Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame mu banyapolitiki b'Abanyafurika bakurikirwa kurusha abandi kuri 'Twitter' – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu, abantu miliyoni 24 nibo bakurikira abakuru b'ibihugu 10 ba mbere bakurikirwa muri Afurika.

    Hashingiwe ku bwinshi bw'ababakurikira, uru ni urutonde rw'abakuru b'ibihugu bakurikirwa kurusha abandi muri Afurika.

    Perezida wa Misiri, Abdelfattah Elsisi

    Akurikirwa na miliyoni 5.5 z'abantu ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni Perezida wa gatandatu wa Misiri aho yatangiye gukoresha Twitter mu 2014. Ubwo aheruka gutambutsa ubutumwa kuri uru rubuga hari ku itariki ya 25 Mutarama 2022.

    Ubutumwa bwe bwibanda ku bukungu, ubuzima, uburezi n'ibindi bireba igihugu cye.

    Perezida wa Misiri, Abdelfattah Elsisi

    Visi Perezida wa Kenya, William Ruto

    Akurikirwa n'abantu miliyoni 4.4 kuri Twitter aho yatangiye gukoresha uru rubuga mu 2011, akaba ari umwe mu banyepolitiki bamaze igihe kinini bakoresha uru rubuga. Ubutumwa akunda gutambutsa kenshi bwibanda ku nshingano ze.

    Visi Perezida wa Kenya, William Ruto

    Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari

    Akurikirwa na miliyoni 4 kuri Twitter, aho yatangiye gukoresha uru rubuga mu 2014. Aheruka gutambutsa ubutumwa muri Kamena umwaka ushize, akaba atorongera kubikora nyuma y'aho Igihugu cye gifunze ikoreshwa rya Twitter kubera kutumvikana n'ubuyobozi bw'urwo rubuga nkoranyambaga.

    Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari

    Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame

    Umukuru w'Igihugu akurikirwa n'abantu miliyoni 2.5 aho yatangiye gukoresha Twitter muri Gicurasi 2009, ni umwe mu bamaze igihe kinini bakoresha uru rubuga. Akunze gutambutsa ubutumwa butandukanye bwibanda ku nshingano ze ndetse n'uburebana n'ubuzima bwite.

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame

    Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni

    Akurikirwa n'abagera kuri miliyoni 2.4, akaba yaratangiye gukoresha uru rubuga muri Werurwe 2010. Mu butumwa akunda gushyiraho harimo ubujyanye n'inshingano ze.

    Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni

    Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo

    Akurikirwa n'abagera kuri miliyoni 2.1 kuri Twitter, aho yatangiye gukoresha uru rubuga muri Gashyantare 2011. Akunze gukoresha uru rubuga mu gutanga amakuru ku bijyanye na gahunda n'imishinga ya Guverinoma.

    Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo

    Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa

    Akurikirwa na miliyoni 2.1 akaba yaratangiye gukoresha uru rubuga muri Mutarama 2015.

    Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa

    Perezida wa Senegal, Macky Sall

    Yatangiye gukoresha Twitter mu Ukwakira 2010, akaba akurikirwa n'abagera kuri miliyoni 1.8.

    Perezida wa Senegal, Macky Sall

    Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed

    Perezida wa Ethiopia yatangiye gukoresha Twitter muri Nzeri 2019, akaba akurikirwa n'abagera kuri miliyoni 1.1 bareba ibyo ashyiraho, byiganjemo inshingano ze. Uyu mugabo yakunze gukoresha uru rubuga ubwo yari ku rugamba ahanganye n'Ingabo za TPLF mu minsi ishize.

    Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed

    Perezida wa Tanzania, Samia Suhulu

    Perezida wa Tanzania Samia Suhulu yatangiye gukoresha Twitter muri Nyakanga 2014, akaba akurikirwa n'abarenga ibihumbi 904.

    Perezida wa Tanzania, Samia Suhulu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-mu-banyepolitiki-bakurikirwa-kurusha-abandi-kuri-twitter

  • Indirimbo zagufasha kuryoherwa na weekend – #rwanda #RwOT

    Mu gihe turi kwinjira muri weekend ya nyuma ya Mutarama, twakoze urutonde rw'indirimbo zishobora kugufasha kuryaherwa na weekend, na cyane ko indirimbo zimwe na zimwe zishobora kuba zitazwi ariko ari nziza.

    Mascarade

    Mu bahanzi bafite indirimbo nshya harimo Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda Marie-Pierra Kakoma umaze kwamamara nka Lous and The Yakuza. Iyi ndirimbo yahuriyemo na mugenzi we YEИDRY ukomoka muri République Dominicaine, aho bayise 'Mascarade'.

    Lous and the Yakuza agezweho mu bihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa. Uyu mukobwa ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umuraperi ndetse akaba n'umurika imideli. Avuka kuri se wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na nyina w'Umunyarwandakazi.

    Aririmba cyane mu Gifaransa ariko avuga ko n'Ikidage n'Igiswahili nabyo abyifashisha mu muziki we ndetse hakaba hari amagambo amwe akoresha mu ndirimbo ze akura mu rurimi rw'Ikinyarwanda.

    Control Your Mind

    Ni indirimbo yahuriyemo Jumper Keellu, OMO LAB, Big Rachel, Nkasa, Dj Ace Ke na Dj PiaA. Jumper Keellu usanzwe atunganya indirimbo, wahurije hamwe aba bahanzizwi cyane mu gutunganya umuziki wo mu bwoko bwa Electronic Dance Music (EDM). Yakoze izindi ndirimbo zirimo 'I Miss You' yahuriyemo na Symphony, 'Boy from Mars' yakoranye na Ariel Wayz n'izindi.

    100%

    Iyi ndirimbo ni iya Uwizeyimana Hamissi ukoresha amazina ya 'Malizuku' mu muziki. Aririmba injyana ya Afrobeat, iyi ikaba ari indirimbo ya gatanu igiye hanze.

    Want you back

    Ni indirimbo ya Nel Ngabo iri kuri album yise 'RNB 360'. Ivuga ku bakundanye bakaza gutandukana ariko umwe muri bo akanga kuva ku izima akibutsa mugenzi we ibihe byiza bagiranye.

    Uretse iyi ndirimbo yashyiriye hanze amashusho kuri 'RNB 360,' hariho izindi ndirimbo nka 'Perfect', 'Keza' yahuriyemo na Buravan, 'Henny', 'Muzadukumbura' yakoranye na Fireman, 'Bindimo' yahuriyemo na Kevin Ska na Fireman, 'Takalamo' yakoranye na Platini P, 'Uzanyibuka', 'Church boy' ye na Angel Mutoni, 'Mutuale' yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na 'Waiting.'

    Singitinya

    Ni indirimbo nshya y'umuhanzikazi ukizamuka witwa Diane Umutoniwase. Niyo ndirimbo y'uyu muhanzikazi ya mbere akoze. Mu muziki we, yibanda ku ndirimbo zo guhimbaza Imana. Iyi ndirimbo ivuga ku neza y'Imana n'uburyo abayizera batagitinya kuko iba ibari hafi.

    Imvururu mu mutwe

    Ni indirimbo y'umuhanzi Karigombe igaruka ku ngaruka abantu batewe na COVID-19 bigatuma bagira ibitekerezo byinshi mu mutwe ku buryo bigera aho bavuga ko bamaze kuzana imvururu mu mutwe.

    Vibe

    Ni indirimbo y'umuhanzikazi Thabita Uwizerwa uzwi nka Tabz ubu usigaye ukorera umuziki muri Kenya. Ni indirimbo y'urukundo igaruka ku muntu ukunda undi mu buryo buhebuje.

    Boom

    Ni indirimbo y'umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi Alyn Sano. Niyo ya mbere uyu muhanzikazi ashyize hanze iri kuri album nshya ari gukora izajya hanze mu minsi iri imbere. Ni indirimbo y'urukundo, igaruka ku mukobwa utaka umusore bakundana avuga ko ari we umutima we uhora utekereza.

    Something

    Ni indirimbo iri kuri Extended Play (EP) nshya ya Man Martin yise 'Tunes of the people (TOP)' cyangwa se 'Injana za rubanda'. Ni indirimbo yakoze biturutse ku bafana be babimusabye. Iyi EP y'uyu muhanzi izaba iriho indirimbo zirimo ebyiri yamaze gushyira hanze zirimo 'Jelas' yashyize hanze mu mezi ashize na 'Something' yashyize hanze mu minsi mike ishize.

    N'ubu Ni ho ndi

    Ni indirimbo nshya y'itsinda rya couple ya James & Daniella. Ni indirimbo igaruka ku kuntu Imana itajya ihinduka kandi ihora itegeye amaboko abantu bayo. Hari aho baririmba bati 'Ninjyewe uruhura imitima. Inyuma yanjye mwana wanjye nta buturo bwawe buriyo.'

    Outside

    Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Jay Pac na Kivumbi King, ikaba igaruka ku kwitaka kw'aba basore, buri wese avuga ko icyo ashoboye ndetse akanigaragaza nk'umu-hustler (umuntu ukora cyane) uhora ku mihanda ashakisha uko yabaho.

    Ndikwirukanka

    Ni indirimbo ya REDINK yahurijemo abandi bahanzi barimo LoganJoe, Og2tone, Kenny K shot na Trizzie 96. Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Drill igezweho muri iki gihe mu Rwanda.

    Freaky

    Ni indirimbo ya JD Young na Kenny Sol, igaruka ku musore uba wizeza umukobwa ko namuha umwanya bakaza kwishimisha, nta wundi musore azongera gutekereza.

    Didn't Know

    Ni indirimbo ya B-Threy na Kenny K Shot iri kuri Mixtape yasohoye mu minsi ishize yise 'Muheto' (Izina rye bwite). Iyi Mixtape iriho indirimbo 10, ikaba yarakozweho n'abatunganya indirimbo (producers) 10 bo mu Rwanda.

    Girlfriend

    Ni indirimbo nshya ya Davis D ikaba iri kuri album ya mbere y'uyu musore yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere, aho yayise 'Afro Killa'. Iyi ndirimbo ayishyize hanze nyuma y'izindi yakoze mu minsi zirimo 'Eva' yaherukaga gushyira hanze mu mezi atatu ashize.

    Ese Urankunda?

    Ni indirimbo ya mbere iri kuri Extended Play [EP] ya Niyo Bosco. Iyi EP y'uyu musore yayise 'Ibyumweru bitandatu bya Niyo' cyangwa se 'Six weeks of Niyo' izajya hanze mu gihe cy'ibyumweru bitandatu uhereye igihe iyi ndirimbo ya mbere yagiriye hanze. Iyi EP iriho indirimbo esheshatu.

    Yambabariye ibyaha

    Ni indirimbo nshya y'umuramyi Yves Rwagasore uzwi cyane muri The Power Ministry. Iyi ndirimbo igaruka ku kwitanga Yesu yagize akemera kubambwa kugira ngo abazamwizera batazarimbuka. Ayishyize hanze nyuma y'izindi yakoze zirimo 'Elohim' nayo igaragaza ko Imana ikomeye.

    Ndakumbuye

    Ni indirimbo ya Korali Abagenzi bafatanyije n'umuririmbyi Danny Mutabazi. Ni indirimbo ihumuriza abababaye ibubutsa ko mu Ijuru hazaba hari umunezero, bityo ko badakwiye guheranwa n'agahinda k'ibibazo by'Isi. Aba baririmbyi bagaragaza ko bakumbuye Ijuru kuko nta bibazo bibayo nko mu Isi. Korali Abagenzi iteranira muri ADEPR Nyarurama mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba.

    'Nyegamo ya Nyagasani'

    Ni indirimbo Riderman yahuriyemo na Producer Chrisy Neat ukorera mu Ibisumizi akaba ari na ho yayitunganyirije. Indirimbo nshya ya Riderman yuzuyemo amagambo akangurira urubyiruko gukunda Igihugu.

    Mu nyikirizo yayo yaririmbwe na Chrisy Neat, bagira bati 'U Rwanda ni Igihugu cyanjye, ururwanya ni njyewe aba arwanyije, sinzamureka ngo arugenze uko ashatse ni urwanjye, nzarurinda!.' Kanoheli Christmas Ruth wafashe izina rya muzika rya Chrisy Neat, ni umwe mu bakobwa barangije amasomo mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.

    Ibyo Imana ikora

    Ni indirimbo nshya ya Nice Ndatabaye yasubiyemo mu buryo bugezweho kuko isanzwe izwi cyane mu bakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo ya 45 mu Gitabo cy'Indirimbo, aho iri mu cyiciro cy'Indirimbo z'Agakiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indirimbo-zagufasha-kuryoherwa-na-weekend

  • Ubuhamya bw'abagororewe Iwawa n'ibyabagushije mu mutego watumye bisangayo – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na IGIHE ku wa 25 Mutarama 2022 ubwo biteguraga gusoza icyiciro cya 22 cy'amasomo atangirwa Iwawa mu Karere ka Rutsiro basobanuye uko bagiye bagera muri iki kigo.

    Utubereyimfura Rodrigue wo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 12 bitewe no gushukwa n'abo yamaragana na bo umwanya munini.

    Yagize ati 'Twari mu gihe abanyeshuri baba barashoje ibizamini maze bagenzi banjye baranyoshya tujya mu iraha ryo gukoresha ibiyobyabwenge. Bamfashe ngize imyaka 23 ntarabireka. Nanywaga urumogi, itabi n'inzoga nyinshi. Ikintu cya mbere nishimiye ni indangagaciro twigiye hano, iyo umuntu azikurukije, zimugirira akamaro.'

    Shema Frank, ni umugabo wo mu Karere ka Nyarugenge warangije kaminuza akajya mu bukanishi ariko ngo bagenzi be baramushutse ayo akoreye akajya ayagura urumogi.

    Ati “Inshuti mbi ni cyo kintu cyatumye nisanga nkoresha ibiyobyabwenge. Narahemutse, mpemukira abana banjye nanjye ntiretse. Umuryango wanjye nawizeza ko ibi bintu bitazasubira kandi ndasaba imbabazi umuryango nyarwanda.'

    Shema avuga ko atahanye ingamba zo kujya akora akizigamye, akiteza imbere kandi akazasanga cya kigare kamushutse akakigira inama kugira ngo gihinduke kuko igihugu gikeneye imbaraga z'urubyiruko kugira ngo gikomeze gutera imbere.

    Umuhuzabikorwa w'Ikigo cy'Igororamuco cya Iwawa akaba n'inzobere ifasha abafite uburwayi bwo mu mutwe, Dr Jean Damascène Nshimiyimana, yavuze ko hari ubwo ibintu bipfira mu muryango.

    Ati “Akenshi mu miryango niho bipfira ariko ni naho hari igisubizo. Iyo umugabo n'umugore baryana, barwana nta wundi uhazaharira uretse umwana. Abana benshi dufite hano bava muri bene iyo miryango ni yo mpamvu dushishikariza ababyeyi kurera abana neza no kubabera urugero.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose yavuze ko biteguye gusubiza mu buzima busanzwe abagororewe Iwawa kugira ngo batazasubira mu buzererezi.

    Icyiciro kirangije amasomo no kugororwa byaberaga Iwawa ni icya 22. Kuva iki kigo cyatangira mu 2010 kimaze kewakira abarenga 27.300.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bw-abagororewe-iwawa-n-ibyabagushije-mu-mutego-watumye-bisangayo

  • Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ni ryo ryaje rigaragaza ibimenyetso bikomeye byerekana ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ugenda usubira mu nzira nziza, nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu cyumweru gishize. Abayobozi benshi haba ku mugabane no mu karere bagaragaje ko gufungura uyu mupaka ari intambwe ikomeye.

    Perezida wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahmat yishimiye iri tangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akomoza ku mbaraga za Uganda mu gukemura bimwe mu bibazo u Rwanda rwagiye rugaragaza, bituma umubano uba mubi.

    Yagize ati: “Nishimiye itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo kongera gufungura umupaka wa Gatuna guhera tariki 31 Mutarama 2022; ni intambwe ishimishije mu bikorwa bikomeje gukorwa n’ibihugu byombi bituranye kugira ngo umubano wabyo ushoboke.'

    Ni itangazo kandi ryazamuye ibyishimo by’abaturage ku mpande zombi mu gihe ibihugu byombi bisa nk’aho bigamije gukemura amakimbirane.

    Ni nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya gisirikare akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022. Aho yahuye na Perezida Paul Kagame i Kigali baganira ku mibanire y’ibihugu byombi, ndetse ibiganiro bagiranye bemeye gutera intambwe ifatika mu gukemura ibibazo byateje amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda mu myaka ishize.

    Guverinoma ya Uganda na yo yagaragaje ko yishimiye itangazwa ry’uko umupaka wongeye gufungurwa, bikaba byari bimwe mu bibazo by’ingenzi byaganiriweho.

    Iryo tangazo rigira riti: 'Guverinoma ya Uganda yishimiye itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwabo rwa Twitter, ku bijyanye no gufungura umupaka wa Katuna / Gatuna.'

    Rikomeza rigira riti: 'Twishimiye imbaraga abakuru b’ibihugu byombi Yoweri Kaguta Museveni na Paul Kagame bashyize mu kugarura umubano ukomeye w’amateka y’ibihugu byombi. Ni ngombwa mu mibereho myiza y’ibihugu byombi. Dutegereje gukomeza ubufatanye mu gukemura izindi nzitizi zose zitubuza umubano mwiza.

    Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), na wo wagaragaje ko icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gufungura umupaka wa Gatuna, umwe mu mipaka iruhuza na Uganda, ari inkuru yo kwishimira.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Peter Mathuki yavuze ko gufungurwa k’uriya mupaka byerekana umusaruro w’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ibi bihugu.

    Dr Mathuki yagize ati: 'Gufungura umuhanda munini kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu guhahirana ni intambwe nziza yagezweho mu gutuma amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize aka karere ashyirwa mu bikorwa. Bizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu by’aka Karere byasinyanye mu koroshya ubuhahirane ndetse byoroshye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.'

    Dr Mathuki yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza uri kugaruka hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse ko bizagirira akamaro abatuye ibindi bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/imiryango-ya-afurika-yunze-ubumwe-na-eac-yishimiye-ifungurwa-ry-umupaka-wa-gatuna

  • Cameroon na Burkina Faso zageze muri 1/2 cya AFCON 2021 #rwanda #RwOT

    Ikipe yakiriye igikombe cya AFCON 2021 Kameruni yageze muri kimwe cya kabiri cy'iki gikombe nyuma yo gutsinda Gambia ibitego 2-0 kuri Stade Japoma i Douala ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu.

    Karl Toko Ekambi niwe wabaye intwari ya Cameroon, atsinda ibitego bibiri hakiri kare igice cya kabiri kigitangira bituma igihugu cye gitera intambwe ikomeye.

    Ikipe ya Cameroon yari imbere y'abafana bayo, yatangiye umukino iri hejuru mu gihe Gambia itatinze kwerekana ko yaje ije kugarira ikareba ko yakomeza kuri za penaliti.

    Hakiri kare ku munota wa 15,Cameroon yabuze igitego ubwo Nicolas Moumi Ngamaleu yakase umupira mwiza usanga Vincent Aboubakar mu rubuga rw'amahina awuteye n'agatsinsino ukorwaho na myugariro wa Gambia ujya hanze.

    Ku minota 29, Collins Fai yagerageje amahirwe ye ku mupira yatereye kure ariko umupira uca hejuru y'izamu rya Baboucar Gaye .

    Nyuma y'iminota 2 gusa,Aboubakar nabwo yibye umugono myugariro wa Gambia atera umupira n'umutwe uca gato ku ruhande.

    Ku munota wa 36,Aboubakar yabonye amahirwe akomeye ubwo bamuhaga umupira mu rubuga rw'amahina wenyine,awuteye umutwe umunyezamu wa Gambia awugaruza urutugu.

    Cameroon yakomeje kotsa igitutu ariko igice cya mbere nticyayihira kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri kigitangira ku munotawa 50 gusa, Fai yateye umupira mwiza wavuye iburyo usanga Karl Toko Ekambi ahagaze neza ahita wushyira mu nshundura,Cameroon iba iyoboye umukino.

    Gambia icyibaza ibiyibayeho,yahise itsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 56,nacyo cyatsinzwe na Karl Toko Ekambi bituma iyi kipe iri mu rugo iyobora n'ibitego 2-0.

    Cameroon yakomeje kuyobora umukino ndetse mu minota ya nyuma yashoboraga kubona igitego cya 3 ubwo Clinton Njie yahabwaga umupira asigarana n'umunyezamu ananirwa kumuroba,umupira ugarukiye Karl Toko Ekambi awutera nabi.

    Cameroon yatsinze ibitego 2-0,izahura n'izarokoka hagati ya Misiri na Maroc (bazahura ejo nimugoroba muri kimwe cya kane kirangiza), muri kimwe cya kabiri kizabera Yaounde kuwa gatatu, 2 Gashyantare.

    Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu,Burkina Faso yasezereye Tunisia iyitsinze igitego 1-0.

    Dango Ouattara niwe watsinze iki gitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wabereye kuri Stade Roumde Adjia i Garoua.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 19 yashyize umupira mu nshundura mu minota y'inyongera y'igice cya mbere gusa umukino ugiye kurangira yahawe ikarita y'umutuku kubera gukubita inkokora umukinnyi wa Tunisia.

    Burkina Faso yakomeje izahura n'izarokoka hagati ya Senegal cyangwa Guinea Equatoriale (bazakina kuri iki cyumweru), muri kimwe cya kabiri kirangiza kizaba kuwa kane tariki 3 Gashyantare.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cameroon-na-burkina-faso-zageze-muri-1-2-cya-afcon-2021