Category: Uncategorized

  • Azaph DFW basohoye ‘Mwami w’Ubwiza’ banavuga… – #rwanda #RwOT

    Asaph DFW yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu kuririmba mu mwaka wa 2018 itangijwe n’abaririmbyi 6, ariko yaje gutangizwa ku mugaragaro ubwo urusengero ibarizwamo narwo rwafungurwaga ku mugaragaro muri Gashyantare mu mwaka wa 2019. Ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 30. Kuyijyamo bisaba kuba uri umukristo wa Zion Temple, gusa ubuyobozi bw’iyi korali bwongeraho ko “urebye nta byinshi bisabwa kubera ari bwo dusa nk’aho tugitangira umurimo”.

    Asaph DFW igiye gukora ibitaramo bizenguruka Amerika

    Kuri ubu iyi korali ifite indirimbo nshya bise ‘Umwami w’Ubwiza’ (King of Glory) iri kuri Album yabo ya kabiri. Ni indirimbo irimo “ubutumwa bubwira abantu ko Imana ari yo nyir’ubwiza bwose ndetse ko iri hejuru ya byose no gukundisha abantu Imana kurushaho”. Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo, yakiriwe neza cyane dore ko mu masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 17, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 70.

    ‘Mwami w’Ubwiza’ itangira umwe mu baririmbyi bayo aririmba ati “Mwami we wuzuye ubwiza nyemerera ngusingize, sinabikora nk’uko biri, uri hejuru cyane”, maze n’abandi bakaza kumwakira bagasubiramo ayo magambo. Bakomeza baririmbana bati “Wicaye ku ntebe y’ubwiza, ubwiza budafite akagero, abagerayo ku kuramya no abanyamahirwe, hari icyo ngusaba Mwami nyemerera mpore nkuramya nzanye ibinyuzuye umutima mvuge ibigwi byawe”.

    Muri iyi ndirimbo y’iminota 8 n’amasegonda 22, hagaragaramo Diane Nyirashimwe [Diane Zebedayo] wamamaye muri Healing Worship Team na True Promises Ministries ariko akaba aherutse kujya gutura muri Amerika hamwe n’umuryango (umugabo we ndetse n’imfura yabo Keza). Ku munota wa 3 n’amasegonda 10 ni bwo Diane atangira kuririmba. Diane wahise ahabwa izina rishya akimara kugera muri iyi korali y’aba Zion Temple bo muri Amerika, muri iyi ndirimbo Mwami w’Ubwiza’ agaragara yambaye bitandukabye n’iy’abandi baririmbyi.

    Diane yakiranywe yombi muri Asaph DFW

    Muri bwa buryo bwe yihariye bwo gutera indirimbo aho atangira aririmbira hasi akaza kuzamura ijwi, akagenda arimanura akongera akarizamura, gutyo gutyo, Diane aragira ati “Uri uw’igitangaza Mana, ntawarondora ubwiza bwawe, urengeye uko tukuririmba, tuguhaye ishimwe”. Nyuma yo kuririmba inshuro ebyiri aya magambo ahita ayasubiranamo inshuro 2 n’abaririmbyi bose, bakongera bakaririmba bati ‘Wicaye mu ntebe y’ubwiza, ubwiza bufadute akagero, abagerayo kukuramya ni abanyamahirwe, hari icyo ngusaba Mwami nyemerera mpore nkuramya,..”.

    Uko Diane yahawe izina rishya akigera muri Zion Temple Dallas/Fortworth

    Diane Zebedayo, ubu asigaye yitwa Deborah nyuma y’uko yinjiye muri Asaph DFW. Ni izina yiswe na Apostle Dr Paul Gitwaza Umuyobozi Mukuru wa Zion Temple. Esther Mugunga Umwanditsi wa Asaph DFW yabwiye InyaRwanda.com ko bishimiye cyane kwakira Diane kuko ari imbaraga korali yungutse. Ati “Naho uburyo twakiriye Diane ubu witwa Deborah, byari ibyishimo byinshi cyane birumvikana ko ari n’imbaraga twungutse zikomeye muri twe”.

    Pastor Jacques Bagaza umwe mu babarizwa muri iyi korali akaba n’umwe mu bashumba ba Zion Temple Dallas yadutangarije ko Deborah ari izina Diane Zebedayo yiswe na Apostle Dr Gitwaza bitewe n’ubusobanuro bw’izina Diane dore ko yari ikigirwamana cyasengwaga muri Efeso. Ubu (Diane) ni Deborah. Ni Apostle Gitwaza warihinduye kubera ubusobanuro bwa Diane, yamwise Deborah. Diane yari Imana y'ingore yasengwa ga Muri Efeso”. 

    Yakomeje ati “Kandi ni yo mpamvu (Diane Zebedayo) atakomeza kwitwa uko, izina rigira imbaraga ku muntu abandi bati ‘izina ni we muntu’. Ni yo mpanvu ubu yitwa Deborah umugore wabaye Intwarikazi mu gihe Israel yananiwe ku rugamba aba ari we uhaguruka ararwana ahesha Israel agaciro, uwo ni we Deborah”. Igitabo cy’Abacamanza 4:4-10 hagaragaza ko Deborah yaranzwe n’ubutwari ndetse agashishikariz abandi gukora ibyo Uwiteka ashaka. Ni umwe mu bahimbye banaririmba indirimbo ivuga uko urugamba Imana yafashishemo Abisirayeli gutsinda rwagenze.

    Esther Muganga yahishuriye InyaRwanda.com ko Asaph DFW igiye gukora ibitaramo byo kuzenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka wa 2022, ati “Ku byerekeranye n’imishinga dufite uyu mwaka ni myinshi kuko dufite gukora Tour mu ma state amwe ya hano USA agera kuri 4 dukorerayo ibitaramo byo kwamamaza ubwami bw'Imana. Guhera mu kwa 5 tuzatangira ibyo bikorwa ndetse n’igikorwa twise ngarukamwaka cyo gukora Concert ya Live Recording ubwo tuzaba turi gukora Album ya 3 urebye ni ibyo dufite gukora muri uyu mwaka”.

    Diane hamwe n’imfura ye. Diane akimara kugera muri Amerika yahinduriwe izina ubu yitwa Deborah

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘MWAMI W’UBWIZA’ YA ASAPH DFW

    ANDI MAFOTO YA KORALI ASAPH DFW YA ZION TEMPLE DALLAS

    Asaph DFW yateguje ibitaramo bikomeye muri uyu mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113842/azaph-dfw-basohoye-mwami-wubwiza-banavuga-ku-bitaramo-bagiye-gukora-bizenguruka-amerika-nu-113842.html

  • Abagororerwaga mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe 899 basezerewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Bamporiki aha impamyabushobozi umwe mu bagorowe

    Minisitiri Bamporiki aha impamyabushobozi umwe mu bagorowe

    Servilien Bizimana, umuhuzabikorwa w’icyo kigo, avuga ko kuri abo 899, abagera kuri 349 bari barabaswe n’urumogi, 182 ari abasinzi naho 83 bakaba baranywaga heroine abandi bita mugo, kikaba ngo ari ikiyobyabwenge kirimo kugenda cyiyongera mu Rwanda kuko mbere bakiraga bakeya bagikoresha.

    Hari na 260 bavangaga byibura ubwoko bubiri bw’ibiyobyabwenge ndetse na 25 banywaga ibindi biyobyabwenge nka kole, tineli na lisansi.

    Imvano yo kunywa ibiyobyabwenge kandi ngo ahanini ni amakimbirane mu miryango, gatanya ku babyeyi zituma abana babura aho berekera no guta ishuri.

    Abo bose ikigo cyabafashije mu buryo bwo kuganirizwa, ahanini bakaganirizwa mu matsinda (group therapy) cyane ko bitabwagaho n’abaganga mu by’imitekerereze (psychotelapist) batanu, ndetse n’abarimu batanu, gusa.

    Abarimu bari bafite banabatoje indangagaciro z’umuco nyarwanda harimo ubunyangamugayo no gukunda igihugu, ndetse n’umwuga w’ububaji n’uwo gukora amatara (electricity), ku buryo hari 217 bahawe impamyabushobozi mu bubaji, 260 bahabwa iz’uko bize gukora amatara.

    Icyakora hari na 249 batari barigeze bagera mu ishuri bigishijwe gusoma no kwandika ndetse no kubara, na 173 bahawe ubujyanama kuko ari bwo bari bakeneye nyuma y’uko hari n’ibindi bigo ngororamuco bari baragororewemo ariko ntibabashe kureka ibiyobyabwenge.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco, Edouard Bampoliki, yabasabye kuzarenga ibyabaciye intege bigatuma baneshwa bakagwa mu biyobyabwenge, ahubwo bagaharanira gutera imbere no guteza imbere igihugu cyabo.

    Yagize ati “Murabe abataneshwa. Mwaraneshejwe ariko ntimuzongere kuneshwa ukundi.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Assoumpta Ingabire, we yababwiye ko abo basanze hari ukuntu babafata, ku buryo hari n’abatazemera ko bakize, hanyuma abasaba kuzakomera ku cyemezo cyo kureka ibiyobyabwenge.

    Yagize ati “Buri wese mu buzima hari aho agera agatsikira, ariko icyubaka umuntu ni ukwanga guheranwa.”

    Yunzemo ati “Kuki ibibazo byo mu muryango byaguherana? Aho mugiye ibibazo ntibyashize, n’abo mwasangiraga baracyahari. Ariko muzabe abadaheranwa!”

    Abagorowe batahanye umugambi wo kuzibumbira mu makoperative bagakora bakiteza imbere, n’ibiyobyabwenge bakabireka burundu, nk’uko byavuzwe na Felix Kirezi, mu mwanya wa bose.

    Yagize ati “Twaje hano ku bw’imigenzereze mibi yari ibangamiye umuryango nyarwanda. Ibiyobyabwenge nta cyiza twabikuyemo. Twiyemeje kuzishyira hamwe tugakora ibiduteza imbere, kandi tuzajya dutanga ubuhamya ku bubi bw’ibiyobyabwenge, kugira ngo n’abandi batazabigwamo.”

    Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe kimaze kugorora abasore n’abagabo 3104, habariyemo na 899 basezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama 2022.

    Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe

    Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe

    Aba mbere cyabakiriye tariki 18 Kamena 2019, cyakira abandi muri Kamena 2020. Abasezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama ni ab’icyiciro cya gatatu bakiriwe tariki 15 Mutarama 2021.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagororerwaga-mu-kigo-ngororamuco-cya-nyamagabe-899-basezerewe

  • Sirra Leone: Antonio Rdiger wa Chelsea yakir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, uyu myugariro wa Chelsea kuri ubu uherereye ku ivuko muri Sierra Leone, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho y'uburyo budasanzwe yakiriwe n'abaturage ba Sierra Leone, maze arenzaho amagambo yo kubashimira byimazeyo.

    Yagize ati'Mbuze icyo kuvuga, aba baturage ntibasanzwe! Mbikuye ku ndiba y'umutima mbashimiye uburyo mwanyakiriye, Imana ibahe umugisha'.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Mutarama, nibwo Rudiger yafashe rutemikirere ava mu Bwongereza yerekeza muri Sierra Leone.

    Mu ifoto yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko agiye mu biruhuko muri Sierra Leone ndetse agiye kuhatangiza umuryango witwa 'Antonio Rüdiger Foundation for Sierra Leone'.

    Uyu myugariro wa Chelsea ni umwe mu bagaragaje ko bashyigikiye ikipe ya Sierra Leone mu mikino y'igikombe cya Afurika 'CAN 2021'.

    Rudiger ni umwe mu bafatiye runini Chelsea by’umwihariko ubwugarizi bwayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113843/sirra-leone-antonio-ruediger-wa-chelsea-yakiriwe-nkumwami-ubwo-yagera-ku-ivuko-video-113843.html

  • Abagororerwa Iwawa basabwe kugira impinduka mu iterambere ry’Igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP Bruce Munyambo yabwiye aba bantu 1,585 biganjemo urubyiruko ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye ndetse bakigishwa imyuga itandukanye gikwiye kubabera impinduka mu mitekerereze iboneye no mu iterambere aho guhora mu makosa.

    Yagize ati 'Igihe mwataye mu myitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge kirahagije, ntabwo dukeneye na rimwe kuzongera kugira uwo tubona mu myitwarire mibi. Guhora mwishinja ko muri abanyamakosa mubisige inyuma, muyoboke inzira yo gukora ibyiza kugira ngo bisibe ya makosa yose mwakoze bityo yibagirane.”

    CP Munyambo yavuze ko Polisi izashyigikira ibikorwa byabo igihe bakwibumbira hamwe bagashyira mu bikorwa ibyo bize.

    Ati “Nimusubira mu buzima busanzwe, turabasaba kubyaza umusaruro amasomo atandukanye mwigiye hano kandi nimwishyira hamwe ibikorwa byanyu bizahabwa inkunga kugira ngo mukomeze gutera imbere aho kugira uruhare mu biteza umutekano muke.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Madamu Murekatete Triphose, yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana imishinga y’abava kugororerwa Iwawa kugira ngo idahomba kuko kenshi iyo ihombye abayikoraga bongera gusubira mu ngeso mbi ziteza umutekano muke bityo amahugurwa bahawe akaba abaye impfabusa.

    Ati “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze icyo tugomba gukora ni ugukurikirana bihoraho imishinga ikorwa n’urubyiruko rwanyuze hano Iwawa kugira ngo badahomba bagasubira muri ya migirire mibi baba barahozemo mbere yo kugororwa.'

    Uyu muyobozi yavuze ko umuryango ufite uruhare rwo kwimakaza indangagaciro n’imyitwarire myiza kandi bakayitoza abana kuko ngo byagaragaye ko abenshi mu bana bishora mu bikorwa biteza umutekano muke ari abaturuka mu miryango igirana amakimbirane.

    Shema Frank w’imyaka 30, akaba ari umwe mu bahugurirwa Iwawa, avuga ko yicuza igihe n’amafaranga yataye akoresha ibiyobyabwenge kandi cyakabaye ari cyo gihe cyo kwita ku mugore we n’abana babiri. Yashimangiye ko nasubira mu buzima busanzwe azabyaza umusaruro uhagije umwuga w’ubudozi yigira Iwawa.

    Yagize ati 'Narahuguwe bihagije bituma nicuza igihe nataye mu biyobyabwenge kandi nari kugikoresha nshakira imibereho myiza umuryango wanjye. Ibyo nigiye hano ngomba kubibyaza umusaruro nkakuramo icyo cyuho nagize n’ubwo bizantwara imbaraga nyinshi ariko ngomba kubikora, umuryango wanjye ukambona nk’umugabo wahindutse.”

    Uru rubyiruko kandi rwanakanguriwe gukumira no kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Nyuma y’ibiganiro hanabaye umukino w’umupira w’amaguru na Volleyball aho ikipe ya Polisi ikina mu cyiciro cya kabiri (Interfoce FC) yatsinze urubyiruko rurimo guhugurirwa Iwawa ibitego 4 kuri 2 inahabwa igikombe. Mu mukino w’amaboko (Volleyball) ikipe ya Rutsiro Volleyball yatsinze urubyiruko rwa Iwawa amaseti 3 kuri 1. Uru rubyiruko ruri Iwawa rwanahawe ibikoresho bya siporo birimo inkweto,imyenda n’imipira yo gukina.

    Kuva muri 2010 ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze guhugura urubyiruko rusaga ibihumbi 27 bakoraga ibikorwa bibangamira umutekano n’ituze by’abaturage. Abarimo guhugurwa kuri iyi nshuro ni icyiciro cya 22 kigizwe n’abantu 1585 biganjemo urubyiruko.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abagororerwa-iwawa-basabwe-kugira-impinduka-mu-iterambere-ry-igihugu

  • Igihe imikino yo kwishyura mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri izabera cyamenyekanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Henry Muhire, iryo shyiraharahamwe ryavuze ko imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwana mu mupira w’amaguru ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira ku itariki 12 Gashyantare 2022.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ingengabihe y’uko imikino izakinwa, amakipe azayimenyeshwa mu gihe cya vuba.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 14 mu gihe umunsi wa 15 ariwo wa nyuma w’imikino ibanza uzakinwa guhera tariki 27 Mutarama 2022 ugasozwa tariki 28 Mutarama 2022, uretse ikipe ya APR FC, Mukura VS na Rutsiro zifite imikino y’ibirarane mu gihe ku cyiciro cya kabiri imikino igeze ku munsi wa 12 w’imikino ibanza aho hasigaye umunsi umwe wa shampiyona.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/igihe-imikino-yo-kwishyura-mu-cyiciro-cya-mbere-n-icya-kabiri-izabera-cyamenyekanye

  • Umugabo yabengeye umukobwa mu bukwe bapfuye indirimbo yasabye DJ akayibyina #rwanda #RwOT

    Aba bashakanye bashyizeho agahigo gashya k'abantu bamaranye igihe gito barushinze kuko nyuma yo gutongana kw'imiryango bari mu kwiyakira mu mujyi wa Baghdad muri Iran,umusore yabwiye umukobwa ko ibyabo birangiye.

    Nk'uko amakuru abitangaza, uyu mugore yasabye indirimbo yo muri Siriya yitwa Mesaytara yaririmbwe na Lamis Kan.

    Izina Mesaytara bisobanura ndayoboye cyangwa nzakuyobora mu mvugo yumvikana.

    Indirimbo itangira n'amagambo agira ati: “Ndayoboye; uzagendera ku mabwiriza yanjye akomeye, nzagusaza niba ureba abandi bakobwa ku muhanda.

    “Nibyo, ndayoboye, uri igice cyanjye cy'isukari. Igihe cyose uzaba uri kumwe nanjye, uzagendera munsi y'amategeko yanjye.”

    Bivugwa ko umugeni yabyinye iyi ndirimbo karahava ari kwishimira ubukwe bwe, ariko umuryango w'umugabo we ntiwashimishijwe n'imyitwarire ye bituma haba impaka ndende hagati y'imiryango yombi.

    Ntabwo aribwo bwa mbere iyi ndirimbo irikoroje kuko mu mwaka ushize nabwo yatumye umugabo n'umugore batandukana muri Jordan.

    Gutandukana byihuse byakunze kugaragara mu bukwe mu mpera z'iki cyumweru gishize kuko havuzwe umusore wabujije mushiki we kujya mu bukwe bwe kubera imikino mibi yakozwe n'umukunzi we mu birori byo gusezera ubusore.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yabengeye-umukobwa-mu-bukwe-bapfuye-indirimbo-yasabye-dj-akayibyina

  • Kutihaza mu bijyanye n’indege bituma ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro nyafurika ngarukamwaka ry’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira mu kirere (AACS), kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022 ririmo kubera i Kigali guhera tariki 24 kugera tariki 28 Mutarama 2022, ku nshuro yaryo ya 11.

    Ni ihuriro ririmo kuba ku bufatanye bw’ingabo zirwanira mu kirere za Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’iz’u Rwanda, rikaba rihuriyemo ibihugu 30 byo muri Afurika hamwe n’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira mu kirere 32.

    Afungura ku mugaragaro iyi nama, Perezida Paul Kagame, yavuze ko ingendo z’indege ari ikintu gikomeye mu bijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano ku mugabane by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro ariko kandi ngo ubushobozi bwabyo buracyari buke.

    Ati 'Ubushobozi buke mu bijyanye n’indege butuma ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse ahagaragaye ibibazo by’umutekano, byinshi mu bibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri Afurika ni ibyambukiranya imipaka, kandi nta gihugu cyihagije ku buryo cyabisubiza cyonyine'.

    Akomeza agira ati 'Tugomba rero gushyira imbere ubufatanye kubera ko gukorera hamwe byafasha ingabo za Afurika zirwanira mu kirere kubona uburenganzira mu ngendo z’ikirere z’abantu n’ibintu, ikindi kandi byanafasha kubona amahirwe y’amahugurwa yihariye ku batwara indege n’abo bafatanya, icya nyuma ubufatanye bwatuma havugururwa ibikorwa remezo byo mu kirere, birimo kugenzura ikirere hamwe n’itumanaho ryifashishwa mu kirere no ku butaka'.

    Mu gusoza, Umukuru w’igihugu yavuze ko umugabo umwe adashobora kwigira ariko kandi ngo abishyize hamwe ntakibananira, ku buryo yizeye ko iyi nama ibizigirwamo bizatuma n’ibihugu bitarinjira mu muryango w’ingabo za Afurika zirwanira mu kirere bizatuma na byo byinjiramo.

    Umuyobozi w’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere ku mugabane w’u Burayi na Afurika, Gen. Jeffrey L. Harrigian, yavuze ko kubaka ubufatanye ari urugendo kandi rukorerwa mu bikorwa bimeze nk’ibyo bahuriyemo.

    Ati 'Amahirwe nk’aya atuma turushaho gushimangira no kubaka umubano n’ubufatanye bwacu, bigatuma turushaho kwizerana no kwigirira icyizere mu ngabo zacu, ndabizi ko nitwishyira hamwe tugafatanya kuzana amahoro n’umutekano ku mugabane tubikoreye hamwe, iyi nama izaduha amahirwe yo gukorana no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’ingezi bitwugarije'.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen. Jean-Jacques Mupenzi, ari na we uyoboye umuryango w’ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AACS), yavuze ko iyi nama izabafasha mu kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’ingendo z’indege ariko kandi ngo bazanungukiramo ibindi byinshi.

    Ati 'Nyuma y’iyi nama twiteze ko tuzungukiramo umubano ukomeye w’ingabo za Afurika zirwanira mu kirere ari na ko dukomeza uwari usanzwe, ariko kandi tunarebere hamwe inzira zifatika zakemurirwamo ibibazo byo mu karere ndetse n’iby’umugabane'.

    Iri huriro ngarukamwaka n’ubwo ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 11 ariko Umuryango w’Ingabo za Afurika zirwanira mu Kirere (AACS), watangiye mu mwaka wa 2015 mu gihe u Rwanda rwabaye umunyamuryango muri 2017.

    Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kutihaza-mu-bijyanye-n-indege-bituma-ingabo-za-afurika-zirwanira-mu-kirere-zidatabara-mu-buryo-bwihuse-perezida-kagame

  • Abasenateri mu rugendo rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya inkongi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abasenateri bagize Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano batangiye igikorwa cyo kumenya ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro nyuma yo gusanga inkongi z'umuriro zikomeje kwiyongera zigahitana ubuzima bw'abantu zikangiza n'ibikorwa remezo.

    Itangazo dukesha Ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, rivuga ko

    'Abasenateri bagize Komisiyo bazagirana ibiganiro n'inzego zitandukanye za Leta zifite mu nshingano gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro, Ihuriro ry'Ibigo bitanga ubwishingizi n'Urugaga rw'Abikorera.

     Abasenateri bazasura kandi uturere 19 mu gihugu aho bazasura inyubako za Leta, amasoko, udukiriro, inganda ,ibitaro, amagereza n'ahandi hahurira abantu benshi, hagamijwe kureba uko ingamba zashyizweho mu gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro  zitabwaho.

    Raporo y'ubugenzuzi bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko inyubako nyinshi za Leta n'iz'abikorera zidafite ibikoresho byo kwirinda no kurwanya inkongi z'umuriro.

     Raporo z'iyi Minisiteri z'imyaka itatu ishize zigaragaza ko inkongi z'umuriro ziyongereye, aho muri 2018 zabaye 21, muri 2019 zigera kuri 71 naho muri 2020 zigera kuri 89.'

    [email protected]

     

     

    The post Abasenateri mu rugendo rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya inkongi mu Rwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/25/abasenateri-mu-rugendo-rwo-kumenya-ibikorwa-mu-gukumira-no-kurwanya-inkongi-mu-rwanda/

  • FERWAFA yemeje amakipe igihe imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangirira #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kumenyesha amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo ko imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 izatangira mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo imikino ibanza yamaze gushyirwaho akadomo, ni mu gihe mu cyiciro cya mbere umunsi wa 15 ari na wo usoza igice kibanza cya shampiyona ya 2021-22 uzasozwa tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Mu itangazo rya FERWAFA ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yamenyesheje aya makipe ko imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

    Bagize bati 'tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko imikino yo kwishyura (2nd leg) mu cyiciro cya mbere 2021-2022 n’icyiciro cya kabiri (2nd leg) iteganyijwe gutangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.'

    Iri tangazo ryasojwe rivuga ko uko ingengabihe y’imikino yo kwishyura uko iteganyijwe bazayimenyeshwa mu gihe cya vuba.

    Shampiyona imikino yo kwishyura izatangira mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yemeje-amakipe-igihe-imikino-yo-kwishyura-ya-shampiyona-izatangirira