Category: Uncategorized

  • Abasenateri bagiye kugenzura uko inyubako za Leta n'abikorera zirindwa inkongi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa batangiye nyuma yo gusanga inkongi z'umuriro zikomeje kwiyongera zigahitana ubuzima bw'abantu zikangiza n'ibikorwaremezo.

    Abasenateri bazaganira n'inzego zitandukanye za Leta zifite mu nshingano gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro, Ihuriro ry'Ibigo bitanga ubwishingizi n'Urugaga rw'Abikorera.

    Bazasura kandi uturere 19 mu gihugu, aho bazasura inyubako za Leta, amasoko, udukiriro, inganda, ibitaro, amagereza n'ahandi hahurira abantu benshi, hagamijwe kureba uko ingamba zashyizweho mu gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro zitabwaho.

    Raporo y'ubugenzuzi bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko inyubako nyinshi za Leta n'iz'abikorera zidafite ibikoresho byo kwirinda no kurwanya inkongi z'umuriro.

    Raporo z'iyi Minisiteri z'imyaka itatu ishize, zigaragaza ko inkongi z'umuriro ziyongereye, aho muri 2018 zabaye 21, mu 2019 zigera kuri 71 naho muri 2020 zigera kuri 89.

    Mu myaka itatu ishize inkongi mu Rwanda zagiye ziyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-bagiye-kugenzura-uko-inyubako-za-leta-n-abikorera-zirindwa-inkongi

  • Nyina wa Neymar Jr ngo yahunze kubera kujujubywa n'umukunzi we arusha imyaka 30 #rwanda #RwOT

    Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa n'umukunzi we Tiago Ramos arusha imyaka 30 y'amavuko

    Aba bombi bavuzwe cyane mu binyamakuru muri 2020 nyuma yo gutangaza ko bakundana kandi imyaka yabo ari nk'iy'umwana na nyina.

    Ibintu byagenze nabi mu minsi mike ishize hagati y'aba bombi kuko bivugwa ko Ramos yibasiye Madamu Goncalves w'imyaka 55, nyuma yo kwanga kubahiriza bimwe mu byo yamusabye.

    Umunyamakuru Gabriel Perline yabwiye gente.ig ko Ramos yagize ishyari maze asenya inzu yabo i Rio de Janeiro.

    Gabriel Perline agira ati: 'Abaturanyi bumvise induru, ibitutsi, urusaku rw'amacupa bijugunywa hasi, n'ijwi ry'umugore urira.'

    Kubera impamvu z'umutekano, nyina wa Neymar yavuye mu nzu maze asaba abashinzwe umutekano kutagira uwinjira mu nyubako.

    Ntabwo ari ubwa mbere nyina wa Neymar yibasiwe n'uyu mukunzi we.

    Bivugwa ko mu mezi make ashize, Nadine Gonçalves yigeze guhunga iyi nzu ye iri Rio de Janeiro ashakisha ubuhungiro mu muryango we I Santos nyuma yo gutongana n'uyu mukunzi we ukiri muto.

    Nadine Goncalves yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gushyira hanze ifoto ari mu rukundo n'uyu musore muto cyane urushwa n'umuhungu yibyariye imyaka 6 y'amavuko.

    Icyo gihe Nadine Goncalves abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatakaye mu rukundo rw'uyu musore ukiri muto aho yagize ati 'ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura,ubana nacyo',arangije ashyiraho utumenyetso twinshi tw'umutima.

    Neymar washimishijwe n'uru rukundo rw'umubyeyi we n'uyu mwana muto yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina ati 'Ishime mama,ndagukunda.'Arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima twinshi.

    Ababyeyi ba Neymar batandukanye muri 2016 nyuma y'imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/nyina-wa-neymar-jr-ngo-yahunze-kubera-kujujubywa-n-umukunzi-we-arusha-imyaka-30

  • Muhanga: Umuturage, aratakambira ubuyobozi kubera Ruhurura ishobora kumusenyera #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Akumuntu Hardy utuye mu kagali ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera aho bita mu Kidubugu, akomeje gutakambira inzego z'ubuyobozi kubera Ruhurura ica hafi y'inzu ye. Avuga ko icamo amazi menshi ashobora kumutwarira inzu atanasize ubuzima.

    Mu kiganiro yahaye intyoza, Akumuntu avuga ko bubaka umuhanda mushya wa Kaburimbo waciye munsi y'aho atuye, icyo gihe ngo yasabye abawubakaga ko niba bishoboka batekereza kuri iyi Ruhurura iva ku muhanda uva mu mujyi wa Muhanga werekeza mu ntara y'Uburengerazuba mu bice bya Kibuye na Ngororero ariko ntacyo bigeze bakora.

    Yagize ati' Natakiye inzego nubwo ntigeze nzandikira nzigaragariza iki kibazo, ariko nabo barabizi ko hubakwa uyu muhanda nabivuze, ko iyi Ruhurura yateza ikibazo uyu muhanda barimo kubaka kuko haruguru hamanuka amazi menshi. Ntibigeze banyumva kuko hari n'izindi zakozwe kandi zifatiye kuri uyu muhanda, tukibaza impamvu twebwe duturiye iyi tutubakiwe ikaba ishobora kudusenyera'.

    Akomeza avuga ko asaba gutabarwa kubera ko 'tugeze mu gihe cy'imvura'. Akomeza avuga ko hatagize igikorwa aya mazi ashobora no kuzamutwarira inzu ndetse akaba yakwangiza n'uyu muhanda wo hepfo uherutse kubakwa.

    Yagize ati' Ndasaba gutabarwa kuko turimo kwegereza ibihe bibonekamo imvura nyinshi. Nta mahoro mfite ariko na none kuki aba bubatse uyu muhanda bakoze ahandi aha bakahihorera'?.

    Munyanziza Potien, umwe mu baturanyi b'uyu muturage avuga ko iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi, ariko akibaza impamvu ahandi hubatswe kuva ku muhanda wa ruguru, aha hakananirana kandi hose hari ku muhanda umwe?. Kuri we, akeka ko binashoboka ko haba harabayemo za ruswa hakirengagizwa.

    Ubuyobozi bw'Akarere buzi iki kibazo

    Mu bihe bitandukanye, twagiye tubibazaho abayobozi batandukanye barimo n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga kugeza ubu, Madame Kayitare Jacqueline, aho ubuheruka yavuze ko yasuye uyu muturage agasanga koko aya mazi ahanyura ari menshi. Yongeraho ko kubwe uyu muturage yumvaga yakwimurwa, ariko ngo we agasaba ibya mirenge kugirango abe yakimurwa. Hari tariki ya 30 Nzeli 2021 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy'intara y'Amajyepfo.

    Yagize ati' Uyu muturage, naramusuye turaganira ariko we agatsimbarara ashaka ko bamuha amafaranga akimuka ndetse agasaba amafaranga menshi, gusa tuzareba niba yafashwa akarindwa cyangwa tukareba icyo itegeko rivuga akaba yakwimuka. Tuzareba igishoboka gikorwe mu nyungu z'uyu muturage kuko nawe ni uwacu'.

    Ni mu gihe Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye intyoza ko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka iyi Ruhurura yabonetse, ko ndetse hagishakishwa abazagenzura iyi mirimo. Yemeza ko muri aka kagali hari Ruhurura 4 zigiye kubakwa hagamijwe gukemura ibibazo by'amazi menshi ashobora kwangiza inzu z'abaturage n'indi mitungo yabo.

    Yagize ati' Nibyo koko twasuye uriya muturage tugamije kureba ikibazo cye ndetse twasanze bidakomeye uko yabivugaga, ariko hamanuka amazi menshi. Gusa hazubakwa Ruhurura kandi n'abagomba kuhubaka bamaze kumenyekana ariko haracyashakishwa abagomba gukurikirana imirimo. Tuzubaka 4 zose muri aka kagali kugirango dukemure ibi bibazo bitandukanye bishobora kwangiza imitungo y'abaturage'. Akomeza avuga ko imirimo yo kubaka iyi Ruhurura itangira vuba kuko ibisabwa byose bihari, ko hasigaye abazakurikirana imirimo bityo ko mu mezi abiri bazaba batangiye kuhubaka.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-umuturage-aratakambira-ubuyobozi-kubera-ruhurura-ishobora-kumusenyera/

  • Ukraine:Umukecuru yagaragaye afite imbunda ya rutura atangaza ko yiteguye guhangana n'Uburusiya #rwanda #RwOT

    Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri Ukraine agaragazaga ko yteguye gutera k'Uburusiya.Yaburiye Putin ati: “Ndatangira kurasa”.

    Mariana Zhaglo, umushakashatsi mu by'ubucuruzi w'imyaka 52, yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo arengere igihugu cye cya Ukraine gishobora guterwa n'Uburusiya.

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yashyize ibirindiro mu gikoni cye,afata imbunda nini ya Zbroyar Z-15, ingofero y'urugamba n'ibikoresho byo kwihisha mu kugaragaza ko yifatanyije na miliyoni z'abasivili biteguye kuzarengera Ukraine guhangana n'igitero cy'Uburusiya kiramutse kije.

    Uyu mukecuru wifotoreje mu nzu ye i Kiev, yatangarije ikinyamakuru The Times ati: “Nk'umubyeyi sinshaka ko abana banjye baragwa ibibazo bya Ukraine, cyangwa ngo bibagereho.

    “Nibyiza ko nkemura iki kibazo ubu.

    “Nibiba ngombwa tuzarwanira Kiev; tuzarwanira kurinda umujyi wacu. Nibiba bikenewe ko amasasu atangira, noneho nzatangira kurasa.”

    Yasobanuye ko intwaro ye ari imbunda yo guhiga – ariko ko nta bushake afite bwo guhiga ifumberi.

    Mariana yongeyeho ati: “Sinigeze mpiga mu buzima bwanjye. Naguze iyimbunda nyuma yo kumva abasirikare bamwe baganira ku mbunda nziza ihari.”

    Kandi imbunda ntiyari imwe yo kugurisha Mariana.

    Usibye gushora amapawundi 950 ku ntwaro, yanagiye mu masomo y'ibyumweru bibiri y'aba sniper kandi ashyiraho n'ibindi nkabipod, kurebera muri telesikopi no gukoresha silencer – kugira ngo yizere ko ashobora kuba mubi bishoboka.

    Uyu mukecuru yize amasomo menshi y'igisirikare ndetse we n'abandi basivile biteguye guhangana n'Uburusiya bwarunze abasirikare benshi n'amato y'Intambara yo gutera Ukraine.

    Abakorerabushake benshi bari gutozwa muri Ukraine kugira ngo bazaramire igihugu igihe kizaba gitewe n'umwanzi ukomeye Uburusiya.

    Hagati aho,Perezida Biden yavuze ko habaho “ingaruka zikomeye cyane” ku isi mu gihe Uburusiya bwaba bwinjiye muri icyo gihugu, kiri ku mupaka wabwo wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba.

    Yavuze ayo magambo mu gihe abandi bategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) bakomeje kuburira ko Uburusiya bwagira ibibazo bikomeye mu gihe bwaba buteye.

    Uburusiya bwashinje Amerika n'ibindi bihugu bimwe “kongera ubushyamirane” kuri icyo kibazo kandi buhakana buvuga ko nta gahunda bufite yo kwinjira muri Ukraine.

    Ariko, Uburusiya bwakusanyirije ingabo ku mupaka, abasirikare b'Uburusiya bagera ku 100,000 bakaba baroherejwe muri ako karere.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ukraine-umukecuru-yagaragaye-afite-imbunda-ya-rutura-atangaza-ko-yiteguye

  • Perezida Kagame yafashe mu mugongo abagwiriwe n’ibiza muri Gisagara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa SENA ashyikiriza ubwo bufasha ubuyobozi bw

    Perezida wa SENA ashyikiriza ubwo bufasha ubuyobozi bw’Akarere KA Gisagara

    Ubwo yaganiraga na bamwe muri bo, yababwiye ko yabazaniye inkunga yabageneye nk’abavandimwe be (avuka i Save), ariko ko hari n’inkunga bagenewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ya miliyoni 10 yaje abazaniye.

    Yagize ati “Sinaje kubasura nka Perezida wa Sena, ahubwo nka Gusitini w’i Shyanda, umuvandimwe wanyu. Ejo nabwiye Perezida wa Repubulika ko uyu munsi nza kubareba nk’abavandimwe banjye bagwiririwe n’ibyago, ampa miliyoni 10 ze ku giti cye, zo kubafata mu mugongo kugira ngo mushobore gutabarwa bidatinze.”

    Inzu zabo zarasenyutse ndetse n

    Inzu zabo zarasenyutse ndetse n’indi mitungo irangirika

    Ayo mafaranga hamwe n’ayo Perezida wa Sena yongeyeho na yo akayashyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara, ngo ntakuraho ko abanyesave bazafashwa n’inzego zifasha abagwiriwe n’ibiza mu buryo busanzwe.

    N’ikimenyimenyi, hari abashyikirijwe ibikoresho byo mu rugo harimo amasafuriya, ibikombe, amasahane, ibiyiko, ibiringiti, shitingi, imikeka, indobo n’amajerekani, ku nkunga ya Croix Rouge.

    Imyaka yarangiritse bikomeye kubera ibyo biza

    Imyaka yarangiritse bikomeye kubera ibyo biza

    Perezida wa Sena yanasabye abaturanyi b’abafite inzu zasenyutse kuba babacumbikiye mu gihe batarabasha gusana inzu zabo, bazirikana ko na bo byababaho.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yafashe-mu-mugongo-abagwiriwe-n-ibiza-muri-gisagara

  • Umutoza Ruremesha na Etoile de l’Est banyomoje amakuru avuga ko yerekeje muri iyo kipe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umutoza Ruremesha Emmanuel

    Umutoza Ruremesha Emmanuel

    Mu kiganiro umuyobozi w’ikipe ya Etoile de l’Est, Vedaste Muhinzi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko ayo makuru ntaho ahuriye n’ukuri.

    Yagize ati “Ayo makuru ntabwo ariyo, nta biganiro twagiranye, na we ubwe umubajije yakubwira ko mperuka kumubona kera dukina na Mukura i Huye”.

    Umutoza Ruremesha Emmanuel na we yavuze ko nta muntu wo muri Etoile de l’Est bari bavugana.

    Yagize ati “Nabwo ari bya bindi byo guca ku ruhande njyewe ntabwo njya menya kubeshya, ntabwo nari nicarana n’umunsi n’umwe n’umuyobozi wa Etoile del’Est ngo mvugane”.

    Ruremesha Emmanuel mu mikino 11, hari imikino ibiri (2) atatoje yahagaritswe, yatsinzemo imikino itatu (3) atsindwamo imikino itatu (3) anganya imikino itanu (5) ayisigira amanota 14, kuri 33. Mu mikino 11 yatoje akaba yarirukanwe n’ikipe ya Mukura VS ku wa 21 Mutarama 2022, nyuma yo kunganya n’ikipe ya Gicumbi FC 1-1.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umutoza-ruremesha-na-etoile-de-l-est-banyomoje-amakuru-avuga-ko-yerekeje-muri-iyo-kipe

  • Inkuru ibabaje y’Uruhinja rwajugunywe n’umugabo mu mashusho yababaje benshi #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa kabiri, ni ay’umugabo wo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya.

    Ni amashusho agaragaza ubugome bukomeye bw’uyu mugabo aho aba ari gukubita umugore we mu nzu bigaragara ko aria bantu bifashishije.

    Mu gukubira uyu mugore we witwa Mary Muthoni, uruhinja ruba ruyamye hasi runyuzamo rukarira, uyu mugabo agahita ahindukira akaruterura akarunaga.

    Amakuru avuga ko uru ruhinja rwikubise ku gikuta rugahita rushiramo umwuka nk’uko byatangajwe na Njuguna Samuel Kigumo, Se w’uyu mugabo.

    Uyu Njuguna Samuel Kigumo yatangaje ko iyi nkuru mbi yayigejejweho n’umukazana we Mary Muthoni waje aje gutabaza amubwira ko umugabo we abamereye nabi.

    Uyu mugabo gito wahohoteye umugore we akanica ruriya ruhinja, ashinja umufasha we kumuca inyuma ndetse ngo n’uwo mwana avuga ko atari uwe ari uw’undi mugabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Inkuru-ibabaje-y-Uruhinja-rwajugunywe-n-umugabo-mu-mashusho-yababaje-benshi

  • Itangazo: BYIRINGIRO David yasabye guhindura amazina akitwa BYIRINGIRO DAVID SYMPLICE #rwanda #RwOT

    Uwitwa BYIRINGIRO David yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwaBYIRINGIRO DAVID SYMPLICE mu bitabo by'irangamimerere

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yiswe n'ababyeyi.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-byiringiro-david-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-byiringiro-david

  • Sankara yabwiye Urukiko ko atari akwiye gufungwa ahubwo ko yari kujyanwa i Mutobo #rwanda #RwOT

    Sankara yabivuze mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo humvwaga ibisobanuro by’abaregwa bifuza kugabanyirizwa ibihano barimo Nsabimana Callixte alias Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 20.

    Ni ingingo ireba abaregwa 12 barimo Nsabimana Callixte 'Sankara’, Nizeyimana Marc, Nikuzwe Siméon, Ntabanganyimana Joseph, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Sankara yahamijwe n’Urukiko Rukuru ibyaha bitanu byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi, byakozwe mu mugambi umwe w’iterabwoba.

    Bwasobanuye ko Urukiko Rukuru rwashingiye ku ngingo ya 62 n’iya 60 z’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rugahanisha Sankara igifungo cy’imyaka 20.

    Bwagaragaje ko icyo gihano kinyuranyije n’igifungo cy’imyaka 25 cyateganyijwe n’Itegeko ryavuzwe haruguru mu ngingo yaryo ya 60, mu gihe hari impamvu nyoroshyaha ku cyaha cyari buhanishwe igihano cya burundu.

    Ubushinjacyaha busanga kumuhanisha igifungo cy’imyaka 20 aho kuba 25 umucamanza atemerewe kujya munsi, Urukiko Rukuru rwarashingiye ku kuba Sankara yaremeye ibyaha aregwa kuva mu iperereza kugeza aburanishijwe mu mizi, akanafasha ubutabera atanga amakuru yafashije mu iperereza. Hari no kuba ari ubwa mbere yari akurikiranywe n’inkiko.

    Urukiko Rukuru ngo rwanashingiye ku manza zitandukanye zirimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 4 Ukuboza 2019 n’urwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 28 Gashyantare 2020.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko izo manza zitari zikwiye gushingirwaho kuko izo nkiko zombi zanyuranyije n’ihame ry’uko urukiko ruca urubanza rukurikije ibyo itegeko riteganya, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 47 y’Itegeko No 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Bwanagaragaje ko izo manza zaciwe inkiko zinyuranyije n’ihame ry’uko nta cyaha gishobora kugabanyirizwa igihano keretse mu bihe no mu buryo buteganywa n’itegeko nk’uko bigaragara mu ngingo ya 48 y’iryo tegeko.

    Bwasobanuriye Urukiko ko kuba ingingo ya 60 y’itegeko ryavuzwe haruguru itemerera umucamanza kugabanya igihano cy’igifungo cya burundu ngo kijye munsi y’imyaka 25, nta kuntu urukiko urwo ari rwo rwose rwayirengaho ngo rugabanye igihano rwitwaje imanza zaciwe mu gihe muri zo nta rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rukuraho iyo ngingo.

    Bwibukije ko ingingo ya 95 y’Itegeko Nshinga iteganya ubusumbane bw’amategeko, igaragaza ko urubanza rwaciwe n’urukiko rudashobora gusumba itegeko.

    Keretse igihe rwaba ari urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rukuraho iyo ngingo y’Itegeko kubera kunyuranya n’Itegeko Nshinga.

    Sankara yireguye abwira Urukiko ko ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko 'abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi ko itegeko ribarengera ku buryo bumwe'.

    Yibukije ko ingingo ya gatatu yaryo ivuga ko ari ryo tegeko risumba ayandi yose.

    Ashingiye kuri iyo ngingo ya 15, Sankara yavuze ko niba na we afite uburenganzira ku butabera buboneye ibyo Ubushinjacyaha butsimbararaho ngo ntiyari akwiye kugabanyirizwa ibihano kandi bamwe mu bari abayobozi bakuru ba FLN bari i Mutobo, ari ukurengera.

    Ati 'Minisitiri w’Ingabo muri MRCD/FLN, Col Ntamuhanga Anthère, abashinjacyaha ntibigeze bamufata ngo bamuzane mu rukiko. Bamujyanye i Mutobo kandi Itegeko Nshinga rivuga ko twese tureshya imbere y’amategeko.'

    Sankara yavuze ko na Lt Col Uzziel Hakizimana wari Umujyanama wa Gen Irategeka Wilson (wayoboraga CNRD- Ubwiyunge), yafatiwe hamwe na Nsengimana Herman mu ishyamba ariko akajyanwa i Mutobo.

    Ati 'Ntabwo ushobora kugaba igitero utabanje kujya gukora ubutasi. Uwo ni we bagakwiye kuba bazana hano mu rukiko agasobanura uko bagiye gutata bakamenya aho imodoka zica kugira ngo bazitwike n’ibindi.'

    Uretse abo bombi, Sankara yagaragaje ko na Col Gatabazi wari ushinzwe gutegura ibitero atigeze azanwa mu rukiko ahubwo yajyanywe i Mutobo kugira ngo asubizwe mu buzima busanzwe.

    Yakomeje ati 'Nagaragarije Urukiko nsaba n’ubucamanza ko niba ari njye bahisemo gufunga nibura bakwiriye kungabanyiriza igihano bakampa igito gishoboka.'

    'Niba bariya barabashyiriyemo imiyaga, nanjye ndasaba ko munshyiriramo imiyaga Nyakubahwa Perezida ; mukangabanyiriza.'

    Me Rugeyo Jean umwunganira yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko nubwo Urukiko Rukuru rwagabanyije igihano rutagejeje ku cyo Sankara yasabaga cy’igifungo cy’imyaka itanu.

    Uwo munyamategeko yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwagombye 'kongera gufasha Sankara gusaba Urukiko rw’Ubujurire ko yagabanyirizwa igihano nk’uko bwabigenje mu Rukiko Rukuru kubera impamvu nyoroshyacyaha.'

    Me Rugeyo yibukije ko Ubushinjacyaha ubwabwo bwagaragarije Urukiko Rukuru impamvu akwiye kugabanyirizwa igihano ku ikubitiro, bukazemeranyaho na Sankara ndetse bukamusabira n’imbabazi.

    Yavuze ko bitumvikana ukuntu bwahindukira bukavuga ko Urukiko Rukuru rwarengereye rukamuha imbabazi 'nyinshi'.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Sankara-yabwiye-Urukiko-ko-atari-akwiye-gufungwa-ahubwo-ko-yari-kujyanwa-i-Mutobo