
Category: Uncategorized
-
José María Bakero wakiniye Espagne na FC Barcelone yasuye Urwibutso rwa Kigali – #rwanda #RwOT
José María Bakero yasuye uru rwibutso ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare 2022, ari kumwe n'umufasha we.
Aba bombi bari baherekejwe na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier na Komiseri ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FERWAFA, Nkusi Marie Edmond.
Akigera ku Rwibutso rwa Kigali, José María Bakero, yatambagijwe ibice birugize, asobanurirwa amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko Ingabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse zikongera kubaka igihugu cyari cyasenyutse.
Ubutumwa bwacishijwe ku rubuga rwa Twitter rwa FERWAFA bugaragaza ko ku munsi wa mbere we Bakero mu Rwanda, yasuye urwibutso, anunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziruruhukiyemo.
Uyu munyabigwi yageze i Kigali ku wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022, aho azamara iminsi icyenda mu Rwanda muri gahunda y'ubufatanye mu iterambere rya ruhago.
Kuri gahunda y'iminsi icyenda Bakero azamara mu Rwanda hariho ko ku wa Kabiri, tariki ya 8 Gashyantare 2022, azagirana umwiherero hamwe n'abatoza b'amakipe y'Icyiciro cya Mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n'abagize 'staff technique' y'Ikipe y'Igihugu.
Urugendo rwe mu Rwanda ruri mu rwego rw'ubufatanye mu iterambere rya ruhago nk'umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi Ikipe ya FC Barcelone (Scouting director).
Biteganyijwe kandi ko azasura amarerero y'umupira w'amaguru atandukanye ndetse akanitabira imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.
Uyu munyabigwi kandi azanasura Pariki y'Ibirunga na Pariki y'Akagera.
José María Bakero Escudero w'imyaka 58, yari umukinnyi ukina hagati asatira izamu, aho yamenyekanye cyane ari muri Real Sociedad yakiniye hagati ya 1980 na 1988 ndetse na FC Barcelone yabayemo hagati ya 1988 na 1996.
Yakiniye kandi Ikipe y'Igihugu nkuru ya Espagne hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.
Mu makipe atandatu yatoje kuva mu 1999 harimo Real Sociedad kuri uba ikina muri La Liga, akaba yarayibayemo mu 2006.
Today, on his 1st day of his stay in Rwanda, Barcelona Legend Jose Maria Bakero and his wife visited Kigali Genocide Memorial to pay respects to the victims and learn more about the 1994 Genocide against the Tutsi.
@CafuOli @HenryMuhireh @Nkusiedmond pic.twitter.com/jGnGZZQXd9
â” Rwanda FA (@FERWAFA) February 6, 2022
José María Bakero n’umugore we basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
José María Bakero yatemberejwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi. Aha yari ari mu cyumba cyahariwe abana bishwe muri ibyo bihe
José María Bakero yandika ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi basura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi
José María Bakero wakiniye Espagne na FC Barcelone yasuye Urwibutso rwa Kigali -
Nyamasheke: Impanuka y'ikamyo yahitanye umwe, babiri barakomereka – #rwanda #RwOT
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Munimba mu Kagari ka Rugali kuri uyu wa 5 Gashyantare 2022 saa Munani n'iminota itatu z'amanywa.
Iyi kamyo yarenze umuhanda irabirinduka yegamira camera ya polisi yo ku muhanda bituma ihengama.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo yihutaga cyane, bagakeka ko yaba yabuze feri igeze mu ikorosi riri muri aka gace aho impanuka yabereye.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rêné, yabwiye IGIHE ko iyi kamyo yarimo abantu batatu.
Barimo umushoferi, nyiri imyumbati yari itwawe n'ikamyo na tandiboyi wunganira shoferi ari na we wahitanywe n'iyi mpanuka.
SSP Irere yasabye abashoferi kujya bibuka kuringaniza umuvuduko no kugira amakenga igihe bagenda mu mihanda irimo amakorosi menshi cyangwa ahantu hanyerera.
Ati 'Abatwara ibinyabiziga tubasaba ko bagenda mu muhanda ku muvuduko ubaha umutekano, tubakwira ko ahantu hari amakorosi ari aho kwitondera. Ikindi cyo kwitondera ni uko umuhanda umeze niba unyerera imvura yaguye, bakaringaniza umuvuduko bigendanye n'aho bageze bakanagenda banasoma ibyapa.'
Abakomeretse n'uwitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora. Polisi ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda yavuze ko ikiri gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.
Abatuye mu gace iyi mpanuka yabereyemo bavuga ko zikunze kuhabera. Polisi ivuga ko igiye gusuzuma yasanga ibyapa bihari bidahagije hakaba hakongerwa umubare wabyo.
Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’ikamyo, babiri barakomereka
Iyi kamyo yagonze camera yo mu muhanda irangirika -
Rwamagana: Hari ba gitifu bamaze amezi atatu badahabwa ikiruhuko cyo gusura imiryango yabo – #rwanda #RwOT
Ibi babisabiwe ubwo hasozwaga umwiherero w'iminsi ibiri w'abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana wabereye mu Karere ka Bugesera.
Uyu mwiherero waranzwe no kuganira ku mikorere n'imikoranire, ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo n'ingamba zo kwihutisha iterambere.
Ubusanzwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Imirenge kimwe n'abandi bayobozi bakuru basabwa gutura aho bayobora. Gusa hari bamwe usanga barubatse mu yindi mirenge no mu tundi turere ku buryo bibagora kwimura imiryango bagahitamo gushaka inzu nto aho bakorera ubundi rimwe na rimwe babona akanya bakajya gusura imiryango yabo.
Kugira ngo uve mu ifasi ukoreramo cyane cyane nk'iyo uri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, bisaba ko Umuyobozi w'Akarere aguha uruhushya, mu gihe ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ahabwa uruhushya na Gitifu w'Umurenge.
Ni uruhushya rudakunda kuboneka nkuko bamwe babivuga kuva icyorezo cya COVID-19 cyagaragara mu Rwanda.
Bamwe bavuga ko abafite ingo aho badakorera bibagora kuzigeramo mu gihe baba bakenewe n'imiryango yabo irimo abana, abandi bakanakenera gutera akabariro n'abo bashakanye.
Ubwo Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana, Rangira Lambert, yatangaga umwanya ngo abantu babaze ibibazo ndetse banatange inyunganizi yatuma abayobozi barushaho gukora neza no kwesa imihigo neza, habonetsemo umujyanama watanze icyifuzo cy'uko Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Imirenge bajya bahabwa akaruhuko gato mu gihe hatari akazi.
Yagize ati “Niba Gitifu w'Akagari akiri umukobwa ashobora no gutembera hirya y'aho ayobora akanabonana n'abasore bamutereta, abandi na bo bajya gusura imiryango yabo kuko abenshi baracyari bato bafite abana bakeneye kubabona ndetse n'abagore cyangwa abagabo babo na bo barabakeneye.”
Ni ikibazo aba Banyamabanga Nshingwabikorwa bakiranye yombi bahita banakoma mu mashyi mu kwerekana ko icyo cyifuzo bagishyigikiye kandi koko bifuza ako karuhuko.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kwesa imihigo no gukora akazi neza bituruka mu buryo umukozi aba yafashwe neza kandi yishimye.
Yavuze ko n'aba bakozi bemerewe ikiruhuko kandi bajya bagihabwa.
Ati 'Abakozi hari ibyo bagenerwa n'amategeko birimo n'ikiruhuko ariko na none hakaba n'imiterere y'akazi idusaba kuba abantu bajya muri icyo kiruhuko. Ntabwo wafata Gitifu w'Umurenge turi mu gihe cyo kwibuka umubwire ngo jya mu kiruhuko ate abaturage.'
'Mu gihe cy'impera z'umwaka nabwo ntabwo yagenda, baba bakenewe cyane natwe ubwacu. Nko mu kwezi kwa Gatandatu dusoza imihigo nabwo ntibyakunda gusa tugira amezi na bo bazi neza ko biba bishoboka.”
Uyu muyobozi yavuze ko hari uburyo ubusanzwe bajya bakoresha buri wese akabona umwanya wo kuruhuka no gusanga umuryango we.
Mbonyumuvunyi yagaragaje ko nka ba Gitifu batatu bafite imirenge yegeranye bitakunda ko bagendera rimwe.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa bishimiye kujya bahabwa ikiruhuko
Hari uwagize ati “Buriya ibyo dukora yaba abakora mu nzego z'ibanze cyangwa n'akandi kazi gatandukanye, umuryango wawe ni uwa mbere, rero ubaye ukora ukinjiza umuryango ntugukomeze natwe byazarangira dusenye. Ni ikintu cyiza badukoreye cy'agaciro. Ubu tuzajya dukorera abaturage ariko n'imiryango yacu ibe bamwe mu bo dukorera kuko itumara umuhangayiko [stress] w'akazi.”
Undi yavuze ko ubundi buri mukozi agira ikiruhuko ndetse basanzwe bakibona ariko ngo COVID-19 yatanze akazi kenshi n'inshingano nyinshi ku buryo ngo bahawe ikiruhuko ntacyo byaba bitwaye nubwo basabwa gukora bidasanzwe kuko bari mu bihe bidasanzwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko bajya batanga ikiruhuko mu bakozi
Abayobozi batandukanye bagaragaje ko ikiruhuko ku bakozi ba Leta ari ingenzi -
Nyarugenge: BK yishyuriye abatishoboye umusanzu wa mituweli w'agera kuri miliyoni 20 Frw – #rwanda #RwOT
Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, aho abakozi ba BK n'abayobozi bo muri aka gace bafatanyije guca imirwanyasuri.
BK isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha abatishoboye no gufatanya na leta mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Iyi banki ifite gahunda y'uko 1% by'inyungu ibona iyishyira mu bikorwa byo gufasha abatishoboye n'ibifitiye sosiyete akamaro, akaba ari cyo cyatumye batanga umusanzu wo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza bwa 2021-2022.
Umuyobozi wungirije mu ishami ry'amategeko muri BK, Rukundo Gedeon, yavuze ko batanze uyu musanzu kugira ngo batere ingabo mu bitugu Akarere ka Nyarugenge.
Ati 'Twaje hano Kimisagara ngo turwanye isuri kandi Akarere ka Nyarugenge dusanzwe dufitanye imikoranire myiza baratwegereye batubwira ko bashaka ubushobozi bwo kwishyurira abantu badafite mutuweli natwe turabumva tubemerera ubwo bufasha.'
Yakomeje avuga ko BK igaragara mu bikorwa byo kuzamura abatishoboye kuko iyo ubushobozi bw'umutarage buzamutse banki hari ubwo ibyungukiramo.
Akarere ka Nyarugenge kari ku kigero cya 78% cy'abaturage batanze ubwishingizi mu kwivuza, inkunga BK yatanze izatuma bazamuka kuko abagera ku bihumbi birindwi bazishyurirwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko igikorwa BK yakoze ari indashyikirwa kuko kizafasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Ati 'Bizagira akamaro ku buzima bw'abaturage kuko bamwe batishoboye bagiye guhabwa ubwishingizi mu kwivuza babashe kwivuza nta kibazo, turashima BK ku nkunga ndetse no kuba bifatanyije natwe mu muganda.'
Ku ruhande rw'abaturage bo bavuze ko banejejwe no kuba BK yabatekerejeho ikabishyurira ubwisungane mu kwivuza ubu ubuzima bwabo buzagenda neza bakabasha no kuvurwa.
Murekatete Helene ufite umugabo n'abana bane yashimye BK ko yamufashije kubona ubwisungane mu kwivuza kuko we yari yarabuze ubushobozi bwo kwiyishyurira.
BK isanzwe imenyerewe mu gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro nko kubakira abatishoboye, guteza imbere abagore, kurengera ibidukikije n'ibindi.
Abakozi ba BK bari bitabiriye umuganda ku bwinshi
Abakozi ba BK bavuga ko bishimira gukora ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro
Abakozi ba BK bitabiriye ku bwinshi
Bari bashishikaye muri iki gikorwa
Ibikoresho byifashishijwe mu muganda birimo amasuka
Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro ari nabwo hatanzwe ubufasha
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w Umurenge wa Kimisagara Kalisa Jean Sauveur yashimye BK ku gkorwa cyiza yakoreye abaturage
Umuyobozi wungirije mu ishami ry'amategeko muri BK, Rukundo Gedeon, yavuze ko batanze uyu musanzu kugira ngo batere ingabo mu bitugu Akarere ka Nyarugenge
BK imenyerewe mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Abaturage ba Nyarugenge bayishimiye umusanzu wayo
BK yashyikirije akarere asanga miliyoni 20 Frw zo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuzaIzihirwe Salomon
-
Amafoto yubwiza bw’abakobwa binjiye muri Mis… – #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022, nibwo ijonjora rya Miss Rwanda ryakomereje mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abakobwa 98 nibo biyandikishije, ni mu gihe 76 ari bo babashije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka.
Akanama Nkemurampaka kagizwe na Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na James Munyaneza kafashe umwanya wo guteranya amanota kemeza ko 14 ari bo bagomba guserukira Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda iri kuba ku nshuro ya 12.
Abakobwa bakomeje ni Ikirezi Musoni Kevine [Nimero 11], Uwase Teta Sheena [Nimero 40], Nzamukosha Patricia [Nimero 66], Mutoni Pascaline [Nimero 60], Umulisa Lidivine [Nimero 45], Keza Nadia [Nimero 71], Uwase Lucie [Nimero 23], Uwase Esther [Nimero 64], Nkusi Lynda [Nimero 29], Mugabekazi Ndahiro Queen [Nimero 73], Umuhoza Emma Pascaline [Nimero 10], Ibirezi Noella [Nimero 35], Nzobe Nikita Amani [Nimero 17] na Mwiza Oliver [Nimero 24].
Abakobwa 14 batsindiye guhagararira Intara y'Uburasirazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
Ibyishimo ni byose ku bakobwa 14 bavuye muri 76 banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka
AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAKOMEJE MU BURASIRAZUBA
1.Ikirezi Musoni Kevine [No 11]Â
2.Uwase Teta Sheena [No 40]Â
3.Mwiza Oliver [No 24]Â Â Â Â
4.Nzamukosha Patricia [No 66]Â
5.Mutoni Pascaline [No 60]Â
6.Umulisa Lidvine [No 45]Â
7.Keza Nadia [No 71]Â
8.Uwase Lucie [No 23]Â
9.Uwase Esther [No 64]Â
10.Nkusi Lynda [No 29]Â
11.Mugabekazi Ndahiro Queen [No 73]Â
12.Umuhoza Emma Pascaline [No 10]Â
13.Ibirezi Noella [No 35]Â
14.Nzobe Nikita Imani [Nimero 17]





