Category: Uncategorized

  • Umuforomo yegukanye Moto ya kabiri muri tombola ya Canal+ Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi tombola yateguwe n'ubuyobozi bwa Canal+ Rwanda mu rwego rwo gushimira abakiliya bayo, ibafasha kuryoherwa n'iminsi mikuru bahabwa impano zidasanzwe.

    Ibi bihembo byatanzwe ku wa 26 Mutarama 2022, bitangirwa mu Karere ka Nyagatare ari naho umuforomo witwa Ruganzu Gerard yaherewe icye, agishyikirijwe n'Umuyobozi wa Canal+, Sophie Tchatchoua.

    Ruganzu watomboye moto mu byishimo byinshi yavuze ko kuba yayegukanye ari iby'agaciro gakomeye.

    Ati “Nsanzwe ngura ifatabuguzi ritandukanye rya Canal+. Hari igihe ngura iry'ibihumbi 5 Frw, ibihumbi 20 Frw nk'iyo nshaka kureba imikino itandukanye. Ni iby'agaciro kuba ari njye watoranyijwe nkatsindira iyi moto.'

    Ruganzu yashishikarije Abaturarwanda kugura ibikoresho bya Canal+ n'ifatabuguzi cyane ko hariho n'ubwasisi.

    Uretse uwatsindiye moto, abandi banyamahirwe bahawe ibihembo birimo televiziyo ebyiri, telefone ya Samsung S20 n'amakarita yo guhaha afite agaciro k'ibihumbi 30 Frw.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2022, CANAL+ yatangije poromosiyo yo gufasha Abanyarwanda kuryoherwa n'imikino y'Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cameroun.

    Dekoderi n'ibikoresho byose byashyizwe ku bihumbi 5 Frw mu gihe igiciro cya installation nacyo cyagizwe ibihumbi 5 Frw.

    Abasanzwe batunze dekoderi za Canal+ na bo batekerejweho muri iyi poromosiyo kuko umukiliya uguze ifatabuguzi ahabwa iminsi 15 areba amashene yose.

    Ruganzu Gerard usanzwe ari umuforomo ukorera mu Karere ka Nyagatare ni we wegukanye moto ya kabiri muri tombola ya Canal+ Rwanda

    Byari ibyishimo kuri Ruganzu watsindiye moto muri tombola ya Canal+

    Hari abatsindiye amakarita yo guhaha mu mahahiro akomeye

    Uyu mugabo yatsindiye televiziyo muri tombola ya Canal+

    Umwe mu batsindiye telefone muri iyi tombola ubwo yayishyikirizwaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuforomo-yegukanye-moto-ya-kabiri-muri-tombola-ya-canal-rwanda

  • Kigali: Imodoka yahiriye mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umushoferi yabonye ko imodoka itangiye gucumba umwotsi, agahita ayivamo ariko yo ikomeza kwaka.

    Mu magambo make, umushoferi wayo Ntaganzwa Soda yabwiye IGIHE ko nta byinshi yavuga bitewe n'uko ataratuza.

    Yagize ati 'Rero muri kumpamagara muri benshi kandi ndacyari muri parapara, ibiki byose n'ibyo nkiri gutegura bindi ngomba gushyira ku murongo mwakihangana mukampamagara maze gutuza.'

    Byasabye gutegereza Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi, ariko naryo ryahageze risanga iyo modoka yakongotse.

    Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko icyateye iyo nkongi kitaramenyekana ariko ko iperereza rikomeje.

    Yagize ati 'Impanuka yo twayimenye, yageze I Gikondo ifatwa n'inkongi y'Umuriro hanyuma urwego rwa Polisi rushinzwe gutabara no kuzimya ahabaye inkongi rurahagera rurayizimya ariiko yari yarangije gukongoka. Iperereza rigiye gukorwa kugira ngo impamvu yabiteye imenyekane neza.'

    Yakomeje asaba abashoferi kurushaho gukoresha isuzuma ry'ibinyabiziga byabo mu rwego rwo kwirinda impanuka nk'izo zishobora kuba.

    Ati 'Ubutumwa twatanga ni uko abantu barushaho kujya bakoresha isuzuma ry'ibinyabiziga byabo ku gihe, kuko umushoferi yavuze ko nta tabi yari ari kunywa, kandi ngo nta kindi kintu yari afite cyateza inkongi muri iyo modoka.'

    Ubusanzwe impanuka nk'izi ntizikunze kubaho ariko zishobora kuba zitewe ahanini no kuba insinga z'imodoka zakoranaho zigateza circuit biturutse ku kuba zarashyizwemo nabi cyangwa zarangiritse n'ibindi bitandukanye.

    Mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo kuri feu rouge, ugana Rwandex imodoka yafashwe n'inkongi irakongoka.

    Ibi byabaye ahagana saa Sita z’amanywa. Ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka. pic.twitter.com/ekMghgDihZ

    — IGIHE (@IGIHE) January 27, 2022

    Imodoka yafashwe n’inkongi, ihira mu muhanda ubwo yari igeze hafi Rwandex mu Mujyi wa Kigali

    Imodoka yazimijwe yamaze gushya yose hasigaye ibyuma by’inyuma gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imodoka-yahiriye-mu-muhanda

  • Itangazo: NIYONYEZE AGNES yasabye guhindura amazina akitwa MUHIRE Marie Agnes #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIYONTEZE AGNES yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUHIRE Marie Agnes mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu byangombwa.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niyonyeze-agnes-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-muhire-marie-agnes

  • Itangazo: MANZI Hussein yasabye guhindura amazina akitwa MANZI Arsène #rwanda #RwOT

    Uwitwa MANZI Hussein yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MANZI Arsène
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje no mu bindi byangombwa.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-manzi-hussein-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-manzi-arsene

  • Hakenewe imitekerereze mishya izagabanya ikibazo cy’abimukira – Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko iki kibazo cy’abimukira n’urujya n’uruza kimaze igihe kandi cyagiye kigaruka cyane mu biganiro hagati ya Afurika n’u Burayi, n’ubwo byageze aho bigahagarara. Ni yo mpamvu yavuze ko hakwiye imitekerereze mishya kuri politiki y’urujya n’uruza haba imbere ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

    Yagize ati 'Abanyafurika mbere na mbere bizabaha umutekano nibaramuka bagumye mu bihugu byabo ariko nanone bakoroherezwa kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi, ibi bizatuma ibi bibazo bigabanuka.'

    Yanagaragaje ko iki kibazo cyatumye habaho impfu zitari nke z’abafata ingendo ziteye ubwoba, ndetse binongerera imbaraga ubwiyongere bw’ibyaha.

    Perezida Kagame yashimangiye ko inzira nziza yo gukemura ibibazo by’abimukira bigomba gushingira ku kubanza gukemura ikibazo cy’icyuho mu kubona igishoro ku muntu, nk’impavu y’ikibazo kiriho ubu.

    Yagize ati: 'Uburyo bwiza bw’igihe kirambye ni ugukorera hamwe tugakemura icyuho kigaragara mu kubona igishoro ku muntu, ni ryo shingiro ry’ikibazo kiriho ubu, tukongera gushimangira inshingano zacu mu gutanga ubutabazi kuri ba bandi babukeneye.'

    Ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki Kyriakos Mitsotakis yavuze ko hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo urubyiruko rw’Abanyafurika mu bihe biri imbere bazishimire kuguma mu bihugu byabo.

    Yagize ati: 'Dukeneye kugira icyo dukora ku kigero gishoboka kugira ngo urubyiruko rw’Abanyafurika bagire impamvu zo kuguma mu bihugu byabo ndetse bahabwe iby’ibanze bibafasha.'

    Yakomeje avuga ko u Burayi bukwiriye gushyiraho amategeko ahamye ndetse kandi atanga amahirwe. Ndetse ko ibihugu bikwiye kurinda imipaka yabyo bityo hakaba hakwiye kwita ku buryo buhamye bwo kuyirinda.

    Perezida Kagame we yavuze ko kugira ngo ibi bizagerweho bakwiye kurebera hamwe neza intandaro itera ubwimukira, anagaragaza ko impamvu y’ingenzi ari ubusumbane mu mahirwe hagati y’imigabane yombi, Afurika n’u Burayi.

    Yasoje agaragaza ko urubyiruko rwa Afurika rukwiriye kubaho ubuzima bwiza, butanga umusaruro kandi butekanye haba mu bihugu rukomokamo cyangwa n’ahandi muri Afurika.

    Uretse Perezida Kagame na Minisiri w’Intebe w’u Bugereki Kyriakos, iki kiganiro mpaka kandi kitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita ndetse nabandi.

    Iyi Fondasiyo ya Afurika n’Uburayi n’Amahanga, intego yayo ni ubukangurambaga no kwimakaza ubufatanye nyabwo, bwuzuye kandi butanga impinduka hagati ya Afurika n’u Burayi. Ibi biganiro bikaba bitegurwa mbere y’Inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), ikaba iteganyijwe hagati muri Gashyantare 2022.

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/hakenewe-imitekerereze-mishya-izagabanya-ikibazo-cy-abimukira-kagame

  • Musenyeri Arnaldo Catalan yatorewe kuba Intumwa ya Papa mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Musenyeri Arnaldo Catalan yagizwe Intumwa ya Papa mu Rwanda

    Musenyeri Arnaldo Catalan yagizwe Intumwa ya Papa mu Rwanda

    Byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022, mu itangazo ryayo rigaragaza ko Musenyeri Arnaldo Catalan ari we Ntumwa ya Papa mu Rwanda bivuga Apostolic Nuncio to the Republic of Rwanda.

    Musenyeri Arnaldo Catalan yari intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Bushinwa, asimbuye Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ wagizwe Intumwa ya Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.

    Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ ucyuye igihe, nyuma yo kwerekeza muri Iran aho yahawe ubutumwa, yasezeye kuri Perezida Paul Kagame tariki 26 Nyakanga 2021, ubwo yari yamwakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro.

    Musenyeri Andrzej JOZWOWIC, ubwo yasezeraga kuri Parezida Kagame mu mwaka wa 2021 nyuma y

    Musenyeri Andrzej JOZWOWIC, ubwo yasezeraga kuri Parezida Kagame mu mwaka wa 2021 nyuma y’imyaka ine yari amaze mu butumwa mu Rwanda

    Mu myaka ine Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ amaze muri ubwo butumwa yakoreraga mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagiye irushaho gutera imbere, aho yanabonye Cardinal bwa mbere mu mateka, ari we Antoine Cardinal Kambanda wahawe ubwo butumwa na Papa Francis mu mwaka wa 2020.

    Musenyeri Andrzej JOZWOWIC yavukiye muri Pologne mu 1965. Yasoje ubutumwa bwe mu Rwanda mu mwaka wa 2021.

    Kanda HANO urebe imyanzuro yose yatangarijwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/musenyeri-arnaldo-catalan-yatorewe-kuba-intumwa-ya-papa-mu-rwanda

  • Nta hantu na hamwe haba umugambi wo gukingira umuntu ku gahato – Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabitangaje ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya RBA, aho yavuze ko abaturage barenga miliyoni 8 bamaze gukingirwa umuntu atavuga ko harimo abakingiwe ku gahato kuko bitanashoboka kubikorera umuntu.

    Yagize ati 'Kugira ngo utere umuntu urushinge umushyiremo umuti ntabwo wabikora ku gahato, hari nk’ibindi wakora ku gahato ariko gukingira umuntu umutera urushinge yicaye yiteguye ntabwo wabikora ku gahato'.

    Akomeza agira ati 'Nibwira ko nta hantu na hamwe haba umugambi wo gukingira abantu ku gahato, ahubwo uwakingiwe ni we ushobora gusobanura ko yakingiwe ku gahato kubera ko yasobanuriwe, kubera ko yabibwirijwe, kubera ko wenda atari yakabisobanukiwe neza, ariko abenshi bagiye bagira kutabyumva vuba iyo baganirizwaga barakingirwaga, icyo gihe ashobora gukingirwa yaganirijwe we akabyita ko byabaye agahato'.

    Gusa ngo hari n’umubare nubwo atari munini wagiye uganirizwa ariko ntibabyumve bagahitamo kugenda mu bindi bihugu ariko na ho bagerayo bakabwirwa ko na ho barimo gukingira.

    Kuba hari umubare muke w’abantu batarasobanukirwa neza n’akamaro ko gukingirwa ngo si bo bakwiye guherwaho bavuga ko hari abantu bakingirwa ku gahato kuko bidashoboka ahubwo ngo habaho kubyumva umuntu atinze.

    Kuba mu Rwanda hamaze gukingirwa umubare mwinshi w’abarutuye ngo ni bimwe mu bimaze gufasha gutuma abantu batarwara ngo bazahazwe na Covid-19 ku buryo bajyanwa mu bitaro kubera ko urukingo rwongera ubudahangarwa bw’umubiri bityo bigatuma uruhawe ashobora guhangana n’icyorezo, bitandukanye n’utararuhawe.

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/nta-hantu-na-hamwe-haba-umugambi-wo-gukingira-umuntu-ku-gahato-gatabazi