
Category: Uncategorized
-
#AFCON2021:Misiri na Equatorial Guinea yabaye amakipe ya nyuma yageze 1/4 [UKO IMIKINO ITEGANYIJWE] #rwanda #RwOT
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Misiri yasezereye inzovu za Corte d'Ivoire kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0 mu mikino y'igikombe cya Total Energies Africa Cup of Nations cyasoje imikino ya 1/16 uyu munsi.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Japoma i Douala,Cote d'Ivoire yananiwe kubyaza umusaruro amahirwe yabonye birangira isezerewe kuri penaliti aho myugariro wayo Eric Bailly ariwe wayihemukiye cyane akayihusha.
Uyu mukino wabonetsemo amahirwe akomeye ku mpande zombi ariko Cote d'Ivoire niyo yabonye menshi yashoboraga kubyara igitego.
Ku rundi ruhande,Equatorial Guinea ybashije gukatisha itike ya 1/4 muri Total Energies Africa Cup of Nations nyuma yo gutsinda Mali kuri penaliti 6-5.Umukino nawo warangiye ari 0-0 mu minota 120.
Nzalang Nacional yatangiye nabi mu gutera penaliti ubwo kapiteni wayo Emilio Nsue yayihushaga, ariko bakoze uko bashoboye kugira ngo bagaruke mu irushanwa kuko umunyezamu Owono yababereye intwari akuramo penaliti ya Falaye Sacko wa Mali barakomeza.
UKO IMIKINO YA 1/4 IPANZE:
Kuwa Gatandatu
18H00 Cameroon vs Gambia
21H00 Burkina Faso vs TunisiaKu Cyumweru
18H00 Egypt vs Morocco
21H00 Sénégal vs Guinée Equatorial -
Isaha yo kugera mu rugo yashyizwe saa sita z'ijoro,amakoraniro n'abafana ku bibuga barakomorerwa #rwanda #RwOT
Inama y'Abaminisitiri yateranye uyu munsi tariki ya 28 Mutarama 2022,yemeje ko isaha abantu basabwa kuba bageze mu ngo ari saa sita z'ijoro mu gihe amakoraniro n'abafana ku bibuga nabyo byakomorewe.
Mu myanzuro mishya ikurikiye iyatangajwe ku wa 14 Ukuboza 2021,hahinduwemo kuzamura amasaha yo kugera mu rugo aho yakuwe saa yine ashyirwa kugera saa sita.
Hanatarangajwe ko ibitaramo by'umuziki bizasubukurwa hashingiwe ku mabwiriza azagenwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB.
Ibi byajyaniranye no gukomorera abafana ku bibuga by'umupira w'amaguru nyuma y'iminsi bahagaritswe.
Mu kwezi gushize hari hafashwe ingamba zikakaye zo guhangana na COVID-19 y'ubwoko bushya bwa Omicron bwari buhangayikishije Isi.
Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi no gukorera mu rugo igihe cyose bishoboka mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.
Muri make:
Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z'ijoro (12:00AM) kugeza saa kumi za mugitondo (04:00);
Inzego za Leta Zemerewe gukoresha 50% by'abakozi;
Abikorera bemerewe gukoresha 75% by'abakozi mu biro abandi bavakorera mu rugo.
Abagenda kuri moto n'amagare bagomba kuba barikongije Covid-19.
Muri iyi nama kandi hatangarijwe ko Prof Claude Mambo Muvunyi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Sabin Nsanzimana wakuwe kuri izo nshingano.






-
Abafana bemerewe gusubira ku bibuga, ibitaram… – #rwanda #RwOT
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba zinyuranye zigamije kurushaho kwirinda Covid-19.
Zimwe mu ngamba zakozweho amavugurura harimo isaha yo kugera murugo ahi kuva kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama, isaha yo kugera murugo ari saa 12:00 PM ndetse bantu bakongera gusubukura ingendo kuva kuva saa 04:00 am. Ibikorwa byose byemerewe gukora bizajya bifunya ku isaha ya saa 11:00 PM.
Ibitaramo by’umuziki, utubyiniro n’ibindi bitamo by’umuziki bizafungura mu byinshiro aho uburenganzira buzatangwa na RDB.
Utubyiniro twahawe rugariAbafana bemerewe kugaruka ku bibuga kureba imikino itandukanye, gusa amabwiriza yimbitse kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Abafana bongeye gukomorerwaAbagenzi batega moto ndetse n’amagare bagomba kuba barikingije, naho imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara abicaye ku buryo bw’ijana ku ijana. Imihango yose izajya ibera mu insengero ihomba kwakira 75% k’ubushobozi urusengero rufite, kandi abantu bose bitabira amateraniro bagomba kuba barikingije.
![]()
Ubu ibitaramo byafunguweÂ
Iyi myanzuro y’imana y’abaminisitiri kandi ku kijyanye na COVID-19 isoza ishishikariza abantu kwikingiza Covid-19 bafata inkingo zose kugira ngo babashe kujya mu ruhame.
![]()
![]()
![]()
-
Ikipe ya mbere Ousmane Dembele ashobora kwere… – #rwanda #RwOT
Ousmane Dembele ari kwitegura gutandukana na Barcelona nyuma y'aho bananiranwe kubijyanye no kongera amasezerano.
Amakuru ava mu Bwongereza avuga ko Moussa Sissoko uhagarariye Ousmane Dembele, ashobora kuba yerekeje mu gihugu cy’ubwongereza kuvugana na Chelsea ndetse n’umutoza wayo.
![]()
'Ni umukinnyi kandi nishimira ko namutojeho mu mateka yanjye. Byari umwaka umwe kandi yari akeneye kugenda ndetse yarafashe n’umwanzuro.” Thomas Tuchel utoza Chelsea ashimagiza Dembele.
“Ntabwo twagumye kuvugana cyane, duhura rimwe na rimwe kubera akazi ndetse nkiri muri PSG najyaga mubona yaje gukinira ikipe y’igihugu. Hari igihe tujya twandikirana ariko sinzi impamvu ari muri biriya bihe, gusa nta makuru mbifiteho icyiza ni uko tutabivugaho.”
Dembele ashobora kwerekeza muri Chelsea Amasezerano ya Ousmane Dembele azatangira muri Kamena uyu mwaka, gusa Barcelona yavuze ko itazongera kumukinisha natongera amasezerano ko ahubwo bibaye byiza yakishakira indi kipe.Â
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113885/ikipe-ya-mbere-ousmane-dembele-ashobora-kwerekezamo-113885.html
-
Inama y'Abaminisitiri yasubijeho gutaha saa sita z'ijoro, ibitaramo n'utubyiniro birakomorerwaâ¦. #rwanda #RwOT
Mu itangazo ry'ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri ya mbere muri uyu mwaka yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022 muri Village Urugwiro, ikayoborwa na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Kagame Paul, imwe mu myanzuro y'iyi nama ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19Â ni iy'uko amasaha yo gutaha yasubijwe saa sita z'ijoro, ibitaramo by'imyidagaduro, utubyiniro na Karaoke byakomorewe.






intyoza
-
Perezida wa Sena yasuye ibikorwa by'iterambere mu Karere ka Gisagara – #rwanda #RwOT
Yabisuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 ahareye ku nzu y'imyidagaduro, ahari kubakwa umujyi wa Gisagara, icyanya cyahariwe inganda n'ahandi.
Mu biganiro yagiye agirana n'abo yasanze aho yasuye yashimye iterambere bagezeho abasaba kurikomeza. Urugero ni ubwo yageraga mu isoko rya Ndora aganira n'abacuruzi.
Ubwo yasuraga icyanya cyahariwe inganda mu Murenge wa Kibirizi yashimiye abikorera uburyo bakomeza gushaka uko bakongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi mu karere kabo.
Yasuye uruganda rwenga inzoga n'umutobe mu bitoki, uruganda rutunganya ifu mu bigori ndetse n'ahari kubakwa uruzajya rwongerera agaciro inyama.
Yagiriye inama ubuyobozi bw'akarere gukomeza kureshya abashoramari na we abizeza ko azajya abigiramo uruhare.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko yabijeje ko azabakorera ubuvugizi kugira ngo imihanda ya kaburimbo muri ako yiyongere.
Ati 'Igikomeye cyane duhuriyeho twese ni umuhanda wa kaburimbo unyura mu Mayaga uzafasha mu iterambere ry'igice cy'Amayaga cyose na Gisagara irimo. Undi ni umuhanda wa Save ndetse n'umuhanda uzenguruka mu mujyi wa Gisagara.'
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasuye n'uwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye yunamira imibiri iharuhukiye.
Dr. Iyamuremye yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Gisagara
Dr. Iyamuremye yitegereza iterambere ry’Umujyi wa Gisagara
Perezida wa Sena yasuye abaturage bakora ubucuruzi mu Karere ka Gisagara
Perezida wa Sena yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kabuye
Dr. Iyamuremye yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Kabuye
Dr. Iyamuremye yasuye abacuruzi b’isoko rya Ndora
Isoko rya Ndora ryiganjemo imbuto
Perezida wa Sena yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Gisagara
Dr. Iyamuremye aganira na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi
Yasabye abukorera gukomeza guteza imbere Akarere ka Gisagara


Utubyiniro twahawe rugari
Abafana bongeye gukomorerwa




Dembele ashobora kwerekeza muri Chelsea 