Category: Uncategorized

  • Abakinnyikazi 8 ba ruhago bafite ubwiza burangaza benshi ku Isi #rwanda #RwOT

    Ahateraniye abantu benshi iyo bigeze ku ngingo ivuga ku bagore impaka ziba nyinshi hibazwa umwiza. Buri si y’imikino uzasangayo abagore babikora kandi babikunze, umupira w’amaguru ni umwe mu mikino izwi cyane ku Isi, tugiye kureba abakinnyi 8 ba ruhago b’abagore bafite ubwiza burangaza benshi.

    Twifashishije inkuru y’ikinyamakuru Sports Virsa cyagaragaje abakinnyi b’igitsina gore 2 batangiye umwaka wa 2022 bafite ubwiza bukurura igitsina gabo kurusha abandi.

    8. Selina Wagner

    Selina Wagner ni umudagekazi ukinira ikipe SC Sand y’iwabo mu Budage. Ni umwe mu bakinnyi bakurura abagabo cyane kurusha abandi. Uyu mukobwa w’imyaka 29 ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi beza b’abagore Isi ifite.

    7. Sydney Leroux

    Ni umukinnyi w’imyaka 30 w’umunya-Canada, akaba ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite. Ni rutahizamu wa Orlando Pride, ubu ni umugore washakanye na Dom Dwyer.

    6. Nayeli Rangel

    Ni umunya-Mexique ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Tigres UNAI, uyu mukobwa w’imyaka 28 akaba azwi cyane kuri Instagram aho ari n’umunyamideli.

    5. Adriana Leon

    Ni umunya-Cananda ukina mu Bwongereza mu ikipe ya West Ham United. Isura ye irangaza benshi.

    Uyu mukobwa w’imyaka 27 ukinira ikipe y’igihugu ya Canada, afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakiri bato Isi ifite.

    4. Anouk Hoogendijk

    Ni umuholandi ukinira ikipe ya Ajax, ni umukobwa wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’ubwiza bwe, akaba afite abafana benshi cyane hirya no hino ku Isi.

    3. Jonelle Filingo

    Ni umukinnyikazi wa ruhago w’imyaka 29 ukomoka muri Canada, amaso ye agusha benshi ndetse n’imiterere y’umubiri we, akinira ikipe ya Blue FC ndetse akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’iyi kipe. Yashakanye na Russel Hopkins aho banafite umwana umwe.

    2. Alex Morgan

    Ni umunyamerikakazi akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, akinira Orlando Pride. Ubuhanga bwe ku mupira ndetse n’ubwiza bw’umubiri byatumye yigarurira imitima ya benshi ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bakurikirwa cyane ku Isi. Yashakanye na Servando Carrasco.

    1. Julia Simic

    Ni umudagekazi w’imyaka 31 ukinira ikipe ya West Ham United mu Bwongereza. Akaba ari umwe mu bakinnyi beza ba ruhago bakunzwe n’igitsina gabo cyane bitewe n’isura ye, imiterere bishitura benshi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyikazi-8-ba-ruhago-bafite-ubwiza-burangaza-benshi-ku-isi

  • Gisagara: Barasaba gukizwa insoresore zibabuza umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo bajura batobora inzu z

    Abo bajura batobora inzu z’abaturage

    Umwe mu batuye aho i Nyeranzi utinya kuvuga amazina ye ku bw’umutekano we agira ati 'Hano hari insoresore zigometse kandi zizwi ntabasha kuvuga amazina kuko nzivuze ntarara. Wagira ngo barigenga! Polisi iraza ntigire icyo izikoraho n’abasirikare bikaba uko. Abaturage bo ntibavuga.'

    Akomeza agira ati 'Birirwa barya bananywa ku manywa bifashishije amafaranga bakura mu bujura. Bariba ku buryo batobora n’amangazini n’aho abaturage banika imiceri, abaturage bagerageza kubatesha bakabatera amabuye bakiruka, hanyuma bakitwarira.'

    Yunganirwa n’umuturanyi we uvuga ko aba bajura bigize indakoreka bajya banatega abantu bavuye mu isoko, bakabambura.

    Ati 'Ni abantu bageze muri barindwi. Barazwi rwose n’abayobozi n’abapolisi ndetse n’abasirikare bajya baza kudukoresha inama iyo hari ibyo bakoze byamenyekanye.'

    Umusaza uherutse gutemerwa inka, akaba avuga ko nta bandi babikoze uretse bo na we ati 'Ni ukurara bakanda ingo z’abantu. Bariba ihene, bariba ingurube, baratobora amazu. Nanjye ejobundi bantemeye inka, kandi muri iryo joro hari n’umuturage batemeye insina.'

    Icyifuzo cy’abatuye hariya i Nyeranzi ni uko bakizwa ziriya nsoresore.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko baza gukurikirana iby’izo nsoresore.

    Ati 'Ndabikurikirana tumenye ibyo ari byo, kuko nta kidasanzwe tuzi muri kariya gace muri iyi minsi'.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-barasaba-gukizwa-insoresore-zibabuza-umutekano

  • Umubyeyi wa Yves Mutabazi yagaragaje akamuru ku mutima nyuma y’uko umuhungu we abonetse #rwanda #RwOT

    Inkuru y’ibura ry’Umukinnyi Yves Mutabazi usanzwe akinira ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yari imaze iminsi igarukwaho cyane kubera uburyo uyu musore afasha ikipe y’Igihugu ya Volleyball.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo yagarutsweho cyane aho Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko yashyize imbaraga zose zishoboka mu gushakisha uyu munyarwanda.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022 ni bwo inkuru nziza yatashye i Rwanda ko uyu musore yabonetse kandi ari muzima gusa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ikaba yatangaje ko amakuru arambuye kuri we azayitangariza ubwe.

    Inkuru yo kuboneka k’uyu mukinnyi yashimishije benshi bari bahangayikishijwe n’ubuzima bwe kuva hamenyekanye ko yaburiwe irengero ku Cyumweru.

    Mu butumwa umubyeyi we yanditse, yashimiye abantu bose bababaye hafi n’uruhare bagize kugira ngo Mutabazi Yves aboneke.

    Ati 'Mbikuye ku mutima, nshimye Imana yo mu ijuru itajya ibeshya kuko yitwa Imana. Nshimye kandi ubuyobozi bw’Ikipe ya Gisagara, ubuyobozi bwa Federasiyo [ya Volleyball], Minisitiri w’Urubyiruko, ubuyobozi bwa Diaspora, ibitangazamakuru hirya no hino bitahwemye gukora icyo bigomba gukora n’igihugu muri rusange.'

    Yakomeje agira ati 'Uwiteka utazibagirwa imirimo twakoreye muri iyi si abahe imigisha, azabarengere ku munsi mubi. Nshimye kandi abantu bose badufashije gusenga, abo nzi n’abo ntazi. Nshoje niringira ntashidikanya ko iyatangiye umurimo izanawusoza ku buzima bwa Mutabazi Yves. Murakoze.'

    Mutabazi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri Volleyball, yatangiye gukinira Ikipe y’Igihugu Nkuru afite imyaka 19. Yatwaye Shampiyona y’imbere mu gihugu ari muri APR mu 2014 mu gihe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Umubyeyi-wa-Yves-Mutabazi-yagaragaje-akamuru-ku-mutima-nyuma-y-uko-umuhungu-we-abonetse

  • Cameroon: Umubyigano kuri stade i Yaoundé wapfiriyemo abafana #rwanda #RwOT

    Abantu umunani biravugwa ko bapfuye naho ababarirwa muri mirongo bagakomereka mu mubyigano hanze ya stade mu gikombe cya Africa cy'ibihugu muri Cameroun.

    René Emmanuel Sadi umuvugizi wa leta ya Cameroun yasohoye itangazo rivuga ko hapfuye abantu umunani naho abakomeretse ari 37, muri bo barindwi bakomeretse bikomeye.

    Amashusho yerekana abafana b'umupira babyigana cyane mu kwinjira kuri Paul Biya stadium iri mu murwa mukuru Yaoundé ahari hagiye kubera umukino wa 1/8.

    Umwana umwe ari mu bapfuye, nk'uko byatangajwe na raporo ya minisiteri y'ubuzima yabonywe n'ibiro ntaramakuru AFP.

    Undi muntu avuga ko hari umubare utari muto w'abana batakaje ubwenge.

    Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by'ubushobozi bwayo.

    Abayobora umukino basubiwemo bavuga ko abantu bagera ku 50,000 bariho bagerageza kwinjira muri stade.

    Umubyigano w'abafana wahitanye bamwe muri bo

    Umunyamakuru Leocadia Bongben yari ari ku mukino. Yabwiye BBC ko yabonye ikivunge kinini cy'abantu gituruka mu gice kimwe cy'abafana cyinjira muri stade.

    Ati: 'Abantu bahise batangira gusakuza. Mu kanya gato ambulance yaje muri stade, ariko ubwo twari tugeze aho umubyigano wabereye polisi yatubujije kuhegera.'

    Leocadia yabonye urutonde rw'abantu umunani bapfuye nk'uko abivuga.

    Ati: 'Ni ibintu bibabaje kuba abantu baza kureba umukino bikarangira bahapfiriye.'

    Nick Cavell, umunyamakuru wa BBC Africa wari kuri uyu mukino, avuga ko amakuru y'ibyabaye atamenyekanye mu bantu benshi kuri stade kugeza bitangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Inkweto nyinshi n'ibindi bintu abantu batakaje muri uwo mubyigano byabonekaga hafi y'umuryango wo kwinjira wabereyeho umubyigano.

    Umuforomokazi Olinga Prudence yabwiye AFP ko bamwe mu bakomeretse 'bamerewe nabi'.

    Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa, CAF, mu itangazo yavuze ko iri 'gukora iperereza ku byabaye no kugerageza kubona amakuru yose ku cyabiteye'.

    Ibyabaye ntibyabujije umukino wa 1/8 hagati ya Cameroun na Comoros kuba, warangiye Cameroun itsinze 2 — 1.

    SRC:BBC

    The post Cameroon: Umubyigano kuri stade i Yaoundé wapfiriyemo abafana appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/25/cameroon-umubyigano-kuri-stade-i-yaounde-wapfiriyemo-abafana/

  • Isi ntiri ku rwego rwiza mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere – John Kerry #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    John Kerry

    John Kerry

    Ku wa Mbere, ubwo yari mu nama yiswe 'Building Momentum to UN COP27 ' yateguwe n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’Abayobozi ba Misiri, nk’igihugu kizakira inama ya LONI ku bijyanye n’imihandagurikire y’ikirere izwi 'COP27′ , John Kerry yagize ati “Dufite ibibazo. Ndizera ko buri wese abyumva kandi abisobanukiwe”.

    Ubwo yari muri iyo nama, Kerry yabwiye abayitabiriye ko ahangayikishijwe n’izamuka ry’ikoreshwa ry’amakara ku isi muri rusange, n’ukuntu hariho gahunda yo kubaka inganda nshya zitunganya amakara kandi nta buryo bw’ikoranabuhanga buhari bwo gufata umwuka mubi wa 'carbon’ uva muri ayo makara.

    Igihugu cya Misiri ni cyo kizakira inama itaha ya LONI yiga ku bijyanye n’ikirere izwi nka COP 27 (UN climate summit), iyo nama ikaba iteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2022.

    Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri, Sameh Hassan Shoukry, yavuze ko Misiri nk’igihugu kizakira inama itaha ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere, intego bafite ari ukuba ijwi ry’ibihugu bya Afurika, kuko biri mu bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere, hanyuma bakita cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho mu masezerano ya Paris ku bijyanye n’ikirere 'Paris climate agreement’.

    Shoukry yagize ati “Tuzakomeza kumva ibyifuzo n’ibifatwa nk’ibyihutirwa kuri Afurika n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, byagezweho n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ikirere”.

    Umwaka ushize, guhera ku itariki 1-12 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga mu nama ya 26 ya LONI ku mihindagurikire y’ikirere 'COP 26′ yabereye i Glasgow muri Scotland, ndetse Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente, atanga ikiganiro ku bari bitabiriye iyo nama.

    Muri iyo nama ya COP26, itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ibiganiro ku mihindagurikire y’ibihe ryasabye ko haba ibikorwa bigaragara byo kubungabunga ikirere, ndetse risangiza amahanga uburyo igihugu cyakoresheje mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

    Iryo tsinda kandi ryerekanye amahirwe u Rwanda rutanga ku bifuza gushora imari mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/isi-ntiri-ku-rwego-rwiza-mu-guhangana-n-imihindagurikire-y-ikirere-john-kerry

  • Kigali: Polisi yahuguye abakozi ba 'Intare Arena’ ku gukumira inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hifashishijwe ibikoresho by’imfashanyigisho nk’amasafuriya, Gaze yo gutekesha, ikiringiti gitose, umucanga, za kizimyamuriro n’ibindi, aba bakozi beretswe uko bakwitabara igihe habaye inkongi haba ku kazi no mu ngo aho bataha, akaba ari amahugurwa y’umunsi umwe.

    Iribagiza Claire ni Umuyobozi wa sosiyete Intare Arena Investment, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarumvise ubusabe bwo kuboherereza abapolisi bo mu ishami rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi bakaza guhugura abakozi.

    Yavuze ko hari byinshi bungukiye mu mahugurwa bahawe, kuko bari bafite ibikoresho ariko badasobanukiwe uko bikoreshwa.

    Iribagiza yagize ati 'Iyi nyubako ikorerwamo ibintu bitandukanye ariko cyane cyane inama n’amahugurwa bikomeye, irimo ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzimya inkongi ariko twaje gusanga abakozi bacu batazi kubikoresha, bidutera kwegera Polisi y’u Rwanda nayo iratwitaba none yaje gutanga amahugurwa. Turishimye kuko abakozi bacu barahuguwe ubu bamenye uko buri gikoresho gikoreshwa mu kuzimya inkongi.'

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, ACP Paul Gatambira, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite umugambi wo guhura abaturarwanda bakagira ubumenyi ku kwirinda inkongi.

    Yagize ati 'Iyi ni gahunda tumazemo iminsi kandi izakomereza no mu bindi bigo, duhugura abakozi bo mu bigo bya Leta ndetse n’abikorera. Ni ukugira ngo tugire umubare munini w’abaturarwanda bafite ubumenyi ku gukumira ikintu cyose cyateza inkongi kandi yaramuka ibaye bakabasha kwitabara. Ariko ikiruta ibindi tubakangurira kwirinda icyateza inkongi icyo ari cyo cyose.'

    ACP Gatambira asaba abahuguwe kujya bahugura abandi kugira ngo ubwo bumenyi bugere kuri bose bityo mu Rwanda duhashye ikitwa inkongi.

    Yibukije abantu kujya bihutira gutanga amakuru ku gira ngo Polisi itabare hakiri kare, bakaba bahamagara imirongo ya telefoni ikurikira. 112,111 (imirongo itishyura) cyangwa bagahamagara 0788311224.

    Nyuma yo guhugura abakozi bo muri Intare Arena, abapolisi basuye hamwe mu hantu h’ingenzi muri iyi nyubako, hashobora guturuka inkongi batanga inama ku bayobozi, nk’uko Urubuga rwa Internet rwa Polisi rubitangaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kigali-polisi-yahuguye-abakozi-ba-intare-arena-ku-gukumira-inkongi

  • Ye n’umukunzi we bongeye kwambara imyenda isa… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi akaba n’umuherwe Kanye West usigaye witwa Ye n’umukunzi we mushya Julia Fox, ku munshi w’ejo baciye ibintu mu Bufaransa aho bitabiriye ibirori bya Paris Fashion Week bambaye imyenda isa. Ibi byatumye amafoto yabo akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru binyuranye. Kuri ubu iyi couple iri kurangwa n’udushya tudasanzwe yongeye kwambara imyenda isa ku nshuro ya kabiri.

    Ikinyamakuru PageSix cyatangaje ko Ye n’umukunzi we Julia Fox bitabiriye imurika ry’imideli ry’inzu ya Schiaparelli Haute Couture bambaye imyenda isa bigatangaza abantu kuko Ye adasanzwe akora ibi ndetse ko agikundana na Kim Kardashian nta na rimwe bigeze bitabira ibirori bambaye imyenda isa. By’umwihariko iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi couple yambaye imyenda isa mu minsi ibiri yikurikiranije.

    Mu mafoto akurikira ihere ijisho Ye n’umukunzi we bakomeje kujyanisha mu myambarire:

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113814/ye-numukunzi-we-bongeye-kwambara-imyenda-isa-batangaza-benshi-amafoto-113814.html

  • Burkina Faso : Igisirikare kigambye guhirika ubutegetsi bwa Kaboré kimushinja kunanirwa #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, muri Burkina Faso haturukaga amakuru y’uko Perezida Roch Marc Christian Kaboré, Abaminisitiri be na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko bafashwe n’abasirikare bagafungwa.

    Havugwaga ko mbere y’uko Perezida Christian Kaboré ajyanwa gufungirwa mu kigo cya Gisirikare, iwe humvikanye urusaku rw’amasasu ndetse imodoka ze zikaba zarashweho.

    Abasirikare ubwabo ni bo baje gutangaza ko bahiritse ubutegetsi nta maraso amenetse kubera ko Perezida Kaboré atari akibasha kugenzura ibibazo by’umutekano mucye mu gihugu no guhuriza hamwe abaturage ba Burkina Faso.

    Mu butumwa batangiye kuri Televiziyo y’Igihgu, Abasirikare bavuze ko bahagaritse Itegeko Nshinga ryari rihari, ko imipaka yose y’igihugu ifunzwe.

    Abasirikare bayobowe na LT.Colonel Sandaogo Damiba Paul Henri, bavuze ko urwego rwakoze Coup d’Etat rwitwa, Le Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, rukaba rwiyemeje gukomeza gukurikiza amasezerano igihugu cyasinye ku rwego mpuzamahanga, no kugena mu gihe cya vuba uko ubutegetsi busubizwa abaturage.

    Marc Roch Christian Kabore yari aherutse gutsindira manda ya 2 mu Matora ya Perezida, yagiye ku butegetsi muri 2015.

    Yabaye Minisitiri w’Intebe muri 1994-1996 aba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva 2002 -2012.

    Yaregwaga intege nke mu kurwanya intagondwa za kisilamu zayogoje igihugu hakaba hashize imyaka 6 kandi yari yaravuze ko azakemura iki kibazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Burkina-Faso-Igisirikare-kigambye-guhirika-ubutegetsi-bwa-Kabore-kimushinja-kunanirwa

  • Yves Mutabazi wari waburiwe irengero muri UAE yabonetse ari muzima ngo natuza azitangariza amakuru arambuye #rwanda #RwOT

    Uyu musore wari waburiwe irengero bigateza impagarara mu Rwanda no mu bakunzi ba Volleyball mu Rwanda, amakuru y’ibura rye yamenyekanye mu Rwanda ku Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022.

    Ibi bikimara kumenyekana, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko irimo ikora ibishoboka byose ku bufatanye n’inzego zo muri iki gihugu zibifitiye ububasha ngo bamenye aho aherereye.

    Kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, nibwo mu masaha y’umugoroba Ambasade y’u Rwanda muri iki Gihugu yasohoye itangazo ko Mutabazi Yves bamaze kumenya aho aherereye, bavuga ko icyatumye abura mu ruhame ari impamvu y’uburwayi.

    Itangazo rigira riti 'Umukinnyi w’Umunyarwanda w’umukino wa Volleyball Yves Mutabazi wavuzwe ko yaburiwe irengero yasanzwe Abu Dhabi n’Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.'

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko yabuze kubera impamvu z’uburwayi, riti 'Yabuze mu ruhame kubera impamvu z’uburwayi, gusa ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwite bwe Yves Mutabazi azitangariza byinshi ku ibura rye mu gihe azumva ameze neza.'

    Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashimiye inzego zo muri iki gihugu zakoze uko zishoboye kugira ngo uyu mukinnyi aboneke, bashimiye kandi n’abandi bantu batanze amakuru yatumye aboneka.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Yves-Mutabazi-wari-waburiwe-irengero-muri-UAE-yabonetse-ari-muzima-ngo-natuza-azitangariza-amakuru-arambuye

  • Ikiraro gihuza Ruhango na Kamonyi kigiye gusanwa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yasuraga ibikorwaremezo bitandukanye byo mu Ntara y'Amajyepfo.

    Icyo kiraro cyasenyutse mu 2019 ubwo hagwamo ikamyo yikoreye umucanga, bihagarika ubuhahirane hagati y'utwo turere twombi kuko nta modoka ibasha kugitambukaho.

    Minisitiri Gatete yavuze ko aherutse kugisura bityo kigiye kubakwa bidatinze kugira ngo abaturage bongere guhahirana.

    Ati 'Muri iki cyumweru nanjye nagiyeyo kureba uko urwo rutindo rumeze, urabizi ko hari ah'abanyamaguru n'aha moto ariko ntaho imodoka yanyura. Ibyo bikaba bifite ingaruka ku buhahirane hagati ya Kamonyi na Ruhango cyane cyane kubera ruriya ruganda ruhari rwa Kinazi kandi no muri Kamonyi hari inganda zihari, ari urw'umuceri, ari urw'ibigori ari n'urwa briquettes bagiye batwereka.'

    Yavuze ko inyigo yarangiye kuko mbere na mbere babanje gutabara abantu kugira ngo abanyamaguru n'abamotari bashobore kwambuka.

    Ati 'Inyigo Engineering Brigade yarayikoze yarayirangije, ubu icyari gisigaye ni ukuyishyira mu bikorwa, turaza gutangira vuba muri iyi ngengo y'imari irimo isubirwamo niho dushakira amafaranga kugira ngo tube twakora urwo rutindo.'

    Yijeje ko hari gahunda yo kubaka ibindi biraro byangiritse, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibikorwa byinshi byari biteganyijwe kuko Leta yashoye amafaranga menshi mu guhangana nacyo.

    Ikiraro gihuza Ruhango na Kamonyi kigiye gusanwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiraro-gihuza-ruhango-na-kamonyi-kigiye-gusanwa