Category: Uncategorized

  • Sobanukirwa ubusobanuro bw'iminsi 7 igize icyumweru cy'urukundo gisozwa kuri Saint-Valentin #rwanda #RwOT

    Iyi minsi yizihizwa na benshi by'umwihariko abatuye ku mugabane w' u Burayi ni; umunsi wa Roza, Umunsi wo gusaba, umunsi wa shokora, umunsi wa Teddy, umunsi w'isezerano, umunsi wo guhoberana, n'umunsi wo gusomana.

    Muri iki cyumweru gihera tariki 7 kikageza tariki 14 Gashyantare, benshi baba bategerezanyije amatsiko umunsi wa nyuma, aho baba bibaza ku magambo bazabwirwa, impano bazahabwa ndetse n'ibikorwa bazakorana n'abakunzi babo ku munsi wa Saint-Valentin.

    Muri ibi birori by'urukundo bimara icyumweru cyose, buri munsi ugira icyo usobanura kandi ababifitiye umwanya n'ubushobozi hamwe na hamwe bagenda bizihiza umunsi ku wundi bijyanye n'ubusobanuro bwawo.

    Icyo iyi minsi ivuze:

    Kuwa 7 Gashyantare – Umunsi wa Roza (Rose day)

    Umunsi wa Rose ni wo utangira iki cyumweru, aho mu rwego rwo kugaragarizanya urukundo, abakundanye bahana impano z'ibara rya roza ziganjemo indabo. Ibara rya roza risobanura amarangamutima y'urukundo.

    Kuwa 8 Gashyantare – Umunsi wo gusaba (Propose Day)

    Umunsi wa kabiri w'icyumweru cy'urukundo wizihizwa nk'umunsi wo gusaba. Nk'uko izina ribigaragaza, kuri uyu munsi, abantu bagaragaza ibyiyumvo byabo kubo bakunda, cyangwa kumuntu bakundana. Benshi ndetse babaza ikibazo mugenzi wabo kuri uyu munsi, aho bagira ibyo buri wese asaba undi, bakanashyira hamwe gahunda bafitiye ahazaza.

    Kuwa 9 Gashyantare – Umunsi wa Shokora (Chocolate Day)

    Umunsi wa gatatu w'icyumweru cya 'Valentine' ni umunsi wa shokora. Kuri uyu munsi, abantu bagerageza kwiyibagiza ibibi bahuriye nabyo mu rukundo ndetse n'ibibazo baba bafitanye. Abakundana bahana shokora nziza cyangwa bombo nk'ikimenyetso cy'uko bagambiriye kubana mu buzima buryohereye.

    Kuwa 10 Gashyantare – Umunsi wa Teddy (Teddy Day)

    Ku munsi wa kane, abakundanye bahana impanzo z'ibikinisho (Teddy bear), aho bisobanurwa nk'ikimenyetso cyo kuba unezezwa no gushimisha umukunzi wawe ugaharanira ko ahora amwenyura mu bihe byose. Muri bimwe mu bihugu byateye imbere, ibikinisho bisobanurwa nk'ibituma umuntu yumva anezerewe kandi atigunze.

    Kuwa 11 Gashyantare – Umunsi w'isezerano (Promise Day)

    Ku ya 11 Gashyantare, abakundana bizihiza umunsi batangiyeho isezerano ryo gukundana kandi bagahana andi masezerano agamije gukomeza umubano wabo. Intego nyamukuru y'uyu munsi ni ugukomeza umubano binyuze mu guhana no gusohoza amasezerano.


    Kuwa 12 Gashyantare – Umunsi wo guhoberana (Hug day)

    Umunsi wa gatandatu w'icyumweru cy'urukundo ni umunsi wo guhoberana, aho abantu bahumuriza ababo babahobera. Rimwe na rimwe, iyo amagambo adashobora gusobanura amarangamutima cyangwa ibintu bigoye, guhoberana bishobora kwerekana no kuzamura amarangamutima y'urukundo.

    Kuwa 13 Gashyantare – Umunsi wo gusomana (Kiss day)

    Umunsi wo gusomana wizihizwa mbere y'umunsi w'abakundana, ku ya 13 Gashyantare. Abakundana bizihiza iyi minsi y'icyumweru uko iri, ku munsi wa gatandatu, bagaragarizanya urukundo binyuze mu gusomana byimbitse.

    Kuwa 14 Gashyantare – Umunsi w'abakundana (Valentine's day)

    Uyu munsi w'urukundo wizihizwa ku ya 14 Gashyantare buri mwaka. Abakundanye/abakundana bizihiza uyu munsi bamarana umwanya, bakaganira ku bihe n'amatariki y'ingenzi y'urukundo rwabo, bakora ibimenyetso by'urukundo, bahana impano, batungurana, n'ibindi byinshi….

    Mu bice bitandukanye by'isi, kuwa 14 Gashyantare, usanga abakundana bakorerana ibidasanzwe, bakishimirana ndetse bagakora byinshi mu bikorwa biba byarabaye muri iki cyumweru cya 'Valentine'.

    Refe:msn.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-ubusobanuro-bw-iminsi-7-igize-icyumweru-cy-urukundo-gisozwa-kuri

  • Sadio Mané yashyize Senegal ku bitugu bye-Amafoto #rwanda #RwOT

    Sadio Mané yatsinze penaliti yahaye intsinzi Senegal imbere ya Misirii kuri za penaliti 4 — 2 bituma begukana igikombe cya Africa cyabo cya mbere, nyuma y'uko amakipe yombi yari yananiranywe anganya ubusa ku busa.

    ImageSadio Mane yahesheje intsinzi igihugu cye 

    Uyu rutahizamu wa Liverpool ariko yari yahushije penaliti hakiri kare ku munota wa karindwi gusa, yagaruwe n'umunyezamu Gabaski wa Misiri, wanabaye umukinnyi mwiza w'uyu mukino.

    Senegal celebrate their AFCOn success

    Muri uyu mukino wari witiriwe cyane ba rutahizamu ba Liverpool, Mohamed Salah wa Misiri na Sadio Mané, ariko uyu wa nyuma niwe wagize ijambo rya nyuma.

    Edoaurd Mendy celebrates

    Nyuma y'imyaka irindwi yo kunengwa ko nta kinini araha ikipe ya Senegal nk'umutoza wayo, Aliou Cissé ubu yavuze ko byose ari ukwihangana.

    Ati: 'Byerekana ko iyo ukoze cyane, iyo wihanganye, ugera kucyo ushaka. Mfite amarangamutima akomeye kuko abantu ba Senegal bifuje iki gikombe imyaka 60.'

    Senegal yatsinzwe inshuro ebyiri ku mukion wa nyuma mu 2002 no mu 2019, hamwe Cissé yari kapiteni w'ikipe ahandi ari umutoza mukuru.

    Senegal forward Sadio Mane celebrates after winning the African Cup of Nations final against Egypt.

    Senegal yayoboye uyu mukino isatira kenshi kurusha Misiri gusa iyi nayo yari ifite abugarizi bahagarara neza.

    Rutahizamu Salah yari yahambiriwe cyane na myugariro ba Senegal, yabonye amahirwe abiri gusa yo gutsinda mu gice cya mbere.

    Mo Salah looks dejected after Egypt's penalty shootout defeat

    Abakinnyi b'Ikipe ya Misiri bamanjiriwe nyuma yo gutsindwa na Senegal

    Igice cya kabiri cyagoye Misiri kuko n'umutoza wayo yari yavanywe ku ntebe y'abasimbura, Senegal yarushijeho kugira amahirwe mu minota bongeyeho.

    Ariko kureba mu nshundura birananirana kugeza umukino urangiye bagatera za penaliti aho Sadio Mané yashyizemo iya nyuma iha intsinzi igihugu cye.

    Sadio Mane speaks with Mohamed Salah and Gabaski

    Mohamed Salah yagaragaje agahinda kuko ubu ari ubwa kabiri atsindiwe ku mukino wa nyuma w'iki gikombe, yari mu ikipe ya Misiri yatsinzwe na Cameroun mu 2017.

    'Mane yashyize Senegal ku bitugu bye'

    Jermaine Jenas wahoze ari umukinnyi wa Tottenham Hotspurs yabwiye BBC ati: 'Sadio Mané yashyize igihugu cye ku ntugu ze maze abaha igikombe. Iyi Senegal ni ikiragano gikomeye cyashoboye kubigeraho, ni igihe gikomeye ku gihugu cyabo.'

    Jenas avuga ko nubwo Mané yari ku gitutu gikomeye ariko yerekanye ko ari igihangange atsinda penaliti yari icyenewe kurusha izindi.

    Egypt players were furious as Mane could have received a second yellow card for stimulation

    Ati: 'Urabibona ko Mané ari umukuru w'abandi. Turabizi ko ari umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru, ariko uko yakuze mu myaka ishize byagaragaye neza uyu munsi mu gihe cy'ingenzi kurusha ibindi mu buzima bwe.'

    Abakinnyi batowe barushije abandi

    • Umukinnyi w'irushanwa: Sadio Mané
    • Umunyezamu w'irushanwa: Edouard Mendy
    • Umukinnyi watsinze ibitego (8) byinshi: Vincent Aboubakar (Cameroun)
    • Umukinnyi mwiza wa finale: Mohamed Abou Gabal (Gabaski)

    Senegal's forward Sadio Mane looks on ahead of a penalty shootout during the Africa Cup of Nations final.

    Igikombe cya Africa gitaha biteganyijwe ko kizabera muri Ivory Coast muri Kamena (6) na Nyakana(7) umwaka utaha.

    BBC 

    The post Sadio Mané yashyize Senegal ku bitugu bye-Amafoto appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/02/07/sadio-mane-yashyize-senegal-ku-bitugu-bye-amafoto/

  • Icupa ry’amazi ririho amazina y’abakinnyi n’aho batera, intwaro yatengushye umunyezamu wa Misiri #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Senegal itsinze Misiri ikegukaka igikombe cy’Afurika, hatangiye gukwirakwira icupa ry’amazi umunyezamu wa Misiri, Mohamed Abu-Gabal yari yitwaje mu gihe cyo gutera penaliti, ryari ryanditseho buri ruhande umukinnyi bahanganye akunda guteramo.

    Ni igikombe cy’Afurika cyaraye gisorejwe muri Cameroun aho Senegal yacyegukanye itsinze Misiri kuri penali 4-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    Umunyezamu wa Misiri wari wigaragaje muri uyu mukino yari yakuyemo penaliti ya Sadio Mane ku munota wa 6, bagiye gutera penaliti yitwaje icupa ry’amazi yazingiye muri Essuie-mains.

    Ni icupa ryari ryometsweho udupapuro twanditseho amazina y’abakinnyi ba Senegal ndetse n’imibare (statistics) z’uburyo bakunda guteramo penaliti, umukinnyi yazaga gutera akareba izina rye kuri rya cupa akamenya uruhande agomba kujyamo.

    Mu bakinnyi 5 ba Senegal bateye penaliti, umwe wenyine ari we Bamba Dieng ni we wanyuranyije uruhande n’uyu munyezamu abandi bose bateraga mu ruhande yahisemo kugwira.

    Aba uko ari bane akaba yabashije gukuramo penaliti umwe ya Bouna Sarr ni mu gihe iza Kalidou Koulibaly, Abdou Diallo na Sadio Mane zamunyuzeho nubwo yabaga yazikurikiye.

    Gukuramo penaliti imwe ntacyo byafashije Misiri kuko abakinnyi be n’abo umwe yayikubise igiti cy’izamu undi umunyezamu wa Senegal ayikuramo.

    Mohamed Abu-Gabal akaba yaje guhembwa nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match) bitewe n’uburyo yitwaye.

    Iyi essuie-mains niyo yazanyemo intwaro ye

    Yabanza kureba izina ry’umukinnyi ugiye gutera akamenya uruhande ateramo

    icupa ryari ryanditseho amazina yose y’abakinnyi ba Senegal

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icupa-ry-amazi-ririho-amazina-y-abakinnyi-n-aho-batera-intwaro-yatengushye-umunyezamu-wa-misiri

  • Umuganda rusange ugiye gusubukurwa – #rwanda #RwOT

    Ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali na ba Guverineri b'Intara, ku wa 6 Gashyantare 2022.

    Basuzumye uko bakongera kwita no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guhindura ubuzima bw'abaturage n'iterambere ry'igihugu.

    Hemejwe ko mu mpera z'uku kwezi mu turere twose tw'igihugu hazasubukurwa umuganda rusange ariko ugakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Waherukaga gukorwa mbere y'uko icyorezo kigera mu gihugu muri Werurwe 2020. Kuko ukorwa benshi bahuriye hamwe, wahagaritswe nk'ubucucike bushobora guha icyuho iyo ndwara igakwirakwira.

    Iyo nama yanitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC, Ingabire Assumpta n'abandi bayobozi bakuru b'amashami y'iyo Minisiteri, yashimye ko nyuma y'imyaka ibiri irenga Inzego z'Ibanze zimaze mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 byatanze umusaruro.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko hafashwe ingamba zo gukurikirana buri cyiciro cy'urwego ruherutse gutorwa ndetse na buri rwego rushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kugira ngo harebwe aho bageze mu byo bashinzwe n'ibyo bemeye gukorera abaturage.

    Muri iyi nama kandi hemejwe kongera imbaraga mu guha no kongerera ubushobozi abakozi n'abayobozi mu nzego z'ibanze binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo amahugurwa n'izindi gahunda.

    Inteko rusange z'abaturage na zo hemejwe ko zigiye gusubukurwa kugira ngo hongere kumvwa ibyifuzo n'ibibazo byabo kandi bihabwe umurongo n'inzego zibishinzwe.

    Hagiye no kurushaho kunozwa imitangire ya serivisi ku baturage bakemurirwa ibibazo n'inzego zibegereye kandi ku gihe.

    Igwingira ry'abana, ubuzererezi no gucikiriza amashuri n'umwanda, hemejwe ko bigiye guhagurukirwa ku bufatanye bw'ababyeyi.

    Aha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yari yitabiriye umuganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganda-rusange-ugiye-gusubukurwa

  • Irebere inyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y’u Rwanda (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y

    Inyogosho zidasanzwe zigaragara muri shampiyona y’u Rwanda

    Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bikunzwe cyane, ndetse bigatuma n’abawukina baba mu bantu bazwi cyane ndetse banakurikirwa n’abantu benshi, ibi binatuma abakinnyi b’umupira w’amaguru nabo ubwabo bakunda kugaragara mu buryo budasanzwe.

    Mu gihe amakipe ari kwitegura gutangira imikino yo kwishyura izatangira ku wa Gatandatu tariki 12/02/2022, reka tubereke zimwe mu nyogosho zidasanzwe zigaragara ku bakinnyi bo mu Rwanda mu makipe atandukanye akina icyiciro cya mbere.

    Inyogosho ya Leandre Willy Essomba Onana wa Rayon Sports iri mu zidasanzwe muri shampiyona y

    Inyogosho ya Leandre Willy Essomba Onana wa Rayon Sports iri mu zidasanzwe muri shampiyona y’u Rwanda

    Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports, nta byinshi usibye akarongo yanyujije mu musatsi we

    Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports, nta byinshi usibye akarongo yanyujije mu musatsi we

    Umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports ni uku yabigenje

    Umunyezamu Kwizera Olivier wa Rayon Sports ni uku yabigenje

    Kwizera Pierrot wahize muri AS Kigali ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Kwizera Pierrot wahize muri AS Kigali ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Lomami Frank ukinira Rutsiro FC

    Lomami Frank ukinira Rutsiro FC

    Manace Mutatu wa Rayon Sports ni uku agaragara, gusa no ku itama yongeraho utundi tutari inyogosho

    Manace Mutatu wa Rayon Sports ni uku agaragara, gusa no ku itama yongeraho utundi tutari inyogosho

    Manishimwe Djabel wa APR FC

    Manishimwe Djabel wa APR FC

    Mugheni Kakule Fabrice ukinira AS Kigali

    Mugheni Kakule Fabrice ukinira AS Kigali

    Mugisha Bonheur wa APR FC

    Mugisha Bonheur wa APR FC

    Mugunga Yves wa APR FC

    Mugunga Yves wa APR FC

    Hakizimana Muhadjili wa Police FC

    Hakizimana Muhadjili wa Police FC

    Muhire Kevin, kapiteni wa Rayon Sports

    Muhire Kevin, kapiteni wa Rayon Sports

    Inyogosho ya Mushimiyimana  Mohamed wa Rayon Sports

    Inyogosho ya Mushimiyimana Mohamed wa Rayon Sports

    Rudasingwa Prince wa Rayon Sports

    Rudasingwa Prince wa Rayon Sports

    Sadick Souley, rutahizamu wa Bugesera FC

    Sadick Souley, rutahizamu wa Bugesera FC

    Souleymane Sanogo wa Rayon Sports

    Souleymane Sanogo wa Rayon Sports

    Ntwari Fiacre, umunyezamu wa AS Kigali

    Ntwari Fiacre, umunyezamu wa AS Kigali

    Muvandimwe JMV, myugariro wa Rayon Sports

    Muvandimwe JMV, myugariro wa Rayon Sports

    Ndarusanze Jean Claude wa Rutsiro FC

    Ndarusanze Jean Claude wa Rutsiro FC

    Nishimwe Blaise wa Rayon Sports

    Nishimwe Blaise wa Rayon Sports

    Niyomugabo Claude wa APR FC

    Niyomugabo Claude wa APR FC

    Nova Bayama wa Rutsiro

    Nova Bayama wa Rutsiro

    Nsabimana Aimable wa APR FC

    Nsabimana Aimable wa APR FC

    Nshuti Dominique Savio wa Police FC

    Nshuti Dominique Savio wa Police FC

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports

    Adams wa Mukura VS

    Adams wa Mukura VS

    Aboubacar Djibrine wa Mukura VS

    Aboubacar Djibrine wa Mukura VS

    Mercy Ikenna Duru wa Gorilla FC

    Mercy Ikenna Duru wa Gorilla FC

    Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu Sports

    Dusingizimana Gilbert wa Kiyovu Sports

    Iloko wa Gorilla FC

    Iloko wa Gorilla FC

    AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/irebere-inyogosho-zidasanzwe-zigaragara-muri-shampiyona-y-u-rwanda-amafoto

  • Charly na Nina bogeye kwerekwa urukundo rudasanzwe n'abanye Congo nyuma yo kugaruka kurubyiniro[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi nyarwanda Charly na Nina bongeye kwerekwa urukundo n'abarenga ibihumbi mu gitaramo cyo gusoza Amani Festival , iserukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


    Iki gitaramo cyabaye mu mpera z'icyumweru gishize kuya 6 Gashyantare kibera 2022, kibera mu i Goma aho iri serukiramuco ryari rimaze Iminsi riri kubera.

    Aba bahanzikazi bari ku rutonde rw'abagomba gususurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza iri serukiramuco, baririmbiye abakunzi b'umuziki babarirwaga mu bihumbi by'abatuye.

    Muri iki gitaramo aba bahanzikazi bari baherekejwe na Symphony Band, itsinda ricuranga rigizwe n'abasore n'inkumi bize umuziki ku Ishuri rya Muzika ryahoze riherereye ku Nyundo ubu ryimukiye mu Karere ka Muhanga.

    Mu gihe bamaze ku rubyiniro bashimishije abakunzi b'umuziki mu ndirimbo zabo zitandukanye zirimo “Indoro”, “Agatege”, “Owooma” n'izindi.

    Nubwo bari bamaze igihe badakora umuziki, Charly na Nina basanze bagifite abakunzi benshi i Goma ndetse benshi bakibuka indirimbo zabo kuko bafatanyaga kuziririmba.

    Nyuma y'iki gitaramo aba bahanzikazi babwiye abanyamakuru ko igihe bamaze batagaragara mu muziki, cyari ikiruhuko bihaye ndetse bizeza abakunzi babo ibikorwa byinshi.

    Amani Festival Charly na Nina baririmbyemo ni iserukiramuco ryitabiriwe n'abahanzi banyuranye ndetse bafite amazina akomeye. Barimo na Mohombi wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Bumpy ride', 'Coconut tree' yakoranye na Nicole Scherzinger n'izindi zitandukanye.

    Uretse iki gitaramo bakoranye byitezwe ko mu minsi ya vuba iri tsinda risohora n'indirimbo yaryo nshya rimaze iminsi rikoraho mu ibanga.

    Imyaka yari ibaye ibiri Charly na Nina badakora ibitaramo ndetse badasohora n'indirimbo. Ryaherukaga gushyira indirimbo hanze muri Werurwe 2020 ubwo hasohokaga iyiswe 'Ibirenze ibi'.

    Charly na Nina baherukaga kugaragara mu gitaramo basangiye urubyiniro muri Nzeri 2020, hari muri Iwacu Muzika Festival.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/charly-na-nina-bogeye-kwerekwa-urukundo-rudasanzwe-n-abanye-congo-nyuma-yo

  • Uturere tugize Umujyi wa Kigali turi inyuma muri gahunda ya Ejo Heza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri raporo yasohotse tariki 06 Gashyantare 2022, uturere dutatu tw’Umujyi wa Kigali turi mu myanya itanu ya nyuma nk’uko iyo raporo ibigaragaza.

    Uturere dutanu tuza inyuma mu kwizigamira muri Ejo Heza mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere ni Akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa 26, Ngoma ku mwanya wa 27, Kicukiro ku mwanya wa 28, Nyagatare ku mwanya wa 29 mu gihe Nyarugenge iza ku mwanya wa nyuma.

    Mu turere dutanu twa mbere mu kwizigamira muri Ejo Heza mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere, Gakenke ni yo iza ku isonga, igakurikirwa n’akarere ka Nyamasheke, ku mwanya wa gatatu haza akarere ka Gicumbi, Nyaruguru iza ku mwanya wa Kane mu gihe Bugesera iza ku mwanya wa gatanu.

    Uko uturere dukurikirana:

    Uko uturere dukurikirana:

    Uko uturere dukurikirana:

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubwiteganyirize/article/uturere-tugize-umujyi-wa-kigali-turi-inyuma-muri-gahunda-ya-ejo-heza

  • Rubavu: Inkangu zibasiye imyaka y’abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkangu zahitanye imyaka y

    Inkangu zahitanye imyaka y’abaturage

    Kigali Today ivugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Aaron Habimana, yatangaje ko mu murenge ayobora habaye inkangu ebyiri zatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye.

    Yahize ati “Inkangu yatewe n’amazi menshi yinjiye mu musozi uratenguka, nta muntu wahitanye ariko watwaye imirima y’abaturage. Byangije n’ikiraro cyahuzaga Akagari ka Terimbere na Kavomo cyabigendeyemo, turashaka uburyo haboneka aho abaturage banyura bambuka.”

    Gitifu Habimana avuga ko iyo nkangu yabereye mu Kagari ka Kavomo, umudugudu wa Kinyendaro, ndetse imvura yaguye ikaba yateye inkangu nayo yatwaye imyaka n’imirima y’abaturage mu kagari ka Nyundo.

    Uretse kwangiza ibikorwa remezo, gutwara ubuzima bw’abantu no gutera inkangu, muri rusange imvura yaraye iguye yateje igihombo ku barobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu.

    Bamwe mu barobyi bavuganye na Kigali Today batangaje ko umusaruro wabo w’isambaza wabaye mukeya, kubera umuyaga n’imvura nyinshi byabonetse iri joro ryakeye.

    Umwe ati “Ubu twabuze umusaruro kubera umuyaga n’imvura, isambaza zikunda umutuzo, ntabwo rero twabashije kuzifata kubera icyo kibazo.”

    Ikilo cy’isambaza gisanzwe kigura amafaranga 2,500, abarobyi bavuga ko igiciro gishobora kuzamuka kubera umusaruro wabuze.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-inkangu-zibasiye-imyaka-y-abaturage

  • Umwe ku mubumbe! Cristiano Ronaldo yaciye kandi gahigo ku Isi, yishyuza asaga miliyoni kuri “post” #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo yabaye umuntu wa mbere ku Isi ukurikirwa n’abantu benshi ku Isi aho yujuje miliyoni 400 z’abamukurikira kuri Instagram.

    Ni imibare yatumbagiye cyane mu mezi atanu ashize, ni nyuma y’uko yari amaze gusinyira Manchester United muri Kanama 2021.

    Muri Nzeri 2021 Cristiano Ronaldo yakurikirwaga n’abantu miliyoni 237, kuva icyo gihe kugeza muri Gashyantare uyu mwaka amaze kwiyongeraho miliyoni 163 z’abamukurikira kuko ubu yujuje miliyoni 400.

    Cristiano Ronaldo akaba ari na we muntu wishyurwa amafaranga menshi iyo umuntu ashaka ko amwamariza ku rukuta rwe rwa Instagram aho post imwe ashobora kwishyuza miliyoni 1.6 z’amadorali nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje.

    Uyu rutahizamu wagiye uca uduhigo twinshi ku Isi akaba agwa mu ntege n’umunyamideli w’umunyamerikakazi, Kylie Jenner ufite abamukurikira basaga miliyoni 308 na rutahizamu Lionel Messi ufite miliyoni 306 z’abamukurikira.

    Cristiano akaba yaraciye aka gahigo mu gihe ari mu byishimo by’isabukuru y’imyaka 37 amaze ku Isi, ni isabukuru yagize tariki ya 5 Gashyantare 2021.

    Cristiano Ronaldo ubu ni we muntu ukurikirwa cyane ku Isi kuri Instagram

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwe-ku-mubumbe-cristiano-ronaldo-yaciye-kandi-gahigo-ku-isi-yishyuza-asaga-miliyoni-kuri-post

  • Ibintu bigomba guhinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba ko ibintu bihinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza

    Minisitiri Gatabazi asaba ko ibintu bihinduka, abaturage bagahabwa serivisi nziza

    Ubwo yahuraga n’abayobozi b’Intara ndetse n’Umujyi wa Kigali ku wa 06 Gashyantare 2022, Minisitiri Gatabazi yavuze ko baganiriye kuri gahunda nyinshi zirimo ibyo abaturage binubira yaba serivisi mbi bahabwa, ibijyanye na ruswa, kutabaha umwanya ndetse no kubasiragiza.

    Banumvikanye ko bagenda bakareba ibyo abaturage batishimira bigashakirwa ibisubizo bigakemuka, umuturage akajya ku isonga agafashwa gukemura ibyamuhungabanyiriza ubuzima.

    Ati 'Ibintu bigomba guhinduka, abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza, abazibaha ni abayobozi, kandi abayobozi bahembwa na Leta. Abayobozi b’inzego z’ibanze n’izindi dufatanya, ni twebwe duhagarariye Umukuru w’igihugu mu gufasha kugira ngo ageze ku baturage ibyo yabemereye'.

    Akomeza agira ati 'Nta bisobanuro na bimwe twabona byo kudaha umuturage serivisi kandi aricyo twasinyiye amasezerano y’akazi yacu, ari nacyo twiyemeje ko umuturage agomba kuba ku isonga. Bagomba rero kubikora kandi abaturage bakatugaragariza aho bitagenda, kugira ngo abatabikora neza babibazwe, abadashoboye bavanwemo, abashoboye gukomeza bakomeze, ariko ibintu bigomba guhinduka'.

    Kuba abayobozi bafite ubushobozi ngo bigomba gukorwa bigakunda, ibigomba gukosorwa bigakosorwa, hakazabaho no kubikurikirana ko bishyirwa mu bikorwa mu gihe runaka.

    Mu bigomba gukosorwa harimo no kuba hari igihe umuturage aza agana umuyobozi, yumva ko ariwe wamukemurira ikibazo ahubwo akamusubiza k’uwo bagifitanye, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

    Ati 'Twasanze hari n’igihe umuyobozi, umuturage aza amugana, aho kugira ngo ajye kumukemurira ikibazo, yongera akamusubiza kuri wa wundi n’ubundi umurenganya. Twasabye ko niba ikibazo kikugezeho ujya kugikemurira aho cyakomotse, aho kugira ngo wongere kohereza umuturage kuri ba bandi n’ubundi batumye azamuka ku rwego rw’igihugu'.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ubwo Umukuru w’igihugu yasozaga umwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze, yabanenze ku bijyanye na serivisi baha abaturage, guhora babasiragiza, bari mu nama zidashira, ndetse mu ijambo rye risoza umwaka akaba yarababwiye ko ategereje kubona banoza serivisi baha abaturage.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko byose byahawe ibipimo ku buryo bizera ko bizahinduka, kandi abaturage nabo bakabibafashamo kugira ngo bakomeze gutera imbere.

    Mu bindi byaganiriweho ni uburyo hakongerwa ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu mashuri, kuko bigaragara ko hari benshi baritaye, harimo abagiye mu muhanda, abibereye iwabo, abakoreshwa imirimo ivunanye n’ibindi bintu bahugiyemo bitandukanye, ariko bitaba impamvu yo guta ishuri.

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibintu-bigomba-guhinduka-abaturage-bagahabwa-serivisi-nziza-minisitiri-gatabazi