Category: Uncategorized

  • Gatsibo: Guverineri Gasana yagaragaje ibanga ryo kwesa imihigo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere ry'Akarere ka Gatsibo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 mutarama 2021, avuga ko iterambere rishingira ku bufatanye no gushyira umuturage ku isonga.

    Ati “Gutekereza byagutse, guhagarara neza mu nshingano, kuguma ku ntego yawe nibyo bituma abantu badasobanya kandi bagahiga bafite n'icyo bagamije. Guhiga ni ishema ndetse ni n'ubutwari ukumva ko wawesa, rero nk'ubu iyo bemeye kujya mu mihigo bakareba ibibazo n'inshingano zabo zagutse, bakareba ibyihutirwa bagafatanya byayesa.”

    Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko bageze ku rwego rwiza mu kwesa imihigo.

    Ati “Turacyafite imihigo nk'ibiri tukiri inyuma ari nayo twakanguriraga abafatanyabikorwa ngo tuyese, harimo uwo kubakira no gusana inzu z'abaturage bari mu manegeka n'abari bafite inzu zitajyanye n'icyerekezo cy'igihugu twihaye kubisoza muri Werurwe.”

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngarama, Rugengamanzi Stiven, yavuze ko abayobozi bagiye kongera imbaraga mu kwegera abaturage, bakarwanya ubukene ndettse bakongera imikoranire hagati y'inzego.

    Guverineri Gasana yagaragaje ko kwita ku muturage ari ryo banga ryo gutera imbere no kwesa imihigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-guverineri-gasana-yagaragaje-ibanga-ryo-kwesa-imihigo

  • Riderman yakoze indirimbo ikangurira gukunda… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohoye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yumvikanamo umwirongi n'ingoma mu ntangiriro yayo. Yumvikanamo ijwi ry'umuraperi Karigombe ndetse na Producer Chris Neaty uririmba inyikirizo yayo.

    Iyi ndirimbo yakorewe muri studio Ibisumizi. Imyaka irenze 10 Riderman ari mu muziki, mu bihangano bye agaruka ku bijyanye no gukunda igihugu, wabyumva nko mu ndirimbo 'Kadage', 'Umusirikare' Icupa ry’imiti' n'izindi.

    Yabwiye INYARWANDA ko uko abahanzi baririmba indirimbo zo gukunda Imana, gukunda abakobwa ari nako bakwiye gushyira imbaraga mu kuririmba 'izo gukunda igihugu kuko nicyo gakondo yacu n'abacu'.

    Uyu muraperi wegukanye Primus Guma Guma Super Stars, avuga ko 'buri munyarwanda akwiye kumva ko gukunda igihugu, kukirinda no kugikorera ari inshingano ze'.

    Akavuga ko urubyiruko rufite umukoro ukomeye wo guharanira kubaka u Rwanda rwifuzwa, kuko ari bo bayobozi b'ejo hazaza.

    Ati 'Urubyiruko ni rwo Rwanda rw’ejo, rugomba kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu kuko nirwo ruzaba rufite inshingano zose mu bihe biri imbere.'

    Iyi ndirimbo uyu muraperi ayisohoye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza Umunsi w'Intwari, ufite insanganyamatsiko igira iti 'Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu'.

    Kuri uwo munsi, Abanyarwanda hirya no hino bazazirikana ibikorwa by'ubutwari bitandukanye biha agaciro Igihugu, bigatera ishema abenegihugu n'inshuti zacyo.

    Umunsi w'Intwari z'Igihugu ni umwanya kandi Abanyarwanda babona wo gutekereza ku bikorwa bigamije kurushaho kubaka Igihugu, no guharanira ubutwari mu buzima bwa buri munsi.

    Muri zimwe mu ndangagaciro ziranga intwari harimo: Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, gukunda Igihugu, kwitanga, kugira ubushishozi, kugira ubwamamare mu butwari, kuba intangarugero, kuba umunyakuri, kugira ubupfura no kugira ubumuntu.

    Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi w'Intwari. Riderman avuga ko umunsi wo kwizihiza intwari ari umukoye cyane kuko 'ni umunsi twibukiraho abatubereye urugero rwiza bakigomwa byose bakitangira igihugu cyacu.'

    Yavuze ko kuri we 'intwari ni umuntu wese ushyira inyungu z’igihugu n’iz’abenegihugu imbere cyane, kurusha uko ashyira imbere inyungu ze ku giti cye. Iyo wirengagije inyungu zawe ugashyira imbere inyungu rusange, uba utangiye urugendo rugana k’ubutwari.'

     

    Riderman yasohoye indirimbo Igihugu yise 'Nyegamo yanjye', avuga ko kuva yatangira kwandika indirimbo iyi ariyo ndirimbo akunda kurusha izindi Riderman yabwiye urubyiruko kwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu, kuko ari bo Rwanda rw'ejo 

    Producer Kanoheli Christmas Ruth [Chris Neaty] ukorera muri Ibusumizi ni we waririmbye inyikirizo y'iyi ndirimbo aranayitunganya inononsorwa na Producer Bob Pro

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NYEGAMOYANJYE' YA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113876/riderman-yakoze-indirimbo-ikangurira-gukunda-u-rwanda-asaba-urubyiruko-kwiyubakamo-uwo-muc-113876.html

  • IGP Dan Munyuza ari mu ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Lesotho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko muri uru ruzinduko IGP Munyuza yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Eugene Kayihura, ari na we uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Lesotho. Abayobozi ba Polisi zombi ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 bagiranye ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Lesotho. Ibiganiro byibanze ku gushimangira amasezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi zombi, amasezerano yibanda ku kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

    Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye, amusezeranya ko we n’intumwa ayoboye bazitabira umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi bato, umuhango uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022.

    Yagize ati 'Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi.”

    Yakomeje atumira Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’intumwa ayoboye kuzitabira umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abapolisi bato 294, umuhango uteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2022, ukazabera mu ishuri rikuru rya Polisi ry’amahugurwa.

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n’ubugizi bwa nabi ndengakamere.

    Yagize ati “Gukorera hamwe nk ‘inzego z’umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n’umugabane wose muri rusange.”

    Abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021. Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli. Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho, abayobozi bombi bongeye gushimangira ku kunoza imikoranire, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa. Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’ uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/igp-dan-munyuza-ari-mu-ruzinduko-rugamije-gushimangira-ubufatanye-hagati-ya-polisi-y-u-rwanda-n-iya-lesotho

  • Rayon Sports ifite inzara yumutoza – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo by'ingutu byagoye iyi kipe mu mikino 14 imaze gukina muri shampiyona, harimo kutagira umutoza.

    Iyi kipe yatangiye shampiyona itozwa na Masudi Djuma, yaje kumuhagarika nyuma yuko umusaruro warimo ubacika bareba, ikipe isigarana Lomami Marcel, nawe utarashoboye gukora ibyananiye Masudi.

    Kugeza magingo aya, hagati ya Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rusange rwa shampiyona na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere, harimo ikinyuranyo cy'amanota atandatu, kuko ifite amanota 23, mu gihe Kiyovu ifite 29.

    Mu mibare biracyashoboka ko aya manota yavamo ndetse ikipe igatwara igikombe, ariko kugira ngo bigerweho hari iby'ingenzi bigomba kubanza gukosorwa, buri kintu kikajya mu mwanya wacyo harimo no kugarurira icyizere abafana.

    Mu mikino 14 imaze gukina, Rayon Sports yatsinzemo 6, inganya 5, itsindwa 3. Uyu ntabwo ari umusaruro mwiza ku ikipe ishaka igikombe cya shampiyona, ndetse iby'igikombe bishobora no kurangirira mu magambo.

    Byabaye bibi cyane ndetse benshi batangira no kuzinukwa iby'igikombe uyu mwaka, ubwo Marines FC yatsindiraga Rayon Sports i Kigali ibitego 3-0 mu mukino w'umunsi wa 14 wa shampiyona.

    Ibyagiye bikoma mu nkokora iyi kipe ni byinshi, gusa ikiza ku isonga ni ukutagira umutoza uhuje na Rayon Sports n'intego zayo.

    Mu mikino itambutse iyi kipe yagiye ikina, hagaragaye cyane icyuho cyo kutagira umutoza, byanayiviriyemo gutakaza amanota aho yari iyakeneye.

    Ikipe ifite abakinnyi beza bakwifuzwa na buri kipe mu Rwanda, ariko kutagira umutoza nibyo bituma magingo aya yicaye ku mwanya wa gatanu kandi ifite intego y'igikombe.

    ICYAKORWA KUGIRA NGO IGERE KU NTEGO Y'IGIKOMBE

    Ntabwo iyi kipe isabwa byinshi kugira ngo itange ibyishimo ku bafana bayo, kuko isabwa kuzana umutoza uhuje kandi wumva agaha agaciro intego zayo, ubura ibitotsi yatsinzwe cyangwa yanganyije, uwumva neza icyo abafana ba Rayon Sports bamariye ikipe no kugera ku nyota yabo y'igikombe bamaranye igihe.

    Ikindi kandi agashakirwa bamwe mu bakinnyi ku myanya ijegajega, ntabwo ari benshi bakenewe, kuko batatu bashoboye bahagije.

    Ubuyobozi bw'ikipe burasabwa kuba hafi y'abakinnyi n'abatoza kugira ngo basenyere umugozi umwe, igikombe bavuga babashe kugiha abafana.

    Ibyo nibikorwa, slogan (Intero n'inyikirizo) igomba kuba imwe 'Igikombe uyu mwaka'. Nta kosa Rayon Sports isabwa gukora mu mikino 16 isigaje gukina muri shampiyona y'u Rwanda, niba ishaka koko igikombe.

    Biravugwa ko iyi kipe ikataje mu biganiro n'abatoza batandukanye kandi bashoboye kugira ngo umwe muri bo azahabwe inshingano zo kugera ku nyota y'abafana ba Rayon Sports bamaze igihe bategereje igikombe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

    Rayon Sports ikeneye umutoza ushoboye byihutirwa niba iri mu murongo wo guhatanira igikombe cya shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113879/rayon-sports-ifite-inzara-yumutoza-113879.html

  • Twaganiriye! Tessy yavuze urugendo rukomeye n… – #rwanda #RwOT

    Umwuga w'itangazamakuru mu Rwanda, ni umwe mu myuga itunze abatari bacye ariko ababayeho neza akenshi baba baranyuze mu nzira y'inzitane n'itanura ryaka. Umwe mu banyuze muri uyu muriro ni umunyamakurukazi Tessy ukorera Isango Star mu biganiro by’imyidagaduro birimo Sunday Night na Isango na Muzika. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tessy w’imyaka 21 y’amavuko wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse hamwe akahakorera ku buntu, yahishuye byinshi ku buzima bwe. Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangiye adusangiza urugendo rwe ku ntebe y’ishuri n’uko yisanze mu itangazamakuru.

    Yagize ati: 'Tessy ni izina nkoresha mu kazi, amazina asanzwe ni Kayitesi Yvonne. Mu rugo ni mu Mutara, nkora ku Isango Star mu kiganiro Isango na Muzika kuri Televiziyo na Sunday Night kuri radiyo. Ikindi nkaba ndi umukobwa ukunda akazi ke, umukobwa uzuzuza neza imyaka 22 kuwa 20 Ugushyingo.'

    Avuga uko yize amashuri ye ati: 'Amashuri abanza nayize mu rugo mu Mutara, ayisumbuye icyiciro rusange nyiga muri APRED Ndera, nyuma yo gutsinda ikizamini gisoza uwa gatatu banyohereza muri Kayonza Modern mpasoreza uwa kane, ariko mu wa gatanu hagati kubera kurwara igifu njya muri APE Rugunga nkajya niga ntaha, ni naho nasoreje mu ishami ry'Imibare, Ubugenge n'Ubutabire (PCM).'

    Akomoza ku buryo yinjiye mu itangazamakuru ati: 'Natangiye nkorera ama youtube channel ariko ntibuka neza, igitangamakuru nakoreye bwa mbere yari Sana Radiyo natangiye kuhakorera mu 2020 mu kiganiro cy'imyidagaduro ishingiye ku iyobokamana, nza kubona umwanya kuri Family TV naho nahakoze mu 2020 nko mu kwezi kwa karindwi nkorayo ikiganiro kitwa 'Murika' kijyanye n'ubucuruzi.'

    Tessy ahamya ko kuri ibyo bitangazamakuru byose yakoreraga ubuntu ati: 'Nyuma rero birangiye urabizi gukora itangazamakuru bisaba gushyiramo umuhate kandi akaba ari ikintu ukunda, rero hagati aho kuba narakoreraga kuri Sana na Family, nakoraga nta muntu unyishyura, just hustle.'

    Agaruka ku buryo kugira ngo abone akazi kamwishura yari inzira ndende ati: 'Rero kuri iki gihe gukora ikintu kitakwinjiriza kitaguha amafaranga biba bigoye, hanyuma byatumye ntangira gushaka abandi banyamakuru bagenzi banjye abo nandikira ku ma Instagram, urabizi bamwe kugusubiza biba bigoye iyo uri umunyamakuru ukiri hasi ntawe ukuzi, utarakora izina.'

    N'ubwo ariko biba bigoye, Tessy yakomeje kugenda agerageza kumenyana n'abandi banyamakuru. Ati: 'Ubwo ntangira kugenda menyana na bamwe ari na ko naje guhura na Emmalito ukora ku Isibo TV. Mu kuri Emmalito yaramfashije cyane, icyo gihe yakoraga ku Isibo Tv nanjye nkora kuri Family Tv hanyuma nza gukomeza nshakisha yaba kuri Prime nashatse kujyayo ariko bitewe n'imikoranire itaragenze neza ntitwakorana.'

    Tessy ashimangira ko Emmalito yamubereye umugisha, ati: 'Muri uko gushaka ahantu nakorera ariko banampa amafaranga, Emmalito ndabyibuka ni we wampamagaye arambwira ati ‘Tessy ku Isango barasha umukobwa mu myidagaduro’ kandi njye nakoraga ikiganiro kijyanye n'ubucuruzi.'

    Avuga ukuntu noneho yageze ku Isango Star ati: 'Emmalito yaje kumpuza na Cedrick njya ku Isango mpura n'abayobozi baho njyera ku Isango gutyo, turavugana urumva byabaga bigoye kuba wakoraga ikiganiro cy'ubucuruzi ukajya mu myidagaduro ariko bitewe no kugira umuhate no gukora itangazamakuru kandi ndikunda, ahantu hose nagiye nisanga n'umuntu dukorana ntabwo agoye.'

    Mu mikurire ya Tessy yakuze akunda Anita Pendo na Tidjara Kabendera nk’uko yabidutangarije ati: 'Nakuze nkunda ibiganiro bya Anita Pendo, ni umuntu nakuze ndeba yewe na TK Kabendera ni abantu nakuze ndeba bakora imyidagaduro, babikora neza badushimisha.'

    Mu nzira igana ku ntsinzi yishimira yo gukora ku Isango Star, avuga ko yabigezeho nyuma yo guhura n'ibigusha n'inzitizi nyinshi nyamara iyo nzira akayinyuramo yemye. Ati: 'Nahuye n'inzitizi nyinshi ariko hamwe no kwiyubaha ubinyuramo, kandi ni kimwe n'akandi kazi kose nta kazi katagira inzitizi.'

    Atanga urugero rw'inzitizi yahuye nazo ati: 'Urugero hari bimwe mu bitangazamakuru cyangwa na bamwe bakora muri ibi bintu tuba dukoramo bumva ko kuba uri umukobwa niba ushaka akazi, akumva ko yakujyana mu  bindi bidahesheje agaciro umuntu akumva ko kuba wabona aho hantu ho gukorera bisaba kuba waryamana nawe.'

    Ashimangira iyi ngingo agira ati: 'Njyewe hari kimwe mu bitangazamakuru nagiyeho sindi buvuge ngo ni ikihe, biba ngombwa ko mpura n'umukoresha wacyo yari umuyobozi ariko ntiyari nyiri igitangazamakuru, gusa ari mu mwanya mwiza wo kuba yaguha akazi, biba ngombwa ko nanjye mpura n'icyo kibazo ariko birangira bitabaye.'

    Akomeza agira ati: 'Kubera n'ako gaciro nakubwiye, ntabwo umuntu aguhaye akazi biciye muri ubwo buryo wakarambaho. Ni yo mpamvu nabiretse nanjye nakabaye nkora ahantu heza cyane ariko nkomeza mpa hustling n'ako kazi kandi kugeza njyeze ku Isango Star.'

    Mu nama Tessy agira abandi bakobwa bifuza kugira aho bagera “ni ugukora cyane kuko kuryamana n'abakoresha nta mugisha urimo kandi icyawe ntaho kijya'. Anishimira kandi kuba akora ku Isango Star yareze benshi mu banyamakurukazi bakomeye kuri ubu mu myidagaduro nyarwanda, ibintu bimuha icyizere cyo kuzagera kure. 

    Umunyamakurukazi Tessy wa Isango Star 

    Ni umwe bakobwa bacye bakora mu gisata cy’imyidagaduro

    Wifuje gusangira nawe wamutegurira ibirayi uko byaba bimeze kose n’umutobe w’umwembe 

    Yanyuze muri byinshi ku myaka ye micye ngo abashe kugera aho ageze ubu yishimira cyane

    Yishimira mu buzima kuba yarabashije kwisanga akorera Isango Star afata nk’umubyeyi

    Ibara ry’umutuku riri mu ya mbere akunda kimwe n’inkweto ndende

    Ku mbuga nkoranyambaga akoresha izina rya only_tessy_

    Tessy akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba ahazwi nko mu Mutara

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113871/twaganiriye-tessy-yavuze-urugendo-rukomeye-nkumukobwa-yagenze-kugera-yisanze-ku-isango-sta-113871.html

  • Yanze kuyigurisha! Ibyingenzi ku mpano umuny… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 20 Nyakanga 2020 nyuma y'umunsi umwe Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse imfura yabo y'umukobwa Ava Ndengeyingoma wabonye izuba kuwa 19 Nyakanga 2020, Perezida Paul Kagame mu magambo yuje ubwuzu n'ibyishimo byinshi byo kwakira mu muryango we umwuzukuru wa mbere yagize ati: 'Guhera ejo twishimiye kugira umwuzukuru, turabashimiye A&B, mbega umunezero.'

    Nyuma y'amezi asatira abiri hari kuwa 15 Nzeri 2020 ni bwo bwa mbere Perezida Paul Kagame yagaragaye ari kumwe n’umwuzukuru we, mu masaha macye iyo foto yari imaze guhererekanwa ahantu henshi.

    Umwe mu bahanga b'abanyabugeni witwa Nkundamahoro Kizito yahise ayikoramo igishushanyo cyiza, hari kuwa 30 Nyakanga 2020, maze gitangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bigizwemo uruhare na Luckman Nzeyimana umunyamakuru wa RBA. Iki gihangano cyashimwe n'abanyarwanda batandukanye ndetse gikora ku mutima wa Ange Kagame wahise agaragaza ko yifuza kumenya umunyabugeni wagitunganije.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022 ni bwo INYARWANDA yakiriye amakuru y’uko umunyabugeni Hirwa yanze kugurisha impano yakoreye Madamu Jeannette Kagame. Uyu Hirwa amaze gukora ibihangano byakunzwe birimo icyo yakoreye Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie ndetse n’icyo yakoreye Umutesi Denise Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020.

    Uyu munyabugeni Hirwa yaduhishuriye ko yanze kugurisha igihangano yakoreye Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Yavuze ko mu bashatse kugura iki gihangano kubera ubwiza bwacyo harimo n’umuyobozi ukomeye ariko tutari butangaze amazina muri iyi nkuru. Iki gihangano kigaragaza Madamu Jeannette Kagame ateruye umwuzukuru we Ava Ndengeyingoma.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Hirwa yatangiye asobanura uko icyo gihangano cyakozwe. Agira ati: 'Nakoze icyo gishushanyo mwumvise mu mwaka wa 2020, byo guha agaciro urukundo Madamu Jeannette Kagame akunda abana, urubyiruko n'abanyarwandakazi muri rusange.'

    Akomeza agira ati: 'Hari inshuti yanjye yampamagaye imbwira ko ikunda Madamu Jeannette Kagame n'uburyo yita ku babyeyi, urubyiruko n'abari n'abategarugori muri rusange, iti none wakoze igishushanyo muri iriya foto ye ko kuba nyirakuru w'umuntu ari umugisha.'

    Yongeraho ati: 'Yambwiye ko nubwo bitaba ako kanya ariko igihe kizagera, kikazamugeraho kandi ko byaba ari igikorwa cyiza kandi gihesheje nyirakuru w'umwana icyubahiro nubwo agihorana ndetse ahora ahesha abanyarwanda by'umwihariko abanyarwandakazi.'

    Asobanura ko mu mwaka n'igice amaze agikoze benshi bifuje kukigura ariko akakibima ati:'Si muri iyi minsi bibaye nubwo byatunguye bamwe ukuntu nanze kukigurisha. (…)”. Avuga ko impamvu yanze kukigurisha ari ukubera ko yifuza kuzakihera Madamu Jeannette Kagame nubwo byamufata imyaka.

    Yagize ati: 'Ariko nanze kugitanga kuko si igishushanyo, ni impano kandi nk’uko mushuti wanjye yabivuze umunsi umwe tuzayishyikiriza Madamu Jeannette Kagame kuko ndamukunda kandi na mushuti wanjye aramukunda kandi duha agaciro yahesheje kandi ahesha umunyarwandakazi.'

    Hirwa asoza agira ati: 'Niba kandi hari uwakoze icya Perezida Paul Kagame n'umwuzukuru we, kuba harakozwe n'icya Madamu Jeannette Kagame ni no guhamya ihame ry'uburinganire kandi ko ibikwiye nyirakuru w'umwana bikwiye na sekuru, bose ni ababyeyi twubaha kandi badufatiye runini.'

    Ibihangano abanyabugeni bakora binyuze mu gushushanya, akenshi usanga biba bikoranye ubuhanga ku buryo hari n’ibiba bitagaragara habona nyamara hakijima bikamurika. Hirya no hino ku isi usanga uko ibi bihangano bimara igihe ari ko birushaho guhenda bitewe n’inkuru yabyo n’amateka bibumbatiye. Ibyo bihangano bikoranye ubuhanga birimo n’ibyo umusore ukiri muto witwa Hirwa ajya akora.

    Ifoto ya Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we Ava Ndengeyingoma yashyizwe hanze kuwa 15 Nzeri 2020 yakozwemo igihangano cyanyuze benshi barimo na Ange Kagame

    Umunyabugeni Hirwa usigaye ukorera kuri Fazenda ahagaze impande y’impano ategereje umunsi nyawo ngo azayishyikirize Madamu Jeannette Kagame

    Igihangano cyakozwe na Hirwa nk’impano yageneye Madamu Jeannette Kagame

    Umunyabugeni Nkundamahoro ni we wahanze iki kihangano cyakunzwe n’abarimo Ange Kagame

    Hirwa ni we wakoreye Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie iki gihangano cyakunzwe na benshi

    Miss Umutesi Denise ni umwe mu bakorewe igishushanyo na Hirwa

    Miss Denise Umutesi yishimiye cyane igihangano yakorewe na Hirwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113810/yanze-kuyigurisha-ibyingenzi-ku-mpano-umunyabugeni-hirwa-yakoreye-madamu-jeannette-kagame-113810.html

  • Umugore wavukanye igitsinagabo yishimira ko yabonye umukunzi #rwanda #RwOT

    Daniella McDonald, umugore wavukanye igitsina gabo, avuga ko gushakira urukundo mu bagabo batari abatinganyi byari bigoye cyane kugeza igihe ahuriye na Josh ubu bamaranye imyaka ibiri n'igice babana nk'umugore n'umugabo.

    Ariko avuga ko abagabo batari abatinganyi bashobora kuba barimo bagenda gahoro gahoro bakira neza igitekerezo cyo gushakira abakunzi mu bagore bavukanye igitsina gabo. Daniella yabwiye inkuru ye umunyamakuru wa BBC utara inkuru zijyanye n'igitsina n'imyirondoro, Megha Mohan.

    Mbere ya Josh, gushakisha umukunzi byari nk'ikinamico irimo ibintu biteye ubwoba.

    Kimwe nk'urungano rwanjye, nakoreshaga uduporogaramu two muri telefoni ngendanwa tuzwi ku izina rya 'apps' abantu bakoresha bashakisha abakunzi.

    Ntabwo mpfa guhitamo ku bijyanye no gushaka umukunzi: mba nshaka umuntu ushaka umugore umwe, tubana nk'inshuti, umuntu dusimburana mu gutegura igaburo rya mu gitondo, umuntu wamba hafi kubera amasaha menshi niga mu masomo y'ubuganga ndimo muri Kaminuza ya California i San Diego.

    Rero umwirondoro wanjye wo kuri interinet urabigaragaza. Nanditse umwirondoro nshakisha umukunzi utarimo aya magambo abiri nkoresha mu kuvuga uwo ndi we: 'umugore wavukanye igitsina gabo'.

    Ntabwo mpisha uwo ndi we ku bijyanye n'igitsina. Umubiri wanjye natangiye kuwuhindura ngo mbe umugore igihe nari mfite imyaka 26. Ariko nari maze imyaka myinshi mbaho ku izina rya Daniella.

    Mu kumenyera kubaho nk'umugore ntabwo nigeze na rimwe njya mu biganiro mu itangazamakuru bijyanye n'abantu bahinduye igitsina.

    Inshuti zanjye zahinduye igitsina nanjye ntabwo duhora tuganira ubutitsa ngo ni ubuhe bwiherero dukoresha cyangwa se ngo ni iyihe nsimburazina (pronoun) tugomba gukoresha. Tuganira ibintu urubyiruko rwinshi ruganiraho: umubano ushingiye ku rukundo.

    Nk'umugore ushaka kubana n'umugabo, nashakaga kuba hamwe n'umugabo ushaka kubana n'umugore.

    Ariko ntabwo nari niteguye kwakira neza imyifatire y'abagabo bamwe na bamwe bakoresha ako gaporogaramu (app).

    Ubutumwa bwinshi bwoherezwaga kuri konti yanjye yo gushaka umukunzi kuri iyo app bwari bubi cyane. Hari igihe nakangukaga ngasanga muri telefone yanjye harimo ubutumwa buvuga ngo 'Uri umugabo'. Hari igihe noherezwaga ubutumwa bwo kuntera ubwoba ngo nzicwa bwerekana n'uburyo ngomba kwicwamo.

    Ubundi butumwa butari bukabije cyane mu kuba bubi ariko bwari bunteye inkeke ni ubwa abagabo bafite inyungu zitari nziza mu bagore batavutse ari abagore.

    Bambonaga nk'igikinisho mvamahanga cy'igihe gito kandi ukabona ibijyanye n'ikinyabupfura bitabareba. Ibiganiro bya mbere nagiranye nabo byibandaga cyane ku bibazo bijyanye n'imyanya ndangatsina yanjye n'imibonano mpuzabitsina tuzagirana.

    Hari kandi n'abandi bagabo bo bashakaga ko tubana ariko guhura na bo ngo tubiganireho bikaba ingorabahizi.

    Abagabo beza ku rupapuro bifuzaga ko tubana kandi bakanyubaha mu ibanga, byabateraga isoni ko rubanda rubabona bari kumwe n'umugore wavutse atari umugore.

    Aba bagabo ntabwo banyerekaga abo mu miryango yabo cyangwa inshuti zabo. Bamwe bambwiraga ko bazirukanwa ku kazi umukoresha wabo aramutse amenye ko basohokana n'umugore wavutse atari umugore.

    Ku bwanjye numvaga ari urwango bifitemo rw'abatinganyi. Ntibantekereza nk'umugore kandi ntabwo bashakaga ko hagira umuntu ubazi ubafata nk'abatinganyi.

    Ibyo bintu nanyuzemo ntabwo byari byoroshye.

    Ndibuka rimwe hari uwansohokanye ngo tujye kuganira iby'urukundo tureba filime mu nzu izerekana. Nari nishimye hanyuma igihe yarimo agura amatike yo kwinjira, ndatekereza nti: 'Uyu mugabo ni mwiza koko, ibi ni byo bita gusohoka'.

    Mu gihe amatara bari bamaze kuyazimya, filime igiye gutangira, yarahindukiye arambwira ati: 'Ndumva ibi ntashobora kubikora'. Yarahagurutse maze arasohoka. Naramukurikiye aho yari agiye gusaba ko bamusubiza amafaranga y'amatike maze arikubita aragenda ansiga jyenyine ngo nitahane mu rugo.

    Narumiwe. Kwari ugukozwa isoni bihoraho kugeza aho ntekereza nti 'wenda hari ikintu kitagenda muri jyewe gituma ntabona umukunzi'.

    Maki Gingoyon, uba muri Philippines, afite urubuga abantu banyuraho bashaka abakunzi, rwitwa 'My Transgender Date', arufatanije n'umukunzi we, Cyril Mazur.

    Maki avuga ko igihe urwo rubuga rwatangiraga muri 2013, abantu miliyoni imwe n'igice bahise barufunguraho konti ariko gusa ababarirwa mu magana bonyine ni bo bakomeje kurukoresha.

    Nyuma y'imyaka umunani rufunguwe, umubare w'abarukoresha warazamutse ugera ku bihumbi 120.

    Barimo umubare ukomeza kwiyongera w'abantu batari abatinganyi, abasore bavukanye igitsina gabo bashaka abakunzi b'abagore bavukanye igitsina gabo nta soni bibatera kurushyiraho amafoto yabo.

    Maki agira: 'Uru rubuga twarutangije muri 2013 kubera ko twashakaga ahantu heza hari umutekano ku bagore bavutse atari abagore n'abagabo batahinduye igitsina kugira ngo babashe kurushakiraho abakunzi'.

    Abantu bahinduye igitsina babona ituze n'inshuti kuri interineti ariko bashobora no kuhakorezwa isoni. Ariko rero ibintu birimo guhinduka. Nshobora kuvuga ntibeshya ko umubare w'abakundana muri ubu buryo urimo kwiyongera.'

    SRC:BBC

    The post Umugore wavukanye igitsinagabo yishimira ko yabonye umukunzi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/26/umugore-wavukanye-igitsinagabo-yishimira-ko-yabonye-umukunzi/