Category: Uncategorized

  • RDC: M23 yishe abasirikare barenga 20 ba Kongo #rwanda #RwOT

    Abasirikare barenga 20 ba Repubulika ya demokarasi ya Kongo biciwe mu gitero cyakozwe n'umutwe w'inyeshyamba za M23 ku birindiro by'abasirikare mu majyepfo y'igihugu. Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu n'ababibonye.

    Iki gitero cyatangiye mu ijoro ryo kuwa mbere i Nyesisi, mu ntara ya Kivu ya ruguru, hafi y'ishyamba rya Virunga. Iyi mirwano yarakomeje kugeza kuri uyu wa gatatu nkuko bivugwa na sosiyete sivile hamwe n'ubutegetsi bw'ibanze muri ako karere.

    Igisirikare cya RDC, ntikiremeza iyo mibare y'abapfuye, ndetse n'abakozi b'amashyirahamwe y'abagiraneza, kubwo kutabasha kugera ahabera imirwano.

    Gentil Karabukala, umukuru wa sosiyete sivile i Kisigari hafi ya Nyesisi, yavuze ko abasirikare 29 bapfiriye muri icyo gitero. Naho Lieutenant-Colonel Muhindo Lwanzo, umutegetsi muri Teritware ya Rutshuru, yavuze ko umwe mu basirikare bishwe yari afite ipeti rya colonel. Lwanzo yavuze kandi ko n'inyeshyamba zatakaje abazo batari bake ariko nta mubare yatanze.

    M23 ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 120 ikambitse mu majyepfo ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo, mu ntambara imaze imyaka irenga 20.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-m23-yishe-abasirikare-barenga-20-ba-kongo

  • Amaze imyaka 67 atoga ariko abaganga batangazwa n’ukuntu afite ubuzima bwiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nkuru dukesha urubuga www.Odditycentral.com, bavuga ko ubwa mbere banditse ku buzima bw’uwo musaza witwa Amou Haji mu 2014, bavuga ko 'ari umugabo wa mbere ku Isi usa nabi’. Icyo gihe yari afite imyaka 80 y’amavuko, yibera ku muhanda n’ubundi mu Mudugudu umwe uherereye mu Majyepfo ya Iran, atungwa n’ibyo kurya abonye byose ndetse n’amazi yanduye, ariko amazi yo koga ayagendera kure kuko ngo yavugaga ko yamutera indwara.

    N’ubwo icyo gihe yari mu myaka 80 y’amavuko, ariko ngo yagaragaraga nk’ufite ubuzima bwiza n’ubwo isuku ye ngo ari ikibazo ndetse n’uko abayeho muri rusange. Uhereye ubwo mu 2014, kugeza ubu mu 2022, bigaragara ko nta cyahindutse cyane ku buzima bw’uwo musaza, kuko itsinda ry’abaganga riherutse kumupima rigasanga afite ubuzima bwiza ku buryo butangaje.

    Amafoto n’inkuru zivuga kuri Amou Haji zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, kuva amateka ye yamenyekana mu myaka irindwi ishize. Gusa igitangaje ngo ni uko ku Isi hari abantu boga inshuro nyinshi kurusha izo bagombye koga, hakaba n’abatoga kandi ubuzima bwabo ugasanga bumeze neza.

    Kuri urwo rubuga bavuga ko bigeze kwandika inkuru y’Umuhinde wari umaze imyaka 38 atoga, ariko uwo yari amaze mikeya cyane ugereranyije na Haji umaze 67 atoga, ku buryo ngo binashoboka ko ari we ufite ako gahigo ku Isi (world record).

    Itsinda ry’abaganga bayobowe na Dr Gholamreza Molavi, umuhanga mu bya parasite 'parasitology’, baturutse mu ishuri ry’ubuzima rusange ry’ahitwa i Tehran, basuye Amou Haji mu Mudugudu wa Dejgah maze bamusaba ko yabemerera bakagira ibizamini bamukoraho, bamupima indwara zirimo n’iz’umwijima 'hepatitis’, SIDA, na za 'parasites’.

    Dr. Molavi n’itsinda rye, bibanze cyane ku kwiga kuri za 'parasites’ na 'bacteria’ zaba ziri mu mubiri we utajya woga, ariko ngo batangajwe no gusanga nta ndwara n’imwe iterwa na bacteria cyangwa na parasites, iri mu mubiri we, uretse iyitwa 'Trichinosis’, kandi na yo nta bimenyetso yagaragazaga.

    Ibyo abo baganga babonye byarabatangaje cyane, kubona umusaza w’imyaka 87, urya ibyo kurya bidatetse, akanywa amazi adasukuye, ariko akaba afite ubuzima bwiza atyo.

    Dr Gholamreza Molavi yavuze ko we yizera ibisobanuro by’ibyo bisubizo by’ibizamini bakoze kuri uwo musaza. Ngo Amou Haji ashobora kuba yaragize ubudahangarwa burenze kubera iyo myaka yose amaze aba mu buzima nk’ubwo abamo.

    Nubwo Amou Haji yibera muri ubwo buzima, ariko ngo hari ubwo ahohoterwa n’abantu bamuhora gusa ko abaho ubuzima butandukanye n’ubwabo. Guverineri w’aho uwo musaza aba, ngo aherutse gusaba abaturage kujya baha amahoro uwo musaza, avuga ko nubwo agaragara atyo, ariko nta muntu arahutaza.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ntibisanzwe/article/amaze-imyaka-67-atoga-ariko-abaganga-batangazwa-n-ukuntu-afite-ubuzima-bwiza

  • UK: Ibyo gusubiranya 'akarangabusugi' byafatiwe icyemezo #rwanda #RwOT

    Leta y'Ubwongereza irateganya guca igikorwa cyo kwitunganya hakozwe kubagwa kizwi nka 'hymenoplasty'.

    Ni ukugerageza kongera kurema akarangabusugi/akarindabusugi (hymen) k'umugore, mu mico imwe gahuzwa nyine n'ubusugi, ariko ni igikorwa kimaze gufatwa nk'ihohoterwa rigamije kwiyubahisha.

    Icyo gikorwa kizagirwa icyaha, kimwe n'igikorwa cyo gupima ubusugi.

    Minisitiri ushinzwe iby'ubuzima bwo mu mutwe Gillian Keegan yavuze ko leta 'yiyemeje kurengera abagore b'intege nke n'abakobwa muri iki gihugu'.

    Hymenoplasty ni serivisi itangwa mu mavuriro yigenga kandi ishobora kwishyurwa agera ku £3,000 (arenga gato 4,000,000Frw).

    Muri icyo gikorwa basa n'abongera kurema ako gace gato k'igitsina kazwi nka hymen ubusanzwe kaba gafunze igice kimwe cy'igitsina cy'umugore.

    Ariko Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS rivuga ko 'kutagaragara kwa hymen si ikimenyetso ntakuka cy'imibonano'.

    Akarindabusugi k'umukobwa gashobora gucika kubera impamvu nyinshi, si gusa imibonano mpuzabitsina, urugero nko mu myitozo ngororangingo cyangwa gukoresha udukoresho twinjizwa mu gitsina 'tempons' mu gihe cy'imihango.

    Bamwe mu bakomeye ku mico ya cyera bahuza gusubiranya ubusugi muri ubwo buryo no kongera kuba isugi, ikintu bafata nk'indagagaciro ikomeye, biteze ko isugi igomba kuva amaraso mu mibonano y'ijoro rya mbere ry'ubukwe.

    OMS/WHO ivuga ko gupima ubusugi bikorwa mu bihugu nibura 20, bigakorwa hinjizwa ikintu runaka mu gitsina — kenshi intoki, kureba niba hymen ikiriho.

    Aleena, izina rye ryahinduwe, avuga ko yafashwe ku ngufu akiri umwangavu, maze kuva ubwo agashyirwa ku gitutu n'umuryango we ngo akorerwe kuriya kubagwa.

    Yabwiye umunyamakuru wa BBC ati: 'Ntabwo cyari ikintu numvaga mfiteho amahitamo, buri gihe banyumvishaga ko aribwo buryo bwonyine bwo kwisubiranya.

    'Numvise ndi njyenyine cyane. Numvaga naba nkoze icyaha ntabikoze. Numvaga nta yandi mahitamo mfite.'

    Aleena avuga ko yanze gukorerwa uko kubagwa ariko igitutu kikiyongera. Kugira ngo ibyo abirenge yashakanye n'umuntu utari witaye ku kuba hymen yaba ikiriho cyangwa itariho.

    Avuga ko ubu yumva atewe ishema no kuba ataremeye kubikorerwa.

    Ati: 'Ndabizi ko nahisemo neza kandi nzi neza ko ibintu byose ababyeyi banjye bavugaga byari igitutu gusa no kwihesha icyubahiro.'

    Leta y'Ubwongereza yizeje ko kugeza ku mpera z'umwaka ushize izatangira 'guca kwibagisha basubiranya akarangabusugi'.

    Ubu umushinga w'itegeko ribuza ibyo bikorwa bawongeyemo ingingo yo guhana 'gufasha no kureberera' umuntu ukora ibyo kandi bikaba byavamo gufungwa imyaka itanu. Ndetse no kujyana umukobwa mu mahanga kubikorerwa bikaba icyaha.

    Umwaka ushize ubwo uwo mushinga wagezwaga mu nteko, leta nabwo yarawuhinduye ishyiramo no gupima ubusugi byaba icyaha. Impirimbanyi zivuga ko gupima ubusugi no kwibagisha akarangabusugi byombi byegeranye cyane.

    Diana Nammi, ukuriye ikigo Iranian & Kurdish Women's Rights Organisation, yaharaniye ko ibi bihagarikwa.

    Avuga ko 'umugore wese n'umukobwa ukorerwa uku kubagwa ngo yerekanwe nk'isugi bikorwa ngo habe ubukwe yahatiwe, byateguwe n'umuryango we.'

    Ati: 'Hymenoplasty itera ihungabana kandi hafi icya kabiri cy'abayikorerwa ntibashobora kuva amaraso ku mibonano ikurikiyeho (nk'uko biba byitezwe) bigatuma ashobora guhohoterwa cyangwa se no kwicwa.'

    Haleleh Taheri washinze umuryango ufasha Middle Eastern Women and Society Organisation, avuga ko bizafata igihe no kwigisha ngo ibi bihagarare kandi amaze igihe abishishikariza ababyeyi.

    Umwe mu bagore yakoranye nabo ni Golaleh Simili, wo mu bwoko bw'aba Kurde. Yakuriye muri Iran aho bahuza ubusugi n'ubuziranenge, kandi ko nawe yerekanye icyangombwa ko ari isugi mbere yo kurongorwa. Gusa ngo yumva 'yarakojejwe isoni'.

    Yimukiye mu Bwongereza mu 2017 ariko nyuma amenye ko umukobwa we atakiri isugi yumvise arakaye cyane kandi agize ubwoba maze baganira kuri kuriya kubagwa. Ariko amaze kuganira n'izo mpirimbanyi abona ko nta mpamvu yo guhatira umukobwa we gukora ibyo.

    Uruhererekane rw'ihohoterwa

    Indira Varma akora ku murongo wa telephone w'ubufasha w'ikigo Karma Nirvana. Avuga ko bishobora gufata amezi ngo umugore cyangwa umukobwa yemere ko yakorewe kuriya kubagwa. Avuga ko icyo gikorwa bakivuga nko 'gukatwa', 'guteranya' cyangwa 'kudodwa'.

    Nubwo byibazwa ko uko kubagwa kwinshi gukorerwa mu mavuriro yigenga, hari abantu bahamya ko hari ababikorewe mu ngo.

    Indira ati: 'Ababikorewe bavuga ko abakuru mu miryango baza mu rugo cyangwa abaganga bagaca amafaranga menshi iyo baje kubikorera mu rugo. Ibyo akenshi ni mu kwirinda ko ubikorerwa atabaza cyangwa abacika.'

    Avuga ko ibi ari ibintu 'byariho bikura cyane bucece' ariko 'bikongera uruhererekane rw'ihohoterwa ku babikorerwa.'

    Ariko Dr Dheeraj Bhar, umuganga w'inzobere mu kubaga ufite ivuriro ryigenga i London, ntiyemeranya no guca ibi bikorwa.

    Avuga ko atigeze na rimwe akora ibyo gupima ubusugi kandi atanabyemera ariko ko akora hymenoplasty. Avuga ko bishobora gutwara hagati ya £3,000-£4,000 kandi bikorwa mu minota irenga 45.

    Mu guca ibyo bikorwa, afite impungenge ko abagore n'abakobwa bazajya mu kaga kurushaho, ahubwo abona ko byari bikwiye kugenzurwa.

    Ati: 'Iyo uhagaritse ikintu cy'ubuvuzi ujyana abagikeneye ahihishe. Batangira kujya mu baganga batemewe, cyangwa bakazana abaganga bavuye mu bindi bihugu kubibakorera.'

    Uyu muganga avuga ko abagore benshi baza ngo abibafashe baba bari ku gitutu cy'imirynago cyangwa sosiyete ariko ko nta ubahatira kubikora.

    Ati: 'Ni uko gusa baba bashaka kwemerwa mu muryango kandi kugira ngo bemerwe icyo ni kimwe mu nkingi z'ibyo bagomba kuba bujuje.'

    Avuga ko yangiye kubikorera bamwe na bamwe aho yabaga yumva ko bari ku gitutu cy'abo mu miryango yabo.

    Minisitiri Keegan yavuze ko leta izakomeza gukorana n'imiryango yigenga 'mu guhangana n'imigenzo mibi ihuzwa n'ubusugi n'agaciro k'abagore.'

    Src:BBC

    The post UK: Ibyo gusubiranya 'akarangabusugi' byafatiwe icyemezo appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/01/27/uk-ibyo-gusubiranya-akarangabusugi-byafatiwe-icyemezo/

  • Kiyovu Sports yaguze rutahizamu, itandukana na Ngando Omar uhembwa menshi adakina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benjamin Kasongo (ibumoso) na Ngando Omar (iburyo)

    Benjamin Kasongo (ibumoso) na Ngando Omar (iburyo)

    Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, ubwo Kiyovu Sports yatangaje ko yaguze umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ukina asatira witwa Benjamin Kasongo Lokando w’imyaka 24 wakiniraga ikipe ya As Maniema muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, akaba ari n’umuvandimwe wa Bigirima Abedi usanzwe ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sports, uyu musore yasinyiye amasezerano y’igihe kirekire nk’uko Kiyovu Sports yabitangaje.

    Kiyovu Sports kandi yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane na myugariro ukina mu mutima wa ba myugariro, Ngando Omar wari umaze umwaka umwe n’igice akinira iyi kipe, nk’uko yabitangarije Kigali Today umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyengabe Omar, yavuze ko basheshe amasezerano n’uyu myugariro kubera kudakina nyamara ahembwa amafaranga menshi.

    Yagize ati 'Ni ubwumvikane bwacu twembi, yari amazi igihe tutamubona mu kibuga turumvikana kuko Ngando yari mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi, guhembwa amafaranga nk’ayo utarimo gukina nabyo n’ikibazo ikipe iba ihahombera twumvaga bitworohereza duhita dutandukana.'

    Ku wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2022, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamenyesheje amakipe ko kubera Covid 19 ubu yemerewe kongera abakinnyi batatu ku rutonde rw’abakinnyi 30 asanzwe yemerewe, kandi ko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rizasozwa ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, mu gihe kubandikisha bizarangira tariki ya 4 Gashyantare 2022, Kiyovu Sports ikaba ivuga ko mu myanya itandatu bafite kugeza ubu nk’ikipe ishaka igikombe igikeneye kongeramo imbaraga.

    Kiyovu Sports yahaye ikaze rutahizamu mushya Benjamin Kasongo

    Kiyovu Sports yahaye ikaze rutahizamu mushya Benjamin Kasongo

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kiyovu-sports-yaguze-rutahizamu-itandukana-na-ngando-omar-uhembwa-menshi-adakina

  • Claire Uwamahoro yishimanye nabanyamideli ba… – #rwanda #RwOT

    Claire ni umwe mu banyamideli bakiri bato ariko batanga icyizere cyo kugera kure mu mwuga wo kumurika imideli. Yakuze yumva azakora kandi akagera kure muri uyu mwuga kuva mu bwana ariko yumvaga kugira ngo azakabye inzozi ze bizanyura mu kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda.

    Nyamara yaje gutangira kubigeraho binyuze mu nzu zireberera inyungu z'abanyamideli yagiyemo nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2021, arimo ayo mu Rwanda mu mahanga nka  Rwandan Models Academy, Isis Models Rwanda na Select Models Paris.

    Kuri ubu akaba ari umwe mu bakomeje guhesha u Rwanda ishema mu bitaramo byo kumurika imideli biri kubera ku mugabane w'u Burayi birimo 'Valentino Haute Couture' yanagiriyemo umugisha wo kwishimana n'abanyamideli bakomeye ku Isi barimo Adut umunyasudanikazi waciye ibintu mu bijyanye no kumurika imideli  muri Afurika n'u Burayi.

    Uyu Munyamidelikazi yagiye asohoka mu bitangazamakuru bikomye kandi ku rupapuro rw'imbere nka British Vogue, aza no kuba umunyamideli w'umwaka wa 2019 mu bihembo bya British Fashion Awards.

    Kimwe na Jon Kortajarena Redruello uri mu bakinnyi ba filimi bakomeye bo muri Espagne ukurikirwa na miliyoni nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, Facebook, Twitter n'izindi,

    Ibijyanye no kumurika imideli yabitangiye mu mwaka wa 2003, aho yagiye azenguruka Isi ku migabane hafi ya yose amurika imideli, akaba anashyirwa mu myanya y'imbere mu banyamideli b’abagabo bakomeye ku Isi harimo nka model.com yamushyize ku mwanya wa 4 muri 25 bakomeye kurusha abandi ku Isi.

    Kortajarena icyamamare muri filimi n’indirimbo z’ibikomerezwa nka Madona na Kanye West ni umwe mu bafatanye amashusho y’urwibutso na Claire

    Claire na Adut waciye ibintu mu bijyanye no kumurika imideli ku Isi 

    Inzozi zo kuba Nyampinga w’u Rwanda zari izo kumubera ikiraro cyo kugera ku kuba umunyamideli ukomeye ku Isi ibintu yatangiye kurotora kuva mu bwana

    Claire ni umwe mu bamuritse imideli y’inzu rurangiranwa ya Valentino 
     Ku mbuga nkoranyambaga Claire Uwamahoro akoresha La Claire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113889/claire-uwamahoro-yishimanye-nabanyamideli-bamamaye-barimo-adut-akech-na-kortajarena-113889.html

  • Rayon Sports yabonye umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kumvikana n’umutoza mushya ugomba gutoza iyi kipe, akaba ategerejwe mu Rwanda mu minsi mike.

    Kuva tariki ya 7 Ukuboza 2021 yahgarika umutoza mukuru, Masudi Djuma akaza no kwirukanwa, Rayon Sports iri mu maboko y’umutoza wungirije, Lomami Marcel.

    Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko iyi kipe yamaze kubona umutoza mushya ndetse ko mu minsi ya vuba aba yageze mu Rwanda, imikino yo kwishyura izatangira yaramaze kumenyerana n’ikipe.

    Ati “Umutoza mukuru habaye impamvu zituma dutandukana, yari imaze iminsi ifitwe n’umutoza wungirije, twagiye tugira ibihe byiza n’ibihe bitari byiza ariko ikipe ikeneye umutoza mukuru, ntabwo rero twicaye nk’uko abakunzi bacu babidusaba.”

    “Umutoza twamaze kuganira, hasigaye kuba yaza mu Rwanda, icyo twizeza abakunzi ba Rayon Sports ni uko tuzajya gutangira imikino yo kwishyura tariki ya 12 Gashyantare 2022 yarahageze yaramaze kumenyerana n’ikipe, araza vuba.”

    Ntabwo yigeze atangaza izina ry’umutoza uzahabwa iyi kipe, gusa mu minsi yashize byavuzwe ko bari mu biganiro n’umubiligi watoje ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Patrick Aussems.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko umutoza mushya yabonetse

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yabonye-umutoza-mushya

  • Ubuhamya : Uko natandukanye n’umugabo wanjye wambwiye ko ntazi kuba umugore n’isomo byampaye #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bababazwa no gutandukana kw’abashakanye( Divorce), ariko se burya ikibabaje ni icyo, cyangwa ni NYIRABAYAZANA yabagejeje aho ? Gukomeretsanya bidashira, umubabaro w’amanywa n’ijoro, uburakari, umujinya, ibikomere by’umutima bizagendana nabo ubuzima bwose bibatera guta icyizere mu rukundo, kuzinukwa urushako, hakabaho n’aho batangira gushidikanya ubushobozi bwabo cyangwa ubumuntu bwabo bakitera icyizere.

    Iyo uganiriye n’abashakanye bagatandukana ndetse n’abandi bagikomeje urugamba, dore ko ariko twabyita rimwe na rimwe, ukabaza buri ruhande, umwe akubwira ibitandukanye n’iby’undi ari nako buri wese yita mugenzi we umuhemu, bikagucanga . None se mu by’ukuri NYIRABAYAZANA ni inde ? Umugabo ? Umugore ? Ngira ngo aha usubiza bitewe n’uko nawe wabyutse .

    Ndabizi iki kibazo sinjye njyenyine wakibajije, cyane cyane nyuma yo kunywa kuri uwo muti usharira uza mu rushako. Ariko nk’umujyanama w’ubuzima (Health&Life coach) ushinzwe gufasha abantu gushaka ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe by’ubuzima ngo bagere ku kubaho bifuza, sinahagarikiye ku kibazo nashatse n’igisubizo. Nyuma y’igihe nabonye ko ikibazo benshi tukibaza nabi. Mu by’ukuri ikibazo nyacyo ni “Nyirabayazana ni IKI ?”.

    Maze kumenya ikibazo nyacyo cyo kwibaza cyanatanga igisubizo cyafasha benshi aho guhora abagabo n’abagore batungana agatoki, nahize igisubizo hasi no hejuru, cyane ko nanjye byandebaga nk’uwabiciyemo. Nashakishije icyamfasha gusobanukirwa ibyo biza bizira abantu bakundanye bakagera n’aho biyemeza guhuza ubuzima, hanyuma hadaciye kabiri bagatangira guterana hejuru.

    Ibisubizo bimwe narabibonye, bikaba ari nabyo ngiye kugusangiza uyu munsi nizera ko bigufasha nawe kuko ubuzima bwo ni bugufi, nako njye mvuga ko ari burerure ; imyaka 90, 80,…50,… umuntu aba asigaje yo kubaho, nta mpamvu yo kuyibaho nabi kandi bishoboka kuyibaho neza kuko burya ijoro ribi riba rirerire. Kandi ibyo byose bihera mu rugo, ho buruhukiro bwa muntu.

    Nifashishije ubushakashatsi bwashyizwe hamwe n’abaganga b’imiryango (Family therapists, Marriage counselors and relationship counselors) nka Dr John Gray, Dr Robert Karen n’ abandi, hamwe n’abize ubumenyamuntu (Psychologists), nasobanukiwe ingingo nyinshi zadufasha gusobanukirwa NYIRABAYAZA.

    Icyiza kurushaho ni uko izo ngingo zanagufasha kurinda urugo rwawe ibyo biza n’iyo mibabaro ntipfe kuhegera. Ikindi, zanagufasha kurokora ibyari bigiye gusenyuka.

    Urwo rugo rubi rurutwa na gereza rwanshyikiyeho mu bintu ntigeze no gutekereza, dore ko ari nk’urupfu n’iyo ubyumvise ahandi udatekereza n’umwanya numwe ko wowe bizakugeraho, naraye amajoro n’ iminsi nibaza icyabaye. Bitewe n’uko naramutse, rimwe nkabishyira ku mugabo, ubundi nkabyishyiraho, ubundi nkabishyira ku buzima, rubura gica. Nkumva NYIRABAYAZANA ngiye kuyikozaho imitwe y’intoki, ariko igahita incika.

    Kuko nemera ko ntawe ushakira igisubizo ahandi, kandi koko nibwo buryo bwiza bwo kugera ku bisubizo utanduranyije kuko abandi baba ari abandi nta bubasha uba ubafiteho, ubwo rero nishyize mu kayunguruzo.

    Mbere y’uko nshaka nagize umukunzi twari tubanye neza twiyemeza no kubana, afite ijwi rihebuje watega amatwi 24/7. Numvaga namuhora iruhande kuko yari umunezero, reka ariko ndekere aho n’ibindi ntabivuga. Nyirabayazana ngo mutahe rero, iby’imyiteguro bigeze kure arihanukira rimwe twasohotse turi mu rukundo rwinshi, dore ko rwagurumanaga nyuma y’umwaka dukundana, ati : Uziko utazi kuba UMUGORE ! Mu mutima nti : nawe ntuzi kuba UMUGABO umuntu utinyuka akabwira umugore gutyo ! Ni gute ushinja undi uko ari ko ahubwo umubwira ibyo ukunda wenda ukazamushinja ko atabigukorera !

    Gusa sinabimubwiye ibyo n’ubwo nabitekereje, ariko n’ubundi byabaye nyirabayazana wo gutandukana kwacu. Namubajije icyo bivuze, ngerageza gukora ibyo nshoboye yifuzaga agenda yongera urutonde ngeze aho mbona ko wa mugani we ntazashobora kugera ku mugore yifuzaga, urwo rugendo na we sinarukomeza. Ariko bikomeza kumbera urujijo ukuntu aribwo abibonye tugeze aho kurushinga (ariko nabyo hari ingingo zibisobanura nzavugaho ubutaha, impamvu abakobwa n’ abasore baba ari abantu bahebuje, abagore n’abagabo bakaba abasazi cyangwa nk’abana).

    Mvuze inkuru ndende mu ncamake, haciye igihe uwo twari twarakundanye mu bwana, ariko amatage akaza kubizanamo akadutandukanya, turongera turahura tuza no kurushingana. Ikishe ya nka rero ntaho cyagiye, rwa rugo wa mugabo cyangwa umugore yavuze rurutwa na gereza ntitwatinda kutugeraho !

    Ubwo rero mu kwisuzuma nyuma byanteye kwibuka bimwe bambwiye. Ndibaza nti ese koko sinzi kuba umugore ? Ese hari amahugurwa yo kuba umugore uvuye mu bukobwa ? Ntabwo ari ibintu byikora se ? Ese mu rugo, umugore ni iki ? Umugabo ni iki ? Bya bintu byose banyigishije by’umwana w’umukobwa ntabwo bihagije ? Ni gute umuntu muba mwumvikanaga uri umukobwa waba umugore bigahinduka ? Ni gute umuntu muba mwumvikanaga uri umusore, waba umugabo bigahinduka ?

    Ibisubizo by’ibibazo nkibi biri mu b’ ubumenyamuntu bw’umugabo n’ubw’umugore (menhood/womenhood Cognitive psychology).

    Igitangaje ni uko ibidukururanaho ari nabyo bidutandukanya nyuma. [Tekereza ugiye mu kindi gihugu, umuco wabo ukawukunda ariko bwacya ukibagirwa ko aho hantu bafite ururimi n’umuco bitandukanye nibyo uzi, ukabategerezaho ko bagomba kuvuga ururimi rwawe, bakora n’ibintu nk’uko iwanyu mubikora. Ntibishoboka keretse bize ibyawe nawe ukiga ibyabo].

    Niyo mpamvu ari ngombwa kwiga gusobanukirwana mugenzi wacu n’ ururimi avuga (menhood/womenhood cognitive psychology), ndetse no gusobanukirwa uruhare rwa buri wese mu kurera ubuzima (Human Reproduction and development responsabilities) nk’impamvu nyamukuru y’urugo. Izo tandukanyirizo zose zabereyeho kuzuzanya ; ntabwo zimwe ari nziza kurusha izindi, zose zikenewe kimwe muri uwo mugambi w’ubuzima wo kubyara no kurera. Atari ibyo, abagore n’abagabo nta mpamvu yo kubana yaba ihari.

    Ibibazo rero biza mu mibanire ni uko twiyumvisha ko mugenzi wacu agomba gutekereza no gukora ibintu nk’uko tubikora. Yabikora bitandukanye rero bikaturakaza, bikagera n’aho twabimutonganyiriza tukaba dukoze ku b’umuntu bwe. Kuko usanga n’ ibintu bisanzwe nko kuba avuga amarangamutima ye cyane (ku bagore), akenera umwanya wo guceceka akemura nk’ikibazo/stress(ku bagabo) biba byarabaye ikibazo kandi ari ibintu by’ingenzi mu buzima bwabo. Ibyo rero bitera mugenzi wawe kumva adashobora kuba uwo ariwe igihe cyose muri kumwe bikaba byamuviramo uburakari budashira, inzika, umubabaro,…No kuganira ugasanga ntibigishoboka kuko nta kumvana.

    Hari utuntu twinshi abagabo n’abagore bagonganiraho kandi buri wese yumva yakoze uko ashoboye ; uhereye ku nshingano mu rugo, kwereka mugenzi wawe urukundo, gushaka gufasha mugenzi wawe, amagambo dukoresha, ijwi tuvugamo, imibonano mpuzabitsina… kandi uburyo bwonyine bwo kubinyuramo gitwari ni ukwisobanukirwa no gusobanukirwa mugenzi wawe mu bumenyamuntu bwe (gender based Cognitive psychology).

    Urugo ni nk’akandi kazi kose ; nk’uko tutarambirwa kwambara neza buri gitondo tugiye ku kazi, duhora twitwara neza ngo tutakabura, duhora twiyungura ubwenge mubyo dukora ngo tuzamuke mu ntera ndetse ngo akazi dukora tugakore neza kandi ibyo tukabikora iminsi 6/7 rimwe na rimwe 7/7, niko n’urugo rukorerwa, cyane cyane ko ariho n’ umuntu amara amasaha make kurusha ku kazi(urumva biranoroshye !). Ariko byo nyamara niho hafatiye umuntu runini mu buzima bwe no mu marangamutima. Niho hakagombye kuba uburuhukiro bw’iby’isi bigora abantu aho kwimurira uburuhukiro mu kabari cyangwa mu rusengero.

    Nta kiza rero kidakenera akazi gahoraho. Ibyo kandi bisaba gusa gusobanukirwa mugenzi wawe, ukamenya kumuha ibyo yifuza n’ibifite agaciro kuri we. N’ubwo n’ibyawe wifuza gutanga ari byiza, ariko sibyo mugenzi wawe akeneye byibanze. Biragora mu bihe bya mbere ariko ntabwo bigora nko guhora mu ntambara cyangwa kuvutsa abana ababyeyi bombi. Ni nko kwiga ururimi rundi, iyo umaze kurumenya ntabwo biba bikinaniza uba usigaye usobanukirwa neza ibyo bavuze ntubangamirwe, ukamenya n’icyo usubiza.

    Ikindi n’ubwo byagora kwiga gushimisha no kubaha mugenzi wawe mu buryo abikeneyemo, ntawe byananira kuko usibye ko abigiriramo inyungu, nawe ubikiriramo, iyo anezerewe aragushimisha nawe. Ntabwo nzi ari “Igi n’inkoko” icyabanjirije ikindi, ariko nziko hari umwe utera, undi agahita yikiriza kuko biri magirirane. Wabona ari wowe urugendo rw’umunezero rutangiriyeho.

    Mvuze muri make mu bintu by’ igenzi byatuma urugo rw’ abakundanye bakiyemeza gushyira ubuzima hamwe, rugenda neza uko babyifuje, ariko ibyo kumenya ni byinshi ntabwo nabivuga hano byose ngo bihakwirwe nzajya mvugaho bicye bicye. Ariko wifuza gusobanukirwa byisumbuye ; dufite amahugurwa aba buri mezi 2 (Successful men-women Hood, mu Kinyarwanda/english/frensh, 25.000 Frws/$60) ; wasaba ibisobanuro byisumbuye kuri + 250 791 434 564/ +1 704 901 5421 (Call/ WhatsApp). Tugiramo na coaching( ubujyanama) y’ umuntu ku giti cye ku bitabiriye seminars.

    Sancta Marie
    © 2021 Wellife llc,
    Coaching &Counseling firm.
    Family &Human development.

    Source : http://www.ukwezi.rw/16/article/Ubuhamya-Uko-natandukanye-n-umugabo-wanjye-wambwiye-ko-ntazi-kuba-umugore-n-isomo-byampaye

  • Prof Claude Mambo Muvunyi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC – #rwanda #RwOT

    Prof Muvunyi yari asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba ari umuhanga mu bijyanye n'ibyorezo. Uyu mugabo yakoze ubushakashatsi butandukanye burimo ubujyanye n'indwara ya Hepatitis B, kanseri y'ibere n'ubundi bushakashatsi butandukanye.

    Asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by'agateganyo ku itariki 7 Ukuboza umwaka ushize, aho Urwego rw'Ubugenzacyaha (RBC) rwari rwatangaje ko yahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza. Dr. Nsanzimana yari yaragiye kuri uwo mwanya mu 2019.

    Prof Muvunyi azaba yungirijwe na Noella Bigirimana wari usanzwe akuriye Ishami ry'Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.

    Mbere yaho, kuva muri Gashyantare 2017, yabaye Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru wa RBC. Bigirimana ari mu Nama Nkuru y'Ikigo cy'ubushakashatsi cya AI Transparency Institute ndetse n'iya Youth Combating NTDs.

    Afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere mu rwego rw'ubuzima, akaba yarayikuye muri kaminuza ya Brandeis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Bigirimana kandi afite imyamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Cornell muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bijyanye n'ubumenyamuntu, Ubuzima na Sosiyete.

    Mu bandi bashyizwe mu nshingano muri RBC harimo Dr. Isabelle Mukagatare wagizwe ukuriye Ishami rya 'Biomedical Services'

    Prof Muvunyi ahawe izi nshingano mu gihe RBC ikomeje urugamba rwo kuyobora gahunda y'Igihugu mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, by'umwihariko ibikorwa by'ikingira biri gushyirwamo imbaraga muri iyi minsi.

    Mu bandi bahawe inshingano harimo Philippe Habinshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imicungire y'Ibiza mu gihe Benjamin Sesonga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu.

    Dr. Charles Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu Butabera.

    Hari kandi Divine Uwineza wagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri muri Minisiteri y'Uburezi. Jean Claude Kagaba yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Imari muri Kigo cy'igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana mu gihe Thérèse Uwimana yagizwe Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Amakuru mu Kigo cy'igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR.

    Noella Bigirimana yagizwe Umuyobozi Wungirije muri RBC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-claude-mambo-muvunyi-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rbc