukomeza bwerekana ko muri iyi minsi tutakirya uko bikwiye bityo umubiri ubwawo ukagutegeka icyo uwuha mu gihe utwite.

    Ntawe uyobewe ko umubiri wacu ukenera vitamini C ngo itwongerere ubudahangarwa. Ku mugore utwite ho biba akarusho kuko aba arimo undi muntu muri we. Niyo mpamvu ushobora gutwita ushaka ibikungahaye kuri iyo vitamini C.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-umugore-utwite-ahurwa-imibonano-numugabo-we/

  • Ibyo uyu mwana w'umuhungu yakoreye mu murima ari kumwe na Se byatunguye isi yose (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo gucicikana video igaragaza umwana muto warurimo gusoroma amashu mu murima ari kumwe na Se. Ni vidoe yakomeje gucicikana abantu benshi bayihererekanye ku mbuga nkoranyambaga.

    Benshi mu babonye iyi video bagiye bahuriza ndetse banakomoxa ku kuvuga ko umurimo ari uwa kare ko abana bakwiye gutozwa gukora bakiri bato nk'uko uyu mwana muto yararimo arakora ku myaka ye mike cyane.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyo-uyu-mwana-wumuhungu-yakoreye-mu-murima-ari-kumwe-na-se-byatunguye-isi-yose-video/