Category: Uncategorized

  • Umunyarwanda agiye gukina muri Academy yo mu Misiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki ya 04/02/2022 ni bwo umunyarwanda Mugisha Emmy azahagruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri, aho agiye gukina muri Academy yahoo yitwa Extreme Tennis Academy, aho yasinye amasezerano y’amezi atandatu ashobora kwiyongera igihe yaziitwara neza.

    Mugisha Emmy witegura kwerekeza mu Misiri

    Mugisha Emmy witegura kwerekeza mu Misiri

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko aya ari amahirwe abonye atagomba kwitesha, bikazatuma agera ku ntego yihaye yo kuza mu bakinnyi 500 ba mbere ku isi muri Tennis.

    Yagize ati 'Bizampa amahirwe yo gukina amarushanwa mpuzamahanga akomeye nari naraburiye muri East Africa, ni igihugu cyakira amarushanwa menshi mpuzamahanga kuruta n’ibihugu byinshi by’I Burayi, kuko bakira amarushanwa arenga 35 ku mwaka, ni amahirwe nzaba ngize yo kuzamura urwego rwanjye n’izina ry’u Rwanda'

    'Intego ni ukuba mu bakinnyi 500 ku isi,byashoboka nkaba nazaza no mu ijana ariko intego ya mbere ni ukujya muri 500, birashoboka igihe nzabona amahirwe yo gukina aya amarushanwa mpuzamahanga, ni amahirwe nabonye ntagomba gupfusha ubusa'

    Mugisha Emmy yihaye intego zo kuza mu bakinnyi 500 ku isi

    Mugisha Emmy yihaye intego zo kuza mu bakinnyi 500 ku isi

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/indi-mikino/article/umunyarwanda-agiye-gukina-muri-academy-yo-mu-misiri

  • Umuyobozi wa APR FC yibukije abakinnyi ko babafitiye umwenda, ni nyuma y’uko Adil avuze ko nta bakinnyi afite #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC mu myitozo maze yibutsa abakinnyi ko babafitiye umwenda w’instinzi.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe inganyije na AS Kigali 0-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona ya 2021-22 wabaye tariki ya 22 Mutarama 2022.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa APR FC, Adil Erradi yagaragaje kutishimira imyitwarire ya ba rutahizamu be aho yavuze ko bamutengushye ndetse batari no ku rwego rwo gukinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022, umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye iyi kipe mu myitozo abibutsa ko ari ikipe y’ingabo z’igihugu kandi aho izi ngabo ziri hose zirangwa n’intsinzi bityo ko bafitiye ideni iyi kipe.

    Ati 'Sinaherukaga kuza kubareba mu myitozo bitewe n’akandi kazi mba ndimo, ariko imikino imwe n’imwe yanyu ndayireba, shampiyona ntiyoroshye kandi nk’uko mubizi mwese iyi kipe n’iyingabo z’igihugu kandi ingabo z’u Rwanda aho ziri hose zirangwa n’intsinzi, namwe mudufitiye umwenda w’intsinzi, imyitozo yanyu nayikurikiranye dukeneye kubona muri ya kipe itsinda ibitego byinshi, ikipe yose mugiye guhura ikaba ibizi ko iri butahe itsinzwe ibitego byinshi.'

    Yakomeje ababwira ko bagomba gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi kuko n’ikipe nayo iba yabahaye ibyo bakeneye byose.

    ati' Murabizi tuba dushaka kugira abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu ibyo rero bitangirira hano mu ikipe uba usanzwe ukinira, mwitware neza kuko muri mu ikipe ibaha byose mushaka ubundi namwe tubabaza intsinzi, mu kibuga haberamo byinshi ariko ibyo byose mugomba kubinyuramo gitwari kandi mu kinyabupfura ikipe muhanganye kenshi iza ishaka kububakiraho amazina ariko mubereke ko mwe hari icyo mubarusha.'

    APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wo bazakinamo na Police FC tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Kugeza ubu APR FC iri ku mwanya wa 2 n’amanota 28 n’imikino ibiri y’ibirarane, Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 29.

    Umuyobozi wa APR FC yabwiye abakinnyi ba APR FC ko babafitiye ideni ry’intsinzi

    Adil ntabwo yishimiye uko abakinnyi be barimo kwitwara muri iyi minsi

    Yasabye abakinnyi gushaka intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-wa-apr-fc-yibukije-abakinnyi-ko-babafitiye-umwenda-ni-nyuma-y-uko-adil-avuze-ko-nta-bakinnyi-afite

  • Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, isezerera babiri #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Uganda, Musa Esenu yaraye ageze mu Rwanda aho agomba gusinyira iyi kipe uyu munsi.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yakiniraga ikipe ya Bul FC y’iwabo muri Uganda aho yasoje imikino ibanza ya shampiyona ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite ibitego 8.

    Uyu mugande witezweho kuzahura ubusatirizi bwa Rayon Sports, biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 yo gukinira iyi kipe saa 9h z’uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022.

    Uyu musore akaba abisikanye n’abakinnyi babiri bakina basatira basezerewe n’iyi kipe, ni nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

    Rayon Sports yari yazanye ba rutahizamu 2, umunya-Cameroun, Maël Dindjeke wakiniraga ikipe ya PWD of Bamenda na Cedric ukomoka muri Nigeria, bakaba bakoraga igeragezwa guhera tariki ya 20 Mutarama 2022, bakaba baritsinzwe aho bagomba guhita bisubirira iwabo.

    Musa Esenu yaje gusinyira Rayon Sports

    Yaraye ageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mushya-wa-rayon-sports-yageze-mu-rwanda-isezerera-babiri

  • East African Christian College yahize kuba igicumbi cy'uburezi n'indangagaciro ziboneye – #rwanda #RwOT

    Ni Kaminuza Nshya kuko yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri mu Ukuboza 2020. Kugeza ubu itanga amasomo atandukanye arimo Ubuhanga mu mikurire y'abana (Children Development) Iyobokamana (Theologie), Gukurikirana no kugenzura ibikorwa by'amajyambere (Monitoring and Evaluation) n'ibindi bigezweho ku isoko ry'umurimo.

    Iri shuri ribumbatiye indangagaciro za gikirisitu, rifite intego yo kuba ipfundo ry'ubumenyi n'ubuhanga ndetse no guca burundu inyigisho z'ubuyobe zigaragara mu matorero n'amadini anyuranye muri iki gihe.

    Umuyobozi Mukuru wa East African Christian College, Rev. Prof Viateur Ndikumana, yabwiye IGIHE ko nubwo ari urugendo rutoroshye, biteguye gukora cyane mu rwego rwo kugera ku ntego biyemeje.

    Yagize ati 'Kuba icyitegererezo ni umurimo utoroshye. Ikizatuma tubigeraho ni indangagaciro. Turi gushyira imbaraga ku ndangagaciro za gikirisitu n'iza Kinyarwanda kuko burya ni ibintu bigendana cyane.'

    ' Kugira ngo tubigereho ni abarimu beza kandi bafashwe neza ndetse n'uburyo turi guteganya gufatanya n'izindi Kaminuza. Ikindi kandi ni ukwimakaza imyigishirize igezweho yo kwifashisha uburyo bw'ikoranabuhanga.'

    Yakomeje agira ati 'Hari n'ikigega dufite cyo gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha buruse zo kwiga. Ikindi tuzashyiramo imbaraga cyane ni ubushakashatsi ku buryo ibyo tuzaba twigisha bizaba byubakiye kuri bwo.'

    Yavuze ko mu gihe kidatinze hazaba higishirizwa n'amasomo ajyanye n'Ubuvuzi, Uburezi ndetse na Siyansi.

    Kimwe mu bizatuma iri shuri rigera ku ntego ryihaye, ngo ni uko ubuyobozi bw 'Itorero Anglican ry'u Rwanda burangajwe imbere na Archbishop Dr Laurent Mbanda bwarishyize ku mwanya w'imbere mu bikorwa by'Itorero muri iyi minsi.

    Rifite kandi umwihariko wo kuba ari ryo shuri ryigenga riri mu mujyi wa Kigali ryatangiriye ku butaka bwaryo bungana na hegitare 15 kandi ricumbikira abanyeshuri baryigamo.

    Rifite ibikorwa remezo binyuranye birimo n'inyubako zitezweho kubyara amafaranga ashobora gutunga abarimu hadashingiwe gusa ku mafaranga abanyeshuri bishyuye.

    Ryitezweho kurandura inyigisho z'ibinyoma

    Kuba ari Kaminuza yashinzwe n' Itorero byatumye mu masomo ahatangirwa hashyirwamo icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Iyobokamana (Theologie) hagamijwe ko abakozi b'amatorero bagira ubumenyi buhagije.

    Bijyanye n'Itegeko ryo ku wa 31 Kanama 2018 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere risaba ko abayobozi mu matorero bagomba kuba bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu by'iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana kandi yatanzwe n'ishuri ryemewe.

    Hari kandi na PostGraduate Diploma muri Tewolojiya aho abasanzwe bafite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu yandi masomo bashobora kwiga umwaka umwe , ibintu utapfa gusanga henshi muri Kaminuza zo mu Rwanda.

    Muri iri shami rya Theologie, Kaminuza yakira abashaka kuba abavugabutumwa, abasanzwe bakora uwo murimo n'abasanzwe ari abayobozi mu matorero atandukanye, kuko Kaminuza ubwayo itakira abanyeshuri ishingiye ku idini cyangwa itorero babarizwamo.

    Rev. Prof. Viateur Ndikumana yagaragaje ko kwigisha abapasiteri n'abavugabutumwa mu matorero biba bikenewe kuko bibaha umuyoboro ufatika bagakora ibyo bize kandi bafitiye umuhamagaro.

    Amacumbi y’abanyeshuri yubatswe mu buryo bugezweho

    Amasomo ajyanye n’Iyamamazabikorwa nayo ari mu ahatangirwa

    Abiga iyobokamana baba bafite ibitabo byo gusoma kandi bikubiyemo ubwenge

    Hari amahumbezi ava mu biti biganje byubatse mu busitani bw’ishuri

    Hari isomero rikungahaye ku bumenyi bujyanye n’amasomo ahigishirizwa

    Hari ikibuga kinini gikinirwaho imikino inyuranye

    Hari na hahunda yo kubaka irerero kugira ngo abanyeshuri bajye bahatangirira bakiri bato

    Icungamutungo n ibaruramari nayo arahigishirizwa

    Icyumba cya Mudasobwa abanyeshuri bakoresha mu rwego rwo kubafasha mu bushakashatsi

    Imirimo yo kubaka irerero igeze ahashimishije

    Ni Ishuri rifite amacumbi agezweho ku banyeshuri biga ba mu kigo

    Iri Ishuri riherereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Masaka urenze gato ku bitaro bya Masaka

    Hari isomero ryagutse kandi rifite amateka akomeye

    Iyi stade bifuza no kuba bayikodesha ku makipe adafite ibibuga yo mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda

    Nk’ishuri rishingiye ku iyobokamana, hari n’urusengero ku buryo igihe kigera abanyeshuri n ‘abakozi bakajya guhimbaza Imana

    Iri shuri ryifuza kuba igicumbi cy’uburezi bushingiye ku iyobokamana

    Ugeze mu isomero ryabo usanga harimo ibitabo bitandukanye bibumbatiye ubumenyi

    Umwihariko waryo ni uko ryatangiriye ku butaka bwaryo bwite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/east-african-christian-college-yahize-kuba-igicumbi-cy-uburezi-n-indangagaciro

  • Perezida Kagame yasabye abacamanza kwigira ku mateka bakarwanya akarengane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 25 Mutarama 2022,Perezida Paul Kagame yavuze ko ubutabera ari imwe mu nkingi u Rwanda rushingiraho ndetse ko ari umusingi w'iterambere ryacyo.

    Ibi yabivuze mu muhango wo kwakira indahiro ya Mukamurenzi Béatrice, wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire mu nama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2021.

    Nyuma yo kwakira indahiro ye,Perezida Kagame yavuze ko inshingano ze nubwo azimenyereye ariko zitoroshye kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z'ingenzi amajyambere y'u Rwanda yubakiyeho.

    Yakomeje avuga ko amateka y'igihugu cy'u Rwanda yigisha byinshi birimo kutihanganira akarengane.Ati “Amateka y'Igihugu cyacu atwigisha byinshi. Kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa, ahubwo bikaba ngombwa ko tugomba ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari hose, uwo kaba gakorerwa uwo ari we wese.

    Abantu bose turi hano ni cyo twaharaniye, iyo abantu bavuga kwibohora ni ibyo tuba tuvuga, abantu bibohora akarengane, ntabwo twatezuka guhora turwanya iby'akarengane.''

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo byose bijyana n'indagagaciro z'Abanyarwanda zo kudaceceka cyangwa ngo uterere iyo ahagaragaye ibikorwa bibi.Ati “Tugomba kugira icyo dukora, nicyo ubutabera muri rusange buvuze.”

    Yavuze ko uru rukiko rw'ubujurire rwashyizweho kugira ngo imanza zihute kandi Abanyarwanda babone ubutabera bukwiriye.Ati “Turabizi ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiriye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga….Ndasaba ko ubutabera abantu bakwiriye kubuzirikana muri uyu mwaka dutangiye ndetse n'igihe cyose.”

    Perezida Kagame yijeje Mukamurenzi kuzamuba hafi ndetse n'abandi bayobozi ko bazamufasha kuzuza neza inshingano ze.

    Mbere yo kugirwa Umucamanza mu Rukiko rw'Ubujurire, Mukamurenzi yari mu Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imbibi. Ari mu baburanishije urubanza rw'iterabwoba ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte 'Sankara' na bagenzi babo 19 bahamijwe uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byagabwe ku butaka bw'u Rwanda, bigahitana abantu icyenda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-abacamanza-kwigira-ku-mateka-bakarwanya-akarengane

  • Muhanga: Nyuma y'imyaka 5 bari mu gihirahiro, bahawe icyizere cyo kwishyurwa ingurane ku byabo #rwanda #RwOT

    Abaturage 295 bari mu mirenge ya Kabacuzi, Kiyumba na Kibangu bangirijwe imitungo n'ikorwa ry'umuhanda Bakokwe -Kibangu- Nyabarongo, bari bamaze imyaka 5 nta kanunu ku  kwishyurwa ibyabo byangijwe, bagiye guhabwa amafaranga y'ingurane ku mitungo yabo yangijwe na kompanyi ya Pyramide irimo gukora umuhanda ufite uburebure bw'ibirometero 28.

    Hashize iminsi tubagejejeho inkuru yavugaga ku buryo aba baturage batewe agahinda no kuba bamwe muri bo barahawe ingurane ariko hakaba hari abakomeje gutegereza ingurane z'ibyabo byangijwe amaso agahera mu kirere.

    Bamwe muri aba baturage, bahurizaga ku kwibaza bati' Ntabwo tuzi icyo duhorwa kuko bamwe muri twebwe babonye ingurane zabo none twebwe twarahebye, ndetse ni naho twari dutegeje amafaranga yo gukenura ingo zacu, ariko ntawe dufite wo kubaza kuko n'ubuyobozi bukunda kutubwira ko burimo kubikurikirana ariko amaso yaheze mu kirere'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko nyuma yo kumva impuruza y'aba baturage baganirije rwiyemezamirimo urimo gukora uyu muhanda ndetse bemeranya ko aba baturage bagomba guhabwa ingurane ku byangijwe n'uyu muhanda, aho abaturage bagera kuri 295 nibo bagomba guhabwa amafaranga yabo.

    Yagize ati' Nibyo abaturage bagiye bavuga ko bamwe muri bo bahawe ingurane abandi batarazibona, gusa ntabwo twicaye kuko twaganiriye n'aba basaba guhabwa ingurane z'ibyabo byangijwe mu gihe bakoraga uyu muhanda, ndetse twemeranyije ko aba 295 bose bafite ibyangombwa bagomba guhabwa uburenganzira bwabo kuko imyaka itanu bategereje barihanganye kandi natwe turashaka ko bikemuka vuba'.

    Akomeza avuga ko ubusanzwe buri muturage akwiye gufashwa agahabwa ibye ku gihe akabikoresha uko ashatse. Avuga ko bagiye kuzajya bakorana na ba rwiyemezamirimo bakajya batanga ingurane mbere y'uko binjira mu kazi ndetse binashobotse aharimo uruhare rwa Leta byakorwa mbere kugirango hirindwe ibibazo by'abaturage bavuga ko baba batabonye ingurane ku byabo biba byangijwe.

    Aba baturage bagera kuri 295 bose bujuje ibisabwa, bashobora kuzagabana amafaranga asaga miliyoni 45.597.457 (frw) z'amafaranga yu Rwanda ku mitungo yabo yangijwe.

    Uyu muhanda nuramuka wuzuye, uzafasha mu koroshya ubuhahirane bw'iyi mirenge ndetse ukazanafasha abambuka uruzi rwa Nyabarongo bajya cyangwa bava hakurya yarwo mu karere ka Ngororero. Byari biteganyijwe ko mirimo ya nyuma yo kubaka uyu muhanda yagombaga kurangira mu Ugushyingo 2020 nyuma yo gusaba kongererwa igihe bitewe n'ibibazo bitandukanye birimo imiterere y'aha harimo gukorwa ndetse na Kompanyi yagombaga kugenzura imirimo yo kubaka uyu muhanda.

    Akimana Jea de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-nyuma-yimyaka-5-bari-mu-gihirahiro-bahawe-icyizere-cyo-kwishyurwa-ingurane-ku-byabo/

  • FERWABA yibukije amakipe ko agomba gutanga urutonde rw’abakinnyi bitarenze uyu wa gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu butumwa bwohererejwe amakipe bwashyinzweho umukono na Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri iyo Federasiyo, buvuga ko amakipe azitabira pre-season tournament agomba gutanga urutonde rw’abakinnyi azakoresha kandi rusinyeho bitarenze ku itariki uyu wa gatatu saa kumi n’imwe (17:00), ikipe itazubahiriza igihe ikazafatwa nk’itazitabira.

    Bugira ati 'Bwana/Madame muyobozi, tunejejwe no kubandikira twibutsa bwa nyuma ibyo twari twabasabye aribyo 'list’ isinyweho n’abakinnyi bazabakinira muri pre-season na gahunda y’imyitozo bitarenze ejo ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba'.

    'Icyitonderwa: Ikipe izarenza itariki n’isaha ntarengwa itaratanga ibyasabwe hejuru, izafatwa nk’itazitabira pre-season.'

    REG BBC niyo ibitse iki gikombe

    REG BBC niyo ibitse iki gikombe

    Nk’uko bigaragara mu itangazo, biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 28 mutarama 2022 mu bagabo n’abagore, ndetse rikazajya ribera mu bibuga bya Stade nto y’Iremera (Petit Stade) n’ikibuga cya IPRC ya Kigali.

    Dore uko amakipe agabangije mu matsinda

    Abagabo

    Itsinda A Itsinda B

    - REG -Patriots
    - IPRC Kigali -Tigers
    - UGB -APR
    - IPRC Huye -Shoot 4 Stars

    Abagore

    Itsinda A Itsinda B

    - REG -The Hoops
    - APR -UR Huye
    - IPRC Huye -UR CMHS

    Mu bagore IPRC Huye niyo ibitse igikombe giheruka

    Mu bagore IPRC Huye niyo ibitse igikombe giheruka

    Mubagabo REG BBC niyo ibitse iki gikombe yatwaye nyuma yo gutsinda IPRC ya Kigali amanota 67-53. Naho mubagore iki gikombe kibitswe na IPRC HUYE yatwaye nyuma yo gutsinda The hoops Rwanda amanota 71 kuri 59.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/ferwaba-yibukije-amakipe-ko-agomba-gutanga-urutonde-rw-abakinnyi-bitarenze-uyu-wa-gatatu