Category: Uncategorized

  • Pologne: Abagize Inama yUbuvuzi kuri Covid-1… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanga mu by'ubuvuzi bagira inama Leta ku birebana na Covid-19, barakariye Leta kubera ko idakurikiza ibyifuzo n'inama baba bayihaye.

    Bimwe mu byo bashinja Leta ya Pologne ni uko idashyiramo imbaraga mu gushishikariza abaturage kwikingiza, ndetse byaba na ngombwa ikanabigira itegeko mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abaturage.

    Nko mu Mpeshyi y'umwaka ushize, basabye Leta gukingira abantu bose bari mu nzego z'ubuvuzi ndetse n'abaganga bose ariko ntiyabikora. Amakuru ahari ni uko ngo bizatangira gukorwa muri Werurwe uyu mwaka.

    Banashinja Leta kandi kureberera abantu bahakana ko Covid-19 ihari, abatemera inkingo ndetse n'abazipfobya.

    Ibi babivuga bagendeye ku kuba mu minsi ishize barasabye Leta ko umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe Uburezi yakwegura ariko Leta ntibikore. Basabye ko yegura bitewe no kuba yaratinyutse kuvugira kuri Radio ko atemera inkingo, anahamiriza kuri Radio ko 'inkingo zikiri mu igeragezwa kandi ko zifite n'ingaruka nyinshi zitazwi'.

    Bashinja Leta ko idashyiraho ingamba zihamye zo kurwanya Covid-19, ndetse n'izo bashyizeho bakavuga ko batazikurikiza kuko babaye bazikurikiza zakabaye zitanga umusaruro.

    Ibi babivuga bagendeye ku kuba kuri ubu iki gihugu kiri mu bihugu bya mbere ku isi bifite umubare munini w'abamaze guhitanwa na Covid-19, bagendeye ku mubare w'abatuye igihugu. Abaturage bamaze kwikingiza muri Pologne babarirwa gusa muri 57% by'abatuye iki gihugu bose, mu gihe abamaze kwicwa nayo bamaze kurenga 100,000. 

    Omicron ikigera mu gihugu, Inama y'Ubuzima yahise isaba Leta ko hakwirakwizwa byihutirwa inkingo cyane cyane mu barengeje imyaka 60.

    Ni mu gihe Minisiteri y'Ubuzima muri Pologne yatanze impuruza ku yindi nkubiri y'ubwandu bwa Omicron muri uku kwezi, kandi abagera ku 10%  bamaze kuyandura.

    Mu minsi mike ishize, abaturage bo mu gihugu cya Pologne bunamiye abavandimwe n'inshuti bazize Covid-19 kuva iki cyorezo cyagera muri kiriya gihugu kiri ku mugabane w'Uburayi.

    Iyi Nama y'Ubuvuzi kuri Covid-19, yashyizweho na Minisitiri w'Intebe mu mwaka wa 2020. Mu bantu 17 [harimo abahanga (scientifiques) mu by'ubuvuzi n'abaganga] bari bagize iyi Nama, 13 bose bamaze kwegura nk'uko babitangaje kuri uyu wa gatanu.

    Source: RFI (Radio France Internationale: www.rfi.fr )

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113506/pologne-abagize-inama-yubuvuzi-kuri-covid-19-hafi-ya-bose-beguye-113506.html

  • Abakozi 8 bo kwa muganga bakurikiranyweho kunyereza inkingo n'udukoresho dupima COVID-19 #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abakozi umunani bo kwa muganga bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano no kunyereza inkingo za COVID-19.

    Aba bakozi bafunzwe ku wa 4-8 Mutarama 2022, bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no kunyereza umutungo.

    Bamwe muri bo bakorera ibigo Nderabuzima bya Kinunu, Nyabirasi na Biruyi byo mu Karere Ka Rutsiro mu gihe abandi bakorera mu Bitaro bya Nyanza na HP Gatagara.

    Mu bafashwe harimo ushinzwe Farumasi n'Ibikorwa byo gukingira n'ushinzwe kubika inkingo mu Kigo Nderabuzima cya Kinunu mu Rutsiro.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko dosiye zamaze gukorwa zikaba zaroherejwe mu Bushinjacyaha.

    Yagize ati 'Aba bakozi ntibabasha gusobanura aho uducupa 30 tw'inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zagombaga kuzakingira abantu 300 zagiye.''

    Abandi bakurikiranywe muri iyi dosiye, barimo Umukuru w'Ikigo Nderabuzima cya Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro ndetse n'ushinzwe Ububiko.

    Dr Murangira yasobanuye ko aba bakozi na bo badasobanura irengero ry'uducupa 45 tw'inkingo zo mu bwoko bwa Moderna twagombaga gukingira abantu 675 kuko agacupa kamwe k'urukingo gakingira 15.

    Iperereza ry'ibanze rya RIB rigaragaza ko aba bantu iyo bajyaga kuri site zitandukanye gukingira abantu, batitaga ku mabwiriza agenga inkingo. Bafunguraga inkingo batabanje kureba niba umubare w'abantu wagenewe kuri buri gacupa k'urukingo wuzuye. Ibi bikaba byateye inkingo zimwe kwangirika.

    Ubusanzwe agacupa ka AstraZeneca kamwe gakingira abantu 10 mu gihe aka Moderna kamwe gakingira abantu 15. Iyo kafunguwe, nibura aka Moderna kamara amasaha atandatu mu gihe aka AstraZeneca ari 12.

    Dr Murangira yakomeje avuga ko iperereza ryerekana ko iyo hazaga abantu barindwi bapfunduraga agacupa, hatagira ababoneka nyuma y'amasaha atandatu, ako bakakajugunya, haza abandi bagapfundura akandi, gutyo gutyo.

    Ati 'Ayo mabwiriza ntibayitagaho, ni byo byateye ibyo bibazo byo kwangirika kw'inkingo. Ibi bikorwa rero bigize ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.''

    RIB kandi yanataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe Laboratwari mu Kigo Nderabuzima cya Biruyi mu Rutsiro ukekwaho kunyereza umutungo. Uyu yafatanywe n'abandi bantu batatu bakekwaho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Aba bane bakekwaho kugurisha udukoresho twifashishwa mu gupima COVID-19 (Covid-19 rapid test kits) tugizwe n'udukarito tune aho mu gakarito kamwe haba harimo utugera kuri 25.

    Ibikorwa byo kugurisha 'Covid-19 rapid test kits' byagaragaye no mu Karere ka Nyanza, ahafashwe abakozi batatu barimo ushinzwe kugenzura Ububiko bw'Imiti, ushinzwe Laboratwari n'ushinzwe Kwishyuza recouvrement muri HP Gatagara.

    Aba bakuye ibikoresho byo gupima Covid-19 (test kits) 1750 mu Bitaro Bikuru bya Huye [CHUB] ntibabigeza mu bubiko bw'Ibitaro bya Nyanza. Ni ibikoresho bifite agaciro ka 6.125.000 Frw.

    Dr Murangira yibukije ko ibitaro bya Leta bikwiye gukora isuzuma ryimbitse ndetse aho bisanze ikibazo bikitabaza Ubugenzacyaha.

    Ati 'Kunyereza umutungo, gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ni ibyaha bikwiriye kwirindwa. RIB ntizihanganira umuntu wese uzafatirwa muri ibi byaha. Abantu bakwiye kubyirinda kuko bifitanye isano na ruswa kandi bihanishwa ibihano biremereye.”

    “RIB irasaba abantu gutunga agatoki ahari ibikorwa nk'ibi n'abashinzwe gucunga umutungo ufitiye rubanda akamaro bakigengesera cyane. Iperereza rizakomereza no mu bindi bigo nderabuzima nde n'ibitaro. Birashoboka cyane ko hashobora kuba n'ahandi ibyo bibazo bihari”.

    Dosiye z'abakekwa zose zoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa 10 na 12 Mutarama 2022. Nizimara gusuzumwa zizaregerwa urukiko.

    Dr Murangira yavuze ko RIB igikomeje iperereza rigamije gukurikirana abakekwaho kugira uruhare mu kunyereza no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu abaturage.

    Icyaha cyo kunyereza umutungo gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze 10 n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    Ku rundi ruhande, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo gihanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko kitarenze miliyoni 5 Frw.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abakozi-8-bo-kwa-muganga-bakurikiranyweho-kunyereza-inkingo-n-udukoresho-dupima

  • Twageze aho baba! Twinjire mu buzima bwa Youssef na Ayoub muri Rayon Sports bavuze ko bafashwe nabi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo nibwo haje inkuru isi n’itunguranye ko abakinnyi ba Raja Casablanca batije Rayon Sports, Ayoub Ait Lahssaine na Rharb Youssef iyi kipe yafashe umwanzuro wo kubarekura, ni nyuma y’ibyo bari bamaze gutangariza itangazamakuru ry’iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi, barya indyo imwe ndetse bamaze amezi 2 badahembwa.

    Aba bakinnyi bageze mu Rwanda muri Nzeri 2021, ni nyuma y’amasezerano y’ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca tariki ya 19 Nyakanga 2021.

    Ikinyamakuru Sports1.ma cy’iwabo muri Maroc cyatangaje ko aba bakinnyi bagitangarije ko mu Rwanda babayeho nabi kuva bahagera bameze nk’abari muri gereza, barya indyo imwe idahinduka, nta muntu ubakurikirana ndetse ko bamaze amezi abiri nta mushahara.

    Nyuma y’amasaha make Rayon Sports nayo yasohoye itangazo rivuga ko aba bakinnyi bamaze gusubizwa ikipe yabo ya Raja Casablanca.

    Ibi byatumye umunyamakuru wa ISIMBI afata umwanya ngo atemberere aho aba bakinnyi bacumbitse mu rwego rwo kureba ko yahakura amakuru y’impamo ku mibereho y’aba bakinnyi bari bamaze amezi 4.

    Hari mu mugoroba w’akabwibwi, ubwo yageraga aho aba bakinnyi bacumbitse mu Mujyi wa Kigali hafi ya Rond Point yo mu Mujyi ku muhanda umanuka ujya Muhima, ni nyuma y’inyubako ya Fantastic nshya.

    Byari bigoranye ko uyu munyamakuru yabonana n’aba bakinnyi kuko bari hejuru mu byumba byabo aho baba kandi utajyayo nta ruhushya ufite, gusa barimo kuko itara ryo mu cyumba cyabo ryari ricanye.

    Amahirwe yari asigaye ni ugushakishiriza amakuru mu bahakora, ku bw’amahirwe igikoni cyari kikinafunguye.

    Ku kijyanye n’ibyo kurya aba basore bavuga ko barya indyo imwe gusa, bisa n’aho ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ubwo uyu munyamakuru yari agishakisha aho kwicara, yagiye kumva yumva umwe aravuze ngo 'reba muri frigo ya ba basore ba Rayon Sports mubategurire amasaha yagiye.'
    Byatumye agira amatsiko abaza umwe niba abo bakinnyi bagira ibiryo byabo byihariye, avuga ko ariko bimeze kuko bitewe n’akazi bakora hari ibyo baba bagomba gutegurirwa bitandukanye kandi ngo ntibarya indyo imwe, baba bagomba guhindurirwa.

    Ibyo kuba baba bameze nk’ababa muri gereza, amakuru yahakuye ni uko aba bakinnyi iyo bumvaga bashaka gutembera babahaga umuntu ubaherekeza ndetse aha baba hari n’igihe babahaga n’imodoka ibatembereza.

    Ubwo uyu munyamakuru yari ahagurutse asa nusohotse arimo yinanura, yarubutswe ahantu bafurira harimo imyenda myinshi, yamenye ko kuhasura nta kibazo maze asaba umwe mu bakozi niba yamureka akinjira akareba, yamubwiye ko nta kibazo ndetse aranumutembereza, harimo ibyuma byinshi bigezweho byifashishwa mu gufura, ibitera ipasi n’ibindi, yaje kurabukwa imwe mu myenda y’aba bakinnyi, uyu musore yavuze ko nta kintu na kimwe bajya bikorera no kubafurira babafurira rwose.

    Ikindi ni uko ari abakinnyi banahawe umuyoboro wabo wa murandasi (internet), ni mu gihe aha hari izi nzu zo kubamo (apartments) basanzwe bafite Wifi abakiriya bakoresha.

    Ibyo byose bakorerwaga akaba ari Rayon Sports yabyishyuraga, bikaza byiyongera ku mushahara bahembwa na wo uri hejuru ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

    Byagenze bite ngo aba bakinnyi basubizwe Raja Casablanca?

    Kugeza ubu haravugwa byinshi harimo kuba ari uko aba bakinnyi bakumbuye iwabo bagashaka kuba bajya iwabo gusura ababyeyi, ndetse amakuru avuga ko ubwo APR FC yajyaga gukina na RS Berkane muri CAF Confederation Cup bari begereye umutoza Adil bamusaba ko yabafasha bakajya gusura iwabo bakagarukana ariko birangira bidakunze kuko ubuyobozi bwa APR FC butabyemeye.

    Ni mu gihe andi makuru aturuka mu Nzove aho bakorera imyitozo, aba basore bari bamaze iminsi bakorogana cyane, ahanini bitewe na Ayoub utabona umwanya wo gukina.

    Kudakina kwe byatewe n’imvune za hato na hato yagiye agira kuva yagera mu Rwanda ndetse hakiyongeraho no kuba urwego rwe rutarashimwe n’abatoza.

    Ayoub bivugwa ko kuba yaravunitse yajya kwa muganga bakabura ikibazo, ni mu gihe n’iyo yabaga ari muzima atahabwaga umwanya wo gukina, byatumye atagira kugumura na mugenzi we Youssef. Ayoub ngo avuga ko abatoza bamwanga ari yo mpamvu adakinishwa.

    Youssef na Ayoub bamaze gutandukana na Rayon Sports, bavuze ko bari bafashwe nabi

    Ayoub yavuze ko abatoza bamwanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twageze-aho-baba-twinjire-mu-buzima-bwa-youssef-na-ayoub-muri-rayon-sports-bavuze-ko-bafashwe-nabi

  • Umuryango wa Rusesabagina wemeje ko atazitabira urubanza rw'ubujurire #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Paul Rusesabagina n'abanyamategeko bawunganiye mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25, bavuze ko Rusasabigina atazaba ari mu rubunza rw'ubujurire na begenzi be ruteganijwe ku wa mbere w'icyumweru gitaha.

    Umukobwa wa Rusesabagina,Carine Rusesabagina,yabwiye BBC ko ngo urubanza rwa se ari nk'ikinamico ngo bo bazakomeza kumukorera ubuvugizi batazajurira.

    Yakomeje avuga ko babonye imyanzuro y'urubanza yemeza ko isi yose ngo yabonye ko afunzwe mu buryo butemewe n'amategeko.

    Uyu yavuze ko impamvu se atazajurira ngo ari uko urubanza rwe rutakurikije amategeko kuko ngo bamugejeje mu Rwanda ashimuswe.

    Alain Mukuralinda, umuvugizi wa leta y'u Rwanda,yavuze ko ibisobanuro by'umuryango wa Paul Rusesabagina ku mpamvu zitumye atazitabira urubanza rw'ubujurire nta shingiro zifite.

    Yavuze ko iby'uyu muryango uvuga ko babonye imyanzuro y'urubanza bitumvikana kuko ngo batavuze igihe bayiboneye n'igihe bifuzaga ko bayibona.

    Yavuze ko nyuma y'aho Ubushinjacyaha bujuriye,bwashyize inyandiko aho bagombwaga kuzibona yaba muri gereza,muri system no kuyiha abavoka.

    Abajijwe impamvu u Rwanda rwanze ko abavoka mpuzamahanga ba Rusesabagina baza mu Rwanda kumuburanira,Mukuralinda yagize ati “Ko ibyo bikorwa n'ingaga z'abavoka baba bujuje ibisabwa ngo bamwunganire?.”

    Muri Nzeri umwaka ushize,Urukiko rukuru i Kigali rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa imyaka 25,kubera bimwe mu byaha aregwa by'iterabwoba, agirwa umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe.

    Umucamanza yavuze ko Rusesabagina – wivanye mu rubanza ntaburane mu mizi – ibyo yemeye yabyemereye mu iburanisha ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba, ariko yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w'ingabo utemewe, rumuhanisha gufungwa imyaka 25 gusa Ubushinjacyaha bwarajuriye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umuryango-wa-rusesabagina-wemeje-ko-atazitabira-urubanza-rw-ubujurire

  • Rayon Sports yasinyanye amasezerano y'imikoranire n'akarere ka Nyanza #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y'imyaka 4 mu mikoranire n'akarere ka Nyanza ikomokamo.

    Mu ngengo y'imali, Akarere ka Nyanza kazajya kagira ayo gaha Rayon Sports nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu Rwanda no mu mahanga.

    Icyakora ntihavuzwe ibyo aka karere kazajya gaha Rayon Sports ikomeje gushaka abaterankunga mu rwego rwo kwiyubaka.

    Nyuma y'imyaka myinshi iba mu mujyi wa Kigali, Rayon Sports yimukiye mu karere ka Nyanza aho yavukiye ikorewa ibirori bimeze nk'ubukwe kuwa 18/09/2012.

    Kuva mu mujyi wa Kigali yerekeza i Nyanza yari iherekejwe n'imodoka z'urwererane abafana baririmba babyina bavuza vuvuzela, induru nyinshi z'urusobe, imirishyo y'ingoma n'ibindi.

    Mu nzira zose yanyuragamo niko yasangaga abaturage bayitegerereje ku mihanda babona ihingutse bose bagakoma induru bamwe bagira bati karibu iwanyu ku ivuko abandi bakungamo ko ikipe ya Rayon Sports ije yisanga ku gicumbi gicumbikiye umuco Nyarwanda bashaka kuvuga mu karere ka Nyanza.

    Ibi byabaye ubwo Murenzi Abdallah yari Meya w'aka karere ndetse icyo gihe yayoboye Rayon Sports yitabwaho n'akarere ka Nyanza kayishyuriye imishahara y'abakinnyi n'ibindi byangombwa yari ikeneye.

    Yahatwariye igikombe cya Shampiyona nyuma y'aho yahise igaruka i Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-y-imikoranire-n-akarere-ka-nyanza

  • Musenyeri yajyanwe mu nkiko ashinjwa gusoma no gukorakora umugore w'abandi ku gahato #rwanda #RwOT

    Joel Waweru, Umwepiskopi w'Itorero Anglican ryo muri Kenya arashinjwa gushaka gukorakora no gusoma umugore atabanje kubiherwa uruhushya.

    Ku wa kabiri, tariki ya 11 Mutarama, Waweru yitabye urukiko rwa Kibra, ahakana ibyaha byombi bijyanye no guhohotera bishingiye ku gitsina uyu mugore w'abandi.

    Inyandiko y'ibirego yagaragaje ko uyu mwepiskopi yaba yarakoze icyaha ku matariki atandukanye mu gace ka Lang'ata, mu ntara ya Nairobi.

    Umugore yabwiye abapolisi ko musenyeri yamubwiye inshuro nyinshi ko amukunda kuko yari mwiza.

    Umugore akomeza avuga ko Umwepiskopi yamwitayeho nubwo yari abizi ko yashyingiwe. Yongeyeho ko guhangayika byatumye atanga ikirego kuko yagize umutekano muke kandi yataye umutwe.

    Ubwo yitabaga urukiko,Waweru,yahakanye ibyo aregwa kandi asaba ko habaho ingwate. Umucamanza yamurekuye ku ngwate y'amashilingi 50.000.

    UmucamanzaDerrick Kuto yagize ati: “Azarekurwa atanze ingwate y'amashilingi 50.000 kandi urubanza ruzakomereza hano mu byumweru bibiri.”

    Musenyeri Waweru yashinjwaga kandi icyaha cya kabiri cyo gukora mu gituza cya J.NM mu buryo buteye isoni ku ya 13 Nyakanga 2021.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/musenyeri-yajyanwe-mu-nkiko-ashinjwa-gusoma-no-gukorakora-umugore-w-abandi-ku

  • Ifoto Shaddyboo yashyize hanze igaragaza ikibero cye cyose yatumye igitsinagabo gicira inkonda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shaddyboo wita cyane ku myambarire ndetse nuko agaragara ku mbuga nkoranyambaga, yashyize ifoto ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa gatanu mu masaha y'ijoro maze bamwe mu bamukurikira kuri uru rubuga biganjemo igitsinagabo kwifata biranga bagaragaza irari kuri uyu mudamu w'abana babiri.

    Ifoto Shaddyboo yashyize hanze igashotora igitsinagabo imwerekana yicaye mu ntebe yambaye agakabutura kagufi kagaragaza ikibero cyose uko cyakabaye maze arenzaho agakapu gato gakingirije mu maguru. Ibi bikaba byazamuye ubushagarira k'ubagabo n'abasore babonye iyi foto.

    Nubwo bamwe bahitamo kuruca bakarumira, abandi kwihangana byanze maze batanga ibitekerezo kuriyi foto bigaragaramo ubushyuhe ndetse n'irari batewe nayo, aho bamwe bagaragajeko bifuza kuryamana n'uyu mudamu bashaka bakipfira

    Ifoto Shaddyboo yashyize ku rubuga rwa twitter

    Umwe mubakurikira Shaddyboo kuri twitter yagize ati 'AKo gakapu nushaka ukarekereho kuko jyewe nagakuyeho kare 🤦🤦🤦🤦🤦' maze undi nawe agira ati 'Nge namaze kugakuraho(agakapu) ngeze i Kambere.'

    Abagabo bagaraje ubushyuhe budasanzwe kubera iyi foto

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-shaddyboo-yashyize-hanze-igaragaza-ikibero-cye-cyose-yatumye-igitsinagabo-gicira-inkonda/

  • Rayon Sports yemeje bidasubirwaho ko yatandukanye na ba banya Maroc 2 yatijwe [YAVUGURUWE] #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko abakinnyi 2 Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef basubiye iwabo mu ikipe Raja Casablanca yo Morocco nyuma yo kwitwara nabi no kuyishinja ko itabitaho.

    Mu itangazo yashyize hanze,Rayon Sports yavuze ko aba bakinnyi basuye mu ikipe yabo ya Raja Casablanca inibutsa ko bayigezemo nk'itizanyo muri Nzeri 2021.

    Youssef yakiniye Rayon Sports imikino 11 atsinda ibitego 2 mu gihe Ayoub we yakinnye umukino umwe banganyije na Gicumbi FC nabwo yinjiye asimbuye.

    Iri tangazo rivuga ko umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports,Lomami Marcel yagize ati “Abasore baje mu ikipe barakora cyane mu gihe cyose bamaze mu ikipe.Batanze icyizere kandi buri wese yabakundaga.Turabifuriza ahazaza heza.

    Rayon Sports yari yatijwe rutahizamu Rharb Youssef na mugenzi we bakiniraga Raja Casablanca yo muri Maroc ku masezerano y'umwaka umwe ku wa 26 Nzeri 2021.

    Ibi bivuze ko urugendo rwa Youssef na Ayoub rurangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14/01/2022.

    Ku munsi w'ejo,aba bakinnyi bbatangarije ikinyamakuru cy'iwabo muri Maroc, Sport 1 ko aho bari mu Rwanda bameze nk'abari muri gereza, babayeho nabi ndetse bamaze amezi 2 badahembwa.

    Youssef yagize ati 'Nta kindi dutekereza uretse ubuzima bwacu, ntabwo dusinzira, kuva twagera inaha baduha ibiryo bimwe buri munsi, hashize amezi 2 tudahembwa, ariko turagerageza gutanga ibyo dufite ku mikino dukina kugira ngo dusubire ku rwego rwiza.'

    Ayoub we yavuze ko batitaweho ndetse nta n'ujya abakurikirana ngo amenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

    Amakuru avuga ko ikibazo nyamukuru cyavutse hagati y'aba basore na Rayon Sports gishingiye ku kuba umwe yarabonye umwanya wo gukina ariko mugenzi we ari we Ayoub akaba atarabonye umwanya wo gukina bikababaza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yemeje-ko-yatandukanye-na-ba-banya-maroc-2-yatijwe

  • Miss Umunyana Shanitah yatunguye abantu ubwo yasomaga amakuru kuri Televiziyo y'U Rwanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Umunyana Shanitah uherutse kwegukana ikamba rya Miss East Africa 2021 yatunguye abantu benshi ubwo yasomaga amakuru mu rurimi rw'icyongereza kuri Televiziyo y'U Rwanda.

    Ni mu gace kamaze kumenyerwa nka RBA News Guest Anchor aho umwe mu byamamare aba yatumiwe kugirango asangize abafana be, ndetse n'abakurikira amakuru mu rurimi rw' icyongereza kuri Televiziyo y'U Rwanda muri rusange, ibyo akora. Muri aka gace ka Guest Anchor kandi uw'icyamamare uba watumiwe anavumbywa ku gusoma inkuru imwe mu ziba zateguwe mu makuru y'icyongereza. Ni nako byagendekeye Miss Umunyana Shanitah.

    Miss Umunyana Shanitah

    Source : https://yegob.rw/miss-umunyana-shanitah-yatunguye-abantu-ubwo-yasomaga-amakuru-kuri-televiziyo-yu-rwanda-video/

  • Abantu batunguwe no kubona abanyamakuru bagize studio inzu y'abasiribateri (ghetto) – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Friday Flight gica kuri RTV kibanda cyane ku myidagaduro n'udushya, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022 agace kari kagezeho ni ako kuzirikana ubuzima bwo muri ghetto n'abantu baba muri ghetto.

    Abanyamakuru Anita Pendo, Gitego na Dj Bissosso bari bazanye matola, intebe n'ibindi bikoresho byo muri ghetto nk'utumeza n'ibindi, mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro abantu baba muri ghetto.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/abantu-batunguwe-no-kubona-abanyamakuru-bagize-studio-inzu-yabasiribateri-ghetto-amafoto/