Category: Uncategorized

  • Kanyombya agiye gushyira hanze Filime izafash… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 08 Mutarama,  Kayitankore Ndjoli umunyarwenya wamamaye nka Kanyombya yashyize hanze agace gato k’iyi filime y’uruhererekane yiswe “SAGATWA Series “igomba kuzajya hanze tariki ya 20 Mutarama 2022.

    Iyi filime irimo inyigisho zikomeye zizafasha abashatse abagore benshi

    Iyi filime izajya inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa KANYOMBYA LIVE ari naho aka gace gato k’integuza kagaragara. Mu kiganiro cyihariye Inyarwanda.com yagiranye na Kanyombya yasobanuye byinshi kuri iyi filime izaba ari uruhererekane n’intego yayo.

    Ahereye ku ntego yayo, yagize ati”Ni umugabo warongoye abagore benshi wayobewe ukuntu abajera bose agakora ubukwe nabo umunsi umwe. inyigisho irimo n’uko hari abagira nk’abagore batanu, urabizi ko abasiramu babagira, kugirango uzabajere biba bikomeye ugomba rero kuba uri hafi yabo ukagenda buhoro ntakwigira muremure”.

    Yakomeje agira ati”Igihe wigize muremure n’abo bafata izindi ngamba, umwe akaba yavuga ati ‘nakomeza ibi ngibi tuzamwica tumubure twese, undi akavuga ati ‘uwajya kuraguza nkareba ko yarara kabiri iwanjye”. Yakomeje agaragaza ko mu by’ukuri ikubiyemo inyigisho zafasha abashatse abagore benshi kandi barahari ku buryo hari abo izagirira akamaro. 

    Ikinnye mu rwenya rwinshi kuko n’ubusanzwe uyu mugabo asanzwe yihariye mu gukora ibisetsa rubanda. Kanyombya yavuze ko iyi filime atari iye gusa ahubwo ayifatanyije n’abandi barimo Aime uzagaragara akina yitwa Mwiza, Falwa uzagaragara akina yitwa Amina, aba akaba aribo bahuriye ku mushinga w’iyi filime.

    Gusa hazagaragaramo n’abandi bakinnyi basanzwe bakina filime z’urwenya nka Prof.Mbata n’abandi. Muri aka gace gato kari hanze, kanyombya uba warashatse abagore babiri ahitamo ko bose asezerana nabo umunsi umwe bikarangira ubukwe butabaye kuko hari aho bagera bagakora impanuka.

    REBA HANO AGACE GATO KAYO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113493/kanyombya-agiye-gushyira-hanze-filime-izafasha-abaharitse-abagore-irimo-urwenya-ruzatembag-113493.html

  • Afurika yEpfo: Abanyeshuri babakobwa basabw… – #rwanda #RwOT

    Rhophi Ramathuba, yavuze aya magambo ku wa gatatu ubwo yari yasuye ishuri ryisumbuye ryo muri Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng, ubwo hari ku munsi wa mbere w'itangira ry'amashuri. Minisitiri w'ubuzima w'intara ya Limpopo, yabwiye abanyeshuri ati:

    'Ku mwana w'umukobwa uri hano ndagira ngo nkubwire nti ‘Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane'.

    Uyu mudamu utarakiriwe neza na gato, yongeyeho ko abakobwa barimo gushukwa n'abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y'imiterano ndetse n'amatelefone agezweho. Nyuma yo kuvuga aya magambo ye, byamuteye kugawa cyane nyuma y'uko videwo y'ijambo rye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri iki gihugu.

    Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru gitangaza ko umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati 'Ubu si uburyo buboneye bwo kuganiriza abana ku ihohoterwa, ku mibonano mpuzabitsina no ku kwifatira icyemezo ku kuyikora'.

    Umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi witwa Siviwe Gwarube yavuze ko ayo magambo 'ateje ikibazo gikomeye'. Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati 'Aka kari akanya ko kugirana ikiganiro gifatika n'aba banyeshuri ku kwifatira icyemezo ku gukora imibonano… None uregeka ikibazo ku bahohoterwa. Ugashyira igitutu kitari ngombwa ku bakobwa?'.Madamu Ramathuba yabwiye urubuga rwa TimesLive rwo muri Afrika y'Epfo ko amagambo ye yakuwe mu mvugo (context) yayo, kandi ko yayabwiraga n'abahungu atari abakobwa gusa yavugaga

    Mu magambo ye Phophi yagize ati 'Nasabye abahungu kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n'abakobwa'.Yongeyeho ko abaturage ashinzwe mu ntara ya Limpopo bakiriye neza ubutumwa bwe. Ati 'Barimo banavuga ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko biri nta guca ku ruhande'.

    Imibare ya leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite munsi y'imyaka 17 babyaye muri Afurika y'Epfo mu mwaka wa 2020, mu gihe mu 2013, hafi 100,000 by'abangavu batewe inda muri Afurika y'Epfo nk'uko bitangazwa na Anne Soy.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113502/afurika-yepfo-abanyeshuri-babakobwa-basabwe-gufungura-ibitabo-bagafunga-amaguru-113502.html

  • Yavugirije induru mu isoko ngo “OYA” ubwo umusore yamutereraga ivi #rwanda #RwOT

    Icyifuzo cy'umusore cyo gushyingiranwa n'umukobwa yihebeye cyateshejwe agaciro ndetse aranaseba ubwo yashakaga kumuterera ivi mu isoko rwagati.

    Umutegore wo muri Nigeriya ntiyishimiye ibyo umusore yamukoreye ubwo yamutereraga ivi undi akavuza induru ngo “oya” hanyuma agahita yinjira mu iduka.

    Mu kugerageza gutungura umukunzi wengo amwambike impeta amusaba kuzamubera umugore, umusore yagiye guterera ivi mu isoko ryo muri Leta ya Delta birangira ahasebeye cyane.

    Amashusho yakwirakwijwe kuri Instagram yagaragaje uyu musore apfukama hasi mu isoko ubwo umukunzi we yari imbere ye akurayo impeta amusaba ko yzamubera umugore undi aho kwakira impeta yahise avuza induru ngo 'oya'ahita yiruka ajya kwihisha mu iduka.

    Uyu musore yahise yifata mu maso ahita ahaguruka arigenda afite agahinda kenshi.Yirengagije amaso y'abantu bari bamaze guhurura batekereza ko icyifuzo cye kirakirwa neza.

    Hatanzwe ibitekerezo bivanze kuri aya mashusho aho bavuze ko bidakwiriye guterera umukobwa ivi utazi neza uko akubona muri we.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yavugirije-induru-mu-isoko-ngo-oya-ubwo-umusore-yamutereraga-ivi

  • Ibyabaye ubwo Producer Eleeeh yatunguraga umukobwa w'umufana we (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Fred Robinson wamamaye cyane ku mazina ya Eleeeh akaba ari umwe mu ba producers ba mbere hano mu Rwanda yatunguye umufana we.

    Nkuko video dukesha KC2 ibigaragaza, Eleeeh yatunguye uyu mwana w'umukobwa witwa Zubeda umukunda maze ubwo yinjiraga mu rugo iwabo yasanze Zubeda arimo aravuga ukuntu amukunda ndetse anavuga ibyo amukundira.

    Mu gihe Zubeda yari atararangiza kuvuga ibyo akundira Eleeeeh, yaje gutungurwa nuko yahindukiye inyuma ye maze akabone Eleeeeh ari inyuma ye. Zubeda yahise abura aho akwirwa maze asanganira Eleeeeh aramuhobera Eleeeeh nawe amuha impano yari yamugeneye

     

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Kigali Channel 2 (@kc2_online)

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ubwo-producer-eleeeh-yatunguraga-umukobwa-wumufana-we-video/

  • Miss Mwiseneza Josiane yatunguye abafana be mu myambaro batari bamumenyereyeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amafoto amugaragaza mu isura nshya ari nabwo yatunguraga abafana be.

    Ayo mafoto Mwiseneza Josiane yashyize hanze ni aya akurikira:

    Nyuma yuko Miss Mwiseneza Josiane ashyize hanze aya mafoto, bamwe mu bafana be bamubwiye ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-mwiseneza-josiane-yatunguye-abafana-be-mu-myambaro-batari-bamumenyereyeho/

  • LONI yasabye Guverinoma ya Mali gushyiraho gahunda y’amatora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Antonio Guterres

    Antonio Guterres

    Ibyo yabivuze nyuma y’uko iyo Guverinoma iriho muri Mali itangaje ko yifuza kuguma ku butegetsi mu gihe cy’imyaka itanu, ikabona gutegura amatora.

    Guterres ku wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, yabwiye abanyamakuru ati 'Ni ngombwa cyane ko Guverinoma ya Mali itanga gahunda y’amatora yakwemerwa. Nizeye ko vuba bidatinze nzahura n’icyo gisirikare'.

    Ati 'Ndimo gukorana na ECOWAS na Afurika yunze ubumwe (AU), kugira ngo dushyireho uburyo bwatuma Guverinoma ya Mali ishyiraho gahunda yakwemerwa yo kurangiza igihe cy’inzibacyuho, kuko n’ubundi imaze igihe kinini'.

    Guterres yongeyeho ati 'Ibi byasubiza ibintu mu buryo, mu rwego rw’imibanire hagati y’ibihugu ndetse no mu rwego rw’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko hagati y’ibihugu bigize ECOWAS'.

    Antonio Guterres yatanze ubwo butumwa, nyuma y’umwuka mubi wazamutse ubwo mu cyumweru gishize ECOWAS yafashe umwanzuro wo gufunga imipika ihuza ibihugu bigize uwo muryango na Mali no kuyibuza kugira ibikorwa by’ubuhahirane n’ibihugu biwugize.

    Igisirikare cya Mali cyari cyatanze isezerano ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba muri Gashyantare uyu mwaka wa 2022, ariko bigeze mu Kwezi k’Ukuboza 2021, Guverinoma iriho itangaza ko ishaka kuguma ku butegetsi mu yindi myaka itanu iri imbere, ibyo bihita bikurura ibibazo by’umutekano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/loni-yasabye-guverinoma-ya-mali-gushyiraho-gahunda-y-amatora

  • Babiri bafashwe bagerageza gukora ibizamini bifashishije inyandiko mpimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Internet rwa Polisi y’Igihugu, rwatangaje ko aba bose bafatiwe ahakorerwa ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko Ndikumana yafashwe afite ubutumwa bugufi bugaragaza ko yipimishishije icyorezo cya Covid-19 nyamara ubwo butumwa ntibwari ubwe.

    Yagize ati 'Nk’ibisanzwe abapolisi barimo kugenzura ibyangombwa by’abagomba gukora ikizamini cyo kwandika cy’abashaka uruhushya rw’agateganyo. Bagenze kuri Ndikumana bamubajije ikigaragaza ko yipimishije icyorezo cya Covid-19 yerekana ubutumwa bugufi muri telefoni ye, bashishoje bahita babona ko ubwo butumwa atari ubwoherejwe n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), ahubwo ni ubutumwa yohererejwe n’umugore we wari uherutse kwipimisha, Ndikumana yahise afatwa atyo na we arabyemera.'

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko Ndikumana amaze gufatwa yapimwe kugira ngo hasuzumwe ko nta bwandu afite ariko ibisubizo bigaragaza ko ari muzima, nyuma yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku gukoresha inyandiko mpimbano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Twaha yafashwe arimo kugerageza gukorera undi muntu wari wariyandikishije gukora ibizamini byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kategoteri B.

    Yagize ati 'Twaha yafatanywe uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ndetse n’indangamuntu biriho amazina ya Mwizerwa Issa ariko hariho amafoto ya Twaha Abdul. Abapolisi bashinzwe gukoresha ibizamini bamufatiye ahakorerwa ibizamini agiye gukora.'

    Yakomeje avuga ko Twaha yari afite ibyangombwa bigaragaza ko asanzwe afite akazi mu Rwanda k’ubushoferi mu kigo gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Amaze gufatwa yemeye ko umugambi wo guhimba ibyangombwa yawucuranye na Mwizerwa kugira ngo amukorere ikizamini ku gihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.

    Abaturarwanda barakangurirwa kwirinda ibyaha kuko amwe mu mayeri barimo gukoresha agenda atahurwa. Abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga barakangurirwa kwiga neza ndetse bakanihugura kugira ngo birinde kugwa mu mutego wo gukora ibyaha bashaka ababakorera.

    Abajya gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga barasabwa kandi kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 bakirinda guhimba ubutumwa bw’uko bisuzumishije cyangwa bikingije, kuko kubihimba ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi bikaba bimwe mu bikwirakwiza icyo cyorezo.

    Twaha na Ndikumana bahise bashyikirizwa RIB kugira ngo hatangire iperereza ku byaha bacyekwaho.

    Aba bafashwe nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Karere ka Huye na Nyamagabe hafatiwe abandi bantu Barindwi na bo barimo gukora icyaha nk’icyo ndetse no guhimba inyandiko zigaragaza ko bipimishije Covid-19.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/babiri-bafashwe-bagerageza-gukora-ibizamini-bifashishije-inyandiko-mpimbano

  • Musanze: Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bagaragaje imico y’ibihugu byabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Brig Gen Didas Ndahiro, Umuyobozi w’iryo shuri, yavuze ko umunsi w’umuco uhuriza hamwe uruhurirane rw’imico itandukanye mu bihugu bihagarariwe. Yashimangiye ko gukomeza iterambere ry’ishuri rikuru biterwa no gukoresha neza impano n’ubushobozi by’abarimu ba kaminuza n’abanyeshuri, mu myigire n’imibereho ihuza abantu baturuka mu mico itandukanye.

    Yavuze ko umunsi w’umuco ari umwanya wo kungurana ubumenyi ku buryo bw’imibereho, indangagaciro n’imigenzo y’ibihugu bihagarariwe muri iri shuli.

    Uhagarariye abanyeshuri, Lt Col Callixte Migabo, yavuze ko umuco ari ingenzi cyane ku Ngabo kuko inyigisho za gisirikare zishingiye ku mateka, indangagaciro n’amahame akomeye yawo.

    Yagaragaje kandi ko imyumvire y’umuco ituma Ingabo zibasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigoye, nk’igihugu kimwe kitabasha kwikemurira muri iki gihe. Yongeyeho ko uyu munsi ibyinshi bigoye bisaba imbaraga zihuriweho haba mu karere, ku mugabane cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

    Maj Ben Gondwe ukomoka muri Zambia mu mutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, yavuze ko ubucuti barema hagati yabo nk’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye amasomo, bizagira akamaro cyane mu gihe kizaza, ubwo bazaba bafite inshingano zo kuyobora.

    Ibihugu 11 nibyo byari bihagarariwe, ari byo u Rwanda, Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Amajyepfo, Tanzania, Uganda na Zambia.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musanze-abiga-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-bagaragaje-imico-y-ibihugu-byabo

  • Dore akamaro k'igishishwa cy'umuneke ku ruhu rwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuneke n'igishishwa cyawo bifite ibyiza bitangaje ku ruhu rw'umuntu, Igishishwa cy'umuneke kigira intungamubiri nyinshi hamwe n'ibifasha uruhu kurwanya iminkanyari, imirongo mu maso hamwe no kwangirika ku ruhu.

    Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy'ubuzima bw'abandi mu gihe uruhu rwatakaje itoto rugahinduka nk'urudasanzwe, rukorohera kandi rugatakaza gukomera.

    Rimwe na rimwe, gusaza ku ruhu hamwe n'iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y'ubuzima ubamo harimo nko kunywa itabi ndetse n'ibindi.

    Hari byinshi mu ma farumasi byagufasha harimo nk'amavuta, hamwe n'ubundi buryo bw'ubwiza bwo gukemura iki kibazo, ikindi kandi hari umuti wakora wibereye mu rugo iwawe kandi udafite ingaruka.

    Ni umuti woroshye gukorwa kandi ugakorerwa mu rugo ugizwe n'ibintu karemano, kandi ukawukoresha buri gihe dore ko nta ngaruka ugira ku buzima bwawe.

    Igishishwa cy'umuneke kiroroshye kugikoresha ku ruhu rwawe kugirango ukureho ibiheri n'inkovu, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa mu buryo bworoshye cyane.

    Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy'umuneke ukajya ugisigaho byibuze inshuro ebyiri ku munsi nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru kitwa pinterest.

    Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by'imineke igishya, itari yashya n'iyaboze bundi ugire uruhu rwiza kandi rusukuye.

    Source : https://yegob.rw/dore-akamaro-kigishishwa-cyumuneke-ku-ruhu-rwawe/

  • Miss Naomie yahawe impano y'agaciro n'umufana we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020 yahawe impano n'umwe mu basore bakora ibihangano bishushanyijr witwa Shakuru ari n'umufana we.

    Nkuko bigaragara ku rukuta rwa instagram rwa Shakuru, iyi mpano y'ifoto ya Naomie niyo Shakuru yari yaramugeneye ku isabukuru ye y'amavuko.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by @art_shakuru

    Kuri uyu wa 14 Mutarama 2022 nibwo Shakuru na Miss Naomie bahuriye mu kiganiro Versus gica kuri RTV maze akayimushyikiriza.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/miss-naomie-yahawe-impano-yagaciro-numufana-we-amafoto/