Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Umunyeshuri yishe mugenzi we amuteye ikirahure mu mutima #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 28 Mutarama 2022 ku Rwunge rw'amashuri rwa Kijojo ruherereye mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri.

    Amakuru avuga ko aba banyeshuri bapfuye inkweto zo gukinana birangira barwanye umwe akubita ikirahure mugenzi we mu mutima, ahita amwica.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musheri, Kamu Frank, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo munyeshuri yateye mugenzi we ikirahure nyuma y'ubushyamirane bagiranye bapfa inkweto zo gukinana birangira barwanye.

    Yagize ati 'Abana bendaga gukina, kwa kundi rero baba bangana bakagira ibyo batumvikanaho neza bagiranye ubushyamirane. Amakuru bambwiye rero ni uko bahise barwana, umwe akubita undi ku kirahure kirameneka, undi aragitoragura akimukubita mu gatuza, urebye ukuntu yakimukubise harimo ubugome rwose kuko yakimuhamije ku mutima ahita apfa.'

    Yavuze ko uwapfuye yigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza akaba yari afite imyaka 16 ngo yari ari mu bana bigaga bakuze.

    Kamu Frank yavuze ko uwo musore we yigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye bose bakaba bigaga ku kigo kimwe.

    Nyuma y'aho uyu mwana ateye mugenzi we icyuma, akabona ko ibyo yakoze bishobora kuvamo urupfu ngo yahise yiruka bikavugwa ko ashobora kuba yaratorokeye muri Uganda.

    Kamu yakomeje ati 'Akimara kubona ibyo akoze yahise yiruka abana bahamagara abarezi baraza bamwirukaho ariko babura aho arengeye, abana babirebaga bavuga ko yirutse agana ku cyambu cyambuka Uganda kuri ubu turakeka ko yagiye hakurya, gusa inzego z'umutekano n'ubuyobozi twese dukomeje kumushakisha.”

    Yasabye abaturage gukomeza guhanahana amakuru n'ubuyobozi ndetse uwabona uwo ukekwaho kwica mugenzi we, akayatanga kugira ngo ashyikirizwe ubutabera ahanirwe amahano yakoze.

    Abaturage bashishikarijwe kwirinda kwihanira no kwihorera ngo kuko byakurura andi makimbirane atazashira.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Mutarama 2022, ni bwo umwana wishwe atewe ikirahure mu mutima yashyinguwe mu Irimbi rya Nyagatare.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwavuze ko bukomeje gushakisha uwo musore wamwishe kugira ngo abihanirwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nyagatare-umunyeshuri-yishe-mugenzi-we-amuteye-ikirahure-mu-mutima

  • Uganda: Dr. Kaberuka yahagarariye Perezida Kagame mu gushyingura Dr. Mutebile #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Emmanuel Tumusiime Mutebile yitabye Imana tariki 23 Mutarama 2022 azize uburwayi. Ni umwe muri ba Guverineri ba Banki nkuru z’ibihugu muri Afurika bari bamaze igihe kuri uwo mwanya kuko yawugiyeho mu 2000.

    Dr. Kaberuka, wari uherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yatanze ubutumwa bw’akababaro mu izina rya Perezida Kagame, nk’ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi uri kugana aheza.

    Dr Kaberuka usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu, yari n’inshuti magara ya Dr. Mutebile, akaba yitabiriye uyu muhango anyuze ku mupaka wa Gatuna wafunguwe guhera kuri uyu wa mbere tariki 31 Mutarama 2022.

    Donald Kaberuka

    Donald Kaberuka

    Mu ijambo rye, Dr. Kaberuka yagize ati: “Mbazaniye indamutso ya Perezida Paul Kagame n’abaturage b’u Rwanda, muri uyu mwanya wo kubaha no guherekeza Emmanuel. Ntabwo byashobokaga ukundi, abaturage b’u Rwanda, abaturage ba Kabale, abaturage ba Kigezi na Uganda muri rusange, umuco dusangiye uhujwe n’amaraso.'

    Dr. Kaberuka yabwiye abaturage ba Uganda ko Perezida Kagame yifatanyije na bo mu guherekeza Dr. Mutebile, yongeraho ko ibihugu byombi byizeye gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano wongere kuba mwiza.

    Ati: “Kuba ndi hano mu izina rya Perezida wanjye, ni ikimenyetso cy’ibyifuzo by’abaturage b’ibihugu byacu byombi bashaka kubana neza mu mahoro, bishimira hamwe.”

    Dr. Kaberuka yakomeje agira ati: “Turabizi ko mu bihe byashize habaye ibibazo ariko nanone tuzi ko imbaraga zikomeye z’abayobozi bacu ziri gushyirwamo, mu gukemura ibyo bibazo kuko ni ibibazo bishobora gukemurwa.”

    Dr Kaberuka kandi yavuze ko urupfu rwa Dr. Mutebile ruteje igihombo ku mugabane wa Afurika kuko utakaje umugabo w’umuhanga mu by’ubukungu.

    Dr Kaberuka wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri uyu muhango, asanzwe ari no mu Kanama gashinzwe kugira Inama Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda (PAC).

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-dr-kaberuka-yahagarariye-perezida-kagame-mu-gushyingura-dr-mutebile

  • Uko 'isombe’ yahinduye ubuzima bwa Mukankwiye Valentine #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitinyuka, Mukankwiye Valentine utuye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza avuga yashoye imari iciriritse mu bucuruzi bw’isombe none ubu akaba ageze ku mushahara wa 150.000FRW ku kwezi. Mukankwiye ni nyina w’abana babiri b’incuke, akaba afite imyaka 29 y’amavuko. Yabwiye AGASARO yavuze ko nyuma yo kuganira n’abagore batandukanye bakora ubucuruzi buciriritse yafashe icyemezo cyo kuzahera ku gishoro gito yari afite, agatinyuka agashaka icyo acuruza none inzozi ze zabaye impamo. (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4431

  • Miss Uwicyeza Pamella yishimiye impano yohererejwe n’Umuhanzi The Ben #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyi telefoni igezweho ya iPhone 13pro yohererejwe uyu mukobwa ukundana na The Ben ni impano y’umunsi mukuru w’amavuko uyu mukobwa yitegura kwizihiza.

    Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Uwicyeza Pamella yashimiye umukunzi we ku bw’impano idasanzwe, agira ati 'Iyi mpano yaturutse ku nshuti yanjye (Fiancé), birandenga nkumva ntagukwiriye mukundwa'.

    Miss Uwicyeza Pamella yakundanye igihe kirekire mu ibanga n’uyu muhanzi, abantu batangira kubihwihwisa ariko aba bombi bakabihakana.

    Ubwo The Ben yazaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika nibwo amafoto yagiye agaragara bari kumwe ndetse banabwirana amagambo y’urukundo.

    The Ben aherutse kwambika impeta Pamella

    The Ben aherutse kwambika impeta Pamella

    Baje kubishyira ku karubanda ubwo bagaragaraga basohokanye hanze y’u Rwanda bibereye ku kirwa rwagati mu Nyanja ndetse bakura abantu mu rujijo bemera ko bakundana ndetse bitegura kuzarushingana.

    Muri iyi minsi bagaragaza ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye, gusa ntibaratangaza igihe bazakorera ubukwe bwabo.

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/miss-uwicyeza-pamella-yishimiye-impano-yohererejwe-n-umuhanzi-the-ben

  • Ruhango : Uwahoze aca inshuro ubu ni umuhinzi wa kijyambere #rwanda #RwOT

    Ahishashe Rebecca ni umubyeyi w’abana batatu akaba umupfakazi wapfakaye mu 1998, asigarana abana umukuru afite imyaka itanu naho umuto yari afite amezi abiri.Gusigarana abana wenyine bakiri bato cyane byabereye imbogamizi ikomeye uyu mugore wari ukiri muto kuko yari afite imyaka 24 gusa. Ahishashe avuga ko umugabo we akimara gupfa yabayeho mu bukene bukabije kuko yari amenyereye ko ari we wamuhahiraga, maze aza kuyoboka inzira yo guhingira abandi guca incuro cyangwa imisiri nk’uko bakunze (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4433

  • Musanze : Ubucuruzi bw’imbuto butuma aha akazi abagore 20 buri munsi #rwanda #RwOT

    Mugwaneza Marguerite wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Cyuve, ukora umurimo wo gucuruza imbuto na bimwe mu bikoresho bikenerwa n’abageni, avuga ko bimutungiye umuryango ariko byatumye aha akazi abandi bagore batishoboye bamufasha gucuruza izo mbuto. Ibi ngo yabikoze nyuma y’uko atangiye ubu bucuruzi akabona ko bumwinjiriza amafaranga abasha kumubeshaho, ariko ngo yibuka n’abandi bagore babayeho mu buzima bubagoye, ahitamo gukorana nabo. Aganira na AGASARO yavuze ko kuva cyera yakundaga (…)

    – Mu makuru

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4432

  • Umunyamakuru Ruvuyanga wa RBA yerekanye umuku… – #rwanda #RwOT

    Muri iyi weekend Ruvuyanga yerekanye umukunzi we Ntiyamira Phionah ukoresha (Phionah Candy) ku mbuga nkoranyambaga bitegura kurushinga nyuma y'umwaka bamaze bakundana.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ruvuyanga yavuze ko yatangiye ubuzima bushya bufite icyerekezo, inzozi nshya ndetse anifuriza umukunzi we kuryoherwa na weekend.

    Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, uyu munyamakuru yavuze ko uyu ariwe mukunzi we bitegura kurushinga ndetse ahamya ko ari ijuru rito rye, akazatuza igihe bazaba babaye umwe imbere y'Imana n'amategeko.

    Agaruka ku cyo yakundiye Phiona, Ruvuyanga yavuze ko kuba ari umukobwa w'umunyabwenge, ukunda umurimo kandi ufite indangagaciro z'umunyarwandakazi.

    Yagize ati'Phionah aratandukanye kuko ni umukobwa uzi ubwenge kandi ukunda umuirimo urajwe ishinga no kwiteza imbere, afite indangagaciro z'umunyarwandakazi, ikiruta byose ntabwo yankundiye ko ndi Ruvuyanga w'umustar, oya yankundiye uko ndi nka Ruvuyanga usanzwe, ndamukunda cyanekandi nawe arankunda'.

    Ruvuyanga yavuze ko we n'umukunzi we Phiona bamaranye umwaka bakundana bitegura kurushinga mu mwaka utaha wa 2023, kandi ko ibintu byose bari kubishyira ku murongo.

    Ntiyamira Phionah uvuka mu karere ka Huye ni umukobwa w'umushabitsi uba mu Rwanda ndetse unahakorera ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi.

    Ruvuyanga amaze igihe kirekire akorera ikigo cy'igihugu cy'Itangazamakuru 'RBA' mu ishami rya siporo no kogeza umupira.

    Ruvuyanga yerekanye umukunzi we bitegura kurushinga

    Ruvuyanga avuga ko yakundiye Phionah ko ari umukobwa uzi ubwenge



    Ntiyamira Phionah asanzwe akora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113991/umunyamakuru-ruvuyanga-wa-rba-yerekanye-umukunzi-we-bitegura-kurushinga-amafoto-113991.html

  • Miss Rwanda: Imishinga yabakobwa 10 bamaze k… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa bamaze gutambuka bakaba bagiye batanga ibisobanuro binyuranye imbere y'Akanama Nkemurampaka. Uwabimburiye  abandi ni Fundi Uwera Jeanne, aho umushinga we ari uw'isuku, aho asanga mu ntara idahagije ugereranyije no mu  mujyi wa Kigali.

    Uwitwa Isaro Nadia asanga we ubufatanye bw'abagore n'abagabo ari ishingiro ry'ibyiza ariko umushinga we ukaba ari uwo gukangurira abantu kugira umuco gusoma. Abarimo Jolly na Evelyne bamubwiye kongera bamubwira Yego, naho James amubwira Oya.

    Isimbi Alia  we yifuza kunoza isuku yibanda ku kuzana utunoza suku twajya twifashishwa n'abagenzi bagenda kuri moto, kuko asanga udutambaro dushobora kongera umwanda bitewe n'uko hari n'abamotari batiza abagenzi.

    Naho uwitwa  Nshuti Divine Muheto we, afite umushinga wo gushishikariza abanyarwanda kwizigamira n'iyo cyaba igiceri kimwe cyaba gihagije kugira ngo babashe kuba bagira icyo bigezaho cyane abari n'abategarugori.

    Agasaro Sharon yifuza gukemura ikibazo cy'abana bagwingira bari munsi y'imyaka itanu, abinyujije mu gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi anahabwa Yego ebyiri na Oya imwe. 

    Isimbi Umutoni Nadege yahawe Oya kubera kutabasha gusobanura ibyo yifuza gukora, asabwa kujya kubitunganya ubutaha akazaba yazongera kugerageza.

    Ishimwe Violette yahawe Oya nyuma yo kutabasha kumenya kwisobanura, Irumva Elodia yifuza kubyaza umusaruro imyanda yo mu ngo ikajya ibyazwamo ifumbire yafasha kuzamura ubuhinzi. Yahawe Oya ebyiri na Yego imwe na James.

    Fundi Uwera Jeanne


    Keza Maolithia

    Uwantege Peggy

    Isaro Nadia

    Isimbi Alia


    Nshuti Divine Muheto

    Gasaro Rugema Shalon

    Isimbi Umutoni Nadege

    Ishimwe Violette

    Irumva Eladie

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113995/miss-rwanda-imishinga-yabakobwa-10-bamaze-kwiyerekana-amafoto-113995.html