Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yatsinze Gasogi United, AS Kigali ikubitirwa i Ngoma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego cya Mico Justin gihesheje intsinzi Rayon Sports imbere ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

    Wari umukino wa mbere MINISPORTS yongeye kwemerera abafana kugaruka mu kibuga nyuma y’ukwezi kurenga barahagaritswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

    Ntabwo abafana bari baje ari benshi bitewe n’uko MINISPORTS yasohoye amabwiriza amasaha y’umukino agiye kugera.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ukaba wari uw’umunsi wa 15 ari nawo usoza igice kibanza cya shampiyona ya 2021-22.

    Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota 9 ubwo Muvandimwe JMV yagiraga imvune agasimburwa na Mujyanama Fidele.

    Ku munota wa 20, Mackenzie yahinduye umupira ugenda ugana mu izamu rya Gasogi ariko umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 30 Gasogi United yabonye kufura yatewe na Marc Nkubana bawukuramo usanga Bugingo Hakim wahise atera adahagaritse ariko Kwizera Olivier awohoereza muri koruneri.

    Rayon Sports yahise ikora izindi mpinduka, Nsengiyumva Isaac wagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Byumvuhore Tresor.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka uko yafungura amazamu ariko amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Rayon Sports yari yakomeje kugenda ishaka igitego, yaje kukibona ku munota wa 63 gitsinzwe na Mico Justin ku mupira wari uhinduwe na Nizigimana Karim Mackenzie.

    Ku munota wa 68, Rayon Sports yakoze impinduka 2 za nyuma, Sanogo na Maxime bavuyemo hinjiramo Isaac Mitima na Elo Manga.

    Ku munota wa 71 Nkubana Marc yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu usanga Kwizera Olivier ahagaze imbere gato arirambura kuwukuramo biranga uboneza mu rushundura ariko umusifuzi avuga ko baraririye.

    Gasogi United yakoze ibishoboka byose ngo yishyure iki gitego ariko ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye, umukino urangira ari 1-0.

    Indi mikino y’umunsi wa 15 yabaye, Bugesera FC yatsinze Gicumbi 2-0, Etoile del’Est itsinda AS Kigali 2-0, Mukura VS 1-0 Etincelles ni mu gihe Musanze FC yatsinze Rutsiro 1-0.

    Izakomeza ku munsi w’ejo APR FC ikina Police FC, Marines na Kiyovu Sports na Gorilla FC na Espoir FC.

    11 Rayon Sports yari yabanje mu kibuga

    11 ba Gasogi United bari babanjemo

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Ni umukino warimo imibare myinshi

    Niyigena Clement yari ahagaze neza mu bwugarizi

    Kwizera Olivier ni we wari wabanje mu izamu rya Rayon Sports

    Sanogo Sulaiman ni umwe mu bakinnyi batagize icyo bafasha Rayon Sports, aha umunyezamu wa Gasogi United yamutanze umupira

    Mico Justin watsindiye Rayon Sports ahanganiye umupira na Nkubana Marc wari uhagaze neza mu bwugarizi bwa Gasogi United

    Manace ashaka uko acenga Nkubana Marc

    Ni umukino Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yakurikiranye

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier na we yari ahari

    Lomami Marcel yabonye amanota 3 bigoranye

    Nizigimana Karim Mackenzie watanze umupira wavuyemo igitego

    Ndizeye Samuel yari ahagaze bwuma mu bwugarizi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsinze-gasogi-united-as-kigali-ikubitirwa-i-ngoma-amafoto

  • Rayon Sports yatsinze Gasogi United itishimiye imisifurire #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yasoje igice cya mbere cya shampiyona kuko yatsinze umukino w'umunsi wa 15 Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wagaragayemo umwanzuro utavugwaho rumwe w'umusifuzi.

    Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi benshi barimo kapiteni wayo Muhire Kevin,Blaise Nishimwe,Iranzi Jean Claude na Onana,yihagazeho itsinda uyu mukino bigoranye cyane ko n'imikinire yayo itari ku rwego rwo hejuru.

    Gasogi United yayoboye umukino mu gice cya Mbere ariko ba rutahizamu bayo ntibigaragaza uko bikwiriye byatumye kirangira ari 0-0.

    Rayon Sports nk'ikipe nkuru yaje kwiba umugono Gasogi United iyitsinda igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Mico Justin ku mupira mwiza yahawe na Nizigiyimana Karim uzwi ku izina rya Makenzi.

    Iki gitego Rayon Sports yagerageje kukirinda ariko ku munota wa 69 Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Nkubana Marc ariko umusifuzi wo ku ruhande Saidi avuga ko rutahizamu wa Gasogi United wari waraririye yakingirije umunyezamu Kwizera Olivier.

    Amashusho yagaragaje ko uyu mupira utigeze unyura kuri uyu mukinnyi ndetse Nkubana yawuteye uhita werekeza mu rushudura cyane ko yabaze Kwizera wari wigiye imbere.

    Uwabonye iki gitego cyanzwe wese yemeje ko ari igitego byatumye na Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles avuga ko iyi kipe ye ivuye muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu wundi mukino wabaye ugatungura benshi,Etoile de l'Est yihereranye AS Kigali iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Ngoma.

    Ibitego bya Etoile de l'est byatsinzwe na J. Claude HARERIMANA kuri Penaliti na Samuel Chukwudi.AS Kigali yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Ramadhan NIYIBIZI yahawe umutuku.

    Uko imikino yose yagenze:

    Rayon Sports 1-0 Gasogi United
    Etoile de l'Est 2-0 AS Kigali
    Bugesera FC 2-0 Gicumbi FC
    Mukura VS 1-0 Etincelles FC

    Uko urutonde ruhagaze:

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatsinze-gasogi-united-itishimiye-imisifurire

  • Baranenga abayobozi babasiragiza igihe bakeneye serivisi mu nzego z’ibanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kutabonera serivisi ku gihe ngo bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo umwanya batakaza kandi hari indi mirimo ibabyarira inyungu bagakoze, bityo bagasaba inzego zibishinzwe kujya zubahiriza inshingano.

    Uwitwa Alex Karanganwa avuga ko mu minsi ishize yagiye kwaka serivisi ku biro by’Akagari kandi yari amaze igihe abyirukaho ariko nyuma akaza kubwirwa ngo azagaruke mu kwezi kwa gatanu.

    Ati 'Urebye ntabwo bakurikirana neza ibibazo by’abaturage kuko usanga harimo imikorere mibi y’inzego zo hasi, kubera ko ubushize nagiye ku kagari ngiye kubaza ibyerekeranye n’uko ntishoboye kuko ndi mu cyiciro cya mbere, arambwira ati aka kanya ntabwo byashoboka uzagaruke mu kwa gatanu, jye mbifata nko kunsiragiza kubera ko ikibazo kimaze igihe kandi bakizi'.

    Uwitwa Matilde Murekatete we yagize ati 'Duhora tujya ku murenge tugiye mu irangamimerere y’abana kugira ngo babone kode, tukagenda buri munsi bakatubwira bati ntabwo biri bukemuke, kandi twaherutse umwandikisha mu gitabo no muri mashine bakamushyiramo ureba uhagaze, ntabwo bikwiye kuko binyangiririza imirimo, kuko niba nari kurya ari uko mvuye mu kazi icyo gihe nkaba nagiye mu murenge kandi serivisi ndimo gushaka sinyibone ubwo urumva nta kintu kiba cyangiritse'.

    Mu ijambo Umukuru w’Igihugu aherutse kuvugira mu muhango wo gusoza amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze baheruka gutorwa, yabasabye kugabanya inama n’izindi gahunda baba bahugiyemo bakabanza bagakemura ibibazo by’abaturage bakirinda guhora babasiragiza.

    Yagize ati 'Abaturage bava hirya no hino bafite icyo bifuza bakagana abayobozi, yaba umuyobozi w’Akarere, yaba umuyobozi ku nzego izo ari zo zose, umuturage afite ikibazo kiremereye ndetse gisa n’icyundi, abaturage benshi bakabagana, baza bagera aho basanze abayobozi mu biro byabo aho bakorera kuko akenshi bibera mu biro gusa icyo bakoramo kindi ntukimbaze'.

    Akomeza agira ati 'Umuturage wavuye kure byamuvunnye yaba yagenze n’amaguru, yaba yafashe imodoka byamuhenze, we akahagera, agahera mu gitondo bakabwira abaturage ngo umuyobozi ari mu nama, igahera mu gitondo ikageza ni mugoroba, umuturage agafata imodoka cyangwa iy’amaguru agasubira iyo yaturutse, inama zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, bazindutse, babagezeho mukirirwa mubabwira ngo muri mu nama, ni nama ki?'.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana, avuga ko inama zitari iza ngombwa zidakwiye mu rwego rwo kurushaho korohereza abaturage kubona serivisi nziza kandi zinoze.

    Ati 'Ubu dufite uburyo bwinshi dukora inama haba ibyo bita WebEx, haba uburyo bwo kugira ngo uturere dukurikirane imirenge bajyeyo, nibura tujye kureba uko ibikorwa birimo gukorwa kurusha kugira ngo tujye mu nama, kandi mu by’ukuri iyo bikozwe gutyo usanga byihuta, abantu bakajya gukemura ibibazo by’abaturage aho kugira ngo duhamagaze abantu bose aho turi'.

    Abaturage basaba ko igihe abayobozi batari aho bakorera bajya babimenyeshwa ku buryo baba bazi neza ko uwo munsi umuyobozi adashobora kuboneka kuko byabafasha kurusha uko bagenda bizeye ko bari buhamusange ubundi bakamubura.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/baranenga-abayobozi-babasiragiza-igihe-bakeneye-serivisi-mu-nzego-z-ibanze

  • Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Umugambi wo Kwica Akeza wacuzwe bunasabira Mukase Kuburana Afunze #rwanda #RwOT

    REBA VIDEO YUKO IBURANISHA RYAGENZE

    Kuri uyu wa 27 Mutarama 2022 hatangiye kuburana ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo kuri Nyiranzabarushimana Marie Chantal,mukase, ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza Rutiyomba Elisie, Ubushinjacyaha ndetse bukaba bwasabiye uyu mugore gufungwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe agikurikiranyweho uruhare mu rupfu rwuyu muziranenge.

    Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Akeza yari amaze iminsi itatu aba mu rugo rwa Mukanzabarushimana mbere y'urupfu rwe kuko yari ahari nk'umushyitsi.

    Nyina wa Akeza yari yagiye mu zindi gahunda atari aho basanzwe babana, bituma se amuzana mu rugo rw'uwo mugore.

    Mu gitondo cyo ku wa 14 Mutarama 2022, Mukanzabarushimana yohereje umukozi guhaha, amutuma ibirimo amagi abiri y'amanyarwanda, biscuits ebyiri, imineke n'ibirayi bya Kinigi.

    Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko ko impamvu yamutumye 'amagi y'Amanyarwanda' kwari ukugira ngo atindeyo, undi abone uko agera ku mugambi we.

    Umukozi yagiye gushaka ibyo bari bamutumye atinda kubibona ajya mu dusantere tubiri.

    Abatangabuhamya basobanuye ko umukozi yatumwe amagi y'Amanyarwanda kugira ngo atindeyo kuko kuyabona bitari byoroshye.

    Hashingiwe ku rugendo yakoze rwamutwaye nk'isaha n'igice, ku buryo icyaha Mukanzabarushimana yari yagiteguye akagikora umukozi adahari ngo abe yatabara.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko yagarutse nyuma y'isaha, akigera mu rugo Mukanzabarushimana ahita arusohokamo aragenda kuko bahuriye mu muryango w'igipangu umwe yinjira undi asohoka.

    Umwana wa Mukanzabarushimana (we ni muto kuri Akeza) yari arimo kurira amukurikira, umukozi aramuterura amusubiza mu rugo nyina aragenda.

    Nyuma y'aho umukozi yagiye gushaka amazi ngo yoze uwo mwana wariraga kuko yari yiyanduje, agiye kuyashakira mu kidomoro ni bwo yasanze Akeza arimo yarohamye.

    Yagarutse atabaza. Yahise ahamagara nyirabuja, na we ahamagara se w'umwana, babwira n'abandi.

    Iperereza ryahise ritangira, Mukanzabarushimana ahakana kugira uruhare muri urwo rupfu mu mabazwa yose. No mu rukiko yakomeje kuruhakana.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugore yitwaje ko ngo yasize umwana mu cyumba akava mu rugo n'umukozi adahari bityo ko atamenya uko nyakwigendera yageze muri icyo kidomoro.

    Bwasobanuriye Urukiko ko bitumvikana uko uwo mwana yari kwicurika mu kidomoro gifite umunwa muto kandi atari anasanzwe azwiho ubukubaganyi, akaba yari na muremure.

    Ikindi bwagaragaje ni uko umubyeyi atapfa gusiga abana bonyine nta mukozi uri mu rugo. Bwibukije ko Raporo ya muganga yagaragaje ko umwana yishwe no kurohama.

    Iperereza ryerekanye ko ikidomoro umwana yaguyemo cyari hanze ya douche. Inkweto ze zasanzwe imbere y'icyumba cya mukase, bigakekwa ko yazimukuyemo mbere yo kumurohamisha.

    Se wa Akeza yavugiye mu ibazwa ko yavuye mu rugo mu masaha ya mu gitondo ku wa 14 Mutarama, akaza guhamagarwa abwirwa ko umwana yabuze, mu kanya gato akabwirwa ko basanze yarohamye.

    Hari umutangabuhamya wabwiye Ubushinjacyaha ko Mukanzabarushimana atakundaga umwana kuko atishimiraga umubano wa se na nyina wa Akeza.

    Yanavuze ko Mukanzabarushimana asanzwe azwiho ubugome ngo kuko yigeze no gusanga abana b'abaturanyi bamukoshereje, akabafata intoki akaziyoza umwanda.

    Ubushinjacyaha bwamusabiye gukurikiranywa afunzwe kuko icyaha yakoze yari yagiteguye kandi akagikorana ubugome.

    Mkanzabarushimana yahawe umwanya ngo yisobanure kubyo ubushinjacyaha bumushinja, maze nawe ahakana ibyo byose.

    Ubwo yitabaga urukiko, Mukanzabarushimana yavuze ko ku wa 14 Mutarama yagiye gusangira na Akeza n'umwana we nka saa Tatu za mu gitondo. Ngo uyu mwana nta bushake yari afite bwo kurya ku buryo mu ijoro ryabanje bari banahamagaye nyina bamubaza ibiryo akunda ku buryo babimushakira.

    Nyuma yo kubona atari kurya andi mafunguro, ngo ni bwo Mukanzabarushimana yasabye ko umukozi ajya kumugurira amagi y'Amanyarwanda, biscuits, imineke n'ibirayi bya Kinigi.

    Ngo umukozi yagarutse Mukanzabarushimana arangije kwitegura agiye kwa muganga kuko yari arwaye igifu kandi na Se wa Akeza yari azi ko iyo gahunda ihari.

    Yasobanuye ko yasohotse mu rupangu Akeza ari mu cyumba cye naho uwo mwana we wari umukurikiye umukozi akamuterura akamusubiranayo amuha biscuits.

    Yemeye ko bahuriye mu muryango w'igipangu amubwira ko yaha uwo mwana biscuits, indi akayijyanira Akeza.

    Yavuze ko avugana n'umukozi Akeza yari mu cyumba cye. Ngo yahise atega moto ajya kwivuriza Kwa Nyirinkwaya nyuma yo kuvugana n'umugabo we amubaza aho yajya kwivuriza.

    Yakomeje avuga ko ageze kwa Nyirinkwaya yibutse ko hari umuntu bafitanye gahunda yo kunyura mu rugo amuzaniye amafaranga kandi atasize abibwiye umukozi.

    Yahamagaye umukozi inshuro eshatu atitaba telefoni. Yahise ahamagara undi muntu wakundaga kugera hafi yo mu rugo amusaba ko yamubwirira umukozi iby'uwo uzana amafaranga.

    Yongeye guhamagara umukozi yumva ntihari, ahita amwihamagarira amumenyesha ko Akeza yabuze, undi na we ahita ahamagara umugabo we.

    Nyuma y'aho umukozi yongeye guhamagara amumenyesha ko asanze Akeza mu kidomoro cy'amazi.

    Mukanzabarushimana yabwiye umukozi ngo amukuremo amwambike, undi na we afate imodoka aze bamujyane kwa muganga.

    Yabonye imodoka imutwara agenda ahamagara n'umugabo ngo bahurireyo. Ngo yageze mu rugo ahasanga abagabo babiri atazi, nyuma n'umugabo we araza.

    Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana uko atekereza umwana yaba yarageze muri icyo kidomoro kandi nta kintu yari akurikiranyemo ndetse ari muremure, avuga ko na we yabyibajije ariko ubusanzwe umwana yakubaganaga.

    Yashimangiye ko Akeza yapfuye amaze iminsi itatu muri urwo rugo. Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana icy'uko abatangabuhamya bavuze ko yangaga abana umugabo we yabyaye ahandi, asubiza ko yashakanye na we asanzwe azi ko abafite bityo ko atabanga.

    Yavuze ko Akeza we yari asanzwe anaza muri urwo rugo akongera agasubira hamwe na nyina nta kibazo.

    Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana ibyo gusiragiza umukozi yari yatumye kugira ngo atindeyo, ahakana ko atigeze amusaba kujya mu dusantere tubiri kandi ko yumvaga amagi y'Amanyarwanda ari yo meza kuri Akeza kurusha ay'inkoko zindi.

    Ku cyo kuba umukozi yarabuze umwana akumuhamagara ntabihe agaciro agakomeza kuvuga ngo shakisha hose, yabihakanye nabyo.

    Yasobanuye ko kuba umukozi yaramumenyesheje ko asanze Akeza mu kidomoro cy'amazi agahita akupa telefoni, yashakaga kubanza kubibwira se.

    Umucamanza yamubajije icyo avuga ku gifungo cy'iminsi 30 yasabiwe, avuga ko bamureka agakurikiranywa adafunzwe kuko icyaha aregwa atagisibanganyiriza ibimenyetso ndetse akaba afite n'umwana wonka.

    Ibyo kuyoresha abana umwanda yabihakaniye Urukiko avuga ko ari ubwa mbere abyumvise.

    Umwunganizi wa Mukanzabarushimana yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwavuze ibimenyetso igihe cyabyo kitaragera.

    Yagaragarije Urukiko ko gutuma umukozi amagi y'Amanyarwanda nta kibazo kirimo kuko yari yamubwiye ngo nayabura agaruke.

    Kuba Ubushinjacyaha bwavuze ko yamusiragije akamutuma inshuro ebyiri, uwo mwunganizi yavuze ko umukozi yatumwe inshuro imwe nk'uko yabihamije mu ibazwa.

    Uwo munyamategeko yanagaragaje ko imvugo z'Ubushinjacyaha ku gihe umukozi yamaze iyo yatumwe zivuguruzanya, aho rimwe buvuga ko yamazeyo iminota 30, ahandi isaha n'ahandi isaha n'igice.

    Yanagaragaje ko umwana yakuwe mu kidomoro atarapfa agakorerwa n'ubutabazi bw'ibanze, hari nka saa Saba nk'uko umwe mu batangabuhamya yabihamije.

    Nyamara Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko umwana yasanzwe mu kidomoro yapfuye kandi mbere ya saa Sita.

    Umucamanza yabajije Mukanzabarushimana niba uko yabibonye atekereza ko umwana yiroshyemo cyangwa yaba yararoshywemo, undi ntiyahita asubiza mu buryo butaziguye.

    Umunyamategeko umwunganira yavuze ko kuba ibimenyetso bya gihanga bitaragaragaje ko umwana yaroshywe kandi n'abatangabuhamya ntibabivuge, hagomba kubaho guteganya ko yaba yariroshyemo cyangwa akaba yaranaroshywemo n'undi muntu ushobora no kuba ari umujura wari uvuye ahandi.

    Yagaragaje ko kwica ari umugambi wo gutegurwa ku buryo muri iyo minsi itatu Akeza yahamaze utari kuba wanogejwe neza.

    Ikindi ni uko Akeza yari yaje mu rugo byumvikanyweho nta gahato ku buryo Mukanzabarushimana atari bumwice kandi yaje amushaka.

    Icyo kuba umugabo we yarasuye nyina wa Akeza yataha bakarwana, uwo mwunganizi yavuze ko nta rwango yari afitiye mukeba we ahubwo ari ifuhe risanzwe.

    Uwo munyamategeko yavuze ko mu gihe uwo yunganira akiri umwere yaburana adafunze, hanakurikijwe ko nta mpamvu zikomeye zatuma aburana afunzwe.

    Icyakora yibukije ko Urukiko rwakwigenzurira igikwiye mu bushishozi bwarwo.
    Umucamanza yabajije uwo munyamategeko impamvu atanga yatuma Mukanzabarushimana adatoroka nk'uko Ubushinjacyaha bubivuga, asubiza ko ari ubwa mbere akurikiranywe kandi nta gipimo bufite n'ibihamya by'uko yatoroka.

    Yavuze ko ibimenyetso bya gihanga byamaze gufatwa ku buryo nta cyasibanganywa, bityo ko yarekurwa akaburana adafunzwe.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kuzagenzura impamvu Mukanzabarushimana yabajijwe kenshi niba atekereza ko umwana yarohamishijwe cyangwa yiroshye mu mazi ntabivugeho byeruye.

    Bwavuze ko impamvu zo kuba afite uburwayi zitahabwa ishingiro kuko anafunzwe yakomeza kwitabwaho n'abaganga nk'ibisanzwe.
    Ku cyo kuba afite umwana, Ubushinjacyaha bwavuze ko yacutse kandi ari kumwe na se ndetse hakaba hari n'imiryango yamwitaho.

    Bwanagaragaje ko icyaha yakoze cyahungabanyije bamwe ku buryo kumureka akaburana yidegembya bidakwiye.
    Urukiko rwavuze ko ruzasoma umwanzuro ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo tariki 2 Gashyantare 2022 saa Cyenda z'amanywa.

    Akeza Elisie Rutiyomba witabye Imana kumyaka 5 gusa yamavuko.
    Ni inkuru Dukesha Igihe.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ubushinjacyaha-bwasobanuye-uko-umugambi-wo-kwica-akeza-wacuzwe-bunasabira

  • U Rwanda rugiye gutangira kohereza imbuto z’ibigori muri RDC na Santrafurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    U Rwanda rurihagije ku mbuto y

    U Rwanda rurihagije ku mbuto y’ibigori ku buryo rugiye gutangira kuyigurisha hanze

    U Rwanda rwamaze kohereza imbuto nkeya zo gukorerwaho igerageza muri ibyo bihugu nk’uko byatangajwe na Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru RAB.

    Karangwa yagize ati 'Twamaze gutangira kugeragereza izo mbuto muri ibyo bihugu, kugira ngo turebe umusaruro zizatanga, tumenye niba zemera ubutaka n’ikirere byaho'.

    Karangwa yatangaje ko RDC ari ryo soko rinini kuko ari igihugu gikora ubuhinzi cyane, kandi n’igice kinini cy’icyo gihugu kikaba gifite ubutaka busa n’ubw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New Times.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi b’u Rwanda bagiranye ibiganiro n’Ikigo gishinzwe ubuhinzi muri Santrafurika, bareba uko izo mbuto zimeze muri icyo gihugu.

    Amasezerano ajyanye n’imbuto z’ibigori aje mu gihe u Rwanda rusigaye rubona ibigori bihagije isoko bikanasaguka, azafasha u Rwanda kongera ingano y’ibyo rwohereza mu mahanga, kuko ubu ibyo rutumiza bikiri byinshi ugereranyije n’ibyo rwoherezayo.

    Dr Karangwa yavuze ko u Rwanda, ubu rutubura imbuto y’ibigori ikubye kabiri iyo rwatumizaga mu mahanga mu myaka mikeya ishi.

    Yagize ati 'Imbuto dutubura yamaze guhaza isoko rihari mu gihugu, gahunda irakomeje yo gukangurira abahinzi b’Abanyarwanda guhinga imbuto z’indobanure ndetse no kohereza izo mbuto ku isoko ryo mu Karere'.

    U Rwanda rwahagaritse gutumiza mu mahanga imbuto y’ibigori, ingano ndetse na Soya guhera muri Nzeri 2021. Guverinoma y’u Rwanda yatumizaga toni 3.500 z’imbuto y’ibigori buri mwaka, ikishyura asaga Miliyari 6 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Kugeza ubu, u Rwanda rutubura imbuto nziza y’ibigori zigera kuri toni 8.875 harimo toni 7.207 z’imbuto y’ibigori bya 'hybrid’, hari kandi n’abikorera batubura imbuto ndetse na sosiyete zigera kuri 30 zikora ako kazi ko gutubura imbuto no kuzigeza ku bahinzi.

    Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, nta mafaranga yo gutumiza mu mahanga imbuto z’ibigori, ingano na soya yakozwe, kuko igihugu cyamaze kwihaza kuri izo mbuto.

    Dr Karangwa yongeraho ko ubu hataramenyekana amafaranga u Rwanda ruzungukira mu kohereza izo mbuto mu mahanga.

    Ati “Ariko tugendeye ku gaciro k’imbuto, na gahunda y’igihugu y’ubuhinzi bugamije ubucuruzi, twavuga ko twiteze kuzungukiramo byinshi”.

    Gahozaho Jean, utubura akanacuruza imbuto yishimiye kumva iyo nkuru, kuko byaba bitanze amahirwe y’isoko rinini bagurishaho imbuto, ndetse ko byakongera n’urwego rw’ubucuruzi bwabo.

    Yagize ati “Ikintu kijya kitugora cyane ni ukubona isoko tugurishaho imbuto dutubura, kuko dutubura nyinshi ziruta izikenewe ku isoko ryo mu gihugu, kandi tuba twashoye menshi mu butubuzi bwazo, rimwe na rimwe ugasanga bituviramo ibihombo”.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/u-rwanda-rugiye-gutangira-kohereza-imbuto-z-ibigori-muri-rdc-na-santrafurika

  • Umuforomo yegukanye Moto ya kabiri muri Tombola ya Canal+ Rwanda #rwanda #RwOT

    Iyi Tombola iri muri poromosiyo CANAL+ yari yarateguye mu mpera z’umwaka wa 2021 mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo, ibafasha kuryoherwa n’iminsi mikuru bahabwa impano zinyuranye.

    Ku ya 26 Mutarama 2022, mu karere ka Nyagatare niho hatangiwe MOTO ya kabiri yegukanywe na Ruganzu Gerard usanzwe ari umuforomo. Iki gihembo yagishyikirijwe n’umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA.

    Gerard watomboye iyi moto yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, ndetse avuga kuba yegukanye iyi MOTO ari iby’agaciro gakomeye kuko mu banyarwanda bose batunze CANAL+ kuba ariwe watoranyijwe ari umugisha.

    Yagize ati “Nsanzwe ngura ifatabuguzi ritandukanye rya CANAL+. Hari igihe ngura irya 5,000 Frw cyangwa se irya 20,000 Frw nshaka kureba imikino inyuranye. N’ibyagaciro kuba ari njye watoranyijwe nkatsindira iyi moto. Icyo nashishikariza abantu ni ukugura ibikoresho bya CANAL+ haba Dedoder ndetse n’ifatabuguzi.

    Uretse uwatsindiye Moto, abandi banyamahirwe bahawe ibihembo birimo Smart TV ebyiri, Telefone ya Samsung S20 ndetse n’amakarita yo guhaha afite agaciro k’ibihumbi 30.000 Frw.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2022, CANAL+ yatangije indi poromosiyo yo gufasha abanyarwanda kuryoherwa n’imikino y’igikombe cy’Africa. Dekoderi n’ibikoresho byose byashyizwe ku bihumbi 5,000 Frw mu gihe igiciro cya Installation nacyo cyagizwe ibihumbi 5,000 Frw. Ku basanzwe batunze Dekoderi za CANAL+, iyo umukiliya aguze ifatabuguzi, ahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+.

    Umukiliya wa Canal+ wifuza kugura ifatabuguzi ashobora kugana iduka rya Canal+ rimwegereye cyangwa agakoresha telefoni ngendanwa, aho kuri MTN MOMO akanda (*182*3*1*4#), mu gihe kuri Airtel Money akanda (*500*7#) cyangwa se akifashisha Ecobank Mobile App.

    *****

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Umuforomo-yegukanye-Moto-ya-kabiri-muri-Tombola-ya-Canal-Rwanda

  • Kigali : Imodoka yafashwe n’inkongi iri mu muhanda irashya irakongoka #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka y’imodoka yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022 ubwo yari igeze kuri Feu Rouge yerecyeza Rwandex.

    Ababonye iyi nkongi yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, batunguwe n’ibyabaye kuko bagiye kubona bakabona irahiye gusa nta muntu n’umwe wahiriyemo.

    Bamwe mu bazi iby’imiterere y’ibinyabiziga, bavuga ko impanuka nk’izi zikunze kuba ku modoka zishaje aho byanagiye bigaragara ku modoka zimwe mu Mujyi wa Kigali.

    Mu ntangiro z’uku kwezi na bwo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka y’inkongi yafashe imodoka yari iparitse mu rugo rw’umuturage na yo igashya igakongoka.

    Iyi modoka yahiye kuri uyu wa Kane, yafashwe n’inkongi irashaya irakongoka abantu bareba mu gihe ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryahageze yamaze gukongoka.

    SSP Irere Rene, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagize ati 'urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariko yari yarangije gukongoka.'

    SSP Irere Rene yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Imodoka-yafashwe-n-inkongi-iri-mu-muhanda-irashya-irakongoka

  • Kobe Bryant n'umukobwa we bakorewe ikibumbano aho bakoreye impanuka ya Kajugujugu #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Kobe Bryant wakunzwe na benshi mu bakunzi ba Basketball n'imikino muri rusange n'umwana we Gianna Bryant bakorewe ikibumbano cyashyizwe ahantu kajugujugu bari barimo yakoreye impanuka muri Leta ya California.

    Iki kibumbano cyashyizweho kuri uyu wa Gatatu,nyuma y'imyaka ibiri aba bombi n'abandi bantu bari kumwe muri kajugujugu bakoreze impanuka yahitanye ubuzima bwabo bose.

    Icyo kibumbano cyakozwe n'umunyabugeni Dan Medina kigaragaza Kobe Bryant mu myenda ye y'Ikipe ya Los Angeles Lakers, ukuboko kwe kuri ku rutugu rw'umukobwa we, Gianna na we wambaye umwenda w'iyi kipe afashe umupira wa Basketball ku ruhande rwe.

    Medina yatangarije NBC Los Angeles ko icyo kibumbano gipima ibilo 72.5 yakizanye aho hantu ku isaha bapfiriyeho kandi ko kizagera igihe kihakurwa.

    Munsi y'ikibumbano, handitseho amazina yabo n'ay'abandi bantu barindwi baguye mu mpanuka.

    Ku cyumweru tariki 26 Mutarama 2020 ku masaha y'umugoroba i Los Angeles nibwo inkuru y'incamugongo mu bakunzi ba Basketball n'abazi Kobe Bryant yamenyekanye ko yapfiriye mu mpanuka y'indege, hari mu rucyerera kuwa mbere ku masaha yo mu karere kacu.

    Kobe wari ufite imyaka 41 kandi amaze imyaka ine asezeye gukina mu babigize umwuga, yapfanye n'umukobwa we Gianna (13) n'abandi bantu barindwi ubwo bari muri kajugujugu bagiye ku mukino w'ikipe y'umukobwa we.

    Bimwe mu byo wamenya kuri Kobe

    Yavukiye i Philadelphia muri Amerika, ariko afite imyaka itandatu yimukana na se Joe Bean Bryant wari ugiye gukina basketball mu Butaliyani nyuma y'uko yari atakibona ikipe imushaka muri NBA aho yari amaze gukina imyaka umunani.

    Kobe yatangiye gukina basket nyabyo ari mu Butaliyani aho yabanye n'ababyeyi be imyaka umunani, nyuma bataha muri Amerika aho se Joe yatangiye imirimo yo gutoza.

    Kobe yize amashuri yisumbuye gusa maze mu 1996 ku myaka 17 ahita yinjira muri NBA, imyaka 20 yakurikiyeho yabaye iy'amateka kugeza mu 2016, kandi nta yindi kipe yakiniye uretse Lakers.

    NBA ivuga ko Kobe yagize 'career' y'intangarugero. Yatwaye ibikombe bitanu bya NBA, yabaye MVP (Most Valuable Player) inshuro ebyiri ku mukino ya nyuma (play-offs), kandi niwe mukinnyi wayitsindiye Los Angeles Lakers amanota menshi kurusha abandi bose kugeza ubu, ibi bituma bamwe bamushyira mu mpaka z'umukinnyi mwiza w'ibihe byose muri NBA.

    Ubwe yihaye akabyiniriro ka 'Black Mamba', aho mu kiganiro n'abanyamakuru yavuze ati: 'Iyo nkandagiye mu kibuga mpinduka gutyo. Mba iyo nzoka y'inkazi.'

    Kobe Bryant yamamaye muri NBA ataragira imyaka 20 ubwo yatwaraga irushanwa rya Slam Dunk Contest mu 1997 ndetse atorwa n'abafana mu bakinnyi batangira mu mukino wa All-Star mu 1998 nubwo bwose mu ikipe ye yari ataratangira kubanza mu kibuga.

    Mu myaka ya 2000 yatwaye ibikombe bitatu byikurikiranya ari kumwe na Lakers, ndetse kugeza ubu ni wa kane mu batsinze amanota menshi (33,643) mu mateka ya NBA inyuma ya Kareem Abdul-Jabbar, Karl Malone, na LeBron James.

    Mu 2006 yarigaragaje bikomeye mu mukino bakinnye na Toronto Raptors ubwo yatsindaga amanota 81 wenyine, ibyo bituma aba uwa kabiri inyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 100 mu mukino mu 1962.

    Kobe yarangije gukina muri NBA muri uwo mujyo nyine kuko ku mukino we wo gusezera mu 2016 yakoze ibidasanzwe agatsinda amanota 60 wenyine.

    Kobe yakinnyi imikino 1,346 muri NBA, kuri buri mukino yatsindaga ikigereranyo cy'amanota 25, agakora 'rebounds' eshanu, agatanga 'assists' enye.

    Mu myaka 10 ya mbere ya 'career' ye Kobe yambaye numero 8, bigeze mu 2006 arahindura yambara 24, aho yavuze ko byari igikorwa cyo kuvugurura urwego rwe mu myaka ikurikiyeho.

    Yabigezeho kuko ubwo yari yambaye numero 8 yatsinze amanota 16,777 naho yambaye 24 atsinda amanota 16,866. Izo numero zombi ubu zashyizwe mu zubashywe kuko nta wundi mukinnyi ushobora kuzambara mu mateka ya Lakers.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kobe-bryant-n-umukobwa-we-bakorewe-ikibumbano-aho-bakoreye-impanuka-ya

  • Antoine Cardinal Kambanda yizihije imyaka itatu amaze abaye Arkiyepiskopi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Arkidiyosezi ya Kigali, ubutumwa buriho bugira buti: 'Isabukuru Nziza kuri Arkiyepiskopi wacu Antoine Cardinal Kambanda'.

    Ubwo butumwa kandi bukomeza bugaragaza igihe cardinal yaherewe inkoni y’ubushumba: 'Imyaka 3 irashize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arkidiyosezi ya Kigali (27/1/2019-27/1/2022). Nyagasani akomeze amwongerere imbaraga n’ubuhanga kugira ngo abashe kurangiza ubutumwa yamutoreye'.

    Arkiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yizihije isabukuru ye ndetse n’imyaka itatu ishize ahawe inkoni y’ubushumba muri Arkidiyosezi ya Kigali, mu gihe hashize amasaha make hamenyekanye intumwa ya Papa mu Rwanda.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Mutarama 2022, ni yo yemeje ko Reverend Monsignor Arnaldo Catalan, aba Intumwa ya Papa mu Rwanda.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/antoine-cardinal-kambanda-yizihije-imyaka-itatu-amaze-abaye-arkiyepiskopi-wa-kigali