Category: Uncategorized

  • COVID-19 ntiyahungabanije na gato ubukungu bw… – #rwanda #RwOT

    Abaherwe 18 bo ku mugabane w’ Africa batunze abarirwa muri miliyari 84.9 z’amadorari y’America, mu gihe mu mwaka wa 2014 bari bafite igiteranyo cya miliyari 28 gusa. Forbes ivuga ko izamuka ry’ibiciro ku bikorerwa mu nganda zabo zikomeye ari byo bituma aba baherwe bakomeza kugwiza ifaranga.

    Forbes yakoresheje ibiciro by’imigabane n’igipimo cy’ivunjisha bapima ubwiyongere ku bukire ku bagwizatunga ba Africa. Abaherwe bo muri Africa biganje muri Misiri, Africa y’epfo na Nigeria.

    Ku nshuro ya 11 mu myaka yikurikiranya, Aliko Dangote wo muri Nigeria ni we muntu ukize cyane ku mugabane wa Afurika, aho atunze ibifite agaciro ka miliyari 13.9 z’amadolari y’America. Mu mezi 12 ashize yungutse ayinga Mikiyari 2 z’amadorari nyuma yo kuzamuka kwa 30% kw’igiciro cya sima ye ‘Dangote Cement’.

    Aliko Dangote

    Johann Rupert wo muri Afurika y’Epfo ni umwe mu bagize inyungu ikomeye mu mezi 12 ashize, bitewe no kwiyongera kw’agaciro k’imigabane muri kompanyi ye yitwa ‘Compagnie Financiere Richemont’ ikora amasaha ya ‘Cartier’ hamwe n’amakaramu ya ‘Montblanc’. Ibi byatumye umutungo we ugera kuri miliyari 11 uvuye miliyari 7.2 z’amadorari y’America uko wanganaga muri Mutarama 2021.

    Umuntu wungutse cyane mu ijanisha ryo hejuru cyane ni Strive Masiyiwa wo muri Zimbabwe, wungutse angana na 125%. Kuri ubu, umutungo we ufite agaciro ka miliyari 2.7 z’amadolari, aho yavuye kuri miliyari 1,2 mu mwaka ushize. Imigabane ya ‘Econet Wireless’ Zimbabwe yashinze, yazamutseho hejuru ya 750% mu mwaka ushize, imufasha gutumbagiza umutungo we.

    Strive Masiyiwa

    Undi wungutse cyane ku ijanisha ni Abdulsamad Rabiu, umucuruzi wa Sima muri Nigeria, aho afite umutungo w’agaciro ka miliyari 1.5 z’amadolari y’America. Mu ntangiriro za Mutarama 2022, Rabiu isukari n'ibiribwa ‘BUA Foods’ ku isoko ry'imigabane rya Nigeria, aho we n’umuhungu we bagumanye imigabane 96% muri iyi sosiyete.

    Babiri gusa mu baherwe 18 ba mbere muri Africa, nibo batungutse mu mwaka ushize. Abo ni Koos Bekker wo muri Afurika yepfo, wavuye kuri Mikyari 2.8 agera kuri miliyari 2.7 kuko igiciro cy'imigabane y'ibigo bye bikoresha interineti (Naspers na Prosus) byagabanutse hejuru ya 20% na Mohammed Dewji wo muri Tanzaniya, aho na we umutungo wagabanutse uva kuri miliyari 1.6 ugera miriyari 1.5 y’ amadorari y’America. 

    Kloos Bakker ari mu bahombye

    Abaherwe 18 bo muri Afrika muri uyu mwaka wa 2022, nta n’umwe uje bwa mbere ku rutonde. Bakomoka mu bihugu birindwi bitandukanye, aho Afurika y’Epfo ifitemo batanu inganya na Misiri, bigakurikirwa na Nigeria ifite batatu ndetse na Maroc ifite babiri.

    Abaherwe 18 ba mbere muri Africa ubu ni;

    1. Aliko Dangote – Nigeria

    2. Johann Rupert – Africa y’epfo

    3. Nicky Oppenheimer – Africa y’epfo

    4. Nassef Sawiris – Misiri

    5. Abdulsamad Rabiu – Nigeria

    6. Mike Adenuga – Nigeria

    7. Issad Rebrab – Algeria

    8. Naguib Sawiris – Misiri

    9. Patrice Motsepe – Africa y’epfo

    10. Koos Bekker – Africa y’epfo

    11. Strive Masiyiwa – Zimbabwe

    12. Mohamed Mansour – Misiri

    13. Aziz Akhannouch – Marooc

    14. Michiel Le Roux – Africa y’epfo

    15. Othman Benjelloun – Marooc

    15. Mohammed Dewji – Tanzania

    15. Youssef Mansour – Misiri

    18. Yasseen Mansour – Misiri

    Mohammed ‘Mo’ Dewji, Umunya-Tanzania ufite umugabane munini mu ikipe ya ruhago (Simba SC) ni we ukize kurusha abandi muri Africa y’ i Burasirazuba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113845/covid-19-ntiyahungabanije-na-gato-ubukungu-bwabanyafurika-18-bakize-bakiyobowe-na-dangote-113845.html

  • Minisitiri Biruta yashimye uruhare rwa EU muri gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, mu biganiro byayobowe na Ambasaderi uhagarariye EU mu Rwanda, Nicola Bellomo.

    Ni ibiganiro byitabiriwe n'abagize Guverinoma barimo Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène n'abandi.

    Minisitiri Biruta yavuze ko kuva mu 2019, ubwo ibiganiro nk'ibi biherutse kubaho, hari impinduka nyinshi zabaye mu Isi ariko ubufatanye bw'u Rwanda na EU bugakomeza kuba bwiza.

    Ati 'Ubufatanye bw'u Rwanda na EU bwakomeje kugira imbaraga by'umwihariko muri ibi bihe by'icyorezo cya Covid-19, kandi dukeneye gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo tubashe kugitsinda.'

    Yakomeje agira ati 'Dushimira ubufasha twahawe na EU kuva iki cyorezo cyatangira burimo ubw'inkingo ariko n'uruhare rwa EU mu rugendo u Rwanda rwatangiye rwo gutangiza uruganda rukora imiti n'inkingo.'

    Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwatangiye ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo 2050 na gahunda yo kwihutisha iterambere rirambye, NST1, kandi ibyo byose rubifashwamo n'abafatanyabikorwa barimo na EU.

    Ati 'Twizeye gukomeza gukorana n'itsinda ry'u Burayi mu nzego zirimo uburezi, kongerera ubumenyi no guhangira imirimo urubyiruko, guteza imbere ubuhinzi, imiyoborere no guteza imbere urwego rw'abikorera.'

    Ibiganiro bihuza u Rwanda na EU byagarutse ku nyungu ziri mu mikoranire hagati y'impande zombi ndetse n'uburyo bwo gukomeza kwagura umubano.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibiganiro byahuje u Rwanda na EU

    Ibiganiro bihuza u Rwanda na EU byibanze ku ngingo zirimo ubufatanye mu guhashya Covid-19

    Minisitiri Biruta na Ambasaderi Nicola Bellomo bemeranyije ko EU n’u Rwanda bizakomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Biruta Vincent, yashimye umusanzu wa EU muri gahunda y’u Rwanda yo gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yashimye-uruhare-rwa-eu-muri-gahunda-yo-gukorera-inkingo-mu

  • #COVID19: Abanduye bashya 173 babonetse mu bipimo 13,158 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu witabye Imana mu Rwanda kuri uyu munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19, bakaba ari 1433 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abanduye-bashya-173-babonetse-mu-bipimo-13-158

  • Babiri bafatanywe ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko abo bantu bafatiwe ku marembo bashaka kwinjira muri sitade ngo bakore ibizamini by’agateganyo byo gutwara ibinyabiziga.

    Yagize ati 'Mbere y’uko abantu batangira gukora ibizamini abapolisi babanza kugenzura ibyangombwa by’abaje gukora ibizamini. Babonye bariya bantu baje gukora ikizamini ariko ubutumwa bwa RBC bugaragaza ko bipimishije Covid-19 ndetse ko ari bazima, ariko byagaragaye ko ubwo butumwa atari umwimerere, ahubwo ari ubuhimbano. Bamaze gufatwa bavuze ko batipimishije ahubwo bagahitamo guhimba ubutumwa bwa RBC.'

    CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko abafashwe uko ari babiri baturutse mu Karere ka Gatsibo ariko uwo bafatanyije guhimba no kohererezanya ubu butumwa ntabwo biramenyekana neza aho atuye. Yakomeje akangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Yagize ati 'Turakomeza gukangurira abantu muri rusange ndetse n’abarimo gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga ko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19, kugira ngo birinde kandi barinde bagenzi babo. Guhimba ukanakoresha icyemezo icyo ari cyo cyose bihanwa nk’ibindi byaha byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.'

    Abafashwe bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/babiri-bafatanywe-ubutumwa-buhimbano-bugaragaza-ko-bipimishije-covid-19

  • U Bufaransa bwatangije umushinga wo kuzamura ubumenyi bw’abakora mu nganda mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette na Arthur Germond bashyize ibuye ry

    Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette na Arthur Germond bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 20 bizigirwamo amasomo ya Mechatronics

    Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’iryo shami wabereye muri IPRC-Tumba tariki 24 Mutarama 2022, uyoborwa n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri y’imyuga n’ikoranabuhanga Claudette Irere na Arthur GERMOND wari uhagarariye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda muri uwo muhango.

    Mutabazi Rita Clemence Umuyobozi wa IPRC-Tumba, yavuze ko kuba mu Rwanda by’umwihariko muri IPRC-Tumba hagiye gutangizwa iryo shami rishya bigiye kuba ipfundo ry’ubumenyi buhuza abiga mu mashami anyuranye arimo Electronics na Telecomunication, muri ikoranabuhanga rigezweho mu nganda, mu rwego rwo kuzamura ubumenyi bw’abana b’u Rwanda.

    Yatanze urugero agira ati 'Niba ari uruganda rukora Fanta baba bakeneye gutambutsa amacupa akajya aho yogerezwa, akajya aho ashyirirwamo Fanta akagera aho apfundikirwa, akagira n’igihe ava aho apfundikirirwa ajya mu makaziye. Ku munyeshuri wize Mechatronics aba afite ubumenyingiro bumufasha kumenya uburyo icupa risukuye n’uburyo rijyamo Fanta kugera rigeze mu ikaziye kandi ibyo byose bigakorwa bitwaye imbaraga z’amaboko y’abantu, ahubwo hifashishijwe ubumenyi ngiro abantu baba barize'.

    Ni inyubako igiye kubakwa mu gihe cy’amezi atandatu aho iryo shami rizatangirana n’abanyeshuri 50 mu mwaka wa mbere, ariko mu myaka ikurikira rikazajya ryakira abanyeshuri 100 bakazajya basoza bafite impamyabumenyi ya 'Advanced Diploma’ aho bazajya biga mu gihe cy’imyaka itatu.

    Mu guhitamo abo banyeshuri bizashingira ku batsinze neza kurusha abandi, mu mashami ya siyanse n’amashami y’ubumenyingiro.

    Baba abarimu baba n’abanyeshuri biga muri IPRC-Tumba, barahamya ko iryo shami rya Mechatronics rije kuba igisubizo mu kongera ubumenyi mu mashami anyuranye aboneka muri iryo shuri, aho bemeza ko ibyo bajyaga bakora bakoresheje imbaraga nyinshi bigiye kujya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse.

    Hategekimana Jean Bosco umwe mu bafasha abanyeshuri mu bijyanye n’imenyerezamwuga (Pratique), wanagiye mu gihugu cy’u Bufaransa guhugurirwa imikorere y’ishami rya Mechatronics, yavuze ko ibibazo by’abakozi mu bijyanye n’inganda bigiye kuba amateka.

    Ati 'Nkimara kumva ko ishami rya Mechatronics rije muri IPRC-Tumba narishimye cyane, twajyaga dukoresha izi mashini bikatuvuna cyane, ariko ubu bigiye kuba amateka aho bimwe bigiye kuzajya bikora bidasabye ko abantu babigiramo uruhare rusaba imbaraga'.

    Arongera ati 'Hari ubwo gukoresha izi mashini mu bijyanye no gusudira byajyaga bituvuna cyane ugasanga uru kurwana n’iki, ariko ku ruhare rwanjye n’abanyeshuri nigisha byadushimishije cyane kuko muri iri shami ryaje, batubwiye ko bazajya badufasha baprograma imashini, ubwazo zikikoresha zigatanga umusaruro, ibyo bizafasha abanyeshuri tuzigisha mu bijyanye n’ubumenyi bwo gukora mu nganda'.

    Ni umushinga watangiye nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa asura u Rwanda muri Gicurasi 2021, aho yanasuye ishuri rya IPRC-Tumba, yifuza kugira icyo akora kugira ngo ubumenyi buhanitse yasanze muri iryo shuri burusheho kwiyongera nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Arthur GERMOND wari uhagarariye Ambasaderi w’UBufaransa mu Rwanda muri uwo muhango.

    Ati 'Umwaka ushize ubwo Perezida Emmanuel Macron yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yatekereje ku rubyiruko rwiga muri IPRCs, ashima ubumenyi bafite ariko yiha n’intego y’uko u Bufaransa bugomba kugira itafari bushyira ku burezi mu Rwanda mu rwego rw’iterambere ryisumbuye, hagamijwe kuzamura impano z’abanyeshuri mu guhanga ubumenyi bukenewe mu bukungu bw’ejo hazaza h’igihugu, ari naho yahereye asura IPRC-Tumba yifuza ko hari icyo Leta y’u Bufaransa yafasha iryo shuri, ari nayo mpamvu hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku nyubako z’ishami rya Mechatronics'.

    Muri urwo ruzinduko hanasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Ikigo gishinzwe amashuri y’ubumenyingiro mu Rwanda (RP) na Kaminuza ya Paris, intego iba umushinga wo guhugura no kuzamura ubumenyi mu rubyiruko rwa Rulindo, binyuze muri IPRC-Tumba n’amashuri ane yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro ya APEKI, Bushoki, Kinihira na Buyoga TVET Shools.

    Mu byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro muri MINEDUC, Claudette Irere, yavuze ko ibuye ry’ifatizo rishyizwe muri IPRC-Tumba ari gahunda itangijwe nk’igisubizo mu kongera andi masomo mashya muri iryo shuri.

    Umunyamabanga wa Leta Claudette Irere ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

    Umunyamabanga wa Leta Claudette Irere ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango

    Avuga ko mu mezi atandatu iryo shami rizaba ryatangira kwakira abanyeshuri biyongera kuri 668 biga muri iryo shuri mu mashami atandukanye, ashimangira ko inganda ari kimwe mubyo ibihugu bishyize imbere, aho mu Rwanda usanga abazikoramo biganjemo abanyamahanga, yizeza abanyarwanda ko mu kwezi kwa Nzeri 2022, iryo shami ritangira kwakira abanyeshuri mu rwego rwo kubaka abantu bashoboye bazifashisha mu nganda z’u Rwanda.

    Ati 'Uyu munsi natwe turifuza ko nk’abigisha imyuga n’ubumenyingiro ku rwego rwa Kaminuza, natwe tugira ikintu batizo dushyira muri iyi segiteri y’inganda, kugira ngo nazo zizamuke n’abanyarwanda batangire kujya bazikoramo'.

    Minisitiri arasaba abana biga mu mashuri yisumbuye, cyane cyane muri siyanse, gushyira imbaraga mu myigire yabo, bihatira gutsinda cyane kuko ari byo bizashingirwaho mu kwakira abana baziga muri iryo shami rishya rya Mechatronics.

    Uwo mushinga ugiye gukorwa ku nkunga ya Leta y’u Bufaransa, uzatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari umunani, aho inyubako ubwazo zizatwara agera kuri miliyari enye.

    Ibyumba by’amashuri byatangiye kubakwa ni 20 n’ibyumba 8 bya laboratwari, ibi byumba bizakoreramo ishami rishya rya Mechatronics aho ryitezweho kongera abakozi bo mu nganda b’abanyarwanda.

    Bafashe ifoto y

    Bafashe ifoto y’urwibutso

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/u-bufaransa-bwatangije-umushinga-wo-kuzamura-ubumenyi-bw-abakora-mu-nganda-mu-rwanda