testing…
– ads
Raporo ya leta yo muri Nyakanga 2021 ku bijyanye n'imitingito yibasiye uduce tw'Akarere ka Rubavu yagaragaje ko kwimura Ibitaro bya Rubavu byari umwanzuro wihutirwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Newtimes ko ibitaro bishya bizubakwa mu Murenge wa Rugerero ku birometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Rubavu kandi ko biteganyijwe ko mu 2024 bizaba byuzuye.
Uretse ubuvuzi bwa cancer buzajya butangirwa muri ibi bitaro, bizajya byakira n'abandi bakeneye serivisi z'ubuvuzi burimo indwara z'umutima no kubagwa.
Mu gihe Ibitaro bishaje byubatswe mu 1953 byari bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi batarenze 300, ibishya bizaba bishobora kwakira abari hagati ya 400 na 500.
Kambogo yongeyeho ko ibitaro bishya bigiye kubakwa bizatanga serivisi no ku baturage baturuka mu turere twa Nyabihu na Rutsiro ndetse n'abo mu gihugu cy'abaturage cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko bizatwara ingengo y'imari ingana na miliyoni 32 z'amayero (hafi miliyari 38,17 z'amafaranga y'u Rwanda) ndetse ko Guverinoma ya Hongrie yemeye gutera inkunga uyu mushinga.
Inzobere mu bya tekiniki zo mu Karere, Minisiteri y'Ubuzima na RBC kimwe n'izo muri Ambasade ya Hongrie zafatanyije gutegura umushinga uzamara imyaka itatu.
Ibitaro bya Gisenyi byamaze iminsi igera kuri irindwi nyuma y'aho inyubako zabyo zijemo imitutu yatewe n'imitingito yasize yangije ibifite agaciro ka miliyari 1,9 z'amafaranga y'u Rwanda.
Inzu zo guturamo ndetse n'iz'ubucuruzi hamwe n'ibindi bikorwaremezo nk'imihanda, amashanyarazi n'amazi na byo byarangiritse. Muri rusange imirimo yo gusana ibyangiritse byose yabariwe agera kuri miliyari 91 z'amafaranga y'u Rwanda.
Byabaye ku wa 4 Ukuboza 2022 ubwo babwirwaga ko umugabo bari babwiwe ko yapfuye, bitegura kumushyingura ariko batungurwa no gusanga ari mu Bitaro ari muzima.
Uwo mugabo bivugwa ko yakubiswe icyuma gikata indabo mu mutwe ku wa 1 Gashyantare 2022; uwakimukubise ngo yaritabaraga kuko yasagariwe dore ko anasanzwe afite ubumuga bw'amaguru.
Inzego z'ubugenzacyaha zahise zinjira muri icyo kibazo ushinjwa gukomeretsa arafatwa arafungwa.
Nyuma yaho nibwo umuryango w'uwakubiswe wamenyeshejwe ko yapfuye maze ubuyobozi butegeka ko umuryango yakubitiwemo ari wo ugomba gushaka ibikenewe ngo ashyingurwe.
Ku gicamunsi cyo ku wa 3 Gashyantare 2022 bafashe imodoka n'isanduku bajya ku bitaro bya Kabutare gufata umurambo kuko imva yo yari yamaze gucukurwa ariko bagezeyo barawubura.
Umwe mu bagiye kuwufata yabwiye IGIHE ko bagiyeyo bafite impapuro z'ubuyobozi bw'Umurenge ariko kwa muganga bashaka umurambo barawubura.
Ati 'Twagezeyo abantu bari mu gahinda ko umuntu wabo yitabye Imana, tugezeyo umurambo barawushaka barawubura, kwa muganga bakomeza gushakisha baza gusanga umuntu ari muzima ari mu cyumba cy'abarwayi ari kwinywera igikoma.'
Yakomeje avuga ko batunguwe n'ibibaye bamenyesha ubuyobozi bw'umurenge kuko ari bwo bwabahaye ibaruwa igaragaza ko yapfuye kandi bafite n'indi baruwa y'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB ibigaragaza.
Ati 'Twabibwiye umurenge ndetse dufata na ya sanduku tuyijyanayo baratubwira ngo tuyisubize aho yaguzwe. Imva yo twayishyizemo umutumba dusubizamo itaka.'
Kuri ubu uwo mugabo yamaze kuva mu bitaro ari mu rugo kandi ari koroherwa naho umusore ukurikiranyweho kumukubita icyuma mu mutwe aracyari mu maboko y'ubugenacyaha.
Umuntu umwe yitabye Imana mu Rwanda kuri uwo munsi azize icyo cyorezo, abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ni 1,447 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.


Umujyanama wihariye mu by'umutekano wa Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo, hamwe n'abandi bantu barimo abasirikare batawe muri yombi kuwa gatandatu w'icyumweru gishize, bivugwa ko bari 'bageramiye umutekano w'igihugu'.
François Beya yarafashwe ajyanwa kubazwa n'urwego rushinzwe iperereza, bivugwa kandi ko kuri uwo wa gatandatu nijoro Perezida Tshisekedi wari i Addis Ababa mu nama y'Ubumwe bwa Africa yahise agaruka i Kinshasa igitaraganya.
Georges Kapiamba ukuriye ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu i Kinshasa, wabashije gusura Beya ku cyumweru, yumvikanye kuri Top Congo FM avuga ko François Beya yabajijwe ku 'nama zigeramiye umutekano w'igihugu'.
Ku cyumweru, abashyigikiye perezida uriho muri DR Congo bagiye mu mihanda bamagana igikorwa cyose cyo kumuhirika ku butegetsi, nk'uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.
Ubutegetsi bwirinze kuvuga niba ifatwa rya François Beya rifite aho rihuriye no kugerageza guhirika ubutegetsi. Guceceka kwatumye hakwira amakuru menshi, cyane cyane ayavuga ko ari ihirikwa ry'ubutegetsi ryaburijwemo.
BBC dukesha iyi nkuru, yagerageje kuvugana n'abashinzwe gutangaza amakuru ku ruhande rw'ubutegetsi, ntibarasubiza kugeza ubu. Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Justicia ASBL ryasabye abashinzwe itangazamakuru muri Leta 'gutangaza amakuru nyayo ku baturage kugira ngo bihoshe umwuka w'umutekano mucye ukwiriye hose', nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru muri DR Congo.
Ni umwe mu bantu bakomeye mu by'umutekano wa DR Congo kuva no ku gihe cy'ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Beya bamuhimba 'Mr sécurité' kuko ari umwe mu bantu babaye igihe kinini mu by'iperereza muri iki gihugu, kandi 'uzi byinshi ku mutekano wacyo'.
Beya, wagizwe umujyanama wa Perezida mu 2019, yari umuntu wa hafi wa Joseph Kabila ariko yagiye atakaza ingufu mu butegetsi mu mezi ya vuba ashize. Ku butegetsi bwa Joseph Kabila, Beya yabaye umukuru w'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka mu gihe cy'imyaka igera kuri 12.
intyoza

Ku Cyumweru tariki 06 Gashyantare 2022 kuri Sitade nto y’i Remera nibwo hakinwaga agace ka nyuma k’irushanwa ryitiriwe Forzza Bet yariteguye. Ni irushanwa ryatangiye mu Kuboza umwaka ushize wa 2021. Byari biteganyijwe ko ryagombaga gusozanya n’umwaka wa 2021 gusa ntibyakunda kubera icyorezo cya covid-19 cyakomezaga kwiyongera umunsi ku wundi bigatuma rigenda risubikwa.
Iri rushanwa ryakinwe mu duce (phases) dutanu aho dutatu muri two twakiniwe i Kigali naho tubiri tundi dukinirwa i Gisagara ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya, ikipe yegukanye uduce twinshi ni yo yagombaga guhita yegukana igikombe bidasubirwaho, ari na byo byahaye amahirwe ikipe ya Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe nyuma y’uduce dutatu twa mbere kuko twose yari yatwegukanye. Uduce tubiri ari na two twa nyuma duheruka twegukanywe n’ikipe ya REG VC binayiha amahirwe yo kwegukana umwanya wa kabiri.
Mu bagore, ikipe ya APR VC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutwara uduce tubiri muri dutanu inganya na UVC gusa ikayirusha inota rimwe, naho RRA ikaba yaratwaye agace kamwe yatwaye ku munsi wa nyuma.

Umuyobozi wa Forzza Bet, Eric Rutayisire, avuga ko irushanwa kuri we ryagenze neza nubwo bakomwe mu nkokora na covid-19.
Ati 'Icya mbere twakwishimira ko irushanwa ryagenze neza nk’uko twari twariteguye n’ubwo twakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19. Mbere twatangiye tuvuga ko hazakinwa ibice 4 nyuma biza kuba 5 ariko byarushijeho kuryoshya umukino, Forzza na Volleyball ntabwo dutangiriye kuri iri rushanwa kuko dusanzwe turi abafatanyabikorwa. Federasiyo ni bo bazi ibya Volleyball twe turahari ndetse twiteguye no gukomeza gukorana na bo mu bikorwa byabo bya Volleyball mu rwego rwo gishyigikira abana b’Abanyarwanda bakina umukino wa Volleyball.'

Mu bakinnyi bitwaye neza, mu bagabo umugande Malinga Kathbart wa Gisagara VC ni we wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi, mu gihe mu bagore Mukandayisenga Benitha wa UVC WVC ari we wahembwe nk’umukinnyi wahize abandi.
Ku bijyanye n’ibihembo, ikipe ya mbere yahawe sheki ya miliyoni ebyiri n’igikombe, iya kabiri ihabwa sheki ya miliyoni imwe n’igice, naho iya gatatu ihabwa miliyoni imwe.



Urwo rugendo rwatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 7 rukazageza ku ya 12 Gashyantare 2022, rukazaca mu ntara zose uko ari 4 n’Umujyi wa Kigali, rukaba rwatangijwe n’ibiganiro byatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Intego rusange ya NST 2022 ikiciro cya 10, ni ugushyiraho umuyoboro hagati y’umutekano w’igihugu, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu.
Minisitiri Gatabazi, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, bahuye n’abo banyeshuri mu rwego rwo kubasobanurira urwego rw’imiyoborere, mbere yuko batangira urwo rugendo.
Minisitiri Gatabazi yagize ati 'Twizera ko ari amahirwe guhora twigira ku bandi. Muri mu rugendo ariko MINALOC yiteguye no kugira icyo ibigiraho. Duha agaciro guhozaho kwiga kugira ngo tubashe kugera kuri byinshi bijyanye n’inshingano zacu zo kunoza imiyoborere, ibyo bigatuma izindi nzego zitwara neza atari mu rwego rwa politiki gusa, no mu rwego rwo kubishyira mu bikorwa ku rwego rw’igihugu.'

Abanyeshuri bitabiriye aya masomo barimo abapolisi 48 baturutse mu Rwanda no mu bihugu birimo Botswana, Etiyopiya, Gana, Kenya, Malawi, Nijeriya, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, Uganda na Zambiya.
Kugeza ubu ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC), nicyo kigo cyigisha imyitozo ya gisirikare mu gihugu, kandi intego yacyo ni uguteza imbere ubushobozi bw’abanyeshuri mu kurushaho gusobanukirwa n’ibibazo by’umutekano w’igihugu, mu karere n’isi yose, ndetse n’uburyo bigira ingaruka ku bikorwa bya gisirikare.

Nyamvumba Robert ntagihindutse yazasohoka muri Gereza ya Nyarugenge, muri Nzeri 2022 nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Urukiko Rukuru rwamukatiye igihano cy'igifungo cy'amezi 30 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 50Frw igihano gito ugereranyije n'icyo yakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye.
Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Nyamvumba Robert nubwo yajururiye Urukiko Rukuru bufite ishingiro kuri bimwe.
Ni icyemezo cyasomwe n'inteko y'Abacamanza batatu n'umwanditsi w'urukiko nk'uko, iyo nteko ni na yo yari yaburanishije ubujurire.
Nyamvumba Robert yasomewe atari mu cyumba cy'Urukiko n'Ubushinjacyha ntabwo bwari buhagarariwe.
Me Shema Gakuba Charles wunganiye Nyamvumba kuva yatangira kuburana mu mizi, yabwiye Umuseke ko nk'umunyamategeko we bishimiye icyemezo cy'Urukiko Rukuru.
Ati 'Kuva ku myaka itandatu n'ihazabu ya miliyari 21,6Frw ukagera ku myaka ibiri n'igice nta mpamvu umuntu atabishimira ubutabera bwakoze akazi kabwo neza.''
Yavuze ko mu bujurire bwabo bari basabye Urukiko ko Nyamvumba Robert urukiko rubibonye ukundi rwamusubikira ibihano.
Uyu munyamategeko ati 'Ariko n'ibihano Nyamvumba Robert yahawe na byo turabishimira.'
Nyamvumba Robert mbere y'uko afungwa yahoze ari umukozi muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo ( MININFRA). Yatawe muri yombi muri Werurwe, 2020.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Nzeri, 2020 rwamuhamije icyaha cya Ruswa rumukatira igihano cy'igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya Miliyari 21,6Frw.
Bivuze ko amaze imyaka ibiri hafi afunzwe, iyo nivanwa muri aya mezi 30 (imyaka ibiri n'amezi atandatu), Nyamvumba araba asigaje gufungwa amaze 7 bivuze ko yazarekurwa muri Nzeri, 2022 nta gihindutse.
UMUSEKE
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyamvumba-robert
Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda [FERWAFA] yamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru 2021-22.
Igice cya kabiri cya Shampiyona kiratangira ku wa 6 tariki 12 Gashyantare 2022 aho umukino utegerejwe na benshi ari uzahuza APR na Rayon Sports uzakinwa ku ya 26.2.2022.
Ingengabihe y'igice cya kabiri cya shampiyonaiteguwe nk'uko imikino ibanza yakinwekuko bivuze ko uko amakipe yahuye ku munsi wa mbere w'imikino ibanza kugeza ku munsi wa 15 ari nako azahura uhereye ku munsi wa mbere w'imikino yo kwishyura (umunsi wa 16) kugeza ku munsi wa nyuma wa shampiyona.
Shampiyona izasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2022, Gorilla FC yakiriye Espoir FC mu gihe Gasogi United izaba yakiriye Rayon Sports.
Uko munsi wa 16 wa shampiyona uteganyijwe:
Kuwa Gatandatu
12:30: Gasogi Utd x Marines FC
15:00':Gorilla FC x Kiyovu Sports
15:00': Mukura VS x Rayon Sports
Ku cyumweru
12:30'Police FC x Etoile de l'Est
15:00':As Kigali x Espoir FC
15:00': Rutsiro X Etincelles
15:00': Bugesera FC x Musanze FC
15:00' :Gicumbi FC x APR FC


N’ubwo bimeze bityo ariko ngo iyi gahunda iracyakomwa mu nkokora n’imyumvire y’abatari bacye, bumva ko umwana wagiye kwiga muri TVET ari udashoboye kwiga mu mashuri atanga ubumenyi rusange.
Ibi byatumye mu myaka itanu iyi gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa, ititabirwa nk’uko bikwiye kuko kugeza uyu munsi abanyeshuri biga muri TVET bangana na 31% gusa, mu gihe hasigaye imyaka ibiri ku ntego Leta yari yarihaye.
Mu bukangurambaga burimo gukorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), bugamije gushishikariza urubyiruko kugana TVET no guhindura imyumvire bafite, babwiwe ko mu minsi iri imbere 42% by’imirimo iri ku isoko, igiye kuzajya ikorwa n’ikoranabuhanga.
Uwayo Rwema Emmanuel, umuhuzabikorwa wungirije w’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, avuga ko ababyeyi bagira uruhare mu gituma abana batitabira cyane kwiga amashuri ya TVET, kuko mu gihe cyashize abigaga imyuga babarizwaga mu cyitwaga Serayi (CERAI), gusa ngo nk’abahagarariye urubyiruko hari icyo bagomba gukora.
Ati 'Umusanzu wacu ni ugukomeza gushishikariza urubyiruko kwiga amashuri y’ubumenyingiro, no gushishikariza abandi muri rusange kumva ko buri wese abifitemo uruhare, kuko ubumenyingiro ari kimwe mu by’ibanze gishobora gufasha kugera ku ntego igihugu cyacu kiba cyarihaye'.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko ikigamijwe ari uko bahuza ibyo barimo kwigisha uyu munsi, n’aho isoko ry’umurimo ririmo kugana, haba ku rwego rw’igihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Ati 'Iyo urebye uko tekinoloji igenda ihinduka, ukareba inganda uko zigenda zihindura ubuzima bw’abantu, ukareba ikoranabuhanga riza mu buzima bwacu umunsi ku wundi, niho ureba ngo umwana w’Umunyarwanda urimo kwiga uyu munsi icyo akwiye kuba yiga n’iki. Kugira ngo azibone ku isoko ry’umurimo ry’ejo hazaza akwiye kwitegura gute, ubwo nibwo butumwa turimo gutanga'.
Akomeza agira ati 'Kuko turashaka kugaragaza ngo isoko ry’umurimo (The future of work), rihagaze gute, abana bacu bakwiye kuba bitegura gute, ariko iyo urebye usanga haba hano mu Rwanda no ku isi, byose bizingiye kuri TVET. Icyo tugamije rero muri ubu bukangurambaga ni uko inzego zose zifite aho zihuriye n’uburezi tubasobanurira TVET y’uyu munsi, n’aho ihuriye n’isoko ry’umurimo ry’ejo hazaza'.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasion, ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Claudette Irere, avuga ko muri gahunda y’imyaka irindwi Leta yihaye, bagomba kuba byibuze bageze kuri 60% by’abanyeshuri bagana amashuri ya TVET muri 2024, ariko ngo ntabwo ari ibintu bihita byikora.

Ati 'Uyu munsi mu Rwanda imyumvire ihari ni uko imyuga n’ubumenyingiro byigwa n’abananiwe kwiga. Mu by’ukuri TVET ni tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro ntabwo byigwa gusa n’abananiwe kwiga, byigwa n’umuntu uwo ari we wese akabiminuzamo, kuko iyo ugiye kureba ubona ibintu byose dukora bisaba iyo tekiniki'.
Akomeza agira ati 'Akenshi ibyo iyo turimo kubikora tujya gushaka abanyamahanga akaba aribo baza kubidukorera kandi barize iyo tekiniki y’imyuga n’ubumenyingiro, akaba aribo tuzana kubidukorera kandi natwe dufite abashobora kubyiga bakabiminuzamo bakabikora'.
Amashuri ya TVET ari mu byiciro bitatu birimo TSS, ni icyiciro cy’amashuri yisumbuye yigisha Tekiniki, kikaba cyakira abarangije icyiciro rusange (Tronc Commun) bashaka kwiga amasomo afite aho ahuriye na Tekiniki, abategura kwinjira ku isoko ry’umurimo cyangwa bakaba bakomeza mu mashuri makuru na Kaminuza.
Icyiciro cya kabiri kigizwe na VTS, n’icyiciro cyigwamo n’abatabashoboye kwiga ngo barenge icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, aho bigishwa imyuga imara umwaka umwe (Vocational Training Schools).

Naho icyiciro cya Gatatu VTC, ni icy’amasomo atangirwa mu nganda cyangwa muri za Ateliers (Vocational Training Centers), aho abantu biga mu gihe gito akazi kameze nk’agakorerwa muri izo nganda baba bigiramo. Abigamo bashobora kuba batazi no gusoma.
Mu masomo yigishwa muri TVET harimo Ubwubatsi na serivisi zijyanye na bwo, Tekinoloji mu by’ingufu, Electronic na Telecommunication, Amahoteli n’ubukerarugendo, Ikoranabuhanga, Ubuhanzi n’ubukorikori.
Hari kandi ubuhinzi no gutunganya umusaruro ubukomokaho, Ibinyabiziga no gutwara abantu n’ikoranabuhanga mu by’inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ayo masomo yose ateganyijwe ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakayakomeza mu mashuri yisumbuye. Bashobora guhita bajya ku isoko ry’umurimo bakiyarangiza, cyangwa bagakomeza muri Kaminuza kugera kuri Masters’ (MTech).

Kugeza ubu amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda yigwamo n’abanyeshuri basaga ibihumbi 950 bigishwa n’abarimu bagera kuri 5200, bikaba biteganyijwe ko n’umwaka utaha hazongerwamo abagera kuri 800.
