Category: Uncategorized

  • Igihe shampiyona izasubukurirwa cyamenyekanye… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Minisiteri ya Siporo itangaje amabwiriza mashya akomorera imyitozo n'amarushanwa bigengwa n'ingaga za siporo, isaba ko ahuzwa n'ay'izo ngaga ajyanye no kwirinda COVID-19, FERWAFA yafashe iya mbere mu gusubukura shampiyona yari itegerejwe n'abatari bake.

    FERWAFA yatangaje ko shampiyona izasubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa kabiri, ndetse kuri uyu wa mbere amabwiriza avuguruye agezwa ku makipe yose kugira ngo imikino izakinwe ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Aganira na INYARWANDA Umunyamabanga w'Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yagize ati' Imyitozo uyu munsi irasubukurwa, Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Mutarama bazakomereza aho bari bageze ku munsi wa 12. Amabwiriza mashya tuzayahuza n'ayari asanzwe kandi uyu munsi arara ahawe amakipe'.

    Iraguha yavuze ko amakipe azajya apimwa ku buntu n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku munsi w'umukino, ariko azakomeza kwiyishyurira ibipimo by'inshuro imwe mu gihe cy'imyitozo.

    Ubwo Shampiyona yasubikwaga mu mpera za 2021, Kiyovu Sports yari ku mwanya wa mbere n'amanota 24 mu mikino 11 yari imaze gukina, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri ariko ifite ibirarane bibiri.

    Shampiyona izagaruka tariki ya 15 Muitarama hakinwa umunsi wa 12:

    v  Etincelles FC vs Marines

    v  Rayon Sports vs Musanze FC

    v  AS Kigali vs Rutsiro FC

    v  Espoir FC vs Etoile de l'Est

    v  Kiyovu Sports vs APR FC

    v  Gorilla FC vs Bugesera FC

    v  Gasogi United vs Gicumbi FC

    v  Mukura VS vs Police FC

    Shampiyona izagaruka APR FC yesurana na Kiyovu Sport

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113360/igihe-shampiyona-izasubukurirwa-cyamenyekanye-amakipe-agiye-kujya-apimwa-covid-19-nta-kigu-113360.html

  • Marina watangiranye imbaraga nyinshi mu 2022,… – #rwanda #RwOT

    Villa ni indirimbo imaze amasaha macye isohotse mu buryo bw'amashusho nyuma y'iminsi igera ku munani asohoye mu buryo bw'amajwi indirimbo eshatu. Mu kiganiro Marina yahaye InyaRwanda, yavuze ko uyu ari umwaka w'ibikorwa kuri we nk'uko byatangiye cyane cyane mu mboni z'abakurikirana imyidagaduro unarebeye ku ndirimbo yari amaze igihe akorana n'abandi bahanzi.

    Yagize ati: ''Yego nkomeje gushimira abantu badahwema kungaragariza urukundo banyereka ko bakunda ibyo nkora nibakomeze bashyigikire umuziki nyarwanda muri rusange. Icyo nababwira ni uko uyu mwaka ari uw'ibikorwa gusa kandi abantu bakunda Marina ndabizi ko batazicwa n'irungu.''

    Marina yasohoye amashusho ya Villa imwe mu ndirimbo eshatu ze aherutse gusohora

    Marina ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe muri iki gihe ndetse indirimbo aririmbye biragoye kubona itakiriwe neza mu bakunzi be ndetse by'umwihariko abakunda umuziki nyarwanda.

    Muri iyi ndirimbo ye Villa, Marina aba aririmba ubona ko ahamagarira abantu kuza mu bwami bwe bakibagirwa ibibariza kuko nta kintu na kimwe bahaburira ku buryo baza bakishimira muri iyo Villa aba aririmba.

    Iyi ndirimbo uhereye ku mashusho yayo ubona ko yitaweho ndetse n'abantu bayigaragaramo mu batekerejweho ni bamwe mu bakunzwe mu myidagaduro uhereye kuri Fatakumavuta, Phil Peter n'abandi.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO VILLA YA MARINA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113364/marina-watangiranye-imbaraga-nyinshi-mu-2022-yasohoye-amashusho-yindirimbo-villa-video-113364.html

  • Rayon Sports na Musanze, APR FC na Kiyovu ku munsi wa mbere usubukura shampiyona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu zabanje, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irasubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 15/02/2022 hakinwa imikino kuva ku munsi wa 12 wa shampiyona.

    Kiyovu Sports izakira APR F ku Cyumweru

    Kiyovu Sports izakira APR F ku Cyumweru

    Mu mikino itegerejwe kuri uyu wa Gatandatu harimo umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Musanze Fc , mu gihe ku Cyumweru umukino utegerejwe na benshi uzahuza Kiyovu Sports na APR FC.

    Ingengabihe nshya ya Shampiyona

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-na-musanze-apr-fc-na-kiyovu-ku-munsi-wa-mbere-usubukura-shampiyona

  • Abitwaje intwaro bishe abantu basaga 200 mu Majyaruguru ya Nigeria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bitero byatangiye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize. Abayobozi bavuze ko hari abaturage benshi baburiwe irengero.

    Abaturage bo muri Leta ya Zamfara bavuga ko ibyo bitero by’amabandi byakozwe mu guhora ibitero abasirikare bari babagabyeho.

    Ibitero by’indege z’abasirikare byagabwe ku wa mbere w’icyumweru gishize mu nkambi z’abitwaje intwaro mu ishyamba ry’i Gusami byahitanye amabandi arenga 100.

    Aya mabandi yitwaje intwaro yari ku mapikipiki yiroha mu ngo z’abaturage, barasa uwo bahuye na we wese kandi batwika n’amazu yabo. Abayobozi bavuze ko abantu barenga ibihumbi icumi bahunze ingo zabo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/abitwaje-intwaro-bishe-abantu-basaga-200-mu-majyaruguru-ya-nigeria

  • Hatangajwe uko ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 umwamikazi Elizabeth amaze ku ngoma bizagenda – #rwanda #RwOT

    Ingoro y'Ubwami bw'u Bwongereza, Buckingham Palace, yatangaje ko guhera muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2022 hazaba ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza iyi sabukuru, gusa ibirori nyir'izina bikazaba guhera ku itariki 2 kugera kuri 5 Kamena 2022.

    Nibwo bwa mbere Umwamikazi Elizabeth azaba yizihije yubile y'imyaka amaze ku ngoma atari kumwe n'umugabo we, Igikomangoma Philip, kuko aherutse kwitaba Imana muri Mata 2021 afite imyaka 100.

    Iyi yubile itarigeze igirwa n'undi mugore uwo wari wese ku Isi izarangwa n'ibirori bitandukanye birimo ibitaramo bizitabirwa n'ibyamamare n'abahanzi bakomeye ku Isi, hazaba ibirori ku mihanda, imyiyereko y'amafarasi n'abayatwaye, akarasisi ka gisirikare n'ibindi.

    Ku itariki 2 Kamena 2022 imijyi n'intara zitandukanye by'u Bwongereza, imirwa mikuru y'ibihugu biba mu muryango wa Commonwealth bizacana amatara yo kwizihiza iyi yubile.

    Hazaba kandi amasengesho yo gushimira Imana ku bwa Yubile y'imyaka 70 umwamikazi amaze ku ngoma, akazabera kuri Cathédrale St Paul y'Abangilikani iherereye i Londres kuwa 3 Kamena 2022.

    Iyi yubile izarangwa n'amarushanwa yo gukora umutsima (gateaux) uzakoreshwa mu kwizihiza iyi sabukuru ndetse habe n'umusangiro rusange kuwa 5 Kamena uzitabirwa n'abantu 5000 baturutse mu Bwongereza no mu bihugu bya Commonwealth, ari nawo uzakatirwamo umutsima w'uwatsinze amarushanwa.

    Abahanzi, ababyinnyi, abanyabugeni, abahanga mu by'ikoranabuhanga, abasirikare, abakinnyi ba filme n'abandi bantu batandukanye babinyujije mu byo bakora, bazakora iserukiramuco bavuga inkuru zaranze ubuyobozi bw'umwamikazi Elizabeth II mu myaka 70 ishize.

    Ibi bikorwa byose bizabera mu bice bitandukanye by'u Bwongereza, uretse ibirori by'ingenzi byo kwizihiza iyi sabukuru bizabera mu Murwa Mukuru Londres kuva tariki 2-5 Kamena 2021.

    Umwamikazi Elizabeth w'imyaka 95 yimitswe nk'umwamikazi w'u Bwongereza mu 1952 amaze imyaka itanu ashatse umugabo, akaba afite abana bane barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe, abuzukuru umunani ndetse n'abuzurukuruza 12.

    Hazaba amarushanwa yo gutegura umutsima uzakatwa hizihizwa isabukuru y’imyaka 70. Aha yihizizaga imyaka 60 amaze ku ngoma

    Mu 2002 ubwo yizihizaga imyaka 50 amaze ku ngoma

    Ni ubwa mbere Umwamikazi azaba agiye kwizihiza isabukuru ye atari kumwe n’umugabo we Prince Philip

    Ubwo yizihizaga imyaka 60 amaze ari Umwamikazi w’u Bwongereza

    Ubwo yizihizaga imyaka 50 amaze ku ngoma yatwawe mu ntebe ya zahabu yakozwe mu 1762

    Umwamikazi Elizabeth II azagira isabukuru y’imyaka 70 amaze ku ngoma

    Umwamikazi Elizabeth afite umuryango mugari ugizwe n’abana bane, abazukuru umunani n’abazukuruza 12

    Yabyaye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe

    Yimitswe mu 1952

    Yizihiza imyaka 25 amaze ku ngoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-uko-ibirori-byo-kwizihiza-isabukuru-y-imyaka-70-umwamikazi-elizabeth

  • Pakistan: Urubura rwishe abantu bari bagiye 'kuryoshya' #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa muri makumyabiri na babiri nibo babarurwa kugeza ubu ko bitabye Imana ahitwa Muree mu bilometero mirongo irindwi uvuye Islamabad mu murwa mukuru wa Pakistan.

    Nk'uko bitangazwa n'inzego z'ubutegetsi muri Pakistan, ibinyabiziga bisaga igihumbi byaheze mu muhanda kubera ubwinshi bw'urubura budasanzwe, ubwo ba nyirabyo berekezaga ku musozi muremure bajya kureba ubwiza bw'urubura rwariho rugwa.

    Inkuru dukesha BBC Persian ivuga ko Igisilikare kiratangaza ko abantu bagera kuri magana atatu bari barengewe n'urubura aribo bamaze gutabarwa kugeza kuri uyu wa mbere taliki ya 10 Mutarama 2022.

    Umuvugizi w'ingabo yatangaje ko ingabo n'inzego z'umutekano bari gufatanya gusukura uwo muhanda werekeza Muree, ndetse kuri ubu ubutegetsi bukaba nta kindi kinyabiziga burimo kwemerera kwerekeza muri ako gace uretse gusa ibinyabiziga bitwaye ibiringiti n'ibiribwa nk'ubutabazi bw'ibanze ku barengewe n'urubura nk'uko byatangajwe na Sheikh Ahmad Rasheed Minisitiri w'umutekano mu gihugu cya Pakistan.

    Mu minsi ishize amagana y'ibinyabiziga yatangiye kwinjira mu gace ka Muree gaherereye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'umurwa mukuru Islamabad ndetse hirya no hino muri Pakistan hatangira gucicikana amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu barimo kwinezeza mu rubura.

    Ku wa gatanu w'icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko ikirere cyo muri ako gace cyakonje ku rwego rwo hejuru, bucya kuwa gatandatu hagwa urubura rwinshi cyane ari nako abakomeza gusura ako gace biyongera.

    Amafoto n'amavideo agaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka zegeranye cyane kandi zarengewe n'urubura.

    Inzego z'ubutabazi zitangaza ko kugeza ubu abamaze kwitaba Imana bagera kuri makumyabiri na babiri, muri bo hakaba harimo abana bato bagera ku icumi.

    Othman Abbas umwe mu bari batembereye muri ako gace, ku murongo wa telephone yabwiye igitangazamakuru cyo mu bufaransa ko abantu bamerewe nabi cyane.

    Abarimo gutabarwa barimo gufashwa n'abaturage babaha ibiringiti n'ibiribwa ndetse abandi bakajyanwa mu nyubako za Leta n'amashuri.

    Imran Ahmad Khan minisitiri w'intebe muri Pakistan ku rukuta rwe rwa twitter agaragaza akababaro kandi ahamagarira ababishoboye bose gutanga ubutabazi.

    Musinga C.

     

     

     

    The post Pakistan: Urubura rwishe abantu bari bagiye 'kuryoshya' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/10/pakistan-urubura-rwishe-abantu-bari-bagiye-kuryoshya/

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa ziturutse i Burundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko izo ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

    Ibiganiro byahuje izo ntumwa z’u Burundi na Perezida Kagame byibanze ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

    Uguhura kw’aba bayobozi kuje kwiyongera ku bindi biganiro bimaze iminsi biba hagati y’impade zombi, bikaba bica amarenga yo kongera kubyutsa imigenderanire y’ibihugu byombi imaze igihe isa n’iyahagaze guhera mu mwaka wa 2015.

    Abaturage b’u Rwanda n’u Burundi ubusanzwe bafite byinshi bibahuza birimo imico no kuba bakoresha ururimi rwenda kuba rumwe. Imiryango itandukanye usanga yaragiye ishyingirana, ubundi abaturage b’ibihugu byombi bakaba bakunze guhahirana, ariko byose bikaba bimaze igihe byarabangamiwe n’ibibazo ahanini bishingiye ku mutekano.

    This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame received a delegation led by Burundi’s Minister in charge of EAC Affairs, Youth, Culture and Sports, Amb. Ezéchiel Nibigira with a message from President @GeneralNeva. Discussions focused on strengthening bilateral relations. pic.twitter.com/kEWn5SZdsp

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 10, 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-ziturutse-i-burundi

  • Rwanda-Burundi: Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Nibigira ushinzwe ibikorwa bya EAC mu Burundi #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe na Amb. Ezéchiel Nibigira, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, bakaba bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi ku gucamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022.

    Uyu muminisitiri yamugejejeho ubutumwa bwa Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye.

    Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.

    Kuva muri 2015 Minisitiri Nibigira niwe Muyobozi wa Mbere muri Guverinoma y'u Burundi ugendereye igihugu cy'u Rwanda.

    The post Rwanda-Burundi: Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Nibigira ushinzwe ibikorwa bya EAC mu Burundi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/10/rwanda-burundi-perezida-kagame-yakiriye-itsinda-riturutse-i-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-burundi-perezida-kagame-yakiriye-itsinda-riturutse-i-burundi

  • Bishimiye kuba bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye kuba bahawe ubwenegihugu bw

    Bishimiye kuba bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

    Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haberaga umuhango wo kwakira indahiro zabo, babwiye Kigali Today ko bishimiye kwitwa Abanyarwanda kuko basanga ari iby’agaciro kuri bo.

    Uretse aba umunani bo mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 07 Mutarama 2022, mu Karere ka Kicukiro 12 bahawe ubwenegihugu mu gihe kuri iyo tariki mu Karere ka Gasabo, hakiriwe indahiro z’abantu 13 babaye Abanyarwanda byemewe n’amategeko.

    Guhabwa ubwenegihugu nyarwanda ngo si itegeko ko uba utuye mu Rwanda cyangwa uhamaze igihe runaka, kuko igihe cyose ubushaka yujuje ibisabwa nta kabuza ko abuhabwa nta mananiza abayeho.

    Ndungu Michael Maina ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya, amaze igihe cy’imyaka 17 atuye mu Rwanda, avuga ko uretse kuba afite umugore w’Umunyarwandakazi, ariko ngo na we akunda u Rwanda ari na yo mpamvu nyamukuru yahisemo gusaba ubwenegihugu.

    Ati 'Nkunda iki gihugu n’uko kiyobowe, ku buryo nsanga ari iby’agaciro kuba nk’umuryango twagira ubwenegihugu bumwe, kandi kuba ndi umushoramari numva ari byiza ko nkora akazi kanjye neza ndi umwenegihugu kugira ngo ngire uruhare mu iterambere ry’igihugu, ngatanga umusanzu wanjye nk’Umunyarwanda'.

    Barahiriye kuba Abanyarwanda kandi ngo ntibazatatira igihango

    Barahiriye kuba Abanyarwanda kandi ngo ntibazatatira igihango

    Senya Mwale Kapitene, ukomoka mu gihugu cya Zambia, amaze imyaka isaga 10 atuye mu Rwanda, avuga ko akigera mu Rwanda uretse kuba yarahakunze, ariko kandi ngo yananyuzwe n’umuco wabo bituma yiyemeza kuba Umunyarwanda.

    Ati 'Igihe nazaga aha, nahise nkunda iki gihugu, umuco wabo, abantu baho, imiterere yaho, mpita numva ko ntako bisa kuba naharerera abana kubera uburyo umuco nyarwanda umeze, hamwe n’uburyo hari ituze n’umutekano'.
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza, witabiriye umuhango w’irahira ryabo, avuga ko ari amahirwe menshi igihugu kiba kigize, yo kunguka abandi Banyarwanda kuko ari imbaraga zindi ziba zibonetse.

    Ati 'Tukaba twizeye ko buri wese ubaye Umunyarwanda uyu munsi agiye kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubaka igihugu, aho Abanyarwanda bagenzi be bari bageze tuhakomereze. Ndabasaba rero kuzaba inyangamugayo, mugakomeza gukorera igihugu mugikunze kuko ubu uyu munsi ntabwo mu cyitwa abanyamahanga ukundi, nta n’ubwo hari udafite ubwenegihugu'.

    Itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu, riteganya ko igihe cyose hagaragaye uburiganya ubwo ari bwo bwose cyangwa amakuru atari yo, yaba yaratanzwe cyangwa inyandiko zaba zariganywe zigahindurwa, hakagaragara ibinyoma byaba byarashingiweho igihe umuntu yahabwaga ubwenegihugu, arabutakaza.

    Uretse guhita atakaza ubwenegihugu, hari n’ibihano biteganyirizwa abagize uruhare mu gufasha uwahawe ubwenegihugu mu buryo bw’uburiganya kuko iyo abihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) ndetse n’imyaka irindwi (7), akanacibwa ihazabu y’amafaranga miliyoni eshatu (3) kugera kuri eshanu (5), mu gihe umukozi ubishinzwe iyo abigizemo uruhare ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi (7) n’imyaka icumi (10).

    Uretse abahawe ubwenegihugu tariki 10 Mutarama 2022 ndetse no mu cyumweru gishize, urwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka ruvuga ko kuva mu mwaka wa 2009 kugera 2020, abamaze kubuhabwa basaga 900, bo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’isi.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bishimiye-kuba-bahawe-ubwenegihugu-bw-u-rwanda

  • Miliyoni zirenga 45, ibitego 2 gusa mu mezi 16 – Ishusho ya Jacques Tuyisenge watengushye APR FC #rwanda #RwOT

    Amezi 16 arirenze rutahizamu wa APR FC akaba na kapiteni wayo, Jacques Tuyisenge ayisinyiye, ni umwe mu bakinnyi baguzwe n’iyi kipe bahenze ariko na none ni umwe mu bakinnyi batariyaha umusaruro nk’uko byari byitezwe kuko mu gihe ayimazemo amaze kuyitsindira ibitego 2 gusa.

    Tariki ya 18 Nzeri 2020 nibwo APR FC yerekanye Jacques Tuyisenge nk’umukinnyi wayo mu gihe cy’imyaka 2.

    Ntabwo hatangajwe amafaranga yaguzwe, gusa amakuru avuga ko yahawe miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ahembwa umushahara w’ibihumbi 3 by’Amadorali y’Amerika (miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda) ku kwezi.

    Muri iyi nkuru ISIMBI yasubije amaso inyuma kuva uyu mukinnyi yasinyira APR FC kugeza uyu munsi, ikusanya umusaruro we muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    N’ubwo ari umukinnyi wagiye ugorwa n’imvune cyane, gusa n’igihe yari muzima nta kintu kinini yafashije iyi kipe kuko ibitego yari imutegerejeho bikomeje kubura.

    Kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Mutarama 2022, amezi hafi 16 arashize, ni ukuvuga umwaka n’amezi 4 Jacques Tuyisenge asinyiye APR FC nk’umukinnyi wayo, amasezerano ye akaba azarangira muri Nzeri uyu mwaka.

    Uyu kapiteni wa APR FC bivugwa ko ari na we uhembwa menshi muri APR FC, miliyoni 48 zimaze kugenda kumushahara we, wakongeraho ayo yaguzwe akarenga ayo, gusa ntabwo yahiriwe no muri iki gihe ayimazemo kuko amaze kuyitsindira ibitego 2 gusa.

    Mu mezi 16 bitewe n’imvune yagiye agira, amaze gukinira APR FC imikino 15 muri iyo mikino yayitsindiyemo ibitego 2 gusa, ni ibitego yatsinze AS Muhanga muri shampiyona ya 2020-21.

    Jacques Tuyisenge kuva yagera muri APR FC

    Jacques Tuyisenge umukino wa mbere yakiniye APR FC hari tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC itsinda Gor Mahia 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye i Kigali, yinjiye ku munota wa 56 asimbuye Dany Usengimana.

    Tariki ya 5 Ukuboza 2021 umukino wo kwishyura wa Gor Mahia wabereye Kenya bagatsindwa 3-1, basezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Umukino wa Gor Mahia ni wo wa mbere yakiniye APR FC

    Umukino wa mbere yakiniye APR FC muri shampiyona hari tariki ya 11 Ukuboza 2020 bakina na Kiyovu Sports batsinze 1-0, ni igitego Serumogo Ally yitsinze, hari ku munsi wa 3 wa shampiyona ya 2020-21 yaje guhita isubikwa kubera Coronavirus isubukurwa muri Gicurasi 2021 batangira bushya.

    Bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa ¼ cya CHAN yabereye muri Cameroun, Jacques Tuyisenge ntabwo yatangiye shampiyona ya 2020-21 yakinwe mu buryo bw’amatsinda yatangiye muri Gicurasi 2021, aho APR FC yari mu itsinda rimwe na Gorilla FC, Bugesera na AS Muhanga. Imikino yose ibanza uko ari itatu ntabwo yayikinnye.

    Tariki ya 11 Gicurasi 2021 nibwo Jacques Tuyisenge yongeye kwisanga ku rupapuro rw’umukino, hari mu mikino y’amatsinda yo kwishyura aho APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Yatsindiye bwa mbere APR FC muri shampiyona, tariki ya 14 Gicurasi 2021 bakina na AS Muhanga umukino wo kwishyura wo mu itsinda (wari umunsi wa 5), bayitsinze 3-1 Jacques Tuyisenge wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yatsinzemo 2.

    Mu mukino ukurikiyeho wa Gorilla wasozaga imikino y’amatsinda wabaye tariki ya 17 Gicurasi 2021, Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga ariko nta gitego yigeze atsinda.

    APR FC yasoje itsinda ari iya mbere, yahise izamuka ijya mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe, bagombaga gukina nta mikino yo kwishyura, yahereye kuri Espoir FC tariki ya 23 Gicurasi 2021, bayitsinda 1-0 cya Ombiorenga Fitina, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Yakurikijeho AS Kigali bakinnye tariki ya 26 Gicurasi 2021, Jacques yabanje mu kibuga banganya 1-1, icya APR FC cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

    Jacques Tuyisenge yari mu bakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 3 w’amakipe ahatanira igikombe APR FC yatsinzemo Bugesera FC 3-0, gusa nabwo ntabwo yigeze atsinda, hari tariki ya 10 Kamena 2021.

    Tariki ya 14 Kamena 2021 bakinnye na Police FC mu mukino w’umunsi wa 4 w’amakipe ahatanira igikombe, Jacques Tuyisenge yagiye mu kibuga asimbura, umukino bawutsinze 3-0 ariko nabwo kureba mu izamu biba ikibazo.

    Umunsi wa 5 w’iyi shampiyona wakinwe tariki 16 Kamena 2021, APR FC yahuye na Rayon Sports mu mukino w’abakeba, warangiye APR FC itsinze 1-0 cya Anicet winjiye mu kibuga mu minota ya nyuma, Jacques Tuyisenge yari yabanje mu kibuga.

    Ubwo APR FC yanyagiraga Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe tariki ya 19 Kamena 2021, Jacques yabanje mu kibuga ariko mu bitego 6 batsinze aburamo na 1 kuko Lague yatsinze 3, Mugunga 1, Djabel 1 na Fitina 1. Ni na wo mukino wa nyuma aheruka gukinira iyi kipe muri shampiyona kuko umukino wa nyuma APR FC yatsinze Rutsiro 6-0 tariki ya 25 Kamena 2021 ntiyigeze awukina, no kugeza aho shampiyona ya 2021-22 igeze uyu munsi ntabwo arayikinira umukino n’umwe.

    Yongeye kugaruka ku mukino wa Mogadishu City Club yo muri Samalia

    Yagarutse mu kibuga tariki ya 12 Nzeri 2021 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League banganyijemo na Mogadishu City Club 0-0 muri Somalia, umukino wo kwishyura wabereye mu Rwanda tariki ya 19 Nzeri 2021 APR FC itsinda 2-1, APR FC yatsindiwe na Djabel ndetse na Karera. Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga ariko nta gitego yatsinze.

    Nyuma yo gusezerera Mogadishu City Club yo muri Somalia, APR FC yatomboye guhura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia, umukino ubanza wabereye mu Rwanda tariki ya 16 Ukwakira 2021, banganyije 1-1, APR FC yatsindiwe na Manisimwe Djabel, ni umukino Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga aza kuvamo avunitse akaba ari na wo mukino aheruka gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Jacques Tuyisenge, aherutse gutangariza urubuga rw’iyi kipe ko ubu yumva ameze neza ko shampiyona nigaruka (izagaruka mu mpera z’iki cyumweru) azaba yiteguye gukinira ikipe ye.

    Nyuma y’ibihe bikomeye ahamya ko ubu yiteguye gutanga umusaruro mu gihe gisigaye

    Jacques Tuyisenge kuva yasinyira APR FC ntabwo byagenze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miliyoni-zirenga-45-ibitego-2-gusa-mu-mezi-16-ishusho-ya-jacques-tuyisenge-watengushye-apr-fc