Category: Uncategorized

  • PNL: Amakipe y’i Kigali araye mu mwijima – #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 14 wa shampiyona usize Kiyovu Sports ariyo kipe yonyine yo muri Kigali itsinze ikipe iyo mu ntara. Ku wa 6 tariki 22 Mutarama 2022 ni bwo Kiyovu Sports yakinaga na Espoir FC umukino wari wabereye i Nyamirambo. Iminota 90 yarangiye Kiyovu Sports ibabaje Espoir FC ku bitego 2-1. Umukino wakurikiyeho wahuje As Kigali na APR FC urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Kiyovu Sports niyo kipe yo muri Kigali yabonye amanota 3 imbumbe

    Kuri iki cyumweru ku izuba ry’igikatu, Rayon Sports yahuye n’uruva gusenya itsindwa na Marine FC iturutse mu mujyi wa Gisenyi ibitego 3-0 byari bibaye ubwa mbere Marine FC itsinda Rayon Sports ibitego birenze 3 mu mukino umwe.

    Rayon Sports yaraye mu buzima bugoye

    Ntabwo byagarukiye aho kuko Gasogi United yashakaga intsinzi nyuma yo gukuba itako i Musanze, nayo yaje gukubitwa itareba inyuma ibitego 2 n’ikipe ivuye mu mujyi wa Gisenyi.

    APR FC na As Kigali zaguye miswi

    Kuri uyu wa Mbere urwishe ya nka rwagumye kuyibamo, Gorilla FC mu minota 43 gusa yari imaze gutsindwa na Etoile de L’Est yari ivuye mu Karere ka Ngoma. Umukino warangiye Etoile de L’Est yuriranye amanota 3, bituma indi kipe yo muri wa Kigali isigara amara masa. Umukino wasoreje ihomba ry’amakipe yo muri Kigali, n’itsindwa rya Police FC yakubiswe na Bugesera FC ibitego 2-1, amanota atatu ataha mu mujyi wa Nyamata.

    Ubutumwa bwa mbere uturutse hasi burerekana ko Gasogi United yiteguye neza ariko ibyakurikiyeho hejuru murabibona

    Kuri uyu munsi wa 14 amakipe yo mu mujyi wa Kigali yagombaga gukinira ku manota 18 ariko atahanye amanota 5 gusa harimo 3 ya Kiyovu Sports ndetse n’andi 2 APR FC na As Kigali zagabanye. Ikipe zo mu mujyi wa Kigali zinjijwe ibitego 11 zinjiza 5. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113809/pnl-amakipe-yi-kigali-araye-mu-mwijima-113809.html

  • Burkina Faso: Igisirikare cyemeje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Roch Kaboré #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igirikare cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi muri Burukina Faso

    Igirikare cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi muri Burukina Faso

    Ibi byatangajwe kuri televiziyo ya Leta, n’umusirikare mukuru wavuze ko Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko byasheshwe, iryo tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba.

    Kugeza ubu aho Kaboré aherereye ntiramenyekana neza, ariko muri iri tangazo ryasomwe n’uyu musirikare, rivuga ko abafunzwe bose bari ahantu hizewe.

    Ihirikwa ry’ubutegetsi muri Burkina Faso rije nyuma y’umunsi umwe, ubw mu ijoro ryo ku Cyumweru urugo rwa Kaboré ruri i Ouagadougou rugoswe n’abasirikare bari bafite imbunda za rutura.

    Gusa Guverinoma y’icyo gihugu yari yahakanye amakuru yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré, ivuga ko ari ibihuha.

    Perezida Roch Kaboré ubu afungiye ahantu hatazwi

    Perezida Roch Kaboré ubu afungiye ahantu hatazwi

    Igisirikare cya Burkina Faso cyari kimaze iminsi kitavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Perezida Roch Kaboré, kivuga ko Guverinoma ye yananiwe kurwanya imitwe ivuga ko igendera ku mahame ya Kisilamu irimo Al Qaeda na Islamic State, yakomeje guhitana abasivili ndetse n’abasirikare.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/burkina-faso-igisirikare-cyemeje-ko-cyahiritse-ubutegetsi-bwa-roch-kabore

  • FERWAFA yahagaritse KNC inamuca amafaranga #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA, yafatiye perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ibihano byo gusiba imikino 4 n’ihazabu y’ibihumbi 100 kubera gusebya perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal.

    Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana Mvukiyehe Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

    Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100.000 FRW).

    Uyu mukino wabaye tariki ya 17 Ukuboza 2021 ubwo wari urangiye Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC, perezida wa Gasogi United yabajijwe niba ataba yagurishije umukino nk’uko bivugwa ko hari abayobozi b’amakipe bagurisha imikino, yasubije ko ibyo byabazwa perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we bivugwa ko ubikora.

    Komisiyo kandi yasanze Perezida wa Gasogi United, bwana Kakooza Nkuriza Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati bwana Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuyemo na Police FC tariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

    Inama kandi ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 yafatiye ibihano ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

    Banganyije 1-1, ntibishimiye ko umusifuzi yongeyeho iminota 10 nayo ikarangira maze AS Kigali ikishyura igitego ku munota wa 13 w’inyongera, Etincelles yose yahise yirundira ku basifuzi bawusifuye polisi iratabara ni nayo yasohotse ibaherekeje muri Stade Umuganda ahari habereye uyu mukino.

    Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo ikipe ikaba yahanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

    Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri (2) hamwe n’ihazabu y’ibihumbi icumi (10.000 FRW).

    KNC yahagaritswe imikino 4 atagera muri Stade

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yahagaritse-knc-inamuca-amafaranga

  • Umupasiteri yakatiwe burundu kubera gusambanya umwana wo mu muryango we #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu, tariki ya 19 Mutarama, urukiko rushinzwe kuburanisha imanza zijyanye n'ihohoterwa rikorerwa mu ngo i Ikeja, muri Nijeriya, rwakatiye umupasiteri n'umucuruzi w'imyaka 38, Ofure Siakpere, igifungo cya burundu azira guhohotera no gutera inda umwe mu bagize umuryango we.

    Umushinjacyaha mukuru wa Leta, Funke Adegoke, yatangaje ko Siakpere, wari ufite imyaka 35 igihe ibyo byabereye, yakoze icyaha muri Werurwe 2018.

    Uwahohotewe hamwe n'umuganga, Dr. Aniekan Makanjuola, ukorera Women at Risk International bahamagawe nk'abatangabuhamya mu iburanisha. Umwana muto wasambanyije yavuze ko byibuze yasambanyijwe inshuro 15 na Siakpere washakanye na nyirasenge.

    N'ubwo uwahamwe n'icyaha n'umugore we bamaganye iki kirego, umucamanza Abiola Soladoye yemeje ko ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso nyabyo nta gushidikanya kandi ko bwahamagaye abatangabuhamya batanze ingingo “zikomeye”.

    Usibye kuba yakatiwe igifungo cya burundu bidashoboka ko habaho ingwate, izina ry'uwahamwe n'icyaha rizashyirwa no mu gitabo cy'abasambanyije abana muri leta ya Lagos.

    Umucamanza yasabye ababyeyi kureka kohereza abana babo muri bene wabo anabagira inama yo kuboneza urubyaro babyara umubare w'abana bashobora kurera.

    Ofure Siakpere, ubu ugiye kumara ubuzima bwe bwose muri gereza, yagaragaraga cyane kuri Twitter agarahaza urukundo akunda Imana kandi ashize amanga aho yakoreshaga hashtag #God-fearingteam na “Jesus Christ”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yakatiwe-burundu-kubera-gusambanya-umwana-wo-mu-muryango-we

  • Police itsinzwe na Bugesera mbere yo guhura na APR FC (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bugesera yafunguye amazamu ku munota wa 14 kuri penaliti yatewe na SadickbSulley, ku munota wa 16 gusa Danny Usengimana ahita yishyura igitego yatsinze acenze ba myugariro babiri ba Bugesera.

    Abakinnyi ba Bugesera bishimira igitego cya mbere

    Abakinnyi ba Bugesera bishimira igitego cya mbere

    Ku munota wa 55, Bugesera yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hoziyana Kennedy.

    Penaliti yakorewe Sadick Sulley

    Penaliti yakorewe Sadick Sulley

    Police yatsinze igitego  cya kabiri umusifuzi aracyanga

    Police yatsinze igitego cya kabiri umusifuzi aracyanga

    Hoziyana Kennedy nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

    Hoziyana Kennedy nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

    Bugesera yatsinze icya kabiri, abakinnyi ba Police basigara bicaye mu kibuga

    Bugesera yatsinze icya kabiri, abakinnyi ba Police basigara bicaye mu kibuga

    Frank Nutali utoza Police

    Frank Nutali utoza Police

    Police: 11 babanje mu kibuga

    Police: 11 babanje mu kibuga

    Bugesera: 11 babanje mu kibuga

    Bugesera: 11 babanje mu kibuga

    Abakinnyi babanje mu kibuga

    Police Fc: Umar Rwabugiri, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Moussa Omar, Usengimana Faustin, Ngabonziza Pacifique, Iyabivuze Osée, Ntirushwa Aimé, Ndayishimiye Antoine Dominique, Hakizimana Muhadjili, Dany Usengimana

    Bugesera: Nsabimana Jean de Dieu Shaolin, Mugisha Didier, Ganijuru Ishimwe Elie, Muhinda Bryan, Nemeyimana Kato Samuel, Rafael Osalue Oliseh, Mugisha Didier, Kenedy Hoziyana, Sadick Surley, Chukude, Zuberi

    Uko imikino yose y’umunsi wa 14 yagenze

    Kiyovu SC 2-1 Espoir FC
    AS Kigali 0-0 APR FC
    Rayon Sports FC 0-3 Marine FC
    Mukura VS&L 3-2 Musanze FC
    Gasogi United 0-2 Etincelles FC
    Gorilla FC 2-3 Etoile de l’Est FC
    Rutsiro FC 0-0 Gicumbi FC
    Police FC 1-2 Bugesera FC

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/police-itsinzwe-na-bugesera-mbere-yo-guhura-na-apr-fc-amafoto

  • Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yves Mutabazi yabonetse

    Yves Mutabazi yabonetse

    Mu gihe hari hacyibazwa icyabaye kuri uwo musore, nibwo hasohotse video igaragaza mu nzu yabagamo ibintu byose bitereye hejuru, ndetse Abanyarwanda benshi batangira kwibaza niba yaba yagiriwe nabi, gusa amakuru yizewe dukura muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ni uko Yves Mutabazi yamaze kuboneka kandi ari muzima, ndetse akaba ubu ari kwa muganga mu bitaro bya Polisi yo muri icyo gihugu.

    Ku munsi w’ejo Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yari yadutangarije ko bamaze kwitabaza inzego zose bireba kugira ngo Mutabazi ashakishwe byihuse, ikaba imaze kubitangaza ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, ko uwo musore ameze neza nyuma y’uko yari yagize ikibazo cy’uburwayi, ndetse ko kubera impamvu z’ubuzima bwe azitangariza byinshi bijyane no kubura kwe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/yves-mutabazi-wari-waburiwe-irengero-yabonetse

  • U Burundi bwasabwe gutanga amakuru nyayo ku baguye muri gereza ya Gitega #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkongi iherutse kwibasira Gereza ya Gitega ihitana bamwe mu bari bayifungiyemo

    Inkongi iherutse kwibasira Gereza ya Gitega ihitana bamwe mu bari bayifungiyemo

    Inkongi y’umuriro yadukiriye gereza ya Gitega mu rukerera rwa tariki 07 Ukuboza 2021, ndetse Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza, wahageze aherekejwe n’Abaminisitiri batandukanye icyo gihe yatangaje ko abapfuye ari 38, hakomereka bikabije abagera kuri 69. Ni mu gihe bivugwa ko inkongi y’umuriro yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi.

    Raporo ya Human Rights Watch ivuga ko kugeza ubu abayobozi b’u Burundi bananiwe gukora iperereza ryizewe kandi ritabogamye mu kureba icyateye iyo nkongi, kubara neza no gutangaza imyirondoro y’abapfuye n’abakomeretse'.

    Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko 'ntacyo yavuga' kuri iyo raporo ya Human Rights Watch yasohotse kuri uyu wa mbere.

    Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko raporo ya Leta kuri uyu muriro iri gutegurwa, kandi asaba ubucamanza kwihutisha ibigomba gukorwa kuri iki kibazo.

    Human Rights Watch ivuga ko yavuganye na bamwe mu mfungwa zo muri gereza y’i Gitega, abo mu miryango y’ababuze ababo, n’abanyamategeko, bamwe bakavuga ko imibare yatanzwe na Leta 'ari ibinyoma', kandi ko imiryango y’ababuze ababo ikomeje kubeshywa.

    Lewis Mudge ukuriye Human Rights Watch muri Afurika yo hagati yagize ati: 'Kubura amakuru ku mubare nyawo w’abapfuye n’amazina yabo byongera agahinda n’umubabaro ukabije nyuma yo kubura ababo.'

    Human Rights Watch isaba ko ababuze ababo bahabwa ubufasha mu nzira z’amategeko, kandi Leta yahamwa n’ibyabaye bagahabwa indishyi.

    Uyu muryango uvuga ko kubura kw’iperereza ryizewe kandi ririmo umucyo ku byabaye kuri gereza ya Gitega bishimangira ko hagikenewe cyane gukurikirana ibikorwa bya Leta y’u Burundi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Mu gihe gishize ibi Leta yarabyamaganye kenshi ivuga ko hatewe intambwe nini mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi idakeneye abayibwiriza guha ubwo burenganzira abaturage.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/u-burundi-bwasabwe-gutanga-amakuru-nyayo-ku-baguye-muri-gereza-ya-gitega

  • Chameleone yagaragaje ibyo yifuza kuzakurikira urupfu rwe n’isanduku yifuza kuzashyingurwamo #rwanda #RwOT

    Dr Jose Chameleone yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NBS aho yagarutse ku buzima bw’umuhanzi Radio witabye Imana.

    Agaruka kuri uyu muhanzi yafashishije kuzamuka, Jose Chameleone yavuze ko abantu bamushimye amaze kwitaba Imana nyamara batarabikoze mbere.

    Ati 'Njye namushimira cyane kuko nari umufana we kandi namumurikiye Isi. Ntabwo nshaka ko nzitaba Imana abantu bagatangira kumpa icyubahiro kandi batabikora ubu nkiriho.”

    Akomeza agira ati 'Abantu bakwiye kwiga gushimira abantu bakiriho.'

    Jose Chameleone yaboneyeho kwerekana isanduku yifuza kuzashyingurwamo ikoze mu birahure kugira ngo abazifuza kureba umurambo we bazawurebe bitabagoye.

    Yasabye abantu kutazaririra urupfu rwe kuko azaba avuye mu mwuka w’abazima igihe cye kigeze ndetse atangaza ko yamaze kuvugana n’abarengera inyungu ze ko igihe azaba yapfuye hazategurwa igitaramo cyo kumusezeraho kandi ko kizinjiza agatubutse kubera abafana afite.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Chameleone-yagaragaje-ibyo-yifuza-kuzakurikira-urupfu-rwe-n-isanduku-yifuza-kuzashyingurwamo

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Amerika ucyuye igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rwatangaje ko Ambasaderi Vrooman yakiriwe na Perezida Kagame mu rwego rwo kumusezeraho, ku mirimo yo guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

    Peter Hendrick Vrooman yari amaze imyaka isaga ine ari Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, umwaka ushize muri Nyakanga nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yamuhinduriye inshingano, bikavugwa ko yimuriwe muri Mozambique.

    Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, aho yari asimbuye Erica Barks-Ruggles, wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ambasaderi-wa-amerika-ucyuye-igihe

  • Nigeria : Umukozi w’Imana yakatiwe gufungwa burundu kubera gusambanya umwana w mu muryango we #rwanda #RwOT

    Uyu Mupasiteri w’imyaka 38 y’amavuko, yakatiwe n’urukiko rushinzwe kuburanisha imanza zijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ruri ahitwa Ikeja muri Nigeria.

    Umushinjacyaha mukuru wa Leta, Funke Adegoke, yatangaje ko Siakpere, wari ufite imyaka 35 igihe ibyo byabereye, yakoze icyaha muri Werurwe 2018.

    Uwahohotewe hamwe n’umuganga, Dr. Aniekan Makanjuola, ukorera Women at Risk International bahamagawe nk’abatangabuhamya mu iburanisha. Umwana muto wasambanyije yavuze ko byibuze yasambanyijwe inshuro 15 na Siakpere washakanye na nyirasenge.

    N’ubwo uwahamwe n’icyaha n’umugore we bamaganye iki kirego, umucamanza Abiola Soladoye yemeje ko ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso nyabyo nta gushidikanya kandi ko bwahamagaye abatangabuhamya batanze ingingo “zikomeye”.

    Usibye kuba yakatiwe igifungo cya burundu bidashoboka ko habaho ingwate, izina ry’uwahamwe n’icyaha rizashyirwa no mu gitabo cy’abasambanyije abana muri leta ya Lagos.

    Umucamanza yasabye ababyeyi kureka kohereza abana babo muri bene wabo anabagira inama yo kuboneza urubyaro babyara umubare w’abana bashobora kurera.

    Ofure Siakpere, ubu ugiye kumara ubuzima bwe bwose muri gereza, yagaragaraga cyane kuri Twitter agarahaza urukundo akunda Imana kandi ashize amanga aho yakoreshaga hashtag #God-fearingteam na “Jesus Christ”

    Source : http://www.ukwezi.rw/13/article/Nigeria-Umukozi-w-Imana-yakatiwe-gufungwa-burundu-kubera-gusambanya-umwana-w-mu-muryango-we