Category: Uncategorized

  • Diyoseze ya Gikongoro: Padiri yasezeye yandikira Musenyeri ko yamukomerekeje #rwanda #RwOT

    Ingabire Emmanuel, Padiri wa Diyosezi ya Gikongoro wakoreraga umurimo w'iyogezabutumwa muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, yasezeye yandikira Musenyeri ibaruwa irimo amagambo yateye bamwe agahinda.

    Padiri Ingabire yatangiye agira ati 'Nyiricyubahiro Musenyeri, mbandikiye iyi baruwa ngo mbagezeho ubwegure bwange ku busaseridoti ndetse n'inshingano zose zijyanye nabwo.

    Ubwegure bwange ntibukomoka ku ntege nke z'ibwirizabutumwa cyangwa gutsindwa bikomoka ku myitwarire mibi iyo ari yo yose, ahubwo naniwe kwihanganira imyitwarire yanyu impungabanya kandi inkomeretsa mwahisemo gutsimbararaho aho kumfasha mu buryo bw'amarangamutima no kuntera ikunga mu by'ubukungu ngo mbashe gukemura ibibazo by'ubuzima nk'umushumba wanjye.

    Ndicuza cyane kubwo kuva mu iyogezabutumwa; impano nari narateguriye ubuzima bwanjye bwose.

    Mu by'ukuri, Nyiricyubahiro Musenyeri ndi umupadiri wa diyoseze yanyu kuva taliki ya 21 Kanama 2021, kandi nagize ikibazo cy'ubuzima kinkomereye kuva mu kwezi kwa mbere 2021 aho nari nkeneye ubufasha mu by'amarangamutima n'inkunga y'amafaranga ku Mushumba wanjye ndetse na Diyoseze yanjye.

    Iki ni icyemeze mfashe nyuma y'amezi cumi n'umunani ndi mu busaseridoti ndetse na nyuma y'amezi cumi n'abiri ndembye mu buryo bw'umubiri, mu mutwe, amarangamutima, uburyo natekerejeho cyane kandi nkanabuganiraho n'inshuti, n'abavandimwe b'abapadiri, wowe nk'umushumba wanjye ndetse n'abandi bashumba banakuganirije kenshi ku kibazo cyanjye  ndetse n'igisibizo cyanyu kuri icyo kibazo.

    Nyiricyubahiro Musenyeri, si ibanga rwose imyitwarire yanyu ku kibazo cyanjye nk'umushumba wanjye, yarankomerekeje.  N'ubwo hari byinshi byari bikenewe ngo ibintu bice mu mucyo, ndifuza kugaragaza ibintu bike byaciye integer ishyaka ryanjye mu murimo w'ubusaseridoti, bityo nkasaba ko mwakwemera ukwegura kwanjye.

    Ku bwa mutagatifu Iraneaus 'icyubahiro cy'Imana ni umuntu wuzuye muzima' n'ubwo bwose ntashobora gutandukanya ubusaseridoti n'ubuzima bwanjye, nubwo ibyo byombi byomatanye, mbasha kuba umusaseridoti gusa igihe ndiho ndi muzima.

    Bityo, ububabare bw'umubiri n'imitekerereze mfite, kutitabwaho no kubura inkunga y'amafaranga kuri diyoseze no ku mushumba wanjye byarankomerekeje, ntibyakomerekeje roho yanjye gusa ahubwo byakomerekeje n'ubusaseridoti bwanjye, bityo rero ubuzima buzira umuze kuri njye ni ingezi kugirango ubusaseridoti butange umusaruro.

    • Nyuma y'uko wanyimye uruhushya ngo njye kwivuza kandi wari uzi neza uburwayi bukomeye nari mfite kandi uzi neza ko nagaragazaga ibimenyetso byashoboraga kunzanira ubumuga(paralysis).
    • Nyuma yo kwicuza kenshi ko utari kunyimika nk'umusaseridoti iyo uza kumenya ko mfite ikibazo cy'umgongo(n'ubwo bwose nari narakumenyesheje ububabare nari mfite amezi ataanu mbere yo kwimikwa): 'Iyo nza kumenya ko ufite ikibazo cy'umugongo sinari buguhe isakaramentu ry'ubupadiri' igisubizo wampaye ubwo nagusabaga uruhusa rwo kujya kwivuza.
    • Nyuma yo kwanga ko njyanwa kwa muganga, n'igihe ntabashaga kwigenza ubwanjye, ngomba kugendera mu mbago.
    • Nyuma yo gutegeka ko ntagomba guhabwa inkunga na diyoseze ngo mbashe kwivuza kandi ari ibisanzwe ko diyoseze igomba kwita ku musaseridoti urwaye(kumwitaho no kumuha inkunga y'amafaranga)
    • Nyuma yo kutitabwaho no kudaterwa inkunga iyo ari yo yose yaba ku mushumba yewe no kuri diyoseze mu gihe cy'amezi ane mpabwa ubuvuzi bukomeye mu bitaro.
    • Nyuma y'uko wowe na Padiri Lambert Ulinzwenimana muntanzeho ubuhamya bupfuye ku nshuti yanjye Andrew Lukas kugirango mukunde munyambure impano y'ibihumbi icyenda by'amadorali ya Amerika yari yangeneye ngo ngurmo imodoka(imodoka yari yangeye nk'imbago z'ubana n'ubumuga nk'uko yabyivugye ubwe) yari kunyorohereza mu ngendo bikanyorohereza uburibwe n'ububabare bwarushijeho kuba bubi bitewe no kugenda kuri moto, kugirango mwitwarire ayo mafaranga.
    • Nyuma yo gutesha agaciro ubuzima n'imibereho yanjye kugeza ubwo uyigabanyije ukayigeza ku busa
    • Nyuma yo kumbwira ko diyoseze yawe idakenye ubuzima bwanjye kuko mfite ikibazo cy'umugongo cyabaye uburwayi budakira.
    • Nyuma y'uko ku bushake bwawe wifashishije amakuru y'ibanga nakuganirije nk'umushumba wanjye, ugahamya ibinyoma ngo wisobanure ku myitwarire yawe ku kibazo cyanjye.
    • Nyuma yo gukwirakwiza no kunshinja ibinyoma (byaba ibyakozwe nawe cyangwa watumye abapadiri bawe) kuri bamwe mu bagize umuryango wanjye, inshuti zanjye, abavandimwe banjye b'ababapadiri n'abashumba,
    • Nyuma yo kwangiza ku bushake isura y'ubusaseridoti bwanjye binyuze muri iyo myitwarire yawe maze kuvuga,
    • Nyuma yo kwangiza umubano wanjye nawe nk'umushumba wanjye,
    • Nyuma y'uko mbonanye nawe inshuro ebyiri n'indi nshuro twavuganye kuri telephone, tuganira ku kibazo cy'ubuzima bwanjye ukantegeka ko ngomba kugaragaza ububabare n'uburwayi bwanjye mu nyandiko nkabikora
    • Nyuma y'uko nsabye ko bamwe mu bavandimwe b'ababapadiri n'abashumba bakwinjira mu kibazo, n'igisubizo cyawe kuri byo nka Musenyeri wanjye.
    • Nyuma yo gukwirakwiza ikinyoma kuri Saint Charles Barromeo Seminari ya Nyakibanda kugeza ubwo abarimu bose ku iseminari bamfata nk'igikoresho cy'imfashanyigissho mu masomo yabo
    • Nyuma y'uko nibasiwe n'uburwayi bwo mu mutwe, igifu, umutwe udakira, umuvuduko ukabije w'amaraso natewe n'ibihe bibi mwahisemo kunshyiramo.
    • Nyuma yo guhitamo gukomeza kungenza mutya, mu biganiro byinshi twagiranye ndetse n'abandi ku kibazo cyanjye.
    • Nyuma yo kumbwira ko nta nakimwe diyoseze yawe ishobora kumfasha ku bijyanye no kwishyura ikiguzi cy'ubuvuzi nahawe, mu gihe diyoseze yawe ihoara ikorera nk'ibyo abandi bapadiri ba diyoseze,

    Nyiricyubahiro Musenyeri, ibyo bikorwa byose ndetse n'ibindintiriwe ndondora, ntabwo birwanya ubuhamya ba gikiristo gusa ahubwo biarandemereye cyane ku buryo ntashobora kubigereka ku bubabare bwo mu mutwe n'umubiri mfite. Ibikorwa byababaje umutima wanjye. Ndifuza gukomeza gukora umurimo w'Imana nk'umulayiki aho nzaba negereye kandi ndi hafi y'umuryango wanjye n'inshuti kandi bikaborohera gukomeza kumfasha kuko nkeneye ubufasha nk'umuntu ubana n'ubumuga. Bityo rero ndagusaba kwemera ubusabe bwanjye.

    Nyiricyubahiro Musenyeli, mu gihe nkitegereje igisubizo cyanyu kiza, mushobora kwemera igisubizo cyanjye? Ndagushimira ibyo mwankoreye byose ku iseminari igihe nari nkifite ubuzima buzira umuze. Ndifuza ko ibyo nakorewe bitazigera bikorerwa undi uwo ari we wese muri diyoseze yanyu. Ndagusabye jya unyibuka mu masengesho yawe. Mpora nkuzirikana mu masengesho nkene yanjye.

    Padiri Emmanuel Ingabire'

    Twagerageje kuvugisha Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana ntibyadukundira, ariko ubwo yaganiraga na Kigali Today, yavuze ko iyi baruwa itaramugeraho.

    Yavuze ko ibyo gusezera k'uwo mupadiri yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ibaruwa y'umwimerere nyiri ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaraje i Kigali kwivuza, bityo ibindi uwo mupadiri yanditse Musenyeri akaba ntacyo yabivugaho.

    Musenyeri Hakizimana avuga ko ubusanzwe iyo umupadiri yanditse asezera ngo abo yandikiye basuzuma impamvu asezeye niba ari impamvu ifatika, cyangwa se hakabaho kumugira inama, bakamusaba gufata igihe cyo kubitekerezaho, cyangwa se bakandika bamusubiza ko bamwemereye.

    Musenyeri Hakizimana yavuze ko ubundi kugira ngo bigende neza uwo mupadiri yandikira Papa akaba ari we utanga uburenganzira kuri uwo mupadiri.

    Musinga C.

     

     

    The post Diyoseze ya Gikongoro: Padiri yasezeye yandikira Musenyeri ko yamukomerekeje appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/14/diyoseze-ya-gikongoro-padiri-yasezeye-yandikira-musenyeri-ko-yamukomerekeje/

  • PNL: Ibyo wamenya mbere y'umunsi wa 12 – Muhadjiri ntabwo yemerewe gukina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda irasubukurwa mu mpera z'iki Cyumweru hakinwa umunsi wa 12, aho umukino ukomeye uzahuza Kiyovu Sport iyoboye urutonde rwa shampiyona na APR FC iyikurikiye.

    Imikino irongeye iragarutse nyuma y'ibyumweru bibiri yarasubitswe kubera icyorezo cya coronavirus, ariko nyuma hakaza kwemezwa ko isubukurwa hubahirizwa ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.

    Imikino y'umunsi wa 12 wa shampiyona izakinwa kuva ku wa Gatandatu, 15 Mutarama kugeza ku wa Mbere, 17 Mutarama.

    Imikino iteganyijwe ku wa Gatandatu

    Umukino uzabimburira iyindi, AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu rutonde rwa shampiyona izakira Rutsiro izamutse uyu mwaka.

    Mu gihe, indi mukino uhari Rayon Sport yamaze gutandukana na Youcef Rharb wari uyifatiye runini cyane izacakirana na Musanze.


    Andi makuru


    12:30 CAT — AS Kigali v Rutsiro

    15:00 CAT — Entincelles v Marines

    15:00 CAT — Rayon Sport v Musanze

    15:00 CAT — Espoir v Etoile de l'Est

    Imikino iteganyijwe ku Cyumweru

    Kuri uyu munsi, hari umukino ukomeye cyane uzahuza APR FC igifite ibirarane bibiri izasura Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 23 irusha APR FC iyikurikiye unota rimwe ryonyine.

    12:30 CAT — Gorilla v Bugesera

    15:00 CAT — Kiyovu SC vs APR FC

    Imikino iteganyijwe Ku wa Mbere

    Police FC izaba idafite Hakizimana Muhadjiri izerekeza i Huye, ku kibuga cya Mukura VS&L.

    15:00 CAT — Gasogi Utd v Gicumbi

    15:00 CAT — Mukura VS&L v Police

    Abakinnyi batemerewe gukina

    Hakizimana Muhadjiri wa Police FC umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, bitanu, niwe uyoboye urutonde rw'abakinnyi batazakina uyu munsi wa shampiyona.

    1. Gakwavu Jean Berchmas — Etincelles

    2. Kayigamba Jean Paul — Gorilla FC

    3. Hakizimana Félicien — Marine FC

    4. Ishimwe Fiston — Marine FC

    5. Ntakirutimana Théotime — Marine FC

    6. Hakizimana Muhadjiri — Police FC

    Source : https://yegob.rw/pnl-ibyo-wamenya-mbere-yumunsi-wa-12-muhadjiri-ntabwo-yemerewe-gukina/

  • Twamenye ibibazo biri muri Rayon Sports turayifatirana tuyitsinde – Abafana ba Musanze FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafana ba Musanze FC bafite icyizere cyo gutsinda Rayon Sports

    Abafana ba Musanze FC bafite icyizere cyo gutsinda Rayon Sports

    Ubundi ntibikunze kubaho ko Musanze FC ikura amanota kuri Rayon Sports, aho mu mikino itandukanye yahuje ayo makipe, Rayon Sports yakunze gutahana amanota atatu.

    Mu kiganiro bamwe mu bafana ba Musanze FC bagiranye na Kigali Today ndetse na bamwe mu bakinnyi b’iyo kipe, intero ni imwe ni ugutsinda Rayon Sports dore ko bakomeje kumva amakuru avugwa muri Rayon Sports y’uko harimo urunturuntu.

    Byakomeje kuvugwa muri Rayon Sports ko hari bamwe mu bakinnyi bafatwa nk’inkingi za mwamba bahagaritswe barimo na kizigenza Youssef, aho byakomeje kuvugwa ko abo bakinnyi bahagaritswe bazize imyitwarire idahwitse mu gihe bitegura umukino ubahuza na Musanze FC.

    Harerimana Canisius uzwi ku izina rya Drogba, umufana ukomeye wa Musanze FC yavuze ko ibibazo ari kumva muri Rayon bagomba kubyuririraho bakayitsinda byinshi.

    Ati 'Abakinnyi dufite hano baraduha icyizere kubera Morale mbabonana, Rayon Sports n’ibibazo byayo bitazapfa no gushira ni icyizere dufite cyo kuyitsinda. Rayon ifite ibibazo byinshi bijyanye n’imishahara y’abakinnyi, twamenye ko hari abakinnyi banze kwitabira imyitozo, ni na byo tugomba kuririraho tukayifatirana muri ibyo bibazo tukayitsinda'.

    Musanze FC yakoze imyitozo mu rwego rwo kwitegura Rayon Sports

    Musanze FC yakoze imyitozo mu rwego rwo kwitegura Rayon Sports

    Arongera ati 'Abakinnyi bacu barashoboye, ibyo bibazo bya Rayon Sports biradufasha na bitatu twayibitera, abakinnyi bacu bafite morale idasanzwe n’ubuyobozi bubitayeho, byanze bikunze turatsinda'.

    Undi mufana uzwi ku izina rya Cangirangi ati 'Ejo Rayon turayitera ibitego bibiri dutahane atatu yacu tunayijye imbere, ndabishingira kuri Morali y’abakinnyi bacu, yego duheruka gutsinda Rayon kera, ariko iyi Rayon ifite ibibazo byinshi kandi gutsinda Rayon ni ishema ku Ntara y’Amajyaruguru, ni ishema ku Karere ka Musanze ni n’ishema ku bakinnyi, turayifatiranya n’ibyo bibazo'.

    Habyarimana Eugene nka Kapiteni wungirije w’ikipe ya Musanze ati 'Ubundi amakipe yose ntabwo tuyitegura kimwe, hari iyo twitegura nka finali, cyane cyane nka Rayon Sports ni ikipe nkuru, ikipe ifite icyo ivuze ku buzima bwacu, kuyitsinda ni ishema kuri twe, kuyitsinda bifite igisobanuro ku miryango yacu, ku Karere ka Musanze, ni yo mpamvu turi kwitegurana ingufu'.

    Arongera ati 'Rayon Sports ni ikipe ifite abafana benshi, ni yo kipe ikunzwe mu gihugu, iyo utsinze Rayon Sports ugaragara nk’umukinnyi mukuru kandi ukomeye, nta mvune dufite, abafana baradushyigikiye, nta bibazo by’imishahara nta bibazo by’imirire, byose ni amahoro, turahangana kugeza tuyitsinze'.

    Intego yo gutsinda uwo mukino kandi yashimangiwe n’Umutoza wungirije wa Musanze FC, Nshimiyimana Maurice uzwi ku izina rya Maso, wavuze ko gukura amanota atatu kuri Rayon Sports bishoboka.

    Ati 'Intego dufite, ni uko tugiye gushaka amanota atatu kuko buri kipe yose ikinisha abakinnyi 11 kandi kuba hari ikibazo cya COVID-19 nta kintu kirekire kigihari ikipe irusha indi, wenda Rayon Sports icyabaga ari gikuru ni abafana yabaga ifite ku kibuga, ubu ntabahari twese tuzakina nk’abari hanze'.

    Ati 'Rayon Sports ni ikipe ikomeye ku izina, ariko numva ko mu kibuga byose bishoboka kuko ni abakinnyi 11 kuri 11, kuba ari n’ikipe nabayemo nzi ngo bitegura gutya, na byo ni akarusho'.

    Kugeza ubu abakinnyi ba Musanze FC bose barahari, umwe wari wagize ikibazo cy’uburwayi bwa COVID-19, na we yagarutse mu myitozo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/twamenye-ibibazo-biri-muri-rayon-sports-turayifatirana-tuyitsinde-abafana-ba-musanze-fc

  • Abakinnyi 2 b’ibihe byose k’umunyamakuru Butoyi Jean, umukino w’amateka yogeje wahuriranye n’umunsi yibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Butoyi Jean, avuga ko abakinnyi b’ibihe byose kuri we ari Jimmy Gatete na Karekezi Olivier kuko bari bafite impano ihambaye.

    Butoyi Jean, ni umunyamakuru w’imikino ubimazemo igihe kinini, imikino y’ingenzi y’aba ku ikipe y’igihugu ndetse n’ama-club yarayogeje nk’aho nk’igikombe cya CECAFA Kagame Cup Rayon Sports yakuye Zanzibar ni we wari kumwe n’iyi kipe, umukino wajyanye Amavubi muri CAN 2004 ni we wogeje igitego cya Jimmy Gatete cyatumye abanyarwanda barara neza.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Butoyi Jean yavuze ko umukino w’amateka yogeje kuri we ari umukino wabaye tariki ya 6 Nyakanga 2003 wo u Rwanda rwatsinzemo Ghana rukabona itike y’igikombe cy’Afurika cya 2004.

    Avuga ko uretse kuba ari umukino w’amateka ku banyarwanda, ni umukino w’amateka mu muryango we kuko yawogeje nyuma y’amasaha make amaze kwibaruka imfura ye.

    Ati 'Ni igitego ntazibagirwa, ni umukino w’amateka kuko uwo munsi nibwo nari nabyaye umwana wanjye w’imfura, nari nabyaye umwana wanjye w’imfura kuko yavutse nka saa 13:30′ uwo munsi, ninjiye no mu mukino ntinze aho ninjiye bakimpa micro, igitego cya Gatete kiba kigiyemo, ni umukino w’amateka yaba mu rugo mu nzu yanjye yaba no mu banyarwanda.'

    Abakinnyi 2 afata nk’ab’ibihe byose kuri we ni Jimmy Gatete ndetse na Karekezi Olivier kuko ari abakinnyi bari bazi icyo bakeneye kandi b’abahanga.

    Ati 'ni ikibazo gikomeye ariko kugeza ubu hari Jimmy Gatete, buriya abantu bamubonye akina yari afite impano, buriya Jimmy nta n’ibigango yagiraga (..) ni umuntu wabonaga izamu cyane, impamvu mvuga ko ari mu bakinnyi nemera yaravugaga ngo muzaze ku kibuga ejo ibintu birahari, iyo ubimbwiye gutyo 1,2,3 ibintu bigacamo, ndakwemera.'

    'Hari Karekezi Olivier Danger Man, hari CECAFA yabereye mu Rwanda mu 2000 ntazibagirwa, Olivier iyo atagira umuhate yari guhita areka umupira, abafana ba APR FC bamuteye akaruru ariko ntiyacika intege arakora cyane kandi kuva icyo gihe yateye imbere kugeza aho tumwise Danger Man, abo ni abakinnyi iyo babaga bari mu kibuga iyo bafataga icyemezo warakibonaga.'

    Akomeza avuga ko hari abakinnyi abona bakizamuka kandi barimo kuzamuka neza baramutse bakomereje mu murongo barimo bazagera kure barimo nka Ruboneka Jean Bosco, abona ko iyo ari mu kibuga uba ubona ari umukinnyi w’umuhanga.

    Yizeye ko umunsi umwe azongera kubona abanyarwanda bishimye, bafite ibyishimo nk’ibya 2003 babikesha ikipe y’igihugu.

    Umukino w’amateka yogeje wahuriranye n’uumwana we w’imfura avuka

    Karekezi Olivier ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize Butoyi Jean yemera

    Jimmy Gatete ngo iyo yavugaga ikintu cyarabaga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/abakinnyi-2-b-ibihe-byose-k-umunyamakuru-butoyi-jean-umukino-w-amateka-yogeje-wahuriranye-n-umunsi-yibarutse-imfura

  • Rayon Sports yasezereye abanya-Maroc Ayoub na Youssef #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Maroc, aho aba bakinnyi bagaragaje ko bafashwe nabi na Rayon Sports, iyi kipe yamaze kubasezerera ibasubiza Raja Cassablanca bari baravuyemo.

    Aba bakinnyi bari bamaze iminsi badakora imyitozo, baganiriye n’ikinyamakuru cyo muri Maroc bagitangariza ko bafashwe nabi n’iyi kipe, ko bamaze amezi abiri badahembwa ndetse barya indyo imwe kuva bagera muri Rayon Sports.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/rayon-sports-yasezereye-abanya-maroc-ayoub-na-youssef

  • Rayon yanyomoje ibyo kwirukana ba Youssef bavugwaho imyitwarire idahwitse #rwanda #RwOT

    Yagize ati 'Ayo makuru ntabwo ari yo, sinzi n’aho yavuye. Nta nama yigeze iterana yiga ku bakinnyi kuko ntiwatumiza inama yiga ku muntu umwe cyangwa babiri.”

    Abajijwe ku makuru ari mu ikipe ndetse n’uko biteguye umukino, Nkurunziza yatangaje ko Musanze FC bazahura ari ikipe biteguye neza.

    Ati 'Musanze FC tuyiteguye neza, ubu abakinnyi bose bari hamwe, biteguye kuzakina ku munsi wejo, uyu munsi bakoze imyitozo mu gitondo ndetse na nimugoroba barakora indi ubu igisigaye ni mu kibuga.”

    Ku bakinnyi batazagaragara mu kibuga, Nkurunziza yatangaje ko Youssef ari mu bakinnyi batazaboneka.

    Ati” dufite abakinnyi barwaye barimo Mitima Isaac, Sam, Ayoub, ndetse na Youssef, biteganyijwe ko batazagaragara kuri uyu mukino.”

    Youssef na Ayoub bose bageze muri Rayon Sports nk’intizanyo ya Raja Cassablanca, ariko kugera ubu Youssef ni umwe mu bakinnyi bagaragaza itandukaniro muri Rayon Sports ndetse no muri shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Rayon-yanyomoje-ibyo-kwirukana-ba-Youssef-bavugwaho-imyitwarire-idahwitse

  • Umuraperikazi Card B yatanze ubuhamya bubabaje n'ubuzima yanyuzemo bwari bugiye gutuma yiyahura #rwanda #RwOT

    Belcalis Almanzar wamamaye ku izina rya Cardi B umuraperikazi ukunzwe cyane muri Amerika ndetse no hanze yaho, yatangaje ko yagerageje kwiyahura Imana ikaginga ukuboko bitewe n'ibinyoma ku buzima bwe byatangajwe n'umunyamakuru witwa Tasha K uzwi cyane kuri YouTube. Ibi Cardi B akaba yabitanzemo ubuhamya mu rubanza yaburanagamo n'uyu munyamakuru ahamya ko yamwangirije ubuzima kubera amakuru yamutangajeho mu 2018.

    Nkuko byatangajwe n'ibinyamakuru bitandukanye byandika ku myidagaduro birimo TMZ, Hollywood Life, PageSix n'ibindi byatangaje ko Cardi B yatanze ubuhamya mu rukiko bwatunguye benshi ubwo yavugaga ko yagerageje kwiyahura. Ibi yabivugiye imbere y'abacamanza ubwo yavugaga ingaruka yatewe n'ibinyoma umunyamakuru Tasha K yamutangajeho byerekeranye n'ubuzima bwe.

    Umunyamakuru Tasha K uzwi cyane kuri YouTube akaba yararezwe na Cardi B mu mpera z'umwaka ushize aho uyu muraperi yamushinjaga ko yamutangajeho ibinyoma byamwangirije izina n'ubuzima bwe. Muri ibi binyoma Tasha K yatangaje harimo nko kuba Cardi B yarahoze ari indaya ndetse ko arwaye indwara ya Herpes(Twayigereranya n'imitezi) yandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ku munsi w'ejo akaba aribwo Cardi B yahamagawe n'Urukiko Rukuru rwa New York Court House gutanga ubuhamya maze uyu muraperi akomoza ku kuba yarashatse kwiyahura.

    Mu buhamya Cardi B yatanze yagize ati''Nkimara kubona amashusho ya Tasha K avuga ko njyewe nari indaya kandi ndwaye indwara idakira ya Herpes nagize agahinda gakomeye. Nibwo nari nkimara kubyara nk'ibaza ukuntu umwana wanjye azakura akabona ariya mashusho bikarushaho kumbabaza kuko byose byari ibinyoma. Amagambo Tasha K yamvuzeho yanteye Depression ku buryo nagerageje kwiyahura Imana iba ariyo intabara mpita ngana kwa muganga baramfasha. Umwaka wa 2018 wambereye mubi cyane kubera Tasha K''.

    Cardi B yakomeje agira ati''Kubera Tasha K namaze igihe ntashaka ko umugabo wanjye ankoraho kuko nari mfite Depression yanambujije gukora umuziki nkuko byari bisanzwe. Nafashe umwanzuro wo kumurega kuko nari maze kubona ko yanyangirije ubuzima kubona nari ngeze aho nshaka kwiyahura kubera kubona abantu benshi bavuga ko ndwaye Herpes kandi ari ibinyoma byakwirakwijwe na Tasha K''.

    Ikinyamakuru TMZ kivuga ko kuba Cardi B yatanze ubuhamya avuga ko yagerageje kwiyahura kubera ibyo Tasha K yamutangajeho, atari ubwa mbere yabivuga kuko yanabiririmbyeho mu ndirimbo yise 'Press' yasohotse kuri album ye yise Invasion Of Privacy. Kugeza ubu hategerejwe imyanzuro y'Urukiko ku rubanza Cardi B aregamo umunyamakuru Tasha K.

    Refe:dailymail.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperikazi-card-b-yatanze-ubuhamya-bubabaje-n-ubuzima-yanyuzemo-bwari-bugiye

  • Umukecuru n'umusaza bakoze isabukuru y'imyaka 81 bamaze babana[Inkuru yabo iratangaje] #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Ron n'umugore we Joyce Bond bafite agahigo ko kuba abashakanye bamaranye igihe kinini kurusha abandi mu Bwongereza,baciye ibintu hose nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 81 bamaze babanye ku ya 4 Mutarama.

    Aba bashakanye ubwo Ron yari afite imyaka 21 mu gihe Joyce yari afite imyaka 19.Icyakora nubwo bizihije isabukuru y'imyaka 81 babana,abapasiteri babo bari bababuriye ko “batazarambana”.

    Ron na Joyce Bond, bafite imyaka 102 na 100, bavuze ko “gutanga no guhabwa” ariryo ibanga ryatumye gushyingiranwa kwabo kuramba.

    Bombi babonye aba Minisitiri b'intebe 15 batandukanye bayoboye Ubwongereza kuva bashyingiranwa muri 1941 nyuma yo gukundana ku munsi wa mbere bahuye.

    Ron na Joyce,bakomoka i Milton Keynes muri Bucks, begukanye igihembo cy'abashakanye barambanye cyane kurusha abandi mu Bwongereza nyuma yo kwizihiza isabukuru yabo ku ya 4 Mutarama.

    Aba bashakanye, mbere batekereje ko aribo bafite agahigo ariko kari gafitwe n'uwitwa Ron na Beryl Golightly bakomoka i Yorkshire,bari bamaze imyaka 80 bashakanye kugeza ubwo Ron apfa afite imyaka 101 mu Kuboza.

    Joyce wahoze ari umukozi wa Woolworths, yagize ati: “Ntabwo twigeze dutekereza ko tuzagera ku myaka 81 tubana, tuzi ko turi abanyamahirwe kuba twageze kuri iyi ntego itangaje.

    “Numva ari byiza! Nta muyobozi uri hagati yacu, twembi turatanga tukanakira.”

    Aba bashakanye,bafite abuzukuruza.Bashyingiraniwe ku biro bishinzwe iyandikisha rya Newport Pagnell igihe Ron yari afite imyaka 21 na Joyce afite imyaka 19.

    Babajijwe niba urukundo rwabo rwaratangiye bakibona, Ron na Joyce bombi bahise basubiza ngo'yego' nta gushidikanya.

    Abashakanye bizihirije isabukuru yabo mu Mudugudu wa Shenley Wood Retirement Village muri Milton Keynes, aho bafite inyubako.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukecuru-n-umusaza-bakoze-isabukuru-y-imyaka-81-bamaze-babana-inkuru-yabo

  • Gikongoro : Umupadiri yasezeye kuko Musenyeri yamutereranye #rwanda #RwOT

    Uyu wari Umupadiri muri Paruwasi ya Kitabi muri Diyoseze Gatulika ya Gikongoro, yanditse ibaruwa ndende asezera ku Busaseridoti gusa ngo ntabwo abikoze kuko yanze uyu muhamagaro.

    Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira no kujya kwa muganga.

    Yagize ati 'Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza'.

    Uyu mupadiri akomeza avuga ko byageze ubwo ajya kwivuza akaza kwimwa ubufasha bwo kwivuza kandi ari umupadiri wa diyosezi ndetse ko musenyeri yakomeje gukomeretsa umutima we mu buryo bwinshi.

    Uyu mupadiri Emmanuel Ingabire avuga ko yasanze kuba atarahawe ubufasha ngo yitabweho n’uwagakwiye kumubera umubyeyi ahubwo ubuzima bwe buri mu kaga byarutwa n’uko yasezera aho gukorera ahantu adakunzwe atanitaweho.

    Padiri Emmanuel Ingabire yari amaze amezi atanu ahawe isakaramentu ry’ubupadiri kuko yabuhawe umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama 2021.

    Musenyeri Célestin Hakizimana, yatangaje ko amakuru y’isezera ry’uyu mupadiri yayabonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ibaruwa y’umwimerere nyiri ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaraje i Kigali kwivuza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Iyobokamana/article/Gikongoro-Umupadiri-yasezeye-kuko-Musenyeri-yamutereranye

  • Abamotari barabyinira ku rukoma, nyuma yo gushyira igitutu kuri Guverinoma mubazi igahagarikwa #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imyigaragambyo ikaze y'abamotari binubiraga ikoreshwa rya mubazi bavuga ko zibagusha mu gihombo, Guverinoma y'u Rwanda yategetse ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2022 kugenzura mubazi bibaye bihagaritswe igihe kitazwi.

    Birashoboka ko igitutu cy'abamotari baramukiye mu myigaragambyo idasanzwe  mu gitondo cya tariki 13 Mutarama 2022, aricyo ntandaro y'umwanzuro wa guverinoma wo gusubika igenzura rya mu bazi zari zimaze iminsi micye zihawe abamotari bo mu mujyi wa Kigali, ariko bakijujutira ko zibahombya.

    Umuvugizi wungirije wa  guverinoma y'u Rwanda bwana Alain Mukurarinda niwe watangaje ko kugenzura mubazi bibaye bisubitswe.

    Yagize ati 'Hemejwe y'uko ibyo kugenzura mubazi biba bisubitswe…mubazi zirasubitswe byumvikane neza, ubu ikigiye kwitabwaho ni umutekano w'abamotari ubwabo n'abo bahetse ku muhanda.'

    Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bavuze ko banyuzwe n'umwanzuro wo gusubika igenzura rya mubazi, kuko zabashoraga mu bihombo kandi imikorere yazo ikaba yarimo inenge zibagonganisha n'abakiriya babo.

    Umwe yagize ati'Twacyakiriye neza! Urebye muri macye ntacyo bitwaye urabona n'abamotari dufite akanyamuneza, turanezerewe n'aho turi kugenda hose..urabona rwose ko hari ikintu cyahindutse.'

    Mugenzi we ati 'Mbere na mbere ndabanza gushimira guverinoma yacu kubera ko inshuro nyinshi yita ku kibazo cy'abaturage.  Mu by'ukuri ibi bintu bya mubazi yaba njye w'umumotari, yaba nawe mugenzi utega moto, nta kintu na kimwe bitumariye.'

    N'ubwo igenzura ku ikoreshwa rya mubazi ryabaye risubitswe igihe kitazwi, umuvugizi wungirije wa guverinoma Bwana Alain Mukurarinda ashimangira ko mubazi zitakuweho burundu, ariko zizongera gukoreshwa nyuma y'ibiganiro bihagije bizahabwa abamotari.

    Yagize ati'Abamotari bagomba kuganira no kuganirizwa no gusobanurirwa kuri mubazi, kuko ntabwo izavaho. Noneho uzi ko bamwe bagiye bavuga ngo hari igihe tubona baduturaho ibintu tutazi ibyo ari byo, basobanurirwe akamaro kayo n'impamvu igomba gukoreshwa. Noneho nibamara kuganira kuri mubazi abantu bose babyumva kimwe, izongere ikoreshwe.'

    Abamotari nabo bifuza ko uzabagarura imbere mu bazi, agomba kubanza kwita kub byifuzo byabo by'umwihariko ibirebana n'ibiciro bikitabwaho.

    Umwe ati'Twishimiye ko babonye akababaro kacu, ariko abantu nibajya gushora imari bajye babwira abo bagiye gushoramo imari, abagenerwabikorwa, bababwire bati iki kintu cyatumarira iki? Twagikoresha iki? Cyatugirira akahe kamaro?'

    Mugenzi we ati 'Basubukuye ikongera gukoreshwa, batumenyesha tukicara tukabiganiraho tukareba inyungu natwe dufitemo. Twakumvikana tugakorana nabo nta kibazo cyaba gihari.'

    Guverinoma ivuga ko mbere yo kongera gukoresha mubazi, hagiye kwitabwa ku bamotari bari mu muhanda batujuje ibyangombwa birimo ubwishingizi, icyemezo cy'ibemerera gutwara abantu n'ibintu,  ndetse n'icyo gutwara ibinyabiziga.

    Mu bamotari babarirwa mu bihumbi 26 babarizwa mu mujyi wa Kigali, abagera ku 7 ngo bakora nta byangombwa byuzuye bafite.

    Tito DUSABIREMA

    The post Abamotari barabyinira ku rukoma, nyuma yo gushyira igitutu kuri Guverinoma mubazi igahagarikwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/01/14/abamotari-barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yo-gushyira-igitutu-kuri-guverinoma-mubazi-igahagarikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abamotari-barabyinira-ku-rukoma-nyuma-yo-gushyira-igitutu-kuri-guverinoma-mubazi-igahagarikwa