Category: Uncategorized

  • Minisitiri Biruta yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Muri uru ruzinduko, Minisitiri Biruta wari uherekejwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe ubutasi muri RDF, ku wa 13 Mutarama 2022 yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Batayo ya 'Rwanda 57 Task Force' ikambitse i Nzilla muri Bangui.

    Bukeye bwaho ku wa 14 Mutarama, yasuye abandi basirikare bari Batayo ya 8 n'iya 9 bakambitse M'poko i Bangui. Aba basirikare bari muri izi batayo bo ni aboherejwe mu Butumwa bwa Minusca.

    Dr Biruta yagejeje kuri aba basirikare ubutumwa bwa Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda bwo kubifuriza umwaka mushya muhire ndetse no kubashimira uburyo bakomeje kuzuza inshingano zabo barangwa n'ikinyabupfura n'ubunyamwuga.

    Yakomeje agaragariza aba basirikare uko igihugu gihagaze mu bijyanye n'umutekano ndetse n'ibyo kiri gukora mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID-19 birimo gutanga inkingo ku baturage.

    Yabagaragarije kandi uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n'imibanire n'ibihugu by'ibituranyi.

    Brig Gen Vincent Nyakarundi yasabye aba basirikare gukomera ku ntego ndetse bagaharanira gusohoza neza inshingano zabo.

    U Rwanda nicyo gihugu gifite umubare munini w'abasirikare mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

    Mu Ukuboza 2020 kandi rwoherejeyo Ingabo zo mu mutwe udasanzwe uzwi 'Special Force' binyuze mu mikoranire isanzwe hagati y'ibihugu byombi. Izi ngabo zoherezwa zahawe inshingano zo kubungabunga umutekano n'ibikorwa by'amatora yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aganira n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

    Ubwo Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zakiraga Minisitiri Vincent Biruta

    Yakiriwe mu cyubahiro cya gisirikare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yasuye-ingabo-z-u-rwanda-ziri-muri-centrafrique

  • Ngoma: Umuyobozi wa Dasso akurikiranyweho kwakira ruswa y'umuturage ushaka kwenga 'Kambuca' – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 37 yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y'ibihumbi 100 Frw, yari ahawe n'umuturage kugira ngo azamufashe ajye yenga inzoga zitemewe zitwa Kambuca.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abantu kwirinda gutanga cyangwa kwakira indonke.

    Ati 'RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo gusaba cyangwa kwakira indonke, yizeza umuntu ko hari ibyo azamufasha, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.'

    Yakomeje avuga ko ari igisebo kuba umuntu yakwakira ruswa ngo azemerere umuturage gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Ati 'Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ushobora kwakira indonke kugira ngo umuntu ahishirwe akore inzoga nka ziriya zitemewe, azi ingaruka ziri guterwa na biriya binyobwa harimo n'urupfu.'

    'Abantu bakwiriye kumenya ko indonke iri mu byaha bidasaza, kandi ibihano byayo biraremereye. RIB irasaba abantu kugumya gutunga agatoki aho ruswa iri kugira ngo tuyirwanye.'

    Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanwa, uyu muyobozi wa Dasso akurikiranyweho gihanwa n'ingingo ya 4 y'Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umuyobozi-wa-dasso-akurikiranyweho-kwakira-ruswa-y-umuturage-ushaka

  • Abakozi 8 bo kwa muganga bakurikiranyweho kunyereza inkingo n'udukoresho dupima COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Aba bakozi bafunzwe ku wa 4-8 Mutarama 2022, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kunyereza umutungo.

    Bamwe muri bo bakorera ibigo Nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi byo mu Karere Ka Rutsiro mu gihe abandi bakorera mu Bitaro bya Nyanza na HP Gatagara.

    Mu bafashwe harimo ushinzwe Farumasi n'Ibikorwa byo gukingira n'ushinzwe kubika inkingo mu Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Rutsiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye zamaze gukorwa zikaba zaroherejwe mu Bushinjacyaha.

    Yagize ati 'Aba bakozi ntibabasha gusobanura aho uducupa 30 tw'inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zagombaga kuzakingira abantu 300 zagiye.''

    Abandi bakurikiranywe muri iyi dosiye, barimo Umukuru w'Ikigo Nderabuzima cya Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro ndetse n'ushinzwe Ububiko.

    Dr Murangira yasobanuye ko aba bakozi na bo badasobanura irengero ry'uducupa 45 tw'inkingo zo mu bwoko bwa Moderna twagombaga gukingira abantu 675 kuko agacupa kamwe k'urukingo gakingira 15.

    Iperereza ry'ibanze rya RIB rigaragaza ko aba bantu iyo bajyaga kuri site zitandukanye gukingira abantu, batitaga ku mabwiriza agenga inkingo. Bafunguraga inkingo batabanje kureba niba umubare w'abantu wagenewe kuri buri gacupa k'urukingo wuzuye. Ibi bikaba byateye inkingo zimwe kwangirika.

    Ubusanzwe agacupa ka AstraZeneca kamwe gakingira abantu 10 mu gihe aka Moderna kamwe gakingira abantu 15. Iyo kafunguwe, nibura aka Moderna kamara amasaha atandatu mu gihe aka AstraZeneca ari 12.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko iperereza ryerekana ko iyo hazaga abantu barindwi bapfunduraga agacupa, hatagira ababoneka nyuma y'amasaha atandatu, ako bakakajugunya, haza abandi bagapfundura akandi, gutyo gutyo.

    Ati 'Ayo mabwiriza ntibayitagaho, ni byo byateye ibyo bibazo byo kwangirika kw'inkingo. Ibi bikorwa rero bigize ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.''

    RIB kandi yanataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Laboratwari mu Kigo Nderabuzima cya Biruyi mu Rutsiro ukekwaho kunyereza umutungo. Uyu yafatanywe n'abandi bantu batatu bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Aba bane bakekwaho kugurisha udukoresho twifashishwa mu gupima COVID-19 (Covid-19 rapid test kits) tugizwe n'udukarito tune aho mu gakarito kamwe haba harimo utugera kuri 25.

    Ibikorwa byo kugurisha 'Covid-19 rapid test kits' byagaragaye no mu Karere ka Nyanza, ahafashwe abakozi batatu barimo ushinzwe kugenzura Ububiko bw'Imiti, ushinzwe Laboratwari n'ushinzwe Kwishyuza recouvrement muri HP Gatagara.

    Aba bakuye ibikoresho byo gupima Covid-19 (test kits) 1750 mu Bitaro Bikuru bya Huye [CHUB] ntibabigeza mu bubiko bw'Ibitaro bya Nyanza. Ni ibikoresho bifite agaciro ka 6.125.000 Frw.

    Dr Murangira yibukije ko ibitaro bya Leta bikwiye gukora isuzuma ryimbitse ndetse aho bisanze ikibazo bikitabaza Ubugenzacyaha.

    Ati 'Kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ni ibyaha bikwiriye kwirindwa. RIB ntizihanganira umuntu wese uzafatirwa muri ibi byaha. Abantu bakwiye kubyirinda kuko bifitanye isano na ruswa kandi bihanishwa ibihano biremereye.”

    “RIB irasaba abantu gutunga agatoki ahari ibikorwa nk'ibi n'abashinzwe gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro bakigengesera cyane. Iperereza rizakomereza no mu bindi bigo nderabuzima nde n'ibitaro. Birashoboka cyane ko hashobora kuba n'ahandi ibyo bibazo bihari”.

    Dosiye z'abakekwa zose zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 10 na 12 Mutarama 2022. Nizimara gusuzumwa zizaregerwa urukiko.

    Dr Murangira yavuze ko RIB igikomeje iperereza rigamije gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu kunyereza no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu abaturage.

    Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Ku rundi ruhande, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko kitarenze miliyoni 5 Frw.

    Abakozi umunani bo kwa muganga bakurikiranyweho kunyereza inkingo n'udukoresho dupima COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-8-bo-kwa-muganga-bakurikiranyweho-kunyereza-inkingo-n-udukoresho-dupima

  • Amarira no kubohoka mu byaranze ikiganiro cyahurije hamwe abafite ihungabana – #rwanda #RwOT

    Ucyinjira mu cyumba urasanga benshi barira. Kubona amarira ashoka ku matama y'abakuru mu ruhame nawe birakuriza niba ugira ikiniga. Nyamara bo bari kuruhuka mu mutima, imitwaro ikabavaho buhoro buhoro bakumva ari nk'abandi.

    Ni uko byari bimeze mu cyumba cyo mu Kigo cyitwa Norrsken cyubatswe ahahoze Ecole Belge, ku wa 14 Mutarama 2022.

    Hari hateraniye abagera kuri 40 baturutse muri Gasabo bari kuganirizwa n'Umuryango Mizero Care Organisation (MoC) ufasha urubyiruko gukira ibikomere hagamijwe kuruyobora ku iterambere rirambye.

    Uwasukaga amarira yegerwaga n'umwe mu bakora muri uwo Muryango akayamuhanagura, akamuguyaguya amukora ku misatsi, mu maso cyangwa mu bitugu akumva ko yitaweho.

    Barimo abagize ihungabana basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasambanyijwe ku ngufu, abakuwe ku muhanda n'abandi bahuriye n'ibibazo bitandukanye mu muryango bikabatera kwiheba no guhangayika.

    Hari kandi ababaswe n'ibiyobyabwenge, ababyariye iwabo, abatawe n'imiryango, abafite ubukene bukabije bushobora kubatera ibibazo by'imitekerereze nko kwiheba no kwitakariza icyizere, n'abafite indwara zidakira.

    Uwatangiye avuga muri iyi nkuru, ni uwashenguwe bikomeye no gusambanywa ku ngufu atarageza ku myaka y'ubukure.

    Ati 'Baranyangirije cyane. [amasegonda 10 atavuga] ku buryo numvaga ari ko buri wese ateye nkumva ndabanze. Naje numva ntazi aho ngiye, ntazi ibyo ngiyemo ntanabisobanukiwe.'

    Yavugaga wamureba mu maso ukabona asa n'uwo intekerezo ze ziri kure cyane. Nyuma yo kwicarana n'abandi b'urungano rwe buri wese abwira undi ibyamukomerekeje, yagize ati 'Ndumva nabohotse, nahindutse.'

    Yabwiye IGIHE ko ari ubwa mbere yatinyuka kubwira undi muntu agahinda ke kandi yumva byamuremyemo ikintu gishya.

    Byaturutse ku kiganiro bari bamaze guhabwa na Twizerimana Sylvestre cyibanze ku guhangayika gukabije, harebwa impamvu yabyo, ibimenyetso, ingaruka zabyo n'uko bishobora kwirindwa.

    Ni umuhuzabikorwa ushinzwe agashami kita ku buzima bwo mu mutwe muri MoC.

    Mu gice gisoza icyo kiganiro ni bwo benshi basutse amarira, Twizerimana ati 'Urabishobora wese arire, aya ni amahirwe.'

    Yagiye agerageza gukoresha imvugo yoroshye kandi avuga gake gake, ugize umutima woroshye agahabwa umwanya akarira, uwo bibaye ngombwa bakamujyana ahiherereye kugeza igihe yumva noneho yagaruka hamwe n'abandi.

    Buri wese ku giti cye arababaye kandi aba akwiye kumvwa. Hari abatibuka neza imyaka bafite kuko barokotse Jenoside ari bato cyane, abafite ibikomere batewe no kwangwa n'imiryango, abakuwe ku mihanda batazi uko ahazaza habo hazamera n'abasigaye ari nyakamwe mu muryango.

    Salma (izina yahimbwe) warokotse wenyine mu muryango afite imyaka 12, yabwiye IGIHE ko hari ubwo yabayeho agenda aryama aho ageze atazi impamvu ariho. Yarezwe n'abandi bafitanye isano ariko ya kure.

    Ati 'Navaga ku ishuri niga mu yisumbuye, nkaza nabaye uwa mbere ariko nkibaza nti 'Ibi ni nde urabibona? Ndabyereka nde?'

    Yavuze ko yagerageje kwiremamo akanyabugabo ariko bigeze mu 2016 ahura n'ikindi kintu cyamuhungabanyije bikomeye, ibikomere yari afite bisubira ibubisi. Byageze aho apima 'ibiro 30', amara imyaka itatu afata imiti y'i Ndera.

    Abagezweho n'ubujyanama barakize 100%

    Salma yakomeje agira ati 'Ibi biganiro ni byiza. Iyo ubashije kugira uwo muhura mukaganira, bituma uruhuka mu mutima. Ariko na none irindi shingiro rya byose ni ukuba imbere y'Imana.'

    MoC yatangiye gutanga ubwo bujyanama mu 2013. Muri iyo myaka hafi 10 ishize bumaze kugera ku bagenerwabikorwa 383 ubariyemo n'abavuzwe haruguru. Ni abo mu turere twa Gasabo,Kicukiro, Nyamagabe na Nyarugenge.

    Twizerimana yavuze ko magingo aya abo bagezeho bagaragaje impinduka mu mibereho yabo 100%.

    Yakomeje ati 'Nyuma y'ubujyanama nk'ubu haba hitezwe ko ababyitabiriye bamenya ibibazo bafite, icyo bisobanura, ibibabaho, hanyuma bagahinduka bagakira. Tubitezeho ko nabo bazafasha abandi.'

    Bwiyongeraho ko bashyiriweho umurongo wa Vugukire Hotline bahamagaraho bakavugana n'abaganga ndetse n'inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe n'imyitwarire, babafasha ku bibazo bafite hifashishijwe telefoni.

    Ibindi ni ukubatera imbaraga n'ishyaka ryo kwihangira imirimo no gukora kuko 'ubukene buri mu byenyegeza ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe'.

    Ku barwaye indwara z'umubiri, batungirwa urutoki aho bakwiye kwakira ubufasha kandi bagakorerwa ubuvugizi bakitabwaho byisumbuye.

    Umusore w'imyaka 20 wari mu bahawe ubujyanama, yatangaje ko ubuzima bugoye yanyuzemo bwatumaga atekereza ku hazaza he bikamutera guhangayika.

    Ati 'Nabonye igisubizo cy'ibyo nibazaga. Si ngombwa guhangayikira ibintu utari wageramo ahubwo ni uguharanira ko bizagenda neza kurusha uko byazagenda nazi.'

    Twizerimana yahishuye ko hari gahunda yo kugeza izo serivisi mu gihugu hose kuko ari benshi bazikeneye, asaba ababishoboye bose kuzishyigikira zikarushaho kugira ingufu.

    Abo bagenerwabikorwa bahumurije abandi bafite ibibazo by'imitekerereze ko bizashira, babashishikariza kwegera abajyanama muri byo.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), giherutse gutangaza ko 20,5% by'Abanyarwanda bagendana ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

    Ab’urubyiruko 40 bahuriye muri Norrsken kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, bahabwa ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe n’Umuryango Mizero Care Organisation (MoC)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amarira-no-kubohoka-mu-byaranze-ikiganiro-cyahurije-hamwe-abafite-ihungabana

  • Gisagara: Uruganda rw'umuceri rwa Gikonko rwaciwe amande ya miliyoni 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Rwayaciwe kuri uyu wa Gatanu mu bugenzuzi buri gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) hagamijwe kureba uko ibiciro by'umuceri byubahirizwa mu makoperative awuhinga no mu nganda ziwutunganya.

    RICA ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko urwo ruganda rwahanwe kuko rwatwaye umusaruro w'abahinzi nta masezerano rufitanye n'amakoperative yabo ndetse kugeza ubu abahinzi bakaba batarishyurwa amafaranga y'uwo musaruro

    Yagize iti 'Uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko rice mu Karere ka Gisagara rwahanishijwe amande ya 2 000 000Frw nyuma y'uko bigaragaye ko rwatwaye umusaruro w'abahinzi nta masezerano rufitanye n'amakoperative yabo ndetse kugeza ubu abahinzi bakaba batarishyurwa amafaranga y'uwo musaruro.'

    Ni muri gahunda iri gukorwa n'itsinda ry'abagenzuzi ba RICA aho bari hirya no hino mu turere dutandukanye tw'igihugu bakora ubwo bugenzuzi.

    Hashize igihe kitari gito bamwe mu bahinzi b'umuceri bibumbiye mu makoperative, bataka kutishyurwa n'urwo ruganda, aho bagaragazaga ko rubatwarira umusaruro ariko rugatinda kubaha amafaranga ku buryo rimwe na rimwe byabatezaga igihombo no kudahingira igihe.

    Urwo ruganda rwasabwe kwihutisha gahunda yo kugirana amasezerano n'amakoperative y'abahinzi no kwishyura umusaruro rumaze gufata.

    Mu kurengera umuhinzi w'umuceri, RICA yongeye kwibutsa inganda zitunganya umuceri kugirana amasezerano n'amakoperative y'abahinzi, kuyishyura ku gihe bityo na yo akishyura abahinzi ku gihe.

    Uruganda Gikonko Rice rwaciwe amande ya miliyoni 2 Frw

    Uruganda Uruganda Gikonko Rice rwasabwe kunoza imikorere

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-uruganda-rw-umuceri-rwa-gikonko-rwaciwe-amande-ya-miliyoni-2-frw

  • Huye: Abana basaga 900 bavuye mu ishuri – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, yatangaje ko hatangiye gahunda yihariye yitwa 'Back to School' yo kubarura abana bataye ishuri no kubashakisha kugira ngo hasuzumwe ibyabateye kurivamo bikemurwe basubire kwiga.

    Ati 'Igihembwe cya mbere gisozwa hari abana basaga 300 bagaragaye mu cyiciro cy'amashuri yisumbuye n'abana basaga 600 mu cyiciro cy'amashuri abanza bavuye mu ishuri. Bagaragaye muri gahunda y'ubukangurambaga twatangiye yo gusubiza abana mu ishuri.'

    Yakomeje avuga ko ahanini abana bavuye mu ishuri kubera ingaruka zishingiye ku cyorezo cya Covid-19.

    Ati 'Icyo dukora ni ugushaka ikibazo cyatumye umwana ava mu ishuri kugira ngo tumenye uko tugikemura. Hari ababuze amakaye, amafaranga yo kujya ku ishuri n'ibindi.'

    Sebutege yavuze ko hari n'abana batsindira kujya kwiga mu bigo by'amashuri bibacumbikira, ababyeyi babo bakabura ubushobozi ariko icyo gihe babagira inama yo ku bajyana mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 kuko nayo ari meza kandi yigisha neza.

    Yatanze urugero ku Rwunge rw'Amashuri rwa Mpaza mu Murenge wa Kinazi, avuga ko ruri mu mashuri yatsinze neza mu Karere ka Huye, bityo ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire ku mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12.

    Ati 'Ni ishuri riri mu mashuri yatsinze neza mu Karere ka Huye kurusha n'amwe mu mashuri acumbikira abana. Ni ngombwa ko ababyeyi bumva ko nta mwana ukwiye kuva mu ishuri, icyo duhora tubabwira ni uko uwagira ikibazo wese yagana ubuyobozi kigakemurwa.'

    Umwe mu bangavu watewe inda imburagihe wo mu Murenge wa Tumba aherutse kugana ubuyobozi bw'Akarere ka Huye asaba ko yafashwa gusubira mu ishuri kuko umuryango we wamutereranye.

    By'umwihariko mu bangavu bari munsi y'imyaka 18 bagera kuri 71 batewe inda imburagihe bava mu ishuri, abagera kuri 54 bagiye gusubira kwiga.

    Abana basaga 900 bo mu Karere ka Huye bavuye mu ishuri

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko hatangiye gahunda yihariye yo gusubiza abana mu ishuri

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abana-basaga-900-bavuye-mu-ishuri

  • Umu DASSO yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w'umukobwa amubeshye ibihumbi 500 #rwanda #RwOT

    Umugabo ukorera urwego rwunganira inzego z'ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) ukorera mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kurarana umwana w'umukobwa akamusambanya.

    Uyu mu-DASSO yatawe muri yombi kuwa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 aho afunganywe n'abandi batatu barimo babiri na bo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa n'undi umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

    Umukobwa ubana n'uyu mwana uvugwaho kuba yasambanyijwe n'umu-DASSO, yabwiye BTN dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa asanzwe akora mu kabari.

    Ngo uyu mukozi ushinzwe gucunga umutekano yamushukishije kuza ngo amuhe amafaranga ibihumbi 500 Frw yo kumutangiriza umushinga.

    Ati 'Yambwiye ko yagiyeyo nka saa kumi ngo aragenda bararyama buracya mu gitondo ibyo bavuganye atabimuhaye ni ko kuza ahita ajya kuri RIB.'

    Uyu mukobwa avuga ko uyu mugenzi we yamubwiye ko uyu mu-DASSO yamwijeje ariya mafaranga kugira ngo banaryamane badakoresheje agakingirizo.

    Ati 'Aravuga ngo ushobora kuba wanteye inda cyangwa SIDA reka njye kwa muganga ahita abivugira kuri RIB uko byagenze.'

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko aba bantu bane batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 barimo umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

    Dr Murangira yaboneyeho kwibutsa abayobozi bo mu nzego z'ibanze kuzirikana ko icyaha cyo gusambanya abana gikomeye bityo bakwiye kwirinda icyatuma uwagize atagihanirwa.

    Ati 'Turasaba ubuyobozi bw'ibanze na bwo gushyiramo akabo ntihabemo kunga kuko hari aho byagiye bigaragara bakabihishira.'

    Avuga ko guhishira iki cyaha byazatuma iki cyaha kidacika mu gihe kigira ingaruka ku Rwanda rw'ejo ndetse no ku muryango nyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umu-dasso-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-gusambanya-umwana-w-umukobwa-amubeshye

  • Covid-19: Novavax yabaye urukingo rwa gatanu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, Ubuyobozi Bukuru bw'Ubuzima (La Haute Autorité de Santé: HAS) bwemeye ko urukingo rwa gatanu rugurishwa mu Bufaransa guhera muri Gashyantare uyu mwaka. Urwo rukingo rwa gatanu rwamaze kwemerwa ni urukingo rwitwa Nuvaxovid rwakozwe n'uruganda rw'Abanyamerika rwa Novavax.

    Ubu Buyobozi Bukuru bw'Ubuzima (HAS) buvuga ko uru rukingo rushyashya hamwe na Janseen isanzwe ihabwa abarengeje imyaka 55, ari inkingo z'ingirakamaro zizunganirana.

    N'ubwo mu Bufaransa habarirwaga inkingo enye, izitangwayo ni Pfizer na Moderna. Urukingo rwa AstraZeneca n'urwa Janseen zoherejwe mu bihugu bikennye binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya Covax.

    Uru rukingo rushya rwemewe mu Bufaransa, ruzatangira gutangwa mu ntangiriro z'ukwezi kwa Gashyantare nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ubuzima mu cyumweru gishize, mu gihe yari itegereje ko Ubuyobozi Bukuru bw'Ubuzima bubyemeza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113504/covid-19-novavax-yabaye-urukingo-rwa-gatanu-rwamaze-kwemerwa-mu-bufaransa-113504.html

  • East Africa: Abakobwa 20 bahiga abandi mu bur… – #rwanda #RwOT

    Abantu bakunda umuziki cyane, yaba kuwumva no kuwureba mu bitaramo no mu mashusho y'indirimbo. Abanyamuziki rero iyo bashaka bawukora neza bita no ku mashusho bakora kugira ngo barusheho gushimisha abakunzi babo.

    Kugira amashusho meza bivuze kuyitaho bijyanisha nuko indirimbo iteguye mu mbyino, ahantu harimbishirijwe ayo mashusho, ubusitani bw'agatangaza n'abakobwa b'uburanga butangaje bifashishwa muriyo.

    INYARWANDA yabateguriye urutonde rw'abakobwa bakomeje guca ibintu mu mashusho y'indirimbo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba kubera ubwiza n'impano zabo.

    1.Amanda SwartbooiNi umwe mu bakobwa bateye neza, yagiye agaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye muri Afurika zirimo Show Me ya Harmonize na Rich Mavoko, Coolest Kids in Africa ya Davido na Nasty C n'izindi.

    2.Hellen LukomaNi umugandekazi w'icyamamare kubera kugaragara mu ndirimbo z'abahanzi bakomeye muri iki gihugu barimo Bobi Wine na Teeba kimwe na Dj Slick Roja.

    3.Hamisa MobetoNi we mukobwa ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya Diamond Platnumz na Rayvanny yitwa Salome, uburanga bwe ni ntagereranywa, uretse kugaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ni n’umwe mu banyamideli batunze agatubutse wabyaranye n’abarimo Diamond, akaba amaze iminsi avugwa mu Rukundo na Rick Ross.

    4.Nelly KamweluYagiye agaragara mu mashusho y'indirimbo zinyuranye, anaherutse kwifashishwa mu ya The Ben na Diamond Platnumz nyuma yuko yari yaragaragaye no mu ya Tom Close.

    Uburanga bwe buhogoza benshi dore ko yagiye yibikaho amakamba anyuranye mu marushanwa y'ubwiza by'umwihariko mu mwaka wa 2011.

    5.Nanah

    Ni umwe mu bamikazi b'ubwiza wifashishijwe mu mashusho y'indirimbo 'I love you' ya Rayvanny, mu maso he n'amaso meza biri mu binyura benshi, akomoka mu gihugu cya Tanzania.

    6.Fatma BanjUmunyakenyakazi uzwi mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bakomeye barimo Nyanshiski, Kristoof, Timmy T Dat, Darass n'abandi. Fatma ubusanzwe ni umushabitsi mu bijyanye n'imideli kandi w'umuhanga mu bijyanye n'imbuga nkoranyambaga na we akomeza kuryohereza benshi bamubona mu mashusho y'indirimbo.

    7.Tunda SebastianTunda  ni undi munya Tanzania nawe uri mu b'imbere mu kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo nyinshi zirimo n’iza Diamond Platnumz, yamamaye n’ubundi cyane kubera bigeze no kuvugwa mu rukundo.

    8.Vera SidikaUmunyakenyakazi na none wamamaye ubwo yifashishwaga mu mashusho y'indirimbo yitwa 'You guy' ya P.Unit, na we ni undi mu Video Vixen ukomeye mu karere, yagiye kandi akomeza kugaragara mu ndirimbo zirimo iza Otile Brown, Brown Mauzo n'abandi.

    9.BreezieNi umwe mu bakobwa bakomeye muri Gengetone Boondopcks gangs, uyu mukobwa w'ikimero gitangaje, w'imibiri yombi n'imiterere ikurura benshi ari mu bakomeje guca ibintu mu mashusho y'indirimbo.

    10.BeckyNi umwe mu banyamuryango Ochungulo Music Band, akaba akunze kwifashishwa mu mashusho. Imiterere ye iri mu bituma arushaho gukundwa kimwe n'inseko izonga imitima y’abatari bacye.

    11.Laura Wangui

    Ni umushabitsi ariko unifashishwa mu ndirimbo zitandukanye, ari mu bagize Boondocks Gang muri Kenya akaba kandi n'umukunzi wa X-Ray, ubwiza bwe butuma yishimirwa cyane.

    12.Amber Lulu

    Ni umwe mu bagaragara mu ndirimbo nyinshi zo mu njyana ya Bongo harimo n’iya Harmonize yakoranye na Roma Mkatoliki.

    13.Amina Maru

    Uburanga bwa Amina buratangaje! Bityo bituma ari mu bigaruriye isoko ryo kujya mu ndirimbo nyinshi zitandukanye mu gihugu cya Kenya zirimo nka Nishike ya Sauti Sol. 

    14.Maggie VampireAkomoka muri Tanzania, agenda agaragara mu ndirimbo zinyuranye zo mu njyana ya Bongo, akaba kandi azwiho kumenya by’agahebuzo uburyo bwo kwitwaramo buboneye mu mashusho y'indirimbo.

    15.Zuhura Gora

    Nawe ni umunyatanzaniyakazi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, uko yigaragaje bikaba byaramukururiye igikundiro.

    16.Mimi MehfiraUmunya Ethiopia wegukanye umuhanzi uri mu b’imbere mu Rwanda, Meddy nyuma yuko bakoranye amwifashishije mu ndirimbo Ntawamusimbura bakaza no kujya mu munyenga w'urukundo wanavuyemo kubana akaramata.

    Na nyuma yaje kumwifashisha mu ndirimbo zirimo 'My Vow' na 'Queen of Sheba' zikomeje kuza imbere mu zikunzwe.

    17.Jacqueline WolperUmukinnyi wa filimi n'umunyamideli wagiye yifashishwa no mu mashusho y'indirimbo zinyuranye, yamamaye kandi mu rukundo na Harmonize mu mwaka wa 2016 baje gutandukana mu 2017, uyu mukobwa yanavuzwe kandi mu rukundo na Diamond Planumz.

    18.Miss CadetteYifashishijwe mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo iza Confy, anagaragara mu ya Jules Sentore yitwa Agafoto anaherutse kugaragara mu y’umuraperi K8 Kavuyo yise ‘Njonogo’. Ni umwe mu bakobwa bitabiriye banagera kure mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda ‘Miss Rwanda’ mu mwaka wa 2019.

    19.DinahYatangiye agaragara mu ndirimbo ya Davis D yitwa Ifarasi, ari mu bakomeje kwifashishwa ku bwinshi mu ndirimbo zinyuranye zirimo Ubunyunyusi, Amabara, Slow Wine, Akaninja, Forget n'izindi. Imiterere ye, ubwiza  n'uburyo yirekura mu mashusho bikaba biri mu bituma akomeza kugirirwa icyizere.

    20.Nancy Carina

    Ni umunyarwandakazi ugaragara mu mashusho y'indirimbo zinyuranye zirimo nizikomeje guca ibintu, nka ‘Amahano’ ya B-Nadal, Bull Dogg na B-Threy kimwe no mu zindi zinyuranye zirimo n’iyitwa 'Kamwe' iri mu zikunzwe.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113495/east-africa-abakobwa-20-bahiga-abandi-mu-buranga-no-kwirekura-mu-bifashishwa-mu-mashusho-y-113495.html

  • Rugende FC yikuye muri shampiyona imburagihe – #rwanda #RwOT

    Rugende FC ibarizwa mu Karere ka Gasabo, yamanitse ibiganza yemera ko itazakomeza gukina shampiyona kubera ko amikoro ari macye. Rugende FC iyi shampiyona yatangiye igenza akaguru kamwe dore ko yari yaragurishije abakinnyi bayo benshi mu cyiciro cya mbere mu makipe nka Etoile de L’Est na Gicumbi FC.

    Mu mpera z’umwaka wa 2021 iyi kipe yari yarasezeye muri shampiyona ariko iza kugaruka kubera ko yabonaga bigishoboka ko yakomeza shampiyona mu gihe yaba isubukuwe. Impamvu yari yateye Rugende FC gusezera, ni abakinnyi bayo batari bafite inkingo kandi shampiyona ikinwa n’abakinnyi bakingiye.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri irasubukurwa hanikwa umunsi wa 10 aho Rugende FC yagombaga gukina na Rwamagana City. Rugende FC Kandi yari ifite umukino w’ikirarane na Nyanza FC wagombaga kuba tariki ya 02 Gashyantare uyu mwaka, ukabera ku kibuga cya Rugende.

    Amakuru ava muri iyi kipe avuga ko ubwo imikino yasubukurwaga bakoresheje inama bafata umwanzuro wo kwikura muri shampiyona kubera ubushobozi budahagije.

    Itegeko rivuga ko iyo ikipe yikuye muri shampiyona itarangiye, iyo ishatse kugaruka ihera mu byiciro byo hasi, ariko mu Rwanda nta kindi cyiciro kiba munsi y’icya kabiri. 

    Email FERWAFA yandikiye amakipe y’ikiciro cya kabiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113501/rugende-fc-yikuye-muri-shampiyona-imburagihe-113501.html