
Category: Uncategorized
-
Mukansanga Salima wakoze amateka muri AFCON2021 yagarutse mu Rwanda #rwanda #RwOT
Mukansanga Salima wakoze amateka yo kuba umugore wa mbere, usifuye imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika mu bagabo,yageze mu Rwanda aho yakiriwe ku kibuga cy'indege n'umunyamabanga w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda.
Mukansanga yagarutse i Kigali nyuma y'iminsi 11 akoze amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w'Igikombe cya Afurika cy'Abagabo mu irushanwa riri kubera muri Cameroun, aho yayoboye uwo Zimbabwe yatsinzemo Guinée ibitego 2-1 ku wa 18 Mutarama 2022.
Akigera i Kanombe, yavuze ko ari iby'agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro.
Ati 'Ni ishema, ni iby'agaciro, ntewe ishema no kuba ndi njyewe Salma kandi ndi Umunyarwanda, kandi ndi umugore. Kuba narahagarariye abandi bagore ni ikintu cy'agaciro, ni amahirwe nahawe kandi nyabyaza umusaruro. Ni amateka, ni ikintu ntazibagirwa mu buzima bwanjye, ndakeka buri Munyarwanda wese azakibuka mu buzima bwe.'
Ubwo Mukansanga yasifuraga umukino wa Guinée na Zimbabwe, yagiye agarukwaho cyane n'Abanyarwanda n'abanyamahanga batandukanye. Yavuze ko byose yabibonye ndetse ashimira abantu bose bamubaye hafi bakamutera ingabo mu bitugu.
Abajijwe intego afite imbere, Mukansanga Salima yavuze ko icyo ahanze amaso ari Igikombe cya Afurika cy'Abagore kizaba mu 2023, yongeraho ko na we afite inzozi zo gusifura Igikombe cy'Isi cy'Abagabo kuko nta kidashoboka.
Ati 'Ntabwo nabigezeho kubera njye, ni Imana yamfashije kubigeraho, nanjye nabigezemo uruhare kuko narakoze cyane. Ntabwo nari nzi ko ibi byose byaba, ariko narabitekereje ko nshobora kuzagera kure hashoboka kuko narabikoreye. Imana yaramfashije ibyo nifuzaga mbigeraho, ndakeka urugendo ruracyari rurerure, iyi ni intangiriro.'
'Hari benshi bagiye bambwira ngo tangira utekereza Igikombe cy'Isi cy'Abagabo, kubera iki se? Ngomba kugitekerezaho, buri musifuzi wese w'umugabo aba afite indoto zo kukigeraho, izo ndoto nanjye ndazifite ariko ikiri imbere yanjye ntezeho amaso ni Igikombe cy'Isi cy'Abagore kizaba mu mwaka utaha muri Nouvelle Zélande. N'ibindi byose bizaza nzabyakira, ngomba kubikorera kandi nditeguye, Imana nibishaka bizangeraho.'
Yasoje ashimira Abanyarwanda bose bamuhaye hafi by'umwihariko abasifuzi babanye kugeza ageze kuri iyi ntambwe yo kuba umugore wa mbere usifuye muri CAN y'Abagabo.





-
Huye: Umugore ushinjwa gutwika umwana yibyariye yasabiwe igifungo cy'imyaka 6 #rwanda #RwOT
Ku wa 27 Mutaraja 2022, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaburanye urubanza buregamo umugore w'imyaka 32 watwitse umwana we w'imyaka umunani ibiceri 300 Frw.
Ukekwa akaba yaramutwitse mu ijoro ryo ku wa 01 Mutarama 2022 mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Mutunda, Umurenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye, aho yafashe akaboko k'umwana we akagashyira mu ziko akeka ko ari we wamutwariye ibiceri 300.
Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko yabitewe n'umujinya w'uko yamwibye amafaranga 300 kandi ko yari asanzwe amwiba, abisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy'imyaka itandatu hashingiwe ku ngingo y'121 y' Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.
Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 03 Gashyantare 2022 i saa cyenda n'igice z'amanywa.
IGIHE
-
Umugore w'Umunyamerika ushinjwa kuyobora abarwanyi ba Islamic State yatawe muri yombi #rwanda #RwOT
Umugore w'Umunyamerika yatawe muri yombi ashinjwa gutegura, kwigisha no kuyobora umutwe w'abarwanyi ba ki-Islam (Islamic State, IS) ishami ry'ab'igitsina gore.
Allison Fluke-Ekren w'imyaka 42 y'amavuko, ni umugore w'umunyamerika  ukomoka i Kansas, bivugwa ko yinjiye muri ISIS akanayobora batayo y'abagore bose muri Siriya yatawe muri yombi akurikiranyweho n'ubushinjacyaha bwa leta gutanga no gucura umugambi wo gutera inkunga umuryango w'iterabwoba.
CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko mubyo uyu mugore ashinjwa harimo kwigisha abagore n'abana gukoresha imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK-47) n'uburyo bambara imikandara y'ubwiyahuzi guhera mu 2016.
Ku wa gatanu, Allison Fluke-Ekren yafatiwe muri Siriya hanyuma yimurirwa mu maboko ya FBI, nk'uko bivugwa mu kirego cy'inshinjabyaha ndetse n'amakuru yo ku wa gatandatu yatangajwe na Minisiteri y'ubutabera.
Ishami ry'ubutabera rivuga yatawe muri yombi ubwo yari mu myiteguro yo gutera ikigo cya kaminuza yo muri Amerika.

Fluke-Ekren yasobanuye ko afite ubumenyi bwo guturitsa ibisasu bitezwe ahantu runaka yifashishije igikoresho cya terefone igendanwa gikurura ibyo bisasu. Yavuze kandi ko yahaye umutwe w'iterabwoba n'abayoboke bawo 'gucumbika, guhindura 'translation' disikuru zavuzwe n'abayobozi ba ISIS ⦠no kwigisha inyigisho z'intagondwa ISIS'.
Ishami ry'ubutabera ryatangaje ko azitaba bwa mbere ku wa mbere mu rukiko rw'ikirenga rwa Alegizandiriya, muri Virijiniya. Aramutse ahamwe n'icyaha, Fluke-Ekren, ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 20.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko azitaba urukiko bwa mbere ku wa mbere mu rukiko rw'ikirenga rwa Alegizandiriya, muri Virijiniya. Aramutse ahamwe n'icyaha, Fluke-Ekren, ashobora guhanishwa igifungo cy'imyaka 20.
Â
The post Umugore w'Umunyamerika ushinjwa kuyobora abarwanyi ba Islamic State yatawe muri yombi appeared first on IRIBA NEWS.
-
Byinshi wamenya kuri Nzambazamariya Veneranda umaze imyaka 22 yishwe n’impanuka y’indege #rwanda #RwOT
Uyu muryango ufite intego yo kwimakaza umuco w’Amahoro, Ubutabera kuri buri wese n’Iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’UBUNTU. Washinzwe mu mwaka wa 2000. Ibyo uyu muryango wagezeho bikubiye mu ngingo zirimo guharanira iterambere ry’Umugore, gusakaza umuco w’Ubuntu no guharanira ko ihohoterwa ryacika burundu.
Kuva Nzambazamariya Veneranda yitaba Imana, buri mwaka hazirikanwa ineza n’umurage uyu mubyeyi yasize. Mu gusigasira ibyo yasize kandi hashyizweho Centre Itetero yari afite mu ndoto iri ku Gasharu, mu kagari ka Remera, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, akaba ari naho hari icyicaro cy’Umuryango Nzambazamariiya Veneranda
Hari imishinga myinshi Umuryango washyize mu bikorwa utewe inkunga n’imiryango inyuranye, iyo mishinga yagiriye akamaro abagenerwabikorwa bawo aho hibandwaga mu kongera ubushobozi bw’Umugore wo mu cyaro ngo yiteze imbere, kurwanya amakimbirane mu miryango, kubaka ubushobozi mu bari n’abategarugori kugirango bivane mubukene kandi bashobore gusobanukirwa bumwe muburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko, ndetse uyu muryango ukaba warazirikanye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye akamaro abandi, ukabagenera ibihembo.
Abanyamuryango bagiye bazirikana buri mwaka ku bibazo byugarije igihugu cyacu bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo bashingiye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, ariko cyane cyane hazirikanwa uruhare umuco w’ubuntu ufite mu kubungabunga amahoro, guteza imbere ubutabera harwanywa ihohoterwa hanimakazwa uburinganire, hanatezwa imbere ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Aha hakaba harashyigikiwe cyane cyane ibikorwa by’umwimerere bigaragaza umuco w’ubuntu.
Kugirango kandi Umuryango wimakaze umuco w’ubuntu wakomeje muri iyi myaka kwita ku rubyiruko uruhugura kumuco w’Ubuntu, ngo rushobore guhangana na bimwe mu bibazo bibugarije (Ibiyobyabwenye, kutubaha ababyeyi, kwigana imico y’ahandi itanogeye abanyarwanda, â¦.)
Umuco w’Ubuntu uyu muryango ugenderaho ntabwo ari uwo mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu haba imiryango ishingiye kuri uyu murongo. Urugero ni nko muri Afurika y’Epfo no muri Amerika.
Nzambazamariya Veneranda azwi cyane kubera uruhare yagize mu gukwiza hose mu Rwanda umuco w’UBUNTU no kwimakaza umuco w’amahoro. Nzambazamariya Veneranda yari umuntu usabana, ukunda gukorana n’abandi, akarwanya akarengane n’ivangura aho byaturuka hose.Y emezaga ko kwimakaza umuco w’UBUNTU ari umusingi w’amahoro arambye., bityo agahora ashakisha uko yarimbura imizi y’urwango rutuma abantu bahohotera abandi.
Uyu mugore yagize uruhare mu iterambere ry’umugore cyane cyane wo mu cyaro. Yagize uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori hano mu Rwanda nka Réseau des Femmes, Duterimbere, Haguruka, SWA RWANDA , agira uruhare rukomeye mu gushinga Impuzamiryango Profemmes ndetse ayibera umuyobozi. Ibyo bikorwa byamuhesheje ibihembo byinshi .
Muri ibyo twavuga Igihembo cy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi, yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umuco (UNESCO) ; mu 2001 yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro ; muri 2006 umuryango nyafurika wita ku bumwe bw’abagore wamuhaye igihembo cyitiriwe Toumbouctou.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30/01/2022, bamwe mu banyamuryango basuye imva ya nyakwigendera bashyiraho indabyo mu rwego rwo kumwibuka, hanyuma banasura umugabo yasize utuye i Remera mu mujyi wa Kigali, cyane ko iyi tariki yageze afite ikibazo cy’uburwayi, bifatanya na we mu kwibuka nyakwigendera
Uyu uri imbere ni we mwana rukumbi Nzambazamariya yasize abyaye
REBA VIDEO YAKOZWE ISOBANURA BYINSHI KU BUZIMA BWA NZAMBAZAMARIYA HANO :
-
Mukansanga yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka muri CAN 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart hamwe n’abasifuzikazi bagenzi be barimo Umutoni Aline, Murangwa Usenga Sandrine na Umutesi Alice bari bamuzaniye indabo, yakirwa ndetse n’abo mu muryango we.
Mukansanga yavuze ko ari iby’agaciro kuba yarahagarariye abandi bagore, amahirwe yahawe akayabyaza umusaruro. Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamwubatsemo icyizere ari na cyo cyatumye agera aho ageze. Aboneraho no gushimira Abanyarwanda bose bamushyigikiye.

Salima agarutse mu Rwanda nyuma yo gukora amateka yagarutsweho n’bitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku Isi nk’umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo. Uwo mukino wo mu Itsinda B wahuje Guinée na Zimbabwe yawusifuye ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bwana @HenryMuhireh yakiriye Salima Rhadia MUKANSANGA uvuye muri Cameroon aho yakoreye amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye imikino y’Igikombe cya Afurika.
Ikaze mu rugo Salima. pic.twitter.com/DgJCfNTCSo
â” Rwanda FA (@FERWAFA) January 29, 2022
🗣️ “I was crying because I say all the effort I made, at least I opened the door.”
Salima Mukansanga reflects on making history as the first woman to officiate an AFCON game 💪✨ pic.twitter.com/qvZfrf0l70
â” Sky Sports Football (@SkyFootball) January 29, 2022

-
Imbamutima za bamwe mu bakobwa 9 babashije gu… – #rwanda #RwOT
Kuwa 29 Mutarama 2022 ku isaha ya saa munani nk'uko byari biteganijwe, nyuma y'uko akanama nkemurampaka n'itsinda rigari rikurikirana rikanafasha mu migendekere myiza ya Miss Rwanda ryari ryamaze kwitegura, nibwo umukobwa wa mbere yatangiye kwiyerekana.
Nyuma y'amasaha atari macye mu masaha ya saa kumi n'imwe zishyira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, nibwo umukobwa wa nyuma yari asoje kwiyerekana no gusubiza bimwe mu bibazo yabazwaga n'abarimo Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na James.
Akanama kamaze gusesengura uko abagera kuri 43 bitwaye, hatangajwe abakobwa 9 bagiye guhagararira Intara y'Amajyaruguru bakazahatana n'abazava mu zindi Ntara n'Umujyi wa Kigali.
Nyuma y'uko bamaze gutangazwa, byari ibyishimo kuri buri wese nk'uko byagaragariraga buri umwe ndetse bamwe batangira no gushaka kurira. INYARWANDA yegereye bamwe muri bo bayitangariza uko biyumva.
Uwitwa Mutavu Manzi Leslie, yavuze ko yaje yumva ko ari bukomeze ariko byabaye nk'inzozi akimara kubona abo agiye guhangana nabo. Ati: 'Mutavu Manzi Iyi passe navuye mu rugo numva ndi buyicyure, ngeze ahangaha mbonye uburanga bw'abakobwa bahari numva ubwoba buranyishe.'
Gusa Mutavu agaragaza ko yishimye cyane kuko yabonye icyo yifuza, akanahera aho ashima Imana yatumye biba ati: 'None irantunguye ariko na none cyane cyane iranshimishije, ndashima Imana iyaba atari yo ntabwo twakabaye turi hano, icya kabiri n'ababyeyi banjye bahora bamfasha, inshuti zanjye ndetse n'umuryango wanjye muri rusange.'
Mutavu avuga ko urugendo rugikomeje, gusa icy'ingenzi ari ugukomeza gukora ati: 'Hasigaye intambwe ndende dufite gutera, rero dufite kwiga kuko turacyafite umusozi muremure dufite kurira, ariko ni ugukora cyane kuko tuzi ko hakiri ibyo kuzuza ngo tubashe kugerayo.'
Uwitwa Igiraneza Mugisha Gislaine, yavuze ko atunguwe cyane kandi bimuteye ibyishimo kuba abashije gukomeza. Ati: 'Irantunguye cyane. Kumva baguhamagaye ngo uri mu batoranijwe ni ibintu bikomeye cyane, kuko nyine uba utegereje uvuga uti sinjye ugiye guhamagarwa gusa passe irantunguye ariko irananshimishije.'
Naho Uwase Mignone yagize icyo yisabira abanyarwanda ati: 'Ikintu nabwira abanyarwanda muri rusange, bakomeza bakadushyigikira nk'abana b'abakobwa cyane.'
Yungamo ari nako anakomoza kuri Miss Rwanda ati: 'Uru rubuga rwadushyiriweho kugira ngo tubashe kuba twagaragaza ibiturimo, ndetse tunateza sosiyete nyarwanda imbere, bakomeze badushyigikire baduhe amahirwe.'
Amajonjora ya Miss Rwanda 2022 akaba akomeje aho nyuma y'Amajyaruguru hategerejwe abandi bakobwa bazava mu zindi ntara n'umujyi wa Kigali.
Gislaine yatunguwe ariko anashimishwa no kuba umwe mu bagiye guhagararira Amajyaruguru
Mutavu n'ubwo urugendo rugihari arashima Imana kandi ngo n'ibiri imbere hamwe no gukora cyane bizagerwaho
Uwase arasaba abanyarwanda gukomeza gushyigikira abakobwaÂ
  -
Kacyiru: Abapolisi batanze amaraso yo gufasha abarwayi – #rwanda #RwOT
Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga.
Bamurange Jeanne niwe wari uyoboye itsinda ry'abaganga baturutse muri RBC bari baje gukusanya ayo maraso.
Bamurange yishimiye uko yakiriwe we n'itsinda ry'abaganga yari ayoboye.
Yagize ati' Twishimiye uko yakiriwe hano mu kigo cya Polisi ku Kacyiru kandi ni bisanzwe ntabwo ari ubwa mbere tuhaje. Twahakuye amaraso y'abapolisi 55 , ariyongera ku yandi tumaze iminsi dukusanya mu bigo bya Polisi aho bikorera hano mu Mujyi wa Kigali.”
Bamurange yakomeje avuga ko Polisi iri mu bigo bitanga amaraso menshi kuko abapolisi baba bari ahantu hamwe kandi bose bafite ubushake bwo gutanga amaraso. Yavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa cy'urukundo cyo gufasha abarwayi bayakeneye hirya no hino kwa muganga. Bamurange yavuze ko nyuma y'amezi atatu RBC izagaruka mu bigo bya Polisi gufata amaraso mu bapolisi.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gutanga amaraso ku bapolisi ari ibisanzwe kuko bimaze igihe kandi n'abapolisi babikora ku bushake bumva impamvu yabyo.
Yagize ati ” Igikorwa cyo gutanga amaraso ku bapolisi kirasanzwe, abapolisi bayatanga kubera umutima wo gufasha abarwayi bari hirya no hino mu bitaro bayakeneye. Usibye n'ibyo kandi baba babizi ko nabo bashobora kuyakenera barwaye cyangwa abavandimwe babo bakayakenera, gutanga amaraso rero nta gihombo kirimo.”
CP Kabera yakomeje ashimira abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu bagerwaho n'abaganga bagatanga amaraso.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama igikorwa cyo gutanga amaraso cyari cyabereye mu Karere ka Ruhango na Huye aho abapolisi baho bagera kuri 70 batanze amaraso ku bushake. Muri icyo cyumweru kandi abapolisi barenga 180 bakorera mu kigo cya Polisi kiri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo nabo bari batanze amaraso.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama mu kigo cya Polisi giherere mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita kuri traffic iki gikorwa kitabiriwe n'abapolisi bagera ku ijana.
Muri Werurwe 2017 Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by'ubuzima n'umutekano.
Muri aya masezerano hakubiyemo gutanga amaraso, kurwanya ibiyobyabwenge by 'umwihariko mu rubyiruko, ubufatanye mu kurwanya indwara zo mu mutwe no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Abapolisi bamaze iminsi batanga amaraso yo gufasha abarwayiSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kacyiru-abapolisi-batanze-amaraso-yo-gufasha-abarwayi
-
Igitekerezo: Ese abavuga ko umugabo n’umugore batajyanye baba bashaka kuvuga iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

- Umunyamuziki akaba n’umunyamideri Eudoxie Yao ukomoka muri Côte d’Ivoire n’uwari umukunzi we Moussa Sandiana Kaba wamamaye ku izina rya Grand P. na we akaba ari umunyamuziki ukomoka muri Guinea, ni bamwe mu bavuzweho ko batari bajyanye
Ubusanzwe iyo ibi bivugwa, baba baganisha ku miterere y’aba bombi, wenda bagaragaza ko umwe ari mubi undi ari mwiza, cyangwa rimwe na rimwe bagahuza imyaka aba bombi barutanwa, ubwo bagahera aho bati “Bariya bashakanye ntibajyanye, cyangwa abari kwitegura kubana” ntibajyanye. Bikantera no kwibaza uko abajyanye baba bameze n’ushinzwe kubireba akabyemeza.
Ubundi urukundo ni ikintu gisobanurwa na buri muntu mu buryo bwe butandukanye na mugenzi we. Ibyo umwe akunda bishobora cyane gutandukana n’ibyo mugenzi we akunda, nubwo baba banafitanye isano rya bugufi. Bityo n’ibintu abantu babibona mu buryo butandukanye. Ubundi iyo umuntu agiye kubana na mugenzi we nk’umugabo n’umugore, ni bo bonyine baba bazi ibyo bashaka ndetse ni na bo bonyine baba bazi ibijyanye n’ibitajyanye kuri bo.
None wowe uba uri muntu ki uvuga ngo ba kanaka ntibajyanye? Usanga bigera n’aho inshuti n’abavandimwe bashobora rwose kubuza umusore cyangwa inkumi uwo yari aje kubereka bateganyaga kubana mu minsi ya vuba, impamvu ikaba abo bantu bamubwira ko batajyanye.

- Uyu mugore witwa Eudoxie Yao ngo ntiyitaga ku banenga igihagararo cy’umugabo we
Ubundi ntekereza ko ikintu cy’ingenzi umuntu yanenga ku wundi ari ikijyanye n’imico ya kanaka ndetse n’imyifatire, kuko ari byo bishoboka ko umuntu yaba ataramenye mu gihe ari gukundana na mugenzi we, noneho agahura n’uwaba amuzi kumurusha, akaba yamubwira wenda ati, kanaka ndamuzi ateye atyaâ¦Naho ibyo ku miterere , indeshyo, ibara ry’uruhu â¦aba yarabyiboneye na we. Umuntu ajyanisha uko ashaka bitewe n’ibyo akunda cyangwa ashaka.
Nta tegeko ririho ry’abagiye kurushinga, ngo tujye tugendera ku ngingo runaka isobanura abantu bajyanye n’abatajyanye. Ibindi biba ari amahitamo ya ba nyiri ubwite. Niba ukunda umugabo muremure usumba umugore, wenda undi akunda umugore muremure gusumba umugabo, niba ukunda umugabo uruta umugore mu myaka, wenda undi akunda ko umugore ari we mukuru kurusha umugaboâ¦.
Abantu bonyine ni bo bamenya ko baberanye barangiza bagafata imyanzuro yo kubana. Ntekereza ko abandi icyo tuba dusabwa ari ukubashyigikira uko dushoboye, naho ibyo kujora ngo barajyanye cyangwa ntibajyanye, baraberanye cyangwa ntibaberanye, ndumva ibyo ntacyo biba biri bwungure, kuko baba barahisemo ibyo babona ko ari byiza.
Ubundi njyewe mbona umugabo n’umugore bahisemo kubana bagejeje imyaka y’ubukure, nta gahato bashyizweho, iteka baba bajyanye.

-
U Rwanda rwungutse imashini ya MRI ya gatanu – #rwanda #RwOT
Ni imashini ya gatanu igeze mu gihugu nyuma y'izindi ziri mu Bitaro by'Umwami Faisal, Medi Heal na Legacy Clinics yayizanye mu minsi ishize.
MRI ifite ubushobozi bwo gusuzuma indwara zo mu bwonko, umugongo, umutima, impyiko, umwijima n'izindi ndwara nyinshi, ikaba ituma serivisi zitangwa mu buryo bwihuse kandi bunoze kuko igaragaza uburwayi vuba, aho ibisubizo by'ibizamini byoroshye biboneka mu masaha atatu, mu gihe iby'ibizimini bihanitse biboneka mu masaha 24.
Ivuriro rya Frontier Diagnostics Center & Polyclinic ni iry'ikigo mpuzamahanga kizwi nka Azaytouna Network of Co.ltd, kuri ubu rizajya rikorera mu Mujyi wa Kigali i Nyarutarama haruguru gato y'ikibuga cya Golf.
Usibye MRI, iri Vuriro rifite Laboratwari iri ku rwego rwo hejuru, irimo ibikoresho byose bikenewe (fully automated laboratory), ndetse n'imashini zigezweho mu buvuzi mpuzamahanga zirimo MRI 1.5 Tesla, CT-Scan, X-Ray FDR smart Fujifilm, Ultrasound, Echocardiography n'imashini yifashishwa mu kuvura mu nda no mu mara (Endoscopy machine).
Umwihariko waryo ni uko rizaba rifite abaganga b'inzobere baturuka mu bihugu bitandukanye barimo abo mu Misiri, Igihugu kizwiho kuba giteye imbere mu buvuzi.
Muri Frontier Diagnostics Center&Polyclinic hazajya hatangirwamo serivisi z'ubuvuzi zirimo ubuvuzi bw'abana (pediatric), ubw'uruhu (dermatology), ubw'indwara z'umutima (cardiology), ubw'indwara z'amagufa (orthopedic) n'ubwa Kanseri (oncology).
Hazajya havurirwamo kandi n'indwara zo mu mubiri (internal medicine) aho bafite servisi ya endoscopy iri ku rwego rwo hejuru, kunyuzwa mu cyuma (Imaging services), ubwo kugorora ingingo (physiotherapy), kubaga byoroheje (minor surgery), serivisi za laboratwari, ubuvuzi bwihutirwa ndetse n'iz'abavurwa bakeneye aho kuruhukira by'igihe gito (short stay).
Ubwo iri vuriro ryafungurwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, yavuze ko kuba iri vuriro ryazanye MRI bigiye koroshya serivisi z'ubuvuzi.
Ati 'Iri vuriro rizajya ritanga serivisi zitandukanye ariko icyo rije ryongera gikomeye ni MRI na Scaner, biraza kudufasha kuko umuganga watse ikizamini umurwayi ntabwo ari buze gutegereza iminsi runaka kugira ngo agikoreshe ahubwo araba afite amahitamo atandukanye.'
Yongeyeho ati 'Umuganga nawe uri gucyeka indwara arajya ayibona kare bifashe umurwayi gutangira imiti kare kandi ntarembe.'
Yakomeje avuga ko iri vuriro rizateza imbere ubuvuzi bushingiye ku bukerarugendo.
Ku ruhande rw'Umuyobozi wa Frontier Diagnostics Center&Polyclinic, Dr. Suzan Mamoun Homeida, yavuze ko bahisemo kuza gukorera mu Rwanda kuko ari Igihugu giteza imbere ubuvuzi bw'ikoranabuhanga.
Ati 'Iri vuriro rikoresha ikoranabuhanga rihambaye risanzwe rikoreshwa ahandi ku Isi mu bihugu byateye imbere, turizera ko rizagira umusanzu ritanga mu kuzamura ubuvuzi bwo mu Rwanda.'
Frontier Diagnostics Center&Polyclinic izajya yakira abarwayi bataha n'abarara ndetse rizajya rigendera ku biciro byashyizweho na Minisiteri y'Ubuzima.
Aho abana bazajya bavurirwa muri Frontier Diagnostics Center&Polyclinic
Frontier Diagnostics Center&Polyclinic ifite umwihariko wo gutanga serivisi z’ikoranabuhanga mu buvuzi
Frontier Diagnostics Center&Polyclinic yafunguwe ku mugaragaro
Iri vuriro riherereye i Nyarutarama
Iri vuriro ryitezweho kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda
MRI u Rwanda rwungutse izajya ikorera mu ivuriro rya Frontier Diagnostics Center&Polyclinic
Ubu bemerewe gutangira kwakira abarwayi
Ubwo batambagizwaga uko iri vuriro rimeze
Ubwo iri vuriro ryafungurwaga
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, yavuze ko kuba iri vuriro ryazanye MRI bigiye koroshya serivisi z’ubuvuzi
Yvan Ngenzi niwe wayoboye ibirori byo gufungura iri vuriro ku mugaragaro
Umuyobozi wa Frontier Diagnostics Center&Polyclinic Dr. Suzan Mamoun Homeida yavuze ko bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu giteza imbere ubuvuzi bw’ikoranabuhangaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-mri-ya-gatanu